Tag: featured

  • Bugesera: Yatawe muri yombi azira gutoteza umuturanyi we amuziza ko ari Umututsi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 42 yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Murambo mu Kagari ka Murambo mu Murenge wa Kamabuye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi azira gutoteza umugore baturanye amuziza ko ari Umututsi.

    Yagize ati “Yaramutotezaga amubwira ngo nkawe waje gushaka hano ute, ubundi akanabwira umugabo we ngo ubundi uwo mugore wamushakaga aza muri aba bantu aje gukora iki? Umugore byaramurambiye rero arabivuga uwo mugabo arafatwa, yamuzizaga ko ari Umututsi.”

    Meya Mutabazi yasabye abaturage kubana neza mu mahoro bakirinda amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora kubabaza abantu.

    Ati “Abaturage turabasaba kubana mu mahoro bakirinda n’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yakomeza kuba mu bantu ari abayikoze, ari abakiyifite cyangwa n’abashaka kuyiha ku bandi turabasaba kuyirinda no kuyirwanya ni cyo twasaba abaturage kandi bakabana mu mahoro.”

    Yavuze ko abantu basanzwe batoteza abandi cyangwa abavuga amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside badasanzwe muri Bugesera ngo niyo hagize uhaboneka arakurikiranwa akabihanirwa.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamabuye bwavuze ko uyu mugabo ngo yari amaze igihe kinini atoteza uwo mugore ariko bikaba byaragaragaye cyane ku wa Gatandatu ari nabwo yahise atabwa muri yombi, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-yatawe-muri-yombi-azira-gutozeza-umuturanyi-we-amuziza-ko-ari-umututsi

  • Ruhango: Dasso yafashwe akekwaho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mutarama 2021, mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Munini mu Mudugudu wa Gaseke.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwo mwana wasambanyijwe afite imyaka 17, akaba yari asanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake bafasha mu guhashya Coronavirus.

    Uwo mugabo bivugwa ko yasambanyije uwo mukobwa mu bihe bitandukanye amufatiranye.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko uwo mugabo yafashwe, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza.

    Yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abakiri bato, bitwaje ko abo bana bafite igihagararo.

    Ati “Ntabwo ubukure bw’umwana bupimirwa mu gihagararo kandi tuributsa ko umwana wese ari umuntu utaragira imyaka 18, abe afite igihagararo kinini abe afite gitoya. Turasaba abantu ko bazirikana ibyo bintu bakirinda gusambanya umwana. Turasaba n’abandi bagerageza guhishira ibintu nk’ibyo ko bajya batanga amakuru hakiri kare.”

    Dr Murangira yasabye abana kugira amakenga, bakamenya gutahura ababashuka kandi bakabiganiriza ababarera.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-dasso-yafashwe-akekwaho-gusambanya-umwana

  • Icyuho mu itegeko ryemerera abangavu n’ingimbi kuringaniza urubyaro – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umwana uri munsi y’imyaka 18 ushaka kuboneza urubyaro asabwa kujyana n’umubyeyi we kwa muganga.

    Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima (Health Development Initiative-HDI) uvuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n’ababyeyi babo kwaka serivisi zo kuboneza urubyaro bikiri inkomyi muri iyi gahunda.

    Hashize igihe kitari gito Leta y’u Rwanda iri kwiga ku kibazo cy’abangavu batwara inda zitateguwe bityo zikabavutsa bumwe mu burenganzira bwabo bw’ibanze burimo no gucikiriza amashuri.

    Ubwo yari imbere y’abasenateri mu Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko hari kwigwa uburyo abangavu bakemererwa kuringaniza urubyaro nka kimwe mu bisubizo byagabanya ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe mu rubyiruko.

    Ni icyemezo kitavuzweho rumwe cyane ko hari abagishyigikiye n’abatemeranya na cyo.

    Urubyiruko na rwo rwakunze kugaragaza ko bishyizwe mu bikorwa byaba inzira nziza yo kugabanya umubare wiyongera umunsi ku munsi w’abangavu bacikiriza amashuri yabo bitewe no guterwa inda bakiri kwiga.

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, avuga ko kuba bigisaba abangavu cyangwa ingimbi kujyana n’ababyeyi babo bikiri imbogamizi muri serivisi zo kuboneza urubyaro ku rubyiruko.

    Ati “Kuba umwana utaragira imyaka 18 asabwa kujyana n’umubyeyi we kwa muganga, bishobora gutanga ishusho itari nziza imbere y’umubyeyi, kuko ashobora gutakariza icyizere umwana we cyane ko imyumvire ya benshi kuri iyi ngingo ikiri hasi.”

