Tag: featured

  • Gatsibo: Aborozi batandatu batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Aba borozi batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2021 bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko aba borozi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwigomeka ku buyobozi bubabuza kuragira mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro no kwangiza ibikorwa remezo bitandukanye.

    Yagize ati “Ni batandatu twafashe, twabafashe ejo. Byaje bikurikirana n’icyemezo cy’inama y’umutekano itaguye y’intara cy’uko abantu bose bafite inzuri zikora ku Kigo cya Girikare cya Gabiro barenze ku mabwiriza bahawe cyane cyane abagiye bangiza ibikorwa remezo byashyizweho na leta kandi byashyiriweho kugira ngo amatungo ntajye muri Gabiro bakabyangiza kugira ngo babone inzira bahanwa.”

    Meya Gasana yakomeje avuga ko mu bikorwa remezo byakozwe harimo umuferege munini wacukuwe utandukanya iki kigo n’inzuri z’abaturage zicyegereye, harimo uruzitiro rwa senyenge rwubakiwe aborozi bafite inzuri zikora kuri iki Kigo n’ibindi.

    Ati “ Urwo ruzitiro rero hari abaruciye banataba uwo muferege bashyiraho inzira yinjiza inka muri icyo kigo, icyemezo cyavugaga ko abangije ibyo bikorwa kugira ngo bahe icyuho abajyana inka kuziragira mu kigo bafatwa bagashyikirizwa RIB kugira ngo bakurikiranwe ibyaha bashinjwa birimo kwangiza ibikorwaremezo, kwigomeka ku byemezo by’ubuyobozi n’ibindi.”

    Yakomeje avuga ko babanje kubatumaho banga kwitaba bahita bakorana n’inzego z’umutekano hafatwa batandatu bashyikikirizwa RIB.

    Meya Gasana yasabye aborozi kororera mu nzuri zabo bakirinda kujya kuragira mu Kigo cya Gabiro.

    Ati “Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro gifite ibyo cyagenewe birimo imyitozo ya gisirikare kandi idashobora kubangikana n’ibikorwa byabo. Turabasaba rero kuva kera kwirinda kukijyamo rwose uretse no kuba bamwe bafashwe hari n’ibindi byemezo twagiye dufata birimo ko inka zihafatiwe zizajya zitezwa cyamunara ariko baranga bakabirengaho. Ntabwo dushishikajwe no guhombya abaturage ahubwo dushishikajwe no kubarengera ni yo mpamvu tubasaba kubahiriza ibyo tubasaba.”

    Mu Ukuboza 2020, aborozi bafite inzuri zikora ku Kigo cya Girikare cya Gabiro mu turere dutatu aritwo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza bari batumiwe mu nama yabahuje n’abagize inama y’umutekano itaguye y’intara, aho bihanangirijwe ndetse batatu bari barenze ku mabwiriza bamburwa inzuri.

    Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko bakomeza kubakoresha inama nyinshi mu rwego rwo kubibutsa ingamba zafashwe ari nako babagira inama.

    Bamwe mu borozi bashinje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujenjeka ntibite ku borozi bamwe na bamwe batumva bakarenga ku nama baba bagiriwe bakajya kuragira muri iki kigo.

    Inama Njyanama z’uturere dutatu zanzuye ko inka zizajya zifatirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zizajya zitezwa cyamunara amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya leta ariko ntibibuza aborozi kurenga kuri uyu mwanzuro kuko umwaka ushize hari inka nyinshi zagurishijwe muri cyamunara ba nyirazo bakaba barongeye bagashumbushwa na bagenzi babo.

    Inka zifatiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro zitezwa cyamunara

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-aborozi-batandatu-batawe-muri-yombi

  • U Rwanda rwamaganye raporo y’Umuryango w’Abibumbye irushinja kugira ingabo muri RDC – #rwanda #RwOT

    Raporo y’izi mpuguke yasohotse ku wa 23 Ukuboza umwaka ushize, yavugaga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu bikorwa by’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda, rigaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.

    Iri tangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kandi igashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu mirwano biherutse guhuza ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ingabo za Congo (FARDC)”.

