Tag: featured

  • Gicumbi: Yatemye mukuru we nyuma yo kumufatira mu ishyamba asambana n’umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabaye tariki 6 Mutarama 2021 mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Mudugudu wa Nyakagera.

    Uwo mugabo ubwo yamenyaga ko umugore we ari kumwe na mukuru we, yarabakurikiranye abasanga mu ishyamba barimo gusambana, ahita atema mukuru we ukuboko no mu mugongo aramukomeretsa cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwahohotewe ari kwa muganga mu gihe uwakoze icyaha ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Yagize ati ” Iryo hohoterwa ry’umugabo watemye mukuru we amuziza ko yamusambanyirije umugore ryarabaye, kugeza ubu uwo batemye ari mu Bitaro aho arimo kuvurwa ibikomere, uwamutemye yashyikirijwe RIB, kugira ngo akorerwe dosiye, hakorwa n’irindi perereza”

    Meya Ndayambaje yihanangirije abaturage abasaba kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by’amakimbirane, ahubwo avuga ko bakwiye kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.

    Ikarita igaragaza mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi aho icyaha cyabereye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-yatemye-mukuru-we-nyuma-yo-kumufatira-mu-ishyamba-asambana-n-umugore-we

  • Amb Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain – #rwanda #RwOT

    Hategeka Emmanuel usanzwe ari na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Arabie Saoudite yatanze izi mpapuro zo guhagararira u Rwanda muri Bahrain mu muhango wabaye kuri uyu wa 10 Mutarama 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Azakomeza kugira icyicaro iya Abu Dhabi.

    Amb Hategeka yavuze ko mu kazi ke azaharanira ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza gutera imbere.

    Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Bahrain, Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zinyemeza nka Ambasaderi w’u Rwanda. Umubano wacu uzarushaho gukomera. Niteguye ubufatanye bukomeye hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byacu bibiri kandi niteguye gusura Bahrain igihe ibijyanye n’ingendo bizaba bimaze gusubira mu buryo.”

    Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikiriza Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain, azanazigeza ku Mwami w’iki gihugu, Hamad bin Isa Al Khalifa.

    Mbere yo guhabwa inshingano zo kujya guhagararira u Rwanda muri ibi bihugu by’abarabu, Amb. Hategeka yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

    Umubano w’u Rwanda na Bahrain ugenda utera imbere, bikagaragazwa n’ibiganiro abayobozi b’ibihugu byombi bagirana. Muri Nzeri 2020 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro na mugenzi we Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani cyagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

    Muri iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Dr Biruta na Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani baganiriye ku bucuti n’imikoranire ihuriweho hagati y’Ubwami bwa Bahrain n’u Rwanda ndetse no kunoza umubano mu nzego zose hibandwa ku bifitiye akamaro abaturage b’impande zombi.

    Bahrain iri mu bihugu byo mu Barabu biherutse gufungurirwa amarembo yo gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda aho rwahaye ikaze ba mukerarugendo, abashoramari n’abandi bashyitsi b’uburyo butandukanye baturutse mu bihugu bigize Ikigobe cya Persi (Persian Gulf). Byiyongeraho Kuwait, Oman, Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

    Amb Emmanuel Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain

    Amb Emmanuel Hategeka yijeje gutanga umusanzu mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-hategeka-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-bahrain

  • Babiri bishwe n’inkuba muri Musanze na Gakenke – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuwa 9 Mutarama 2020 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa. Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Vubiro mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise Ntamuhanga Emmanuel w’imyaka 34 ahita ashiramo umwuka.

    Iyi mvura kandi yaguye no mu Karere ka Gakenke, aho mu Murenge wa Janja, Akagari ka Karama Umudugudu wa Karukungu, ubwo Nshimiyimana Adrien w’ imyaka 14 yari yugamye imvura ku ibaraza y’inzu ari kumwe n’abandi bana, inkuba iramukubita ahita apfa gusa bagenzi be bari kumwe ntacyo babaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w ’Umurenge wa Janja, Gatabazi Celestin, yavuze ko muri uyu Murenge hakunze kuboneka inkuba bitewe n’imiterere yaho irangwa n’imisozi miremire.

    Yagize ati “Twagushije imvura yabonetsemo inkuba yakubise umwana w’imyaka 14 ahita apfa. Yari yugamye ku nzu y’umuturage ari kumwe n’abandi bana, gusa bo ntacyo babaye. Aha navuga ko ari inzira y’inkuba kubera imiterere y’imisozi miremire tugira.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwirinda inkuba cyane muri iki gihe cy’imvura, birinda kujya mu mazi mu gihe imvura igwa, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mvura no gushyira imirindankuba ku mazu ahurirwamo n’abantu benshi.

