Tag: featured

  • Umuhanda Huye-Nyamagabe wari wafunzwe n’ibiza wongeye kuba nyabagendwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mvura yatangiye kugwa mu ma saa kumi n’igice kugera mu ma saa yine z’ijoro hafi saa tanu, amazi n’ibindi byamanukanye na yo bikaba byafungiye uwo muhanda mu gice cy’Umurenge wa Kigoma mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rebo.

    Ku bufatanye bwa Polisi, Ingabo, abaturage na sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda (China Road) babashije gufungura igice kimwe cy’uwo muhanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa mbili, imodoka zitangira kugenda.

    Icyakora ngo haracyarimo akazi kenshi ko gukora kuri uwo muhanda bitewe n’ibyamanutse byinshi bikawufunga, dore ko hari n’imodoka yahezemo.

    Umuhanda Huye – Nyamagabe ni umwe mu mihanda minini yo mu Rwanda, dore ko uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, ukaba wifashishwa n’abagenda mu bice bya Huye, Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi n’abakomeza mu bindi bice by’igihugu, ndetse n’abakomeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nijoro uyu muhanda wari wuzuyemo amabuye, ibiti n
    Nijoro uyu muhanda wari wuzuyemo amabuye, ibiti n’ibyondo byamanuwe n’imvura nyinshi yaguye muri ako gace

    Ubwo uyu muhanda wafungwaga n’ibiza, ngo byabaye ngombwa ko abari bafite ingendo ziwunyuramo zihagarara, bamwe barara i Huye, abandi barara i Nyamagabe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, Dukundimana Cassien, yabwiye Kigali Today ko usibye uyu muhanda, ngo nta bindi bahise bamenya byangijwe n’ibiza muri ako gace.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umuhanda-huye-nyamagabe-wari-wafunzwe-n-ibiza-wongeye-kuba-nyabagendwa

  • Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zasubije inyuma inyeshyamba zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko izo ngabo zishe abarwanyi umunani muri izo nyeshyamba, izindi nyeshyamba ebyiri zifatwa mpiri.

    Umujyi wa Damara ni wo Perezida uriho ubu, Faustin-Archange Touadéra akomokamo.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/santarafurika-ingabo-z-u-rwanda-zasubije-inyuma-inyeshyamba-zari-zagabye-igitero-ku-mujyi-wa-damara

  • Amajyepfo: Umunsi umwe hafashwe litiro zirenga 2,300 za Muriture – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 2,305 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw’ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n’abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n’ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z’abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z’ikinyobwa cya Muriture.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z’abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z’abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n’ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w’ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n’abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-umunsi-umwe-hafashwe-litiro-zirenga-2-300-za-muriture

  • Injira mu mikorere y’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda uri muri Centrafrique (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    “Special Force” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Bene aba basirikare bo muri uyu mutwe, nibo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje muri Iraq, ni nabo u Burusiya bwohereza aho rukomeye bazwi nka Spetsnaz. Ab’u Rwanda rero nibo boherejwe mu kazi gakomeye muri Centrafrique ku wa 20 Ukuboza 2020.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubwo byemezwaga ko bagiye mu butumwa bwihariye muri Centrafrique, abakenewe bahamagawe bakamenyeshwa ko mu minota mike baza kurira indege. Muri bo hari abari mu kandi kazi, bahita bareka ibyo barimo bafata rutemikirere. Hari umwe twaganiriye wari muri Kigali Convention Centre, uko yari ameze icyo gihe niko yahise yerekeza i Bangui, ibindi birimo ibikoresho bye byamusanzeyo.

    Aba basirikare bakigera i Bangui, bahise bajya mu kazi ako kanya ntabyo gutegereza indi myiteguro, bagabanywamo amatsinda bamwe bajya mu Mujyi wa Bangui abandi berekeza mu nkengero zayo hafi n’umupaka wa Tchad.

    Abazi amateka ya gisirikare baganiriye na IGIHE basobanuye ko izi ngabo zoherezwa mu bice birimo umwanzi cyane (Red Zone).