    Rikomeza rivuga ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rufitanye na RDC burimo n’ubwa gisirikare ariko ko “bugarukira gusa mu gusangira amakuru y’ubutasi ku mitwe y’inyeshyamba ikorera muri Burasirazuba bwa Congo, kandi ikagira ingaruka ku bihugu byombi”.

    U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ubushake n’umuhate warwo mu guteza imbere no gushyigikira amahame y’imicungire y’umutungo kamere w’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere ruherereyemo, mu rwego rwo kwirinda isarurwa n’icuruzwa ryawo mu buryo butemewe n’amategeko.

    Ni muri uru rwego muri Gashyantare 2020, u Rwanda ruherutse kwereka itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ingamba ruri gushyira mu bikorwa kugira ngo ruhashye icuruzwa rya magendu ry’amabuye y’agaciro; icyo gihe rwanerekanye amabuye yafashwe n’inzego z’ubuyobozi.

    Leta y’u Rwanda yavuze ko itewe impungenge n’amakosa yagaragaye muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ibyo bigakorwa mu gihe zahawe amakuru yose zari zasabye mu gihe cy’ikorwa ry’iyi raporo, zikemererwa gusura aho zishaka, zikanaganira n’abatangabuhamya ndetse zigasubizwa ibibazo byose zabajije, ariko n’ubundi zikagira amakuru zirengagiza ntiziyashyiremo.

    U Rwanda ruvuga ko kubera izi mpamvu, rufite ugushidikanya ku kwigenga nyakuri kw’itsinda ryakoze iyi raporo.

    Leta y’u Rwanda yavuze ko nta ngabo zayo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Itangazo rya Leta y’u Rwanda rihakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zarushinje kugira ingabo muri RDC

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamaganye-raporo-y-umuryango-w-abibumbye-irushinja-kugira-ingabo-muri

  • U Rwanda rwamaganye raporo y’impuguke za ONU ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Guverinoma rivuga ko nta bikorwa bya gisirikare biheruka guhuza Ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo.

    Muri iryo tangazo, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda rwishimiye umubano ibihugu byombi bifitanye, kandi ko hari ubufatanye n’ubu buriho mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare. Ubwo bufatanye ariko ngo bwibanda cyane ku guhana amakuru y’umutekano cyane cyane ku mitwe yitwaza intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi iyo mitwe ikaba ibangamiye ibihugu byombi.

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira uburyo bw’imiyoborere ku bijyanye n’amabuye y’agaciro mu Karere, mu kurwanya ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu Karere.

    Kubera iyo mpamvu, muri Gashyanate 2020, u Rwanda rwakiriye itsinda ry’impuguke za Loni, zerekwa ingamba zashyizweho mu kurwanya icuruzwa ry’amabuye y’agaciro ritemewe, ndetse zinerekwa amabuye y’agaciro yagiye afatwa n’inzego z’ubuyobozi.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rubabajwe n’ibikubiye muri raporo y’impuguke za Loni, nyamara zarahawe umwanya zigasura ibigo bya Leta, zigahabwa ubuhamya mu nama ndetse zikanahabwa ibisobanuro ku bibazo byose zibazaga, bikaba bigaragara ko izo mpuguke zirengagije ibisobanuro zahawe na Guverinoma y’u Rwanda.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/u-rwanda-rwamaganye-raporo-y-impuguke-za-onu-ivuga-ko-ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-dr-congo

  • Kinyinya: Abajura babiri bitwaje ibyuma barashwe bagerageza kurwanya polisi bibaviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n’iminota 40 aribwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo bahuye n’abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ifite pouces [inches] 32.

    Abo bajura bari bitwaje ibyuma n’umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z’umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.

    Abo bajura bishwe barimo Nsengiyumva Alexis w’imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera, mu gihe mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.

    Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.

    Mu butumwa ikunze gutanga, Polisi y’Igihugu ihora iburira abayoboka inzira yo kwigabiza iby’abandi biciye mu bujura ko kwiba ari ikizira.

    Polisi y’u Rwanda kandi ikunze kwibutsa abafatirwa mu byaha bagashaka kuyirwanya ko bakwiye kwirinda iyo mico itari myiza ndetse bakayicikaho burundu kuko rimwe na rimwe igira ingaruka zitari ngombwa.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-abajura-babiri-bitwaje-ibyuma-barashwe-bagerageza-kurwanya-polisi

  • Nyanza: Abantu 52 baciwe amande yo kurenga ku mabwiriza yo gukumira COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 7 Mutarama 2020, kiri mu bukangurambaga bwakozwe n’inzego z’umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Mirenge wa Ntyazo, Mukingo, Muyira, Nyagisozi na Busoro, bugamije gukangurira abaturage kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda COVID-19.

