Tag: featured

  • Kayonza: Polisi yafatanye umuturage urumogi na litiro 22 za Kanyanga – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo yafashwe tariki ya 7 Mutarama afatirwa mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Karambi mu Mudugu wa Rumuri aho yacururizaga ibyo biyobyabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa k’uwo muturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari babizi ko abicuruza.

    Yagize ati “Ni muri ya mikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano, abaturage bahaye amakuru abapolisi ko acuruza urumogi na Kanyanga. Bahise bategura igikorwa cyo kumufata bajya iwe koko basanga afite biriya biyobyabwenge byose byavuzwe haruguru.”

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo. Yibukije abantu ko kwishora mu biyobyabwenge ari icyaha kandi biri mu bihungabanya umutekano w’abaturage.

    Ati “Icyo duhora dukangurira abaturage ni ukwirinda kwishora mu biyobyabwenge mu rwego rwo kwirinda ibihano bazahabwa bamaze gufatwa. Byongeye kandi ibiyobyabwenge ni intandaro y’ibindi byaha byose tubona mu muryango nyarwanda nko gukubita no gukomeretsa, ubujura,amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha bijyanye n’ihohotera.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murundi kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-polisi-yafatanye-umuturage-urumogi-na-litiro-22-za-kanyanga

  • Amateka y’imyambaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kubera ko nta nganda zikora imyambaro u Rwanda rwari rufite, Abanyarwanda bakoraga imyambaro mu bikoresho bisanzwe babona hafi, birimo ibiti ndetse n’impu z’inyamaswa.

    Kwambara kandi byashingiraga ku kigero cy’imyaka umuntu afite, uko akura ava mu bwana, ubwoko bw’umwambaro we bukagenda buhinduka gutyo gutyo.

    Inzobere mu mateka Nsanzabera Jean de Dieu, yabiwiye IGIHE ko kwambara byakorwaga ariko mu buryo butandukanye n’ubw’ubu.

    Ati “Mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bahoze bambara. Abavuga ko Abanyarwanda batambaraga sinzi aho babikura, ahubwo bagiraga ikigero umuntu atangira kwambariramo.”

    “Umuntu yatangiraga kwambara afite imyaka 10, ni bwo yatangiraga kwambara imyambaro. Muri ibyo bihe, nibwo hatangiye kuboneka imyambaro y’abangavu iri ukwayo, iy’abasore, iy’abagabo, ingimbi ndetse n’abagore yose iri ukwayo hakaba n’igenewe abami n’abatware ukwayo.”

    Imyambaro yo hambere yabaga ikozwe mu mpu n’ibiti

    Abanyarwanda bo hambere bakoresheje ubwenge bwabo mu kurema imyambaro mu bishishwa by’ibiti n’impu zikomoka ku nyamaswa zitandukanye.

    Nsanzabera, yavuze ko n’ubwo nta nganda zabagaho icyo gihe, Abanyarwanda bari bafite uburyo bwa gakondo bwo gukoramo imyambaro ijyanye n’umuco wabo, kandi bakambara bakaberwa.

    Ati “Imyambaro myinshi abantu bambaraga mbere yavaga mu mpu z’inyamaswa cyangwa mu bishishwa by’ibiti nko mu mivumu cyangwa mu bivovo by’insina, aho ni ho Abanyarwanda bakuraga imyambaro.”

    Yanasobanuye kandi ko Abanyarwanda bambaraga bitewe n’ikigero umuntu agezemo, ati “Batangiraga kwambara mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, abangavu bambaraga inshabure ndetse n’imyenda bitaga indengera. Ibi bikaba byarabaga bikoze mu biti no mu ruhu bifite utuntu dutendera bitaga indengera.”

    “Ingimbi zambaraga imyenda bitaga uruyonga rwabaga rukoze mu ruhu, naho abasore n’abagabo bambaraga uruhu rw’inyana, abagore bo bakambara inkanda n’ibicirane.”

    Yavuze ko abami n’abatware bambaraga uruhu rukoze mu ngwe, mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro n’igitinyiro bari bafitiwe.

    Ati “abami n’abatware bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z’ingwe, ariko ahanini bagakenyera uruhu urundi bakarwitera, bambaraga imyambara ikoze mu ruhu rw’ingwe kuko ari inyamaswa ikomeye mu kugaragaza icyubahiro cyabo.”