    Umwe yagize ati “Iyo ugiye guhura n’abasirikare nk’aba utekereza kabiri, ntabwo ari ba bandi babona umwanzi ngo biruke, n’iyo wabarasaho ntabwo bahunga, barakomeza.”

    Aba basirikare bari mu mutwe wihariye, bafite imyitozo ihambaye ibabashisha gusohoza inshingano zabo neza kandi mu gihe cyagenwe

    Bakambitse ahitwa Bimbo

    Izi ngabo zo mu mutwe udasanzwe “Special Force” z’u Rwanda zikigera i Bangui zahise zijya ahitwa Bimbo, muri iryo joro aba mbere bahita batangira gufata ibirindiro mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Muri Bangui bahise bakwirakwira ahantu hose dore ko haburaga icyumweru kimwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, bakaza umutekano.

    Ubu abari i Bangui barenga batayo, aho bacumbitse twahabonye abasirikare bake ba Centrafrique bafatanya mu gucunga umutekano w’igihugu. Ntabwo ikigo babamo kiratunganywa neza.

    Ubwo twagisuraga, bari bakiri mu mirimo imwe n’imwe aho nk’abashinzwe ibyo gutunganya amazi bakoraga aho bazajya bavomera, abandi nabo batunganya amashanyarazi ku buryo ikigo cyose kiba gifite amatara akimurikira.

    Ku muryango, kwinjira ni ukubanza ukavuga aho uturutse, ikikuzanye, ubundi umusore wambaye impuzankano ya RDF, akakubaza ikikugenza, yarangiza akabaza Afande ku cyombo imbere niba wemerewe kwinjira ubundi ukabona kugenda.

    Icyiza ni uko kuhinjira nk’Umunyarwanda uba umeze nk’uwisanga, uvuga Ikinyarwanda nabo bagusubiza mu kindi. Nta kintu kiba kiryoshye nko kugera mu gihugu cy’amahanga ukakirwa n’abenegihugu, mukaganira mu rurimi rwanyu gakondo, hehe Urufaransa n’Ibyongereza.

    Aba basirikare bamaze kugera hafi ya Tchad

    IGIHE yamenye ko ubwo aba basirikare bageraga i Bangui, bahise boherezwa mu duce twarimo umutekano muke. Aba mbere berekeje mu Burengerazuba bw’Igihugu hafi na Tchad ahari hamaze igihe humvikana imitwe yitwaje intwaro ya François Bozizé washakaga guhirika ubutegetsi.

    Bavuye i Bangui banyura ahitwa Sibut bakomereza mu duce twa Dékoa (mu bilometero 250 uvuye i Bangui), Batangafo na Kaga Bandoro. Aha Dékoa niho abasirikare batatu b’u Burundi biciwe n’imitwe yitwaje intwaro ku wa 26 Ukuboza 2020.

    Icyo gihe abarwanyi barabateye babica nabi urw’agashinyaguro, abasirikare ba Centrafrique bari hafi aho bahita bakwira imishwaro bakiza amagara yabo, maze abarwanyi babiba imodoka.

    Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho nizo zumvise amasasu zihutira gutabara Abarundi bari basumbirijwe, zambura n’abo barwanyi imodoka bari batwaye zisubizwa ingabo za Centrafrique.

    Zahise zifata ako gace zigacungira umutekano. Hafi aho hari Abapolisi b’u Rwanda barenga 40 bacunga umutekano, Ingabo z’u Rwanda zikaba zari zigiyeyo zigiye kubarindira umutekano kugira ngo hatagira umutwe ubibasira.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka ku wa 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame yashushe nk’ukomoza ku nshingano z’aba basirikare boherejwe muri Centrafrique.

    Ati “Ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye [n’iza Loni], zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Ibikoresho byabo bimwe byageze i Bangui ku wa Kane

    Izi ngabo ubwo zoherezwaga muri iki gihugu, zahise zifata urugendo nk’abagiye gutabara aho rukomeye, ntabwo byasabye ko zikora imyiteguro ihambaye ahubwo icyari ingenzi kari akazi no kugasohoza hatitawe ku kindi icyo aricyo cyose.