    Mu bafashwe batubahirije izi ngamba ni 78 barimo babiri bo muri Ntyazo, Mukingo 10, Busoro 16, Nyagisozi 29 na 21 bo muri Muyira.

    Aba bose barigishijwe, abandi bacibwa amande ateganyijwe. Ubukangurambaga bwihariye bwabereye mu Murenge wa Muyira ku Isoko rya Nyamiyaga, Nyagisozi ku Isoko rya Kirambi no mu Murenge wa Rwabicuma.

    Abantu 52 nibo baciwe amande angana na 64 000 Frw yo kutubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Mu Murenge wa Ntyazo (2=10,000Frw), Mukingo (4=4,000Frw), Nyagisozi (15=15,000), Busoro (16=49,000Frw), Muyira (15=15,000Frw).

    Ubuyobozi butangaza kandi ko mu rwego rwo kwirinda icyaba intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus, abagana ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro yigenga bose bagenda bakorerwa isuzuma rya COVID-19.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ntangiriro za Mutarama yashyizeho ingamba zikomeye zirimo kubuza ingendo hagati y’uturere ndetse no hagati y’uturere tw’intara n’Umujyi wa Kigali.

    Ubwo yasobanuraga zimwe mu ngamba zafashwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko zashoboraga kugera ku rwego rwo gushyiraho Guma mu Rugo ya burundu, bitewe n’ubukana bwa Coronavirus n’ubwiyongere bw’abayandura n’abo ihitana bari kuboneka muri iyi minsi.

    Coronavirus ni indwara idafite umuti ariko inkingo zayo zatangiye kuboneka, mu kwita ku wayanduye havurwa ibimenyetso byayo birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abantu-52-baciwe-amande-yo-kurenga-ku-mabwiriza-yo-gukumira-covid-19

  • MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitangaje mu gihe hari umunyeshuri mu Karere ka Gatsibo wahawe uruhushya rwo kujya kurwarira iwabo nyamara yapimwa agasanganwa COVID-19.

    Ku wa kane w’iki cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2021 nibwo mu kigo kimwe cyo mu Karere ka Gatsibo hapimwe abanyeshuri basanga harimo abafite COVID-19.

    Nyamara umwe mu bo bararanaga mu cyumba kimwe we yari yahawe uruhushya rujya kurwarira iwabo kugira ngo arusheho kwitabwaho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge iki kigo cyagaragayemo abanyeshuri banduye COVID-19 giherereyemo yahise amenyesha mugenzi we w’aho umuryango w’umunyeshuri wari watashye utuye ajyanwa kwa muganga na we apimwe bamusangamo COVID-19 nyamara yari amaze iminsi 2 iwabo mu rugo.

    Kugeza ubu uyu muryango uri mu kato n’ubwo ibisubizo bya mbere byagaragaje ko nta bwandu bafite.

    Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge tutashatse gutangaza amazina ye ndetse n’ay’uwo murenge kimwe n’ishuri, avuga ko nta kosa ryakozwe ubwo uwo mwana yahabwaga uruhushya kuko yari afite indi ndwara arwaye kandi ko basanze yayikira neza ari kumwe n’umuryango ariko na none ntihabayemo ubushishozi ngo abanze gupimwa COVID-19.

    Ati “Oya ntabwo twavuga ko ari amakosa ntabwo bari bazi ko ari iyo ndwara gusa byamenyekanye ko yagiye kubera ibibazo byamurangaga bijyanye n’uburwayi bwe, biza kugaragara ko ashobora kuba ari yo arwaye bitewe na bagenzi be twaje kumenya ko barwaye nyuma yaragiye.”

    Akomeza agira ati “Twarakurikiranye dusanga na we ari uko duhita tumugarura mu kigo araza asanga abandi kandi mvuye kubareba bose bameze neza.”

