Tag: featured

  • Iganze Gakondo mu rugamba rwo gukundisha isi umuco nyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iganze Gakondo ngo ihishiye byinshi Abanyarwanda
    Iganze Gakondo ngo ihishiye byinshi Abanyarwanda

    Baherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ishyamba’ ndetse bahita bashyira hanze indi ndirimbo yabo yitwa ‘Gakondo Yacu Iganze’ bakaba bavuga ko bakataje mu gufasha abakunda u Rwanda gukunda imbyino gakondo n’indirimbo z’umwimerere w’Abanyarwanda.

    Uhagarariye Iganze Gakondo, Niganze Lievin avuga ko ari urugamba batangiye kandi ko batangiye kubona imbuto zarwo.

    Yagize ati “Burya abantu bakunda imbyino n’indiirimbo gakondo ariko ntibagira umwanya wo kubona aho babibona ngo babikunde, twebwe turashaka kubikora duciye mu miyoboro yose y’itangazamakuru ku buryo Abanyarwanda n’abakunda injyana gakondo bazisanga bafite impamba ihagije mu kuyikunda”.

    Iganze Gakondo igizwe n
    Iganze Gakondo igizwe n’abasore bahamiriza neza barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)

    Lievin kandi asaba abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamakuru muri rusange gufata uyu mwanya bakajya bacuranga imbyino gakondo atari mu bitaramo gusa no mu ndirimbo zisanzwe kugira ngo abazikunda bazumve kenshi n’abatazizi bazimenye.

    Yagize ati “Ntabwo indirimbo gakondo cyangwa se imbyino gakondo birebwa mu bitaramo gusa ni byiza ko n’abanyamakuru badufasha zigacurangwa kenshi kandi ndizera ko akeza kigura ni ukubakangura gusa kuko gakondo yo ubwayo iraryoshye”.

    Lievin asanga Abanyarwanda bakwiye gufata iya mbere bagashyira imbere icyo yita irangamuntu y’Abanyarwanda ikamamara ku isi yose.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/iganze-gakondo-mu-rugamba-rwo-gukundisha-isi-umuco-nyarwanda

  • Mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje hanze imboga n’imbuto bifite agaciro k’asaga miliyoni 63 Frw – #rwanda #RwOT

    Imibare ya NAEB igaragaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 87,247 byiganjemo imboga ndetse n’indabo byose bifite agaciro ka $63,707, ni ukuvuga asaga miliyoni 63 Frw.

    Mu bihugu byoherejwemo ibikomoka ku mboga n’imbuto harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, Koreya ya Ruguru n’u Buholandi.

    NAEB itangaza ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 wasoje u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 31,788 z’indabo, imboga n’imbuto byinjije amadolari ya Amerika miliyoni 28.7, akabakaba miliyari 27 Frw.

    Mu mwaka wa 2020 ubuhinzi buri mu nzego zagerageje guhangana n’ingaruka za COVID-19, muri rusange mu Rwanda ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije akabakaba miliyari 419 Frw.

    U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete y’Ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ya Carrefour yo gutangira kohereza imbuto zo mu Rwanda mu maguriro atandukanye ya Carrefour hirya no hino.

    Iri soko rishya ryitezweho gufasha abahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze; rizibanda ku matunda, imineke, inanasi na avoka.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, nyuma yo gufungura iryo soko, yashimiye ubuyobozi bwa Carrefour bwahaye ikaze imbuto zo mu Rwanda, yizeza abakiliya b’iyo sosiyete umwimerere n’uburyohe bwazo.

    Mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje hanze imboga n’imbuto bifite agaciro k’asaga miliyoni 63 Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-cyumweru-kimwe-u-rwanda-rwohereje-hanze-imboga-n-imbuto-bifite-agaciro-k

  • Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwafatiwe mu nzu y’umuturage rwayihunduye nk’akabari, iyo nzu ihereye mu Mudugudu wa Kanserege Akagari ka Kanserege Umurenge Kagarama. Ubusanzwe iyi nzu ba nyirayo baba hanze y’Igihugu ikaba yarasigayemo abana babo batatu. Urubyiruko rwari ruyiteraniyemo rwaturutse mu mirenge itandukanye y’uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange yavuze ko gufatwa k’uru rubyiruko rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 byaturutse k’ubukangurambaga bakora umunsi ku munsi.

