Tag: featured

  • Gisagara: Ihuriro ry’inararibonye ryaciye amakimbirane mu ngo i Kibayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Kibayi bashyizeho uburyo bwo kwikemurira amakimbirane
    Muri Kibayi bashyizeho uburyo bwo kwikemurira amakimbirane

    Umusaza Benedigito Ntamwete w’imyaka 84, umwe mu bagize iri huriro mu Kagari ka Kibayi, avuga ko aho bamenye hari amakimbirane bajyayo ari isinda ry’abantu bakuru bane cyangwa batanu.

    Agira ati “Tujya ku muturage ubanye nabi n’umugore, tukabahanura tubereka ingero z’uko natwe dushaje hari ibibazo twanyuzemo, ariko abakuru bakadufasha kubikemura, ari na byo dukesha kuba dusazanye n’abagore bacu. Turabigisha bakagera aho bumva, nyuma y’icyumweru tukazasubirayo, tugasanga ibibazo byarakemutse.”

    Yungamo ati “Baratwubaha, bakatubwira ibyo bapfa, tukabigisha nk’uko umubyeyi yigisha abana, bigakemuka pe. Twarabikemuye, kandi nta ngo zikirwana hano iwacu.”

    Alexis Ntabeshya w’imyaka 69 na we uri mu ihuriro na we ati “Baratwumvira kuko basanze n’abo twahereyeho nta gihano twabahaye, ahubwo twarabigishije hanyuma tukajya no kubasura. Babona yuko icyo twebwe tugamije ari ukwigisha.”

    Ntamwete anavuga ko abo bafasha gukemura ibibazo by’amakimbirane atari abadafite ababyeyi gusa, kuko usanga hari n’ababafite ariko na bo nta nama bagira abana kuko na bo baba batabanye neza.

    Francine Uwitonze na Jean Damascene Mbogamiyehe ni bamwe mu batuye I Kibayi bahoraga bakimbirana mu rugo rwabo, bakaza kubicikaho babikesha inama z’inararibonye zigize Ihuriro Umuturage ku isonga.

    Bavuga ko n’ubwo bahoraga mu buyobozi, kwiyunga byari byarananiranye, ariko ko inama bagiriwe n’abasaza zatumye babasha kwiyunga kuko bazanye n’ababyeyi babo, bakavuga ukuri ku bibashyamiranya, bakaza gusanga ahanini bituruka ku izima rya buri wese, hanyuma bakemera gucisha makeya buri wese ku ruhande rwe.

    Uwitonze agira ati “Mbere ntitwumvikanaga n’umugabo kuko hari ibyo yanshyiragaho numva ntashoboye. Ubu turagendana kuko hari imyitwarire naretse, ariko na we ibyo yanshyiragaho ntashoboye yemeye kubireka.”

    Mbogamiyehe na we avuga ko kuba barabashije kwiyunga ahanini ari uko umugore atamujyanye aho bamuhanisha itegeko, kuko ibihano ubwabyo byatumaga barushaho guhangana.

    Akomeza agira ati “Mu basaza nta gihano kibaho. Baravuga bati dore twarababyaye muri abana bacu, none kuko twazubatse twarabareze, namwe nimugire umuco wo kurera neza abo mubyaye.”

    Mbogamiyehe kandi, ahereye ku byo abona byatumaga atamerana neza n’umugore we, agira inama bagenzi be bakirangwa n’amakimbirane agira ati “icya mbere gitera amakimbirane ni ugupingana. Abantu bose baba bakwiye koroherana, umugabo akabona ko uwo yashatse atari inka, n’umugore akabona ko uwo yashatse atari inka atari n’ihene.”

    Damien Sibomana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa ari na wo uherereyemo Akagari ka Kibayi, avuga ko Ihuriro Umuturage ku isonga rigizwe n’abantu bakuze bagiye batoranywa mu masibo babarizwamo, ariko bagakorera mu tugari batuyemo.

    Rikemura ibibazo by’amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore no hagati y’abana n’ababyeyi, ndetse n’ibibazo bijyanye n’amasambu cyane cyane ibyo kurengerana. Ngo ritandukanye n’abunzi kuko bo bifashisha amategeko, ihuriro ryo rigakoresha kuganiriza abantu, babereka n’ingero.

    Anavuga ko ryatangijwe mu ntangiriro z’umwaka 2020 mu Mirenge igize Umurenge wa Mugombwa wose, ariko ngo urebye aho ryamaze gutanga umusaruro ku buryo bugaragara ni muri Kibayi, kuko ngo amakimbirane mu ngo yahacitse burundu.

    Umurimo rikora ngo wanatumye ibibazo bakira ku murenge bigabanuka. Ati “Ritaratangira, ku murenge nashoboraga kwakira ibibazo by’abaturage bitari munsi y’icumi, mu cyumweru. Ariko ubungubu nshobora kumara n’amezi ane, nta muturage uranzanira ikibazo.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-ihuriro-ry-inararibonye-ryaciye-amakimbirane-mu-ngo-i-kibayi

  • Rwamagana: Umugore yahiriye mu nzu, umugabo yicwa atemwe na basaze be – #rwanda #RwOT

    Ni amahano yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba barabyaranye abana babiri, ngo bakundaga kugirana amakimbirane akenshi bakungwa mu nama z’imidugudu, abaturage bavuga ko bari bamaze igihe buri umwe aba ukwe ariko ngo muri iyi minsi bari bariyunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Ati “Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n’amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka.”

