Tag: featured

  • Karangwa avuga ko yazinutswe gucuranga gitari kubera ibyo yahuriye na byo muri Orchestre Pakita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari
    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari

    Karangwa avuga ko yakundaga gucuranga cyane agacuranga gitari iherekeza izindi (accompagnement) akaba yaratangiye gucuranga muri Orchestre Pakita mu 1982 akaza gusoza mu mwaka wa 1987 ndetse akaba atarongera gukora ku murya wa gitari kubera ibyo yabonye.

    Yagize ati “Twararirimbaga tugatahira iraha tukanywa byeri gusa n’ibindi. Ntabwo amafaranga baduhaga yashoboraga kugira icyo yamarira umuryango kwari ukwinezeza gusa, watahanaga nk’igihumbi gusa, twari tugeze ahantu habi mu bintu bimeze nk’ubuhemu”.

    Karangwa avuga ko hari ahantu henshi bacuranze bagafatira ibyuma byabo cyangwa se na bo ubwabo bakabafata bugwate ibintu byamubabaza cyane akibaza icyo amara mu muziki akayoberwa.

    Yagize ati “Hari ubwo twagiye i Rwamagana tugiye gucuranga turahomba bafatira ibyuma byacu kandi twari twabikodesheje kwa Mwitenawe ndetse tutanamwishyuye, uwari udukuriye yarakomeje ashyikirana n’aho twakoreye baradohora ariko byari ibintu bibi”.

    Karangwa avuga ko ibibazo byinshi ari byo byatumye Orchestre Pakita isenyuka mu 1987 bakaba bari bararirimbye indirimbo zakunzwe nka “Icyampa umuranga”, ”Leonica”, “Mutimukeye “ n’izindi nyinshi.

    Nubwo yazinutswe gucuranga, Karangwa yemeza ko muri icyo gihe Orchestre Impala yari ikunzwe cyane, Nyampinga, Les fellows n’izindi zabicaga bigacika muri icyo gihe.

    Karangwa asaba abakiri bato gukunda umuziki kandi bakawukora kinyamwuga baharanira gukora ibintu bw’umwimerere bakareka kwiringira ikoranabuhanga cyane.

    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane
    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/karangwa-avuga-ko-yazinutswe-gucuranga-gitari-kubera-ibyo-yahuriye-na-byo-muri-orchestre-pakita

  • Iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare – Guverineri Mufulukye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mufulukye Fred
    Mufulukye Fred

    Yabitangaje kuri uyu wa 03 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cya RBA cyibanze ku bikubiye mu mihigo ya 2020-2021 uturere tugize Intara y’Iburasirazuba twasinyanye n’Umukuru w’Igihugu.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, uturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba twasinyanye na Perezida wa Repubulika imihigo 689 ikubiye mu nkingi eshatu. Ni imihigo izatwara ingego y’imari ya miliyari 109 na miliyoni zisaga 800 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko iyi mihigo imwe yamaze gusozwa ndetse n’indi igeze hagati.

    Avuga ko imyinshi isaba uruhare rw’abaturage bityo bakaba bagomba kuyigiramo uruhare kugira ngo uturere twabo tuze mu myanya ya mbere.

    Avuga ko iyo Akarere kabaye aka nyuma mu mihigo, abaturage ari bo baba babaye aba nyuma, kaza ku mwanya wa mbere abaturage bako bakaba ari bo baba babaye aba mbere.

    Ati “Buriya iyo Akarere kabaye aka nyuma umuturage akwiye kumva ko yabigizemo uruhare. Iyo umuturage yayigizemo uruhare afasha Akarere ke kuza ku isonga. Iyo umuturage atabigizemo uruhare, ubwo abayobozi birumvikana ariko iyo Akarere kabaye aka nyuma buriya abaturage baba babaye aba nyuma.”

    Asaba abaturage bagize Intara y’Iburasirazuba kugira uruhare mu mihigo buri wese ashyira mu bikorwa umuhigo afitemo uruhare.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kuba Akarere kamaze imyaka itatu yikurikiranya mu myanya ya mbere itatu babikesha ubufatanye n’inzego zose ariko by’umwihariko abaturage.

    Avuga ko kugira ngo babashe kuyesa habamo uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere, abagize inama njyanama ariko abakomeye cyane bakaba ari abaturage.

    Agira ati “Kuyesa ni uruhurirane rw’inzego zose ariko abakomeye ni abaturage kuko ibyinshi ni bo babikora. Hari imihigo bikorera nko kujya muri Ejo Heza, kwishyura mituweli, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi navuga rero ko ku isonga haza abaturage bumva ubuyobozi bumva n’icyerekezo.”

    Mu bibazo bamwe mu baturage babajije ahanini byibanze ku bikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’imihanda cyane mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Rwamagana na Kayonza.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akaba yabijeje ko uko amikoro azagenda aboneka byose bazabigeraho cyane icy’amazi n’amashanyarazi kuko icyerekezo cy’igihugu ari uko umwaka wa 2024 uzarangira abaturage bose bagerwaho n’ibyo bikorwa.