    Yagize ati “Kugira ngo tumenye ko uru rubyiruko ruteraniye muri iyi nzu ni amakuru twahawe n’abaturage bamaze kumva neza akamaro k’ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19. Nibo baduhamagaye batubwira ko muri urwo rugo bumvamo urusaku rw’abantu barimo kunywa banabyina; bakimara kuduha amakuru rero twafatanyije na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano muri uyu Murenge tuza kubafata.”

    Umutesi yakomeje avuga ko uru rubyiruko ibikorwa rwakoze ari ibintu bibabaje kandi bigayitse kuba birengagije amabwiriza n’ingamba Leta yirirwa ikangurira abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ati “ Ubu dufite urubyiruko rurimo gufatanya n’ubuyobozi ruharanira ko amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi yubahirizwa, mu gihe aba barimo bacungana n’ubuyobozi kugira ngo barenge ku mabwiriza, ni ibikorwa bigayitse cyane bikwiye kwamaganwa na buri wese.” Yashimiye abaturage batanze amakuru arushaho kubakangurira kwirinda Covid-19 no kuba buri wese yagira uruhare rwo gutanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bahawe amakuru ko mu rugo rw’umuturage hahinduwe akabari abantu barayemo banywa babyina bagacyesha ijoro.

    Yagize ati “Ntabwo byemewe guhindura urugo akabari kimwe no gukoreramo n’ibindi birori ibyo ari byo byose bihuriza abantu hamwe. Tubivuga kenshi twibutsa abaturarwanda ko ibirori bibujijwe mu ngo kimwe n’ahandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ntabwo Polisi yajya kuri buri rugo rwa buri muntu ariko abarenga ku mabwiriza bamenye ko hari abantu baturanye baduha amakuru, bakwiye kumenya no kuzirikana ko uwububa abonwa n’uhagaze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ubwo Polisi yajyaga gufata uru rubyiruko rwari rwaraye mu birori harimo bamwe muri bo babatutse ntibashake no kumva ibyo bababwira.

    Yagize ati “Ntabwo byemewe gutuka Abapolisi cyangwa ngo ubasuzugure mu gihe bari mu kazi bashinzwe. Nibigenzurwa bagasanga abo bantu batukanye bazakurikiranwa bahanwe hakurikijwe amategeko uko abiteganya.”

    CP Kabera yavuze ko uru rubyiruko rwari ruvuye ahantu hatandukanye bityo hashobora kuba harimo uwanduye akaba yakwanduza bagenzi be n’abo bakanduza abandi, aha akaba yibukije abaturarwanda ko bakwiye kubahiriza gahunda ya guma mu Mujyi wa Kigali, guma mu Karere utuyemo ikindi abantu bakirinda ingendo zitari ngombwa n’amakoraniro abahuza n’abandi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego za Leta yo kurwanya Covid-19. Yavuze ko abafashwe bahabwa ibihano hakurikijwe amabwiriza uko abiteganya yo kurwanya Covid-19

    Umwe muri uru rubyiruko rwafashwe yavuze ko barenze ku mabwiriza yashyizweho aboneraho kugira inama bagenzi be kwirinda kurenga ku mabwiriza ashyirwaho na Leta kuko bashobora kuhandurira Covid-19 ibyari ibyishimo bikabaviramo umubabaro.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kicukiro-abagera-kuri-17-bafashwe-bakora-ibirori-urugo-baruhinduye-nk-akabari

  • Miliyoni 280 Frw zibwe n’abajura bakoresha ikoranabuhanga mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Uku kwiyongera ku bujura bukoresha ikoranabuhanga ahanini byaturutse ku kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye birimo kwishyura, kubitsa no kubikuza.

    Imibare ya BNR igaragaza ko hagati ya Mutarama na Nzeri 2020, hagaragaye ibikorwa by’ubujura bukoresha ikoranabuhanga 141, byibiwemo agera kuri miliyoni 371Frw, miliyoni 89Frw zikabasha kugaruzwa mu gihe izindi 280Frw zo zibwe burundu.

    Mu mwaka wari wabanje wa 2019 mu mezi nk’aya ho hari hamaze kuguragara ibi bikorwa by’ubujura 102, byibiwemo agera kuri miliyoni 447Frw, agera kuri miliyoni 166Frw abasha kugaruzwa.