    Gitifu yakomeje avuga ko bahise bahamagara imbangukiragutabara mu gihe irimo kuza yenda kuhagera ngo hahise haza abasore babiri bafite umujinya bafite n’imihoro.

    Ati “Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

    Gitifu yakomeje avuga ko mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko uretse gutema uwo mugabo ngo yanatemye nyina w’uwo musore mu bitugu.

    Ababjijwe niba abo basore atari bo batwitse iyo nzu yabihakanye avuga ko baje nyuma ngo baza bavuga ko uwo mugabo ariwe baje kwica ngo kuko nawe yabiciye mushiki wabo, ngo bakaba babikoze bihimura. Ngo inzu yari yamaze gushya kare na mushiki wabo yahiriye mu nzu.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu yahiye ngo hari harimo abana batatu barimo babiri b’uyu muryango ariko ngo bose nta n’umwe wagize icyo aba.

    Ati “ Abana bari bari mu nzu ni batatu barimo babiri babyaye n’undi umwe wari waje kubasura bose twabakuyemo ari bazima nta na kimwe babaye, ibyangiritse bindi twabonye ni imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.”

    Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gukoresha inama abaturage babahumurize ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyateye inkongi y’umuriro.

    Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Ati “Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu wa Umurinzi mu ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”

    Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w’i Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu ndetse ko yanakomerekeje Mukakalisa Annonciata.

    Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge​ wa Munyiginya, Umudugudu w’Umurinzi mw’ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri.

    Iperereza nokwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.

    Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) January 12, 2021


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yahiriye-mu-nzu-umugabo-yicwa-atemwe-na-basaze-be

  • Kudashingira ku byiciro by’ubudehe byatumye abasaba kwiga muri kaminuza biyongera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mwaka abanyeshuri basaba kwiga muri kaminuza bariyongereye cyane
    Uyu mwaka abanyeshuri basaba kwiga muri kaminuza bariyongereye cyane

    Ibyo ni ibitangazwa nyuma y’aho abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri 2019 babwiwe kwandika basaba imyanya muri ibyo bigo ndetse n’inguzanyo izabafasha kwisha, nyuma y’igihe kinini bategereje kubera Covid-19.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe amashuri muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Emile Bienvenu, agaruka ku mibare y’abasabye kwiga muri iyo kaminuza akanagereranya n’abari basanzwe basaba kuyigamo mu myaka ishize.

    Agira ati “Uyu mwaka watubereye umwaka udasanzwe, byagaragaye ko twagize abanyeshuri benshi basabye ugereranyije n’imyaka yatambutse kuko ubusanzwe twakundaga kugira abari hagati ya 11,000 na 13,000 ariko bari batararenga 17,000. Uyu mwaka abasabye kwiga muri UR bose ni bakabakaba 26,000”.

    Ati “Nyuma yo gusesengura ubusabe bwabo twasanze abagera ku 19,000 ari bo bujuje ibisabwa. Ariko turebye amashami basabye kwigamo ndetse tukanagendera ku bushobozi dufite bwo kubakira, twahaye imyanya abagera ku 10,000”.

    Muri RP na ho abasabye kwiga ngo babaye benshi ku buryo butari bwitezwe, nk’uko bitangazwa na Ir Rita Mutabazi Clemence, umuyobozi mukuru ushinzwe amasomo muri icyo kigo.

    Ati “Uyu mwaka natwe twagize abanyeshuri benshi basaba kwiga muri RP kuko abasabye bose ari 11,243 mu gihe abujuje ibisabwa kandi tunafitiye ubushobozi bwo kubakira ari 3.501 ari na bo twasabiye inguzanyo. N’ubusanzwe twakiraga abanyeshuri bari hagati ya 3,000 na 3,500 ariko uyu mwaka bariyongereye cyane”.

    Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko mu byateye iryo zamuka ry’umubare w’abasaba kwiga muri kaminuza harimo ubwiyongere bw’Abanayarwanda n’impinduka mu byiciro by’Ubudehe.

    Ati “Impamvu yatumye biyongera ni uko n’Abanyarwanda ubwabo biyongereye ugereranyije no mu myaka ishize kandi benshi akaba ari urubyiruko ndetse rukaba rukangurirwa kwiga rukabiha agaciro. Ikindi ni uko habayeho gukura iby’ibyiciro by’ubudehe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu yemerwe inguzanyo yo kwiga kaminuza”.

    Ati “Ikindi ni uko hari n’abari bararangije ayisumbuye kera batabashije gukomeza, ariko kubera iby’ibyiciro by’ubudehe byakuweho na bo barasabye. Hari n’abigaga muri UR, RP n’ahandi biyishyurira bari nko mu wa mbere cyangwa mu wa kabiri, ariko kubera ko mbere batari bemerewe inguzanyo kubera icyiciro cy’ubudehe barimo, ubu nabo barasabye ari yo mpamvu ari ngombwa ko Leta yongera ibikorwa remezo by’amashuri kuko inyota yo kwiga ihari”.