    Yagize ati “Dukangurira abaturage kwirinda kwinyagiza, kujya mu mazi imvura igwa, kugama munsi y’ibiti, gukoresha terefone n’ibindi bikoresho byatuma bikururira inkuba. Ikindi ni ugushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi nko ku masoko, ku nsengero n’ahandi”

    Abishwe n’inkuba imirambo yabo yajyanywe ku bitaro gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.

    Abaturage bagiriwe inama zo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kutajya mu mazi imvura igwa no kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga imvura iri kugwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bishwe-n-inkuba-muri-musanze-na-gakenke

  • Rubavu: Haguzwe imodoka ya miliyoni 58Frw mu guhashya abarenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, Niyibizi Hubert yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser izabafasha mu bikorwa byo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19, mu gihe bakodeshaga bigatwara amafaranga menshi.

    Ati “Iki ni igikorwa cy’agaciro kuko iyi modoka igiye kudufasha mu guha abaturage serivise nziza mu kugenzura uko ingamba zo kurwanya COVID-19 zishyirwa mu bikorwa. Byadutwaraga amafaranga menshi gukodesha imodoka zitandukanye cyangwa se gushaka iz’abafatanyabikorwa rimwe na rimwe nazo ntiziboneke.’’

    Yakomeje avuga ko iyi modoka yaguzwe miliyoni 58Frw zavuye mu misoro akarere kinjije kandi ko umwaka utaha bazakora ikindi gikorwa kivuye mu misoro ya miliyari 3,2 Frw bateganya kwinjiza.

    Iyi modoka bitewe n’imiterere yayo, ngo izafasha abayobozi b’Akarere ka Rubavu kugera mu bice by’imisozi miremire, bagenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Mu 2019 aka Karere nabwo gakoze mu misoro kinjije kaguze imbagukiragutabara kayiha ibitaro bya Gisenyi.

    Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 15 bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Niyibizi Hubert nyuma yo gushyikirizwa urufunguzo rw’imodoka izajya ikoreshwa mu kugenzura uko kwirinda Covid-19 bikorwa

    Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 58Frw izafasha Akarere ka Rubavu no kugera mu bice by’imisozi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-akarere-kaguze-imodoka-ya-miliyoni-58frw-yo-guhangana-n-abarenga-ku

  • Yakuze azi kubana: Intimba kuri nyirasenge n’inshuti zo ku musozi Padiri Ubald yakuriyeho – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 8 Mutarama 2021. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aho yavurirwaga icyorezo cya Covid-19, kigakira ariko kimusigira ibibazo by’ubuzima bitandukanye ari nabyo byamuhitanye.

    Uyu mugabo wari ikimenyabose bitari muri Kiliziya Gatolika gusa, yasigiye benshi intimba ku mutima. Ababanye nawe barimo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda bavuga ko Kiliziya n’igihugu muri rusange bibuze umuntu w’ingirakamaro.

    Birumvikana ko ari agahinda gakomeye ku Banyarwanda, gusa muri mu Murenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke ho intimba yarushijeho kubashengura kuko ariho uyu mupadiri yakuriye.

    Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga. Hari muri Paruwasi Gatolika ya Mwezi.

    Mu rugendo umunyamakuru wa IGIHE yahakoreye kuri uyu wa Gatandatu, yasanze mu bana n’abakuru agahinda ari kose kubera urupfu rw’uyu muvandimwe n’inshuti.

    Abahatuye bavuga ko inkuru y’urupfu rwa Ubald bakiyumva yabaciye umugongo bitewe n’ibikorwa yabakoreye nk’abantu bakuranye.

    Habyarimana Emmanuel yiganye na Padiri Ubald mu mashuri abanza. Ahamya ko yari umuhanga mu ishuri kandi ari umwana uzi kubana neza.

    Ati “Twariganye we arakomeza twe biratunanira. Yari afite ubwenge bwinshi, twize muruta. Kuri ubu twamutumiraga mu bukwe akaza, nta mwaka wajyaga ushira ataje ngo tuganire. Yabanye n’abantu benshi cyane hano, indwara niko bigenda iyo umunsi ugeze umuntu aragenda. Twahombye umuntu w’intwari, nuko bitakunda bamuzana ino tukamusezeraho.”

