Tag: featured

  • Umunsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza mashya: Saa kumi n’ebyiri ingufuri zari zigeze ku maduka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza mashya avuga ko “Ibikorwa by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba,” mu gihe ingendo zo zitemewe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangira gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, IGIHE yazengurutse hirya no hino mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, harebwa uko amabwiriza mashya ashyirwa mu bikorwa.

    Saa kumi n’imwe n ‘igice z’umugoroba ubwo IGIHE yageraga mu mujyi wa Kigali rwagati, abacuruzi batandukanye bari bagifunguye bacuruza bisanzwe, gusa hanyuraga imodoka y’umujyi wa Kigali igenda ibibutsa ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bagomba kuba bafunze saa kumi n’ebyiri hanyuma saa mbili abantu bose bakaba bageze mu ngo zabo.

    Guhera mu saa kumi n’imwe n’iminota 40 hari abari batangiye kwitegura gufunga, abandi nabo bakomeje gukora bisanzwe bagasa n’abibukijwe ko bagomba gufunga n’uko babonye camera za IGIHE hafi y’amaduka yabo.

    Saa kumi n’ebyiri zibura iminota ibiri, wabonaga abantu bafunga basiganwa n’igihe kugira ngo saa kumi n’ebyiri igere bamaze gufunga.

    Saa kumi n’ebyiri zimaze kugera, aho twanyuraga hose wasangaga amaduka hafi ya yose yamaze gufungwa, n’ubwo hari hakiri hamwe na hamwe wabonaga batarafunga.

    Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bagendaga banyura hirya no hino bibutsa abari batarafunga kwihutira gufunga kuko igihe cyarenze.

    Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 twari tugeze ku isoko rya Nyarugenge, nta muntu wari ukemererwa kwinjiramo, ariko kuri butiki ziri hafi aho, hari ahari hagifunguye ariko na polisi hafi aho igenda ibibutsa gufunga byihuse.

    Saa kumi n’ebyiri n’igice mu mujyi ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye hari hamaze gufungwa nta n’aho wabona ugura amazi yo kwica icyaka. Benshi mu bafungaga ibikorwa by’ubucuruzi muri ayo masaha, bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega iziberekeza aho bataha.

    Ibi byatumye natwe camera zacu tuzerekezayo kureba uko byari byifashe muri gare yo mu mujyi wa Kigali muri ayo masaha. Ubwo twari tuhageze saa kumi n’ebyiri n’igice, twasanze nta muntu ukiri kwemererwa kwinjira muri gare, abari bagezemo nibo bakomeje gutegereza imodoka, gusa wabonaga imirongo ikiri miremire cyane.

    Imodoka zihutiye kuza gutwara aba bantu bari basigaye muri gare, kuburyo saa moya zirengaho iminota mike ubwo twongeraga kunagayo ijisho, gare yerega de! nta muntu n’umwe wari uyisigayemo.

    Ibindi bidasanzwe byagaragaye ni aho abamotari bari basanzwe bahengera saa mbili zenda kugera abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo gutaha ngo bagere mu rugo, bakabaca amafaranga y’umurengera, uyu munsi basaga n’abamanjiriwe kuko saa moya n’igice nta mugenzi wari ukiri mu mujyi rwagati.

    Bamwe bamotari babashije kuganira na IGIHE bavuze ko uyu munsi nta bakiliya babonye nk’uko bari babimenyereye kuko abantu bose saa kumi n’ebyiri zageze bigira muri gare kujya gufata imodoka, bavuga ko izi ngamba nshya zatumye babona ko zahinduye imirishyo, kuburyo ngo umugenzi bari kubona wese batari kumusubiza inyuma.

    Saa mbili zageze mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Kigali harimo abantu mbarwa, ku buryo nta washidikanya ko niba hari n’abafashwe barenze ku masaha, ari bake cyane ugereranyije no mu minsi ishize.

    Abantu batangiye kwinyakura saa kumi n’ebyiri zitaragera

    Saa kumi n’ebyiri abenshi bari bafunze amaduka batashye

    Amasaha yo guhagarika gucuruza yageze bake aribo batarabyubahiriza

    Muri ibi bice hasanzwe hazwi urujya n’uruza rw’abaguzi n’abacuruzi ariko saa kumi n’ebyiri zageze ingufuri zageze ku miryango

    Mu masoko benshi bafunze saa kumi n’ebyiri zitaragera

    Ku isoko ry’umujyi wa Kigali, saa kumi n’ebyiri benshi bakubanaga bataha

    Butangiye kwira abantu mu mujyi bari bagabanyutse cyane

    Buri wese yihutiraga kugera mu rugo mbere y’amasaha yo guhagarika ingendo

    Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice amaduka yose yari yafunzwe

    Byageze saa moya n’igice mu mihanda habonekamo ibinyabiziga mbarwa

    Abacururiza ahatandukanye mu mujyi wa Kigali basiganirwaga gufunga ngo saa 18 00 zitabafata batarafunga

    Abacuruzi buhanyaga basiganywa ngo saa kumi n’ebyiri zitabafata batarafunga amaduka yabo

    Abamaze gufunga amaduka yabo bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gufata imodoka zibacyura

    Abamotari benshi bari bamanjiriwe kuko abafungaga benshi bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega

    Abantu bafungaga amaduka abandi bavuye ku kazi bose berekeza iyo mu ngo zabo

    Ahacururizwa imbuto mu isoko rya Nyarugenge mu ma saa 18: 00 bari bafunze ndetse n’abacuruzi nta n’umwe usigayemo