    Bimwe mu bikoresho zari zikeneye hashize iminsi indege zitwara imizigo zibikura i Kigali zikajya kubyakira ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’poko i Bangui.

    IGIHE yageze kuri iki kibuga cy’indege ku wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 ihasanga indege yari iturutse i Kigali aribwo iri kugwa itwaye imodoka za gisirikare izi ngabo zigomba kwifashisha mu kazi kazo ka buri munsi.

    Muri make, zifite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano muri Centrafrique, zigakora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana aho bibaye ngombwa zigakora “akazi” nk’uko Umugaba w’Ikirenga yabivuze.

    Ubu aba basirikare bamwe bari kuba mu kigo kiri ahitwa Bimbo mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, twasuye aba basirikare ubwo bari mu myiteguro yo kujya mu kazi kabo ka buri munsi

    Bafite ibikoresho bihagije bibafasha guhangana n’umwanzi mu gihe byaba bibaye ngombwa

    Muri iki kigo kirimo Ingabo z’u Rwanda, uhasanga imodoka z’abasirikare ba Centrafrique bazwi nka FACA

    Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui, iyo ugenda uhura n’aba basirikare bacunze umutekano ku buryo nta muntu wawuhungabanya

    Ntibimenyerewe i Bangui kubona Umusirikare uri kugenda n’amaguru mu muhanda acunze umutekano; Ingabo z’u Rwanda n’izo zonyine zibikora

    Mu gihe cy’amatora aheruka, izi ngabo zari ku biro by’itora byo hirya no hino mu gihugu

    Indege itwaye ibikoresho bya gisirikare by’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda ubwo yageraga i Bangui ku wa Kane w’iki Cyumweru

    Amafoto: Philbert Girinema i Bangui


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/injira-mu-mikorere-y-umutwe-udasanzwe-w-ingabo-z-u-rwanda-uri-muri-centrafrique

  • Umutwe udasanzwe wa RDF n’izindi ngabo zagiye gutabara Centrafrique zishe abarwanyi “benshi” bitwaje intwaro – #rwanda #RwOT

    Aba barwanyi biciwe mu Gace ka Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Bivugwa ko igitero nyir’izina cyagabwe mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui ndetse ko hari abarwanyi b’uyu mutwe “benshi bishwe abandi bagakomereka”.

    Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

    Iyo mirwano yamaze igihe kigera ku isaha ariko nyuma yayo ibintu byasubiye mu buryo umutekano uragaruka nyuma yo guhashya abo barwanyi. Bivugwa kandi ko mu gihe igitero cyabaga, abaturage bo muri ako gace bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu bihuru.

    Umuvugizi wa Minusca, Vladimir Montéiro, yatangaje ko “muri iki gitondo hari igitero cyabaye” ndetse ko abo barwanyi bakigabye bahunze.

    Ati “Abasirikare bo mu mitwe yitwaje intwaro bahunze umujyi”.

    Umunyamakuru wa IGIHE uri muri Centrafrique, yatangaje ko inkuru y’iki gitero yatangiye kuvugwa mu masaha ya saa Sita, ko usibye abapfuye abandi benshi bakwiriye imishwaro mu mashyamba yo mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru.

    Umuturage wo muri ako gace witwa Gervais Boudji yatangaje ko iki gitero cyagabwe ahagana saa Kumi z’igitondo ubwo “hatangiraga kumvikana amasasu”.

    Yakomeje ati “Amasasu y’imbunda nini n’into yari menshi ugana i Damara”.

    Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda ziri muri Centrafrique kuva ku wa 20 Ukuboza 2020, zoherejwe binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi zihawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Perezida Kagame aherutse gutangaza ko mu gihe imitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zikore akazi zigomba gukora”.

    Agace ka Damara ni ko Perezida Faustin-Archange Touadéra avukamo kandi anahafite urugo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutwe-udasanzwe-wa-rdf-n-izindi-ngabo-zagiye-gutabara-centrafrique-zishe

  • Muhanga: Abakekwaho kwicira umugabo iruhande rw’urugo rwe bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 – #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Tumusifu, yari afite imyaka 52 y’amavuko, yiciwe mu Mudugudu wa Samuduha, Akagali ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, akaba yaricishijwe ikintu yakubiswe mu mutwe, hakekwa ko ari umwase, kuko mu mutwe we no ku myenda yari yambaye ndetse no hasi aho yari aryamye hari hari amabango y’igiti.