    Mwitende Joseph na we wari uzi Padiri Ubald, yavuze ko amuzi ahabwa ubupadiri mu 1984. Icyo gihe we ngo yari afite imyaka irindwi. Avuga ko yari umubyeyi aho yafashaga abantu baturanye, akitabira ubukwe ndetse agira n’uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Igihe cya Gacaca yaraje aravuga ngo ntihagire urenganya undi, ati abantu nibabohoka mu mitima n’Isi izahora ari nziza. Hari amasengesho menshi yadufashagamo n’ibindi byinshi cyane. Twahombye intwari, ari abakiristo, u Rwanda ndetse n’Isi yose muri Rusange.”

    Mu kiganiro gito twagiranye na Nyirasenge wa Padiri Ubald, Mukanyonga Alphonsine amarira yari menshi mu maso ku buryo bitoroshye kuganira na we. Mu byo amushimira cyane ni ukuntu yabafashije.

    Yagize ati “Yakoze byinshi byiza muri paruwasi. Kuri njyewe, Nyagasani amuhe iruhuko ridashira kandi natwe adusabire. Ibyo yankoreye sinabirondora ngo mbirangize. Yambereye umubyeyi abanjye bamaze gupfa, yaradufashije, yaduhaye kwihangana kwinshi, yaraduhumurije mu bibazo bya Jenoside.”

    Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko mu bavandimwe ba Ubald hasigaye babiri barimo mushiki we na murumuna we. Mama we Anisia Mukaruhamya yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi naho se Yakobo Kabera we yishwe mu 1959.

    Ku isambu y’aho Padiri Ubald avuka nta nzu irimo ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zaje zikayitwika ndetse zigasahura ibintu byinshi nyuma yo kwica bamwe mu bagize umuryango we.

    I Mushaka aho yimakaje ubumwe n’ubwiyunge ngo bazagera ikirenge mu cye

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Padiri Ubald yatangije ibikorwa by’isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Nyamasheke. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

    Muri iyi paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n’abiciwe bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda 10.

    Kuri iyi miryango y’abakoze Jenoside n’abayirokotse nyuma yo gushengurwa n’urupfu rw’uwongeye kubahuza nyuma y’igihe bishishanya, bahisemo kuzatera ikirenge mu cye nabo bagakomeza kunga Abanyarwanda.

    Nikuze Nicolas wagize uruhare muri Jenoside, yica umugabo w’umugore bari baturanye yabwiye IGIHE ko ubuzima bwo kubana neza n’uwo yahemukiye abukesha Padiri Ubald.

    Ati “Nari narinangiye cyane gusaba imbabazi ariko aho Padiri Ubald aziye, niwe watumye nemera icyaha kubera inyigisho ze. Ubu tubanye neza n’abo twahemukiye kubera twahujwe na Ubald mu nyigisho z’amezi atandatu. Adusigiye agahinda ariko imbuto yadusigiye tuzakomeza kwigisha abandi binangiye. Yabibye imbuto ituma tutazacika intege zo gusabana n’abo twahemukiye.”

    Mukambayiha Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yavuze ko yumvaga bitashoboka ko yakwicarana n’umuryango w’abamwiciye ariko Imana ibinyujije muri Padiri Ubald ngo byarashobotse.

    Ati “Mu gihe cya Jenoside narahigwaga imiryango myinshi irapfa. Numvaga abampemukiye bapfa bose. Padiri Ubald yagize uruhare runini cyane iyo nyagasani atamunyuramo ngo atwigishe ntabwo byari gushoboka.”

    “Padiri yakoze igikorwa cy’indashyikirwa, Nyagasani akwiye kumushimira wenyine. Mu ntangiriro twaramutukaga ariko biza kurangira tubanye neza. Byari bikomeye biruhije ariko akavuga ko nta kinanira Imana. Ubu tubanye neza n’uwampemukiye turafashanya, nibo dusangira twakoze ibirori, mbese Padiri Imana imujyanye twari tukimukeneye ariko iki gikorwa tuzakigenderaho.”

    Ni igikuba mu bakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Rugirangoga Ubald yabaye iy’incamugongo cyane ku bakirisitu bo muri Paruwasi ya Mushaka yakozemo umurimo w’Imana igihe kinini.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Simeon yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri Mushaka bafite agahinda gakomeye kuko uretse ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Ubald ngo yanafashaga abatishoboye.