    Undi mwihariko ni uw’abatuye mu mirenge ya Ndego na Kabare bavuga ko bafite ikibazo cy’izuba na bo bakaba basubijwe ko harimo gushakishwa uko bahinga buhira bityo ntibahinge bategereje imvura gusa, cyane cyane mu Murenge wa Ndego.

    Naho ku borozi begereye Pariki y’Akagera ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Gabiro bavuga ko babangamiwe n’isazi ya Tsetse, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yabasabye gukorera inzuri zabo no kwifashisha udutimba bufata iyo sazi.

    Ati “Hari byinshi byakozwe ku buryo udutimba tuzifata kamwe kavuye ku mafaranga ibihumbi bitanu kagera ku gihumbi ku buryo byoroheye buri wese kukagura. Bakoreye inzuri zabo kuko izi sazi zikunda kwihisha mu bihuru, bakanakoresha utwo dutimba nta kibazo bagira.”

    Yabasabye kandi kwegera abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu gihe babonye itungo ryarwaye kugira ngo haramirwe ubuzima bwaryo.

    Guverineri Mufulukye kandi yishimiye ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ugiye gusoza mu Ntara y’Iburasirazuba huzuye ibyumba by’amashuri 7,058 byitezweho kugabanya ubucucike ndetse n’ingendo ndende ku banyeshuri.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/iyo-akarere-kabaye-aka-nyuma-mu-mihigo-umuturage-akwiye-kumva-ko-yabigizemo-uruhare-guverineri-mufulukye

  • Ubucuruzi 2020: Kwifashisha ikoranabuhanga byagabanyije umuvuduko wa COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za 2020 abashoramari n’inzego z’ubucuruzi batangiye bizeye kuzabona umusaruro mwiza ariko hashize amezi abiri hadutse icyorezo cya COVID-19 kizenguruka isi kidasize n’u Rwanda. Cyageze mu Rwanda hafatwa ingamba zikaze zirimo no guhagarika byihuse ibikorwa byinshi by’ishoramari n’ubucuruzi.

    Duhereye mu bucuruzi bwakomwe cyane mu nkokora n’iki cyorezo, ntawe uzibagirwa ukuntu amasoko, amabutiki, ingendo z’abacuruzi n’izindi serivisi zimaze gufungwa muri gahunda ya ‘Guma Mu Rugo’, abantu batanguranwe ibyo kurya byari mu bubiko no ku masoko kugira ngo babike ibizabamaza kabiri.

    Byateje ikibazo ku buryo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yafashe umwanzuro ku kugena ibiro (ingano y’ibyo umuguzi atagomba kurenza ahaha), ariko biranga biba iby’ubusa, ba Rusahuriramunduru icyo gihe bari babonye umwanya wo kuzamura ibiciro maze ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiciro (RURA) gitangira gucakira bamwe muri bo barahanwa.

    MINICOM igaragaza ko ubukungu bw’Igihugu bwaguye kubera COVID-19

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko ubusanzwe ubukungu bw’u Rwanda bwagombaga kugabanukaho 0,2% kubera icyorezo cya COVID-19, bikaba bitari bikabije ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

    Minisitiri Soraya Hakuziyaremye avuga ko kugeza muri Kamena 2020 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwagabanutseho 10% kubera Guma mu Rugo no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi, ariko kuva mu mezi atatu ashize bwari bwongeye kuzamuka ku buryo uyu mwaka wa 2020 byari biteganyijwe ko urangira bwongeye kuzamukaho 10%.

    Ikoranabuhanga mu bucuruzi rikaba ryarafashije cyane kugira ngo ubukungu bw’igihugu butagwa cyane, ndetse uko u Rwanda rurushaho guhangana na COVID-19 byatumye ingendo mpuzamahanga zo mu kirere zisubukurwa, kandi ba mukerarugendo bongera gusura u Rwanda, n’abashoramari bo mu Rwanda bongera kujya mu mahanga kandi bisanzuye.

    Minisitiri Hakuziyerenye avuga ko ibyo byose byagezweho kubera imbaraga buri wese yagaragaje mu guhangana na COVID-19 ku buryo abantu nibakomeza kudohoka ibintu bishobora kongera kuba bibi.

    Agira ati “Umunyamahanga wo mu Burayi na Amerika yari yemerewe kuza mu Rwanda yasubirayo ntashyirwe mu kato ubwo rero imibare ikomeje kwiyongera ibyo byose byahagarara ba mukerarugendo ntibagaruka, n’urwego rwacu rw’amahoteli rugasubira inyuma kandi ruri mu byinjiza amadovise”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

    Yongeraho ati, “Ubukungu bwasubira inyuma kandi kongera kubuzahura mu myaka ibiri byagorana aya mezi ari imbere turasabwa kwirinda kugira ngo tugabanye imibare y’abandura kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byatangiye bidasubira inyuma”.

    Kugwa k’ubukungu umuntu yanabirebera mu kwinjiza imisoro n’amahoro.

