Tag: featured

  • Indyo yuzuye irimo n’imbuto yagira uruhare mu kurinda umuntu kuzahazwa na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 3 Ukuboza 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, cyatangaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS 2020), butangazwa buri nyuma y’imyaka itanu.

    Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu myaka itanu ishize, umubare w’abana bagwingiye kubera imirire mibi wagabanutseho 5%, bivuze ko bavuye kuri 38% babarurwaga mu mwaka wa 2015 bakagera kuri 33% mu mwaka wa 2020.

    Urebye iyo raporo, ubona ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu kugabanya imibare y’abana bagwingira, ariko ikibazo ni uko ibaganuka ku muvuduko muto. Niba mu myaka itanu ishize, raporo igaragaza ko imibare y’abana bagwingira yabanutseho 5%, ni ukuvuga ko iyo mibare igabanukaho 1% buri mwaka. Ubwo byaba bivuze ko kugira ngo ikibazo cy’igwingira mu bana kirangire burundu byazafata imyaka iri hejuru ya 30, mu gihe byaramuka bikomeje kugendera ku muvuduko biriho ubu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga,yasobanuriye Minisitiri w’intebe Ngirente ko, amarerero atangizwa mu mwaka wa 2017 bari bafite abana 454 bari bafite imirire mibi (harimo 59 bari mu mutuku na 395 bari mu muhondo) ariko ko kugeza mu 2020 bari basigaranye 14 bonyine na bo bari mu muhondo.

    Ibyo ngo babikesha amata n’igikoma ndetse n’amafunguro abana bazanwa mu marerero bahafatira, ndetse no kwerekera ababyeyi uko bategura indyo yuzuye. Minisitiri w’Intebe yabwiye uwo muyobozi ko ibyo abana bahabwa bidahagije kuko haburamo imbuto, kandi avuga ko nta n’ibiti by’imbuto yabonaga ku ngo. Icyo gihe bamubwiye ko imbuto zagiye ziterwa mu mirima, ariko avuga ko zikwiye kugaragara no ku miharuro y’ingo.

    Minisitiri w’Intebe yagize ati, “Urugo rw’Umunyarwanda rwatera nibura ibiti bitatu by’imbuto, bifasha urugo mu mirire myiza no kwinjiza amafaranga. Ibyo bigakorwa mu gihugu hose, kandi ntibisaba ubutaka bunini kuko ari ukubitera imbere cyangwa inyuma y’inzu utuyemo.”

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe yatanze urugero rwo gutera ibiti by’imbuto

    Abahanga kandi bavuga ko imbuto ari ingenzi cyane mu kuzuza indyo umuntu akwiriye gufata, kugira ngo yirinde ikibazo cy’imirire mibi, ari na yo ntandaro y’igwingira ku bana bakiri bato.

    Ku rubuga sante.lefigaro.fr , bavuga ko imbuto n’imboga bikungahaye cyane ku byitwa ‘fibres’, za vitamine, ubutare butandukanye ndetse na za ‘antioxydants’, ibyo byose bikaba bihuriza hamwe mu kurinda umubiri w’umuntu kuba wahura n’ibibazo bitandukanye.

    Ku rubuga https://theconversation.com , bavuga ko indyo yuzuye irimo n’imbuto yagira uruhare mu kurinda umuntu kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije isi muri iki gihe.

    Bavuga ko uretse izindi ngamba zo kwirinda icyo cyorezo, zirimo gukaraba intoki kenshi no kwita ku isuku, guhana intera hagati y’abantu ndetse n’urukingo mu gihe ruzaba rubonetse, ariko ngo no kugira ubudahangarwa bw’umubiri bukora neza kandi bukomeye, ngo byarinda umuntu gufatwa n’icyorezo cya Coronavirus.

    Kugira ngo umuntu agire ubwo budahangarwa bw’umubiri bukora neza kandi bukomeye, ngo ni ngombwa ko aba arya neza indyo yuzuye, kandi ikize ku mbuto. Iyo umuntu afata indyo yuzuye, ngo n’iyo bibaye ngombwa ko ahabwa imiti yarwaye, ubudahangarwa bw’umubiri bufatanya n’iyo miti ,bityo uwari urwaye ntazahare.

