Tag: featured

  • Uwaririmbye “You’ll Never Walk Alone” ya Liverpool yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Twitter rw’ikipe ya Liverpool bagize bati “Dufite agahinda kenshi kubera inkuru y’urupfu rwa Gerry Marsden, amagambo ye tuzahora tuyibuka.”

    Gerry wavukiye i Liverpool, yaririmbaga mu itsinda ryitwa Gerry and the Pacemakers ryaje kuririmba iyi ndiririmbo ya You’ll never walk alone yari yaranditswe na Rogers na Hammerstein mu 1945.

    You’ll never walk alone bisobanura ntuzigera ugenda wenyine mu kinyarwanda ya Gerry yakunzwe n’abafana b’umupira w’amaguru cyane cyane ab’ikipe ya Liverpool ikaza kuba nk’ikirango.

    Si ikipe ya Liverpool yakunze gukoresha iyi ndirimbo gusa kuko andi makipe nka Celtic, Feyenoord na Dortmund bagiye bakoresha iyi ndirimbo.

    Iyi kandi yari yarayisubiyemo muri 2020 ayiririmbira abaganga b’Abongereza bavuraga abarwayi muri iki gihe cya Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Uwaririmbye-You-ll-Never-Walk-Alone-ya-Liverpool-yapfuye

  • Inyungu ku bitabiriye Expo 2020 yaragabanyutse kubera ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi ngo byatumye Imurikagurisha ry’uyu mwaka ritagira icyashara nk’icyari gisanzwe, ndetse abacuruzi babishingira kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byakumiriwe kandi byari muri bimwe byatumaga babona ababagana, hakiyongeraho no kuba isaha ya saa kumi n’ebyiri yari yashyizweho yo kuba bamaze gufunga ibikorwa byabo yarabakomye mu nkokora igakumira bamwe mu bakiriya babagana.

    Kalisa Umri ni Umunyarwanda witabiriye Imurikagurisha rya 2020, aho yamurikaga ibijyanye n’imitako, yavuze ko amasaha yari yagenwe yo guhagarika ibikorwa yakumiriye ababagana kuko igihe ababagana bagakwiye kuza bava mu kazi basangaga imiryango ifunze.

    Yagize ati ”Amasaha abakiriya bakabaye baza bagahaha cyangwa bakareba n’ibyo bicuruzwa ni bwo bataha mu ngo zabo”.

    Yongeyeho ati ”Mu by’ukuri iyi ni yo Expo itaragenze neza ugereranyije n’izindi zabanje. Abacuruza mu buryo bwo kwishyura ikibanza cyo gukoreramo (Stand) barahombye cyane kuko niba wenda barateganyaga gukuramo nka miliyoni 10 Frw, ugakuramo nk’ebyiri, ikibanza waragikodesheje nka miliyoni zirindwi, urumva ni ikibazo gikomeye”.

    Manirareba Theophile ukorera Ikigo gicuruza telefoni cya TECHNO nawe yavuze ko kuba barafungaga saa kumi n’ebyiri byatumye abitabira bagabanuka.

    Ati ”Muri rusange ubwitabire bwabaye buke ariko kugeza ubu ababashije kuza barebye ibyo dukora bamwe baranahaha. Ntabwo byagenze neza nk’umwaka wari wabanje, ariko ntabwo twavuga ko byagenze nabi ugereranyije n’ibihe twari turimo”.

    Yongeyeho ko kuba hari bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byakururaga abaryitabira byakumiriwe, biri mu byatumye rititabirwa uko bikwiriye.

    Ati ”Abantu benshi bakunda imyidagaduro, tujya ahantu ari byo tugiye kureba kenshi, urumva kuba imyidagaduro itari irimo cyangwa imikino y’abana byatumye wa mubare wazaga, ukajya n’ahandi kureba abaje kumurika, uwo mubare ntabwo waje nk’uko byari byitezwe”.

    N’ubwo aba bacuruzi bagaragaza imbogamizi zitandukanye, bishimira imbaraga zashyizwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavrus.

    Umuvugizi w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, Ntagengerwa Theoneste, we ntiyemeranya n’abavuga ko bahuye n’igihombo ku buryo babishyira ku rugaga rw’abikorera, akavuga ko hari bamwe batahombye ndetse ko hari bamwe batangiye kugura imyanya y’imurikagurisha ry’umwaka utaha.