    Ishusho y’imisoro n’amahoro igaragazwa n’imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020 RRA yari yihaye intego yo gukusanya imisoro n’amahoro bingana na miliyari 1,589 ariko iza kujya munsi yaho yinjiza miliyari 1,516 na miliyoni 300 (ahwanye na 95.4% kubera ingamba zo kwirinda Covid-19).

    Kubera COVID-19 imwe mu misoro yarasonewe yaba ku butaka, ubucuruzi n’imisoro ijyanye n’amahoro y’uturere na n’ubu haracyari abasaba ko imisoro yasonerwa kugira ngo abacuruzi bahangane n’ingaruka za COVID-19.

    Ibyo byanatumye hafatwa umwanzuro wo gukora inyigo yo gusoresha abifite cyane kurusha abandi kugira ngo imisoro y’umwaka utaha w’ingengo y’imari izazibe icyuho cyatewe na COVID-19.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

    Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente akaba atangaza ko ibyo biri mu ngamba zo kuzahura ubukungu bw’igihugu mu myaka itatu iri imbere bukazaba bwasubiye nibura ku kigero cya 8% busanzwe buzamukaho.

    COVID-19 yatumye imipaka ifungwa bidindiza ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubw’imbere mu gihugu

    Imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu yarafunzwe kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 bituma amasoko yo ku mipaka nka Rubavu na Rusizi adindira ndetse n’urujya n’uruza rw’Abanyarwanda n’Abanyekongo rurahagarara.

    Byasabye ko Abanyarubavu bitoranyamo nibura bake muri bo bazajya bakomeza kwambutsa ibicuruzwa, ariko umubare uragabanywa cyane kugeza kuri 250 mu gihe ubundi hambukaga abasaga ibihumbi icumi (10.000) ku munsi.

    Kugeza ubu umwaka urangiye hari abacuruzi badakandagiye muri Kongo cyangwa mu bindi bihugu kubera ubukana icyorezo cyakomeje kugaragaza.

    Nyuma yo guhagarika ingendo zose zambukiranya imipaka byabaye ngombwa ko amakamyo yinjiza ibicuruzwa mu Rwanda yemererwa bisaba ko hashyirwa ikigo cyakira amakamyo mu Karere ka Kirehe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzaniya, ubu kikaba ari cyo kinyuramo ibicuruzwa byinshi.

    COVID-19 yatumye ibicuruzwa biva muri Tanzaniya bipakururirwa i Kirehe kugira ngo icyorezo kidakwirakwira, ndetse imodoka zigaterwa umuti
    COVID-19 yatumye ibicuruzwa biva muri Tanzaniya bipakururirwa i Kirehe kugira ngo icyorezo kidakwirakwira, ndetse imodoka zigaterwa umuti

    Ubucuruzi bwambukiranya imipaka kandi bunyuze mu nzira y’ikirere na bwo bwakozweho na COVID-19 kuko ingendo z’indege zahagaze ariko uko icyorezo kigenda gifatirwa ingamba ubu ingendo zarafunguwe kuri ba mukerarugendo n’abacuruzi bake bake kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Guhagarara k’urwego rw’ubukerarugendo byatumye kandi ubucuruzi bushingiye ku mahoteli buhungabana cyane ku buryo uru rwego ruri mu nzego zasabiwe guterwa inkunga kugira ngo ruzahure imikorere yarwo.

    Mu rwego rwo kuzahura ubucuruzi kandi hafashwe ingamba zo gufungurira abacuruzi bakongera gukorera mu masoko ariko hagakora gusa 50% bivuze ko habaho gusimburana kwa bamwe ku bandi.

    Isoko ryo mu mujyi wa Kigali rwagati riri mu yafunzwe kubera ubwandu bwa COVID-19
    Isoko ryo mu mujyi wa Kigali rwagati riri mu yafunzwe kubera ubwandu bwa COVID-19

    Ni nako ariko ingamba zakomeje gukazwa ku buryo byageze aho amasoko amwe mu mujyi wa Kigali yafunzwe kubera ko hari hinjiyemo icyorezo cya COVID-19. Icyakora nyuma y’ibyumweru bike abakorera muri ayo masoko bimuwe batangiye kugarukamo.

    Ikoranabuhanga ni kimwe mu byafashije ubucuruzi kutagwa burundu

    N’ubwo hari ubucuruzi bwahagaze, hari n’ubwakomeje gukora kugira ngo ubuzima budahagarara burundu, muri ubwo harimo nko gutwara abantu byasubukuwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 hakishyurwa amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu byatumye abari bamenyereye gutunga ibifurumba by’amafaranga, guhahisha inoti n’ibiceri biterwa utwatsi maze ahubwo Banki y’Igihugu na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’iy’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) bafata umwanzuro hamwe n’amakompanyi y’itumanaho yo gukuraho cyangwa kugabanya ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga.

    Abantu bashishikarijwe kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga
    Abantu bashishikarijwe kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga

    Iki cyemezo kiracyakoreshwa mu kwishyura ingendo na serivisi zitandukanye mu bucuruzi ubwo ari bwo bwose kandi byafashije kugabanya ikwirakwira rya COVID-19 ku bakoreshaga kwishyurana mu ntoki kashi.