    Abakekwaho kumwica bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.

    Ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-abakekwaho-kwicira-umugabo-iruhande-rw-urugo-rwe-bafunzwe-by-agateganyo

  • Umwaka wa 2021 ni uwo kuzamura Gakondo – Umuhanzi R. Tuty uri mu Bubiligi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 01 Mutarama 2021, uyu musore yavuze ko ashyize imbere kuzamura Gakondo ku rwego rwisumbuyeho. Yagize ati ” Uyu mwaka wa 2021 Gakondo iratumbagira haba mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’i Burayi cyane cyane mu Bubiligi. Ndashaka gukora indirimbo nyinshi za Gakondo kandi nkazimenyekanisha ku rwego rwisumbuyeho, hamwe n’abandi bahanzi ndizera ko tuzabigeraho.”

    Yakomeje avuga ko azanye imbaraga zirenze izo yakoresheje mu mwaka ushize.

    Mu mwaka wa 2020 R. Tuty yakoze indirimbo eshatu ari zo : Idini y’ifaranga, Urufunguzo n’Igitonyanga.

    Uyu musore umaze imyaka irenga 10 mu muziki amaze gukora imizingo eshanu (Albums) , muri uku kwezi kwa Mutarama akaba ateganya gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana gakondo yitwa “Iyizire” ari gukorerwa na Producer MadeBeats by’umwihariko ireba abitegura ku rushinga.

    Yasoje asaba abakunzi be kwishimira ibyiza bagezeho ariko bakibuka kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umwaka-wa-2021-ni-uwo-kuzamura-gakondo-umuhanzi-r-tuty-uri-mu-bubiligi

  • Abanya-Centrafrique banyuzwe n’umushinga w’Abapolisi b’u Rwanda wabegereje amazi meza – #rwanda #RwOT

    Usibye inshingano z’ibanze zo gucunga umutekano, abapolisi b’u Rwanda banatanga umusanzu wabo mu bikorwa by’indashyikirwa bizamura imibereho myiza y’abaturage nko kubagezaho amazi meza.

    Mu Ukuboza 2019 nibwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique batangiye umushinga ufite agaciro k’ibihumbi 50$ ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui.

    Aya mazi yahawe abaturage bo mu duce twari dufite ikibazo cy’amazi meza nka Ngongonon 2, Ngongonon 4 na Galabadja 4, izi nsisiro zose ziherereye i Bangui.

    Uyu mushinga w’amazi meza uri mu nshingano zo kurinda abasivili ndetse bashimira abapolisi b’u Rwanda babigizemo uruhare.

    Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Bangui yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ku byo igenda idukorera, mbere y’uko iduha amazi meza twari dufite ibibazo bitandukanye ariko ubu imibereho iragenda iba myiza. Ndishimira amazi meza baduhaye kuko yatuzamuriye imibereho myiza.”

    Undi yagize ati “Usibye amahoro abapolisi y’u Rwanda batuzaniye hari n’ibindi byinshi bagenda batugezaho, urugero mbere y’uko bagera inaha twari dufite ikibazo cy’amazi asukuye ariko ubu barayaduhaye turabashimira.”

    Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda, ACP Uwimana Safari, yavuze aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari abambasaderi b’igihugu.

    Yagize ati “Mbere ya byose twaje hano nk’intumwa z’u Rwanda kandi turi abambasaderi b’igihugu cyacu kabone n’ubwo tugendera ku mabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye ari nabwo butumwa tuba dufite bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.”

    Kuri ubu abagera kuri 30% by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni ni abagore, abenshi bari muri Sudani y’Epfo.

    Abapolisikazi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bashimangira ko akamaro k’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari ingenzi.

    Chief Sergeant (C/SGT) Uwimana Clarisse avuga ko aterwa ishema n’uko u Rwanda rwimakaje uburinganire.