    Icyakora avuga ko bakuyemo isomo ku buryo ubu batangiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri bashishikariza abanyeshuri kubahiriza ingamba zijyanye no kwirinda ndetse n’abayobozi b’amashuri guhorana amakenga, umwana yarwara akabanza gupimwa ku buryo atajyana uburwayi mu miryango.

    Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe itangazamakuru (Media Specialist), Uwihoreye Claude, avuga ko mbere y’uko amashuri atangira, ibigo by’amashuri byose byasabwe kuba bifite ibyumba, uketsweho ibimenyetso bya COVID-19 ashyirwamo akitabwaho ndetse no kuba nta munyeshuri wemerewe kujya kurwarira mu rugo iwabo atabanje gupimwa COVID-19 kugira ngo hirindwe ko yayikwirakwiza.

    Agira ati “Bajya gufungura amashuri, mu bigo hagombaga kuba harimo icyumba cyakira ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 ajyamo akitabwaho, ntabwo kuvuga ngo umunyeshuri urwaye agomba guhita ataha ari byo ahubwo bagomba kubanza kwemeza neza ko atari COVID-19.”

    Uwihanganye Claude avuga ko andi mabwiriza Minisiteri y’Uburezi yatanze ari uko buri shuri rigomba kuba rifite aho abanyeshuri bakarabira, guhana intera no kwambara udupfukamunwa nk’uko n’abandi banyarwanda babyubahiriza ariko abanyeshuri by’umwihariko bakirinda gutizanya ibikoresho.

    Amashuri kandi ngo agomba kuba afite akuma gapima umuriro ndetse n’umukozi ushinzwe gukurikirana ugaragaje ibimenyetso hakabaho ubufatanye n’inzego z’ubuzima.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/mineduc-nta-mwana-urwarira-ku-ishuri-ngo-ajye-mu-muryango-we-adapimwe-covid-19

  • Yari impano Imana yahaye u Rwanda! Urwibutso rw’abarimo Cardinal Kambanda kuri Padiri Ubald – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’itabaruka rya Padiri Rugirangoga Ubald yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itaha i Rwanda mu rukerera rwo ku wa 8 Mutarama 2021.

    Padiri Ubald witabye Imana ku myaka 66, yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse aza kubishimangira mu gitabo yashyize hanze cyari gifite umutwe ugira uti ‘Imbabazi zirakubohora’.

    Mu ntangiriro za 2020 yavuye mu Rwanda agiye muri Amerika mu bikorwa by’ivugabutumwa no gusengera abarwayi asanzwe akora, yagombaga kugaruka muri Mata, gusa icyorezo cya COVID-19 gituma habaho guhagarika ingendo z’indege.

    COVID-19 itangiye kugenza make ubwo yashakaga kugaruka yahise ayandura, ayimarana igihe kinini cyane kuko yabanje kumubuza guhumeka, ikira imusigiye indwara y’ibihaha, ari nayo bivugwa ko yazize.

    Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE, ko ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021, Padiri Ubald yari yasomye misa mu bitaro yari arwariyemo ikaba ari nayo ya mbere yari asomye nyuma yo gukira Coronavirus.

    Abari bari hafi ye bahamagaye murumuna wa Ubald witwa Révelien bamubwira ko mukuru we arembye, hashize isaha imwe bahita bamubwira ko yitabye Imana [Ubwo byari saa Tanu z’ijoro zo muri Amerika].

    Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari arwariye

    -  Ababanye nawe bamufiteho urwibutso

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu baziranye na Padiri Ubald barimo n’abo babanye; bagaragaje ko yari umuntu witangira kugaburira imitima y’abantu no guharanira kunga ubumwe bwabo.

    Uretse kuba afatwa nk’icyitegererezo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Padiri Ubald yari arambye mu ngabire yahawe y’Ubusaseridoti dore ko yari amaze hafi imyaka 35 ari Padiri, byumvikane neza ko nk’uwo yahaye Isakaramentu rya Batisimu ubu nawe ni Padiri.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda avuga ko ku nshuro ya mbere asoma misa nk’umupadiri yari kumwe na Ubald.

    Ku wa 9 Nzeri 1990, nibwo Kambanda yahawe Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo wa II, mu muhango wabereye i Nyandungu, bukeye bwaho ku wa 10 asomera misa ye ya mbere muri Seminari Nto y’i Ndera [Petit Seminaire Saint Vincent de Paul].