    Amabanki na yo atarorohewe n’ikibazo cy’abatse inguzanyo z’ubucuruzi bagombaga kugarura yifashishije ikoranabuhanga yakoze uko ashoboye abantu bakomeza kubona amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura serivisi no kwishyura ibicuruzwa hagabanyijwe ikiguzi cyangwa zimwe muri serivisi zigakorerwa ubuntu.

    Banki na zo ku gisa nk’ubwoba bwo kubura amafaranga mu bubiko zashyizeho amafaranga ntarengwa umuntu abikuza ku munsi, hirindwa ko abantu bayakuramo agashira kubera gukeka ko icyorezo gishobora gutuma baburira ayabo mu bubiko bwa za banki.

    Abacuruza serivisi zo gutwara abantu mu binyabiziga bafashijwe n’ikoranabuhanga aho kompanyi zose zasabwe gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura, za mubazi zishyirwa mu modoka hafi ya zose ndetse bigera no ku bamotari bakomorewe hashize amezi atandatu moto ziparitse.

    Kuba COVID-19 yakwaduka mu Rwanda hashize amezi 10 ibiciro bya Lisansi na Mazutu byaragabanutse kubera ko byanagabanutse ku isoko mpuzamahanga, ariko ibiciro by’ingendo byo byakomeje kuzamuka mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ibihombo.

    Umubare w
    Umubare w’abagenzi mu modoka wongeye kugabanywa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Ku makompanyi atwara abagenzi, abatwarwaga mu modoka na bo baragabanyijwe kugira ngo habeho gukumira ikwirakwira rya COVID-19, Leta ikaba yemeza ko yateye inkunga abagenzi ku giciro cy’urugendo bagakomeza kwishyura igiciro gisanzwe.

    Umwaka wa 2020 ushoje hari abacuruzi bakifashe mu mifuka

    Uko icyorezo cya COVID-19 cyagiye gicika intege ari nako hafatwa ingamba zo kukirinda, hari ibikorwa by’ubucuruzi byagiye bisubukurwa bikemererwa gukora amasaha make nko gutwara abantu, ubwitabire buke nko kwakira abantu mu mahoteli.

    Hari kandi serivisi zakomeje gufungwa zirimo nk’ubucuruzi bw’utubari ba nyiratwo bakomeje kwifata mu mifuka kuko batemerewe gufungura n’ubwo bakomeje guhanga amaso imyanzuro y’inama ya buri minsi 15 ya Guverinoma.

    Abacuruza utubari na n
    Abacuruza utubari na n’ubu ntibarakomorerwa kubera COVID-19

    Abacuruzi bakoraga uburuzi bwambukiranya imipaka kandi na bo bakomeje kwicara bategereje ko imipaka yafungurwa kuko hemerewe gusa amakamyo yinjiza n’asohora ibicuruzwa, ubucuruzi butoya bukaba bwarakomeje kudindira.

    Ishoramari risa nk’iryahagaze muri 2020

    Ishoramari rishingiye ku kubaka ibikorwa remezo by’inganda bisa nk’ibyahagaze mu mwaka hagati wa 2020, ndetse inganda zakoraga zimwe zirafunga izindi zihindura imirimo.

    Hari inganda zakoraga imyenda zahisemo gukora ibikoresho by’isuku n’ibikoresho byo kwirinda COVID-19 umuntu atabura no kuvuga ko habayeho ishoramari rishya ririmo no gukora imiti isukura intoki byari bikenewe cyane mu guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

    Ku bijyanye n’ubufatanye mu ishoramari mpuzamahanga n’u Rwanda na byo nta bikomeye byabayeho kuko nk’inama mpuzamahanga ya CHOGM yari guhuriza mu Rwanda ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yari yitezweho kureshya abashoramari baturuka mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza yagombaga kubera mu Rwanda yasubitswe, n’izindi nama ku ishoramari zirahagarikwa.

    Habayeho kandi amasezerano makeya y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere zikunze gufasha abashoramari kugenda barambagiza aho bashora imari, ubucuruzi bw’isoko ry’imari n’imigabane risubira inyuma.

    Muri rusange umwaka wa 2020 usojwe abacuruzi hari ibyo bigiyemo kubera COVID-19 harimo nko kumenya kwizigamira, gukoresha ikoranabuhanga, gukora ibintu byinshi mu masaha make n’uburyo bushya bwo gucururiza ku ikoranabuhanga.

    Urugendo rukaba rukiri rurerure kugira ngo abacuruzi n’abashora imari mu Rwanda basubire ku muvuduko bari bagezeho ubwo hizihizwaga umwaka mushya wari witezweho amahirwe yihinduranyije nk’igicu cy’imvura mu gihe gito ubukungu n’ishoramari bikikubita hasi.

    Perezida Kagame atangaza ko 2020 irangiye ubukungu bwongeye kuzahuka

    Mu kiganiro kigaragaza uko igihugu gihagaze mu mwaka wa 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda ko umwaka wa 2020 urangiye ubukungu bwongeye kuzahuka nk’uko bigaragarira mu bipimo by’imiterere y’ubukungu bya buri gihembwe.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko Leta yashyize agera kuri miliyari 100frw mu kigega ngobokabungu mu gihe umusaruro mbumbe wari wagabanutse mu gihembwe cya kabiri wongeye guzamuka mu gihembwe cya gatatu bikagaragaza ko ubukungu bugenda buzahuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana na COVID-19.