    Indi mpamvu ivugwa itera ubwo bwiyongere ngo ni ukubera icyorezo cya Covid-19 cyabujije abafite ubushobozi kujya kwiga muri kaminuza zo hanze kuko ubusanzwe buri mwaka hari abagenda.

    Biteganyijwe ko abemerewe kwiga muri UR bazatangira kwiga hagati muri Werurwe 2021 naho abaziga muri RP bakazatangirana n’itariki ya 01 Werurwe 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kudashingira-ku-byiciro-by-ubudehe-byatumye-abasaba-kwiga-muri-kaminuza-biyongera

  • Nyanza: Abahinzi b’urusenda bashinja rwiyemezamirimo kubambura no kubateza igihombo cy’asaga miliyoni 100 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyo koperative ikorera mu mushinga ‘Nyanza-23’ cyangwa ‘Rwabicuma Project’ igizwe n’abahinzi bagera 55, ikaba isanzwe ikorera ubuhinzi mu cyanya cyatunganyijwe kigatahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2015.

    Bavuga ko bari bafitanye amasezerano n’ikompanyi yo muri Kenya yitwa ‘Diversity Venture Ltd’ ihagarariwe mu Rwanda na Mujawayezu Marie Immaculée yo kujya ibagurira umusaruro ariko ikaba yarabatengushye kuko uwo yatwaye wa miliyoni 24 Frw itawishyuye ndetse ituma n’undi ufite agaciro ka miliyoni 78 Frw ubapfira ubusa.

    Perezida w’iyo Koperative, Habimana Gérard, yabwiye IGIHE ko bari barahinze urusenda ku buso bwa hegitali zisaga 16 bamaze gusarura rwiyemezamirimo araza atwara umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 24 Frw abishyuramo miliyoni 2 Frw andi arayambura.

    Ati “Yatwishyuye miliyoni 2 Frw gusa, andi n’ubu ntarayatwishyura. Iyo tubaze igihembo yaduteye kubera ko hari undi musaruro atatwaye ukadupfita ubusa wa miliyoni 78 Frw, dusanga twarahombye arenga Miliyoni 100 Frw.”

    Habimana avuga ko uwo rwiyemezamirimo bagiranye amasezerano yo kujya abagurira umusaruro muri Kanama 2019, batangira kuwumuha muri Gashyantare 2020.

    Ati “Yavugaga ko azishyura mu byiciro mu byumweru bibiri andi akayishyra bitarenze ku itariki 30 z’ukwezi kwa Kamena 2020. Yatwishyuye Miliyoni 2 gusa hasigara 22,249,400 Frw atubwira ko nayo azayishyura vuba aje gutwara undi musaruro ariko birangira atagarutse urusenda rutangira gupfira mu murima.”

    Avuga ko baherukana na rwiyemezamirimo muri Gicurasi 2020 aho baganiriye abizeza ko azabishyura bitarenze tariki ya 30 Kamena 2020 ari birangira atabyubahirije.

    Bagannye inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika babonye.

    Icyo kibazo kandi bakigejeje no ku itsinda ry’Abadepite babasuye mu Ugushyingo 2020 ariko ntabwo barasubizwa.

    Umwe mu banyamuryango b’iyo Koperative witwa Batamuriza Martha yabwiye IGIHE ko yamaze kuyivamo kuko imikorere yananiranye.

    Ati “Ntabwo ngikora kubera ko nabonye byanze ndabyihorera, igishoro cyarabuze kuko twambuwe na Rwiyemezamirimo.”

    Abanyamuryango ba Koperative ‘Jyambere Muhinzi Nyanza’ baganiriye na IGIHE basabye ko ubuyobozi bwabafasha bakishyurwa amafaranga yose bambuwe kandi bagafasha kujya babona isoko bagurishirizaho umusaruro wabo aho guhuzwa na rwiyemezamirimo.

    Habimana ati “Icyifuzo ni uko batwishyuriza kandi bakadufasha kubona isoko twigurishirizaho tudahaye umusaruro wacu rwiyemezamirimo. Ikindi gishoboka ni uko badufasha gushyiraho uburyo bwo gutunganya urusenda tukajya turugurisha rwamaze gutunganywa.”

    Mu minsi ishize Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yari yasezeranyije abo bahinzi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na NAEB bagiye gushaka ikibazo cyabo cyakemuka.

    Yagize ati “Abambuye abaturage bari batumijwe kugira ngo bavuge uburyo bagomba kuzishyura aya mafaranga, icyumweru gitaha nyuma ya Noheli hari inama iteganyijwe kugira ngo abahinzi bahabwe umurongo w’uburyo bazishyurwamo.”

    Gusa mu mpera za Ukuboza 2020 uwo rwiyemezamirimo yanditse ibaruwa avuga ko azaza kubareba muri uku kwezi kwa Mutarama 2021 kugira ngo baganire bemeranye uko azagenda abishyura buhoro buhoro.

    Twagerageje guhamagara Mujawayezu Marie Immaculée uhagarariye ‘Diversity Venture Ltd’ mu Rwanda ngo asobanure byinshi ku byo ashinjwa n’abahinzi birimo ubwambuzi n’ubuhemu ariko ntiyitaba telefone inshuro zose.