    Yagize ati “Ikintu kinyongerera imbaraga ni uruhare u Rwanda rwagize mu kuzamura icyizere ku bagore n’abakobwa, ibi bintera ishema bikananyongerera imbaraga mu gusoza inshingano zanjye kandi n’igihugu cyanjye ndizera ko cyishimira ibyo nkora.”

    Sergeant (SGT) Christine Safi usanzwe ari umuforomokazi na we avuga ko iyo ari mu butumwa akora inshingano ze neza ngo aheshe u Rwanda n’Abanyarwanda ishema.

    Abapolisi b’u Rwanda batangiye ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique mu 2014. Kuri ubu u Rwanda rufiteyo amatsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140. Aba bapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo, gukora amarondo, kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara no kurinda abayobozi.

    Abapolisi b’u Rwanda kandi bafite inshingano zo kurinda Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, kurinda abahagarariye Loni muri iki gihugu n’abandi bayobozi bakuru.

    Mu matora ya Perezida n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko aheruka kuba muri Centrafrique ku wa 27 Ukuboza 2020, abapolisi b’u Rwanda bari bashinzwe kurinda aho yabereye n’ibikoresho byayifashishijwemo.

    Abaturage bo muri Centrafrique bashima abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique bakoze umushinga ugamije gukemura ikibazo cy’amazi mu Murwa Mukuru wa Bangui

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-centrafrique-banyuzwe-n-umushinga-w-abapolisi-b-u-rwanda-wabegereje

  • Umuryango Rich Heart wasangiye Ubunani n’abatuye mu Mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge mu Bugesera – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagiriye imbabazi abayishyize mu bikorwa, ndetse bakaba batuye mu mudugudu umwe, aho bibumbiye muri Association yitwa ‘Twuzuzanye’.

    Kubera ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw’imiryango itandukanye muri rusange, Rich Heart, yagize igitekerezo cyo kwegera abanyamuryango ba Association Twuzuzanye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Uyu muryango washyikirije abatuye muri uwo mudugudu ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imfashanyigisho ndetse n’ibikoresho bifasha abana mu masomo no kwidagadura byashyikirijwe imiryango 110.

    Usibye gusangira n’iyo miryango, Rich Heart isanzwe inafite ibikorwa by’iterambere mu ‘Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge’ birimo ishuri ry’ubudozi ryubatse muri uwo mudugudu, rikaba ryigiramo ababyeyi bari mu kigero cy’imyaka 38 na 45.

    Aba bagore bafashwa kwiga umwuga wo kudoda ku buryo bashobora kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere banagira uruhare muri gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu ya ‘Made in Rwanda’.

    Umuyobozi Mukuru wa ‘Rich Heart’, Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko nyuma y’umwaka bakorana na ‘Association Twuzuzanye’ bifuje no gusangira na bo iminsi mikuru mu kurushaho kubereka urukundo.

    Yagize ati “Nyuma y’amahugurwa tubaha yo kudoda, turashaka no gusangira nabo ifunguro kuri uyu munsi mukuru, na cyane ko muri ibi bihe bya Coronavirus hari abatakaje imirimo. Turashaka rero kubabwira ko batari bonyine, bakomeze bahatane kandi ibyiza biri imbere.’’

    Yavuze ko bafite intego yo gukomeza guteza abagore imbere binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

    Yagize ati “Twigisha abagore ubudozi kandi tubahugura kugira ngo bavemo ba rwiyemezamirimo kuko intego igihugu gifite ni ukuzamura umugore. Rero iyo Umunyarwanda avuze ngo umugore ni umutima w’urugo, bivuze ko yaba na mutima w’igihugu. Guteza imbere umugore rero ni uguteza imbere igihugu muri rusange.’’

    Musanabera Christine yavuze ko gahunda y’amahugurwa mu budozi yamuhinduriye ubuzima.

    Yagize ati “Banshyira muri iri shuri sinumvaga ko nabimenya kuko kwiga kw’abantu bakuru biragorana. Ariko bakomeje kunyereka ko nabishobora, baduha ibikoresho byose dukeneye kugira ngo twige neza. Kugeza ubu maze kumenya kudoda imyenda, ibikapu, amakanzu n’ibindi byinshi.”