    Usibye imyambaro yo guhisha ubwambure, Abanyarwanda banambaraga imitako ku mubiri bagamije kurimba gusa.

    Nsanzabera yagize ati “Aba kera na bo bagiraga imitako bambaraga. Nko mu mutwe hari urugori bategaga ndetse n’ibyo bitaga urunigi, naho aho uruhu rwagarukiraga ku birenge no ku maguru bakambara ibyo bitaga inyereri n’ubutega ku buryo utabasha kubona imirundi yabo cyangwa ipfundiko zabo.”

    Kera habagaho abantu bakora imyambaro nk’umwuga

    Kera habagaho icyiciro cy’abantu bafite ubuhanga bwihariye mu gukora imyambaro, bakabita abakannyi.

    Nsanzabera yavuze ko muri buri gace k’igihugu habaga itsinda ry’abantu bashinzwe kujya gushaka impu zagombaga gukorwamo imyambaro, ndetse iryo tsinda rikagira ahantu rishyira imyambaro ryakoze ku buryo abayikeneye bajya kuyishakirayo.

    Yagize ati “Ahantu aho ari ho hose bagiraga ikimeze nk’uruganda rukora imyambaro. Nk’imyambaro ikozwe mu mpu bagiraga ahantu bitwaga abakannyi bashinzwe gutunganya impu z’inyamaswa bahize cyangwa bakajya guhiga inyamaswa bakazikuraho impu bakazigurisha n’abantu bashaka kwambara.”

    “Hakaba n’izo bakuraga ku matungo nk’ihene cyangwa inka n’intama, ariko habaga abantu b’inzobere muri uwo murimo wo gukana impu, ndetse n’abagenewe gushishura ibiti bakabikoramo imyenda yo kwambara abantu bakazaza kugura.”

    Imyambaro dukoresha uyu munsi yageze mu Rwanda mu 1642

    Ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka, ahagana mu 1942, nibwo abanya-Portugal bageze muri Aka Karere ka Afurika, kandi baje bitwaje imyambaro yaje no kugera mu Rwanda, harimo imikenyero n’imyitero.

    Nsanzabera yagize ati “Ku ngoma y’umwami Yuhi Mazimpaka, ni bwo imyenda yatangiye gusakara muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba izanywe n’Abanya-Portugal bakayigeza ku cyambu cya Mombasa, ubundi Abarabu bayisakaza muri aka Karere.”

    Mu myambaro aba banyamahanga bazanye mu Rwanda bwa mbere, yabaga ijya kumera nk’iyari isanzwe ifitwe n’Abanyarwanda, kandi nta myambaro y’abagabo cyangwa abagore yabagaho.

    Ati “Iyo myenda bazanye yari iyi twambara cyane cyane icyo gihe kuko Abanyarwanda bari bafite umuco wo gukenyera, bambaraga imikenyero bakanitera ariko hazamo n’inigi za kizungu, amasaro n’imitako.”

    “Kuko Abanyarwanda bose bamenyereye gukenyera no kwitera, yaba abagore n’abagabo, barakenyeraga bakitera, nta watandukanyaga umwenda kuko bose bambaraga ibisa.”

    Yashimangiye ko itandukaniro ryagaragaraga mu gice cyo hejuru, ati “cyakoze mu gihe cyo hambere byatandukanaga nko hejuru ku mashati n’imipira, nibyo byabaga bitandukanye ariko indi myenda isanzwe yo gukenyera no kwitera byo byabaga ari bimwe.”

    Imyambaro igezweho yari igoye kuyibona mu bihe byo hambere

    N’ubwo hari ababanje kwinangira kwambara ubu bwoko bushya bw’imyenda, Abanyarwanda benshi muri rusange bitabiriye kwambara ndetse ahubwo iyi myambaro iza kuba mike, kuko yashakwaga n’abantu benshi.

    Yagize ati “abanyarwanda ntago ari abantu badakunda umusirimuko ahubwo icyo bakunda ni umusirimuko ujyanye n’umuco wabo kuko mu muco tugira umuco wo guhahira igihugu imbuto n’amabako, ntago byigeze bibagora kubyakira ahubwo ni uko byabonaga umugabo bigasiba undi kuko byabaga bihenze.”