    Bumwe mu buryo BNR igaragaza bwakoreshejwe mu kwiba aya mafaranga mu 2020 harimo guhamagara no kwandikira umuntu bakamutekera imitwe kugeza atanze imibare y’ibanga n’imyirondoro ishobora gutuma abajura bagera ku habitse amafaranga ye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ubundi buryo bukoreshwa ngo ni amayeri yo gukora swap ya Simcard y’umuntu bigize nk’aho bayitaye.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (NCSA) Ghislaine Kayigi yabwiye The NewTimes ko uko abantu bagenda bitabira gukoresha ikoranabuhanga bibashyira mu byago byo guhura n’ubujura burikorerwaho, ariko yemeza ko hari ibyakozwe mu rwego rwo kwirinda ubujura nk’ubu.

    Kayigi yavuze ko ibigo bitandukanye bikwiye kugira imyumvire yo gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’ikoranabuhanga ryabyo, kuko ari byo bizabifasha gutanga serivisi zabyo mu buryo bwuje umutekano.

    Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byarushijeho kwiyongera igihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bya Guma mu rugo.

    Kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2020 hibwe miliyoni 25.9Frw mu birego 39 RIB yakiriye, mu mezi atatu yakurikiyeho umubare w’aya mafaranga yibwa wiyongereyeho 72% agera kuri miliyoni 44.6Frw. umubare w’ibi byaha nawo warazamutse uva kuri 39 ugera kuri 89.

    Aba ni bamwe mu bantu RIB yafashe muri Nyakanga 2020 bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-bukoresha-ikoranabuhanga-bwarushijeho-gufata-indi-ntera-mu-2020-hibwe

  • Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashingiwe ku mibare, Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu mpera z’icyumweru cya Noheli abantu babarirwa mu bihumbi 56 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, mu gihe impera z’icyumweru cyari cyabanje hari hafashwe ibihumbi 51.

    Kuva tariki 4 Mutarama 2021 inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo zigomba guhagarara kuva saa mbiri z’ijoro ndetse abantu bagahagarika ibikorwa saa kumi n’ebyiri kugira ngo bitegure gutaha mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kuboneka mu barwayi benshi mu Rwanda.

    Raporo ya Polisi iragaragaza ko umubare w’abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 wagabanyutse ku gipimo cya 50.2%.

    Raporo ya Polisi y’u Rwanda ishingiye ku bikorwa byabaye hagati y’italiki ya 29 Ukuboza 2020, taliki ya 4 Mutarama 2021 n’ibikorwa byabaye hagati y’italiki ya 5 na tariki ya 8 Mutarama 2021, igaragaza ko abantu ibihumbi 48,263 bagaragaye mu cyumweru cya tariki ya 29.

    Iyi raporo igaragaza ko hagati ya taliki ya 5 n’iya 8 Mutarama habonetse abantu ibihumbi 24,026 bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu cyumweru cya tariki ya 4 Mutarama abantu ibihumbi 46, 947 bafashwe batambaye agapfukamunwa, batubahirije guhana intera hagati yabo, mu gihe hafashwe Imodoka 616, Moto 415 n’amagare 285 byafashwe mu bikorwa byo kugenzura abatubahirije amasaha yo kuba bageze aho bataha.

    Ikomeza ivuga ko taliki ya 5 kugera tariki ya 8 hafashwe abantu 23,647, naho umubare umubare w’imodoka wageze kuri 162, moto 177, n’amagare 40.

    CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko iri gabanuka ry’abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ryatewe n’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye taliki ya 04 Mutarama 2021.

    Agize ati “Abanyamaguru barenga ibihumbi 6,700 ni ikigereranyo cy’abantu bafatwaga mu gihugu hose mbere y’italiki ya 04 Mutarama 2021, ariko guhera taliki ya 5 Mutarama umubare w’abarenga ku mabwiriza waragabanyutse bagera ku kigereranyo cy’abantu ibihumbi 5,900.”

    CP Kabera avuga ko imodoka zagabanyutse kuva ku kigero cya 88% kugera kuri 40% ku munsi , moto ziva kuri 59% zigera 44%, mu gihe amagare yavuye kuri 40% kugera kuri 10% ku munsi.

    Kugabanuka kw’iyi mibare umuvugizi wa Polisi avuga ko byetewe no gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba “18h” amasaha yo guhagarika ingendo akagera bageze mu ngo.