    Ati “Uretse ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hari byinshi cyane yakoze. Hari abana benshi yishyuriye amashuri, abakene yubakiye ku buryo ibyo tumwibukiraho ni byinshi. Kubera ari igikorwa cyiza ntawe ushobora kugica intege nta nubwo cyasubira inyuma. Ubutumwa bwarakomeje tubushyira muri komisiyo y’amahoro n’ubutabera muri Paruwasi zose za Diyoseze ya Cyangugu.”

    Uretse gutanga umusanzu mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira. Yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye. Hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

    Nubwo yakoraga ibi byose, nta na rimwe Ubald yigeze yiyitirira gukiza, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk’ibyo yakoze mu izina rye.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2015 yavuze ko “Ubundi Yezu ni umukiza, Yezu biva ku ijambo Yeshuwa mu Gihebureyo (Manirakiza). Yezu rero ni umukiza akiri kuri iyi si yakijije abantu barabibona kandi asiga abwiye abigishwa be ati “abazanyemera, muzakora nk’ibyo nakoze ndetse murenzeho kuko nsubiye kwa Data, muzaramburira ibiganza ku barwayi bakire.”

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera hirya no hino mu gihugu.

    Rugirangoga Ubald atabarutse ari Padiri muri Paruwasi ya Nkanka iri mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

    Habyarimana Emmanuel w’imyaka 72 yavuze ko yiganye na Padiri Ubald. Yemeza ko yakuze ari inyangamugayo kuva mu bwana bwe

    Aha niho hahoze hubatse inzu y’umuryango wo kwa padiri Ubald ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratwitswe

    Padiri Rugirangoga Ubald yari azwi cyane no mu bikorwa byo gusengera abarwayi

    Kiliziya ya Paruwasi ya Mushaka niho Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2008

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-k-ab-i-mushaka-abunzwe-na-padiri-ubald-biyemeje-gutera-ikirenge-mu-cye

  • Leta yamaze kwisubiza by’agateganyo ubutaka budafite abo bwanditseho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyanyuze kuri RBA, kibanze ku kwandika kuri Leta ubutaka budafite abo bwanditseho.

    Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kwandikisha ubutaka byatekerejweho mu mwaka wa 2004.

    Avuga ko habayeho amavugurura menshi, igikorwa nyirizina gitangira mu mwaka wa 2009 kugera muri 2013.

    Avuga ko habaruwe ubutaka 11,539,974 mu gihugu cyose. Avuga ko hakomeje gutangwa amahirwe ku kwandikisha ubutaka ndetse hatangwa n’igihe ntarengwa kugera ku wa 31 Ukuboza 2020.

    Ati “Twabonye hari ubutaka burenga miliyoni n’igice butabaruye dutanga amahirwe. Ku wa 15 Ukwakira 2019 hatanzwe amezi atatu, hongerwaho andi kugera ku wa 30 Kamena 2020, nabwo kubera COVID-19 twongeraho kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 kugira ngo abantu bandikishe ubutaka bwabo.”

    Mukarage avuga ko kwandika ubutaka bigamije kugabanya amakimbirane mu miryango, guhuguzanya no gupfa imbibi.

    Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko kugera ku wa 30 Ukuboza 2020, ubutaka butabaruwe bungana na 1,499,845 ku butaka bwabaruwe mu gihugu cyose bingana na 13%.

    Avuga ko kubaruza ubutaka ahanini bikorwa mu mijyi kurusha mu cyaro aho I Kigali ku bibanza birenga ibihumbi 31 ibirenga 423 gusa aribyo bitabaruye bingana na 7%.

    Intara y’amajyepfo ku butaka burenga miliyoni 3, 200, ubutabaruye bungana n’ibihumbi 503 bingana na 15%.

    Intara y’uburengerazuba ubutaka butabaruye bungana n’ibihumbi 399 birengaho gato ku butaka busaga miliyoni 3,190 bingana na 12%.

    Intara y’amajyaruguru ngo habonetse ubutaka butabaruye busaga ibihumbi 303 kuri miliyoni 2,600 zirenga z’ubutaka bwose bingana na 11%.

    Ni mugihe Intara y’Iburasirazuba hari ubutaka burenga ibihumbi 261 bitabaruwe kuri miliyoni zisaga 2,18 z’ubutaka bwose bingana na 13%.

    Umubitsi w’impapuro mpamo mu ntara y’Iburasirazuba Muvara Pothin avuga ko muri rusange ubutaka butabaruye mu gihugu cyose buri ku mpuzandengo ya 13%.

    Avuga ko iyi mibare ari myinshi ari nabyo byatumye hibazwa ko bushobora kuba banyirabwo badahari cyangwa ari ubwa Leta.