    Perezida Kagame avuga ko ubukerarugendo bwongeye gutangizwa, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burakomeza, ariko habaho n’uburyo bw’ishoramari rishya aho imishinga igera ku 172 yanditswe ikaba ifite agaciro ka Miliyari imwe n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, iyo mishinga ikazahanga imirimo mishya ibihumbi 22.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ubucuruzi-2020-kwifashisha-ikoranabuhanga-byagabanyije-umuvuduko-wa-covid-19

  • Abacungagereza 35 birukanywe, abasaga 600 bazamurwa mu ntera – #rwanda #RwOT

    Abofisiye bato n’Abawada birukamywe n’Iteka rya Minisiitiri ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida wa Repuburika Paul kagame .

    Hirukanywe burundu abofisiye bato 22 n’abawada bagera kuri 13 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kubera amakosa yo mu kazi .

    Iri teka kandi ryazamuye mu ntera abofisiye barimo 110 bari bafite ipeti rya senior Sergeant bashyizwe ku ipeti rya Chief Sergeant .

    Hazamuwe kandi abari ku ipeti rya Sergeant bagera ku 392 bahawe ipeti rya Senior Sergeant , abo ku ipeti rya Corporal bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sergeant bagera 75 , abawada bazamuwe ku peti rya Corporal bagera ku 100.

    Ingingo ya 15 y’Iteka rya Perezida nº 04/01 ryo ku wa 03/05/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza, iteganya ko Abofisiye Komiseri n’abo ku rwego rwisumbuye bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Perezida.

    Abofisiye bato bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Minisitiri w’Intebe, naho Abasuzofisiye kimwe n’Abawada bahabwa amapeti bisabwe n’Inama Nkuru ya RCS bikemezwa na Minisitiri.

    Ni mu gihe Iteka rya Perezida rigena Sitati yihariye y’Abacungagereza, iteganya ko umucungagereza wese yirukanwa burundu n’umuyobozi ufite ububasha bwo kumuha akazi iyo bigaragaye ko yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo; yasohoye muri gereza umuntu ufunzwe kugira ngo akore igikorwa kinyuranyije n’amategeko abigenga.

    Yirukanwa burundu kandi iyo yinjije muri gereza cyangwa mu mbago zayo ibintu bitemerewe kwinjizwa; yataye umurimo we nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi 15 ikurikiranye; yataye akazi k’uburinzi; yafashije umuntu ufunzwe gutoroka; yacitswe n’umuntu ufunzwe biturutse ku burangare cyangwa ubushishozi bucye.

    Umucungagereza yirukanwa burundu kandi iyo afatiwe mu cyuho cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano; yahannye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuntu ufunzwe; yasabye guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite akanga gusubira ku murimo nta mpamvu igaragara igihe ahamagawe, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu.

    Yirukanwa kandi iyo yakoze irindi kosa riremereye ryemejwe n’inama nkuru y’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Kwirukanwa burundu bigira agaciro guhera umunsi umucungagereza yamenyesherejweho icyemezo kimwirukana.

    Abacungagereza basaga 600 bazamuwe mu ntera mu gihe 35 birukanywe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacungagereza-35-birukanywe-abasaga-600-bazamurwa-mu-ntera

  • Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere, aburira abarimiraho abandi itaka – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugirwa umwere, Rev Karangwa yasabye abakiristo kwirinda kwicisha bagenzi babo bakurikiye imyanya cyangwa kurimiraho abandi itaka.

    Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019. Yashinjwaga icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR mu 2017, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).

    Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza gukekwa ko ari impimbano atigeze ahiga, bituma atabwa muri yombi ngo hakorwe iperereza.

    Rev Karangwa yahakanye ibyo aregwa avuga ko yize muri Philippines, agaragaza ibimenyetso birimo amazina n’ifoto y’abo biganye yakuye kuri Google.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.

    Mu iburanisha ryo ku wa 10 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Rev Karangwa yafungwa imyaka irindwi agatanga n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Tariki 30 Kamena 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko Rev Karangwa ari ‘umwere’. Ubwo umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yasomaga imyanzuro yavuze ko urukiko “Rwemeje ko nta bimenyetso simusiga bihamya Karangwa John icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Rukijije ko Karangwa John atsinze.’’

    Uyu mwanzuro ukimara gutangazwa, Ubushinjacyaha bwahise buwujururira buvuga ko butanyuzwe nawo.

    Icyo gihe Rev Karangwa wari umaze amezi umunani afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, yarafunguwe ndetse akomeza inshingano ze muri ADEPR.

    Ku wa 31 Ukuboza 2020 nibwo Urukiko Rukuru ruri Nyamirambo rwashimangiye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Rev Karangwa ari umwere.