    Yongeyeho ko kumenya kudoda byamuhaye imbaraga zo gutekereza uburyo yatangira kwikorera, ku buryo ari kubiteganya mu minsi ya vuba.

    Ati “Ubu bumenyi buzamfasha mu mugambi wanjye wo gushaka imashini ubundi nkashinga ibikorwa by’ubudozi. Ibyo bizamfasha kwiteza imbere nk’umugore kandi bizatuma nteza imbere umuryango wanjye, nishyurire abana amashuri na mituweli ndetse nkomeze kuwitaho mu buryo bworoshye.”

    Umuyobozi w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byahinduye imibereho y’abaturage ayoboye kuko byafashije abagatuye kugira ubumenyi bushobora gutuma bihangira imirimo kandi ibikorwa bizarushaho kugera kuri benshi mu minsi iri imbere kuko uyu mushinga ugikomeje.

    Ati “Uyu mushinga wahinduye ubuzima mu kagari kacu. Aba bagore benshi bigishijwe kudoda nta mirimo bagiraga mbere y’uyu mushinga. Rero aba bagore bamaze gutinyuka ndetse urebeye mu byo bamaze gukora, ubona ko hari intambwe bateye.”

    Yavuze ko nk’ubuyobozi bw’akagari, bishimiye iki gikorwa kuko kizagabanya umubare w’abantu bari mu cyiciro cy’ubukene.

    Ati “Twizeye ko iki gikorwa kizagabanya umubare w’abari mu cyiciro cy’abakene mu kagari kacu kuko aba bagore bazakivamo ubwo bazaba batangiye kwikorera.”

    Ku ruhande rwa Imahkus Okofu, Umunyamerika w’imyaka 79 uri mu bifuza gutura mu Rwanda, akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba Rich Heart, yasobanuye ko abanyamuryango ba ‘Twuzuzanye’ bageze kuri byinshi mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, ku buryo byamuteye imbaraga zo gutekereza uburyo yagira uruhare mu kubafasha kugera ku bindi byifuzo bafite.

    Yagize ati “Natangajwe cyane n’ibyo nabonye igihe nageraga hano ndetse ngira amatsiko yo kumenya ibyo aba babyeyi bakora. Bafite ishyaka ryo kwikorera, ibyo rero byatumye nanjye ngira ishyaka ryo kugira uruhare mu iterambere ryabo”.

    Yongeyeho ko ‘Association Twuzuzanye’ yamwigishije ikintu cy’ingenzi kijyanye n’umuco wo kubabarira.

    Ati “Urebye ibyo banyuzemo, n’uburyo bashoboye kubirenga bakabana mu mahoro ndetse bakababarirana, ni ikintu gikomeye nabigiyeho. Ubundi nagiraga uburakari bwnshi ariko aba babyeyi banyigishije ko ari byiza kugira umuco wo kubabarira muri wowe. Ndabibashimira cyane”.

    Nagiriwubuntu uyobora ‘Rich Heart avuga ko batewe ishema n’ibyo bamaze kugeraho kandi ko bitewe n’umusaruro uhambaye umaze kugaragara, bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka.

    Ati “Twifuza ko ibikorwa byacu bizagera kuri benshi bashoboka kugira ngo duteze imbere gahunda y’ibikorerwa mu gihugu cyacu ariko tunateza imbere ubushobozi bw’umugore w’Umunyarwandakazi’’.

    Rich Heart ni umuryango utegamiye kuri leta, ufite intumbero yo guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko n’abagore. Ibikorwa byawo byibanda ku kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumuntu binyuze mu mahugurwa utanga. Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango ba AERG bize mu Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

    Nagiriwubuntu Dieudonné uyobora Rich Heart yavuze ko biteguye kwagura ibikorwa byabo

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Iki gikorwa cyabereye hanze y’Ishuri ry’Ubudozi rya Rich Heart, riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru

    Hatanzwe ibikoresho byinshhi birimo n’ibizafasha abana kwiga no kwidagadura

    Abaturage bitabiriye iki gikorwa bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byateje imbere abaturage ayobora

