Tag: featured

  • Polisi iraburira abatwara abagenzi bava mu Karere bajya mu kandi bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, asobanura uko ibyemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021 birimo gushyirwa mu bikorwa.

    Iyo nama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’uturere no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali zibujijwe, gusa muri iki gitondo hagaragaye abantu benshi bashakaga kuva aho baraye berekeza mu tundi turere, bagakoresha uburyo bushoboka bwose ngo babone uko bagenda, CP Kabera akaba aburira ababatwara.

    Agira ati “Biteye ikibazo aho tubona imodoka zitwara abagenzi, iz’abantu ku giti cyabo, taxi voiture, moto ndetse n’abanyonzi, baca hirya no hino bagaceremba batubahirije amabwiriza kugira ngo batware abantu. Turabamenyesha ko aho abapolisi bari bakorana n’inzego z’ibanze, badakwiye kubareka ngo bajyane abantu mu tundi turere”.

    Ati “Niba babirenzeho, bamenye ko ibyo binyabiziga, abashoferi n’abo batwaye nibabifatirwamo bari buhanwe, kimwe n’amagare, moto n’imodoka z’abantu ku giti cyabo. Turasaba Abanyarwanda, tumaze iminsi igera muri 300 muri iki cyorezo, ntabwo iminsi 15 yaraye yemejwe ko izo ngamba zizongera gusuzumwa ari yo igomba kubananira, gahunda ni guma mu Mujyi wa Kigali na guma mu turere”.

    Yongeyeho ko n’abanyura mu nzira zitemewe bitabahira kuko aho banyura hose hari Polisi, kandi ko banacitse Polisi bashobora kudacika Covid-19, ngo ibyiza ni uko bakubahiriza amabwiriza, cyane ko impande zose hari inzego zirimo na Polisi zifasha ufite ikibazo cyumvikana akoroherezwa.

    Ku kijyanye n’abantu bataha mu turere turi mu nkengero za Kigali ariko bakorera buri munsi mu Mujyi wa Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse wari muri icyo kiganiro, yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo kubyigaho.

    Ati “Icyo kibazo ntikiri muri Kigali gusa kuko hari n’aho kireba abanyeshuri, inzego zibishinzwe rero ziragenda zibisuzuma kimwe ku kindi, ariko n’aho biba ngombwa ko bagenda birasaba ko tunabapima kugira ngo bamenye ko nta bwandu bafite bamenye no kwirinda. Inzego zitandukanye zirimo kubikoraho ku buryo byinshi birara bikemutse, gusa ntabwo wafata umwanzuro ngo usange nta muntu n’umwe ubangamiye”.

    Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba no kubuza ingendo hagati y’uturere nibwo bwa mbere byafatwa kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, ngo bukaba ari uburyo bwo gukaza ingamba zo kwirinda, kuko imibare y’abandura n’iy’abahitanwa n’icyo cyorezo yongeye kuzamuka cyane.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-iraburira-abatwara-abagenzi-bava-mu-karere-bajya-mu-kandi-bitemewe

  • Mu ngingo esheshatu, menya uko Centrafrique yisanze mu ruhuri rw’ibibazo bikomeje kurikoroza – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk’uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa ‘Sango’. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n’u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere, urimo peteroli, amabuye y’agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z’amashanyarazi, amabuye y’agaciro yitwa ‘cobalt’ yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n’ibindi.

    Gusa nubwo iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere, kiri mu bihugu icumi bya mbere ku Isi bikennye, ahanini biterwa n’imvururu z’urudaca, imiyoborere mibi n’ibindi bibazo byinshi byakiranze kuva cyabona ubwigenge kugeza magingo aya.

    Ikibabaje ariko kidatangaje, iyo wanditse Centrafrique muri Google, ukajya aherekanwa amafoto, bahita bakuzanira ay’imodoka z’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, abana bishwe n’inzara, abantu bakubitwa, insoresore zitwaje intwaro n’andi nk’ayo. Muri make ni igihugu giteye kwibaza, amafoto ubwayo ahita akwereka ishusho nyayo yacyo.

    Umaze kumva ibi byose wakwibaza uti, ’ubundi Centrafrique kuki ikennye, yisanze ite muri uru ruhuri rw’ibibazo kandi ikungahaye mu mutungo kamere?’

    Mu ngingo esheshatu, urasobanukirwa intandaro y’ibibazo byose iki gihugu kisanzemo, bimaze imyaka 55 ndetse kugeza n’uyu munsi hakaba hakirangwa imidugararo.

    1. Ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato hagati ya 1965 na 2013

    Mu myaka ya mbere iki gihugu kibaye Repubulika ya Centrafrique, uwari Perezida wacyo wa mbere David Dacko, ntiyigeze abera imfura abanyagihugu, kuko yabayoboranye igitugu ndetse agenda akuraho abayobozi bamwe na bamwe bakuru, byaje guteza imvururu mu gihugu hose ndetse bituma ahirikwa ku butegetsi nyuma y’imyaka itanu ayoboye.

    Ku munsi Centrafrique yaboneyeho ubwigenge mu 1960, aha Perezida Dacko yavugaga ijambo agaragiwe na Jean Bedel Bokassa waje kumuhirika

    Colonel Jean-Bédel Bokassa niwe wahiritse Dacko ku butegetsi mu mpera za 1965, ahita afata ubutegetsi yamazeho imyaka irenga 10. Ingoma ya Bokassa yaranzwe n’igitugu, ubukene, ubwicanyi ndetse n’imvururu nyinshi byashyize igihugu mu kangaratete kikirimo n’uyu munsi.

    Muri 1977, Bokassa yiyise Umwami w’Abami wa Centrafrique, umwanya yamazeho imyaka ibiri, awuvaho ku ngufu z’igisirikare cy’u Bufaransa mu 1979, Leta y’u Bufaransa ihita isubizaho uwari Perezida wa mbere, David Dacko.

    Nyuma y’imyaka ibiri gusa Dacko ayoboye, yongeye guhirikwa ku butegetsi na General André Kolingba wafashe ubutegetsi ku itariki ya 1 Nzeri mu 1981, abumaraho imyaka 12 yose, nabwo abuvaho ashyizweho igitutu n’u Bufaransa ndetse na Amerika byatumye ategura amatora mu 1993.

    Nibwo bwa mbere muri iki gihugu hari habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu nyuma y’imyaka 33 kibonye ubwigenge. Amatora yaje kwegukanwa na Ange-Félix Patassé ahigitse Abel Goumba na we wari umunyapolitiki ukomeye muri icyo gihe. Ange-Félix Patassé yahise aba Perezida wa mbere wa Centrafrique watowe mu buryo bwa Demokarasi.