    “Amategeko aramutse ahindutse, abantu bagahabwa amakuru neza, bagasobanurwa ko uburyo bwo gukumira inda bitareba gusa abashakanye, njyewe mbona byagabanya izi mpungenge.”

    Dr Kagaba asanga abiyumvisha ko kuboneza urubyaro ku bangavu byazabashora mu busambanyi cyangwa ingaruka zitari nziza biterwa n’uko ababivuga nta makuru ahagije baba babifiteho.

    Ati “Ni amakuru atari yo. Kubivuga ukundi rero ni uko abantu bataba bafite amakuru ahagije. Ikindi ni uko abaganga babasha kubikora mu buryo butandukanye bagendeye ku kigero cy’imyaka umwana afite.”

    Mu busabe bwe agaragaza ko byaba byiza hashyizweho ibigo byihariye bizafasha urubyiruko muri gahunda yo kuboneza urubyaro n’abakozi babihuguriwe mu kurushaho kunoza imitangire y’iyo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ufite mu ntego zawo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’Imyororokere, Save Generations Organisation, Nyinawumuntu Yvette, na we yatangarije IGIHE itegeko ririho ririmo imbogamizi ku bashaka serivisi yo kuboneza urubyaro.

    Ati “Ibyo byo ni imbogamizi ku bangavu cyane ko kubwira umubyeyi we igikorwa nk’icyo benshi babitinya kubera ko hari amakuru rimwe na rimwe umwana aba yarahishe umubyeyi. Nanone bigendana n’umuco usa n’urigucika wo kuba umubyeyi yaganiriza umwana ubuzima bw’imyororokere.’’

    Yavuze ko bisaba kubanza kumvisha ababyeyi ko bo ubwabo hari umusanzu bagomba gutanga.

    Yagize ati “Ikibazo kiracyari mu myumvire, umubyeyi niyumva ko kugeza umwana kwa muganga muri serivisi nk’izi z’ubuzima bw’imyororokere ari inshingano ze nk’uko amugenera amafunguro n’ibindi bizarushaho koroha.”

    Nyinawumuntu yavuze ko bidakwiye gufatwa nk’igikuba cyacitse kuba umubyeyi ajyana umwana we kwa muganga kwaka serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ati “Umubyeyi wese akeneye kumva ko kuganira n’umwana we ku buzima bw’imyororokere mu muryango ari inshingano ze kuko bizatuma umwana atinyuka kumugisha inama kuruta uko yajya kuzishakira ahandi. Ababyeyi nibatinyuke baganire n’abana bizadufasha kugabanya umubare w’abana bahura n’iki kibazo cyo gutinya.”

    Yavuze ko guhindura itegeko no kwigisha abafite aho bahurira no gutanga serivisi ku buzima bwimyororokere by’umwihariko ababyeyi ari byo byafasha mu kurushaho kugira imikorere myiza.

    Ati “Twifuza ko itegeko ryahinduka ariko twifuza ko habaho amahugurwa mu ngeri zose, turakora ubukangurambaga kuko umubyeyi akwiye kwita kuri wa mwana, akure yisobanukiwe bizatuma umubyeyi yumva ko no kumuherekeza na yo ari inshingano ye.”

    Bamwe mu bangavu n’ingimbi baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba iyi gahunda ari nziza kuri bo ariko bagasanga byagorana kuri bo kuko benshi batatinyuka kubihingutsa mu miryango.

    Ishimwe Clémentine w’imyaka 16 yagize ati “Njyewe mbona gahunda ari nziza. Ikindi yashyiriweho kudufasha ariko biracyagoye kuko twe nk’abana usibye no kwitabira ntiwanabihingutsa mu muryango. Mbona icyaba cyiza ari uko bavuga ngo ushaka kuboneza urubyaro arahabwa serivisi bidasabye urushya rw’umubyeyi.”

    Muhire Phocas w’imyaka 17 we yagaragaje ko bikigoranye mu miryango kuganira ku buzima bw’imyororokere.

    Ati “Usibye no kuboneza urubyaro, usanga bikiri ikibazo kuganira ku bijyanye n’imyororokere mu miryango yacu. Serivisi ni nziza pe ariko kuvuga ngo wajyana n’umubyeyi ntibyatworohera na gato, cyane ko bishobora gutuma umubyeyi agutakariza ikizere bitewe n’imyumvire yabo.”