    Rev. Karangwa ntiyitabiriye isomwa ry’uru rubanza ariko bamwe mu bagize umuryango we bari mu rukiko utangazwa.

    Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Rev Karangwa yashimye ko ubutabera bwamurenganuye.

    Yagize ati “Uko wabibonye ni ko kuri, turashimira ubutabera bw’igihugu cyacu ko buca imanza zitabera kandi rwose bwakoze ibyo bwagombaga gukora.’’

    Yavuze ko ‘Urukiko rwasanze ibimenyetso byatanzwe n’abareze n’abajuriye nta shingiro bifite.’

    Yagize ati “Kari akagambane bari barakoze, nta bimenyetso bari bafite bigaragaza ukuri kw’ibyo barega.’’

    Rev Karangwa yasabye Abanyarwanda n’abakirisitu ba ADEPR by’umwihariko kugira urukundo no kugendera kure ibinyoma n’inzangano.

    Ati “Ntibikwiye ko abantu bashaka kwicisha abandi bakurikiye gushaka imyanya cyangwa uko barimiraho abandi ubutaka. Ndamenyesha abakirisitu bo mu Itorero ryacu rya ADEPR ko inkuru zatanzwe atari ukuri kuko ukuri kwagiye ahagaragara.’’

    Rev Karangwa kimwe na Biro Nyobozi yose yabarizwagamo yari iyobowe na Rev. Karuranga Euphrem nk’Umuvugizi baheruka gukurwa ku buyobozi mu mpinduka zakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere zigamije guha itorero icyerekezo gishya.

    Rev Karangwa John wabaye Umuvugizi wungirije wa ADEPR yagizwe umwere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rev-karangwa-john-wari-umuvugizi-wungirije-wa-adepr-yagizwe-umwere

  • Amarira n’agahinda mu gushyingura Rubaduka Frank watangije Miss Career Africa (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa yasize atangije rya Miss Career Africa rihuza abakobwa bo muri Afurika, ntabwo rigendera ku bwiza ahubwo rireba umushinga w’umukobwa, kuko icyo rigamije ni uguteza imbere igitsinagore kurusha ibindi byose.

    Iri rushanwa riba nyuma y’imyaka ibiri, muri uyu mwaka ryabereye mu Rwanda ryegukanwa n’Umunya-Zimbabwe Natasha Dlamini mu Ugushyingo 2020.

    Frank Rubaduka wari ufite imyaka 28 yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2021, ku ivuko ry’iwabo i Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba. Ni umuhango wakozwe hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, cyane ko witabiriwe n’abantu bake abandi bakawukurikira kuri Youtube.

    Mbere yo kumushyingura hari hamaze iminsi haba ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ikiriyo cye ndetse icya nyuma cyabaye ku wa 1 Mutarama 2021.

    Uko Frank Rubaduka yahoramye

    Frank Rubaduka yari yagiye mu Bugesera ku kiyaga cya Cyohoha mu kiruhuko no gusura ubutaka yari ahafite ndetse n’amatungo ye yari ahorororewe.
    Nyuma yaje guhamagara inshuti ye yitwa Alexander Ndamukunda ayibwira ko ayishaka, iyi nshuti yabanje kubura ariko ku wundi munsi[ku wa Gatandatu] imusangayo, ku kiyaga cya Cyohoha.

    Icyo gihe, Alexander Ndamukunda avuga ko ku mugoroba Frank Rubaduka yamubwiye amabanga y’ubuzima bwe akomeye harimo imishinga yagezeho n’iyo atekereza gukora, ahazaza h’ubuzima bwe mu bijyanye no kwagura umuryango, kugura ubwato bwo kugendamo mu mazi, kubaka inzu n’indi mishinga migari yari afite.

    Uyu musore avuga ko we na Rubaduka ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, babyutse bajya gushakisha ubutaka kuri Cyohoha, bigeze ku gicamunsi Frank amusaba ko bajya koga mu mazi ariko Alexander amubwira ko bose batazi koga bityo ko batakagiye mu mazi kandi bose batazi koga.

    Ngo Frank yabonye abana bato bari hafi aho ku kiyaga barimo boga abasaba kumwigisha we na Alexander, bituma nawe yinjira mu mazi. Frank yabwiraga Alexander ko adakwiye gutinya, kuko hari byinshi bagiye bakora bagerageza none bakaba barabigezeho kandi neza.

    Ndamukunda avuga ko yibukije mugenzi we ko hari igihe nawe amazi yari agiye kumutwara ariko Frank akomeza kumusaba ko bagerageza bakamenya koga. Yavuze ko babanje kogera ku nkombe z’amazi, bagenda bicuma imbere kugeza ubwo Frank ageze ahantu harehare atangira gucubira ntiyongera kumubona.

    Yavuze ko we n’abana babiri bari bari kumwe bagerageje kumutabara ariko biranga. Avuga ko yahise ava mu mazi n’abana bajya gutabaza abari ku gasozi binjira mu mazi, umwe muri bo avuga ko yamukandagiye bamukuramo ariko yamaze gupfa.