    “Iri gabanyuka ry’abarenga ku mabwiriza ryaturutse ku bikorwa by’ubucuruzi bisigaye bifungwa guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bikagerwaho ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego twavuga abanyerondo, urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, Urubyiruko rw’abakorerabushake n’abayobozi mu nzego z’ibanze.”

    Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo cya COVID-19 mu Rwanda kugera tariki ya 10 Mutarama 2021 ugera ku 9,461, umubare w’abamaze gukira ni 6,956 bangana na 73.5 % by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, naho abakirwaye ni 2,387, mu gihe abamaze kubura ubuzima ari 118, naho ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda ni 765,086.

    Ku isi abantu bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 babarirwa muri miliyoni 90, ibihumbi 381 na 294, naho abo kimaze guhitana abantu babarirwa muri miliyoni 1, ibihumbi 939 na 210, mu gihe abamaze gukira ari miliyoni 64, ibihumbi 638 na 930.

    Ishami ry’umuryango wabibumbye rigaragaza ko hakirwaye abantu miliyoni 23, ibihumbi 803 na 154, muri bo abarembye ni 108,475 bangana na 0.5%.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/umubare-w-abarenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-waragabanutse

  • Abasaga miliyoni bazatora bwa mbere mu matora y’inzego z’ibanze azakoreshwamo miliyari 3.5 Frw – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 27 Ukwakira 2020, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze azaba muri Gashyantare na Werurwe 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Imibare ya NEC igaragaza ko mu matora y’inzego z’ibanze yabaye mu 2016, abatoye bari 6 469 037, mu gihe matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2018, abatoye bari 7 172 612. Abari kuri lisite y’agateganyo nk’abazitabira amatora ateganyijwe ku wa 20 na 22 Gashyantare 2021 ni 7 856 406.

    Abantu barenga miliyoni 1.3 nibo bagiye kwitabira amatora y’inzego z’ibanze ku nshuro ya mbere naho abagiye gutora bwa mbere bakaba barenga gato ibihumbi 600.

    Mu kiganiro na RBA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles yavuze ko nubwo umubare w’abazatora wiyongereye ariko ingengo y’imari izakoreshwa muri aya matora yaragabanyutse.

    Yagize ati “Uko imyaka igenda ishira niko abaturage bitabira amatora, biyongera ni nako ingengo y’imari ikwiriye kuba yiyongera ariko kubera ko igihugu kiba gifite ibindi bintu bigamije guteza imbere abaturage, amatora ntagomba kuba umutwaro ku mufuka w’igihugu.”

    Munyaneza yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa muri aya matora ateganyijwe mu kwezi gutaha ari miliyari 3.5Frw mu gihe ayakoreshejwe mu matora y’Abadepite yo mu 2018, yari miliyari 5Frw.

    Gusa kubera ko iyi ngengo y’imari yateguwe mu 2019, hatarabaho icyorezo cya COVID-19, ngo ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari ibikoresho birimo za imiti isukura intoki izashyirwa muri buri cyumba cy’itora, amazi abantu bakaraba n’ibindi bijyanye n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Ati “Iyi ngengo twayiteguye mu 2019, ntabwo twari tuzi ko coronavirus izaza, mu rwego rwo kugira ngo twirinde iki cyorezo rero ishobora kwiyongera cyane ko n’ibyumba by’itora bizava ku bihumbi 16 twakoresheje mu 2016 bikagera hafi ku bihumbi 17.”

    Amatora mu bihe bya COVID-19?

    Kuva kuwa 11 Mutarama 2021, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere ku mwanya w’Abajyanama rusange, hamwe n’abajyanama b’abagore bagize 30%.

    Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kandidatire zizatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda guhererekanya impapuro.

    Prof Kalisa avuga kandi ko no mu gihe cy’amatora ateganyijwe kuwa 20 na 22 Gashyantare, ingamba zo kwirinda icyorezo zizakomeza kubahirizwa ndetse n’ibyumba by’itora biteganya kongerwa.

    Ati “Ahatorerwaga tuzareba niba hahagije ubu abakozi bacu bari bagiye hirya no hino kugenzura kugira ngo barebe ahagutse ku buryo ahatorerwa hiyongera cyangwa ibyumba by’itora.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi abantu bajyaga batora biganirira, begeranye ariko ubu ni ingamba twafashe, tuzagerageza guhuriza abantu hamwe ahantu hatarenze abo hashobora kwakira ku buryo buri muntu azahana intera ya metero n’undi. Bizagerageza kubahirizwa ariko tutiroshye mu bwandu bwa covid19.”