    Uwiringiyimana Isaie ushinzwe amashyamba mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko abaturage bo muri uwo Murenge bitabiriye gutera ibiti by’imbuto ziribwa ku kigero cya 90% kuzamura, kuko ngo hari abafatanyabikorwa batandukanye batanga ingemwe z’ibyo biti ku buntu harimo ‘Tubura’ ikorera mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, ‘World Vision’, ‘Record’ n’abandi.

    Uwiringiyimana avuga ko ibiti by’imbuto abaturage bo mu Murenge wa Nyamata bitabiriye gutera kurusha ibindi ari avoka, imyembe, amapapayi ndetse n’amacunga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/indyo-yuzuye-irimo-n-imbuto-yagira-uruhare-mu-kurinda-umuntu-kuzahazwa-na-covid-19

  • Abarimu 11 000 mu bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by’akazi bahawe amasezerano y’umwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu barimu bahawe amasezerano y’akazi, higanjemo abo mu mashuri abanza, bivuze ko abashyizwe mu myanya batarize uburezi mu mashuri yisumbuye ari bake.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye IGIHE ko muri rusange abarimu bashyizwe mu myanya batarize uburezi bagera ku bihumbi 11.

    Yakomeje ati “Abenshi ni abo mu mashuri abanza bashyizwe mu myanya batarize uburezi, abo rero basabwe kwiga imyaka ibiri, amasomo ajyanye n’uburezi kugira ngo bazabashe guhabwa akazi mu buryo buhoraho.”

    Minisiteri y’Uburezi itangaza ko mu cyiciro kidasanzwe cyo gutanga imyanya ku barimu hagendewe ku ndangamanota [Transcripts], hatanzwe imyanya ku bagera ku bihumbi 17.

    Muri rusange abo mu mashuri abanza bari batanze ibyangombwa byabo [indangamanota], bashaka guhabwa imyanya bari 27,372 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo [shortlisted] rw’abemerewe ari 22,358.

    Abashyizwe mu myanya barize uburezi mu mashuri abanza ni 4,370 mu gihe abatarize uburezi ari 10,630.

    Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo ari 22,388. Abashyizwe mu nyanya barize uburezi ni 2,199 naho abatarize uburezi ni 234.

    MINEDUC ivuga ko nyuma y’ishyirwa mu myanya ry’icyiciro cya gatatu hakiri indi myanya 2000 nayo igomba guhabwa abarimu vuba.

    Minisitiri Twagirayezu yibukije abashyizwe mu myanya ko bahawe akazi mu bihe bidasanzwe bityo nabo basabwa kwitwara mu buryo budasanzwe by’umwihariko bakarinda abanyeshuri icyorezo nabo birinda.

    Ati “Abarimu baba bamaze gushyirwa mu myanya, icyo tubasaba ni ukubaha ikaze kubera ko binjiye mu bihe bidasanzwe, tubasaba kurinda abanyeshuri muri ibi bihe bya COVID-19, tunabasaba kwihugura kubera ko turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga. Tuzagerageza kugenda tubashakira uburyo bwo kwihugura mu ikoranabuhanga n’icyongereza.”

    Yakomeje agira ati “Abatashyizwe mu myanya turabasaba kwihangana kuko duhora dukeneye abarimu, abarimu benshi bagenda bava mu kazi, bajya gukora ibindi, igihe cyose dukenera abarimu. Ubwo tugize imyanya myinshi y’abarimu abasabye bose tuba tubafite, ababuze imyanya n’ubundi bazagenda bayibona.”

    Mu bibazo byagaragaye ubwo ubu buryo bwo gushyira mu myanya abarimu hatagendewe ku gukora ibizamini by’akazi, harimo kuba barashyizwe mu turere twa kure y’aho batuye.

    Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bari gushaka uburyo cyabonerwa umuti uko iminsi izagenda ishira.

