Tag: featured

  • Donald Trump yahagaritswe gukoresha Twitter na Facebook #rwanda #RwOT

    Donald Trump yahagaritswe by'agateganyo gukoresha imbuga za Twittter na Facebook nyuma yo kwandikaho ashyigikiye abigaragambya bateye Inteko ishingamategeko ya Amerika.

    Mu butumwa bw'amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: 'Ndabakunda', mbere yo kubabwira ngo batahe. Yasubiyemo kandi ibirego bidafite ibihamya ko yibwe amajwi.

    Twitter ivuga yasabye ko bavanaho ubutumwa butatu yari yanditse kubera 'kurenga bikabije amabwiriza y'imboneragihugu'. Ubutumwa bwahise buvanwaho.

    Iyi kompanyi ivuga ko 'kurenga ku mabwiriza ya Twitter mu gihe kizaza…bizavamo gufunga burundu konti ya @realDonaldTrump'.

    Trump azwiho kudaha agaciro amabwiriza agenga abakoresha Twitter, ibi bishobora gutuma konti ye izafungwa.

    Hagati aho Facebook naho yahagatitse konti ya Trump mu gihe cy'amasaha 24. YouTube nayo yavanyeho iriya video.

    Facebook yavuze ko: 'Twayivanyeho kuko yongera aho kugabanya umuvuduko w'imigumuko y'urugomo iri kuba.'

    Abamushyigikiye bateye inteko ishingamategeko binjira ku ngufu bituma hapfa abantu bane.

    Iyi myigaragambyo yatumye ibiganiro byari bihuje imitwe yombi y'inteko ku ntsinzi ya Joe Biden bihagarara.

    Mbere y'imigumuko, Perezida Trump yari yabwiye abantu i Washington ko amatora yibwe.

    Hashize amasaha, ubwo imyigaragambyo yari itangiye hanze y'inteko ishingamategeko, yahise atangaza video asubiramo ibirego bye bidafite gihamya. Yabwiye abigarambya ati: 'Ndabakunda' ndetse avuga ko abateye kuri iyi nzu y'inteko ari 'abakunda igihugu'.

    Twitter ntabwo yahise ikuraho iyo video, ahubwo yabanje gukuraho uburyo bwo kuyisakaza, kuyikunda no kuyivugaho (retweet, like, comment).

    Gusa nyuma baje kuyivanaho ndetse bahagarika by'agateganyo konti ya Trump ubu akaba adashobora kuyikoresha nubwo itafunzwe.

    Facebook yo yavuze ko ubu iri gushaka uko ivanaho ibintu byose byateje cyangwa bishyigikiye imyigaragambyo yabaye ku nteko ishingamategeko.

    Iyi myigaragambyo yateguriwe kuri internet, hakoreshejwe amatsinda y'abantu kuri Facebook no kuri konti zabo bwite.


    Donald Trump ageza ijambo ku bigaragambya mu butumwa bwa Video bwahise bukurwa ku mbuga nkoranyambaga yabushyizeho
    Inkuru dukesha BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/07/donald-trump-yahagaritswe-gukoresha-twitter-na-facebook/

  • Woman was fatally shot by Capitol Police, officials say. #RWOT #Rwanda

     

    A woman who was fatally shot inside the Capitol after it was overrun by a pro-Trump mob was struck by gunfire from a Capitol Police officer, a police official said Wednesday night.

    Chief Robert J. Contee of the Metropolitan Police Department told reporters that the woman had been shot by a police officer on Wednesday afternoon as plainclothes police officers confronted the mob. She later died in a hospital, he said, and the shooting is being investigated.

    Chief Contee said that three other deaths were reported on Wednesday — one woman and two men — from the area around the Capitol. He said, without elaborating, that the three people appeared to have “suffered from separate medical emergencies which resulted in their deaths.”

    At least 14 Capitol Police officers were been injured during the demonstrations on Wednesday, Chief Contee said, including two who were hospitalized.

    A video posted to Twitter earlier on Wednesday appeared to show a shooting in the Capitol.

    The woman in the video appeared to climb onto a small ledge next to a doorway inside the building immediately before a single loud bang is heard. The woman, draped in a flag, fell to the ground at the top of a stairwell. A man with a helmet and a military-style rifle stood next to her after she fell, and shouts of “police” could be heard as a man in a suit approached the woman and crouched next to her.

    “Where’s she hit?” people yelled as blood streamed around her mouth.