    Nsanzabera yavuze ko Abanyarwanda basanzwe bakomeje kwambara imyenda isanzwe igizwe n’impu, ariko abami n’abatware bari mu byiciro byahawe imyambaro mu ba mbere, ati “ababashaga kubona imyenda vuba na bwangu ni abami n’abatware, abandi bakomeje kwambara impu zabo, ariko n’abami n’abatware n’ubwo babaga bafite iyo myenda kwabaga ari ukugaragaza ibyo bahashye mu mahanga ariko bagumanaga za mpu zabo.”

    “Bakomezaga kwambara za mpu zabo z’ingwe kuko zabaga zigaragaza icyubahiro n’ubuhangage bukomeye nk’ubw’ingwe, iyi myenda ntabwo bayisubije inyuma ahubwo bayihaye umurongo w’uko bazajya bayambara.”

    Imyambaro muri rusange yageze muri rubanda nyuma y’uko amadini atangiye gukwirakwira mu gihugu hose, ndetse Abanyarwanda batangiye gukoresha amafaranga.

    Abantu kandi babanje gutinya kwambara imyenda kuko bavugaga ko ituma inka zigira ubwoba.

    Ati “urabona nk’umuntu yakenyeraga uruhu, inka zamubonaga nk’umuntu ukenyeye uruhu. Ariko ibaze umuntu wambaye umwenda wera, inka zikabona asesekaye muri zo, urumva zagombaga gutinya kuko inka zo zabaga zimeze nk’umuntu, zarabaye ibimenyerezi na bo. Nibyo koko ni ko byagenze inka zaratinyaga.”

    Si ku myambaro gusa kuko Abanyarwanda bagiye batungurwa n’ibindi bintu bishya batari basanzwe bazi, nk’igihe Umwami Rwabugiri yanyweraga mu icupa bwa mbere yari azaniwe n’Abarabu.

    Nsanzabera yagize ati “Ni ikindi kigeze kubaho ku ngoma ya Rwabugiri, Abarabu bigeze kumuha icupa ribonerana kugira ngo ajye anyweramo. Kubera ko abantu batari barizi, bamubona ari gusomeramo umutsama bati ‘Rwabugiri usigaye uri igitangaza usigaye unywera mu isaro!’”.

    “Urumva ko ibintu byose byabanje kubatonda ndetse bakabyita inzaduka, bakabyita n’andi mazina kuko batabaga babizi.”

    Abashinja Abanyarwanda bo hambere kwambara ubusa baribeshya

    Hari abantu bajya bavuga ko Abanyarwanda ba kera bambaraga ubusa bitewe n’uko amwe mu mafoto akunze kubagaragaza bambaye igice cyo hasi gusa. Nsanzabera yavuze ko ibyo ari ukwitiranya ibintu kuko kwambara ukikwiza byaterwaga n’icyiciro cy’imyaka.

    Ati “Mu muco wa kera, barambaraga ariko ugasanga hari aho bahisha hasi, hejuru ntibahambare ariko bitewe n’ikigero cy’imyaka, cyane cyane abagore bakenyeraga uruhu n’inkanda, barangiza hasi y’amavi bakambaraho ubutega cyangwa inyereri kugira hatagira ubabonera ikimero cyangwa mu ntege zabo.”

    “Rero iyo ikintu cyinjiye mu mateka kikamara kwemerwa kiba cyamaze kwemerwa. Abanyarwanda bo hambere bambaraga kuriya bitewe n’ikigero cy’imyaka ariko muzirikane ko habagaho n’imiziro ituma batajya ahabona kugira ngo batabasuzugura.”

    “Ariko aho imyambaro iziye bamaze kuyemeza mu Rwanda, bashyizeho ibwiriza rivuga ko umunyarwanda agomba kwambara yikwije, ni ukuvuga ngo bya bindi bambaraga inyereri n’urutega bagira ngo batababonera amaguru, noneho babonye imyambaro bahise babishyira mu bikorwa.”

    Yasobanuye ko nyuma y’umwaduko w’imyambaro, Abanyarwanda batangiye kwambara bakikwiza, bityo ko byamaze kuba igihango n’abandi bakwiye gukurikiza.

    Yagize ati “Baravuga ngo Abanyarwanda bakwiye kwambara kandi bakambara bikwije. Noneho rero ikintu kimaze kuba amasezerano kikinjira mu muco buri wese aba agomba kugikurikiza.”