    Antoine Cardinal Kambanda avuga ko afite urwibutso rukomeye kuri Padiri Ubald icyo gihe wari umupadiri muri Diyosezi ya Cyangugu kuko muri iyo misa ya mbere bari kumwe.

    Ati “Bukeye bwaho, tariki 10, misa navuze ari nabwo bwa mbere nyivuze njyenyine nari kumwe na Padiri Ubald wari wadusuye acumbitse mu iseminari cyane ko nabanaga n’umupadiri biganye wari inshuti ye [Nyakwigendera Emmanuel Gasana].”

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari nabwo Padiri Ubald yakunze kuvugwa cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Yakomeje ati “Twagiye rero duhura muri ubwo butumwa bw’ubwiyunge n’amahoro, kongera gusana umuryango Nyarwanda, by’umwihariko tukaba twaranakoranaga muri komisiyo y’ubutabera n’amahoro ishinzwe ubwo butumwa muri Kiliziya mu Rwanda.”

    “Biratubabaje rero ukuntu atuvuyemo twari tukimukeneye by’umwihariko muri ubu butumwa bwo kunga Abanyarwanda. Imana imwakire aruhukire mu mahoro.”

    Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro [Niyo Padiri Ubald yabarizwagamo], Musenyeri Hakizimana Célestin we avuga ko Kiliziya Gatolika n’Umuryango Nyarwanda babuze umuntu w’ingenzi cyane.

    Avuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabanye na Ubald i Kigali, ngo bitewe n’amahano yari amaze kuba mu Rwanda, yakundaga kuvuga ko Kiliziya itakoze ubutumwa bwayo kuko ‘Umushumba atabashije kuragira ubushyo bwe.’

    Ati “Yavugaga ko ubutumwa bwacu tutabutunganyije. Hanyuma atangira kunga abantu atangiriye muri Paruwasi ya Mushaka atoza abantu ubumwe n’ubwiyunge ku buryo ibyo byakwiriye hose mu Rwanda. Iyo uvuze ubumwe n’ubwiyunge twumva Padiri Ubald n’ikipe ye.”

    Musenyeri Hakizimana avuga kandi ko ibyo byose yabikoranaga n’ingabire yahawe yo gusengera abarwayi bagakira.

    Ati “Tuziko yazengurukaga hirya no hino mu bamushaka, akabasengera bamwe bagakira abandi bakoroherwa. Mbese yari impano Imana yahaye u Rwanda.”

    Ubald wari umupadiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, yasabye Musenyeri ko yashyirwa ahantu azajya abona abantu benshi akabasengera, akubaka isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

    Musenyeri Hakizimana avuga ko yamushinze Ikigo Ibanga ry’Amahoro kiba muri Paruwasi ya Nkanka muri Rusizi.

    Ati “N’ubu yari yaragiye muri Amerika gusaba amafaranga yo gukomeza kubaka iryo Banga ry’Amahoro, ubu hamaze kugeramo kiliziya, amacumbi y’abapadiri n’ibindi. Yitangiraga Isanamitima, Amahoro n’Ubumwe n’Ubwiyunge.”

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Siméon, we yavuze ko yamenye Ubald akiri muto ariko abaye umufaratiri baza no kubana.

    Yagize ati “Icyo muziho ni uko ari umuntu wicisha bugufi, wakira abantu bose bamugana cyane cyane abababaye bikaziramo n’impano ye yo kumva abantu. Ku buryo nta wamusangaga ababaye ngo ntamutege amatwi.”

    Akomeza avuga ko “Nyuma ya Jenoside yagiye yunga abantu bayirokotse n’ababahemukiye, byarenze n’aho akajya yunga n’abandi mu buzima busanzwe, abashyamiranye n’abaroganye n’abandi bose.”

    Padiri Rwabugiri avuga ko imbuto yabibye zeze cyane ko mu bantu yagiye yunga harimo n’abashyingiranye kandi bari barahemukiranye nk’aho umwe wakoze Jenoside ashyingirana n’abarokotse biturutse ku kuba barunzwe na Padiri Ubald.