    Ntazinda yavuze ko hari gutegurwa umushinga uzabafasha kongerera agaciro ubuhinzi abo bahinzi bakora bw’urusenda urimo no kubaka uruganda rurutunganyiriza mu Rwanda kugira ngo batazongera guhura n’ibibazo birimo no kwamburwa cyangwa guhemukirwa.

    Hashize imyaka isaga itanu umushinga mugari witwa Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma Project ukubiyemo itunganwa ry’amaterasi y’indinganire, kuhira ku buso bugari hifashishijwe amazi y’icyuzi cya Rwabicuma, wegerejwe abaturage.

    Uwo mushinga watashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2015. Watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 6 Frw, ukaba waragombaga guteza imbere abatuye mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi.

    Mu ntego zawo harimo ahanini kongera umusaruro w’abahinzi ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse bikajya binoherezwa hanze.

    Umushinga mugari witwa Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma project washyiriweho guteza imbere abaturage ariko ukomeje kubashyira mu gihombo

    Abahinzi b’urusenda bo mu Karere ka Nyanza barataka igihombo cy’asaga miliyoni 100 Frw bavuga ko batewe na Rwiyemezamirimo

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-b-urusenda-bashinja-rwiyemezamirimo-kubambura-no-kubateza

  • Gisagara: Impinduka ku mibereho y’imiryango 8400 yahawe inkunga y’ibihumbi 800 Frw kuri buri umwe – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangiriye mu Murenge wa Mugombwa mu mpera z’umwaka wa 2019 ukomereza mu Murenge wa Kansi aho bahereye ku ngo zituye hafi y’Inkambi icumbikiye Impunzi z’Abanye-Congo; impunzi ziyirimo nazo zirayahabwa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko ayo mafaranga ari gutangwa muri gahunda yitwa ‘Give Directly’ yazanywe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Ati “Give Directly ni Umuryango w’Abanyamerika; yatanze amafaranga ku miryango y’abaturage b’Umurenge wa Mugombwa n’uwa Kansi kongeraho impunzi zose ziri mu Nkambi ya Mugombwa.”

    Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara yerekana ko mu mirenge ya Mugombwa na Kansi uwo mushinga umaze guha amafaranga ingo 8.423.

    Ingo 5.274 zo mu Murenge wa Mugombwa mu tugari twose zahawe 4.239.427.940 Frw naho ingo 3.149 zo mu Murenge wa Kansi zimaze guhabwa 2.540.298.300 Frw kandi igikorwa kirakomeje.

    Iyo abaturage bamaze kubona iyo nkunga bakora ibikorwa birimo kubaka cyangwa kuvuguruza inzu batuyemo; kugura ubutaka n’amatungo mu rwego rwo kwizigamira; gukemura ibibazo by’ibanze mu buzima; gutangira imishinga mito iciriritse n’ibindi.

    Mukankunsi Christine wo mu Murenge wa Mugombwa avuga ko kimwe mu bikorwa yakoze ari ukuguramo inka, bituma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera kuko ahingisha ifumbire.

    Ati “Aho mboneye inka nabonye ifumbire y’imborera, ndagira ngo nkubwire ko uyu munsi aho nezaga igitoki cy’ibilo 30 uyu munsi mpasarura icy’ibilo 80 ndetse hari n’icyo mperutse kugurisha cyari gifite ibilo 110.”

    Uyisabye Josée we avuga ko akimara guhabwa ayo mafaranga yakozemo ibikorwa bitandukanye biteza imbere imibereho ye birimo no kubaka inzu yo kubamo.

    Ati “Nari nkennye cyane ntagira n’inzu yo kubamo none nabashije kubaka inzu ya metero eshanu kuri zirindwi, ndimo gushima Imana n’ubuyobozi bwacu bwiza.”

    Karengera Medard we avuga ko yabashije kuvugurura inzu yabagamo ayisakaza amabati, ashyiramo sima ndetse ayitera n’irangi. Mu bindi yakoze harimo kwishyura amadeni, kugura ibikoresho byo mu nzu no kurihira abana ishuri.

    Hari umudugudu wose buri rugo rwaguze inka

    Ayo mafaranga yagize uruhare mu gutuma ingo 127 zigize Umudugudu w’Akarutsibuka mu Kagari ka Kibayi mu Murenge wa Mugombwa ziyemeza gukorera hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ziha umuhigo ko buri rugo rugomba gutunga inka.

    Uwo muhigo bamaze kuwesa nk’uko Umuyobozi w’uwo mudugudu, Mushimiyimana Philomène, abyemeza.

    Ati “Buri rugo rwose rurimo inka ahanini binyuze mu matsinda. Nta rugo na rumwe rurimo imirire mibi kandi mbere hari za bwaki ariko uyu munsi tumeze neza, ndetse n’inyubako zacu zimeze neza, abenshi twaravuguruye urebye imibereho yarazamutse ndetse twishyurira mituweli ku gihe 100%.”

    Umuturage witwa Nyiracumi Epiphanie yavuze ko yashakanye n’umugabo we mu 2000 ariko mu 2019 ari bwo batangiye guhinga neza bakabona umusaruro kubera kubona ifumbire bakesha inka boroye.