    “Buriya mu muco n’amateka y’u Rwanda tugira umuco wo guhahira igihugu imbuto n’amaboko, niba rero twaragihahiye imyambaro tukagishyiriraho n’umurongo ngenderwaho wo kuyambara, iyo udakurikijwe byitwa guca umuco.”

    Uru rugendo kuri ubu rugeze ahashimishije kuko hari na gahunda zizwi nka ‘Made in Rwanda’ yagize uruhare mu gufasha kuzamura umusaruro w’inganda z’imyenda muri rusange.

    Abakannyi batunganyaga ibiti n’impu bikavamo imyenda

    Abami n’abatware nibo babanje kubona imyambaro igezweho mu buryo bworoshye

    Abanyarwanda ba kera bambaraga imirimbo irimo inigi

    Abanyarwanda ba kera batangiraga kwambara bageze mu bwangavu n’ubugimbi

    Abanyarwandakazi n’ubwo batambaraga hejuru ariko ntibageraga aho abagabo bari

    Abanyarwanda bambaraga imyenda y’impu n’ibishishwa by’ibiti

    Imyambaro igezweho yageze mu Rwanda bwa mbere ni imikenyero n’imyitero

    Abami n’abatware ni bo ba mbere mu Rwanda bambaye imyenda igezweho

    Abanyarwanda bambaraga imitako

    Yuhi Mazimpaka ni we Mwami wa mbere wambaye imyambaro igezweho

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa ubwo yari mu ruzinduko mu Burayi yari yambaye imyenda igezweho

    Umwami w’u Bubiligi yambika Umutware Rwubusisi impeta y’ishimwe mu 1955

    Abanyarwanda bo ha mbere bakundaga kwambara imikenyero

    Muri iki gihe imyenda yari itangiye gukwirakwira muri rubanda

    Umwamikazi Rozaliya Gicanda yarambaraga akaberwa

    Umutware Rwagataraka wo mu Kinyaga yifotoreza ku modoka yambaye imikenyero

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda ubwo bari mu ruzinduko i Burayi bari bambaye imyenda igezweho

    Kuvuza ingoma ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byakorwaga mu birori

    Iyi ni inyogosho yo hambere “Amasunzu”

    Uyu munsi hari habaye ubukwe bwo gusezerana bw’ Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’Umwamikazi Rozaliya Gicanda ku wa 18 Mutarama 1942

    Umutware Kamuzinzi wategetse mu Bugoyi

    Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste yarambaraga akaberwa

    Uyu ni Umutware Nyirakigwene wambaraga ubutega bwinshi

    Semugeshi; umutware wo mu Bufundu

    Umwami Yuhi V Musinga mu mwambaro w’Ingabo z’Abadage

    Mu myaka yo hambere, inzara yiswe “Ruzagayura” yakojeje hasi igihugu, maze abaturage barasonza karahava

    Uyu yari ari kubumba akeso

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’abo bari kumwe bambaye bikwije

    Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi

    Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi

    Uyu ni Umutware Sebaganji

    Aha ni Astrida, quartier ya mbere y’ubucuruzi yubatswe i Butare

    Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste aganira n’Umwami w’u Bubiligi, yambaye bigezweho

    Abagabo bo hambere ni uku bambaraga

    Ifoto y’Umwami Yuhi V Musinga ari kumwe n’abahungu be, abatware n’abazungu

    Igikomangomakazi bahetse mu ngobyi

    Amasunzu

    Abakobwa bambaye inshabure

    Umwamikazi Nyiragahumuza yakenyeye

    Umwami Yuhi V Musinga ari mu buhungiro i Kamembe

    Umwami Kigeli V Ndahindurwa akikijwe n’abari bagize Inama Nkuru y’u Rwanda, bambaye bigezweho

    Aha Rudahigwa yari mu Burayi

    Ifoto igaragaza Paul Kagame ataraba Perezida ubwo yari yasuye Umwamikazi Rozaliya Gicanda

    Umwami Yuhi V Musinga

    Umwami ahagaze imbere y’ingoro ye yumva ibibazo by’abaturage

    Abakobwa bambaye inshabure

    Bucyana (iburyo) yiganye na Rudahigwa, akajya amuserereza ko ataba umwami

    Umutware Aloys Semutwa wayoboraga i Save, niwe mutware wa mbere mu Rwanda wayobotse idini ry’abazungu

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa aganira n’abazungu

    Umwami Musinga yambaye ishabure

    Amafoto mu izurashusho: Alphonse Kilimobenecyo


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-y-imyambaro-mu-rwanda

  • Clarisse Karasira yagaragaje umusore bazarushingana (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Clarisse Karasira yashyize kuri Twitter ifoto y’uyu musore amwambika impeta, maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

    Byaje kumenyekana ko uyu musore wari waragizwe ibanga yitwa Ifashabayo Sylvain Dejoie usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Colorado, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda.