    Source : https://www.nytimes.com/2021/01/06/us/politics/woman-who-was-shot-in-the-capitol-has-died.html

  • Kamonyi: Byinshi ku mabuye y’Urugarika yabaye inkomoko y’izina ry’umurenge – #rwanda #RwOT

    Ayo mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye kuko iyo uhageze ubona inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika zubatswe ku buryo bugezweho kuko inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y’amadirishya, ibintu bibereye ijisho.

    Bamwe mu baturage bo muri ako kagari babwiye IGIHE ko ayo mabuye bayubakisha mu buryo bwa gakondo, bagatanga icyifuzo ko yongerewe agaciro byaba byiza kurushaho.

    Munyanziza Jean Damascène ati “Inaha niyo twese twubakisha kuko inzu yubakishije urugarika iba ikomeye cyane. Ubuyobozi bubyinjiyemo bukatuzanira abashoramari bayabyaza umusaruro yavamo amakaro afite agaciro gakomeye kandi bakaduhamo akazi.”

    Abaturage baganiriye na IGIHE bose bavuga ko kuba ayo mabuye atabyazwa umusaruro uko bikwiye, bituma akoreshwa nabi rimwe na rimwe hakagira apfa ubusa.

    Muri uwo murenge hari umusore witwa Ngabonziza Alexis wize ubwubatsi, yatangije umushinga wo kongerera ayo mabuye y’urugarika agaciro. Avuga ko binyuze muri kampani ye yise ‘AlexisBadege Mining Ltd’ ayacukura akayakata neza akayabyazamo amakaro n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi.

    Ati “Natangiye ndi umwe ndangije ndavuga nti ‘reka ibi bintu nkora mbyandikishe’ ndabyandikisha muri RDB nkoramo kampani. Ndayafata nkayakata neza ndetse na bya bisigazwa bajugunyaga bigapfa ubusa, ntabwo bigipfa ubusa.”

    Akomeza avuga ko iyo amaze kuyakata neza ayagurisha kuri metero kare kandi akayongerera ubwiza, aho ku mwaka ashobora gukora metero kare 1000.”

    Ngabonziza avuga ko yatangiye nta bushobozi bwinshi afite akaba yifuza ko inzego zibishinzwe zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda, NIRDA, kumufasha ngo agere ku nzozi ze zo gushinga uruganda rutunganya amabuye y’urugarika ndetse abe yanayacuruza no ku rwego mpuzamahanga.

    Ati “Uyu mushinga nawugejeje no muri YouthConnekt Award, igikombe ndakibona. Natangiye mfite ubushobozi buke ariko ni ibintu ndimo kugenda nigaho na NIRDA n’ibindi bigo ku buryo byibuze muri uyu mwaka wa 2021 twagira nk’uruganda.”

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko kugira amabuye y’urugarika ari amahirwe batarabyaza umusaruro ushimishije ariko bari gukorana n’izindi nzego kugira ngo bayateze imbere.

    Ati “Buriya turavuga ngo hashobora kuvamo amapave, amakaro, unayaseye ushobora no kuvanamo ibirahure. Dukeneye ko bijya mu rwego rw’inganda bigakorwa ku bwinshi bikamenyekanishwa ndetse bikanagira n’igiciro kizwi bigurwaho.”

    Tuyizere asaba abikorera gushora imari mu rugarika rw’Akarere ka Kamonyi kugira ngo rutezwe imbere.

    Abaturage baganiriye na IGIHE bifuza ko hashyirwaho uruganda rwongerera agaciro aya mabuye

    Amwe mu mabuye atuganywa na Ngabonziza Alexis akarushaho kuba meza

    Aya mabuye acukurwa mu Kagari ka Nyarubuye yamaze kuba imari ikomeye

    Inzu hafi ya zose zo mu Murenge wa Rugarika inkuta zazo zometseho urugarika mu gice cyo hasi munsi y’amadirishya

    Kugeza ubu Urugarika rucukurwa mu buryo bwa gakondo

    Mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi haboneka ku bwinshi amabuye yitwa Urugarika akoreshwa mu bwubatsi

    Ngabonziza Alexis yifuza gutunganya amabuye menshi akoreshwa mu bwubatsi

    Ngabonziza Alexis yatangije umushinga wo kongerera amabuye y’urugarika agaciro ariko ubushobozi bwe buracyari buke

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-byinshi-ku-mabuye-y-urugarika-yabaye-inkomoko-y-izina-ry-umurenge

  • Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu babiri, habonetse abarwayi bashya 103 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Gatatu ni umugore w’imyaka 42 n’umugabo w’imyaka 55 i Kigali.