    Aho binjirira ku isoko rya Nyarugenge imiryango yari ifunze nta wari wemerewe kwinjira

    Kuva saa 18:00 nta wemererwaga kwinjira mu isoko rya Nyarugenge

    Kuva saa 18 : 30 nta wari wemerewe kongera kwinjira imirongo y’abari bategereje imodoka nayo yari ikiri miremire

    Mu isoko ahacururizwa hose hari hamaze gufungwa nta hasigaye ndetse nta n’umuntu usigayemo

    Mu masaha ya saa Moya mu mujyi amaduka yose yari afunze ndetse n’abantu bashize mu muhanda

    Mu muhanda ujya Nyabugogo wari ukunze kubamo umuvundo w’imodoka mu masaha ashyira saa mbili warimo imodoka nke cyane muri ayo masaha

    Mu mujyi wa Kigali rwagati kuva saa 18:30 ntiwari kubona n’aho ugura amazi yo kunywa

    Mu mujyi wa Kigali rwagati saa kumi n’ebyiri zegereje abacuruzi basiganirwaga gufunga

    Nyabugogo kwa Mutangana naho amaduka yari yafunzwe ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu rwagabanyutse cyane

    Nyuma ya saa 18: 00 mu isoko rya Nyarugenge nta n’inyoni yahatambaga

    Saa 18:30 wanyuraga mu mujyi usanga amaduka yose yamaze gufungwa

    Saa kumi n’ebyiri mu isoko rya Nyarugenge nta n’ikimenyetso wari kubona cy’uko hari hafunguye

    Saa kumi n’ebyiri zegereje hari abari batangiye kwanura bitegura guhita bafunga

    Saa kumi n’ebyiri zibura iminota mike abacuruzi batangiye gufunga ikubagahu basiganywa n’amasaha

    Wabonaga ko abacuruzi izi ngamba bazakiriye biteguye kutarenza saa kumi n’ebyiri batarafunga

    Saa moya zibura iminota 20 Nyabugogo abantu basaga n’abashize mu muhanda ndetse n’amaduka yose yafunze

    Amafoto: Niyonzima Moses

    Video: Mucyo Serge


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-wa-mbere-wo-kubahiriza-amabwiriza-mashya-saa-kumi-n-ebyiri-ingufuri-zari

  • Insengero ntizakumiriwe n’amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hatangazwaga amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, hari abibajije ko n’insengero ziri mu bindi bikorwa byahagaritswe, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye RBA ko ibikorwa byo gusenga bizakomeza gukorwa nk’uko byari bisanzwe, ariko bigakorwa inshuro imwe mu cyumweru, icyakora imihango yindi yaberaga mu nsengero, irimo ubukwe, ikaba yahagaritswe.

    Yagize ati “Insengero zisanzwe zifunguye zizakomeza gukora rimwe mu cyumweru nk’uko bisanzwe zubahiriza amabwiriza nk’uko bimeze, kandi bigaragara ko babyubahiriza bazakomeze.”

    Kuwa 15 Nyakanga 2020 nibwo insengero zimwe na zimwe zari zujuje ibisabwa zemerewe kongera gufungura, nyuma y’amezi ane zari zimaze zifunze.

    Itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2020 rikomorera insengero ryagiraga riti “Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.’’

    Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2020, yashyizeho ingamba nshya zo gukumira COVID-19, zirimo izo guhagarika ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Harimo kandi ko “Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama, birabujijwe.”

    Muri rusange, inzego zitandukanye zakomeje gushimira imiryango ishingiye ku madini ku buryo yakomeje kuba intangarugero muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, aho iyi miryango yubahiriza amabwiriza mu mihango yo gusenga, ndetse kuba yakomeje gukomorerwa muri ibi bihe bikaba bigaragaza icyizere ifitiwe n’inzego z’ubuzima mu kwiyobora no gukomeza kubahiriza aya mabwiriza.

    Abakunda ibikorwa byo gusenga bemerewe kuzabikomeza muri ibi bihe bya Coronavirus, ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/insengero-ntizakumiriwe-n-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-coronavirus

  • Gisagara: Ihurizo ku irangizwa ry’imanza z’Abarundi bagize uruhare muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, amwe mu makomini yari mu cyahindutse Akarere ka Gisagara nka Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi yari acumbikiye impunzi z’Abarundi. Bamwe muri abo Barundi bashinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi no kubasahura mu gihe cya Jenoside.

    Mu buhamya bwatanzwe na Bunyenzi Isaïe warokokeye Jenoside mu yahoze ari Komine Kigembe, ubu ni Murenge wa Nyanza, yavuze ko iwabo Abarundi ari bo batije umurindi interahamwe mu kwica.

    Yagize ati “Abarundi bari bacumbitse ino nibo batije umurindi Interahamwe, aho twari twahungiye muri komine bakajya badutera amabuye ngo dusohoke badutere amacumu.”

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imanza nyinshi z’abakoze icyo cyaha zaciwe n’Inkiko Gacaca zitegeka ko hari n’abagomba kwishyura imitungo bangije.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zirenga ibihumbi 31 zamaze kurangizwa ariko hari izindi zagoranye.

    Ati “Twarangije imanza 31,057; izitararangira ariko zishoboka ni 56. Hari izindi zisaga gato 400 zireba Abarundi bari impunzi muri iki gice cya Gisagara nizo zisigaye.”

    Rutaburingoga yashimye abaturage bo mu Karere ka Gisagara uruhare bagize mu irangizwa ry’izo manza, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Ati “Turishimira uburyo igikorwa cyo kurangiza izo manza cyakozwe n’uruhare abaturage babigizemo kuko hari abangirijwe imitungo bagiye batanga imbabazi. Hari abatari bafite ubushobozi bwo kwishyura bagasanga abo bahemukiye bakabasaba imbabazi nabo bakazibaha.”