    Ku rundi ruhande ariko abanyamadini basanga kuboneza urubyaro atari cyo cy’ibanze ku bangavu ahubwo bakwiye guhugurwa bakigishwa kwirinda.

    Ubwo Sr Hélène Nayituriki yaganiraga na IGIHE mu Ukwakira 2020 yavuze ko atumva ukuntu abantu bavuga ko kwifata byananiranye kandi asanga kwigishwa ari ryo pfundo rya byose.

    Ati “Njye mbona ari ubugome buhanitse guha abana bacu ibyo binini cyangwa utwo dukingirizo n’ibindi byose byo kuboneza urubyaro. Ntidukwiye kuvuga ngo byamunaniye kwihangana, nidukore uburyo bwose bitamunanira kuko birashoboka. Umwana iyo ugiye umwigisha ugakora ku buryo umurinda ubuzerezi ntaba ingegera, kumurinda rero birashoboka cyane.”

    Raporo ivuga ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ya 2020 igaragaza ko abangavu 11.6% aribo babonye serivisi yo kuboneza urubyaro, nyamara umubare w’abaterwa inda zitateganyijwe ukomeje kwiyongera nkaho kuva muri Mutarama kugeza muri Kanama umwaka ushize, abangavu batewe inda bari 15 656.

    Mu Ukuboza 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa bigamije kurebera hamwe niba abana bari hagati y’imyaka 15 na 18 mu Rwanda bashobora kwemererwa kujya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bitabaye ngombwa ko hagishwa inama ababyeyi babo cyangwa ababarera, nk’uko byari bisanzwe bigenda.

    Abangavu bashobora kwemererwa gutangira guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro batagishije inama ababyeyi babo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-itegeko-ryemerera-abangavu-n-ingimbi-kuringaniza-urubyaro

  • Nyamasheke: Hatanzwe inkoko za miliyoni 5Frw zitezweho guhashya imirire mibi – #rwanda #RwOT

    Ni inkoko zatanzwe n’umushinga Compassion International ku bufatanye n’Itorero Methodiste Libre itorero rya Kibogora.

    Uwari uhagarariye uyu mushinga, Ndayishimiye Robert yavuze ko batanze inkoko bagamije guhashya imirire mibi mu bana.

    Ati “Tumaze kubona ikibazo gikomeye cy’imirire mibi y’abana n’igwingira ry’abana twarebye igisubizo twakorera ababyeyi maze tubona ko inkokoishobora kurandura imirire mibi mu bana aho zizabafasha kubona amagi akaba yagurisha, akagaburira abana maze bakagira imirire myiza.”

    Bamwe mu bahawe izi nkoko bavuga ko basanzwe bafite abana bari mu mirire mibi, zikaba zigiye kubafasha kuyivamo bagaburira abana babo amagi n’inyama mu gihe zizaba zororotse.

    Mukanyungura Julienne ati “Nta tungo nari mfite mu rugo byatumaga tugira ikibazo cy’imirire mibi mu bana babiri mfite. Izi nkoko nzazibyaza umusaruro mbone amagi mpa abana bave mu mirire mibi.”

    Hanyurwimfura Samuel yagize ati “Mbyakiriye neza kuba bampaye inkoko kugira ngo zizanyororokere ndetse mbone n’amagi yo guha abana banjye nanjye.”
    Buri muryango mu miryango 460 yo mu Mirenge ya Kanjongo na Kagano ukaba wahawe inkoko eshanu n’ibiryo byo kuzigaburira.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bushimira ubufatanye bw’imiryango nterankunga muri gahunda yo kurandura imirire mibi mu bana.

    Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke habarurwa abana 98 bakiri mu mirire mibi.

    Gutanga amatungo bizafasha kurandura imirire mibi mu bana 98

    Imiryango 460 yahawe inkoko aho buri muryango wahawe eshanu zizawufasha kurandura imirire mibi mu bana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hatanzwe-inkoko-za-miliyoni-5frw-zitezweho-guhashya-imirire-mibi

  • Nyarugenge: Mu rugo rw’umuturage hagaragaye gerenade – #rwanda #RwOT

    Saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mutarama 2021, nibwo iyi gerenade yabonetse mu rugo rw’umuturage.

    Iyi gerenade yabonywe n’abantu bari barimo gukura igitaka mu rugo rw’uwo muturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemereye IGIHE iby’aya makuru.