    Abo bantu babiri bahise buzuza umubare w’abantu 112 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatatu mu Rwanda habonetse abantu bashya 103 banduye COVID-19, naho abandi 62 mu bari barwaye bakize.

    Abo barwayi bashya 103 babonetse mu bipimo 4,829 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 82, Rubavu: 6, Musanze: 3, Huye: 3, Muhanga: 2, Nyanza: 2, Ruhango: 1, Rusizi: 1, Burera: 1, Kayonza: 1, Nyagatare: 1.

    Kugeza ku wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 9,058 muri bo abamaze gukira ni 6,940 naho abakivurwa ni 2006.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-covid-19-yishe-abantu-babiri-habonetse-abarwayi-bashya-103

  • Indwara yo guhekenya amenyo nijoro yagutera ibibazo bikomeye mu gihe utayivuje neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya
    Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya

    Leandre Bitwayiki, umuganga w’amenyo, avuga ko iki kibazo gituma amenyo yangirika cyane, ku buryo atakaza ubushobozi bwo gukora akazi kayo. Mu kiganiro na Kigali Today yagize ati: “Iki kibazo benshi barakigira, ariko n’iyo ubwiye umuntu ko ahekenya amenyo asinziriye, ashaka kubihakana nk’aho biteye isoni. Nyamara ni uburwayi, umuntu ubufite yajya arebera ku menyo ye, aho yose aba aringaniye, ubona asa n’aho bayabaje. Usanga iryinyo ry’ibwene, rigomba kuba risongoye, ryararinganiye utabasha kuritandukanya n’andi menyo. N’ubwo ari ryo ribigaragaza cyane, n’andi menyo yose aba yaragize ibibazo ku buryo ashobora kuba magufi cyane cyangwa se agashiraho.”

    Akomeza avuga ko igikorwa cyo guhekenya amenyo gituruka mu mikaya yo mu mugongo, izamuka ku bitugu, ikazamukira mu musaya aho guhekenya bibera, ndetse abashakashatsi bavuga ko iyo umuntu ahekenya afite umujinya, imbaraga akoresha zishobora kugera kuri Toni 6.

    Leandre Bitwayiki, avuga ko hari abantu bajya kwivuza amenyo yabo, yaratewe ikibazo no kurara bayahekenya, ariko ngo ubu burwayi buterwa n’imihangayiko (stress) umuntu aba yaraciyemo cyangwa se umuntu akaba yagiye kuryama afite umujinya. Yagize ati “umuntu ugira iki kibazo agomba kwirinda kuryama afite umujinya, no kwirinda gutekereza cyane ibibazo afite mbere yo kuryama. Byaba byiza umuntu agiye yinjira mu buriri yumva koko afite ibitotsi, agahita asinzira atabanje gutekereza cyane”.

    Abana bato bahura n’iki kibazo, bikunze guterwa n’imihangayiko nyina yanyuzemo amutwite, cyangwa nyuma yo kuvuka mu gihe avukiye mu muryango urimo amakimbirane.

    Akomeza avuga ko umuti wavura indwara ya “Bruxisme nocturne” ari ukwegera abaganga bavura ibibazo byo mu mutwe, bakoresha ibiganiro n’ubundi buryo bunyuranye bufasha umuntu, ku buryo ibibazo umuntu aba afite bamufasha kubisohokamo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/indwara-yo-guhekenya-amenyo-nijoro-yagutera-ibibazo-bikomeye-mu-gihe-utayivuje-neza

  • Kigali: Babeshya ko barajwe muri stade bakirarira mu bituza by’abakunzi babo – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje nyuma y’aho hari urubyiruko rwadukanye imitwe yo kubeshya ababyeyi ko rwafashwe rukarazwa muri stade n’ahandi kuko rwarengeje amasaha yo gutaha, mu gihe rwagiye kwiraranira n’abakunzi barwo.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bayitangarije ko bafite impungenge nyinshi z’uko hadahinduwe ingamba zo kuraza abantu abo ari bo bose muri COVID-19 ishobora kuzarangira hari umubare munini w’abana bavutse mu buryo butateguwe n’uw’abandura ibyorezo bitandukanye.

