Tag: featured

  • Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye mu bitaro byo muri Amerika aho yari amaze iminsi arwariye.

    Ntabwo hatangajwe icyamuhitanye gusa yari amaze igihe arwaye Coronavirus nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga ze bari bamaze iminsi babitangaza ndetse hari haratangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo kumufasha.

    Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin, yemereye IGIHE aya makuru avuga ko Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu masaha ya saa Tanu z’ijoro zo muri Amerika.

    Yari amaze iminsi arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake.

    Mu Ukwakira 2020, nibwo binyuze ku rukuta rwe rwa Facebook, Ubald yatangaje ko yanduye icyorezo cya Coronavirus ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yagaragaye afite mu izuru umugozi umufasha guhumeka.

    Mbere yo kujyanwa muri ibyo bitaro hari inshuti ye yitwa Katsey Long, yari yamusuye mbere ubwo yari arwariye mu bitaro bya St. John’s Health muri Jackson.

    Yavugaga ko nubwo Padiri Rugirangoga ibipimo byagaragazaga ko atakirwaye Coronavirus, ariko iyi ndwara yamusigiye ubundi burwayi bwamuzahaje.

    Long kandi yavugaga ko mu burwayi Padiri Ubald yari afite harimo kuvura kw’amaraso ndetse mu bihaha bye harimo amazi ndetse n’udukoko, byose byatewe na COVID-19.

    Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

    Padiri Rugirangoga Ubald yitabye Imana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-rugirangoga-yitabye-imana

  • Nyamagabe: Imikorere y’uruganda rutunganya ingano ikomeje kuba agatereranzamba, abahinzi barataka ibihombo – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwubatswe n’abashoramari mu Murenge wa Tare kugira ngo rujye rwakira kandi rutunganye ingano zihingwa mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru kuko muri icyo gice cy’imisozi miremire zihera ku bwinshi.

    Kuri ubu inyubako zarwo zatangiye kwangirika kubera kudakoreshwa kandi rwaruzuye rutwaye amafaranga menshi abarirwa muri miliyoni 400 Frw.

    Abaturage baruturiye bavuga ko kuva rwubakwa rwakoze igihe gito ruhita ruhagarara. Rwakunze guhura n’ibibazo byo kudakora kuko ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasuraga abaturage mu Karere ka Nyamagabe muri Gashyantare 2019 icyo kibazo bakimugejejeho.

    Uko kudakora kwarwo byatumye tariki ya 6 Kamena 2019 abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaramye Soraya, bajya gukurikirana ikibazo rufite bahava bijeje abaturage ko rugiye gukora babasaba guhinga ingano ku bwinshi, gusa ibyo babijeje kuri ubu ntibiraba.

    Kuri ubu aba bahinzi bibaza icyabuze kugira ngo uruganda rukore dore ko ingano zihari.

    Mu bitekerezo aba bahinzi b’ingano batanga bifuza ko bafatanya na banyiri uruganda ikibazo gihari kigakemuka ariko umusaruro wabo ntukomeze gupfa ubusa.

    Umwe muri aba bahinzi waganiriye na IGIHE ariko ntiyifuze ko umwirondoro we ujya hanze yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo uru ruganda rutangire gutunganya umusaruro wabo.

    Ati “Babitubwiye twakwishakamo ubushobozi. Nka koperative tuba dukora tukaba twateranya noneho tukareba uburyo rwakora.”

    Aba bahinzi bahuriza ku gihombo bakomeje guterwa no kudakora k’urwo ruganda bakibaza n’impamvu badahabwa amakuru ku kibazo cyabaye.

    Ikibazo uruganda rwagize giteye gite?

    Uru ruganda rwubatswe mu 2004 nyuma gato ruza gufunga kubera ibibazo by’amadeni. Muri 2017 rwongeye gusubukura imirimo ariko bigeze muri Mutarama 2018 rwongera gufunga imiryango.

    Muri Gashyantare 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko rwahagaze gukora kubera ideni rufitiye banki, abanyamigabane bakaba batumvikana neza uko rizishyurwa.