    Ati ’’Nkurikije n’abo twaganiriye n’uburyo byagenze, ntawavuga ko hari abahombye bavuga ko bava mu bucuruzi kuko n’ubwo mu minsi ya mbere hari abavugaga ko nta bantu barimo bacuruza, nk’ubu ugeze mu masaha ya nyuma hari ibyo usanga byashizeho [kuko] byaguzwe“.

    Yakomeje agira ati ”Abagize ibibazo ni abari mu myidagaduro n’ibyo kunywa, ariko na bo twagiye dukorana bose twaraganiriye ntawe ufite ikibazo cyo kuba yarahombye ngo PSF yaramuhombeje. Ashobora kuba yarungutse make ariko ntabwo yahombye”.

    Imurikagurisha rya 2020 ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 382, barimo 73 baturutse mu mahanga, rikaba ryarabaga ku nshuro ya 23. Ryasojwe tariki 31 Ukuboza 2020 nyuma y’ibyumweru bitatu ryari rimaze riba.

    Abitabiriye ibikorwa bya Expo 2020 bavuga ko icyashara cyari hasi ugereranyije n’imyaka yabanje

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abitabiriye-expo-2020-barataka-ibihombo

  • Nyagatare: Polisi yataye muri yombi umugore wakubise umwana we urusinga akabyimba ijisho – #rwanda #RwOT

    Uwo mugore tariki ya 01 Mutarama yakubise umwana we ufite imyaka 6 mu maso akoresheje urusinga rw’amashanyarazi biviramo umwana gukomereka mu jisho no ku matwi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwamenyekanye ari uko abaturanyi bumvise umwana ataka cyane bagatabaza Polisi.

    Yagize ati “Tariki ya 01 Mutarama uriya mwana w’imayaka 6 ngo yari yasigaye ku rugo noneho haza umuturanyi gutira bimwe mu bikoresho byo mu rugo. Umwana yarabimutije noneho nyina aho agarukiye abibuze afata urusinga arumukubita ahantu hose ariko cyane cyane mu maso biviramo umwana kubyimba mu maso ndetse basanze umwana yabyimbye mu maso hari n’ijisho ryatukuye n’ugutwi kwakomeretse.”

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batabaye hakiri kare ndetse bakabimenyesha Polisi, yagaye bamwe mu babyeyi bagihohotera abana bikagera n’aho babahanisha ibihno by’indengakamere. Yabibukije ko hari itegeko rirengera abana ndetse rigahana umuntu wese uhohotera umwana bene kariya kageni kabone n’iyo yaba ari umwana we yibyariye.

    Ati “Umwana ushobora kumubwira neza amakosa yakoze kugira ngo atazayasubiramo wenda byaba na ngombwa ukamucishaho akanyafu byorohoje, ariko birababaje gufata urusinga rw’amashanyarazi ukarukubita umwana kugeza aho akomereka. Kabone n’iyo yaba ari umuntu mukuru urusinga ni ikintu kibi iyo kigeze ku muburi w’umuntu.”

    Polisi yahise ijyana umwana kwa Muganga kwitabwaho n’abaganga naho nyina ajyanwa ku Rwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorero muri sitasiyo ya Polisi ya Mimuli kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

    Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-polisi-yataye-muri-yombi-umugore-wakubise-umwana-we-urusinga

  • Kigali: Abanyeshuri bahangayikishijwe n’uburyo bigamo bushobora kubatera gutsindwa ikizamini cya Leta – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abanyeshuri bazajya biga mu buryo budasanzwe , umubare w’abajya mu ishuri n’amasaha bigaga bikagabanywa hakifashishwa uburyo bwo kujya ibihe kugira ngo bahane intera hagati yabo.

    Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagarama Catholique babwiye RBA ko kuba basimburana bishobora gutuma batazatsinda mu bizamini bya leta.

    Munezero Kevin yavuze ko nk’abanyeshuri bitegura gukora ibizamini, bibagora kubera kwiga basimburana.

    Ati ”Kuba twiga dusimburana kubera ubwinshi bw’abanyeshuri ndetse n’ubuke bw’amashuri bitugiraho ingaruka nkatwe turi kwiga ngo tuzakore icya leta, biri kutwicira amasomo ndetse n’amasaha twari kwiga.”