    Bashimangira ko hari abakobwa n’abasore baterefona iwabo bakababwira ko batari butahe, polisi yabafashe ndetse yabaraje muri stade kubera ko barengeje isaha yo gutaha.

    Uwamariya Rehema wo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ahamya ko hari umukobwa w’imyaka 19 azi wabeshye ababyeyi be ko yaraye muri stade kandi yaraye afumbase umusore bakundanaga.

    Yagize ati “Nyamukobwa yaragiye araryoshya nyuma bigeza saa Mbili n’igice z’ijoro aterefona se ko polisi yamufashe imujyana muri Stade i Nyamirambo ariho ari burare; umubyeyi we yaguye mu kantu azindukirayo ariko aramubura undi amubwira ko yahavuye mu gitondo cya kare.”

    Yongeyeho ko inshuti z’uwo mwana arizo zabwiye se kujya umukurikirana cyane kuko yahinduye imico banamuhamiriza ko ajya amubeshya ko yaraye muri stade kandi yaraye mu basore.

    N’abagabo basigaye baca inyuma abagore babo bitwaje stade

    Bamwe mu batuye i Nyamirambo bemeza ko hari n’abagabo cyane cyane bazwiho kunywa agasembuye basigaye biraranira n’amahabara cyangwa indaya bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade ariho polisi yabajyanye.

    Ibi bihamywa na Muhire Patrick utuye mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

    Yakomeje ati “Nzi abagabo benshi basigaye bajya gusambana bakabeshya abagore babo ko baraye muri stade kandi abagore ntibapfe kubimenya.”

    Muri ibi bihe bya COVID-19, hari n’abasigaye bahamagara imiryango yabo cyangwa inshuti bazibeshya ko baraye muri Stade ndetse baciwe amande y’ibihumbi 10 Frw cyangwa 25 Frw babasaba ngo bayaboherereze kugira ngo babarekure kandi bababeshya.

    Bamwe mu babyeyi bifuza ko mu gihe polisi yafasha abakobwa cyangwa abasore bigaragara ko bakiri bato yagakwiye kujya ibabaza nimero za telefone z’ababyeyi babo ikabibamenyasha mu rwego rwo kurwanya iyi ngeso yadutse muri ibi bihe bya COVID-19.

    Ababyeyi barataka ko hari abana basigaye babeshya ko barajwe muri stade kandi bigiriye mu busambanyi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-babeshya-ko-barajwe-muri-stade-bakirarira-mu-bituza-by-abakunzi-babo

  • Ruhango: Gaz yaturikanye umwana w’imyaka itatu, ikomeretsa umugabo bari kumwe – #rwanda #RwOT

    Iyo gaz yari isanzwe ikoreshwa mu guteka yaturikiye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021, ihitana umwana we w’imyaka itatu, inakomeretsa bikabije umugabo wari wabasuye witwa Sinzinkayo Darius.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert, yabwiye IGIHE ko Uwayisenga Daphrose yari hanze agiye kumva yumva gaz iraturitse.

    Ati “Uwo mubyeyi yari hanze noneho yumva gaz iraturitse aratabaza, abamutabaye bagerageza kuzimya umuriro ariko basanga umwana w’imyaka itatu yamutwitse iramwica. Umugabo wari wabasuye na we yakomeretse bikomeye.”

    Sinzinkayo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo avurwe, ahageze basanga ikibazo cye gikomeye bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

    Iyo gaz yaturitse yatwitse igisenge cy’inzu ndetse n’ibikoresho byose byari biyirimo birashya bitakongoka.

    Gitifu Muhire yihanganishije uwo muryango wagize ibyago, yongera kwibutsa abaturage kujya bitwararika mu gukoresha ibikoresho bitanga umuriro bakurikiza amabwiriza yagenwe mu kubikoresha neza.

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-gaz-yaturikanye-umwana-w-imyaka-itatu-ikomeretsa-umugabo-bari-kumwe

  • Umunyemari Paul Muvunyi na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bagabo bane barekuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2021.

    Muvunyi Paul, Rtd Col Ruzibiza Eugène wigeze kuyobora Ingabo mu Karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien, bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umunyemari Paul Muvunyi yarekuwe

    Rtd Col Ruzibiza Eugène uri muri dosiye imwe na Paul Muvunyi na we yarekuwe

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyemari-paul-muvunyi-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Burera: Urubyiruko rwagororewe Iwawa rukomeje gushakirwa icyaruteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko mu myaka ishize urwo rubyiruko rwakomeje gutunga agatoki ubuyobozi, ruvuga ko butabafasha mu kwiteza imbere bagendeye ku masomo bahawe aho rwavugaga ko kubura icyo rukora bishobora kuba byarusubiza mu bishuko n’ingeso mbi bahozemo.