    Rubaduka yakunze umukobwa ananirwa kubimubwira

    Umwe mu nshuti za Frank Rubaduka yabwiye IGIHE ko mugenzi we yari afite umukobwa yakunze, ariko akaba ababajwe no kuba apfuye atabimubwiye.

    Ati “Nta mukunzi yagiraga ariko hari umukobwa yari yarakunze tubizi, ariko yarananiwe kubimubwira. Ni kimwe mu bintu byambabaje nkimara kumenya iby’urupfu rwe.”

    N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, mu mugoroba wo kumusezera bwa nyuma, Alexander Ndamukunda yavuze ko Frank yari yamaze kwemeza igihe azakorera ubukwe.

    Ati “Yambwiye iby’urushako rwe uburyo abiteganyagamo. Ambwira itariki yumva azakoreraho ubukwe bwe yari amaze kuyihitamo. We n’inshuti yacu bari barabiganiriyeho bati twemeze itariki tuyisengere. Tariki 27 yumvaga ari bwo azakora ubukwe, ku wa 27 Ukuboza aba ari bwo apfa.”

    Rubaduka Frank yamenyekanye cyane mu kiganiro ’Decide X Show’ cyatambukaga kuri TV1. Yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia ahita akora imishinga irimo Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group.

    Kuva mu 2013 kugeza mu 2020, imyigishirize n’amahugurwa yatanzwe na Rubaduka Frank yageze ku bantu barenga miliyoni ebyiri, binyuze mu biganiro yakoraga kuri televiziyo n’inama yagiraga ibigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.
    Yavukiye muri Uganda umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Yakuriye mu cyaro arerwa na Se nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka itatu y’amavuko.

    Ubuhanga bwe mu byo guhanga imirimo; gushaka amikoro no gutanga ubutumwa byatumye yemererwa gukorera mu bihugu 12.

    Muri uyu mwaka Rubaduka yanditse igitabo kigaragaza amakosa yakoze mu buzima ariko aticuza. Iki gitabo yacyise ‘100 mistakes I don’t regret’. Apfuye kandi nta kwezi gushize afatanyije na mugenzi we Niyitanga J. Eric bashyize hanze igitabo bise “The 4 Genius Windows’’ cyangwa se “Amadirishya 4 y’ubuhanga”.

    Abo bakoranaga muri Miss Career Africa ntabwo biyumvishaga ko mugenzi wabo yitabye Imana

    Buri wese wafataga ijambo yavugaga Frank nk’umuntu wakundaga Imana kandi akanakoresha imbaraga ze zose mu kazi gasanzwe yakoraga

    Byari amarira n’agahinda

    Dr Fidele Rubagumbya Mukuru wa Frank ubanza ibumuso hamwe n’umugore we mu muhango wo gushyingura Frank Rubaduka

    Dr Fidele Rubagumbya Mukuru wa Frank ubanza ibumuso avuga kuri murumuna we witabye Imana

    Frank Rubaduka yababaje benshi

    Frank Rubaduka yitabye Imana nyuma yo kurohama muri Cyohoha

    Imodoka yari irimo umurambo wa Frank Rubaduka

    Umurambo wa Frank Rubaduka ukurwa mu modoka

    Rubaduka yavugiwe amasengesho ya nyuma

    Rubaduka Frank yari aherutse kwandika ibitabo bitandukanye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amarira-n-agahinda-mu-gushyingura-rubaduka-frank-watangije-miss-career-africa

  • Kirehe na Nyagatare mu turere tuzagwamo imvura nke: Ishusho y’uko izagwa muri Mutarama na Gashyantare – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze yagaragaje ko muri Mutarama na Gashyantare 2021 hateganyijwe kugwa imvura iringaniye muri rusange ariko hakagira uturere tugusha imvura nke kurusha utundi hashingiwe ku miterere yatwo.

    Rigira riti “Hashingiwe ku ishusho y’imigwire y’imvura mu gihe kirekire, mu gihe cy’aya mezi abiri mu Rwanda hagwa imvura iringaniye iri hagati ya milimetero 50 na 350.”

    Iyi mvura izaboneka izaturuka ku buhehere ahanini bugaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari nako u Rwanda ruherereyemo ndetse n’imiterere karemano y’uturere tw’imisozi n’amashyamba ahaboneka.

    Mu turere tuzagusha imvura nyinshi kurusha utundi harimo Nyamasheke, igice kinini cya Rusizi ndetse n’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Nyamagabe. Ibi bice bizagusha imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300.

    Igice gisigaye cy’Akarere ka Nyamagabe, mu Karere ka Nyaruguru na Huye, igice kinini cy’Akarere ka Karongi, amajyepfo ya Rutsiro ndetse no mu gice cy’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Rusizi na Ngororero hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, Intara y’Uburengerazuba mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’amajyaruguru ya Rutsiro.

    Iyi mvura kandi izagwa muri Gisagara, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Nyarugenge, gasabo, Kicukiro, mu burasirazuba bw’Akarere ka Huye na Nyaruguru, amajyaruguru ya Bugesera na Ngoma ndetse no mu majyepfo ya Rwamagana.