    Mu kiganiro Minisiteri y’Uburezi iherutse kugirana n’abanyamakuru bavuze ko abarimu bazashyirwa mu myanya bose bagomba kuba batangiye akazi bitarenze ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari abarimu barenga ibihumbi 11 bashyizwe mu myanya batarize uburezi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-11-000-mu-bashyizwe-mu-myanya-badakoze-ibizamini-by-akazi-bahawe

  • Ibikorwa by’umuganda bigira uruhare mu kunga ubumwe bw’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe muri ibyo bikorwa bibahuza bikarushaho gusigasira ubumwe bwabo harimo kubakira abatishoboye, gutunganya imihanda no kubaka amateme aciriritse bigatuma barushaho kugenderana.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, Mudahemuka Jean Damascene, na we ibi arabyemeza ahereye ku gikorwa baherutse kwikorera binyuze mu muganda cyo gusana iteme ryangijwe n’ibiza rigahagarika imigenderanire hagati y’abaturage.

    Avuga ko muri uwo muganda buri wese yitanze uko ashoboye kuko iteme ribafitiye akamaro kandi rikaba rigamije inyungu rusange aho buri wese yazanye ubushobozi n’ubumwenyi bwe bagakora iteme ritabahenze kandi umusaruro wabo ukongera kugera ku isoko.

    Agira ati “Ibyo bikorwa bishimangira Ubumwe n’Ubwiyunge kuko bidufasha komorana ibikomere kuko aho u Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi buri wese akeneye undi, ayo mateme twakoze yatumye utugari twa Kambyeyi na Ruyanza bongera kugenderana”.

    Utugari twa Ruyanza na Kambyeyi two muri Kamonyi twongeye guhahirana kubera ibikorwa by
    Utugari twa Ruyanza na Kambyeyi two muri Kamonyi twongeye guhahirana kubera ibikorwa by’umuganda

    Yongeraho ati “Gukora iteme mu muganda duhuje imbaraga nk’Abanyarwanda bituma tubasha gukemura ikibazo dufite nk’Abanyarwanda nta kuvangura, ibyo bikaba bishimangira ko dukeneranye tugafatanya gutahiriza umugozi umwe kuko icyo mfite udafite ari cyo ukeneye”.

    Rubimbura Jean Damascene avuga ko iyo abaturage bahuriye mu muganda bigaragaza ubumwe bwabo kuko bakora ibikorwa bigamije kubateza imbere nk’Abanyarwanda aho kwirebera mu ndorerwamo z’amoko.

    Agira ati “Iryo teme twarikoze nk’Abanyarwanda tureba ngo uyu muhanda uzatumarira iki, aho kureba ngo ufite inyungu za nde cyandwa nde wundi, ibyo tubishimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ituma dukomeza gushyira imbere ubumwe tugatahiriza umugozi umwe kuko ni byo biduha inyungu kurusha kwitandukanya”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Habineza Jean Paul avuga ko mu bikorwa by’umuganda muri ako karere hibanzwe cyane ku kubakira abatishoboye no gufasha ibyiciro by’abaturage bafite imbaraga nke bikagaragaza ko abaturage bashyize hamwe, ibyo bikunganirwa n’ibiganiro bya ‘Ndi Umunyarwanda’ bahabwa nyuma y’umuganda.

    Agira ati, “Ibyo by’umuganda birimo kubakira abatishoboye ku mpamvu zitandukanye bikorwa muri rusange ukabona ko byimakaza umuco w’ubumwe n’Ubwiyunge, icyo gihe abantu banasobanukirwa ko ari bamwe kandi bakwiye gushyira hamwe kugira ngo babashe kwiteza imbere”.

    Emmanuel Ndagijimana utuye mu Murenge wa Ndora avuga ko iyo hubakwa amazu y’abatishoboye mu muganda bibatera kumva ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo bashyize hamwe kuko mu kwitanga muri ibyo bikorwa hakurikizwa ubushobozi bw’ufashwa nta kureba ku miterere ye imugaragaza ukundi.

    Mujawamariya Marguerite avuga ko mu Karere ka Gisagara bateye intambwe yo gufashanya binyuze mu miganda yo kubakira abatishoboye, buri wese akazana imbaraga ze.

    Agira ati “Usanga duhurira ahantu umuntu tukamwubakira nta kurebanaho, udafite umwanya yikora ku mufuka agatanga insimburamubyizi bakamukorera. Bituma na ba bandi barebana ay’ingwe babyikuramo kuko baba bafatanyije”.