    Kimwe n’abamubanjirije, Patassé ntiyabaye umuyobozi mwiza nk’uko byari byitezwe, ahubwo yatangiye guhinduranya Itegeko Nshinga, byaje no guteza umutekano muke muri icyo gihugu, kugeza ubwo Umuryango w’Abibumbye utangira kuzanamo ingabo zibungabunga amahoro.

    Nubwo ibi byose byabaye mu 1998, Patassé yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, bikekwa ko yaba yarabayemo uburiganya bwinshi, biza gutuma abasirikare babiri bashaka kumukorera ‘coup d’état’, ariko ntibyabahira kuko byabaviriyemo urupfu.

    Ange-Félix Patassé yahiritswe ku butegetsi na Bozizé ubwo yari yagiye mu ruzinduko mu mahanga

    Nyuma y’uko aba basirikare bishwe, byateye umujinya bagenzi babo maze bashaka kwihorera, niko gutegura indi ‘coup d’état’, nayo itarahiriwe kuko Patasse yabimenye mbere y’uko ikorwa, ndetse anamenya ko uwari ubyihishe inyuma ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, wari General François Bozizé.

    Bozizé amaze kumenya ko yavumbuwe, we n’abandi basirikare bakuru bahungiye muri Tchad mbere y’uko bagabwabo ibitero ngo bicwe nk’uko byagendekeye bagenzi babo.

    Nyuma y’imyaka ibiri, izi ngabo zaje zisuganyije zitungura Perezida Patassé utari uri mu gihugu muri Werurwe 2003, maze zimuhirika ku butegetsi, Bozizé afata ubugetsi atyo.

    Ku ngoma ya Bozizé nibwo noneho hatangiye intambara zeruye hagati ya guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro itaravugaga rumwe na Leta. Imvururu zatewe n’uko Perezida yashatse guhindura itegeko nshinga nyuma y’umwaka umwe gusa ayoboye, maze akavuga ko azarekura ubutegetsi ari uko hatowe irindi tegeko nshinga.

    Mu myaka 10 yamaze ku buyobozi, havutse imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo iyamenyekanye nka Anti-Balaka na Séleka.

    Iki gihugu cyakomeje kurangwa n’imvururu zikabije ndetse n’intambara z’urudaca hagati ya Guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro, kugeza ubwo ibindi bihugu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bije gutabara Centrafrique ariko bikaba iby’ubusa, birangira Bozizé ahunze igihugu mu 2013 nyuma yo guhirikwa ku butegetsi.

    2. Uko Centrafrique yinjiye mu icuraburindi

    Mu mpera za 2012, imitwe yitwaje intwaro mu majyaruguru y’iki gihugu yishyize hamwe maze irema umutwe witwa Séléka, waje gutegura ‘coup d’état’, gusa ntiwafata ubutegetsi. Habayeho amasezerano yo gusangira ubutegetsi hagati y’uyu mutwe na Guverinoma, maze Bozizé ayarengaho, bituma habaho imirwano yaje kurangira uyu mutwe ufashe Umurwa Mukuru Bangui, Perezida ahita ahunga igihugu.

    Bitewe n’uko uyu mutwe wari uwa Kiyisilamu, abakirisitu biganje mu majyepfo y’icyo gihugu bashinze undi mutwe wabo wiswe Anti-Balaka.

    Inyeshyamba za Anti Balaka ziri mu myitozo mu gace ka Bambari mu mwaka wa2015

    Ibintu byaje gufata indi ntera, iyi mitwe yombi iteza imvururu zikomeye muri iki gihugu, habaho imirwano idasanzwe, igihugu kirasenyuka, abaturage barahunga, inzara iratera, igice kinini cy’igihugu kibamo impagarara, ibintu biradogera.

    Ibi byaje gutuma habaho amasezerano y’amahoro atabarika, ariko biranga biba iby’ubusa, imvururu zirakomeza, aho muri miliyoni 4.7 z’abaturage batuye muri Centrafrique, miliyoni 2.7 muri bo bari babeshejweho n’ibikorwa by’abagiraneza, abantu 450,000 bava mu byabo abandi 68,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi, cyane cyane muri RDC.

    3. Centrafrique yacitsemo ibice bibiri

    Nubwo Centrafrique yarangwagamo ibibazo bya Politiki, n’imvururu zaterwaga n’imitwe yitwaje intwaro, iki gihugu kiganjemo abakiristu mu Majyepfo yacyo n’abayisilamu mu Majyaruguru, cyari kitararangwamo amakimbirane ashingiye ku madini. Abakiristu n’abayisilamu barashyingiranwaga, bagafashanya, mbese idini umuntu abarizwamo ntabwo ryari ikibazo.

    Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960, cyagiye kiyoborwa kenshi n’abakirisitu, yaba muri politiki ndetse no mu bukungu, abakiristu bariganzaga cyane. Ariko ibi by’amadini ntibyitabwagaho bya cyane mbere ya 2013.

    Umutwe wa Séléka [mu rurimi rwabo bisobanuye ‘ubumwe’] wiganjemo abayisilamu, ujya gushingwa mu ntego zawo ntabwo harimo idini ahubwo wavutse ugamije gukuraho ubutegetsi bwa Bozizé.

    Uyu mutwe umaze guhirika ubutegetsi, uwari uwukuriye Michel Djotodia, yiyise Perezida, maze abasirikare ba Séléka bakwirakwira igihugu, bagenda bakora ibikorwa bihungabanya abaturage.

    Ibi byatumye hashingwa undi Mutwe witwa Anti-Balaka [Anti-machete] wiganjemo abakiristu, amakimbirane ahera ubwo, uyu mutwe utangira kwica abaturage b’abayisilamu, Séléka nayo yica abakiristu, icyari igihugu kimwe, kigizwe n’abaturage bamwe gicikamo ibice bibiri, Abayisilamu n’abakiristu batangira gusubiranamo, igihugu kizamo impagarara.

    Bamwe mu bagize Anti Balaka hano bari bafite imihoro mu 2014 ngo bahangane n’inyeshyamba za Seleka

    Imiryango mpuzamahanga yahise itangira gutabaza, ivuga ko muri iki gihugu hari kubera amarorerwa ndetse umwe mu bantu bagize Umuryango Ushinzwe Guharanira Uburenganzira bwa Muntu muri icyo gihugu, Jean-Marie Fardeau, yatanze impuruza.

    Yagize ati “Imitwe yitwaje intwaro iri gutsemba abantu, inzu ziri gutwikwa, abaturage bari kwicwa abandi bagahungira mu bihuru, dushobora kuganira ku bikorwa by’ubunyamaswa by’iyi mitwe, gusa mu bigaragara nta gahunda ifite yo gukorana”.