    Akarere ka Burera gafasha urwo rubyiruko mu rwego rwo kurutoza umurimo no kururinda ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge no kubitundawa, dore ko ako karere kegereye imipaka inyuranye aho imirenge itandatu igize ako karere ikora ku mipaka, ibyo bikaba byaba intandaro yo gutuma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge.

    Ubyo bikoresho binyuranye bimaze gutangwa ku rubyiruko 65 rwo mu karere ka Burera, ruherutse gusoza amasomo yarwo Iwawa, niho ruhera rugaragariza Kigali Today imbamutima zarwo.

    Buregeya Alphonse Umuyobozi wa Koperative Twiyubake Cyanika igizwe n’abagororewe Iwawa no mu kigo cya Nemba, avuga ko bari mu byishimo bikomeye aho ubuyobozi bw’akarere bukomeje kuboroza amatungo magufi bubaha n’ibikoresho by’imyuga binyuranye.

    Ati “Ubu twashingiwe Koperative duhuriyemo yitwa Twiyubake Cyanika, turashimira akarere gakomeje kutwitaho, abahuguriwe ubuhinzi n’ubworozi bamaze kubaha amatungo magufi, ingurube, ihene n’inkoko, twe twahuguriwe imyuga inyuranye twahawe ibikoresho, urabona ubu nambaye isurubeti ndi kubaka amashuri, byose mbikesha amahugurwa naherewe mu kigo nagororewemo”.

    Arongera ati “Ubu tubayeho neza kandi twarahindutse turi abanyarwanda beza biteguye kubaka igihugu, iyo koperative yacu igizwe n’abantu 51 ariko nta mupaka uwariwe wese wumva ashaka guhinduka naza tuzamwakira, turiho nk’ishuri dukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ubu kongera kuvuga ijambo Abarembetsi uba muri Koperative yacu ni nk’inzozi”.

    Uwitwa Sibomana Braise ati “Navuye Iwawa ejobundi muri Kamena, ubu meze neza bamaze kunyoroza ingurube kandi banadusezeranyije ko bazadufasha mu kubona inkunga ya WDA, ubuyobozi bw’akarere turabushimiye bukomeje kutwegera ko butwitaho muri byose”.

    Urwo rubyiruko ruvuga ko ikibazo rusigaranye, ari icy’abaturage batararwibonamo ngo babe barugirira icyizere aho bakirufata nk’uko rwari rumeze mbere.

    Sibomana Braise ati “Ikibazo kigihari ni bamwe mu buyobozi bwo hasi bukidufata nk’uko twari tubayeho mbere, ugasanga ikibayo cyose kibi mu Kagari barakitwitirira ugasanga baraturenganya kandi twarahindutse, ndashimira ubuyobozi bw’akarere ka Burera na Leta y’u Rwanda uburyo badufashije guhinduka tukaba twarabaye abantu bazima bafite imitekerereze myiza iganisha ku iterambere”.

    Umuyobozi bw’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko akarere gakomeje gufasha urwo rubyiruko mu rwego rwo kubahangira imirimo ibateza imbere, hirindwa ko basubira mu ngezo mbi, bibumbira mu mashuyirahamwe abafasha guhanga umurimo, anabasaba gufata neza ibyo bikoresho n’amatungo bahabwa.

    Yagize ati “Dukomeje kubaremera tubafasha kwiteza imbere kugira ngo bave no muri bya byaha byabateye kujya Iwawa, tugenda tubaha amatungo magufi arimo ingurube, ihene, inkoko…, abandi bize imyuga bagahabwa ibikoresho bijyanye n’imyuga bize, ubu tugeze ku rwego dufata babandi bagiye banyura mu bigo bahabwa inyigisho z’igihe gito n’abandi bavuye Iwawa tukabahuriza mu makoperative”.

    Arongera agira ati “Ubu turashaka uburyo bazajya bahabwa amahirwe mbere y’abandi kugira ngo ahari imishinga yakorwa n’amakoperative nabo bayigaragaremo, ariko na none tukabasaba kumenya ko bi bikoresho baba bahawe n’amatungo bumve ko ari intangiriro yo kubunganira, kugira ngo barusheho gushakisha n’ikindi bakora dusaba n’imirenge kubegera kuko iyo tuganiye nabo tubona ko bahindutse”.