    Usibye kuba baragaragaje imbogamizi zo kuba bishobora gutuma batazatsinda amasomo , banavuze ko hari ubwo umwarimu aza kwigisha atibuka aho amasomo yari ageze kubera ubwinshi bw’abanyeshuri.

    Undi yagize Ati” Tugenda dusiganwa mu masomo, kandi uko umwarimu aza , hari igihe tumubwira ngo twari tugeze aha mu masomo ariko ntabyemere.”

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB), Dr Sebaganwa Alphonse, yavuze ko kuba hari abiga amasaha icyenda abandi bakiga atanu, nta mpungenge byakagombye gutera abanyeshuri kuko ingengabihe y’amashuri y’umwaka iba iteganyije ko biga amasaha atanu ku munsi , mu gihe abayarenza biba ari ugusubiramo amasomo.

    Ati ”Ibyumweru by’umwaka w’ishuri biba bibaze bikurikije umubare w’amasaha make aba ashoboka kugira ngo gahunda y’umwaka igerweho, aba ari ayo masaha atanu. Nta biga rero munsi y’amasaha atanu, biba byiza iyo umunyeshuri arengeje amasaha atanu kuko arengaho ayakoresha mu gusubiramo amasomo no mu gukora imyitozo myinshi.”

    Yakomeje ati “Birumvikana amahirwe bose barayafite ariko bituruka nanone n’uko umwarimu yabyifashemo, ariko gahunda iriho ni uko mu gihe gikwiriye bazajya biga ingunga imwe nk’uko iyo gahunda yatangiye.”

    Biteganyijwe ko abiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu bazakora ibizamini muri Nyakanga 2021 .

    Abanyeshuri bagaragaje ko kubera kwiga basimburana kandi bitegura gukora ibizamini bya Leta bishobora gutuma batsindwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abanyeshuri-bahangayikishijwe-n-uburyo-bigamo-bushobora-kubatera

  • Ishusho y’imyaka ibiri Louise Mushikiwabo amaze yicaye mu ntebe y’ubuyobozi bwa OIF – #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko waba waramumenye nk’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Itangazamakuru cyangwa se uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda ariko magingo aya ni we uyoboye OIF, umuryango uhuriyemo ibihugu 88 bikoresha Igifaransa lku Isi.

    Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, mu Nteko Rusange ya 17 ya OIF yateranye ku wa 12 Ukwakira 2018 i Yerevan muri Armenia.

    Uyu munyepolitiki wabaye umunyamabanga wa kane wa OIF yatorewe manda y’imyaka ine, asimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

    Kuva ku wa 3 Mutarama 2019, ubwo yageraga mu biro bya OIF biri ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Paris mu Bufaransa, Mushikiwabo yinjiranye imigambi mishya yamusabaga ingufu nyinshi kuko yagombaga guhindura isura y’uyu muryango nyuma y’uko Michaëlle Jean yari awusimbuyeho yashinjwaga gusesagura umutungo w’umuryango mu nyungu ze bwite.

    Mu migabo n’imigambi yatangiranye kandi harimo guteza imbere ubuvumbuzi mu by’ikoranabuhanga no guha ururimi rw’Igifaransa agaciro rukwiriye.

    -  Yakoze impinduka mu bayobozi batandukanye mu nzego za OIF

    Ku wa 22 Ugushyingo mu 2019, Mushikiwabo yemeje impinduka mu bayobozi bakuru mu ngeri zitandukanye z’uyumuryango aho yahereye kuri bamwe mu bari barashyizweho n’uwo yasimbuye, Michaëlle Jean.

    Aha twavugamo nka Nita Deerpalsing wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa bigamije iterambere. Nita asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu Birwa bya Maurice.

    Izi mpinduka zakozwe kandi zasize hakuweho uwari ushinzwe Iterambere ry’Ururimi rw’Igifaransa muri uyu muryango, Youma Fall n’uwari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Nicodème Adzra.

    Mushikiwabo yahagaritse kandi Alioune Koné wari Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Abakozi na Narjess Saidane wari uhagarariye OIF muri Loni, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu mpera za 2019, Georges Nakseu Nguefang yahinduriwe imirimo muri OIF aho yakuwe ku mwanya w’ushinzwe Ibikorwa bya Politiki akagirwa uhagarariye uwo muryango muri Loni i Genève. Hanabaye impinduka kandi zasize hirukanwe Éric Adja wari waragizwe na Michaëlle Jean Umuyobozi ushinzwe Afurika y’Uburengerazuba nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idahwitse.