    4. Ibikorwa by’abagiraneza mu by’ingenzi Centrafrique yari ikeneye

    Imvururu hagati y’abashaka ubutegetsi, igihe cyose zigwamo abasivili b’inzirakarengane, abandi bagasigara mu bibazo by’urudaca by’ubuzima.

    Ibi niko byagenze no muri Centrafrique, ibibazo bya politiki n’intambara byatwaye ubuzima bwa bamwe, bisiga abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage b’iki gihugu bakeneye ubutabazi bwihutirwa.

    Abakora ibikorwa by’ubugiraneza ni bo bonyine bari kuramira abaturage b’iki gihugu, icyizere cyo kubaho ku batuye muri Centrafrique cyari kirambirije ku bagiraneza.

    Umuryango w’Abibumbye binyuze mu mashami yayo atandukanye, watanze inkunga ingana na miliyoni 13.2 z’amadolari muri miliyoni 415 z’amadolari zari zikenewe ngo ubuzima bw’abantu bukire.

    Iyi nkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze, birimo guha amazi meza abaturage, ubuvuzi, ibiribwa, uburezi, kurinda abaturage ndetse no guha amahema abari mu buhingiro mu duce dutandukanye tw’iki gihugu.

    5. Ubutumwa bw’amahoro bw’ingabo z’Abafaransa muri Centrafrique

    U Bufaransa bwakunze kwijandika mu bibazo bya Centrafrique kuva yabona ubwigenge. Ntibwazuyaje mu gutabara François Bozizé igihe imitwe yitwaje intwaro yamereraga nabi ubutegetsi bwe mu 2003, ndetse no mu gihe cy’imvururu mu 2013, bwihutiye gutabara bwohereza ingabo muri iki gihugu ku nshuro ya karindwi nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wemeje amasezerano y’ubufatanye n’izi ngabo.

    Ingabo z’u Bufaransa zatabaye Centrafrique binyuze mu butumwa bwiswe “Sangaris”, bwagombaga kohereza ingabo 1200 z’Abafaransa, izi ngabo zari kwibanda ku kubungabunga umutekano w’imijyi ndetse n’imihanda mikuru.

    Icyo gihe, ku ikubitiro iki gihugu cyohereje abasirikare 600 ku butaka bwa Centrafrique, bahawe ubutumwa bwihariye bwo kurinda Ikibuga cy’Indege cya Bangui n’imihanda yanyuragamo imodoka z’abakora ibikorwa by’ubugiraneza.

    Ibirindiro by’ingabo z’Abafaransa muri Tchad na Gabon byohereje abandi basirikare 350 muri Bangui banyuze ku Kibuga cy’Indege cya Cameroun mu Mujyi wa Douala.

    Ubu butumwa bwiswe “Opération Sangaris”, u Bufaransa bwagiye bwongera abasirikare bari babugize, buza gusozwa mu 2016 bufitemo ingabo 2000.

    Abafaransa bavuye muri iki gihugu bavuga ko ubutumwa bari bahawe bwo guhagarika imirwano muri Centrafrique bwasohojwe, n’ubwo mu by’ukuri amahoro muri iki gihugu yari akiri kure nk’ukwezi.

    Yewe mu kuva muri Centrafrique, ingabo z’u Bufaransa zari zahatereye ibaba bikomeye kuko hari bamwe mu basirikare bazigize barezwe gushukisha abana bato b’abahungu ibisuguti bakabakoresha ibikorwa by’urukozasoni bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

    Mu Ukwakira 2016, u Bufaransa bwakuye abasirikare babwo 2000 muri iki gihugu, gusa hasigara abandi 350 bo gufasha ingabo za Afurika Yunze Ubumwe zari zigiye gusigara zibungabunga amahoro muri icyo gihugu ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye (MISCA).

    6. Ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    Ingabo za MISCA zahawe ubutumwa bwo kugarura amahoro no kurinda abaturage.

    Umuryango w’Abibumbye wahinduye ingabo 6000 za MISCA, uzigira iza Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu (MINUSCA) nyuma y’amezi atandatu zitangiye imirimo yazo.

    Mu 2016, izi ngabo zariyongereye zirenga 10 000, aho u Rwanda narwo rwoherejeyo ingabo guhera mu 2014, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bifite ingabo ndetse n’abapolisi benshi muri ubu butumwa, ikindi kandi guhera mu 2016 Ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu.

    Kugeza uyu munsi izi ngabo za Loni ziracyari muri iki gihugu kikirangwamo imvururu ndetse no mu myiteguro y’amatora aheruka kuba 27 Ukuboza 2020, Perezida Faustin-Archange Touadéra uyobora iki gihugu guhera mu 2016, yashinje François Bozizé wahoze akiyobora gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi yifashishije inyeshyamba nubwo Bozizé yabihakanye.

    Jean Bedel Bokassa ubwo yahindukaga Umwami w’Abami mu 1976

    Mobutu wayoboraga Zaïre ari kumwe na Bokassa wa Centrafrique mu 1968

    Mu 2004 ubwo Bozizé n’ingabo ze bizihizaga umwaka umwe bahiritse Patassé

    Valéry Giscard d’Estaing wayoboye u Bufaransa yari inshuti y’akadosohoka ya Bokassa. Aha bari i Bangui mu 1975

    Dacko yayoboye Centrafrique mu bihe bitandukanye ariko ashinjwa kuba yarayisize nabi kurusha uko yayisanze

    Ingabo z’u Bufaransa zagiye gufasha David Dacko nyuma yo guhirika Bokassa

    Mu 2015 ubwo Papa Francis yasuraga Centrafrique

    Aha Papa Francis yaganiraga na Perezida Touadera mu 2018

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Minusca nizo zacungiye umutekano Papa mu ruzinduko yagiriye muri Centrafrique mu 2015

    General François Bozizé ubwo yari amaze iminsi mike afashe ubutegetsi mu 2003

    Uyu mugabo yari avuye gusahura mu rugo rw’uyu mugenzi we uryamye hasi w’Umuyisilamu wari wishwe na Anti Balaka

    Abari bashyigikiye François Bozizé mu 2005 ubwo habaga amatora

    Ifoto yafatiwe mu Mujyi wa Damara abaturage bahunga imirwa y’inyeshyamba za Seleka na Anti Balaka

    Imodoka yari iri gusakwa n’inyeshyamba za Anti Balaka. Aha bigaragara ko inyuma hicayemo umwana

    Imvururu zo muri iki gihugu zatumye benshi bava mu byabo

    Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwa Loni acunze umutekano mu gace ka PK13 mu Majyaruguru ya Bangui