    Ati “Sosiyete yitwa SMGC yaruguzemo imigabane myinshi igura n’ideni urwo ruganda rwari rufite; inanirwa kwishyura banki iryo deni bituma rudakora.”

    Uwamahoro yavuze ko urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Tare ahitwa mu Gasarenda rukeneye arenga Miliyoni 44 FRW kugira ngo rwongere gukora.

    Icyo gihe yavuze ko bagendeye ku nama bagiriwe na Perezida Kagame bagiye gukora ibishoboka byose rukongera gukora.

    Yagize ati “Icyizere kirahari cyane kuko Perezida wa Repubulika yatanze umurongo w’uko rwakora kuko n’ubu hateganyijwe inama yiga uko rwakora ku buryo numva icyizere ari cyinshi cyane ahubwo tugiye gushishikiriza abaturage guhiga ingano.”

    Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’urwo ruganda, Ndahimana Emmanuel, yavuze ko umushoramari warwubakishije atubahirije amasezerano yagiranye na banki maze bituma irufatira.

    Yagize ati “Nta muntu warukoresha uko yishakiye banki itabyemeye kuko ruri mu maboko yayo. Ibiganiro byagiye biba muri iki gihe ni ugushaka ukuntu uwambuye yakwishyura kugira ngo banki yishyurwe noneho uruganda ruboneke. Ntabwo uwo muntu arishyura uretse ko dutekereza ko afite ubwishyu. Ni ibintu byafashe igihe kirekire kirenze icyo twatekerezaga. Turatekereza ko niyishyura tuzumvikana na banki noneho uruganda rukongera rugakora.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko urwo ruganda rudakora ariko mu rwego rwo gufasha abaturage kutabura isoko ry’ingano bahinga, bitabaje abakora ibicuruzwa bikorwa mu ngano kugira ngo bajye baza kugurira abaturage, gusa abahinzi bo bavuga ko ntacyo byatanze.

    Uruganda Gitare Mills rwafunze imiryango rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirindwi z’ingano buri munsi.

    Kudakora k’uruganda rutunganya ingano bikomeje guhombya abazihinga i Nyamagabe

    Kuva rwakubakwa rwakoze igihe gito cyane

    Muri Kamena 2019 hateranye inama yari irimo na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yiga ku kibazo cy’uru ruganda

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imikorere-y-uruganda-rutunganya-ingano-ikomeje-kuba-agatereranzamba

  • U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri mu icumi (10) bagize itsinda ry’izo mpuguke mpuzamahanga mu bumenyi bari batangiye gutegura uruzinduko rwabo berekeza mu Bushinwa ariko igihe cyo guhaguruka kigeze babwirwa ko bataremererwa guhabwa viza (visas).

    Abashakashatsi mu bumenyi bw’indwara bavuga ko ari ngombwa ko inkomoko ya Covid-19 imenyekana, nyuma y’uko iki cyorezo kimaze kwisasira hafi miliyoni ebyiri z’abantu, n’abarenga miliyoni 86 banduye ku isi hose.

    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
    Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

    Umuyobozi Mukuru wa WHO/OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko yababajwe cyane no kubona abayobozi b’u Bushinwa banga gutanga uruhushya rwari rukenewe ngo abashakashatsi binjire mu gihugu gukora akazi kabo.

    Dr Tedros ku wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko yongeye kumenyesha abayobozi bakuru mu Bushinwa ko ako kazi ari ingenzi cyane kuri WHO/OMS, ndetse yongeraho ko bamwijeje ko barimo kwihutisha ibikenewe ku ruhande rw’u Bushinwa kugira ngo bemererwe kwinjira.

    Hagati aho ariko, Beijing yavuze ko gutinza ibintu bitatewe n’ibibazo bya viza gusa, ahubwo ko basanga kuza gushakisha inkomoko ya covid ari ibintu bigoranye cyane.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa yavuze ko bari mu biganiro ngo bashakire hamwe uburyo n’itariki iryo tsinda ryagerera mu Bushinwa – kandi nyamara hari hashize amezi atandatu (6) abayobozi b’u Bushinwa bemereye iryo tsinda kwinjira mu gihugu.