    Mu bihe bitandukanye, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu bice bihana imbibi n’u Burundi bakomeje gusaba ko Abarundi bari bahacumbitse bakoze Jenoside bashyikirizwa ubutabera nabo bagahanwa.

    Amateka yabo muri Jenoside agarukwaho cyane mu bice bya Nyakizu, Ntongwe, Kinazi muri Ruhango, Mugina muri Kamonyi, Rilima muri Bugesera no mu bice bya Gisagara ahahoze ari mu makomini ya Muganza, Kigembe, Kibayi n’ahandi.

    Muri Kamena 2019, uwari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’Abarundi cyagiye biguru ntege kubera ubushake buke bw’igihugu cyabo.

    Yagize ati “Dufite Abarundi bakoze Jenoside mu Rwanda banahunze, ariko ntabwo hagaragaye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi ngo budufashe gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside kandi ibyo bimaze iminsi. Barahari benshi cyane muri za Gisagara, Nyaruguru hariya ku mupaka w’u Burundi, hari impapuro zo kubata muri yombi twohereje ariko nta gisubizo twigeze tubona. Icyo ni ikibazo.”

    Muri Kanama 2019, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko icyaha cya Jenoside kidasaza, bityo ko mu gihe umubano w’ibihugu byombi (u Rwanda n’u Burundi) uzaba mwiza, hazashakwa uko Abarundi bagize uruhare muri Jenoside bakurukiranwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bamaze kurangiza imanza yaciwe n’Inkiko Gacaca zingana na 31,057

    Bamwe mu Barundi bari impunzi mu Rwanda barashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ihurizo-ku-irangizwa-ry-imanza-z-abarundi-bagize-uruhare-muri-jenoside

  • Uburyo uruganda rwa Skol rwanyuze abakunzi b’imikino n’imyidagaduro mu myaka 10 rumaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byakozwe binyuze mu gutera inkunga ibyo bikorwa, ku buryo abakunzi b’ibinyobwa bya SKOL bashobora kwishima basangira ibinyobwa byayo, ariko nanone bigateza imbere abakora imyidagaduro n’imikino nk’umwuga, ari nako biteza imbere igihugu muri rusange.

    Bimwe mu bikorwa bihambaye byagezweho ku bufatanye na SKOL, birimo irushanwa ryo gusiganwa ku magare rizwi nka ‘Tour du Rwanda’, riri mu marushanwa akunzwe cyane n’Abanyarwanda kandi arebwa na benshi kurusha ayandi. SKOL ni umuterankunga mukuru wa Tour du Rwanda kuva mu myaka icyenda ishize.

    Usibye irushanwa ubwaryo, SKOL inagira uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda, binyuze mu gutera inkunga amarushanwa arimo ‘Rwanda Cycling Cup’ ndetse no gushyigikira amakipe arimo ‘Fly Cycling Club Kigali’ na ‘SACA’, ikipe ifite intego yo kugeza Abanyarwanda bakina umukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga, bagahesha ishema igihugu ariko bagatungwa n’umwuga bakora.

    Mu rwego rwo guteza imbere umukino w’amagare kandi, SKOL isanzwe ifasha abakinnyi bato b’Abanyarwanda bafite impano, kujya gukora imyitozo yo ku rwego rwo hejuru mu gihugu cy’u Bubiligi mu gihe kingana n’ukwezi kose.

    Si mu magare gusa dusanga ibikorwa bya SKOL, kuko uru ruganda rwanagize uruhare rufatika mu gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Uru ruganda rufitanye imikoranire n’ikipe ya Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2014, ndetse rwanayubakiye ikibuga gishobora gukorerwaho imyitozo no kwakira imikino, gifite ibipimo byemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

    SKOL kandi yafatanyije n’abafana ba Rayon Sports mu gushyiraho ibihembo by’ishimwe bihabwa abakinnyi bitwaye neza ku kwezi ndetse na nyuma y’umwaka w’imikino. Hanatangijwe kandi ibikorwa bigenewe abafana bizwi nka “Gikundiro Promotion”, aho abafana bashobora kugira amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo amatike yo guherekeza ikipe yabo igihe yagiye gukina hanze y’igihugu, kubona amatike yo kureba imikino y’umwaka wose ikipe yabo izakina ndetse n’ibindi bitandukanye.

    SKOL inazwi cyane mu guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro, aho yagize uruhare rukomeye mu bitaramo bitandukanye, birimo icyakozwe n’icyamamare Tekno mu mwaka wa 2017, giteguwe ku bufatanye bwa SKOL na ‘Positive Production’.

    Uru ruganda kandi rwanagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo cya ‘Celebrities Christmas Party cyateguwe ku bufatanye na The Mane mu mwaka wa 2018, kigamije guhuza ibyamamare n’abafana babo, bagasabana kandi bakifurizanya Noheli nziza.

    SKOL yashimiwe cyane igikorwa cya ‘SKOL World Cup Village’ yakoze mu mwaka wa 2018, aho abakunzi b’umupira bagize amahirwe yo kureba imikino y’Igikombe cy’Isi kuri televiziyo za rutura zabaga ziteretse hanze, ndetse bakanabasha gukora ibindi bikorwa bibashimisha.

    Si ibyo gusa kuko SKOL yanateguye ibitaramo byakozwe iminsi ine yikurikiranyije, bizwi nka ‘SKOL New Year’s village 2018’ byo gusoza umwaka wa 2018, byahurije abahanzi Nyarwanda na mpuzamahanga kuri Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali.