    Ingabo za Bozizé mu 2003 zimaze gufata ubutegetsi. Aha zatungaga imbunda ikibumbano cya Ange-Félix Patassé wari umaze guhirikwa

    Inyeshyamba ya Anti Balaka ihagaze nyuma y’imirwano yabaye mu 2014

    Inyeshyamba za Anti Balaka ziri kwiba ibikoresho n’amabati ku nzu y’umwe mu bayisilamu bari bahunze

    Inyeshyamba za Seleka mu 2014 zitoreza imbere y’urugo rwahoze ari urwa Bokassa mu gace ka Beringo

    Ingabo z u Rwanda nizo zirinda Perezida wa Centrafrique guhera mu 2016

    Ubwo Perezida Touadera yari ageze ku Ishuri rya Barthélemy Bogandaaho aho yatoreye mu matora aherutse

    Ingabo za Loni zigaragara hirya no hino mu Mujyi wa Bangui

    Umusirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni acunze umutekano ku biro by’itora mu matora ya Perezida aherutse

    Imihanda ya Bangui ni nyabagendwa kubera ingabo za Loni zihacunga umutekano

    Ingabo z’u Rwanda ziba zifite ibikoresho bihagije bibafasha guhangana n’umwanzi mu gihe byaba bibaye ngombwa

    Kuba abaturage bagiye mu muhanda bagakesha ni ikimenyetso cy’umutekano uhari, abazi iki gihugu basobanura ko iyo ibintu bitameze neza nta muntu uba utamba

    Abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique aha bari bari mu myiteguro yo kujya mu kazi kabo ka buri munsi

    Nubwo hari imvururu, hari ibyiza nyaburanga…

    Isumo rya Boali ryitiriwe agace riherereyemo ni rimwe mu bikurura abakerarugendo

    Mu bice by’igiturage hari ahacyubakishije nyakatsi

    Nubwo ari umujyi ukunze kubamo umutekano muke Bangui ifite ibice bikurura ba mukerarugendo

    Nubwo ari igihugu kimaze igihe mu bibazo hari ibyiza nyaburanga bikirimo nk’inyamaswa zirimo n’inkura

    Pariki ya Dzanga Ndoki nayo ifite ibyiza nyaburanga byinshi

    Agace ka Lobaye kazwiho kugira ibyiza nyaburanga bitandukanye Karimo abaturage b’abasangwabutaka bibera ahanini mu mashyamba

    Ibikoresho by’ubugeni bikorerwa muri Centrafrique

    Agace ka Bouar ukarebeye hejuru mu kirere

    Philbert Girinema i Bangui muri Centrafrique na Sylvine Muhonzire i Kigali


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-ngingo-6-menya-uko-centrafrique-yisanze-mu-ruhuri-rw-ibibazo-bikomeje

  • Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa yemeye ko inyandiko ze kuri Jenoside zishyirwa hanze – #rwanda #RwOT

    Balladur wayoboye Guverinoma y’u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand, yatangaje iki cyemezo kuwa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021.

    Ni icyemezo cyashyizwe hanze mbere y’uko abahanga mu bijyanye n’amateka n’abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert batanga raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

    Biteganyijwe ko ibikubiye muri iyi raporo bizatangazwa muri Mata uyu mwaka, ari nacyo gihe Balladur azatanga uburenganzira bwo kwinjira mu nyandiko ze.

    Balladur w’imyaka 91 yasobanuye ko yafunguye inyandiko zirimo ize bwite, iza Guverinoma, izikubiyemo ibiganiro na Mitterrand ku buryo ‘buri wese azabona ibikorwa byacu n’umusaruro byatanze’.

    Muri Mata 2019, nibwo Perezida Emmanuel Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside.

    Iri tsinda ry’impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert, rifite inshingano zo “gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Izi nyandiko zirimo izirebana n’umutekano, iza Minisiteri y’ingabo, Perezidansi n’izindi zigaragaza ibyemezo byagiye bifatwa n’u Bufaransa, byo kohereza abasirikare mu Rwanda, gutanga intwaro no gushyiraho za Operation zitandukanye.

    Kuva mu 1975, u Bufaransa bwagiranye umubano mwiza na Leta ya Juvénal Habyarimana, ibihugu byombi bigirana imikoranire itandukanye mu bya gisirikare n’ibindi. Iki gihugu cyatanze ubufasha bwinshi kuri iyi leta yateguraga Jenoside buhera ku gutoza Interahamwe kugeza ku guhungisha abayikoze banyuze muri Zone Turquoise.

    Balladur yagaragaje ko ingabo zoherejwe muri Opération Turqouise zari zahawe intego yo ‘kurengera abarengana ku mpande zombi no kuburizamo imvururu.’

    Hugues Hourdin wigeze kuba Umujyanama wa Balladur, yabwiye AFP ko inyandiko ze ‘‘zizagaragaza ko yaba Guverinoma n’igisirikare, ntacyo bikwiye kunengwa.’’

    Yakomeje ati “Balladur arashaka gukuraho urujijo ku bikorwa bya Guverinoma yari ayoboye no gusoza izi mpaka zimaze imyaka isaga 25.’’

    Komisiyo yashyiriweho kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yamaze guhabwa inyandiko zirimo iza Balladur na François Mitterrand.

    M. Duclert yavuze ko intambwe yo gufungurira inyandiko ya Balladur buri wese ari ‘intsinzi ya mbere’, anavuga ko yizeye ko n’izerekeye Mitterrand na zo zizakurikiraho.

    Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashegeshe umubano wabwo n’u Rwanda kubwo kwima agaciro ibimenyetso simusiga by’ubufasha bwahaye leta yateguye, ikanakora Jenoside.

    U Bufaransa ariko ntibwahwemye gutera utwatsi uruhare rwabwo muri Jenoside. Mu 2010 ubwo Nicolas Sarkozy wari Perezida, yageraga mu Rwanda, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa ya politiki mu Rwanda ariko ntiyasobanuye ayo ari yo.

    Ku butegetsi bwa Perezida François Hollande, ibintu byasubiye irudubi ariko asimbuwe na Emmanuel Macron, haza icyizere ko u Bufaransa bushobora gukuraho urujijo ku ruhare rwabwo muri Jenoside.

    Iki cyizere cyiyongereye muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Paris ku butumire bwa mugenzi we w’u Bufaransa.

    Uru ruzinduko rwasojwe Perezida Macron yiyemeje gushyiraho Komisiyo yo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bushinjwa uruhare mu gutera inkunga Leta yakoze Jenoside mu mugambi wo kuyitegura. Mu 2016, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje amazina y’abasirikare 22 b’Abafaransa bayigizemo uruhare.