    Bamwe mu babyeyi bari mu Ishuri ryo kudoda bagenewe na Rich Heart

    Imahkus Okofu yatanze impano mu bana, avuga ko yigishijwe n’ibikorwa bya Association Twuzuzanye

    Hatanzwe ibiribwa bitandukanye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-rich-heart-wasangiye-iminsi-mikuru-n-abatuye-umudugudu-w-ubumwe-n

  • Nyaruguru: Abakuru b’Imidugudu bishimiye kwinjira muri 2021 bagendera ku magare bagenewe n’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Appolinaire Kozivuze, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gisoro uherereye mu Kagari ka Nteko mu Murenge wa Busanze, ngo ni ubwa mbere yahawe inyoroshyangendo mu myaka 18 yose amaze ayobora uriya mudugudu.

    Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi
    Amagare bahawe ngo azajya aborohereza mu kazi

    Afashe mu mahembe igare yari amaze guhabwa agira ngo aryurire, yagize ati “Ndishimye. Ubundi imirimo nakoraga yose nayikoranaga imbaraga, ariko nkayikorana n’imvune. Ingendo twakoraga, ari izo kujya ku Karere no ku Murenge twagendeshaga amaguru, ubu nishimye kuba mbonye igare nzajya ngendaho rikazandinda gukererwa, rikanangabanyiriza imvune nahuraga na zo”.

    Yunzemo ati “Mu kuzunguruka umudugudu, nzenguruka mu marondo ya ku manywa n’aya nijoro, mbonye amaguru abiri yunganira abiri nari mfite. Abaye ane.”

    Vestine Nyirakanani uyobora umudugudu w’Amakumba, Akagari ka Nkanda, Umurenge wa Busanze, ubusanzwe ntazi kugendera ku igare. Ariko ngo azasaba umuhungu we abimwigishe, bityo azarusheho kuzuza inshingano.

    Yagize ati “Iri gare riramfasha kujya njya kureba Umudugudu uko waraye n’uko waramutse, riramfasha cyane kuko nari mfite amaguru abiri none nkaba mbonye inyunganizi.”

    Yunzemo ati “Nari maze no kujya ngenda ncika intege, ariko guhera uyu munsi ngiye kongezamo intege nongere kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukunda igihugu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abayobozi b’imidugudu ko bahawe amagare mu mpera z’umwaka nk’impano y’umwaka wa 2021, no mu rwego rwo kugira ngo bagaragarizwe ko ubuyobozi bukuru bw’gihugu buzi akazi bakora.

    Yanababwiye ko n’ubwo bayahawe mu mpera za manda y’imyaka itanu bari baratorewe, bitababuza kuzakomeza gukoresha ayo magare nk’abaturage basanzwe, uretse ko no kongera kwiyamamaza batabibujijwe.

    Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b
    Mu Karere ka Nyaruguru abakuru b’Imidugudu yo ku nkiko bahawe amagare nk’impano y’umwaka mushya

    Yagize ati “Aya magare ni ikimenyetso kibahamiriza ko n’ubwo mushoje manda, mudashoje gukorera igihugu. Kandi mushatse no gukomeza gukorera igihugu nk’abakuru b’imidugudu, nta miziro ibariho. Wakongera ukiyamamaza, abaturage bakugiriye icyizere bakikugirira na none ugakuba karindwi kuko noneho ufite n’ubushobozi.”

    Yunzemo ati “Ariko n’utazagaruka mu buyobozi, afite inshingano nk’undi muturage mwiza yo gufatanya n’abandi, kugira ngo ari uwo mutekano tuwubungabunge, ari izo gahunda za Leta tuzitabire. Ntabwo uwabaye umuyobozi ajya areka kuba umuyobozi.”

    Abakuru b’Imidugudu bahawe amagare ni 132, baje biyongera kuri bagenzi babo 93 bayobora imidugudu ikora ku ishyamba rya Nyungwe na bo baherutse guhabwa amagare.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyaruguru-abakuru-b-imidugudu-bishimiye-kwinjira-muri-2021-bagendera-ku-magare-bagenewe-n-igihugu