    Igitaramo cya Caravane du Rire cyahurije mu Rwanda abanyarwenya bakoresha indimi z’Igifaransa n’Icyongereza baturutse mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika, barimo Michel Gohou. Ni igitaramo cyari cyateguwe ku bufatanye na Comedy Knights mu mwaka wa 2019.

    Ikindi ni uko mu kwishimira intangiro z’umwaka wa 2020 nabwo SKOL yagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo cya ROC NYE cyahurije hamwe abagezweho mu kuvanga imiziki (DJs). Ibi byose byiyongera ku bitaramo by’irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’ bitegurwa buri mwaka, kandi naryo rikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye.

    Muri make, SKOL yabaniye neza Abanyarwanda mu myaka 10 imaranye nabo, binyuze mu kubaha ibinyobwa byica icyaka ndetse no kubagezaho imikino n’imyidagaduro irushaho gutuma bagubwa neza. Iyi niyo mpamvu aho uzajya ubona ibirango bya SKOL hose, ujye umenya ko hadatandukanywa n’umunezero.

    Uru ruganda rutera inkunga irushanwa rya Tour du Rwanda

    Skol yakoresheje ibitaramo bikomeye kuri KCC byahuruje imbaga

    Ubwo abafite impano bari mu gihugu cy’u Bubiligi mu myitozo ikomeye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-uruganda-rwa-skol-rwanyuze-abakunzi-b-imikino-n-imyidagaduro-mu-myaka-10

  • Abakora mu byo gutwara abagenzi barasaba koroherezwa kujya mu miryango yabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali
    Imodoka zaraye muri Gare ya Nyagatare zari kuzinduka zitwara abagenzi i Kigali

    Yabitangaje kuri uyu wa 05 Mutarama 2021 nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 04 Mutarama igafata ibyemezo bigamije gukumira ubwiyongere bw’indwara ya COVID-19 harimo icyo guhagarika ingendo zihuza uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali.

    Ni imyanzuro yafashwe mu masaha y’ijoro ku buryo abantu benshi baraye batamenye ibyabaye uretse kumva amakuru ya mu gitondo.

    Ntambabazi Etienne umushoferi wa Coster avuga ko kuba ingendo zongeye guhagarara ari ikibazo ku mushoferi cyane abakorera ibigo byigenga.

    Ati “Ubundi umushoferi arya ari uko yakoze, buri munsi ahabwa amafaranga yo kurya akarya igice ikindi akagisigira umuryango kuko umushahara uba ari mucye. Urumva niba tudakorera Leta umushahara uvuyeho kandi n’ayo twahabwaga yo kurya ku munsi nayo yagiye.”

    Umuyobozi wa gare ya Nyagatare Butera Faustin avuga ko icyemezo cyafashwe ntacyo bagihinduraho kuko henshi abantu bari baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Kimwe n’abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’umuryango yabo ngo ni ikibazo kuko bagiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi.

    Yifuza ko bishobotse abashoferi Guma mu Karere yasanze kure y’imiryango bakoroherezwa kuyisubiramo.

    Agira ati “Nanjye byansanze kure y’umuryango wanjye kimwe n’abashoferi bari baraye ahandi hatari mu ngo zabo urumva tugiye gutunga ingo ebyiri kandi nta kazi. Twifuzaga ko abashoferi bakoroherezwa bagasanga ingo zabo kuko nibwo n’iyi minsi akazi kahagaze.”

    Umuyobozi mukuru wa RITCO Nkusi Godfrey uvuga ko icyemezo cyafashwe kigamije kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda bityo ntawukwiye kutagishyikira.

    Kuri we n’ubwo ari Guma mu Karere asanga n’ubundi ari Guma mu Rugo kuko batazabasha gukora kandi ari igihombo ku kigo.

    Ubu ngo barimo gushakisha uko imodoka zagarurwa ku kigo ndetse n’abakozi bakajya mu miryango yabo.

    Yizeza ariko abakozi b’iki kigo ko ubumwe basanganwe ntawuzahungabanywa n’izi ngamba ahubwo ubushobozi bucye buzaba buhari buzasaranganywa.

    Ati “Ikibazo si abakozi si n’ikigo ahubwo ni COVID-19, hari ukuntu twabanye kuva yagera mu Rwanda kuko ntawabuze akazi, ntawagize ikirarane cy’umushahara, turakomeza dufatane mu maboko, ubushobozi bucye buhari tubusaranganye kandi ubumwe bwacu ntibwatuma hari uhungabana.”

    Bamwe mu bashoferi bavuga ko Guma mu Karere ari umunyamfu ukubiswe abari baradohotse ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuburyo nibisubira uko byari bimeze benshi batazongera gukora amakosa yo kurenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abakora-mu-byo-gutwara-abagenzi-barasaba-koroherezwa-kujya-mu-miryango-yabo

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni abagabo batanu b’imyaka 65, 64, 57 na 45 i Kigali n’undi w’imyaka 69 i Nyamasheke.

    Abo bantu batanu bahise buzuza umubare w’abantu 110 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu bashya 107 banduye COVID-19, naho abandi 62 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 107 babonetse mu bipimo 4,216 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 44, Bugesera: 20, Musanze: 17, Huye: 7, Rusizi: 5, Nyamasheke: 3, Rubavu: 2, Nyamagabe: 2, Muhanga: 2, Ruhango: 2, Kamonyi: 2, Nyanza: 1.

    Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,995 muri bo abamaze gukira ni 6,878 naho abakivurwa ni 1967.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-batanu-haboneka-abarwayi-bashya-107

  • Akanyamuneza kuri Murekatete wahembwe mudasobwa abikesha gukoresha ‘Mastercard’ ya Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Abantu bahembwe ni abakoresheje cyane amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) mu kwishyura serivisi zitandukanye cyangwa bahashye ibikoresho bitandukanye.

    Ni ibihembo ubusanzwe bitangirwa kuri Radio 10 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nyuma abanyamahirwe bakabishyikirizwa.

    Usibye Murekatete Immaculée, mu bandi bahembwe barimo Kimenyi Etienne wo mu Mujyi wa Kigali na Bunani Eric Janvier wo mu Karere ka Musanze. Hari n’abandi benshi batombola ako kanya ibihembo iyo baguze ibintu muri Simba Supermarket cyangwa lisansi kuri Station za SP zimwe ziherereye muri Kigali.

    Bashyikirijwe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa, amatike yo guhaha, ibikoresho by’isuku cyane ko biri mu byifashishwa mu kwirinda COVID-19 muri iki gihe.

    Murekatete watsindiye mudasobwa yavuze ko Mastercard imufasha guhaha ibintu byinshi kandi ko yishimiye kuba yatoranyijwe mu banyamahirwe.

    Ati “Ni ukuri ni ibintu bidasanzwe kuri njye, ntabwo nateganyaga kubona iki gihembo kuko gutombora ntibimpira. Ikarita nyikoresha cyane mu guhaha mu maguriro atandukanye ndetse no kuri sitasiyo ya lisansi, ibyo ndabishimira Imana.’’

    Yavuze ko amaze igihe kinini akorana na Cogebanque kuko akoresha ikarita ya Mastercard ahaha ibintu bitandukanye no kubikuza amafaranga.

    Ati “Kuko leta idushishikariza gukoresha ikoranabuhanga ririmo amakarita (Nka Mastercard), internet banking cyangwa telefoni ntabwo nkigendana amafaranga. Urumva tuba twirinda icyorezo cya COVID-19 kuko tugomba kurangwa n’isuku. Iyo ukoresheje Cogebanque Mastercard ukora gahunda zawe neza, utiriwe ukorakora amafaranga.”

    Yavuze ko mudasobwa yahawe izamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe. Ati “Murabizi ko turi mu gihe cy’ikoranabuhanga, iyi mashini izamfasha kuri byinshi kuko njye ndi umucuruzi, izamfasha gukora akazi kanjye k’ubucuruzi.’’

    Bunani Eric Janvier w’i Musanze umaze imyaka icumi akorana na Cogebanque, yavuze ko yashimishijwe no kwisanga mu banyamahirwe kandi byamweretse ko banki ibatekerezaho.

    Ati “Ni igikorwa cyantunguye. Nahise numva ko banki itekereza ku bakiliya bayo, mpita mbona muri rusange ko bafata neza abakiliya. Gukoresha Cogebanque Mastercard bimfasha kubona serivisi mu buryo bwihuse. Hari ahantu njya binsaba kwishyura ukoresheje uburyo bw’ikarita nkabikora ntarinze kujya kubikuza amafaranga kuri banki.”

    Ibihembo by’abakoresha neza amakarita ya Mastercard bitangwa buri cyumweru, bigahabwa abakiliya bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahashye ibicuruzwa, abaguze lisansi n’ibindi birimo no guhara kuri muri murandasi (Online).

    Umuyobozi Cogebanque, Ishami rya CHIC mu Mujyi wa Kigali, Kabeja Faustin washyikirije imashini Murekatete, yavuze ko banki yifuza gukomeza korohereza abakiliya kubona serivisi bifuza.

    Ati “Icyo twifuza ni uko batugana tukabaha serivisi nziza mu bucuruzi bwabo. Tugomba kubaba hafi, tukabagira inama yaba abakeneye nk’inguzanyo, tukabafasha kubona inguzanyo ubucuruzi bwabo bukarushaho kugenda neza no gutera imbere.”

    Gahunda yo guhemba abakoresha amakarita ya Mastercard ikorwa bijyanye n’ubukangurambaga bwa Cogebanque bwiswe “Biroroshye hamwe na Cogebanque Mastercard’’ bugamije gushishikariza abaturarwanda gahunda yo kutagendana ibifurumba by’amafaranga mu ntoki kuko bishobora kubatera igihombo, bikanadindiza ubukungu bw’igihugu n’izindi ngaruka zitandukanye.

    Ubu bukangurambaga bugikomeje mu 2021, bukorwa aho iyi banki isobanurira byimbitse abayigana amahirwe ari mu gukoresha amakarita ya Mastercard mu guhaha cyangwa kwishyura no kubikuza amafaranga bitabasabye kuyagendana mu mufuka.

    Abayakoresha buri munsi bahembwa ibirimo mudasobwa, ama-unité, amafaranga, amatike yo guhahira muri Simba supermarket, ayo kugura lisansi kuri SP n’ibikoresho byo mu rugo birimo frigo n’ibindi bihembo bishimishije.

    Ubu bukangurambaga bwagenewe abakiliya n’abagana iyi banki ariko bakoresheje amakarita ya Cogebanque Mastercard; arimo ‘Debit’, ihuza amakuru ari kuri konti, ‘Prepaid’ ihabwa umukiliya n’utari umukiliya wa banki akaba yashyiraho amafaranga ashaka kuzajya akoresha abishatse ndetse n’iya ‘Credit’ ifasha umukiliya kubona ubushobozi bw’amafaranga yakoresha akayishyura mu minsi 55 nta nyungu aciwe.