    Agira ati “Iyi mibare ni myinshi, urumva banyiri ubutaka bageze ku 13% mu gihugu batagerwaho n’inyungu yabwo, haba ijyanye n’ubukungu, izijyanye n’umutekano, inyungu no kubwifashisha bikenura bituma hibazwa niba ba nyirabwo babaho cyangwa ubutaka ari ubwa Leta bwigabijwe?”

    Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda Mukarage Jean Baptiste avuga ko impamvu zituma hari abatandikisha ubutaka harimo kutabiha agaciro cyangwa kutita ku bintu.

    Hari kandi gukwepa imisoro, kuba harimo abigabije ubutaka bwa Leta bagatinya ko bagiye kubwibaruzaho bavumburwa bakabwamburwa. Ariko nanone ngo hari abantu baba batifuza ko imitungo yabo igaragara.

    Mukarage Jean Baptiste avuga ko kuva ku itariki 31 Ukuboza 2020, ubutaka bwose budafite uwo bwanditseho bwanditswe kuri Leta by’agateganyo kugeza igihe banyirabwo bazabonekera ariko nabyo ngo bikazagira igihe n’ubwo kitarashyirwaho.

    Ati “Kuva ku itari 31 z’ukwa cumi nabiri 2020 zigeze twari twaramaze no kubibwira ko ubwo butaka bwaba bwanditswe kuri Leta by’agateganyo mugihe dutegereje y’uko hazaboneka banyirabwo bakaza bakabwandikisha.”

    Mukarage yibutsa ko Leta ariyo ifite ububasha bw’ikirenga ku micungire y’ubutaka bwose kuko ari ubwa bose abariho n’abazabaho mu bihe bizaza ikabucunga ku nyungu z’abanyarwanda bose.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-yamaze-kwisubiza-by-agateganyo-ubutaka-budafite-abo-bwanditseho

  • Bumvaga muri 2020 bazaba bameze nk’abari muri Paradizo none ngo wababereye ‘inyatsi’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kwishimira kwinjira muri 2020 ni uku byari bimeze
    Mu ijoro ryo kwishimira kwinjira muri 2020 ni uku byari bimeze

    Umubyeyi utuye mu Bugesera utifuje ko amazina ye avugwa, ariko akaba yarakoreraga ikigo cy’ishuri kitwa ‘Les Hirondelles de Don Bosco-Kigali’, avuga ko uyu mwaka wamubereye mubi kurusha indi yose.

    Yagize ati,”uyu mwaka ni isereri gusa, reba icyorezo cya Covid-19 cyaraje duhera mu ngo bitarigeze bibaho,duhagarikirwa imishahara, batwambura ubwishingizi bwo kwivuza,wibaze uko byagendekeye umugore wari utwite yajya kubyara ageze kwa muganga agasanga bamukuye mu bwishingizi!,mu rugo ikibazo cy’imibereho kiragoye uririranwa n’abana nabo batiga, udafite n’ibihagije ubaha,mbese uyu mwaka nurangire kuko wambereye uw’ibibazo gusa”.

    Mukankusi Ana, ubu akora ubucuruzi bworoheje bw’imyenda y’abana bato,ariko avuga ko ibyo yabigiyemo kuko yari amaze guhomba kuko ngo yacuruzaga ‘alimentation’,ariko amafaranga agenda abura,abamuguriraga baragabanuka arahomba,ariko kuko ngo imyenda itangirika vuba,aho umukiriya abonekeye aragura.Ibyo byose avuga ko ari ibibazo yazaniwe n’umwaka wa 2020, kuko ubundi ngo yarakoraga bikagenda.

    Cyubahiro Francis ukorera umwuga w’ububaji mu Mujyi wa Nyamata,avuga ko umwaka wa 2020 wajemo ibibazo, ugatuma amafaranga abura.

    Yagize ati,”Uyu mwaka ntacyo nawuvugaho, uretse kuvuga ko wabaye mubi gusa,ubusanzwe mu kazi kanjye narakoraga nkaba nakwizigama 300.000Frw ku mwaka,ariko uyu uarangiye nta na 100.000Frw nizigamye, kubera icyorezo cya Covid-19.Uko nari niteze uyu mwaka si nawubonye, numvaga uzansiga nagutse mu kazi kanjye, ariko si ko byagenze muri make,usize ibibazo gusa”.