    Hari abo yasengeye barakira

    Padiri Ubald yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye, hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

    Nta na rimwe Ubald yigeze yiyitirira gukiza, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk’ibyo yakoze mu izina rye.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2015 yavuze ko “Ubundi Yezu ni umukiza, Yezu biva ku ijambo Yeshuwa mu Gihebureyo (Manirakiza). Yezu rero ni umukiza akiri kuri iyi si yakijije abantu barabibona kandi asiga abwiye abigishwa be ati “abazanyemera, muzakora nk’ibyo nakoze ndetse murenzeho kuko nsubiye kwa Data, muzaramburira ibiganza ku barwayi bakire.”

    Yakomeje agira ati “Yezu ni umukiza, abasenga barasaba Yezu agakiza, we wababwiye ngo nzabana namwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira. Iyo ubyemera rero ukabikora mu kwemera Yezu agombe abikore.”

    Avuga ku ngabire yo gukiza abarwayi yagize ati “Twamaze imyaka ine dusenga, abantu bakira ariko bakaza kubitubwira nyuma. Mugasenga nyuma y’ukwezi, abiri, ibyumweru, umuntu akaza avuga ngo njyewe nari ndwaye sinzi igihe nakiriye ariko nakiriye mu isengesho ryanyu.”

    Yakomeje agira ati “Uyu murimo nawutangiye mu 1987, ndi umupadiri w’umusore, muri Kamena 1991 nibwo ibyo kubona amashusho no kumva amajwi mu mutima byatangiye. Urumva byaje maze imyaka ine, ariko muri iyo myaka ine nsabira abantu barazaga bakambwira ko bakize.”

    Niyibizi Verena wo mu Karere ka Kicukiro mu 2015 yavuze ko yanyuzwe no kuba mu isengesho rya Padiri Ubald, yakize indwara y’umutima yari amaranye imyaka irenga icyenda.

    Ngo yari yarivurije mu bitaro bikomeye byo mu Rwanda, yoherezwa muri Kenya ntiyakira aza koherezwa mu bindi bitaro byo mu Bubiligi no mu Budage. Ubwo yari aziko akize, ngo yahuye n’ikibazo cyo gutangira kuva amashyira n’amaraso aho bamutoboye bamuvura.

    Ibyo ngo byaje kumuviramo ubumuga atangira kujya atwarwa mu igare kuko yari yararwaye rubagimpande (Paralyse).

    Niyibizi yavuze kandi ko yari amaze gutanga miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda yivuza.

    Ariko ngo umunsi umwe, ari mu isengesho ryari yiyobowe na Padiri Ubald i Gikondo ngo nibwo yakize.

    Mu magambo ye yagize ati “ Nagiye kumva Padiri aravuze ngo hari umubyeyi babaze, Yezu aramukijije. Amagufa yanjye arakocagurika, umunwa wari warahengamye uragaruka, akaboko karagaruka, ku cyumweru ku wa mbere ku wa kabiri ngiye kwisuzumisha basanga nakize. Nongeye gutwara imodoka yanjye. Iyo ndwara yari yaranteye diyabete n’amaso byose byarakize.”

    Imbaga y’abakirisitu ni yo yitabiraga amasengesho ya Padiri Rugirangoga Ubald

    Amateka avunaguye ya Padiri Ubald

    Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi.

    Yagizwe umupadiri mu 1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko. Uyu muvugabutumwa yari afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, ndetse yateguraga ibiterane bigari bihuza abantu benshi bamwe bagatanga ubuhamya ko bari bafite indwara zananiranye ariko bakaba bakize.

    Ingabire yo gukiza abarwayi yatangiye kuyibona mu 1987, ubwo yajyaga asengera abantu, nyuma y’iminsi bagatanga ubuhamya ko bakize. Mu 1991, nibwo yatangiye kubona amashusho nk’ureba filime, akerekwa uburwayi akanavuga ko Imana ibukijije.

    Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Padiri Ubald yari azwiho gusengera abarwayi bagakira zimwe mu ndwara zananiranye

    Padiri Ubald (uwa kabiri uturutse ibumoso) ashimwa cyane kubera umusanzu yatanze mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-impano-imana-yahaye-u-rwanda-urwibutso-rw-abarimo-cardinal-kambanda-kuri

  • Mu Bitaro bya Nyarugenge hatangijwe ikigo kizita ku barwayi ba COVID-19 mu buryo bwihariye – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kiri mu nyubako y’Ibitaro bya Nyarugenge cyitezweho gufasha abarwayi ba COVID-19 barembye kurushaho kwitabwaho. Gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 134 kandi bose bakongererwa umwuka binyuze mu miyoboro yubakiwe mu nkuta z’ibitaro.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko iki kigo gishya kitaje gukuraho ibitaro byari bisanzwe bivurirwamo abarwayi ba COVID-19 birimo n’ibya Kanyinya.