    Amakarita ya Cogebanque Mastercard ahesha uyakoresha uburenganzira bwo kwishyura byoroshye igihe cyose ndetse no kubikuza mu kindi gihugu ariko akayahabwa bijyanye n’ivunjisha rigezweho. Ikindi usezera ku ngaruka zigendanye no kwitwaza amafaranga mu ntoki nko kuyibwa, kuyata n’ibindi.

    Cogebanque ifite amashami 28 mu gihugu hose. Ifite ibyuma bya ATM 36, abayihagarariye (agents) barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga n’izindi serivisi zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank).

    Cogebanque inafite ikarita ya Smart cash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi.

    Murekatete Immaculée yavuze ko mudasobwa yahawe izamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe

    Umuyobozi Cogebanque, Ishami rya CHIC mu Mujyi wa Kigali, Kabeja Faustin, yavuze ko yifuza ko abakiliya bakomeza kugana serivisi batanga ziborohereza mu buzima bwabo

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bwo guhemba abakiliya bakoresha amakarita ya Mastercards

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-kuri-murekatete-wahembwe-mudasobwa-abikesha-gukoresha-mastercard

  • Hari abari baraguze amatike bahawe amahirwe yo kugenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 yashyizeho amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwiyongera mu Rwanda.

    Ku mirongo aho abaturage bari bategereje ko baza guhabwa imodoka zibasubiza aho bavuye, benshi bari mu kivunge abandi babyigana kugira ngo baze kubona amahirwe yo gutambutswa mu gihe imodoka zemerewe kugenda.

    Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko batunguwe, bakavuga ko bakoroherezwa gusubira mu miryango, abandi bakavuga ko basize akazi kandi bagomba kugasubiraho.

    Habimana ni umunyeshuri muri Kaminuza mu mujyi wa Musanze. Avuga ko yari yagiye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we ariko yashaka gusubira ku ishuri agasanga ingendo zahagaritswe.

    Agira ati “Naje gusangira iminsi mikuru n’umuryango, mu gitondo ubwo nazindukaga nshaka gusubira ku ishuri twasanze gare ifunze, tutemerewe kuyinjiramo, twakomeje gutegereza, abapolisi batubwira kujya ku mirongo twirinda kwegerana, ntituzi niba tubona amahirwe yo kubona imodoka.”

    Habimana avuga ko adasubiye ku ishuri ashobora gucikanwa n’amasomo mu gihe abari ku ishuri bari buyakomeze.

    Umwe mu bakozi b’Intara y’Iburengerazuba wari mu bagenzi batega imodoka yagize ati “Ejo nibwo naje gushaka imodoka nsanga zashize, biba ngombwa ko dusubira ku icumbi, uyu munsi rero twasanze ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri byahagaritse ingendo zihuza uturere, turizera ko bizajya mu buryo n’ubwo akazi k’uyu munsi kapfuye.”

    Bamwe mu bagenzi baganiriye na Kigali Today bavuga ko Leta igomba kubafasha bagashobora gusubira mu miryango kuko hari abasize inzu zifunze, abandi bagasiga abarwayi n’imirimo kandi bakeneye kubisubiraho.

    Ibi bakabishingiraho bavuga ko iyo bateguzwa ko ingendo zizahagarara bari kubimenya bakitegura kuva mu nzira kare.

    Hari abagize bati “Leta nifashe abantu basubire mu miryango kuko ibi bije bitunguranye kandi bakeneye gusubira mu miryango no ku mirimo.”

    Muri gare ya Gisenyi ahategerwa imodoka hari abagenzi babarirwa mu Magana mu masaha ya saa yine ariko bamwe bakongera bagasubira aho bavuye ariko abandi baza, gusa abapolisi bari babacungiye umutekano babasabaga gusiga intera no kwihangana bagategereza igisubizo kiza gutangwa n’inzego nkuru.

    Umwe mu baturage waganiriye na Kigali Today ukomoka mu Karere ka Ngororero avuga ko n’ubwo tike zaboneka hari ikibazo cyo kongera igiciro.

    Agira ati “Nkatwe kugera i Gatumba ubusanzwe twakoreshaga abarirwa mu bihumbi bibiri na magana abiri, none ubu nsabwe kwishyura ibihumbi bibiri na magana inani, urumva ko ibiciro byiyongereye n’ubwo ikiduhangayikishije ari ukubona imodoka zidusubiza mu miryango yacu.”

    Ku isaha ya saa sita zirengaho iminota mike nibwo umunyamakuru wa Kigali Today yabonye imodoka zikuye abagenzi muri gare ya Gisenyi zibajyanye, bamwe bavuga ko bahawe amahirwe yo gutaha.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yatanze ibisobanuro ku myanzuro y’inama y’abaminisitiri yagaragaje ko bigamije guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo, akabivuga ahereye ku bwiyongere bw’abanduye cyane cyane mu mpera z’umwaka ushize.

    Avuga ko icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda gihagaze nabi cyane, mu kwezi gushize imibare y’abandura ikaba yarazamutse cyane kugeza n’aho tugira abandura hafi 200 ku munsi ari ko n’abapfa biyongera, kuko 50% by’abapfuye mu gihugu bagaragaye mu Kuboza 2020.

    Akomeza avuga ko u Rwanda rugeze mu bihe rutigeze rugeramo, abarwayi barimo kuremba hakiri kare bakitaba Imana harimo n’abato.