    Hakizimana Emmanuel ni Umunyonzi, akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare,avuga ko uyu mwaka wamubereye mubi, ku buryo yumva yawutuka ibitutsi bibi byose azi bibaho, kuko ngo wajemo icyorezo, gituma abura uko akora arakena,arya n’amafaranga yari yarizigamiye yose.Gusa ngo mu byo, uyu mwaka umusigiye harimo kumenya ko kwizigama ari ingirakamaro, umuntu yabishaka cyangwa atabishaka, kuko ngo yatabawe n’amafaranga yari yarizigamiye.

    Umusore utifuje ko amazina ye avugwa, ubundi ngo wigisha ibyo gutwara ibinyabiziga, avuga uyu mwaka wabaye mubi kuri we, kuko wamusubije inyuma mu iterambere kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye imirimo imwe n’imwe ihagarara, naho ifunguriwe igakora nabi, ibyo rero ngo byatumye ubu asa n’udafite akazi kandi yaragahoranye.

    Mugenzi we nawe utifuje kuvuga amazina ye,ubu akora akazi ko gucuruza amakarita na ‘me2u’ bya MTN,ariko ibyo ngo yabigiye kuko yari amaze gutakaza akazi yakoraga bitewe n’icyorezo cya Covid-19.Ubundi ngo yakoraga mu bijyanye n’imikino y’amahirwe,aho yakoraga ngo yari afite amasezerano y’akazi,agashobora kwizigamira amafaranga ari hagati ya 80.000-100.000Frw ku kwezi, none ibyo byose ubu ngo yarabitakaje, ako kazi akora muri iki gihe, ngo ntashobora kwizagamira arenze 50.000Frw ku kwezi.

    Ati,”uyu mwaka wambereye mubi, ubu nari mfite umushinga wo gukomeza amashuri, nkanashinga urugo kuko iyo ngumana akazi nari mfite byarashobokaga, none ibyo byose byaranze,mu by’ukuri uyu mwaka, udusigiye ibibazo byinshi”.

    Nyamulinda Jean Claude,we ni umumotari,avuga ko uyu mwaka wa 2020,utaragera yumvaga uzaba ari umwaka w’igitangaza,ko uzaba ari umwaka w’amateka meza, ukazarangira ageze kuri mu iterambere,none ngo wajemo icyorezo, hazamo gahunda yo kuguma mu rugo, amafaranga arabura,ariko ngo afite icyizere ko umwaka utaba ibintu bizagenda neza,hakaza impinduka nziza,Covid-19 ikarangira,ibintu bigasubira uko byahoze, gusa ngo nitanarangira bo nk’abamotari biteguye gukomeza guhangana nayo bubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

    Dusengimana Viateur, nawe ni umumotari ukorera mu Mujyi wa Nyamata,ati,”Mbere iyo numvaga bavuga ngo ‘vision’ 2020 numvuga tugiye kwinjira muri Paradizo,none watubereye inyatsi,twumvaga tuzaba twarateye imbere, none nta terambere,kubera icyorezo cya Covid-19,uyu mwaka utubereye inyatsi.Njyewe nanawugizemo umwaku,Polisi yandikira mota yanjye kandi iparitse mu rugo,kandi ndayishyura kuko bansabaga ibimenyetso ko yari mu rugo nkabibura,nuko ndayishyura.2020 yambereye mbi iragatsindwa gusa”.

    Nsabimana Eric akora akazi ko gutunganya imisatsi mu Mujyi wa Nyamata, we avuga ko uyu mwaka yari ategereje kuwubonamo ibintu byinshi byiza,ariko ngo yari yiteze si byo yabonye.

    Yagize ati, “Njyewe navuga ko muri uyu mwaka napfuye gusa,none se niba nararyaga kuko nakoze, salon zigafunga urumva byari bimeze bite?,2020 wabaye umwaka mubi, ugoye,ariko muri byose turashimira ko dufite amahoro, tukagira n’ubuyobozi bwiza,kuko niba ntarabonye ibyo Leta yatanze ngo bitabare ba Nyakabyizi bari bashonje muri kiriya gihe cya ‘guma mu rugo’,hari abandi babibonye kandi birabafasha”.

    Mukarwego Elina,ni umuhinzi usanzwe, avuga ko uyu mwaka wabaye mubi nubwo, ubu yejeje ibishyimbo umuryango we ukaba udashonje,ariko ngo uko yumvaga bavuga ‘vision’2020 bitandukanye n’uko yayibonye.