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubugetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel yashimangiye ko amatora ahuza abantu benshi agomba kubera ahantu hafunguye hatuma abantu bategerana.

    Ati “Ikindi tuzaba dufite urubyiruko rw’abakorerabushake, hazaba hari ahantu ho gukaraba intoki ndetse bareba ko abantu bahana intera. Ku rwego rw’Umurenge n’Akagari bo bariteguye ku buryo aya matora azakorwa neza, hirindwa Coronavirus.”

    Mu zindi mpinduka zizagaragara muri aya matora ni uko abantu batazasabwa amakarita y’itora cyane ko nko mu midugudu abaturage batora bajya ku mirongo, Muri za Njyanama z’uturere nibwo hazaba hari lisiti y’abatora.

    Ibisabwa utora cyangwa utorwa

    Ingengabihe ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko ku wa 20 Gashyantare hazatorwa Abagize Njyanama z’Imidugudu, mu gihe hagati ya tariki 20-22 kuzamuka hazaba hatorwa za Njyanama z’utugari n’Imirenge, aba batorwa baturutse ku midugudu.

    Tariki 5 Werurwe nibwo hazatorwa abagize Biro ya Njyanama z’Uturere ndetse n’Abagize Komite Nyobozi [Meya n’abamwungirije]. Amatora y’inzego z’ibanze ni ayegereye abaturage niyo mpamvu amatora azabera mu Rwanda gusa.

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko abemerewe gutora ari Abanyarwanda bose bafite imyaka 18 y’amavuko badafite imiziro iyo ariyo yose.

    Ni mu gihe utorwa we agomba kuba ari Umunyarwanda w’inyangamugayo atarakoze ibyaha bikomeye bituma bafungwa amezi arenga atandatu bagomba kuba kandi batarishe abantu, batarashinjwe Jenoside cyangwa batarayigizemo uruhare rugaragara. Ikindi agomba kuba atarirukanywe mu kazi ka leta.

    Ku bashaka gutanga kandidatire ku mwanya wiyamamarizwa bikorwa mu nyandiko yohererezwa umukozi wa Komisiyo ku rwego rw’Akarere.

    Ushaka gutanga kandidatire ku mwanya w’ubujyanama ku rwego rw’Akarere, agomba kuba ari Umunyarwanda, afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko, atazitiwe n’imwe mu ngingo z’itegeko ngenga.

    Inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina y’umukandida igihe n’aho yavukiye, umurimo akora n’aho aba, umwanya yiyamamariza.

    Inyandiko itanga kandidatire iherekezwa n’ibyangombwa birimo fotokopi y’ikarita ndangamuntu cyangwa iy’ikindi cyemezo kigaragaza ko ari Umunyarwanda gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha, fotokopi y’impamyabumenyi cyangwa iy’impamyabushobozi iriho umukono wa Noteri, amafoto abiri magufi y’amabara, icyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe cyangwa yafunzwe n’icyo yafungiwe, kitarengeje amezi atandatu gitangwa n’urwego rw’Igihugu rubifitiye ububasha.

    Amatora y’inzego z’ibanze yaherukaga kuba mu 2016

    Perezida wa NEC Prof Kalisa Mbanda yavuze ko imyiteguro y’amatora irimbanyije

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora yagabanyutse

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc Dusengiyumva Samuel yavuze ko abaturage bamaze igihe bigishwa kwirinda Coronavirus ari nayo mpamvu mu matora bazitwara neza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-miliyoni-bazatora-bwa-mbere-mu-matora-y-inzego-z-ibanze-azakoreshwamo

  • Umubano uhamye wa Polisi y’u Rwanda n’Abaturage ba Centrafrique (Video) – #rwanda #RwOT

    Ibyo bikorwa bihuza Polisi y’Igihugu n’abaturage si mu Rwanda biri ahubwo n’aho aba bashinzwe umutekano bagiye gukorera basa n’ababyimukana. Iyo ugeze mu Mujyi wa Bangui, aho watambuka hose ubona ikirango cy’u Rwanda, yaba ibendera ry’igihugu ku mpuzankano y’umusirikare cyangwa se ku mupolisi.