    Édouard Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995 yemeye ko inyandiko ze ku Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwa hanze

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/balladur-wabaye-minisitiri-w-intebe-mu-bufaransa-yemeye-ko-inyandiko-ze-kuri

  • Bifuza gusanirwa Biogaz zangiritse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari biogaz zapfuye hatarashira n
    Hari biogaz zapfuye hatarashira n’umwaka

    Abubatse Umudugudu wa Ruhuha bawushyizemo biogaz zaka hifashishijwe umwanda wo mu bwiherero hamwe n’amase. Kuba abawutuyemo barahawe n’inka byatumye kubona amase bitabagora.

    Icyakora, n’ubwo hari abishimira kuba babasha kwifashisha biogaz, ubu bakaba baravuye ku ngorane zo kujya gushakisha inkwi zo guteka, hari n’abavuga ko biogaz zabo zapfuye, ku buryo guteka bibagora.

    Umwe muri bo witwa Cansilde Urengejeho avuga ko mu myaka itatu amaze muri uriya mudugudu, biogaz yayifashishije mu gihe cy’amezi atandatu gusa agira ati “Mbere umuntu yatekaga nta myotsi ahura na yo. Ubu ngubu ufite umwana mutoya bimugora kurusha, kubera kumujyana mu myotsi.”

    Hari n’abinubira ko biogaz bafite ifite imbaraga nkeya, ku buryo ku miryango ine iba ihurira kuri imwe, hari ubwo usanga ibiri cyangwa itatu iyegereye ari yo ibasha gucana.

    Ikindi gikunze kugaragara nk’imbogamizi kuri izo biogaz, ni uko no mu zikora hari izimena umwanda aho utagenewe.

    Béatrice Mukalibanje ati “Usanga aho kugira ngo imyanda yamaze kuvamo biogaz ijye mu cyobo cyabugenewe, ipfumukira iruhande rwa shitingi iba irimo gaz. Nkeka ko ari ukubera ko igihombo cyakagombye gutwara iyo myanda giteye ku buryo kiri hejuru, imyanda ntibashe kuzamukamo ngo ijye mu cyobo cyabugenewe.”

    Abafite biogaz zapfuye banavuga ko batazi umuntu bakwiyambaza ngo aze kubasanira, akaba ari yo mpamvu bifuza gufashwa zigasanwa.

    Ubundi Umudugudu wa Mamba ugizwe n’inzu 30 zituyemo imiryango 120, kuko zubatse ku buryo inzu imwe irimo enye zifatanye. N’ubwo hari zimwe muri Biogaz zidakora neza, izapfuye burundu ni 16.

    Ni ukuvuga ko izikora ari 14, na byo bishaka kuvuga ko abarenga ½ cy’abahatuye batakibasha kwifashisha biogaz.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Eugène Niyirora, avuga ko bashatse umutekinisiye uzi ibya biogaz, yabara ibikenewe kugira ngo izapfuye zibashe gusanwa, akavuga ko bizatwara amafaranga ibihumbi 500.

    Ati “Byarapfuye baterera iyo, aho umutekinisiye agaragarije ko bisaba ibihumbi 500 ngo zisanwe, abaturage bavuga ko ayo mafaranga batayabona. Umurenge wari wandikiye akarere ugasaba kubafasha, nyuma yo kubwira abaturage ko ubufasha buramutse bubonetse bwaba ari bwo bwa nyuma, ubutaha bazirwanaho.”

    Ubu ngo bategereje icyo Akarere kazabasubiza, uretse ko Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, we avuga ko igihe abantu bahawe ibikorwa bibafitiye akamaro baba bagomba kumenya ko ari ibyabo, hanyuma bagaharanira ko bikomeza gukora.

    Oreste Niyonsaba, umuyobozi w’agashami gashinzwe ibicanwa muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), we yongeraho ko batanze mu turere amazina y’abatekinisiye bazi ibya biogaz bashobora gusana izangiritse, bityo umuturage ufite iyo ashaka gukoresha akaba akwiye kujya ku murenge, bakamumurangira, hanyuma we akiyishyurira serivise ahawe kimwe n’ibikoresho bya ngombwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/bifuza-gusanirwa-biogaz-zangiritse

  • Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho – Min. Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19
    Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Busingye yifurije abaturarwanda umwaka mushya muhire wa 2021 ariko anababurira ko COVID-19 ikomeje kugaragara cyane mu bantu, bamwe ndetse ikabahitana, asaba abantu kurushaho kwirinda.

    Minisitiri Busingye yagize ati “2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! Imaze kudutwara 105. Kimwe cya kabiri muri bo yabatwaye mu kwezi k’Ukuboza 2020, kandi abarembye si bake. Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake nyabuna!”

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 04 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.

    Abishwe na COVID-19 ni abagabo batatu b’imyaka 82, 73 na 43 n’umugore w’imyaka 68 bitabye Imana bari i Kigali.

    Abo bantu bane bahise buzuza umubare w’abantu 105 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu bashya 172 banduye COVID-19, naho abandi 64 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 172 babonetse mu bipimo 2,251 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 146, Rubavu: 7, Kayonza: 6, Rusizi: 3, Nyamasheke: 2, Nyamagabe: 1, Huye: 1, Muhanga: 1, Ruhango: 1, Gisagara: 1, Bugesera: 1, Musanze: 1, Kirehe: 1.

    Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,848 muri bo abamaze gukira ni 6,816 naho abakivurwa ni 1927.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guma-mu-karere-nidatanga-igisubizo-murumva-ikizakurikiraho-min-busingye

  • ‘Yari Guma mu Rugo mu buryo bwa burundu’, Dr. Mpunga asobanura ku byemezo bishya byo gukumira Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Dr. Mpunga yabigarutseho ubwo yasobanuraga impamvu leta yafashe ingamba zikakaye zigamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, nyuma y’uko iki cyorezo kimaze kugera mu gihugu hose, ndetse hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanywe na cyo bakaba baritabye Imana mu Ukuboza umwaka ushize, mu gihe imibare y’abarwayi barembye bari no ku byuma bibongerera umwaka umaze kugera kuri 39.

    Ibi byose byatumye mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, leta y’u Rwanda ifata ingamba zikomeye zirimo kubuza ingendo hagati y’uturere ndetse no hagati y’uturere tw’intara n’Umujyi wa Kigali. Iyi Nama kandi yahagaritse amateraniro rusange ndetse inategeka ko ibikorwa by’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bigomba gufunga imiryango saa kumi n’ibyeri z’umugoroba, n’ubwo amasaha yo guhagarika ingendo yo yagumishijwe ku isaha ya saa mbili z’umugoroba nk’uko byari bisanzwe.