    Ati “Maze kubona inka yampaye ifumbire ku buryo ubu mpinga ibigori n’ibishyimbo bikera tukabona ibyo kurya bihagije. Dusigaye twarateye n’urutoki kandi rumeze neza. Mbere tutarabona inka ntabwo twezaga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Sibomana Damien, yabwiye IGIHE ko inkunga abaturage bahawe yahinduye imibereho yabo irushaho kuba myiza.

    Ati “Impinduka zatangiye kugaragara kuko hari abubatse inzu abandi bavugurura izo babamo; hari abaguze inka; hari abaguze ibiryamirwa abandi binjira mu bucuruzi ku buryo bavuguruye imibereho yabo.”

    Sibomana avuga ko umuhigo abatuye mu Mudugudu w’Akarutsibuka bihaye wo gutunga inka watumye ingo zitunze inka mu murenge wose ziyongera.

    Ati “Muri Kanama muri 2019 ingo zitunze inka zari 23% mu gihe uyu munsi bageze hafi kuri 42% y’ingo zitunze inka.”

    Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi icyo bakora ari ukwegera abaturage no kubagira inama kugira ngo amafaranga bahabwa bayakoreshe neza ahindure imibereho yabo.

    Amafaranga atangwa muri Give Directly ni inkunga ifasha abaturage kuva mu bukene ntabwo ari inguzanyo bazishyura.

    Mu Kagari ka Baziro abaturage babashije kubaka inzu nziza abandi barazivugurura

    Nyiracumi Epiphanie avuga ko basigaye bahingisha ifumbire bakabona umusaruro utubutse

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impinduka-ku-mibereho-y-imiryango-8400-yahawe-inkunga-y-ibihumbi-800

  • I Gitwe ku gicumbi cy’Abadivantisiti: Amavu n’amavuko y’idini ryatangijwe mu Rwanda n’Umusirikare – #rwanda #RwOT

    Ibaze noneho ubaye ushaka nko gutangiza idini runaka, ugira ngo uribwire abantu barimenye maze washaka aho kurishinga ukoherezwa mu gace k’imisozi n’amashyamba gatuwe na mbarwa. Ubanza atari benshi bakomeza uwo muhamagaro, benshi bashobora guhita bakuramo akabo karenge.

    Nibyo byabaye ku musirikare w’Umubiligi Elie Delhove watangije idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, yahawe agace kari ak’ibihuru n’amashyamba ngo abe ari ho atangirira ivugabutumwa, gusa we ntiyacitse intege ahubwo yakomeje umutsi, arahanyanyaza kugeza abonye umusaruro.

    N’ubwo bitari byoroshye ko abantu bakira iyo myemerere mishya, ndetse abayiyobotse bari barahawe izina ry’Abahirika, byaje kurangira benshi bayobotse ni uko Abadivantisiti bashinga imizi i Gitwe, banagaba amashami ahandi.

    Ubwo Intambara ya Mbere y’Isi yari irangiye, Ababiligi bamaze gukubita inshuro Abadage babirukanye muri Afurika no mu Rwanda, uyu musirikare w’Umubiligi, Elie Delhove, wari usanzwe ari umuyoboke w’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi iwabo mu Bubiligi, umuhamagaro wamwatsemo ari i Kirinda muri Karongi atangira kuvuga ubutumwa ahereye aho.

    Ahayinga mu 1919, nibwo Elie Delhove, yavuye i Kirinda yerekeza i Nyanza kujya gusaba umwami aho yashinga itorero, ni uko umwami amuha umusozi wa Gitwe, icyo gihe wari ugizwe ahanini n’ibihuru n’amashyamba, abari bahatuye bari mbarwa, n’umusozi ubwawo witwaga “Kidaturwa”.

    IGIHE yafashe urugendo yerekeza muri aka gace gaherereye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, kuhajya ni urugendo rutari ruto uvuye i Kigali, kuko rutajya munsi y’amasaha abiri.

    Mbere yo kujyayo twari twabanje guhamagara umwe mu bapasiteri bo mu idini ry’Abadivantisiti aho i Gitwe, aturangira abasaza b’inararibonye bazi neza amateka ya Gitwe, ndetse bazi amateka y’Abadivantisiti kuko babaye Abapasiteri imyaka myinshi, ubu bakaba bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Tukihagera twatungukiye ahitwa kuri “Bonjour”, ni uko abo basaza baratwakira n’urugwiro rwinshi, batangira kudusangiza amateka yose y’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Gitwe.

    Ntamukunzi Mathias uri mu kigero cy’imyaka 84, yavukiye i Gitwe, arahiga ndetse arahatura kugeza ubu, yavuze ko ubwo Delhove yageraga i Gitwe, wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, agatangira ivugabutumwa bigoye.

    Ati “Wari umusozi w’ibihuru n’amashyamba, amaze kugera i Gitwe batangira guca umuganda wo gushaka aho bazubaka, baraza barubaka icyo gihe bubakishaga ibiti, byarimo iminyinya, imiyonza n’ibindi, batangira kubwiriza ubutumwa ku musozi wa Joma n’i Murama.”

    Uru rusengero rwa mbere rwari rwubakishije ibiti ndetse rushakaje ibyatsi icyo gihe, rwari rwubatse ahari ishuri rya College Adventiste de Gitwe kuri ubu, ndetse hari n’ibimenyetso byerekana ko ari hari hubatse urusengero, mbere y’uko rwimurirwa hepfo yaho gato, kuri ubu hubatse urusengero runini rugezweho.