    Magingo aya Mushikiwabo akorana na Nyaruhirira Désiré nk’umujyanama we, banakoranye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda aho n’ubundi Nyaruhirira yakoraga imirimo nk’iyo.

    Mu bindi bikorwa byaranze ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo harimo gukingurira Igifaransa ku rubyiruko Nyafurika, guharanira kubyutsa ikoreshwa ry’uru rurimi rukagera no mu nsisiro, kurema icyizere cyuzuye cy’abaterankunga bakoresha Igifaransa nk’uko byagaragajwe na Colette Braeckman mu kimanyakuru “Le Soir” cyo ku wa 26 Mata 2019.

    -  Mushikiwabo yashyize ijisho kuri Afurika

    Manda ya Mushikiwabo yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye nubwo mu mwaka we wa kabiri, ibikorwa bya OIF byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

    Nyuma y’uko COVID-19 itangiye gutanga agahenge, Mushikiwabo yakoze ingendo zitandukanye mu bihugu birimo ibya Afurika aho bagiranye ibiganiro, bamushimira imbaraga yashyize mu guhindura OIF.

    Mu ngendo yakoze harimo izo yakoreye muri Brazzaville ku wa 25 Ukwakira 2020; aho yahuye n’abanditsi bo muri Congo bari bayobowe na Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni, Dieudonné Moyongo.

    Mu bakuru b’ibihugu yahuye na bo harimo Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso, wamwakiriye ku wa 26 Ukwakira 2020. Ikiganiro cyabo cyibanze ku mishinga yagutse muri Francophonie, irimo kongerera abagore ubushobozi, ikoranabuhanga, kubungabunga ibidukikije by’Ikibaya cya Congo n’Ururimi rw’Igifaransa.

    Mushikiwabo yanahuye na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, wamuganirije ku myiteguro y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Radio y’Urubyiruko rwo mu Gace ka Sahel.

    Ku wa 27 Ukwakira 2020, Mushikiwabo yahuye na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byibanze ku mikino ihuza ibihugu byibumbiye muri OIF izabera i Kinshasa mu 2022.

    Mushikiwabo kandi hamwe n’umuryango ayoboye wa Francophonie yafashe iya mbere mu gushakira inkunga abagore b’Abanyafurika bagizweho ingaruka na COVID-19 aho ku ikubitiro hatanzwe miliyoni eshatu z’amayero, akabakaba miliyari 3 Frw.

    Haracyakomeje gushakishwa uburyo iyo nkunga yakongerwa mu rwego rwo gufasha imishinga 1400 OIF yakiriye iturutse mu bihugu bya Afurika, Liban na Haiti. Ni inkunga ikomeje gukusanywa binyujijwe mu kigega cya ‘La Francophonie avec Elles’’, cyashyiriweho gufasha abagore bagizweho ingaruka na COVID-19 muri rusange.

    Umuyobozi wa OIF, Louise Mushikiwabo, yakomeje gushishikariza imiryango itegamiye kuri leta, abaturage bafite ubushake, imiryango mpuzamahanga, za leta na za guverinoma gushyigikira iki kigega.

    Abinyujije muri ‘Jeune Afrique’ Mushikiwabo yagaragaje ko abagore bagira ubwitange buhambaye, bitangira imiryango yabona sosiyete muri rusange, ko bahora bashyira imbaraga mu gushakira ibyiza ababegereye no gutuma babaho batekanye.

    Yagize ati “Aba ba rwiyemezamirimo b’abagore, abanyabugeni, abahinzi, aba bakobwa bato bavuye mu ishuri bari guhura n’ingaruka zikomeye za Covid-19. Ntibashoboye kugira aho bajya, kugurisha ibicuruzwa byabo cyangwa kurangura, abenshi muri bo batakaje aho binjirizaga ntibabashije kubona serivisi z’ibanze cyangwa gho hajyeho ingamba zo kubafasha.”

    Abagore ni bo bagize 70 % y’abakora mu nzego z’ubuzima ku isi yose ndetse Mushikiwabo abagaragaza nk’abahora ku murongo w’imbere mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo.