    Ati “Uyu mwaka muri rusange wabaye mubi, nawe se, icyorezo gisize isi yose ihangayitse itya wigeze ucyumva?reba ubu turapfuka amazuru tugapfuka iminwa kugeza no ku bana bato, hari ikindi gihe wigeze ubyumva?,2020 ubaye umwaka w’ibibazo byinshi,ariko wenda icyorezo nikirangira umwaka utaha uzaba mwiza kurushaho”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bumvaga-muri-2020-bazaba-bameze-nk-abari-muri-paradizo-none-ngo-wababereye-inyatsi

  • Mu kabari cyangwa mu rusengero: Ni he wakura uwo muzubakana urugo rugakomera? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ndetse hari abantu benshi babihuza n’isenyuka ry’ingo rya hato na hato rimaze gufata indi ntera aho mu Rwanda imibare y’inkiko igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Gushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 19 ugereranyije n’umwaka wa 2017.

    Iyo bavuga ibi akenshi ahantu baba bavuga ngo ahantu umuntu atakura umugeni cyangwa umugabo ni nko mu : kabari, mu kabyiniro, ku mbuga nkoranyambaga, mu modoka cyangwa mu ndege mugenda… ibi byaje gutuma nibaza ubundi ahantu habugenewe umuntu yagombye kuba yahurira n’uwo bazubakana urwabo rugakomera.

    Ubundi n’ubwo bigaragara ko gutandukana kw’abashakanye kugenda kwiyongera cyane mu Rwanda, burya njyewe mbona Abanyarwanda benshi baba barabanye intego ari ukuzabana akaramata, ku buryo bamenye aho bazahurira n’uwo bazabana akaramata ari ho bakwerekeza bagategereza kugeza bahuye. Kuko hari n’ababona abagize ibyago bagatandukana kimwe n’abandi bose ukumva baravuze ngo « Ubundi se umukobwa n’umuhungu bahuriye hariya…bari kubaka uruhe rugo? » None se abavuga ibyo muba mugira ngo kare kose bahurire hehe?

    Akenshi abantu bumva ko hari ahantu runaka haba abantu b’inyangamugayo ku buryo uhakuye uwo mwazabana urwo rugo rwazaramba ugasanga abantu banafite amatsiko y’ahantu abitegura kurushinga bahuriye kugira ngo bumve ko urugo rwabo rufite amahirwe yo kuzaramba.

    Bamwe bagaragaza ko umuntu mwahuriye mu rusengero, mu kigo runaka gikomeye, mu rugo rw’inshuti zawe, mu mirimo itandukanye ikomeye… biba bisobanuye ko ari umuntu uhabwa amahirwe menshi yo kuba ari inyangamugayo. Nyamara njyewe mbona ntaho biba bihuriye kuko birashoboka ko mwahura n’umujura wagiye gusenga kandi inyangamugayo yagiye mu kabari.
    Mu Kinyarwanda baravuga ngo inshuti uyikura ku nzira. Ibi bisobanura ko ahantu hose ubundi wahahurira n’umuntu w’imfura mwarushinga rugakomera, kuko n’iyo haba ari ha hantu hakorerwa amabi gusa ntiwamenya impamvu yatumye ahaba.

    Ahantu hose icyaba kihakorerwa cyose mpamya ko haba hahuriye abantu beza n’ababi ku buryo bitakubuza kuhahurira n’umuntu muzima kandi mwahuza mukubaka urugo rugakomera. Kuko umuntu ni umutima ndetse na kamere ye. Wibihuza n’ahantu umubonye cyangwa muhuriye utanamenye impamvu ari aho hantu.

    Ubuzima bugira ukuri kwinshi ku buryo hari igihe umuntu yisanga aho atakagombye kuba kandi nta mahitamo afite. Ariko icyo mpamya ni uko umuntu akomeza kuba uwo ari we aho yaba ari hose. Birashoboka ko wasanga intama yayobeye mu ihene ukayitiranya n’ihene nyamara burya iba ikiri intama yisanishije n’ihene kuko ari zo biri kumwe.

    Ahantu hose ushobora kuhahurira n’umukobwa cyangwa umusore mwiza mwakundana kandi mugashinga urugo rugakomera mukazarambana ndetse mukazatandukanywa n’urupfu nk’uko abenshi babirahirira mu madini ku munsi wabo w’ubukwe. Bati “Icyo Imana yafatanyije ntihakagire ugitandukanya.” Niba wemera ko Imana ibera hose icyarimwe, bivuga ko na ha handi bamwe batekereza ko hatava umuntu muzima aba ahari kandi n’Imana iba ihari.