    Yagize ati “ Bayibonye mu rugo rw’umuturage ubwo bari barimo kuvangura igitaka n’amabuye.”

    Yavuze ko inzego zishinzwe gutegura ibisasu zahise ziza kuyitwara anaboneraho gusaba abaturage kujya birinda gukinisha ibintu cyane cyane by’ibyuma batazi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-mu-rugo-rw-umuturage-hagaragaye-gerenade

  • Gerageza amahirwe mu marushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza Intwari z’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubu bukangurambaga bushobora gukorwa hifashishijwe ibiganiro mbwirwaruhame, inyandiko, imfashanyigisho, amashusho, indirimbo, imivugo n’ibindi birango bitandukanye bigera ku Banyarwanda bivuga cyangwa bigaragaza umuco w’ubutwari n’indangagaciro ziwushamikiyeho.

    Ni muri urwo rwego muri uyu mwaka wa 2020-2021, Urwego rwateguye amarushanwa y’imivugo n’indirimbo bisingiza intwari z’u Rwanda bikanamamaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari.

    Ibisobanuro birambuye kuri aya marushanwa wabisanga muri iri tangazo:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gerageza-amahirwe-mu-marushanwa-y-imivugo-n-indirimbo-bisingiza-intwari-z-igihugu

  • Rutsiro: Abashinjwaga amanyanga muri VUP bagizwe abere basubijwe mu kazi – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bari barahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere mu gihe cy’amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP. Urukiko rwabagize abere tariki ya 9 Ukuboza 2020.

    Byavugwaga ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.

    Mu gusubizwa mu kazi habayemo impinduka nyinshi zinyuranye n’imyanya bari basanzwe bakoraho bamwe irahinduka, aho hari bamwe mu bari abakozi bo ku rwego rw’akarere bajyanywe ku rwego rw’umurenge, ndetse abandi bo mu mirenge nabo bahinduriwe imirenge bakoreragamo.

    Muri aba bakozi abahinduriwe imyanya harimo, Basabose Alexis wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro kuri ubu wagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati.

    Mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bahinduriwe imirenge bayoboraga harimo Rutayisire Déogratias wari usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango wagizwe umwere n’urukiko ku ikubitiro ubwo baburanaga ku ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 agahita ajyanwa kuyobora umurenge wa Kigeyo.

    Ikizihiza Alida wayoboraga umurenge wa Rusebeya kuri ubu yahawe kuyobora Umurenge wa Murunda, aho yasimburanye Ntihinyuka Janvier umukozi wayoboraga umurenge wa Murunda wagiye Rusebeya.

    Bisangwabagabo Sylvestre wayoboraga umurenge wa Kivumu, yajyanywe kuyobora umurenge wa Mukura.

    Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’Imihanda, Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w’akarere aba bagumye mu myanya yabo.

    Abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge aribo Nshizirungu Emmanuel wa Nyabirasi, Sekamana Théophile wa Ruhango, Kagaba J. Baptiste wa Mukura, Murari Richard wa Murunda na Ndagijimana Aloys wa Kivumu bagumye mu mirenge yabo.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ayinkamiye Emerance yemeje aya makuru, avuga ko babasubije mu kazi bagendeye ku itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

    Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abashinjwaga-amanyanga-muri-vup-bagizwe-abere-basubijwe-mu-kazi

  • Yakuze azi kubana: Intimba kuri nyirasenge n’inshuti zo ku musozi Padiri Ubald yakuriyeho – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 8 Mutarama 2021. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aho yavurirwaga icyorezo cya Covid-19, kigakira ariko kimusigira ibibazo by’ubuzima bitandukanye ari nabyo byamuhitanye.

    Uyu mugabo wari ikimenyabose bitari muri Kiliziya Gatolika gusa, yasigiye benshi intimba ku mutima. Ababanye nawe barimo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda bavuga ko Kiliziya n’igihugu muri rusange bibuze umuntu w’ingirakamaro.

    Birumvikana ko ari agahinda gakomeye ku Banyarwanda, gusa muri mu Murenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke ho intimba yarushijeho kubashengura kuko ariho uyu mupadiri yakuriye.

    Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga. Hari muri Paruwasi Gatolika ya Mwezi.

    Mu rugendo umunyamakuru wa IGIHE yahakoreye kuri uyu wa Gatandatu, yasanze mu bana n’abakuru agahinda ari kose kubera urupfu rw’uyu muvandimwe n’inshuti.