    Nyinawumunu Donatha avuga ko ibikorwa byo gusukura imihanda n’amavomero bakora mu muganda bibafasha kunga ubumwe kuko iyo bahuriye hamwe habaho kuganira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ nyuma y’umuganda bagashishikarizwa kumenya uwo umuntu nyamuntu ari we.

    Avuga kandi ko ibikorwa byakozwe bihuriweho n’abantu bamwe nta zindi nyungu usibye guhuza umugambi abantu bakaba baravuye mu bwigunge kubera Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Abatuye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Kansi bavuga ko na bo biyubakiye amateme ku mihanda migenderano bahuriyeho nk’umuryango Nyarwanda kandi akazi kose bakagafatanya ntawe urebeye ku wundi.

    Nyinawumuntu agira ati “Twese duhuza urugwiro tukumvikana ko dufatanya ku buryo runaka kubaka iteme kugira ngo tubashe kunga ubumwe no gusabana hagati yacu, twari dufite umugezi udutandukanya ku buryo imigenderanire yari imeze nabi none twubatseho iteme ibintu bimeze neza, moto, igare n’abanyamaguru babasha kwambuka nta mbogamizi”.

    Ati “Ibyo twabigezeho kuko twashyize hamwe twiyubakira iteme nta kurebanaho, twiyubakiye n’irerero ry’inshuke nta gutegereza ingufu za Leta zihenze buri wese azana imbaraga ze turaryubaka, hari n’ubwo dufatanya tugaha umuganda umuturage kubera ko atsishoboye ibyo tukabikora tugamije Ubunyarwanda nta kurebanaho”.

    Ibikorwa rusange by’umuganda bigaragaramo uburyo bwo gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu, abaturage babikora neza bakaba bavuga ko ntako bisa iyo babonye biyubakiye igikorwa kibahuza mu mbaraga zabo kuko binatuma barushaho kugiha agaciro.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibikorwa-by-umuganda-bigira-uruhare-mu-kunga-ubumwe-bw-abaturage

  • Facebook yafatiye ibyemezo bamwe mu bayobozi bo muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uguhangana gukomeye kwagaragaye hagati ya Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 76 y’amavuko umaze imyaka 35 ku butegetsi, na Robert Kyagulanyi w’imyaka 38, winjiye muri politiki asanzwe amenyerewe nk’umuhanzi uzwi ku izina rya Bobi Wine.

    Umuyobozi wa Facebook muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Kezzia Anim-Addo, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Facebook yafunze konti za bamwe mu bayobozi, zatangazaga ubutumwa bubangamira umudendezo wa rubanda, muri ibi bihe bidasanzwe by’amatora.

    Yagize ati “Hari abari barahimbye izindi konti za Facebook, bagasebya abo batavuga rumwe, bagashyira ibitekerezo biharabika ku nkuta za bamwe mu bakandida, bigize abaturage basanzwe, abandi bakajya mu matsinda, basakaza ibitekerezo biteranya abaturage”.
    Uwo muyobozi yavuze ko ku buryo bwihutirwa izo nkuta zabo zahise zihagarikwa.

    Don Wanyama, umujyanama mu kumenyekanisha amakuru mu biro bya Yoweri Museveni, wafungiwe urukuta rwa Facebook na Instagram, yahise avuga ko ibi ari ukwivanga mu matora ya Uganda. Yagize ati : ‘’Biteye isoni, kumva ko abanyamahanga bazakomeza gutegeka igihugu cyacu, banyuze ku gufunga imbuga nkoranyambaga z’abo mu ishyaka rya NRM, tuzakomeza kurwanira uburenganzira bwacu”.

    Inkuta zafunzwe ziganjemo iz’abo mu ishyaka rya Yoweri Museveni, NRM, aho izisaga 10 zahagaritswe. Icyakora inkuta z’umukuru w’igihugu zo ntabwo zafunzwe.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/facebook-yafatiye-ibyemezo-bamwe-mu-bayobozi-bo-muri-uganda

  • Urugendo rwa Teta wivuje kanseri afashijwe na Save Plus – #rwanda #RwOT

    Ibi ni byo byabaye kuri Gatsinzi Teta Ann Bella warwaye kanseri mu gihe cy’umwaka wose, akaza kwifashisha urubuga rwa Save Plus akabona ubushobozi bwo kwivuza iyo ndwara ndetse kuri ubu akaba amaze koroherwa.