    Umuvugizi wa Leta y’u Bushinwa, Hua Chunying, yavuze ko ikibazo cyo gushakisha inkomoko ya virusi ari ibintu bigoye cyane, yongeraho ko kugira ngo bategure akazi k’itsinda mpuzamahanga ry’impuguke ari ibintu byo kwitondera, ari yo mpamvu u Bushinwa ngo bugomba kubigendamo buhoro kugira ngo bitegurwe neza.

    Abantu ba mbere banduye Covid-19 babonetse bwa mbere mu Bushinwa mu isoko rihoramo amazi riherereye mu ntara ya Wuhan, ariko inkomoko nyayo ya coronavirus kugeza ubu ntiramenyekana.

    Itsinda ry’abashakashatsi – ririmo abo mu Bwongereza (UK), Australia, Denmark n’u Buyapani (Japan) – ririfuza gukorana n’u Bushinwa (China) mu iperereza rigamije kwerekana uburyo coronavirus yavuye mu nyamanswa ikinjira mu bantu.

    Hagati aho ariko, OMS iraburira abantu ko ari ikibazo gishobora kumara imyaka myinshi kitarabonerwa umuti kandi ngo bashobora kutazigera bagera ku murwayi wa zeru ni ukuvuga ku rwego iyo ndwara yari ikiri mu nyamanswa itarasingira abantu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/u-bushinwa-bwangiye-itsinda-rya-oms-kwinjira-mu-gihugu-gukora-iperereza-ku-nkomoko-ya-covid-19

  • Huye: Ubufatanye bw’Umurenge wa Tumba n’abikorera bwavuyemo ibikorwa bya miliyoni 600 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange; bashimye uruhare abikorera bo mu Murenge wa Tumba bakomeje kugira mu iterambere.

    Isoko batashye mu Kagari ka Cyimana ryubatswe n’abo mu Muryango wa Masabo Laurent bagamije kugira igikorwa cy’amajyambere bubaka aho bakomoka. Rifite ibibanza 270, ryatwaye arenga miliyoni 50 Frw.

    Abacururiza muri iryo soko babwiye IGIHE ko ritarubakwa bakoreraga mu kajagari banyagirwa cyangwa bakicwa n’izuba. Bishimira ko basigaye bakorera ahantu heza habahaye umutekano.

    Ivuriro batashye ryubatswe n’Itorero Eden Temple International rikaba ryaratwaye agera kuri miliyoni 120Frw rifite ubushobozi bwo kuzajya ritanga serivisi nk’izitangwa n’ikigo nderabuzima kandi abarigana bazajya bivuriza kuri mituweli cyangwa ubundi bwishingizi bafite.

    Umuyobozi wa Eden Temple International mu Rwanda, Bishop Mulisa John, yavuze ko baryubatse bagamije gufasha abaturage cyane cyane abatishoboye kubona hafi serivisi z’ubuzima kuko basanzwe babaha ubufasha burimo no kubashakira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Dufite abana hafi 700 ndetse n’imiryango yabo, bose bagera ku bihumbi bitandatu turihira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza buri mwaka, tukabatangira amafaranga y’ishuri ndetse tukanabaha n’ibikoresho by’ishuri hamwe n’ibyo kubafasha kugira ngo badahura n’imirire mibi.”

    Inyubako y’ibyumba by’amashuri 10 byubatse bigerekeranye (igorofa) yatashywe ku Kigo cy’amashuri abanza cyigenga cyitwa Ikibondo, yubatswe itwaye miliyoni 201 Frw. Muri iyo nyubako harimo icyumba cy’umukobwa n’ubwiherero.

    Umuyobozi w’iryo shuri, Uwera Françoise, yavuze ko babyubatse bagamije kurwanya ubucucike kuko bafite abanyeshuri 812 biga mu mashuri y’incuke kugeza mu wa Gatandatu w’ayisumbuye.

    Hatashywe kandi n’ibyumba by’amashuri bitanu n’ibindi bitatu by’ubuyobozi byubatse mu nyubako y’igorofa mu Ishuri ry’Imyuga ryitwa TVET Rango ry’Abapadiri b’Abasaleziyani (Salesiens de Don Bosco). Byatwaye agera kuri miliyoni 120 Frw.