    Uyu musore bivugwa ko ari n’umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    Kuri Instagram ho, uyu muhanzikazi yanditseho ati Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y’ikirenga? Urakoze Mana, Urakoze rukundo!

    Clarisse Karasira agaragaje umusore bitegura kubana nk’umugabo n’umugore nyuma y’iminsi mike yari ishize Karasira ahaye imodoka ababyeyi be abashimira ko bamureze neza, nk’uko yabigaragaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga tariki 31 Ukuboza 2020 ati “Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva kera, n’ubwo mu by’ukuri nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo ubumana n’ubumuntu.”

    Reba muri iyi Video uko umuhango wo kwambika impeta uyu muhanzikazi wagenze

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/Clarisse-Karasira-yagaragaje-umusore-bazarushingana-Video

  • Huye: Umusaza yavuye gusura umukobwa we bukeye bamusanga mu mugezi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Rwamanywa Assiel w’imyaka 80 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagali ka Mwendo mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.

    Ku wa 8 Mutarama 2021 ni bwo yagiye gusura umukobwa we mu Karere ka Nyanza, ku mugoroba arataha, ariko ntiyagera mu rugo kuko mu gitondo cyo kuri uyu Gatandatu basanze umurambo we mu mugezi wa Ntaruka utandukanya utwo turere twombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Nshimyumuremyi Laurent, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musaza wamaze kurohorwa mu mazi ujyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma bamenye mu by’ukuri icyamwishe.

    Yavuze ko ikiraro gifasha abantu kwambuka uwo mugezi cyangijwe kandi mu bihe by’imvura byashize hagiye harohamamo abantu. Gusa ngo kiri hafi gukorwa kuko isoko ryatanzwe.

    Ati “Inyigo yarakozwe ndetse n’isoko ryaratanzwe, igisigaye ni ukucyubaka kugira ngo abantu bajye bambuka batekanye.”

    Ubusanzwe icyo kiraro gihuza Umurenge Rwaniro mu Karere ka Huye n’uwa Rwabicuma wo muri Nyanza.

    Rwamanywa yabanaga mu rugo iwe n’umugore we bashakanye gusa kuko abana babyaranye bashyingiwe.

    Ikiraro cyo ku Mugezi wa Ntaruka gihuza Umurenge wa Rwaniro muri Huye n’uwa Rwabicuma muri Nyanza cyarangiritse ku buryo bukomeye

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umusaza-yavuye-gusura-umukobwa-we-bukeye-bamusanga-mu-mugezi-yapfuye

  • Byatangiye ari inzozi bigera aho ahabwa igihembo mpuzamahanga (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa yatangiye nk’inzozi atizeye neza ko kizatanga umusaruro kuko na we ubwe umuryango we wasigaye iheruheru kubera gusahurwa no gusenyerwa inzu, umugabo we n’abana na bo barahigwaga n’Interahamwe ngo zibice.

    Ariko kugeza ubu Mukasarasi arishimira ko inzozi ze zabaye impamo, akabasha gufasha abagore n’abakobwa batari bake agarurira icyizere abari bazi ko ubuzima bwabo burangiriye aho barongera babasha kumwenyura, na we akaba yarateye intambwe yishimira mu buzima.

    Bikurikire kuri KT TV mu kiganiro kirambuye Mukasarasi yagiranye na KT Radio

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/byatangiye-ari-inzozi-bigera-aho-ahabwa-igihembo-mpuzamahanga-video

  • Nyarugenge: Yatewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza – #rwanda #RwOT

    Umutesi (izina ryahinduwe) w’imyaka 16, yatewe inda yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza. Uyu mukobwa wenda kuzuza imyaka 18 abana na nyina ukora akazi k’ubuyede.