    Ibice bya Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, amajyaruguru ya Rwamagana, amajyepfo ya Bugesera na Ngoma n’igice kinini cya Kirehe bizagwisha imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

    Amajyepfo y’Akarere ka Kirehe icyo gice cy’igihugu kizagwisha imvura nke aho, izaba iri hagati ya milimetero 50 na 100.

    Muri Mutarama na Gashyantare hirya no hino mu gihugu hazagwa imvura iringaniye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-na-nyagatare-mu-turere-tuzagusha-imvura-nke-ishusho-y-uko-izagwa-muri

  • Abanya-Kigali bitabiriye Car Free Day ya mbere ya 2021 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Siporo nk’iyi yaherukaga gukorwa kuwa 20 Ukuboza. Iyi ni iya kabiri ibaye kuva Umujyi wa Kigali washyiraho amabwiriza mashya agenga uko ikorwa, hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Muri aya mabwiriza harimo ko Umubare w’Abakorerabushake bakurikirana ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa baba bari muri buri metero 200.

    Harimo kandi ko hagombwa gushyirwa mu muhanda imodoka itanga ubutumwa bwibutsa abantu guhana intera no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira Covid-19.

    Aya mabwiriza kandi yahagaritse kuba abantu bagenda baririmba kuko biri mu bituma “Ibikundi” byikora, ntibahane intera. Anategeka abakora iyi siporo kugenda gake gake no kwambara agapfukamunwa.

    Kimwe nuko bisanzwe ubwo iyi siporo yakorwaga imihanda itandukanye yari yafunzwe, aho nta binyabiziga byari byemerewe kuyikoresha kugira ngo bitabangamira abari muri iyi siporo.

    ‘Car Free Day’ ni imwe muri siporo zikunzwe na benshi mu Mujyi wa Kigali, ndetse ikaba ariyo yabimburiye izindi zihuza abantu benshi kongera gufungurwa, nyuma y’igihe kinini ibikorwa bya siporo byari bimaze bifunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

    Bitandukanye na mbere aho iyi siporo yakorwaga mu ntara zose zigize igihugu, kuri ubu iyakomorewe ni ikorerwa mu mujyi wa Kigali mu zindi ntara ho ntirasubukurwa.

    Siporo rusange ya Kigali Car Free Day yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa ku buntu.

    Ku ikubitiro iyi siporo yatangiye ikorwa rimwe mu kwezi ariko Mu ntangiriro za 2018 Perezida Paul Kagame aza gusaba ko yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu by’ukwezi.

    Aha abiruka bari hafi yo kugera mu masangano y’imihanda ku Gishushu

    N’abanyamahanga bitabira iyi siporo

    Nk’uko bisanzwe iyi siporo yakorewe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

    Remera ni kamwe mu duce dukorerwamo iyi siporo yitabirwa n’ibyiciro by’abantu bitandukanye

    Nti bikemewe kugendera mu bikundi by’abantu benshi

    Car Free Day ni igihe cyiza cyo gukora siporo abantu bisanzuye

    Abanyarwanda basobanukiwe ibyiza byo gukora siporo, n’abana barayitabira

    Yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye

    No mu bice bya Kimihurura umubare w’abitabiriye iyi siporo uba ari munini, aha bari hafi yo kugera Kigali Convention Center

    Iyi siporo isigaye ikorwa hari urubyiruko rw’abakorerabushake

    Bamwe bahitamo gukora sipro yo kunyonga igare

    Nta modoka nimwe iba iri mu muhanda ngo idahutaza abantu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyakigali-bitabiriye-car-free-day-ya-mbere-ya-2021-amafoto

  • Rusizi: Babiri bafashwe bakekwaho gukora inyandiko mpimbano z’imodoka – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite izo mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana umwe mu bafashwe.

    CIP Karekezi yagize ati “Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata umwe tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na mugenzi we bikekwa ko ari nawe uzicura. Uwafashwe mbere avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.”

    CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w’umwiganano w’umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).

    Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.

    Ibyo byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k’Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy’umwaka umwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n’izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.

    Yagize ati “Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kujya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk’ibi ngo bireke kumenyekana.”

    Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-babiri-bafashwe-bakekwaho-gukora-inyandiko-mpimbano-z-imodoka

  • Barakekwaho gukora inyandiko mpimbano z’imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyimana Eliab na Mugenzi Florien
    Ibyimana Eliab na Mugenzi Florien

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite ziriya mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana Ibyimana Eliab.

    CIP Karekezi yagize ati “Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata Ibyimana Eliab tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na Mugenzi Florien bikekwa ko ari nawe uzicura. Ibyimana Eliab avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.”

    CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w’umwiganano w’umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).

    Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.

    Ibi byangombwa byose byari byanditseho imodoka zifite ibirango RAB 889W, RAB990V, RAB696K na RAB 680V. Izi mpapuro nizo zagendeweho hafatwa ziriya modoka zose.

    Biriya byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k’Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy’umwaka umwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n’izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.

    Yagize ati “Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kuzajya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk’ibi ngo bireke kumenyekana.”

    Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo yagaragajwe hejuru.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/barakekwaho-gukora-inyandiko-mpimbano-z-imodoka