    Iryo shuri ryigishyirizwamo imyuga irimo ububaji, kubaka, gusudira, gutunganya imisatsi no kudoda. Ryigamo abana 150 ariko umuyobozi waryo, Padiri Nteziryayo Gaspard, yavuze ko baryubatse bashaka kongera umubare w’abo bakira kuko ababagana bakomeje kwiyongera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko abikorera bo muri uwo murenge bagirana ibiganiro kugira ngo barebe icyo buri wese yakora hagamijwe ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Turaganira kugira ngo tumenye buri wese ibyo akora n’aho yerekeza ibikorwa bye, tukajya inama tukabihuza n’imirongo migari dufite y’igihugu ndetse n’imihigo y’umurenge n’iy’akarere. Niyo mpamvu mwabonye ibikorwa biri mu nkingi zose, hari ibiri mu bukungu, mu buzima, mu burezi ndetse hari n’ibiri mu mutekano.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe bituruka ku mwihariko w’Umurenge wa Tumba mu gukorana neza n’abafatanyabikorwa, asaba ko indi mirenge yabafatiraho urugero.

    Ati “Ni urugero rwiza rw’ibishoboka rw’uko Umurenge wa Tumba wagerageje kwishakamo ibisubizo ariko kandi unagerageza kugera ku ntego nk’igihugu twihaye bigizwemo uruhare n’abaturage babo. Bumvise ko ari uruhare rwabo mu kugira ngo umurenge wabo wishakemo ibisubizo kandi bisubiza ibibazo by’abaturage benshi; akaba ari urugero rwiza tubona n’indi mirenge yose ikwiye gutira.”

    Yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro kugira ngo bihundire imibereho yabo irusheho kuba myiza.

    Ayo mafaranga yose asaga miliyoni 600 Frw yakoreshejwe mu kubaka ibyo bikorwa, amenshi yagiye mu baturage bo mu Murenge wa Tumba kuko bahawe akazi.

    Guverineri Kayitesi yavuze ko ibyakozwe bituruka ku mwihariko w’Umurenge wa Tumba mu gukorana neza n’abafatanyabikorwa

    Guverineri Kayitesi yasabye abaturage gufata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi bagaharanira kubibyaza umusaruro

    Inyubako y’ibyumba by’amashuri 10 yatashywe ku Kigo cy’amashuri Abanza cyigenga cyitwa Ikibondo, yatwaye miliyoni 201 Frw

    Isoko batashye mu Kagari ka Cyimana rifite ibibanza 270 ryatwaye arenga miliyoni 50 Frw

    Ivuriro batashye ryubatswe n’Itorero Eden Temple International rikaba ryaratwaye agera kuri miliyoni 120 Frw

    Kuri TVET Rango hatashywe inyubako y’ibyumba by’amashuri yatwaye agera kuri miliyoni 120 Frw

    Mu nyubako yubatswe ku Ishuri Ikibondo harimo icyumba cy’umukobwa n’ubwiherero

    Ishuri Ikibondo ryubakiwe ibyumba bishya mu kurwanya ubucucike kuko rifite abanyeshuri 812

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange

    Abacururiza muri iri soko bishimira ko basigaye bakorera ahantu heza habahaye umutekano

    Abikorera bagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo byatashywe bashimiwe

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ubufatanye-bw-umurenge-wa-tumba-n-abikorera-bwavuyemo-ibikorwa-bya

  • Kayonza: Umuturage yaguye mu rugo rw’umuvuzi gakondo – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wagaragaye kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama 2021 mu Mudugudu w’Umwiga mu Kagari k’Urugarama, mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi yivuriza mu bitaro bya Gahini nyuma ngo baza kumusezerera bamubwira ko yakomeza gufatira imiti mu rugo. Uyu mugabo we wavugaga ko yarozwe ngo yahise atangira gushaka abavuzi gakondo bamuvura ayo marozi.

    Nyuma yo kugera ku bavuzi batanu byanga ngo yaje kujya ku muvuzi wo mu Murenge wa Gahini amwizeza kumuvura ayo marozi ariko birangira ahapfiriye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu muturage wagaragaye kuri uyu wa Kane ariko ko ngo yahapfiriye tariki ya 6 Mutarama nkuko uwo muvuzi gakondo yabibabwiye.