    Kubera uburyo kwivuza kanseri bihenze, akenshi usanga abagize ibyago byo gusangwamo iyo ndwara bakora ibishoboka byose bagashaka ubufasha hirya no hino, ariko hakabaho ubwo ukeneye ubufasha aba adafite ubushobozi bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi bashoboka, ndetse akenshi ugasanga n’ushaka gufasha atabona uburyo bwiza bwo gutanga ubufasha bwe.

    Mu rwego rwo gucyemura ibi bibazo byose, Ikigo Exuus cyashyizeho urubuga rwitwa Save Plus, rugamije gufasha abantu bakeneye ubufasha n’abashaka kubutanga kubikora mu buryo bworoshye kandi bwizewe, ku buryo bitanga umusaruro.

    Uru rubuga ni rwo Gatsinzi Teta Ann Bella w’imyaka 18 wamaze umwaka urenga arwaye kanseri yifashishije, maze aza guhabwa ubufasha bwatumye avurwa neza kandi akaza koroherwa iyi ndwara.

    Gatsinzi yafashwe na kanseri mu Ukwakira 2019, ariko ntiyamenya ko ari yo arwaye. Mu mizo ya mbere, kwa muganga bamubwiraga ko arwaye ’infection’, ariko akari agaheri mu mayasha kaza kuvamo ikibyimba, arananuka, abura ubushake bwo kurya, bituma aremba cyane ndetse atangira kwiheba kuko yumvaga ko agiye gupfa, ariko akababazwa cyane n’uko atazi icyo arwaye.

    Yaje kujya kwa muganga mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru, ibi bitaro na byo bimwohereza ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Kigali, CHUK, ari na ho yaje gukorerwa isuzuma rizwi nka ‘Biopsy’ kugira ngo barebe niba arwaye kanseri. Nyuma y’ukwezi apimwe, muri Gashyantare 2020, ni bwo bamubwiye ko arwaye kanseri, yoherezwa mu bitaro by’i Butaro biri mu karere Burera bivura kanseri, na bo baramupima basanga koko afite iyo ndwara.

    Nk’uko tubizi iyi ndwara isaba ubushobozi buhagije kugira ngo ivurwe neza umuntu akire. Teta nawe yatangiye gushaka inkunga y’abantu ngo bamufashe kwivuza, ku bw’amahirwe abona Save Plus imufasha kuyikusanya arivuza.

    Uburyo Teta yamenye Save Plus

    Bwa mbere amenya Save Plus, Teta yayimenye binyuze mu nshuti ze, aho yabonye umuntu baziranye ashyize amashusho ku rubuga rwa WhatsApp (kuri status) ari kuvuga uburyo Save Plus ishobora gufasha umuntu kubona ubufasha akeneye. Akimara kubibona, Teta nawe yahise yiyemeza kugerageza amahirwe ye agakoresha Save Plus mu gusaba ubufasha bwo kwivuza.

    Yumvaga bitashoboka ko umuntu yafashwa n’abantu batamuzi ariko amaze kwiyandikisha ku rubuga rwayo, igitekerezo cye cyarakiriwe maze nyuma y’umunsi umwe gusa yiyandikishije, Save Plus yamuhaye ‘code’ abantu bazajya bakoresha bamutera inkunga, ndetse imushyira no ku rubuga rwayo kugira ngo akusanyirizwe inkunga n’abagiraneza.

    Yagize ati “numvaga bitazashoboka, numvaga bitoroshye cyangwa byaba bikomeye ku buryo abantu batakuzi bagufasha. Nariyandikishije, nshyiraho ibyerekeranye n’ikibazo cyanjye byose, nshyiraho ifoto n’aho nivuriza. Barambwiye ngo ntegereze, umunsi ukurikiyeho ni bwo bampamagaye bambwira ko byakunze, biranshimisha.”

    Ibyo yabonaga nk’inzozi kuri we byarashobotse kuko Teta yasangije inshuti ze n’abavandimwe ‘code’ yahawe ndetse nabo bayisangiza abandi, atangira kubona inkunga y’amafaranga menshi maze abasha kwivuza.