    Mushikiwabo Louise yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye

    Louise Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso

    Mushikiwabo yashimye Perezida Tshisekedi aho igihugu kigeze cyitegura imikino ya Francophonie

    Mushikiwabo Louise aganira na Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno

    Louise Mushikiwabo yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique byagarutse ku myiteguro y’amatora muri iki gihugu

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-imyaka-ibiri-louise-mushikiwabo-amaze-yicaye-mu-ntebe-y-ubuyobozi-bwa

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batatu, haboneka abarwayi bashya 109 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku Cyumweru ni abagabo batatu, babiri b’imyaka 75 na 67 bitabye Imana bari i Kigali, n’undi mugabo w’imyaka 51 i Huye.

    Abo bantu batatu bahise buzuza umubare w’abantu 101 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye COVID-19, naho abandi 67 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 109 babonetse mu bipimo 3,318 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 64, Musanze: 20, Rubavu: 12, Nyamasheke: 4, Gicumbi: 3, Kamonyi: 3, Huye: 2, Burera: 1.

    Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,676 muri bo abamaze gukira ni 6,752 naho abakivurwa ni 1823.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-batatu-haboneka-abarwayi-bashya-109

  • Amajyepfo: Mu munsi umwe gusa Polisi yafashe litiro zirenga 2,300 za ‘Muriture’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri icyo gikorwa hafashwe Litiro 2,305 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cyitwa Muriture. Iki kinyobwa gikorwa mu ruvange rw’ibintu bitazwi neza ariko usanga gifite isuku nkeya ndetse n’abakinyoye iyo bamaze kugisinda bakora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gukora ihohotera ritandukanye, ubujura n’ibindi byaha.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo kurwanya izi nzoga cyabereye mu Karere ka Kamonyi, Akarere ka Gisagara, Akarere ka Huye n’Akarere ka Nyanza. Avuga ko mu Karere ka Nyanza ariho hagaragaye cyane iriya nzoga ya Muriture hagakurikiraho Akarere ka Huye.

    Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma mu ngo z’abaturage 9 hafatiwe litiro 1,120 naho mu Murenge wa Busoro mu ngo z’abaturage 4 hafatiwe litiro 135. Mu Karere Huye mu Mirenge ya Rwaniro, Rusatira na Mukura hafatiwe litiro 545 nazo z’ikinyobwa cya Muriture.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi mu ngo 3 z’abaturage hafatiwe litiro 385, mu Karere ka Kamonyi mu ngo z’abaturage 3 hafatiwe litiro 120. Yavuze ko n’ubusanzwe muri utu turere hari hakunze kugaragara kiriya kinyobwa kitujuje ubuziranenge ariko kuri uyu munsi w’ubunani byari byabaye byinshi cyane.

    Ati “Dusanzwe dukora ibikorwa byo kurwanya ziriya nzoga mu Ntara y’Amajyepfo ariko kuri iyi nshuro nibwo twahafatiye inzoga nyinshi cyane. Ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze twagendaga tujya ku rugo dufiteho amakuru kandi koko tukazihasanga, abazifatanwe babihaniwe hakurikijwe amategeko, izo nzoga nazo ziramenwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye gushimira abaturage cyane cyane urubyiruko rw’abakorerabushake mu bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubuzima n’umutekano w’abaturage. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko ziba zitujuje ubuziranenge kandi zigatuma bakora ibyaha, yasabye abazinywa n’abazikora kubicikaho kuko ntacyo zibagezaho uretse ibihombo no gufatwa bagafungwa.

    Yanabibukije ko muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19 nta tubari twemewe gukora mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwanduriramo icyorezo. Yabasabye kujya batanga amakuru igihe cyose hari aho babonye utubari turimo gucuruza inzoga.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/amajyepfo-mu-munsi-umwe-gusa-polisi-yafashe-litiro-zirenga-2-300-za-muriture

  • Santarafurika: Inyeshyamba zigaruriye umujyi wa Bangassou #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika
    Ikarita igaragaza imijyi itandukanye ya Santarafurika

    Uwo muyobozi yavuze ko ingabo za Santarafurika (FACA) zari muri ako gace zakavuyemo zihungira mu birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA).

    Izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibinyujije kuri Twitter zatangaje ko muri ako gace habonetse imirambo itanu y’abantu bitwaje intwaro, ntizasobanura neza uruhande babarizwamo.