    Yagize ati “ Uyu muvuzi gakondo asanzwe azwi cyane anafite ibyangombwa bimwemerera gukora ubuvuzi gakondo ndetse anaba mu rugaga rwabo. Yavuze ko uyu muturage yahaje avuye mu bandi bavuzi gakondo bagera kuri batanu nyuma yo gusezererwa mu bitaro, abo bose rero ngo bananiwe kumuvura nyuma aza iwe.”

    Gitifu yavuze ko ngo uwo muvuzi gakondo n’umugore wa nyakwigendera ngo bababwiye ko yahaje atabasha kwambara ipantalo bitewe n’uburyo yari yarabyimbye umubiri wose, aravurwa ngo kuburyo kuri ubu yari asigaye yambara ipantalo.

    Yakomeje avuga ko bavuga ko bari baramuroze ndetse ngo ajya no gupfa ngo hari izina ry’umuntu yavuze, avuga ko ariwe umwishe ngo nubwo batabyemeza nk’ubuyobozi.

    Ati “ Ejo rero nibwo twabimenye duhita tujyayo n’inzego z’umutekano na RIB tugezeyo twahise tujyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa hamenyekane icyamwishe. Twahise dufata uwo muvuzi gakondo tumushyikiriza inzego z’ubutabera kuko ntiyemerewe kwakira umurwayi ngo arare iwe.”

    Gitifu Rukeribuga yasabye abaturage kugana ibitaro bya leta akaba aribyo bibavura bakareka kwiringira ubundi buvuzi butizewe neza. Yanasabye abavura nk’abavuzi gakondo gukurikiza amategeko abagenga bakirinda kugira ibitaro aho batuye.

    Ikarita igaragaza umurenge wa Gahini aho byabereye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuturage-yaguye-mu-rugo-rw-umuvuzi-gakondo

  • Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Umuhire, ufatwa nk’icyitegererezo na benshi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021.

    Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaguye.

    Umuhire wakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Tv10 yakoreye mu myaka ya 2013 ndetse n’ibindi bitangazamakuru birimo Radio Huguka ndetse by’umwihariko akaba yarakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

    Umuhire kandi azibukirwa ku kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ kimaze gushinga imizi aho ari mu batangiranye nacyo ndetse akaba yarakunze kukiyobora inshuro nyinshi dore ko asanzwe ari umuhanga mu kuyobora ibiganiro.

    Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu #Rwanda tubabajwe n’urupfu rwa mugenze wacu Umuhire Valentin wazize indwara.

    Twihanganishije umuryango we bwite, inshuti ze, impamyabigwi, abo bakoranye mu bitangazamakuru byinshi, n’abamuzi muri rusange.

    Imana imuhe iruhuko ridashira.
    RIP pic.twitter.com/DbDvNWbwKF

    — Rwanda Journalists Association – ARJ (@ARJ_Rwanda) January 8, 2021

    Umunyamakuru Umuhire Valentin wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda yitabye Imana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-umuhire-valentin-yitabye-imana

  • Umunsi mu buzima bw’abasirikare ba RDF barinda Perezida wa Centrafrique (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda muri Centrafrique nibo bafite izi nshingano kubera icyizere n’ubushobozi bamaze kwerekana mu kazi nk’aka. Kuva mu 2016, bahinduye byinshi bituma umutekano w’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique wizerwa kurusha mbere.

    Mu kurinda abayobozi bakuru n’abanyacyubahiro, hakoreshwa uburyo butandukanye, harimo ubuzwi nka “Box” aho umuntu urinzwe aba ari hagati y’abarinzi be mu gisa na mpande enye.

    Hari kandi n’uburyo umuntu urindwa aba ari mu gisa na mpande eshatu cyangwa se abarinzi bakoze igisa n’inyuguti ya V ku buryo urindwa aba ari hagati. Mu kurinda Perezida Faustin-Archange Touadéra, abanyarwanda bakoresha uburyo buzwi nka Box. Nubwo hatagira umuntu ubikubwira, biroroshye kubireba ukamenya ngo umuntu runaka arinzwe muri ubu buryo mu gihe wabonye aho ari.