    Abahatuye bavuga ko inkuru y’urupfu rwa Ubald bakiyumva yabaciye umugongo bitewe n’ibikorwa yabakoreye nk’abantu bakuranye.

    Habyarimana Emmanuel yiganye na Padiri Ubald mu mashuri abanza. Ahamya ko yari umuhanga mu ishuri kandi ari umwana uzi kubana neza.

    Ati “Twariganye we arakomeza twe biratunanira. Yari afite ubwenge bwinshi, twize muruta. Kuri ubu twamutumiraga mu bukwe akaza, nta mwaka wajyaga ushira ataje ngo tuganire. Yabanye n’abantu benshi cyane hano, indwara niko bigenda iyo umunsi ugeze umuntu aragenda. Twahombye umuntu w’intwari, nuko bitakunda bamuzana ino tukamusezeraho.”

    Mwitende Joseph na we wari uzi Padiri Ubald, yavuze ko amuzi ahabwa ubupadiri mu 1984. Icyo gihe we ngo yari afite imyaka irindwi. Avuga ko yari umubyeyi aho yafashaga abantu baturanye, akitabira ubukwe ndetse agira n’uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Igihe cya Gacaca yaraje aravuga ngo ntihagire urenganya undi, ati abantu nibabohoka mu mitima n’Isi izahora ari nziza. Hari amasengesho menshi yadufashagamo n’ibindi byinshi cyane. Twahombye intwari, ari abakiristo, u Rwanda ndetse n’Isi yose muri Rusange.”

    Mu kiganiro gito twagiranye na Nyirasenge wa Padiri Ubald, Mukanyonga Alphonsine amarira yari menshi mu maso ku buryo bitoroshye kuganira na we. Mu byo amushimira cyane ni ukuntu yabafashije.

    Yagize ati “Yakoze byinshi byiza muri paruwasi. Kuri njyewe, Nyagasani amuhe iruhuko ridashira kandi natwe adusabire. Ibyo yankoreye sinabirondora ngo mbirangize. Yambereye umubyeyi abanjye bamaze gupfa, yaradufashije, yaduhaye kwihangana kwinshi, yaraduhumurije mu bibazo bya Jenoside.”

    Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko mu bavandimwe ba Ubald hasigaye babiri barimo mushiki we na murumuna we. Mama we Anisia Mukaruhamya yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi naho se Yakobo Kabera we yishwe mu 1959.

    Ku isambu y’aho Padiri Ubald avuka nta nzu irimo ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zaje zikayitwika ndetse zigasahura ibintu byinshi nyuma yo kwica bamwe mu bagize umuryango we.

    I Mushaka aho yimakaje ubumwe n’ubwiyunge ngo bazagera ikirenge mu cye

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Padiri Ubald yatangije ibikorwa by’isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Rusizi. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

    Muri iyi paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n’abiciwe bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda 10.

    Kuri iyi miryango y’abakoze Jenoside n’abayirokotse nyuma yo gushengurwa n’urupfu rw’uwongeye kubahuza nyuma y’igihe bishishanya, bahisemo kuzatera ikirenge mu cye nabo bagakomeza kunga Abanyarwanda.

    Nikuze Nicolas wagize uruhare muri Jenoside, yica umugabo w’umugore bari baturanye yabwiye IGIHE ko ubuzima bwo kubana neza n’uwo yahemukiye abukesha Padiri Ubald.

    Ati “Nari narinangiye cyane gusaba imbabazi ariko aho Padiri Ubald aziye, niwe watumye nemera icyaha kubera inyigisho ze. Ubu tubanye neza n’abo twahemukiye kubera twahujwe na Ubald mu nyigisho z’amezi atandatu. Adusigiye agahinda ariko imbuto yadusigiye tuzakomeza kwigisha abandi binangiye. Yabibye imbuto ituma tutazacika intege zo gusabana n’abo twahemukiye.”

    Mukambayiha Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yavuze ko yumvaga bitashoboka ko yakwicarana n’umuryango w’abamwiciye ariko Imana ibinyujije muri Padiri Ubald ngo byarashobotse.

    Ati “Mu gihe cya Jenoside narahigwaga imiryango myinshi irapfa. Numvaga abampemukiye bapfa bose. Padiri Ubald yagize uruhare runini cyane iyo nyagasani atamunyuramo ngo atwigishe ntabwo byari gushoboka.”