    Inkuru y’uyu mukobwa n’uburyo yatewe inda irababaje kuko ahamya ko uwamuteye inda yabikoze bamaze icyumweru kimwe bamenyanye, avuga ko batigeze bakundana kuko yahuye n’ibyo byago bamaze iminsi ine bahuye.

    Umutesi avuga ko ku munsi wa gatanu amenyanye n’uwo musore, yagiye kumusura amugurira fanta ayinyweye agira isereri ahita yirambika ku buriri bwe

    Ati “Nigaga mu wa Gatandatu ku Kabusunzu duhurira mu nzira ambwira ko yankunze, ansaba kujya kumureba iwabo noneho ambaza icyo nywa mubwira fanta ayizanye nsomyeho nta ubwenge. Sinamenye ibyakurikiyeho gusa nashidutse nambaye ubusa ari mu saa Moya z’ijoro.”

    Yavuze ko akigarura agatege yahise ataha ananiwe cyane ndetse nyina ahita amubaza aho avuye. Nyuma y’igihe gito yatangiye kumva amerewe nabi ku buryo n’umwarimu we yahise abona ko atwite, amutuma umubyeyi.

    Ati “Hashize igihe gito inda itangira kunkoroga mama atangira kubikeka noneho ku ishuri baramuhamagaza araza, ni bwo banjyanye kwa muganga barampima basanga ntwite.”

    Yemeza ko nyuma yo gutwara inda yavuye mu ishuri kubera ipfunwe yari afite noneho atangira kubaho nabi kuko atanabashaga kubona ibimutunga bihagije cyane ko n’ubusanzwe iwabo baryaga rimwe ku munsi.

    Umutesi avuga ko aterwa agahinda n’uko umusore wamuteye inda atamufasha kandi yidegembya nkaho nta kibazo afite.

    Ati “Mbayeho nabi kuko mama ni umuyede, kubona icyo aduha njye n’umwana ni ingorane kuko hari n’ubwo abura ibiraka nko muri ibi bihe bya COVID-19.”

    Yongeyeho ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bw’inzego zibanze no mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ariko batari bagira icyo bagikoraho mu gihe umwana we amaze kugira umwaka n’amezi umunani.

    Mu butumwa bwe, uyu mukobwa yagiriye inama bagenzi be kwirinda no kudakunda kugirira irari iby’Isi kugira ngo batazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.

    Umutesi watewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza, yahaye abana b’abakobwa ubutumwa bubasaba kutararikira iby’abandi ku buryo bishobora gutuma bajya mu ngeso mbi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yatewe-inda-ashukishijwe-fanta-irimo-ikinini-gisinziriza

  • Clarisse Karasira yagaragaje umusore bazarushingana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Clarisse Karasira yashyize kuri Twitter ifoto y’uyu musore amwambika impeta, maze ayiherekeresha amagambo agira ati “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

    Byaje kumenyekana ko uyu musore wari waragizwe ibanga yitwa Ifashabayo Sylvain Dejoie usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa muri iyi minsi akaba ari mu Rwanda.

    Uyu musore bivugwa ko ari n’umwe mu basanzwe bafasha Clarisse Karasira mu bikorwa bye bya muzika, dore ko yagaragaye amufasha gutegura igitaramo yari afite mu mpera z’umwaka wa 2020 ariko kikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/Clarisse-Karasira-yagaragaje-umusore-bazarushingana

  • Musanze: Inzu zo muri santere z’ubucuruzi zatangiye kuvugururwa zisigwa amarangi asa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gusiga inzu amarangi asa bizarinda umwanda n
    Gusiga inzu amarangi asa bizarinda umwanda n’akajagari kagaragaraga mu myubakire

    Irangi ry’ibara risa n’ivu cyangwa ‘gris’ mu ndimi z’amahanga ni ryo riri gusigwa inzu z’ubucuruzi. Abacururiza muri izi santere n’abahatuye, ngo ntibishimira kuba Akarere ka Musanze gahora kanengwa kugira umwanda; akaba ari na byo byabateye ishyaka ryo gukora iki gikorwa.