    Muri ubu buryo bwitwa Box, ihame ni uko abarinzi baba bakoze icyo umuntu yagereranya n’uruziga rwa dogere 360 ku wo barinze igihe cyose. Bukunda gukoreshwa cyane mu gihe uwo barinze ari nko mu bantu benshi aho biba bigoye kumucungira umutekano, bwo bworoshya akazi. Buri murinzi wese aba afite uruhande arebaho, iburyo imbere no mu mpande hakaba n’undi w’ingenzi uba uhora iruhande rw’uwo arinze uba uzwi nka “Number One”.

    Ubu buryo bwose bukoreshwa mu kurinda Umuyobozi w’Icyubahiro, buhuriye ku kintu kimwe cy’ingenzi aricyo cyo kuba bushoboza abarinzi iteka kumenya niba nta kintu giteye impungenge ku mutekano w’uwo barinze kiri hafi.

    Abanyarwanda ntibagoheka muri Palais de la Renaissance

    Palais de la Renaissance ni Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, iherereye mu Mujyi rwagati ahitwa 1er arrondissement munsi y’umusozi wa Gbazabangui hafi y’ahitwa PK 0 (Point kilométrique 0) ni ukuvuga ni aho batangirira kubara ibilometero biva mu Mujyi rwagati.

    Muri iyi nyubako, mu minsi icumi, nayigezemo gatatu njyanywe n’impamvu zitandukanye ariko by’umwihariko nshaka kureba uko abanyarwanda bacunga umutekano w’Umukuru w’Igihugu.

    Ni inshingano zikomeye u Rwanda rwahawe mu 2016 kandi kuva icyo gihe nta kibazo na kimwe kiraba nubwo ibibazo by’umutekano muke bitigeze bihagarara muri Centrafrique.

    Hanze y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu iyo uhageze, ubona ko koko iki gihugu cyashegeshwe n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’ubukene nubwo kiri mu bifite umutungo kamere uhambaye.

    Ubona aho abasirikare b’igihugu bitwa FACA (Forces Armées Centrafricaines) bashinze imbunda ariko bakikingiriza imifuka irimo umucanga n’ibindi nk’ibyo. Ku muryango ucyinjira nibwo utangira kubona abasirikare b’u Rwanda, ku muryango, hejuru abababa bari gucunga umutekano bari mu minara, bose ni abanyarwanda.

    Abanyarwanda nibo bafungurira imodoka yinjira. Ku muryango, mu nshuro eshatu nagiyeyo nahasanze rimwe umukobwa izindi ni abagabo. Urenze aho, aho basakira abantu binjira mu biro by’Umukuru w’Igihugu haba hari umukobwa n’umusore b’abanyarwanda.

    Basaka umuntu wese guhera ku muturage usanzwe kugera kuri Minisitiri uba uje muri Perezidanse. Igice kimwe muri iyi ngoro gikorerwamo na Perezida ikindi gikorerwamo n’Abaminisitiri, aho buri wese aba afite umuryango we, iyo atarimo haba hariho ingufuri, hari n’aho usanga zimwe zisanzwe zifungishwa inzu ushobora kugura mu iduka.

    Amakuru nabashije kumenya ni uko mbere ibikorwa byo gusaka abinjira muri Perezidanse bitakorwaga cyane nk’uko bimeze ubu, kuko kuva ubwo Ingabo z’u Rwanda zafataga inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu zahinduye ibintu byinshi, hagashyirwaho amategeko akaze.

    Abasirikare icyenda b’Abanyarwanda nibo bagenda iruhande rwa Perezida Touadéra

    Abasirikare b’u Rwanda barinda Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite no biro, ni ukuvuga muri Perezidanse. Nibo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra. Hari abakobwa ba RDF beza barimo ba Lieutenant babarinda umunsi ku wundi. Muramutse muhuye mu minsi batari mu kazi, byakugora kumenya ko atari abasirikare bo kuri urwo rwego.