    Uyu mumisiyoneri Delhove ndetse n’abandi yari yaramaze kubwiriza ubutumwa, nyuma yo kuzuza urusengero aho ku musozi wa Gitwe, batangiye kubwiriza ariko uretse ibyo, ngo batangiye no gutoza abantu isuku banigisha gusoma no kwandika.

    Mu 1921 batangiye ishuri ryo kwigisha gusoma no kwandika, ababimenye na bo bakajya kwigisha abandi bityo bityo, ari na ko bakomeza kubwiriza ubutumwa.

    Ubwo iri dini ryari rimaze gusa n’iritangira gushinga imizi i Gitwe no ku misozi bituranye ya Joma na Murama, abari baramaze kuyoboka ndetse n’abandi bamisiyoneri bari bamaze kugera mu Rwanda baje gushyigikira Delhove barimo uwitwaga Maitre n’undi witwaga Munier, bavuye i Gitwe batangira kujyana ubutumwa n’ahandi.

    Mu Gasantere ka Gitwe, uhageze ku munsi w’isabato ushobora kwicwa n’isari kuko amaduka yose aba afunze abantu bagiye guhimbaza uyu munsi w’umunezero

    Muzehe Ntamukunzi yavuze ko n’ubwo abantu babanje kutakira neza iyi myemerere mishya yari itandukanye n’iyo bari basanganywe, nyuma ngo baje kugenda bayiyumvamo aho bamariye kubona ko abayiyobotse babaye abasirimu, bigishijwe gusoma no kwandika ndetse bafite n’inyifato nziza.

    Gusa ngo batangiye babita “Abahirika”, n’ubu hashobora kuba hari abakibita batyo kuko byagiye bikwirakwira, ariko ngo byatangiye muri icyo gihe ubwo abayotse iri dini bari bakiri bake, maze hakaba ubwo abamisiyoneri babaga inka bakabaha inyama batahana, hanyuma abandi na bo bati “Bariya ni abahirika, bavuye aho bahiritse inka.”

    Ntamukunzi yavuze ko nyuma y’icyo gihe ari bwo benshi batangiye kuyoboka iri dini rishya, ndetse n’abajyaga bajya gusengera mu yandi madini yari kure cyane y’i Gitwe, bahitamo guhinira bugufi bayoboka idini ry’Abadivantisiti, dore ko icyo gihe ari ryo dini rya mbere ryari rigeze i Gitwe, maze batangira kwiyubakira Gitwe.

    Ati “Abakirisito b’Abadivantisiti bamaze kwiyongera, noneho bakoze inyubako, babumbye amatafari, barayatwika, hanyuma bubaka amashuri, bubaka insengero, ndetse bubaka n’inzu y’abamisiyoneri n’abakozi.”

    Yongeyeho ati “Ku by’iterambere rero, amajyambere yarahageze, abaturage barajijuka biga gusoma no kwandika, ndetse bahashyize n’ivuriro abaturage bakajya baza kwivuza batagombye kujya i Nyanza n’i Kirinda. [Ikindi kandi] barajijutse, biga kubaho mu buryo bwiza, bafata ingo zabo neza, bafata imibiri yabo neza.”

    Pasiteri Kayonga Etienne afite imyaka 81, na we akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yize i Gitwe mu mashuri yisumbuye, ndetse ahakora umurimo w’ivugabutumwa ari pasiteri imyaka myinshi, kugeza ubu akaba ari ho afite urugo rw’amasaziro.

    Yavuze ko ubwo yageraga i Gitwe yasanze hatangiye gusa n’ahagera iterambere, haratangiye kubakwa amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bigenda bihagera bigizwemo uruhare n’abamisiyoneri, ndetse n’abaturage ugasanga bafite isuku barasa neza.

    Ati “Abaturage bari bamaze kuba bajijutse kubera abamisiyoneri babaga bari hano, ari abana bacu bavukiraga hano, ugasanga barimo barigana uko abazungu bavuga bagenda, uko bavuga, wasangaga ari ibintu byiza cyane, ukabona hari ikiriho gihinduka.”

    “Cyane cyane nk’uwabaga yaravukiye i Gitwe, akabona uko hari hameze, bya bihuru byabaga biri aho, uko abazungu baje batema ishyamba, noneho ukabona ukuntu bariho bagenda batera imbere mu bintu n’ibindi, ukabona ni byiza.”

    Muzehe Kayonga yavuze ko icyo gihe ubwo Gitwe yari imaze gusa n’ibaye igicumbi cy’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, ndetse batangiye kugaba amashami hirya no hino, bubaka insengero ku misozi bituranye, wasangaga abantu baho bose barabaye abasirimu, ndetse ngo hari n’ubwo umwami Mutara Rudahigwa yabasuraga, akabashima inyifato.

    Yagize ati “Hari ibyo twumvaga, umuzungu wari aha umwe, yari n’umuhigi, agakundana na Rudahigwa wari umwami, noneho rero undi munsi ngo baragiye mu ishyamba, inyamaswa imera nk’aho igiye kumerera nabi umwami, umuzungu aba yayirashe, amaze kuyirasa rero iba irapfuye.”