    Dr. Mpunga yavuze ko izi ngamba zafashwe zashoboraga kugera ku rwego rwo gushyiraho Guma mu Rugo ya burundu, bitewe n’ubukana bwa Coronavirus muri iyi minsi.

    Yagize ati “ikintu abantu bagomba gutekereza bakamenya ni uko, dukurikije uko icyorezo giteye, n’uko twagiye tubana nacyo, n’ahandi mu bindi bihugu uko byagiye bigenda, ubusanzwe icyiciro twari tugezemo cyari icyo kuguma mu rugo mu buryo bwa burundu. Ibi byemezo byafashwe kubera ko ntabwo twari guhagarika ubuzima bwa burundu ku Banyarwanda, twasanze atari wo mwanya ufatika kuko hari ibindi byahungabana, ni ukuvuga imibereho y’abantu”.

    Yavuze ko izi ngamba nshya zigamije gutuma abantu bakomeze gukora imirimo y’ibanze bityo ubukungu bwabo ntibuhungabane cyane.

    Yagize ati “ibi rero ni ukugira ngo tugabanye, twoye kujya muri Guma mu Rugo ya burundu, nibura abantu bashobore gukora imirimo y’ibanze igihe gishoboka, banirinda [ubundi hakarebwa] uburyo indwara igenda yiyongera cyangwa se igabanuka bishingiye ku buryo abantu babigira ibyabo, bakabiha agaciro”.

    Yakomeje asobanura ko icyemezo cyo gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’ebyiri kigamije gufasha abantu gutangira gutaha hakiri kare, hakirindwa ko bose barangiriza imirimo rimwe bagahurira mu muhanda icya rimwe, bigateza umubyigano w’imodoka ndetse n’abagenzi bakabura izibatwara kuko izitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gusa gutwara 50% by’ubushobozi bwazo.

    Yagize ati “Murabizi ko guhagarika ingendo (curfew) itangira saa mbili. Abantu bose usanga bari mu muhanda saa mbili, usanga bari muri gare saa mbili, usanga [umubyigano w’imodoka ari mwinshi] bagenda banagongana. Gufunga saa kumi n’ebyiri rero biratanga umwanya wo kugira ngo abo bantu bose be guhurira muri gare saa mbiri kuko imodoka zitwara 50% [by’abo zigenewe gutwara]. [bizarinda ko abantu] bagenda ngo buzure muri gare babure imodoka zibajyana, bagume ku murongo ari ko bananduzanya.”

    “Turagira ngo nibura babone uwo mwanya wo kugira ngo bagende bataha, imodoka zibatware neza, batagiye mu muvundo, harimo kwa kwirinda no kugira ngo saa mbili zigere bose bageze mu rugo, kandi ntawe uhuye n’impanuka kandi bubahirije za ngamba [zo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus]”.

    N’ubwo ingendo hagati y’uturere zibujijwe, imodoka zitwara ibicuruzwa zo zemerewe gukomeza akazi kazo ariko zikagendamo abantu babiri gusa. Ingendo zikorwa n’abarebwa na serivise z’ubuzima, yaba abazishaka n’abazitanga, na zo zizakomeza hose mu gihugu.

    Dr. Mpunga yavuze ko serivise z’ubuzima zemewe ari “izijyanye na transfeur (serivise zo gushaka ubufasha bwisumbuye bw’ubuvuzi), zirakorwa mu buryo busanzwe bukoreshwa n’imbangukiragutabara. Ariko n’umuntu ku giti cye bibaye ngombwa ashobora kuba yatwara umurwayi, ariko birasaba ko uwo murwayi abanza gupimwa aho avuye kugira ngo tumenye ko afite ubwo burwayi”.

    Ku batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, usanga bawukoreramo ku mugoroba bakawusohokamo, Dr. Mpunga yavuze ko nabo aya mabwiriza mashya abareba.

    Yagize ati “turasobanura imyanzuro uko yanditse, ni akarere ku karere, ntabwo ari akarere kamwe n’agace k’akarere kajya mu kandi karere. Niba uri mu karere ka Rwamagana uri muri Rwamagana, niba ari Kicukiro uri muri Kicukiro, abantu badufashije muri ubwo buryo byafasha”.

    Yasobanuye ko ibindi bizajya birebwaho bishingiye ku mpamvu y’umuntu, kandi ko inzego zibishinzwe zitazakumira ingendo ku bantu bakwiye kuzikora.

    Ati “Icy’ingenzi ni uko uwaba afite impamvu yumvikana bigaragara ko agomba kuva mu karere kamwe ajya mu kandi, inzego zibishinzwe zizabikurikirana zibifatire umwanzuro, nibiba na ngombwa uwo muntu abe yakwipimisha barebe ko atanduye”.

    Ku batuye mu Mujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu, bo bashobora gukomeza kutugendamo twose, ariko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’utundi turere zo zirabujijwe.

    Abanyeshuri barakomeza kwiga

    Dr. Mpunga kandi yamaze impungenge abari bafite ubwoba ko amashuri agiye kongera gufungwa, avuga ko abana batari mu byiciro bizahazwa na Coronavirus.

    Ati “Amashuri arakomeza kwiga kuko biragenda bigaragara ko abana n’ubwo bashobora kurwara ariko ntabwo bari mu bantu bazahazwa cyane n’indwara. Nta n’ubwo mu mibare dufite kuva twatangira, kandi [abanyeshuri] bakomeje kwiga, ntabwo bari kurwara cyane. Iyo rero ni imwe mu mpamvu ituma tureka abana bakajya kwiga kuko tubona ko bo batari kwandura cyane kandi bashobora no kubahiriza izo ngamba kuko n’iyo bavuye ku ishuri ntabwo bajya mu bikorwa bishobora gutuma bahura n’abantu benshi bakandura”.

    Yongeyeho ati “turakomeza gukurikirana uko ubwandu bugenda, yaba mu mashuri no mu baturage muri rusange, ariko turabona ko abantu bakuru bakomeje kwirinda n’abana barakomeza kwiga kandi ntibibagireho ingaruka”.

    Ku rundi ruhande, muri ibi bihe by’iminsi mikuru hari abakozi bamwe bari baragiye kuruhukira mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko bakeneye gusubira mu turere bakoreramo kugira ngo akazi gakomeze. Mpunga yavuze ko abo nta gahunda y’umwihariko bafitiwe kuko n’ubundi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus agena ko akazi gakorwa n’abakozi 30% gusa.