    Uhereye kuri “Number 1” wa Perezida Touadera ni Umunyarwanda ufite ipeti rya Captain, ni umuntu w’umwizerwa we utajya ugoheka kuko isaha n’isaha aba agomba kumenya umutekano we mbere y’abandi. Mu bikorwa byo kumucungira umutekano iyo bagenda, baba ari abanyarwanda icyenda bari kumwe n’abandi batatu nibura b’abenegihugu.

    Umwe muri bo waganiriye na IGIHE yagize ati “Twe dushinzwe kurinda Perezida wa Repubulika n’Umuryango we amasaha 24 ku yandi. Ntabwo tugira umubare uhoraho w’abamurinda, kandi nabwo ntabwo tubikora twenyine gusa ntidushobora kuba munsi ya 9 na batatu ba FACA.”

    Umunyarwanda ugenda iruhande rwa Perezida uwo bita “Number 1”, niwe ushinzwe kumufungurira umuryango no kuwufunga, nk’iyo bari kumwe mu rugendo akagira uwo ashaka kuvugisha, niwe abinyuzaho, niwe ashobora guhereza nka telefoni ngo azimufashe n’ibindi nk’ibyo.

    Uwo musirikare umunsi ku wundi ahora ku Biro bya Perezida wa Repubulika n’ahandi ari usibye mu rugo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ufite izi nshingano kuva muri Werurwe, yasibye akazi inshuro imwe ku mpamvu z’uburwayi.

    Umwe mu banyarwanda barinda Touadéra yabwiye IGIHE ati “Ni akazi gakomeye kuko umusirikare aba atekereza cyane, isaha n’isaha uba utekereza ko hari ikintu gishobora kubaho. Gusa ibyo byose tubishobozwa n’ubuyobozi bwacu buba bwaraduteguye, bukaduha amahugurwa.”

    Aba basirikare b’u Rwanda barinda Perezida Touadéra bafite imyitozo itandukanye kandi ikomeye ibabashisha kurinda abanyacyubahiro, bategurwa mu gihe gitandukanye bitewe n’aho buri wese azakorera.

    Muri Centrafrique hari abashinzwe kurinda urugo rwe amanywa n’ijoro n’abashinzwe kujyana nawe aho agiye hose.

    Imbogamizi muri aka kazi

    Muri iki Cyumweru, ubwo nageraga mu Palais de la Renaissance nasanze abasirikare b’aba FACA bicaye ahantu ku ibaraza, umwe afite amazi mu ishashi ari kunywa [kuko usanga amazi muri iki gihugu acuruzwa mu ishashi], arangije ayicengeza mu muyoboro unyuramo amazi y’imvura.

    Iyo uganiriye n’abasirikare b’u Rwanda, bavuga ko bene iyo myitwarire idatangaje kuko usibye n’abo hari n’abajya bihengekana agacupa ka Heineken aho ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu bakagasoma.

    Hari abandi numvise mu masaha y’ijoro, baba bafite inzitiramibu maze umuyobozi yamara gutaha, bakazishinga aho ku mabaraza bagasinzira. Ni ibintu bitangaje utabona mu Rwanda.

    Umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bari muri Centrafrique twaganiriye, yambwiye ko yigeze kubaza abo ayoboye niba batazataha bafite iyo mico. Ati “Barambwiye bati Afande, ntabwo dushobora kwitwara kuriya, gusa nabo baba babirebye bakumirwa kuko bihabanye n’imyemerere yacu.”

    Hafi ya Perezidanse hakorera Icyicaro gikuru cy’Ingabo, État-Major, ubwo nahageraga, nasanze hari abatetse ubugari, hanze ku karubanda, abandi bari kurya nta kibazo. Ni ibintu bitangaje ku munyarwanda utamenyereye bene iyo mikorere.

    Uwaganiriye na IGIHE yagize ati “Hari ibyo twe twita bibi bo bakabyita byiza, ni abantu bafite dufite imico itandukanye. Rero urumva ko umuco nawo ari indi mbogamizi.”

    Undi musirikare w’u Rwanda uri mu barinda Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique yabwiye IGIHE ati “Imbogamizi navuga zibaho ni uko umuntu aba akorera mu gihugu atazi neza, kuba utazi imiterere yacyo, hakiyongeraho ko aba ari ahantu hari umutekano muke.”