    Abandi bantu babarirwa muri 15 bakomeretse bajyanywe kwa muganga n’abakozi b’umuryango w’abanganga batagira umupaka (Médecins sans frontières), nk’uko iyi nkuru ya Jeune Afrique ibivuga.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/santarafurika-inyeshyamba-zigaruriye-umujyi-wa-bangassou

  • Karangwa yazinutswe gucuranga gitari kubera ibyo yahuriye na byo muri Orchestre Pakita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari
    Karangwa avuga ko yazinutswe umurya wa gitari

    Karangwa avuga ko yakundaga gucuranga cyane agacuranga gitari iherekeza izindi (accompagnement) akaba yaratangiye gucuranga muri Orchestre Pakita mu 1982 akaza gusoza mu mwaka wa 1987 ndetse akaba atarongera gukora ku murya wa gitari kubera ibyo yabonye.

    Yagize ati “Twararirimbaga tugatahira iraha tukanywa byeri gusa n’ibindi. Ntabwo amafaranga baduhaga yashoboraga kugira icyo yamarira umuryango kwari ukwinezeza gusa, watahanaga nk’igihumbi gusa, twari tugeze ahantu habi mu bintu bimeze nk’ubuhemu”.

    Karangwa avuga ko hari ahantu henshi bacuranze bagafatira ibyuma byabo cyangwa se na bo ubwabo bakabafata bugwate ibintu byamubabaza cyane akibaza icyo amara mu muziki akayoberwa.

    Yagize ati “Hari ubwo twagiye i Rwamagana tugiye gucuranga turahomba bafatira ibyuma byacu kandi twari twabikodesheje kwa Mwitenawe ndetse tutanamwishyuye, uwari udukuriye yarakomeje ashyikirana n’aho twakoreye baradohora ariko byari ibintu bibi”.

    Karangwa avuga ko ibibazo byinshi ari byo byatumye Orchestre Pakita isenyuka mu 1987 bakaba bari bararirimbye indirimbo zakunzwe nka “Icyampa umuranga”, ”Leonica”, “Mutimukeye “ n’izindi nyinshi.

    Nubwo yazinutswe gucuranga, Karangwa yemeza ko muri icyo gihe Orchestre Impala yari ikunzwe cyane, Nyampinga, Les fellows n’izindi zabicaga bigacika muri icyo gihe.

    Karangwa asaba abakiri bato gukunda umuziki kandi bakawukora kinyamwuga baharanira gukora ibintu bw’umwimerere bakareka kwiringira ikoranabuhanga cyane.

    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane
    Karangwa asaba abakiri bato kutishinga ikoranabuhanga cyane


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Karangwa-yazinutswe-gucuranga-gitari-kubera-ibyo-yahuriye-na-byo-muri-Orchestre-Pakita

  • Ni intsinzi ku ngabo z’u Rwanda – Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique avuga uko RDF yarashe imitwe yitwaje intwaro – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi z’igitondo zo kuri uyu wa Gatandatu, mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru, Bangui habereye igitero cyagabwe n’Umutwe w’abarwanyi mu gace ka Damara kari mu bilometero 76 uvuye i Bangui.

    Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

    Nta mibare y’abishwe iratangazwa gusa Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique yatangaje ko ari benshi mu binyacumi. Hari amakuru IGIHE yabonye ko abahise bapfa barenga 30, mu gihe abasirikare babiri ba Centrafrique bakiguyemo.

    Iyo mirwano yamaze igihe kigera ku isaha ariko nyuma yayo ibintu byasubiye mu buryo umutekano uragaruka nyuma yo guhashya abo barwanyi. Bivugwa kandi ko mu gihe igitero cyabaga, abaturage bo muri ako gace bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu bihuru.

    Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kuba yarumvise ko ashobora kurokora ubuzima bw’abaturage ba Centrafrique, bari bagiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya amatora ubundi ikabavutsa ubuzima.

    Ati “Nk’uko mubizi, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, hanyuma mu buryo bwihuse, iki gihugu cy’inshuti [u Rwanda] binyuze mu masezerano dufitanye, cyemeye kwitanga mu gufasha bagenzi babo b’abasirikare kurinda umutekano w’ikiremwamuntu. Ntabwo nabona ikintu cy’ingenzi navuga usibye kuvuga ngo mwarakoze, gushimira Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda ku bw’icyo gikorwa cy’ubumuntu gikwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.”