    Ati “Muri iyi minsi abantu bakomeje kugira ingendo kubera iminsi mikuru bava mu turere bajya mu tundi ari yo mpamvu tubona ubwandu buri mu turere twose tw’igihugu, cyane cyane mu mijyi. Kugabanya ubwandu rero ni uko tugabanya ingendo hagati y’uturere, kuko nka Musanze, Rusizi, Umujyi wa Kigali, Huye, Rubavu n’ahandi hari abarwayi benshi, bakomeje gukwirakwira igihugu ni ko gukwirakwiza indwara, babe bakorera aho bari turebe uko bizaba bimeze mu minsi 14”.

    Ingendo za ngombwa zirimo ahanini kwivuza mu gihe umuntu yahawe ‘transfer’ ziremewe, n’umuntu ku giti cye yakwitwarira umurwayi ariko bagasabwa ko baba baripimishije Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abari-baraguze-amatike-bahawe-amahirwe-yo-kugenda

  • Mu batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri hari abasubizwa inyuma, abandi bakomeze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu kiganiro bahaye Televiziyo y’Igihugu.

    Aba bayobozi bahaye ibisubizo abaturage bibazaga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 zaraye zitangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Mutarama 2021.

    Iyi nama yabujije abaturage ba buri karere kurenga imbibi zako, bikaba byatumye ingendo hirya no hino mu gihugu zihagarara, usibye imodoka zitwaye ibicuruzwa ziba zigomba na zo kugendamo abantu batarenze babiri.

    Abanyamakuru ba RBA hirya no hino mu Ntara berekanye kuri Televiziyo abaturage batabonye uko bakomeza ingendo bari batangiye basanga imiryango yabo cyangwa bava mu minsi mikuru basubira mu mirimo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko mu bantu bari batangiye ingendo, hari abasubizwa inyuma kubera ko ingendo bakoraga zitari ngombwa.

    CP Kabera yagize ati “Ufite imodoka aravuga ko nta bantu atwara, abantu bakavuga ko imodoka zitabatwara, ariko impamvu hari abapolisi hirya no hino ni ukugira ngo bumve ibibazo by’abantu, abagomba koroherezwa boroherezwe,…abakora ingendo zitari ngombwa barasubizwayo (iyo bavuye)”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko n’ubwo hari abantu batunguwe n’ibyemezo byafashwe, ngo bagomba kubyihanganira kugira ngo icyorezo cyari kimaze kwiyongera mu gihugu kigabanuke.

    Col Mpunga akomeza avuga ko abafatirwa mu nzira baza kubanza gupimwa nibiba ngombwa, kandi abenshi barara bakemuriwe ibibazo bafite kuri uyu wa Kabiri.

    Yagize ati “Hose urasanga hari aho abantu bahurira n’utundi turere kubera imiterere yaho ndetse n’abana bajya kwiga biragaragara, ariko nibiba ngombwa turabapima kugira ngo bamenye ko nta bwandu bafite, inzego zirabakurikirana ku buryo ibibazo byinshi birara bikemutse”.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye na we yavuze ko MINICOM ikomeje igenzura ku masoko n’amaduka atandukanye ku bijyanye n’abazamura ibiciro uko bishakiye, ku buryo uri bufatwe aza kubihanirwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-batangiye-ingendo-kuri-uyu-wa-kabiri-hari-abasubizwa-inyuma-abandi-bakomeze

  • Ishusho y’ingendo hagati ya Kigali n’intara nyuma y’amasaha make hafashwe ingamba nshya – #rwanda #RwOT

    Mu byemezo byafashwe harimo ko ingendo zibujijwe hagati y’uturere, cyangwa hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali keretse imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi nazo ntizirenze abantu babiri n’abafite serivisi z’ubuzima cyangwa impamvu z’ingenzi.

    Muri iri tangazo kandi bigaragara ko ingamba zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri zitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021.

    Ku masaha y’ingendo nta cyahindutse kuko ingendo zibujwe hagati ya saa Mbili z’umugoroba kugeza saa Kumi z’igitondo.

    Nyuma yo guhagarika ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’umujyi wa Kigali, twifuje kumenya uko amabwiriza yatangiye kubahirizwa.

    Abanyamakuru ba IGIHE bazengurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n’aho ugabanira n’utundi turere, ngo turebe uko byifashe.

    Ku modoka zinjira muri Kigali ziva mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba zihagarara mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika, ahazwi nka Bishenyi. Niho hashyizwe abashinzwe umutekano babaza abantu impamvu z’urugendo rwabo.

    Umugenzi avuga impamvu y’urugendo rwe, abashinzwe umutekano basanga yumvikana bakamureka agakomeza.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE babashije gutambuka bavuze ko nubwo bigoye, iyo usobanuye impamvu yawe bagasanga yumvikana bakureka ugatambuka.

    Hakizimana Fulgence utuye ku Ruyenzi, wajyaga mu mirima ye mu Nkoto yagize ati “Biragoye, gusa nanone iyo vuze impamvu yawe uratambuka. Ngiye mu mirima. Inama natanga n’uko abantu baguma aho bari kugira ngo batahava bakajya kwanduza abo basanze.”

    “Ikindi navuga n’uko bakubahiriza amabwiriza duhabwa na Leta kuko ari ayo kubungabunga ubuzima bwacu.”

    Mukankuranga Velena wari ufite igitiyo agiye gukora muri VUP ku Kigese, yavuze ko nubwo bitoroshye ariko ingamba nk’izi zari zikwiye kuko Coronavirus ikomeje gukaza umurego.

    Yagize ati “Ikibazo cy’indwara ya Coronavirus kiratwugarije cyane, abayobozi bari guhagarika abantu badafite impamvu yumvikana. Coronavirus tugomba kuyirinda dukaraba amazi n’isabune, twambara neza agapfukamunwa, ibi nibyo tugomba kumenya kugira ngo tubashe gutsinda iki cyorezo.”