    Gasana Phocas ucururiza muri santere ya Byangabo yagize ati: “Kuva aho umukuru w’igihugu cyacu atunengeye kugira umwanda, natwe nk’abacuruzi twarigaye, dufata icyemezo cyo kwiminjiramo agafu, ngo tugire uruhare mu guca akajagari. Turi kwitabira gusiga amarangi mu nzu dukoreramo dore ko buri wese yajyaga yihitiramo iryo asiga, akabikora uko yishakiye; n’igihe inzu ishaje nyirayo ntayisane hakiri kare. Iki gikorwa twatangiye cyo gusiga amarangi mashya y’ibara twatoranyije tubanje kubyumvikanaho twese, mu rwego rwo guca uwo mwanda n’akajagari, twitabira kurimbisha Akarere kacu, kuko kagendwa n’abandi benshi baturutse mu bice bitandukanye. Dufite icyizere ko bizanatuma tutongera kuza mu myanya y’inyuma mu bijyanye n’isuku”.

    Hari abo muri santere z’ubucuruzi bakoreraga mu nzu zishaje n’izindi zisa nabi bitewe n’uko bari barabuze uburenganzira bwo kuzivugurura. None ubu bari koroherezwa muri iki gikorwa, bakaba bacyitezeho gutuma besa umuhigo urebana n’isuku muri uyu mwaka w’imihigo.

    Mukashema Aline ukorera muri santere ya Kimonyi yagize ati: “Inzu zari zarahindutse indiri y’umwanda, byaterwaga n’uko kuvugurura bitari byemewe. Ariko ubu abayobozi bari kugenda badufasha, bakaduha uburenganziro bwo kuvugurura inyubako, ni yo mpamvu mubona mu ma santere hirya no hino iyi gahunda twayigize iyacu, kuko natwe gukorera ahantu hasukuye bidufitiye inyungu”.

    Kugeza ubu inzu zo mu masantere 25 y’ubucuruzi yo mu Karere ka Musanze ni zo zimaze kuvugururwa, nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’aka Karere Nuwumuremyi Jeannine, uboneraho no gutangaza ko iki gikorwa kiri muri gahunda yagutse Akarere kihaye yo kunoza isuku.

    Yagize ati: “Ni igikorwa turimo kwibandaho nyuma y’impanuro umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame atahwemye kuduha mu birebana no kwimakaza isuku. Byatumye natwe dufata ingamba zo kwegera abacuruzi, ababahagarariye n’abikorera muri rusange, baza gusanga ari ngombwa ko na bo bagira icyo bakora, biyemeza kugira isuku iyabo, binyuze mu kuvugurura aho bakorera. Ubu babishyizemo imbaraga, kandi kuba barabyumvise kimwe ni ikimenyetso cy’uko abacururiza muri izo santere n’abahafite inzu atari ba nyamwigendaho, ahubwo bumva uruhare rwabo mu byo Akarere kiyemeje kugeraho”.

    Yanasabye abacuruzi kwihutisha iki gikorwa, aboneraho no kwibutsa abaturage ko isuku itagarukira mu kuvugurura inzu no kuzisiga amarangi gusa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/musanze-inzu-zo-muri-santere-z-ubucuruzi-zatangiye-kuvugururwa-zisigwa-amarangi-asa

  • Huye: Abana b’abanyeshuri baherutse kugongwa n’imodoka bamerewe bate? – #rwanda #RwOT

    Abagera kuri 12 barimo bane bari bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, kwitabwaho n’abaganga.

    Ubuyozi bw’Akarere ka Huye bufatanyije n’ubw’ishuri bwaganirije abana basigaye mu kigo kugira ngo batuze kuko hari abari bahungabanyijwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo.

    Kuri uyu wa Gatandatu, IGIHE yavuganye n’Umuyobozi w’iryo shuri, Sr Mukagahima Patricie, ubwo yari yagiye gusura umuryango w’umwana witwa Irakoze Joanna wahitanwe n’iyo modoka yabagonze.

    Sr Mukagahima yavuze ko abana bari bakomeretse bari koroherwa ndetse bamwe bakaba barasezerewe mu bitaro. Ati “Barorohewe baraho, mu bitaro hasigayemo babiri.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri kuganiriza abana no kubahumuriza ndetse babagira n’inama.

    Bitewe n’uko hari abana bari bahungabanyijwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo, babazaniye abashinzwe gufasha abahuye n’ihungabana nabo barabaganiriza babasha kutuza no kongera kwiga.

    Yavuze ko kandi bagiriye inama ubuyobozi bw’ishuri yo kurushaho kwita ku bana no gushakira imyenda yabugenewe abashinzwe kubambutsa umuhanda bagiye cyangwa bavuye aho barara.