    Kugeza ubu Teta afite icyizere cyo kubaho kandi azakira burundu, ndetse afite inzozi zo kuzakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agakora umuziki ndetse agafasha abana batishoboye.

    Inama agira abandi bantu bashaka gukusanya inkunga ni ugukoresha ‘Save Plus’ kuko ikora neza, kandi atari ubutekamitwe nk’uko bamwe babitekereza. Yongeyeho ko igihe umuntu ukeneye ubufasha ateye intambwe akiyandikisha, biba bishoboka ko yabona ubufasha akeneye.

    Save Plus ifasha abantu bakeneye ubufasha bagize ibyago nko mu mihango yo gushyingura, ubufasha bwo kwivuza, ibikorwa by’ubugiraneza ndetse n’ibindi bikorwa birimo ibyo gutwerera mu bukwe. Umuntu ushaka kwifashisha Save Plus akusanya inkunga, yakoresha urubuga rwayo saveplus.io

    Gatsinzi Teta Ann Bella w’imyaka 18 yanyuze ku rubuga rwa Save Plus abona ubufasha bwatumye yivuza kanseri aroroherwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rwa-teta-wivuje-kanseri-afashijwe-na-save-plus

  • RIB yavuze icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku bugizi bwa nabi bwakorewe i Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya nibwo habaye amakimbirane yaje kugwamo umuntu umwe undi agahira mu nzu.

    Semana yatemye muramu we Rumanzi yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine mushiki wa Semana wahise yitaba Imana.

    Rumanzi na Mukazitoni bari bafitanye abana babiri, uw’imyaka ine n’uw’ibiri. Abo bana ni bazima kuko basanzwe hanze.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko intandaro yo kwitwikira mu nzu kwa Rumanzi ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we.

    Ati “Iperereza rigaragaza ko intandaro yo gufata icyemezo cyo kwitwikira mu nzu cyafashwe na Rumanzi, ari amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Bigaragara ko yashakaga ko bapfana ubwo yitwikiraga mu nzu ariko yamara gufatwa abana akabanaga hanze abanyujije mu idirishya. Umwana umwe w’imyaka ine yahiye ku kuguru bidakabije.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Bakimara kuhagera, ngo nibwo Semana nawe yahageze afite umuhoro yarakaye cyane. Ati“Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

    Semana akurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa byose biganisha ku cyaha by’umwihariko amakimbirane ashobora kugeza abantu ku rupfu.

    Ati “RIB irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo kwihanira, bakajya bitabaza inzego zishinzwe gutanga ubutabera kugira ngo zibafashe. Hari inzego zashyizweho na leta kugira ngo zibafashe gukemura amakimbirane abantu bagirana cyane cyane nk’amakimbirane yo mu ngo hirindwe ingaruka zayakomokaho cyane nk’izi zo gushaka kwiyambura ubuzima cyangwa gutwara ubuzima bw’abandi.”


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yavuze-icyo-iperereza-ry-ibanze-ryagaragaje-ku-bugizi-bwa-nabi-bwakorewe-i

  • Guverineri Munyantwali yizeye ko Uturere two mu Burengerazuba tuzesa neza Imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Musenyeri ukuriye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) mu Burengerazuba baganira n’abayobozi b’uturere

    Mu bikorwa byo kugenzura imihigo y’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba, Guverineri Alphonse Munyantwali avuga ko hari impinduka mu gushyira mu bikorwa imihigo, ibintu avuga ko bizatuma uturere tuza mu myanya y’imbere.

    Igenzurwa ryakozwe ku mihigo y’akarere ka Rubavu kuwa 11 Mutarama 2021, Guverineri Munyantwali avuga ko imihigo irimo gukorwa itanga ikizere kubera uburyo abaturage bayigiramo uruhare.

    Agira ati « Hari intambwe nziza, twasanze amasoko yaramaze gutangwa, hari imihigo igirwamo uruhare n’abaturage nka Ejo Heza, ubwisungane mu kwivuza buratangwa, hari ibikorwa bigaraza ko byihuta nubwo hari ibindi bigomba gushyirwamo imbaraga bitanga ikizere. »

    Ibikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga bigizwemo uruhare n’abaturage nko kubakira abatishoboye, abaturage bararana n’amatungo no kugira ubwiherero bwiza, cyakora akavuga ko hari ibindi byabangamiwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’inama z’umugoroba w’ababyeyi, gukurikina abana bato, kwigisha abantu bakuze gusoma.