    Nubwo babashije gutambuka hari n’abandi batabashije kubona uko batambuka kuko impamvu batanze ababishinzwe basuzumaga bagasanga zitaboneye.

    Etienne usanzwe agemura ibijumba muri Kigali yifashishije igare yari avuye mu isoko rya Gacurabwenge ku Kamonyi. Yavuze ko kuba asubijwe inyuma bimuhombeje.

    Ati “Ngeze hariya bambwira ko bitemewe gukora ingendo. Mu by’ukuri amakuru nari nayamenye ariko nari nzi ko nk’uko mu gihe gishize twari dufite uburyo bwo kuva mu Karere ka Kamonyi tujya i Kigali tugemuye ibiribwa tugatambuka, nari nzi ko n’ubundi ari ko biri bugende.”

    “Nta kundi nyine ndabisubiza mu rugo abana barabirya ariko harimo igihombo.”

    Ku rundi ruhande hari benshi bari bayiraye ku ibaba ngo bafate ingendo zerekeza mu ntara zitandukanye. Bamwe ntibari bamenye amakuru y’uko amabwiriza mashya yanzuye ko ingendo zihagarara abandi bari babizi bahitamo kuva muri Kigali.

    Muri Gare ya Nyabugogo ahasanzwe hategerwa imodoka zerekeza mu ntara hari abagenzi berekezaga mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo kigaragaye, n’ubwo imodoka zitari zemerewe gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwahisemo gufasha abaturage kugera mu bice bashakaga kwerekezamo nk’igisubizo cyiza cyo gufasha abantu kugera mu turere tw’iwabo.

    Haragirimana Jean Claude werekezaga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko atari yamenye iby’amabwiriza mashya gusa ashimira Leta kuba boroherejwe.

    Ati “Ubundi wari umurongo munini ariko imodoka zaje zikajya zibatwara rero dusigaye turi bake. Hano hari abapolisi batubwiye ko tuguma ku murongo bari budushakire imodoka iducyura.”

    Mutoniwase Pamela wari uturutse ku Kamonyi atashye iwabo Kabarondo muri Kayonza, yaraye muri gare yabuze imodoka, bucya bamubwira ko ingendo zahagaze.

    Uyu mukobwa kandi yavuze ko babangamiwe n’uko ibiciro byurijwe nubwo bagobotswe imodoka zo kubacyura zikaboneka.

    Ati “Njye naje ejo ingamba zitarafatwa, naraye hano muri gare nabuze imodoka. Nari mfite icyizere ko ndibugende ariko burije ibiciro, icyizere cyatakaye. Twishyuraga 2000 Frw none bashyize kuri 3550 Frw. Hari abandi bagiye mbere yanjye kuko bari bayafite. Niyo nari nsigaranye yonyine.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko gufata icyemezo cyo guhagarika ingendo zihuza Kigali n’intara byakozwe ku neza y’abaturage.

    Ati “Guhagarika ingendo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ni ukugira ngo duhagarike urujya n’uruza rw’abantu kugira ngo n’uwanduye atanduza bagenzi be.”

    Kuri bamwe bahitamo kunyura mu nzira zitemewe bagamije kwihisha ijisho ry’abashinzwe umutekano bakunze kugaragara mu bihe nk’ibi, Rubingisa yabibukije ko bitemewe kandi anasaba ko byaba byiza mu gihe nta mpamvu ifatika ihari ingendo bazireka kuko kunyura muri izi nzira bitera ikibazo cy’umutekano rusange.

    Abashinzwe umutekano bari bari mu bice bitandukanye bakurikirana uko amabwiriza ashyirwa mu bikorwa

    Abagenda n’amaguru nabo babanzaga gusobanura aho berekeza

    Aba bageze Bishenyi muri Kamonyi babangira gutambuka, banyura mu bigunda ngo bagere i Kigali

    Bamwe bahitagamo kunyura mu bihuru kugira ngo bihishe inzego z’umutekano

    Uwatangaga impamvu yumvikana bamurekaga agakomeza urugendo

    Bishenyi imodoka zivuye i Kigali zabanzaga guhagarikwa

    Aba bakwepye abashinzwe umutekano, banyura iy’ibinani kuko impamvu zabo zitumvikanaga

    Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yavuze ko abanyura mu bihuru baba bihemukira

    Abari babuze imodoka muri gare ya Nyabugogo babwiwe ko bari bufashwe kugera iwabo

    Abagenzi batandukanye bari babukereye n’imizigo bashaka kuva muri Kigali

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri abantu bari bakiri urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo cyane cyane abatari bamenye ko amabwiriza yahindutse

    Ubucuruzi mu gace ka Nyabugogo bwo bwakomeje

    Uyu mugenzi uri ku igare yabazwaga ikimujyanye muri Kigali

    Hari abahisemo guca inzira z’ubusamo ngo batabazwa aho bagiye

    Abamotari bagezaga abagenzi mu nzira, bagasubira aho basanzwe bakorera

    Gutwara abantu ku magare byakomeje ariko bakirinda kugeza abagenzi mu tundi turere

    Urujya n’uruza hagati ya Kigali n’Amajyepfo rwagabanutse cyane

    Muri gare ya Nyabugogo sosiyete zimwe zitwara abagenzi bagana mu ntara zafunzwe

    Amafoto: Uwumukiza Naniy


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishusho-y-ingendo-hagati-ya-kigali-n-intara-nyuma-y-amasaha-make-hafashwe