    Minisitiri Koyara yabajijwe niba ingabo za Minusca ziri muri iki gihugu zitari zihagije mbere yo gusaba iz’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda gutanga ubufasha, asubiza ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bari bake ugereranyije n’ubuso bw’igihugu ubwacyo.

    Ati “Murabizi Minusca ifite intumwa zirenga ibihumbi 10, igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 627, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, kandi ngira ngo uyu ni n’umwanya mwiza wo kubabwira ko ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique bitarakurwaho byose. Igisirikare kidafite ibikoresho bihagije ntigishobora kurinda mu buryo bwizewe abaturage bacyo.”

    Yavuze kandi ko bigoye ko Ingabo za Loni zabasha gucunga umutekano w’igihugu zo ubwazo kuko igihugu ari kinini, kandi n’ibihugu bigikigije biri mu mvururu cyangwa se bimaze iminsi mike bizisohotsemo, bigakubitana n’uko imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ikwiriye mu nkengero zacyo aho byari ngombwa ko hitabazwa amasezerano ahuriweho hagati y’ibihugu.

    Ati “ Ni muri urwo rwego byari ngombwa ko twungukira muri ayo masezerano y’ubufatanye, ari nayo mpamvu twasabye Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) ubufasha, icyiza ni uko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyahise cyihutira gutanga ubufasha. Kandi namwe ubwanyu mwabibonye ko nubwo Minusca ihari hakenewe ubufasha bw’inshuti zacu z’u Rwanda kugira ngo dusubize inyuma bimwe mu bitero by’iyo mitwe yitwaje intwaro, by’abo bajura.”

    Yatanze urugero ku gitero cyagabwe i Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko kitari guhashywa iyo hataba ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda.

    Ati “Damara ni umujyi ufite igisobanuro gikomeye kuri twe, kubera ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi ngabo zaduhaye ubufasha ziri hano hamwe n’Ingabo z’igihugu twabashije gusubiza inyuma umwanzi.”

    Minisitiri Koyara yakomeje avuga ko mu bagabye icyo gitero harimo n’abantu baturutse mu mahanga, baba bashaka kwinjira mu gihugu bagatwara imitungo yabo, abasaba guhaguruka bakitegura kurengera igihugu cyabo.

    Yavuze ko kuba Ingabo zirimo iz’u Rwanda zasubije inyuma iki gitero, ari intsinzi ikomeye ku gihugu. Ati “Ni intsinzi ku ngabo zacu hamwe n’iz’igihugu cy’inshuti mu Rwanda zihutiye gutabara mu gufasha igisirikare cyacu kikiri mu bihano mu guhangana n’izi nshingano zikomeye zo kurinda igihugu n’abaturage.”

    Minisitiri Koyara yavuze kubera ibibazo by’umutekano muke muri Centrafrique, basabye Minusca ko yongera ingabo, ndetse ko ashima “Imana ko Ingabo z’u Rwanda arizo zongeye koherezwa mu gutera inkunga iziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni”.

    Ati “Murabibona ko yaba ku bijyanye n’umubano w’ibihugu, cyangwa se ku birenze igihugu, ni inshuti zacu z’u Rwanda zituri iruhande buri gihe.”

    Muri iki gitero yavuze ko hari abasirikare babiri b’igihugu cye bapfuye gusa ko hari benshi bo mu mitwe yitwaje intwaro babuze ubuzima.

    Ati “Ku ruhande rw’umwanzi, twabonye amashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, hari igihombo gikomeye, barenga ibinyacumi by’ababuze ubuzima, turatekereza ko iyo mitwe ikwiye kubibonamo isomo ikumva ko itagomba guteza intambara mu gihugu gishaka amahoro. Niba igihugu gishaka amahoro, jya mu nzira y’amahoro.”

    Yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro babonye isomo, bityo ko idakwiriye gukomeza guhungabanya umutekano.

    Mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, hariyo abashinzwe umutekano 12.870 barimo abasirikare 11.650.

    Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yashimiye u Rwanda rwafashe iya mbere rukemeza kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intsinzi-ku-ngabo-z-u-rwanda-minisitiri-w-ingabo-wa-centrafrique-avuga-uko