    Yakomeje ati “Ntabwo ibitaro byari bisanzwe bikurikirana abarwayi tubikuyeho ahubwo ni ukunganirana, ibi bitaro byubatse mu buryo budasanzwe kandi bizadufasha kwakira abarwayi benshi ugereranyije na Kanyinya. Nk’uko twabitangaje turi muri gahunda yo kwagura no kongera ibitaro hirya no hino mu gihugu kugira ngo tubashe korohereza abarwayi gukurikiranirwa hafi yabo.”

    RBC yatangaje ko gahunda yo gufungura ibigo bizajya bikurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye hirya no hino mu gihugu ikomeje nk’imwe mu ngamba yo guhashya iki cyorezo.

    Ikigo kiri mu Bitaro bya Nyarugenge cyafunguwe nyuma y’uko amavuriro 42 yigenga yahawe uburenganzira bwo gupima abantu mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo hongerwe umubare w’abapimwa n’uko bakuriranwa batararemba.

    Iki kigo kiri mu nyubako y’Ibitaro bya Nyarugenge gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 134 ba COVID-19

    Gufungura ibigo bizakurikirana abarwayi ba COVID-19 barembye ni imwe mu ngamba yo guhashya iki cyorezo

    Ibitaro by’icyitegererezo bya Nyarugenge byuzuye bitwaye miliyari 9,8 Frw

    Ibi bitaro byitezweho kuzaha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bitaro-bya-nyarugenge-hatangijwe-ikigo-kizita-ku-barwayi-ba-covid-19-mu

  • Gitifu, Mudugudu n’abagabo bane bafunzwe bakurikiranyweho gukubita umuntu agapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Laurent Nshimiyumuremyi, abashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyunga hamwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Karama uherereye muri Shyunga, hamwe n’abandi bagabo bane.

    Uwo bakekwaho ko baba baragize uruhare mu gutuma apfa ni umusore w’imyaka 26 witwaga Jean Claude Nkeshimana, wapfuye kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2021, ari na wo munsi abakurikiranyweho kumukubita bafashwe.

    Nk’uko Gitifu Nshimiyumuremyi abisobanura, gitifu w’Akagari ka Shyunga na mudugudu wa Karama ngo basanze aho nyakwigendera n’abandi bantu banywaga inzoga mu masaa tatu z’ijoro, ku wa gatanu tariki ya 1 Mutarama 2021. Babasabye gutaha, nyakwigendera wari wasinze yanga gusohoka.

    Ati “Abari bahari batubwiye ko Gitifu yasabye ko bamuterura bakamusohora hanze bagafunga akabari, noneho bamusiga hanze, gitifu we baramuherekeza. Abari baherekeje gitifu barimo na nyiri akabari bagarutse basanga yakubiswe.”

    Mu bindi babwiwe harimo ko murumuna wa nyiri akabari ari we wasigaye amukubita, ariko noneho nyuma haje no kuvugwa ko bamusohora gitifu yamuteye akageri avuga ngo “uri kwigira ute?”

    Umugore wa mudugudu na we avuga ko ari uko yabyumvise, ariko ko icyo yavuga yahagazeho ari uko nyakwigendera mu gitondo yaje kuregera umugabo we abaraye bamukubise.

    Agira ati “Kuwa nyuma mu gitondo saa kumi n’ebyiri na 40, yaje kumuregera, aramubwira ati hari abantu baraye bankubise mukimara kuhava, none ndashaka kubakuregera. Undi aramubaza ati ese abagukubise urabazi? Undi ati ni abahungu ba James.”

    Muri icyo gitondo ngo yari yambaye ipantaro yonyine. Icyo gihe ngo yanabwiye Mudugudu ko abari bamukubise bari bamutwariye inkweto n’ishati ndetse n’amafaranga hamwe n’ibyangombwa. Ngo nta gikomere cyamugaragaragaho, uretse mu mugongo hasaga nk’aho hashwaratuwe n’amabuye.