    “Padiri yakoze igikorwa cy’indashyikirwa, Nyagasani akwiye kumushimira wenyine. Mu ntangiriro twaramutukaga ariko biza kurangira tubanye neza. Byari bikomeye biruhije ariko akavuga ko nta kinanira Imana. Ubu tubanye neza n’uwampemukiye turafashanya, nibo dusangira twakoze ibirori, mbese Padiri Imana imujyanye twari tukimukeneye ariko iki gikorwa tuzakigenderaho.”

    Ni igikuba mu bakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Rugirangoga Ubald yabaye iy’incamugongo cyane ku bakirisitu bo muri Paruwasi ya Mushaka yakozemo umurimo w’Imana igihe kinini.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Simeon yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri Mushaka bafite agahinda gakomeye kuko uretse ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Ubald ngo yanafashaga abatishoboye.

    Ati “Uretse ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hari byinshi cyane yakoze. Hari abana benshi yishyuriye amashuri, abakene yubakiye ku buryo ibyo tumwibukiraho ni byinshi. Kubera ari igikorwa cyiza ntawe ushobora kugica intege nta nubwo cyasubira inyuma. Ubutumwa bwarakomeje tubushyira muri komisiyo y’amahoro n’ubutabera muri Paruwasi zose za Diyoseze ya Cyangugu.”

    Uretse gutanga umusanzu mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira. Yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye. Hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

    Nubwo yakoraga ibi byose, nta na rimwe Ubald yigeze yiyitirira gukiza, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk’ibyo yakoze mu izina rye.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2015 yavuze ko “Ubundi Yezu ni umukiza, Yezu biva ku ijambo Yeshuwa mu Gihebureyo (Manirakiza). Yezu rero ni umukiza akiri kuri iyi si yakijije abantu barabibona kandi asiga abwiye abigishwa be ati “abazanyemera, muzakora nk’ibyo nakoze ndetse murenzeho kuko nsubiye kwa Data, muzaramburira ibiganza ku barwayi bakire.”

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera hirya no hino mu gihugu.

    Rugirangoga Ubald yatabarutse ari Padiri muri Paruwasi ya Nkanka iri mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

    Habyarimana Emmanuel w’imyaka 72 yavuze ko yiganye na Padiri Ubald. Yemeza ko yakuze ari inyangamugayo kuva mu bwana bwe

    Aha niho hahoze hubatse inzu y’umuryango wo kwa padiri Ubald ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratwitswe

    Padiri Rugirangoga Ubald yari azwi cyane no mu bikorwa byo gusengera abarwayi

    Kiliziya ya Paruwasi ya Mushaka niho Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2008

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yakuze-azi-kubana-intimba-kuri-nyirasenge-n-inshuti-zo-ku-musozi-padiri-ubald

  • Kiyovu Sports yatandukanye na Ndanda wari umaze amezi atatu ahawe akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 02/10/2020 ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports yerekanye itsinda ry’abatoza bari barangajwe imbere na Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru, barimo ndetse na Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda wari wagizwe umuyobozi wa tekinike ndetse akanaba umutoza w’abanyezamu.

    Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda ubwo yagirwaga umutoza w
    Ndizeye Aimé Désiré uzwi nka Ndanda ubwo yagirwaga umutoza w’abanyezamu akaba n’ushinzwe tekinike

    Nyuma yo gusinya amasezerano, umutoza Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ yasabye uruhushya yerekeza muri Ethiopia aho asanzwe atuye, aho byavugwaga ko agiye kwimura umuryango we, gusa kugeza ubu akaba yari ataragaruka mu Rwanda.

    Kugeza ubu nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwagiye butangaza ko bwamwandikiye bumusaba kugaruka mu kazi, ubu bwatangaje ko bwamaze kumuhagarika bumushinja guta kazi, ndetse akaba yaramaze no kwandikirwa ibaruwa abimenyeshwa.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yatandukanye-na-ndanda-wari-umaze-amezi-atatu-ahawe-akazi

  • Umunyamakuru Umuhire Valentin yasezeweho bwa nyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahunda yo kumusezeraho yari igizwe no gufata umurambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK saa moya za mu gitondo, hakurikiraho umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera saa yine bibera kuri Mont Kigali i Nyamirambo.

    Nyuma yaho hakurikiyeho misa yo kumusabira yabereye kuri Regina Pacis i Remera, hanyuma ashyingurwe mu irimbi rya Rusororo.

    Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).

    Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

    Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

    Yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

    Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

    Imana imuhe iruhuko ridashira!

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umunyamakuru-umuhire-valentin-yasezeweho-bwa-nyuma