    Yakomeje avuga ko amahirwe ari uko nk’abasirikare bahari ubu ataribo bakoze inshingano bwa mbere kuko baje basanga hari abandi bazikoze, babahaye ubunararibonye bw’ibyiza n’ibibi bakuye mu kazi mu gihe bahamaze. Ati “Nta kintu cyatugoye cyane”.

    Mu kazi kabo ka buri munsi baharanira guhesha ishema u Rwanda, birinda ikintu cyose cyasiga icyasha izina ryarwo. Ati “Iyo ubona bavuga neza u Rwanda kubera ingabo, nawe uhita wishimira umwuga ukora, ugakomeza guharanira kuwuhesha icyubahiro aribyo guhesha ishema igihugu.”

    Perezida Touadera yishimira umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu kurinda umuteno w’igihugu we n’uwe bwite. Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yagize ati “Murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane.”

    Ingabo z’u Rwanda nizo zigira uruhare mu gutegura urugendo rw’Umukuru w’Igihugu iyo agiye kujya hanze y’Umujyi wa Bangui, aho usanga ngo akenshi bo bagera aho azajya nka mbere y’iminsi itatu kugira ngo bizere ko ibintu byose biri ku murongo.

    Ahantu hose Perezida ari bujye, ubu abitabiriye bose basigaye basakwa bitandukanye n’uko byakorwaga mbere y’uko Abasirikare b’u Rwanda bahabwa izi nshingano

    Aho Perezida Touadéra ajya hose, abasirikare benshi b’u Rwanda baba bahari kugira ngo bacunge umutekano

    Mu modoka zimuherekeza haba harimo n’ibifaru

    Number One wa Perezida Touadéra afashe ingazi isohoka mu ndege kugira ngo uwo arinda adahungabana amanuka

    Abasirikare b’u Rwanda bashimirwa ubwitange mu rugendo rwo gutuma Centrafrique itekana

    Perezida Touadéra agenda muri Land Cruiser V8. Imodoka zose zo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu nta purake zigira

    Number One wa Perezida Touadéra ni Umunyarwanda ufite ipeti rya Captain, niwe uba uri iruhande rwa Perezida umunsi ku wundi, niwe unamufungurira umuryango w’imodoka

    Abanyarwanda batewe ishema n’icyizere bagiriwe cyo kurinda Umukuru w’Igihugu kitari icyabo, bakora baharanira gukomeza guteza ishema u Rwanda

    Abanyarwanda bari Perezida baba bafite ibikoresho bihambaye bibafasha gukora akazi kabo neza

    Ahantu hose Perezida Touadéra aba ari, iruhande rwe haba hari abasirikare b’u Rwanda nibura icyenda

    Aho Perezida ari, abanyarwanda baba bari ku muryango bacunze umutekano

    Muri Palais de la Renaissance hateyemo ibiti bitanga amahumbezi abasha guhangana n’ubushyuhe buba muri Centrafrique

    Ahari ibendera niho imodoka ya Perezida wa Repubulika iba iparitse iyo ari mu biro bye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-mu-buzima-bw-abasirikare-ba-rdf-barinda-perezida-wa-centrafrique-amafoto

  • Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhire Valentin
    Umuhire Valentin

    Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

    Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

    Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

    Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

    Imana imuhe iruhuko ridashira!


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umunyamakuru-umuhire-valentin-yitabye-imana

  • #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwishwe na COVID-19 ku wa Kane ni umugore w’imyaka 46 y’amavuko witabye Imana ari i Kigali.

    Yahise yuzuza umubare w’abantu 113 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kane mu Rwanda habonetse abantu bashya 167 banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

    Abo barwayi bashya 167 babonetse mu bipimo 5,970 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 117, Musanze: 18, Nyamasheke: 9, Huye: 8, Kamonyi: 6, Rubavu: 6, Muhanga: 2, Gisagara: 1.

    Kugeza ku wa Kane, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 9,225 muri bo abamaze gukira ni 6,940 naho abakivurwa ni 2172.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-mu-rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-167-ntawakize