    Guverineri Munyantwali avuga ko agendeye ku mihigo ibera mu Karere ka Rubavu n’ahandi ngo iratanga ikizere cyo kuzagera ku mwanya mwiza kurenza umwanya iyi Ntara iheruka kubona mu igenzura ry’imihigo iheruka, aho yaje ku mwanya wanyuma mu zindi ntara, naho uturere tuyigize uretse uturere 2 utundi tukaza mu icumi twanyuma.

    Akarere ka Rubavu gafite imihigo 96 igizwe na 25 iri mu nkingi y’ubukungu igeze ku kigero cya 62.68%, 50 igizwe n’imibereho myiza iri ku kigero cya 59.49% na 21 yo mu mibereho myiza igeze ku kigero cya 59.62%, naho imihigo yose uko ari 96 igeze ku kigero cya 60.60% mu mezi 6 iyi mihigo ishyirwa mu bikorwa.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imwe mu mihigo uretse kuba yarakomwe mu nkokora n’ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 hari indi irimo kugenda neza nko gutanga amafaranga y’ubwizigame muri Ejoheza, gutanga ubwisungane mu kwivuza.

    Naho imwe mu mishinga irimo gutinda harimo kubaka ikigo gitegerwamo imodoka cya Gisenyi kitaratangira kubakwa kubera ibikorwa byo gutanga ingurane byahagaze.

    Ibindi bikorwa bitarimo kwihuta birimo kubaka inyubako z’abaturage bazimurwa muri Nyamyumba bagatuzwa mu Murenge wa Rugerero, naho ibikorwa birimo kugenda neza birimo gukora imihanda, kubaka ibyumba by’amashuri no kubakira abatishoboye nubwo hari inyubako zitarubakwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverineri-munyantwali-yizeye-ko-uturere-two-mu-burengerazuba-tuzesa-neza-imihigo

  • Rwamagana: RIB yafunze Semana watemye muramu we bikamuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu Semana akurikiranyweho kuba yatemye Rumanzi Egide (muramu we waje kwitaba Imana ageze mu bitaro), ubwo yari asanze amaze gutabarwa n’abaturage aho yari yitwikiye mu nzu n’umugore we Mukazitoni Christine (mushiki wa Semana wahise yitaba Imana).

    Semana yakomerekeje kandi byoroheje Mukakalisa Annonciata (nyina wa Rumanzi). Iperereza ry’ibanze rigaragaraza ko kwitwikira mu nzu byatewe n’amakimbirane Rumanzi yari asanzwe afitanye n’umugore we.

    RIB yatangaje ko Semana ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye hanakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rwamagana-rib-yafunze-semana-watemye-muramu-we-bikamuviramo-urupfu

  • Rwamagana: Umugore yahiriye mu nzu, umugabo yicwa atemwe na basaza be – #rwanda #RwOT

    Ni amahano yabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tanu z’ijoro mu Mudugudu w’Umurinzi mu Kagari ka Bwana mu Murenge wa Munyiginya.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba barabyaranye abana babiri, ngo bakundaga kugirana amakimbirane akenshi bakungwa mu nama z’imidugudu, abaturage bavuga ko bari bamaze igihe buri umwe aba ukwe ariko ngo muri iyi minsi bari bariyunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard, yabwiye IGIHE ko yabimenye ahagana saa tanu z’ijoro ubwo umuturage yamuhamagaraga akamubwira ko muri iyo nzu hari guturukamo umwotsi bigaragara ko ishobora kuba irimo gushya.

    Ati “Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n’amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka.”

    Gitifu yakomeje avuga ko bahise bahamagara imbangukiragutabara mu gihe irimo kuza yenda kuhagera ngo hahise haza abasore babiri bafite umujinya bafite n’imihoro.

    Ati “Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

    Gitifu yakomeje avuga ko mu baturage batanze ubuhamya bavuze ko uretse gutema uwo mugabo ngo yanatemye nyina w’uwo musore mu bitugu.