    Kugeza ubu mu Rwanda, abantu 8 848, barimo 172 bagaragaye ku munsi w’ejo, bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, barimo 105 kimaze guhitana ndetse n’abandi 1 927 bakirwaye. U Rwanda rumaze gufata ibipimo 741 036.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yasabye ko ingamba zo kwirinda Coronavirus ziherutse gushyirwaho zubahirizwa

    Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-guma-mu-rugo-mu-buryo-bwa-burundu-dr-mpunga-asobanura-ku-byemezo-bishya

  • Faustin-Archange Touadéra yatsindiye kongera kuyobora Santarafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Faustin-Archange Touadéra
    Faustin-Archange Touadéra

    Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yatangaje ko ayo majwi yabonye yemeza ko ari we watsinze mu buryo budasubirwaho, ndetse ko nta cyiciro cya kabiri cy’amatora kizabaho, kuko yarushije kure abandi bakandida bari bahanganye.

    Uwaje hafi amukurikiye ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Anicet George Dologuélé waje ku mwanya wa Kabiri n’amajwi 21%, ku mwanya wa Gatatu haza Martin Zigele n’amajwi 7%. Abiyamamarije kuyobora Santarafurika bose hamwe bari 16 harimo abagore batatu.

    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ayo matora yaranzwe n’inenge nyinshi. Tariki 27 Ukuboza 2020 nibwo abaturage bagiye gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Ni amatora bamwe batekerezaga ko atazaba bitewe n’uko inyeshyamba zari ziyemeje kuzayarogoya ndetse zikaba zari zasabye ko yasubikwa.

    Nyamara abaturage bitabiriye gutora ari benshi, ndetse amatora agenda neza dore ko ingabo z’igihugu n’iz’amahanga zirimo n’iz’u Rwanda zafatanyije gucunga umutekano ahaberaga amatora no mu nkengero zaho.

    Faustin-Archange Touadéra yashimiye u Rwanda uburyo rwabaye hafi y’iki gihugu cyageze ku musozo w’amatora yari yakuruye impaka ndetse abatayashyigikiye bakegura intwaro.

    Ubwo yari ashoje igikorwa cyo gutora, Perezida Faustin-Archange Touadéra wayoboraga iki gihugu wongeye kwiyamamariza kukiyobora yashimiye Leta y’u Rwanda rwohereje ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano mu bikorwa byo kubahiriza umutekano.

    Avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo, baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Santarafurika kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose ndashima.”

    Minisitiri w’Ingabo muri Santarafurika, Marie-Noëlle Koyara, yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo ishakire abaturage umutekano.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/faustin-archange-touadera-yatsindiye-kongera-kuyobora-santarafurika

  • Amb Mukaruliza Monique yagizwe umujyanama muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mwanya Amb Mukaruliza Monique yawushyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 iyoborwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

    Abinyujije kuri Twitter Mukaruliza yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere. Ati “Nshimiye byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere yongeye kungirira kandi nshimishijwe no gukomeza gukorera igihugu cyanjye nk’Umujyanama muri Minaffet.”

    I’m humbled and thankful to H.E @PaulKagame for the renewed trust and privilege to continue serving my country as Strategic Adv. in Minaffet.

    — Monique Mukaruliza (@MukarulizaM) January 4, 2021

    Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

    Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

    Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.

    Monique Mukaruliza yagizwe Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-mukaruliza-wagizwe-umujyanama-muri-minaffet-yashimiye-perezida-kagame

  • Minisitiri Mpunga yasobanuye impamvu yo guhagarika ubucuruzi saa kumi n’ebyiri n’ingendo hagati y’uturere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mpunga Tharcisse
    Dr Mpunga Tharcisse

    Icyo ni kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, ikaba yari igamije kureba uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda n’uko ingamba zo kuyirinda zubahirizwa.

    Minisitiri Mpunga asobanura iby’ibyo byemezo, yavuze ko kuba abantu batubahiriza isaha yagenwe yo kuba bageze mu ngo biri mu byongera ubwandu bw’icyo cyorezo ari yo mpamvu ibikorwa by’ubucuruzi byagabanyirijwe amasaha aho kuba Guma mu rugo ya burundu.

    Agira ati “Muzi ko ubu guhagarika ingendo bitangira saa mbili ariko ni yo saha usanga abantu bari ku mirongo muri gare, abandi bari mu mihanda ibinyabiziga byirukanka hakaba impanuka. Gufunga ibyo bikorwa rero saa kumi n’ebyiri biratanga umwanya wo gutuma abo bantu bose badahurira muri gare saa mbili, cyane ko imodoka zitwara 50% bityo bakaguma bacucitse ku mirongo babuze uko bagenda ari na ko banduzanya”.

    Ati “Biratuma rero abantu batangira gutaha hakiri kare bityo babone imodoka zibatwara neza nta muvundo kandi harimo kwirinda kuko babasha guhana intera, bityo saa mbili zigere bageze mu ngo kandi ntawe uhuye n’impanuka”.

    Minisitiri Mpunga yavuze kandi ku cyemezo cyo guhagarika ingendo hagati y’uturere, no hagati yatwo n’Umujyi wa Kigali, ko bigamije guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo, akabivuga ahereye ku bwiyongere bw’abanduye mu mpera z’umwaka ushize.

    Ati “Icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze nabi cyane, mu kwezi gushize imibare y’abandura yarazamutse cyane kugeza n’aho tugira abandura hafi 200 ku munsi ariko n’abapfa biyongera, kuko 50% by’abapfuye mu gihugu bagaragaye mu Kuboza 2020. Tugeze rero mu bihe tutigeze tugeramo, abarwayi barimo kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n’abato”.

    Ati “Muri iyi minsi abantu bakomeje kugira ingendo kubera iminsi mikuru bava mu turere bajya mu tundi ari yo mpamvu tubona ubwandu buri mu turere twose tw’igihugu, cyane cyane mu mijyi. Kugabanya ubwandu rero ni uko tugabanya ingendo hagati y’uturere, kuko nka Musanze, Rusizi, Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu n’ahandi hari abarwayi benshi, bakomeje gukwirakwira igihugu ni ko gukwirakwiza indwara, babe bakorere aho bari turebe uko bizaba bimeze mu minsi 14”.

    Icyakora uwo muyobozi yasobanuye ko ingendo hagati y’uturere tugize Umujyi wa Kigali zo zikomeza kuko ufatwa nk’agace kamwe aho abantu bahurira kuri byinshi ndetse n’uko ubwandu buhagaze ari kimwe, igikuru ngo ni uko batava muri Kigali ngo bajye gukwirakwiza ubwandu mu tundi turere tw’igihugu.

    Ingendo za ngombwa zirimo ahanini kwivuza mu gihe umuntu yahawe ‘transfer’ ziremewe, n’umuntu ku giti cye yakwitwarira umurwayi ariko bagasabwa ko baba baripimishije Covid-19.

    Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, bambara neza agapfukamunwa, bakaraba intoki kenshi, bahana intera, birinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/minisitiri-mpunga-yasobanuye-impamvu-yo-guhagarika-ubucuruzi-saa-kumi-n-ebyiri-n-ingendo-hagati-y-uturere

  • Uko Ingabo z’u Rwanda zarokoye iz’u Burundi zagabweho igitero cyahitanye batatu muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Habura umunsi umwe ngo muri Centrafrique habe amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 27 Ukuboza 2020, Ingabo z’u Burundi zagabweho igitero n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burengerazuba hafi y’umupaka wa Tchad.

    Umuryango w’Abibumbye watangaje ko icyo gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo kuri Noheli kigamije kuburizamo amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Agace cyagabwemo kari ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kémo na Bakouma. Ni ahantu hafi y’ahari Abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

    Cyagabwe hashize iminsi itanu Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zirenga batayo zoherejwe muri Centrafrique binyuze mu masezerano ahuriweho n’ibihugu.

    Kugira ngo u Rwanda rwohereze Ingabo muri Centrafrique zifite inshingano zitandukanye n’iza Minusca, byaturutse ku busabe bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wasabye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika yo Hagati, CEEAC, kumutera inkunga nyuma yo kubona ko ’ibintu bikomeye’ dore ko hari hashize iminsi mike François Bozizé yasimbuye ashatse guhirika ubutegetsi.

    Izo ngabo zikigera i Bangui zahise zoherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu ariko by’umwihariko hafi ya Batangafo ahari Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 40.

    Ubwo byari bimaze gutangazwa ko boherejwe muri Centrafrique, Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kubibasira ariyo mpamvu abo basirikare basabwe kujya kubunganira.

    Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

    Niko byagenze. Zahise zikora urugendo rw’ibilometero 360 uvuye i Bangui. Mu nzira izo ngabo zigenda, amakuru IGIHE yamenye ni uko zageze ahitwa Dekoa zigakubitana n’abasirikare ba Leta ya Centrafrique bari kwiruka.

    Uwaganiriye na IGIHE uzi neza uko byagenze uwo munsi yagize ati “Ingabo z’u Rwanda zahuye n’aba-FACA birukanka, bari guhunga. Ako gace ubusanzwe koherejwemo Ingabo z’u Burundi nizo zicunga umutekano. Aba-FACA barirutse bata n’imodoka yabo.”

    Ingabo z’u Rwanda zari mu rugendo zahise ziruhinira aho zihangana n’abo barwanyi, zibatesha imodoka bari bambuye igisirikare zirokora n’Abarundi bari bamaze kwicwamo batatu.

    Ntabwo urugendo rwo kujya gufasha abo Bapolisi rwahise rukomeza ako kanya, ahubwo izo ngabo “zamaze iminsi ibiri zikambitse aho umutekano umaze kugaruka zikomeza urugendo”.

    Impamvu zamaze iyo minsi ibiri ahanini zari zigamije kugira ngo abaturage bazabashe gutora batekanye dore ko bari bamaze no kuva mu byabo bagahunga.
    Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri icyo gitero bapfuye bashinyaguriwe bikomeye, ku buryo bamwe mu bakirokotse bavuga ko “iyo hataba Ingabo z’u Rwanda hari gupfa benshi”.

    Iki gitero baguyemo cyari icya kabiri kigamije kwigarurira Umujyi wa Dekoa kigabwe n’imitwe yishyize hamwe ishyigikiye François Bozizé irimo MPC, Anti-Balaka na 3R.

    Usibye Abarundi, abo barwanyi “benshi barishwe” abandi barafatwa barafungwa. Minusca yatangaje ko “Ingabo z’u Rwanda zasabwe na Guverinoma ya Centrafrique zari muri ako gace zafashije mu kugarura umutekano muri Dekoa aho gacunzwe neza na FACA hamwe n’Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro”.

    Imitwe yitwaje intwaro yaba ifite imbaraga zingana iki?

    Hashize iminsi muri Centrafrique humvikana ibitero bya hato na hato bigabwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’imitwe yitwaje intwaro.

    Ku Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, umutwe witwaje intwaro wagabye igitero mu gace ka Bangassou kari mu bilometero 750 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui.

    Ni ahantu kure cyane hafi y’umupaka wa Centrafrique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo y’igihugu. Imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero yifashishije ingendo zo mu ishyamba, ahandi ikagenda mu tuyira twa panya kuri moto aho usanga ari abasore batatu cyangwa bane bahekanye kuri moto.

    Umaze iminsi uvugwa cyane ni uw’uyobowe n’umugabo wa UPC witwa Ali Darassa witwa ari nawo wagabye igitero ahitwa Bambari hafi y’Umurwa Mukuru Bangui uri mu bilometero 80.

    Abagabye igitero Bangassou bahise bavuga ko bigaruriye ako gace. Barashe ku ngabo za leta zari ziri hafi aho zita ibikoresho ziriruka. IGIHE yamenye ko abasirikare 70 ba FACA bahise bahungira mu kigo cya Loni kiri hafi aho ndetse abari bakomeretse bo bajyanwa kwa muganga.

    Ntabwo babashije kuvuga umubare w’ababateye ahubwo bavugaga ko ari ’benshi cyane’.

    Kubera ubunini bwa Centrafrique, ifite ubuso bungana na 622.984, ni ukuvuga hafi inshuro 24 z’u Rwanda kandi ikaba ituwe n’abaturage bake kuko ari miliyoni 4,6; usanga umubare munini wabo bari mu Murwa Mukuru Bangui, ibindi bice bidatuwe cyangwa se bituwe gake bishoboka.

    Urugero nk’agace ka Haute-Kotto karimo ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda zirwanisha ibifaru ahitwa Bria, gafite ubuso bwa kilometero kare 86,650 mu gihe gatuwe n’abaturage ibihumbi 120 gusa.

    Muri ibi bice bidatuwe usanga n’ubundi imitwe yitwaje intwaro ariyo yatwigaruriye, igashyiraho ubuyobozi hanyuma hagira umusirikare uhahinguka ikamushushubikana bikitwa ko iyo mitwe yigaruriye agace kandi aba ariyo isanzwe ikagenzura.

    Mu ibara ry’ubururu niho hari Abapolisi b’u Rwanda mu gihe mu ibara ritukura ariho habereye icyo gitero

    Abasirikare b’u Burundi “bashimiye” bagenzi babo b’u Rwanda babatabaye muri icyo gitero

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ingabo-z-u-rwanda-zarokoye-iz-u-burundi-zagabweho-igitero-cyahitanye-batatu