    Mudugudu yamusabye kujya gushyikiriza ikirego umukuru w’isibo cyangwa mutekano cyangwa se akaza kumutegereza saa tanu avuye gukamisha, undi amubwira ko iyo saha atayigeza.

    Nyakwigendera yaje kujya mu isoko rya Rugogwe, ageze mu marembo yitura hasi, bahamukura ajyanwa ku kigo nderabuzima na cyo cyaje kumwohereza ku bitaro bya Kabutare, ari na ho yaguye.

    Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr. Thierry B. Murangira, yemeza ko bariya batandatu ubu bafunze mu gihe hari gukorwa iperereza ku rupfu rwa Nkeshimana, akanavuga ko hafashwe ibizamini byo kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rwe, iperereza rikaba rikomeje.

    Ubuyobozi bw’umurenge nab wo ubu buri gushakisha uko haboneka modoka imanukana umurambo ngo ujye gushyingurwa, kuko umuryango wa nyakwigendera ukennye cyane, ukaba utabona ubushobozi bwo kwikodeshereza imodoka iwujyana.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gitifu-mudugudu-n-abagabo-bane-bafunzwe-bakurikiranyweho-gukubita-umuntu-agapfa

  • Haracyakenewe abarimu basaga ibihumbi 24 – MINEDUC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 7 Mutarama 2021, kikaba cyari kigamije kugaragaza uko uburezi buhagaze muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

    Minisitiri Uwamariya avuga ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya gikomeje kuko hagikenewe benshi, cyane ko n’ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe kubakwa biri hafi kurangira.

    Agira ati “Amashuri atangira muri Mutarama umwaka ushize twari dufite icyuho cy’abarimu bagera ku bihumbi birindwi (7,000) bivuze ko twagombaga kuziba icyo cyuho tukanabona abarimu bazajya mu mashuri arimo kubakwa. Ubu ikigereranyo rusange cy’abarimu dukeneye gushyira mu myanya ni 24.410, ni umubare munini utoroshye kubona muri iki gihe, cyane ko tugomba no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

    Ati “Twakoresheje ibizamini ntitwabona umubare twifuza bituma dushaka abarimu mu buryo budasanzwe ari byo turimo ubu. Aho tugeze rero uyu munsi ni uko hari abarimu 14,999 bamaze gukorerwa isuzuma ryo kureba niba bujuje ibigenderwaho ngo bashyirwe mu myanya, aho ni mu mashuri abanza kandi isuzuma rirakomeje”.

    Akomeza avuga ko uretse mu mashuri abanza, barimo no gushaka abarimu buzuza umubare ukenewe mu mashuri yisumbuye kugira ngo icyo gikorwa kigendere hamwe.

    Ati “Mu mashuri yisumbuye na ho dukeneye abandi barimu 2,980 kandi twizera ko bitarenze tariki 10 z’uku kwezi turimo, urutonde rwabo rw’agateganyo ruzaba rwasohotse. Ni ukuvuga ko iyo tumaze kubashyira mu myanya dusohora urutonde kugira ngo abafite ibyo batishimiye babone umwanya wo kubaza”.

    Mu minsi ishize nibwo MINEDUC yari yatangaje ko igiye guha akazi abarimu hagendewe ku ndangamanota zabo, benshi bakaba barahise bitabira gutanga ibyangombwa byabo ngo barebe ko babona ayo mahirwe, ku buryo mu mashuri abanza hari hasabye abagera ku 27,372.

    Mu mashuri yisumbuye hari hasabye akazi abagera ku 32,150 mu gihe abari bakenewe bari munsi gato ya 3,000, icyo gikorwa cyo kureba abujuje ibisabwa kuko nta kizamini bakoze, ngo kikaba cyaratwaye igihe kinini ari yo mpamvu abarimu bose bakenewe batinze kuzura.

    Kongera umubare w’abarimu byatewe n’uko Leta yari yihaye gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22,505 hirya no hino mu gihugu, bikaba byari biteganyijwe ko byagombaga kuba byaruzuye muri Nzeri 2020 ariko ntibyakunda, gusa ubu ngo bigeze ku kigero cya 80% nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/haracyakenewe-abarimu-basaga-ibihumbi-24-mineduc