    Iyi nkuru ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/mu-kabari-cyangwa-mu-rusengero-ni-he-wakura-uwo-muzubakana-urugo-rugakomera

  • Col Irombe na Capt Rusine baherutse gufatirwa muri Congo boherejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Capt Rusine Jean Marie Vianney wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, RDF na mugenzi we bafashwe ku wa 7 Mutarama binyuze mu bikorwa by’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Congo uzwi nka Hibou Special Forces.

    Rusine yinjiye muri FLN mu 2018 nyuma yo kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda kubera guhamwa n’ibyaha by’ubujura. Yirukanwa yari afite ipeti rya Lieutenant.

    Col Irombe wari ushinzwe urukiko rwa gisirikari rwa FLN yavutse mu 1967,mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni Gakenke. Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Rwesero.

    Ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside ingabo za FAR zigahungira muri Congo, Irombe yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lubumbashi mu bijyanye n’amategeko. Mu mirimo yakoze harimo kuba Komiseri mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col.Bigaruka.

    Ifatwa ry’aba bagabo ryakurikiwe n’urupfu rwa Lt.Col Butera Didier wari umujyanama muri FLN wishwe n’ingabo za Congo.

    Imirwano imaze hafi icyumweru ihanganishije ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za CNRD/MRCD ahitwa Muzimu na Kigoma ho muri Uvila, muri Kivu y’Amajyepfo imaze kugwamo abarwanyi ba FLN bagera kuri 36 ndetse n’ibirindiro by’izo nyeshyamba bikaba bimaze kwigarurirwa n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kuva abayobozi bakuru ba FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka ‘sebuja’ bafatwa, ahazaza hawo kimwe n’ah’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hakomeje kujya mu kaga kuko abayigize badasiba gupfa no gufatwa umunsi ku wundi.

    Col Irombe yoherejwe mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-irombe-na-capt-rusine-ba-fln-boherejwe-mu-rwanda

  • MINAGRI yafatiye ingamba indwara y’Uburenge yongeye kugaragara mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana ryo ku wa 06 Mutarama 2021, rirasaba abantu bose by’umwihariko aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa muri uwo Mudugudu.

    Iri tangazo rivuga kandi ko ashingiye ku itegeko no 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, ashingiye nanone ku miterere y’iyo ndwara n’uko yanduza vuba, mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara y’uburenge, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, aramenyesha abantu bose, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ko ingendo z’amatungo (inka, ingurube, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa n’ibindi) ko zihagaritswe mu karere ka Kayonza kose.

    Umukozi w’Akarere ka Kayonza uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Muhayimana Cyprien, avuga ko ibimenyetso by’indwara y’uburenge byari bimaze ibyumweru bibiri bigaragaye mu nzuri enye zegeranye zo muri uwo mudugudu wa Mucucu.

    Avuga ko bataramenya aho bwaba bwaraturutse. Avuga ko ikihutiwe ari ugufata amaraso ajyanwa muri Laboratwari ikaba ari na yo yagaragaje ko ari uburenge.
    Icyakurikiyeho ngo amatungo yose yo muri ako gace yarakingiwe.
    Ati “Amatungo yose twamaze kuyakingira ariko n’ubundi turakomeza gukurikirana.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko inka 54 ari zo zimaze gukurwa mu bworozi kubera kugaragaraho indwara y’uburenge. Asaba aborozi gukurikirana amatungo yabo no kumenyesha inzego z’ubuvuzi bw’amatungo igihe babonye hari icyahindutse ku buzima bw’amatungo yabo.

    Agira ati “Ntitwamenya aho indwara yaturutse ariko inka 54 zagaragaweho ibimenyetso by’uburenge zamaze gukurwa mu bworozi. Gusa aborozi turabasaba gukurikirana amatungo yabo babona hari ikidasanzwe ku buzima bwayo bakamenyesha abavuzi bayo.”

    Mu itangazo rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo ku wa 06 Mutarama 2021, yibukije ko umuntu wese uzakora ibinyuranyije n’amabwiriza yatanze yo gukumira uburenge ko azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134 na 159 zo mu itegeko no 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.

    Indwara y’uburenge yaherukaga kugaragara mu matungo mu Ntara y’Iburasirazuba muri Kamena 2020 aho ku wa 24 uko kwezi hahagaritswe ingendo z’amatungo mu mirenge ya Gahini, Mwili na Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga mu Karere ka Kirehe.
    Icyo gihe nabwo ntihatangajwe aho ubwo burenge bwaturutse.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/minagri-yafatiye-ingamba-indwara-y-uburenge-yongeye-kugaragara-mu-rwanda