    Nko ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’i Bangui, mu maduka abiri ahari, rimwe ririmo ibendera ry’u Rwanda, wanatambuka mu mujyi ugahura n’abantu bazi nk’indamukanyo zo mu Kinyarwanda.

    Mu masoko y’i Bangui ushobora kuhagera ukagira ngo uri mu Rwanda neza kuko abantu baba bacuruza imyenda mu Kinyarwanda, bahamagara abantu mu Kinyarwanda ukumva umwe ati “Afande Afande, Igihumbi igihumbi”. Bazi ko buri munyarwanda uri muri kiriya gihugu ari Afande, kandi ko yoherejwe n’umuntu bakunda witwa “Kagame”.

    N’iyo uganiriye n’umuyobozi uwo ariwe wese muri iki gihugu usanga afata abashinzwe umutekano b’u Rwanda mu buryo bwihariye kandi bw’icyubahiro. Hari umwe mu baminisitiri bakomeye bo muri Centrafrique waganiriye na IGIHE akavuga ko yifuza ko abamurinda baba abanyarwanda.

    Mu gace ka “Arrondissement 8” kari i Bangui mu Mujyi, abahatuye bari bamaze imyaka myinshi batabona amazi, bisaba gukora urugendo rurerure kandi n’aho bayabonye bakayagura amafaranga menshi, ubu iyo mibereho yabaye amateka nyuma y’uko bafashijwe n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

    Bashyiriweho ivomero. Umwana w’imyaka 11 waganiriye na IGIHE ari kuri iryo vomero, yavuze uburyo mbere yakundaga gusiba ishuri inshuro nyinshi kubera urugendo yakoraga agiye gushaka amazi, ariko ubu byarahindutse.

    ACP Safari Uwimana ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique, yabwiye IGIHE ko bene ayo mavomo yakozwe ari atatu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui.

    Ati “Aya mavomo atatu twayakoranye na Minusca, yadutwaye ibihumbi 50 by’amadolari, (miliyoni hafi 50 Frw), ni amafaranga twahawe na Minusca ariko nitwe twatangije igikorwa, tugenda tuyashyira mu baturage dukorana nabo. Ibi biri mu mubano mwiza w’abaturage na Polisi y’Igihugu ku buryo ahantu hose uca usanga batwiyumvamo kandi bakadufata neza kuko twagiye tubakemurira ibibazo bimwe na bimwe mu buzima bwabo busanzwe.”

    Mu Mujyi wa Bangui, Abapolisi b’u Rwanda bakora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, bakora uburinzi mu masaha y’umugoroba ku nyubako z’abayobozi bamwe na bamwe ndetse bakanabaherekeza mu ngendo zabo za buri munsi.

    Muri Minusca hari Abapolisi b’u Rwanda 450 bari mu byiciro bitatu; kimwe gikorera mu Mujyi wa Bangui, icya kabiri ni icy’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bo muri Centrafrique mu gihe icya gatatu gikorera mu gace kitwa Kaka Bandoro ku mupaka wa Tchad.

    Aho Kaka Bandoro ni mu bilometero 345 uvuye i Bangui, haherutse koherezwa Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Centrafrique mu mpera z’umwaka ushize zigamije gucungira umutekano abo bapolisi. Hafi aho hari agace kagabwemo igitero ku Ngabo z’u Burundi ziri muri Centrafrique maze iz’u Rwanda zirahagoboka.

    Abapolisi b’u Rwanda bifashisha ibifaru mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Mujyi wa Bangui n’ahandi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubano-uhamye-wa-polisi-y-u-rwanda-n-abaturage-ba-centrafrique-video

  • Abaporoso bahinduye isura yo mu Giporoso: Dore uko hasigaye hasa (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu banyura mu Giporoso muri iyi minsi babona ko hagenda hahindura isura umunsi ku wundi.

    Akajagari k’inyubako zishaje cyane cyane iz’ubucuruzi katangiye kugabanuka kubera gahunda ihari yo kuvugurura inyubako zihamaze igihe kirekire.

    Nk’uko babaye aba mbere kugera muri aka gace, abagize Itorero Anglican ni na bo bafashe iya mbere mu kwitabira gahunda yo kuvugurura inyubako zishaje mu Giporoso.

    Reba uko mu Giporoso hasigaye hasa muri iyi Video:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaporoso-bahinduye-isura-yo-mu-giporoso-dore-uko-hasigaye-hasa-video