    “Ibi bituma noneho bagira ubutoni barakundana, hano baba barangije ishuri, umwami akahaza kubareba, akaza mbese bakanezeranwa, ni uko yabona ukuntu bifashe, bari bazi kwambara neza, bagakenyera bakizihirwa. Aho ngaho mu makuru natwe twumva, ngo umwami yaravuga ati yewe, ati mbaye umukene naba umuhirika rwose.”

    Kayonga na Ntamukunzi bavuze ko nyuma i Gitwe hagiye hagera andi madini, ariko usanga n’ubundi umubare munini cyane w’abahatuye ari Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, gusa ngo bose babanye neza bahahirana, bagatabarana ngo nta rwikekwe ruhari.

    Kuri ubu i Gitwe hari amashuri atandukanye arimo abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza, yose akeshwa Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, hari kandi n’ibitaro ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere abahatuye bavuga ko byahinduye ubuzima bwabo (tuzabigarukaho byimbitse mu nkuru zacu zitaha).

    Uru ni urusengero runini rw’Abadivantisiti usanga i Gitwe

    Aha niho urusengero rwa mbere rw’Abadivanditisi rwubatswe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-gitwe-ku-gicumbi-cy-abadivantisiti-amavu-n-amavuko-y-idini-ryatangijwe-mu

  • Hari abayobozi mu nzego z’ibanze bavugwaho kwiyitirira ubutaka bwa Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umusozi wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka muri Nyagatare ni hamwe mu havugwaho kuba hari abaturage n
    Umusozi wa Gihorobwa mu Kagari ka Rutaraka muri Nyagatare ni hamwe mu havugwaho kuba hari abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagenda bahigabiza

    Abitangaje mu gihe guhera tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bwanditseho bwasubijwe Leta by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ba nyirabwo.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba ubutaka budafite abo bubaruyeho burenga ibihumbi 261 kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bwabaruwe muri iyi Ntara bingana na 13%.

    Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko muri ubwo butaka harimo ubushoboka kuba ari ubwa Leta, ababukoresha bagatinya ko babubaruje bavumburwa.

    Avuga ko hari ahagiye hagaragara abaturage bigabije ubutaka bwa Leta ahanini bigizwemo uruhare n’imikorere itari myiza ya za komite z’ubutaka zishakira indonke ahandi zigatanga ibyemezo ko ubwo butaka ari ubw’umuturage runaka.

    Agira ati “Izi komite z’ubutaka hari aho zidakora neza, hari aho usanga barabise ngo ni bitanu, waba udafite bitanu icyemezo ngo ntacyo baguha, bitanu wamara kubibahereza rwose n’igihugu bakiguha, icyemezo bakagitanga.”

    Muvara akomeza agira ati “Hari aho badakora neza, badatinya no kuba ubwo butaka bwa Leta babutangaho icyemezo kuko ari ubw’umuturage kanaka.”

    Uyu muyobozi avuga ko ubu batangiye igikorwa cyo gushakisha ubutaka bwa Leta bwigabijwe n’abaturage kandi ngo kiracyakomeza.

    Muvara Pothin avuga ko aho buzagaragara ubutunze azabwamburwa. Icyakora avuga ko bishobotse urwego rw’ubugenzacyaha rwabijyamo abo bantu bagahanwa, by’umwihariko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babigiramo uruhare, kimwe n’abayobozi bigabije ubutaka bwa Leta.

    Ati “Umuturage tuzabusangana azabwamburwa kandi ntazaba ahohotewe kuko na we azi ko ahatunze mu buryo bw’amanyanga, ahubwo iyaba inzego zishinzwe ubugenzacyaha zabikurikiranaga.”

    Akomeza agira ati “Ariko ikindi kibazo tugira ni abayobozi b’inzego z’ibanze baba bari aho ngaho baba banabizi, baba baragize n’uruhare kugira ngo ubwo butaka bubohozwe n’abo baturage. Turabizi ko na bo bamwe babohoje ubutaka bwa Leta.”

    Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko ubutaka bwa Leta bwinshi bwigabizwa n’abaturage ari ubwegereye imisozi aho ngo umuturage agenda akuraho gake gake yomeka ku bwe kandi bigakorwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barebera.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-abayobozi-mu-nzego-z-ibanze-bavugwaho-kwiyitirira-ubutaka-bwa-leta

  • Hashinzwe “Fondation Yolande Mukagasana” ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yolande Mukagasana: Hashinzwe Fondasiyo yamwitiriwe kubera ibikorwa bye byo kurwanya Jenoside n
    Yolande Mukagasana: Hashinzwe Fondasiyo yamwitiriwe kubera ibikorwa bye byo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo

    Yolande Mukagasana ari na we Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo akaba ari n’umwe mu bayishinze, yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n’abasize bakoze Jenoside n’inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza. Twebwe nk’abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y’Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n’abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. Ni yo mpamvu iyo Fondasiyo itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside.”

    Mu zindi ntego za Fondasiyo; izakora ubwo bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ifatanya n’imiryango ndetse n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside. Izakoresha kandi ibiganiro, n’amahugurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko, no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yolande Mukagasana yagize kandi ati “Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

    Fondasiyo Yolande Mukagasana ifunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu cy’u Rwanda cyangwa hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yolande Mukagasana ni muntu ki?

    Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye umuryango wose wa Yolande Mukagasana, aho umugabo we ndetse n’abana bose bishwe muri Mata 1994. Kuva mu mwaka wa 1995, Yolande Mukagasana yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside. Yagenze isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda bikaba byaramuhesheje ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

    Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi. Ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko ayo mateka atazibagirana.

    Yolande Mukagasana ati “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hashinzwe-fondation-yolande-mukagasana-ikora-ubushakashatsi-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-ndetse-no-kurwanya

  • Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Mbere ni abagore babiri b’imyaka 45 na 73, umugabo w’imyaka 70 i Kigali n’umugabo w’imyaka 86 i Rulindo.

    Abo bantu bane bahise buzuza umubare w’abantu 124 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu bashya 154 banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.

    Abo barwayi bashya 154 babonetse mu bipimo 1,890 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 88, Gisagara: 11, Gicumbi: 11, Huye: 10, Rwamagana: 9, Karongi: 6, Nyagatare: 4, Musanze: 3, Rubavu: 3, Rusizi: 2, Kamonyi: 2, Bugesera: 2, Muhanga: 1, Rulindo: 1, Nyabihu: 1.

    Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 9,784 muri bo abamaze gukira ni 6,974 naho abakivurwa ni 2,686.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abantu-bane-bishwe-na-covid19

  • Ikiraro cyo mu kirere muri Nyungwe cyaje ku isonga mu nzira nziza zo mu kirere zo gusura muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki
    Ikiraro cyo mu kirere cyo muri Nyungwe ni kimwe mu byiza nyaburanga biboneka muri iyo Pariki

    Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa Lonely planet, umuntu uri kuri icyo kiraro cyo mu kirere ashobora kureba ubwoko bw’inguge bugera kuri cumi na butatu (13 primate species), harimo ubwitwa ‘chimpanzees’, akabona inyoni zitabarika, ibinyugunyugu n’ibintu byiza bituye muri iyo pariki”.

    Kuri urwo rubuga bongeraho ko mbere yo gutangira urugendo rwo gusura iyo pariki, ba mukerarugendo babanza guhabwa inkoni bitwaza cyangwa se bicumba, kuko muri iyo pariki hakunze kugwa imvura cyane, ituma aho abantu banyura hashobora kugorana kuhanyura kubera ibyondo”.

    Urubuga Lonely planet kandi rwanibukije ko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19 hari amabwiriza yashyizweho ajyanye no kukirinda, bityo bagira ba mukerarugendo inama y’uko bajya babanza kumenya amakuru mbere yo guhaguruka mu bihugu byabo, ndetse no kubahiriza ingamba zo kwirinda ziba zarashyizweho n’inzego z’ubuzima mu bihugu bajya gusura.

    Mu Rwanda, ibikorwa by’ubukerarugendo birakomeje, yaba kuri ‘canopy’, muri Pariki y’Igihugu y’Akagera (Akagera National Park) no muri Pariki y’Igihugu y’ibirunga (Volcano national park), ahaboneka ubwoko bw’ingagi zo mu misozi zisigaye ahantu hakeya ku isi. Gusa ibyo byose bijyana no kubahiriza ingamba u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

    Ni muri urwo rwego, ba mukerarugendo ndetse n’abashoferi babatwara, basabwa kuzuza ibyangombwa byerekana aho bifuza gusura, bakabishyira ku rubuga www.visitrwanda.com/domestic-tourism-facilitation-form , bagomba kandi gutanga ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije COVID-19 basanga batayirwaye bakabishyira ku rubuga [email protected] . Ibyo bitangwa nibura mu masaha 24 mbere yo gutangira urugendo rw’ubukerarugendo.

    Ku basura Nyungwe, Gishwati-Mukura na Pariki y’igihugu y’ibirunga, ibipimo bya Covid-19 bisabwa, ni ibyakozwe mu masaha 72 abanziriza urugendo (SARS-CoV 2 Real Time Polymerase Chain Reaction(RT-PCR) taken within 72 hours).

    Kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, umuntu asabwa kuba yakorewe ibipimo byihuse mu masaha 72 bikagaragara ko atarwaye (one should have a negative Rapid Antigen Test(RDT)).

    Ahandi hantu hasurwa, harimo n’amahoteli, bo bemera kimwe muri ibyo byangombwa byavuzwe haruguru, mu gihe cyatanzwe mu masaha 120.

    Kuri urwo rutonde rwa za ‘canopy’ rwakozwe na Lonely Planet hariho na Canopy yitwa ‘Redwoods Nightlights’ yo mu gihugu cya New Zealand iza ku mwanya wa kabiri ndetse n’iyitwa ‘Arbor Day Farm Tree Adventure’ iherereye ahitwa Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Hari kandi ‘Treetop Walk Bavarian Forest’ yo mu Budage , ‘Tahune Airwalk’ iherereye ahitwa Tasmania mu gihugu cya Australia ndetse na ‘OCBC Skyway’ yo mu gihugu cya Singapore.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/article/ikiraro-cyo-mu-kirere-muri-nyungwe-cyaje-ku-isonga-mu-nzira-nziza-zo-mu-kirere-zo-gusura-muri-2021