    Abana nabo bagiriwe inama yo kujya bagira amakenga igihe bagiye kwambuka umuhanda, birinda kurangara kuko uwo muhanda unyurwamo n’ibinyabiziga.

    N’ubwo ari ubwa mbere kuri uwo muhanda habereye impanuka, hafashwe ingamba ko mu gihe abanyeshuri bari ku ishuri hazajya hashyirwamo ikimenyetso cyereka abatwara ibinyabiziga ko bagomba kwitonda.

    Kankesha yavuze ko mu bana 12 bari bajyanwe mu bitaro, muri bo 10 bakize barataha naho babiri basigaye bari kwitabwaho n’abaganga.

    Ati “Mu bitaro hasigayemo babiri, hari umwe wakomeretse cyane ku mutwe no ku gice cyo hasi n’undi umwe ubabara umutwe. Bari kwitabwaho kugira ngo nabo bafashwe gukira no kumera neza.”

    Abana 10 basezerewe mu bitaro babaye batahanye mu rugo n’ababyeyi babo kugira ngo babaganirize, babiteho babashe kumererwa neza, bazabashe kugaruka kwiga batuje.

    Ku wa 7 Mutarama 2021, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yavuze ko imodoka yagonze abo banyeshuri yamaze gufatwa, uwari uyitwaye akaba agiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Inkuru wasoma: Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri 14 bagiye kuryama, umwe arapfa

    Abo banyeshuri bagonzwe n’imodoka ubwo bavaga aho ishuri riri bambuka bajya ku macumbi ari hakurya

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abana-b-abanyeshuri-baherutse-kugongwa-n-imodoka-bamerewe-bate

  • Gisagara: Imvura n’umuyaga byasambuye ibyumba bine by’amashuri binasenya inzu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyumba bine by
    Ibyumba bine by’amashuri byasambutse mu Murenge wa Gishubi

    Ibyumba by’amashuri byasambutse ni ibyo ku ishuri ribanza rya Muyinza, ryahanzwe mu Kagari ka Nyeranzi, Umurenge wa Gishubi. Ryahanzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kujya kwigira kure ku bana bo muri ako gace.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko urebye uko aya mashuri yasambutse byaturutse ku kuba n’ubwo igisenge cyari cyaraziritswe, byari byakozwe nabi.

    Agira ati “Twahubatse amashuri 12, ariko ayasambutse ni ane. Ni igisenge cyagurutse, kigurukana n’ibyuma cyari gifatiyeho. Cyari cyaziritswe nabi.”

    Uyu muyobozi anavuga ko iki gisenge kigiye gusubizwaho vuba, ku buryo ku itangira ry’amashuri tariki 18 Mutarama 2020, aya mashuri na yo azaba abasha kwigirwamo.

    Yavuze kandi ko agiye gusaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yubatswemo ibyumba by’amashuri muri iki gihe, kugenzura uko ibisenge byagiye bizirikwa, ishuri ku rindi, mu rwego rwo kwirinda ko hagira irindi ryazasambuka.

    Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hubatswe ibyumba byinshi by’amashuri, muri Gisagara hubatswe 779, harimo 395 byamaze kuzura. Hasigaye 384 na byo biri hafi kuzura.

    Imvura yasambuye amashuri i Gishubi yanasize yangije inzu yari icumbitsemo umubyeyi witwa Joséphine Uwiringiyimana hamwe n’abana be babiri b’imyaka 16 n’imyaka icyenda, mu Mudugudu wa Rugara, Akagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora.

    Mu ma saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2021 iyo nzu yaguye, ariko ku bw’amahirwe ngo nta we yahitanye, nta n’ibyangiritse ubwo yagwaga, uretse amafaranga 6500 FRW babuze.

    Iyi nzu yabaguyeho bari barayitijwe na Sérapie Nyirantama w’imyaka 90, wari warayivuyemo akajya kubana n’umuhungu we.

    Meya Rutaburingoga avuga ko uyu muryango wagwiriwe n’inzu wacumbikiwe mu baturanyi, ariko ko hagiye gushakwa uko wabonerwa aho kuba, hatanirengagijwe nyiri inzu.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/gisagara-imvura-n-umuyaga-byasambuye-ibyumba-bine-by-amashuri-binasenya-inzu