    Mu karere ka Burera, urubyiruko rwanyuze Iwawa guhera mu mwaka w’2012 ni 303, aho abavuyeyo mu byiciro bya nyuma bagera kuri 65 bose bamaze guhabwa ibikoresho binyuranye n’amatungo bibafasha kwiteza imbere bagendeye ku bumenyi bahawe ubwo bagororerwaga muri ibyo bigo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-urubyiruko-rwagororewe-iwawa-rukomeje-gushakirwa-icyaruteza-imbere

  • Menya uko uruhinja rw’amezi atatu rukorerwa isuku yo mu kanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwana yagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa afite amezi atatu
    Umwana yagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa afite amezi atatu

    Bavuga kandi ko guha bombo umwana cyangwa ibindi biribwa birimo isukari nyinshi atari cyo kibazo ku menyo y’abana nk’uko hari ababivuga, ikibazo ngo ni ukubibaha hanyuma ntibahite boza amenyo.

    Mu Kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mutarama 2021, muganga w’amenyo, Leandre Bitwayiki, asobanura akamaro k’isuku yo mu kanwa haba ku bakuru no ku bana, akanemeza ko kuva ku mezi atatu uruhinja rusukurwa mu kanwa kuko hari abatabizi.

    Ati “Umwana, ubwo ndavuga uruhinja, atangira kozwa mu kanwa afite amezi atatu (3), ni ukuvuga ko nta twinyo tuba turamera. Aba afite ibihanga cyangwa ibinyigishi nk’uko mu Kinyarwanda babyita, kubera rero ko aba yonka, urukoko rw’amashereka ruragenda rukihoma ku ishinya ku buryo iyo umwana amaze umwanya afunze umunwa, mu kanwa haza impumuro mbi”.

    Ati “Hari udukoresho twabugenewe rero twifashishwa mu gukora isuku mu kanwa k’uwo mwana w’amezi atatu, ariko utanatubonye ufata agatambaro keza nk’utwo bakoresha kwa muganga, ukagashyira ku rutoki. Ubasha rero guhanagura kuri bya binyigishi ukavanaho rwa rukoko rw’amashereka, noneho amaze kugira amezi atandatu utwinyo twameze ugatangira kutwoza”.

    Uwo muganga ahamya kandi ko guha abana bombo n’ibindi biribwa bifite isukari nyinshi atari byo byangiza amenyo, ikibazo ngo ni ukutayakorera isuku.

    Ati “Guha umwana bombo, chocolat, n’ibindi birimo isukari, ntabwo ari byo bitera indwara zo mu kanwa, ntabwo ari byo bicukura amenyo. Icyica amenyo ni ukurya ibyo bisukari ntitwoze mu kanwa, kuko uko dukunda ibirimo isukari ni ko mikorobe zibikunda kuturusha bivuze ko ari zo ziteza uburwayi kuko zihita ziba nyinshi mu kanwa, kubirwanya rero ni ukoza mu kanwa buri uko umwana ariye bya bintu birimo isukari nyinshi”.

    Bitwayiki akomeza agira inama ababyeyi yo gutoza hakiri kare abana kugira isuku y’akanwa, umubyeyi ubwe akoza amenyo ye buri gihe umwana amureba bikamubera urugero bityo na we akazabikurana, akamenya ko atagomba kuryama atogeje amenyo kuko aba amaze kurya.

    Nk’uko biri mu kinyamakuru ‘Futura Santé’, ubushakashatsi bwerekanye ko mu kanwa k’umuntu habamo miliyari 10 z’udukoko (bactéries) dufite amoko arenga 800, ku buryo muri mililitiro imwe y’amacandwe haba harimo miliyoni 750 z’utwo dukoko.

    Iyo ngo ni yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kugira akamenyero ko koza amenyo buri gihe iyo barangije kurya ikintu icyo ari cyo cyose, kuko utwo dukoko twuzura ahasigaye ibiryo mu kanwa ari na ho haturuka uburwayi bunyuranye bw’amenyo n’ishinya, aho amenyo acukuka agahora arya umuntu, igisubizo ngo akaba ari ukuyoza buri gihe n’imiti y’amenyo yabugenewe, aho byananiranye umuntu akajya kwa muganga.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/menya-uko-uruhinja-rw-amezi-atatu-rukorerwa-isuku-yo-mu-kanwa