    Ababjijwe niba abo basore atari bo batwitse iyo nzu yabihakanye avuga ko baje nyuma ngo baza bavuga ko uwo mugabo ariwe baje kwica ngo kuko nawe yabiciye mushiki wabo, ngo bakaba babikoze bihimura. Ngo inzu yari yamaze gushya kare na mushiki wabo yahiriye mu nzu.

    Uyu muyobozi yavuze ko mu nzu yahiye ngo hari harimo abana batatu barimo babiri b’uyu muryango ariko ngo bose nta n’umwe wagize icyo aba.

    Ati “ Abana bari bari mu nzu ni batatu barimo babiri babyaye n’undi umwe wari waje kubasura bose twabakuyemo ari bazima nta na kimwe babaye, ibyangiritse bindi twabonye ni imyenda n’ibindi bikoresho byo mu nzu.”

    Gitifu yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gukoresha inama abaturage babahumurize ndetse ngo iperereza rikaba rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyaba cyateye inkongi y’umuriro.

    Yifashishije urukuta rwa Twitter, Minisitiri Busingye Johnston, yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Ati “Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge wa Munyiginya, Umudugudu wa Umurinzi mu ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri. Iperereza no kwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke. Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.”

    Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Semana Emmanuel w’i Rwamagana, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bikomeye Rumanzi Egide bimuviramo urupfu ndetse ko yanakomerekeje Mukakalisa Annonciata.

    Ikibazo cyabereye Rwamagana,Umurenge​ wa Munyiginya, Umudugudu w’Umurinzi mw’ijoro ryakeye, kirimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Dutuze iperereza rikorwe, tuze kumenya neza ukuri.

    Iperereza nokwemeza ibyabaye kuri Twitter tubireke.

    Ababuze ababo Imana ibahe kwihangana.

    — Busingye Johnston (@BusingyeJohns) January 12, 2021


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-yahiriye-mu-nzu-umugabo-yicwa-atemwe-na-basaza-be

  • Rusizi: Bijujutiye gucibwa amande kuko banze guha mugenzi wabo umuganda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage ngo banze guha mugenzi wabo umuganda wo kumuhomera inzu ngo kuko yishoboye, ibintu bemeza ko bakoze bagamije ‘guca ingeso yo korora ubunebwe.’

    Bamwe muri aba baturage babwiye Radio Rwanda ko buri wese utarakoze uyu muganda yaciwe amande ya 5000 Frw, mu gihe utayafite we yahawe igihano cyo kujya gutunda umucanga ku kigo cy’amashuri giherereye muri ako gace.

    Umwe muri bo yagize ati “Uriya mubyeyi afite abahungu batatu bakuze, uwo munsi batangaza umuganda yari yaraye abaherekeje basubiye i Kamembe iyo baba bari baje kurya Ubunani, urebye inzu ifite umuryango usohoka sinzi niba mutabibonye ku muryango ruguru ku cyumba kidahomye, ifite n’umuryango usohoka umwe yasize awukasemo ngo havemo ikindi cyumba.”

    Yakomeje agira ati “Ukibaza umuntu wagize ubushobozi bwo gukata icyumba ntiyagira ubushobozi bwo kwihomera icyumba cye?”

    Mugenzi we yavuze ko yanze kumuha umuganda kuko afite abahungu b’abasore.

    Ati “Naravuze nti ese tujye gufasha umuntu ufite abana bashyingije ufite n’abasore gute ?”

    Uwo muturage we avuga ko atishoboye ahubwo bagenzi be bamugiriye ishyari ku buryo ari ryo ryatumye bataza kumufasha.

    Ati “Abantu b’ino bagira amashyari bo baravuze ngo mfite abana b’abasore kandi abo basore ntabwo tubana hano mu rugo, bagiye kwishakira imibereho bakora i Kamembe mu buryo bwo kwishakira amafaranga.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Hategekimana Claver yavuze ko abahanwe bari basanzwe ari ibigande mu bikorwa by’umuganda.

    Ati “Abaturage ntabwo barenganye kuko iyo umuntu atakoze inshingano ze niba ari ibikorwa rusange abantu bagiye gufatikanya mu muganda bakwiye kuba babyitabira niba nta yindi mpamvu bafite, nk’ubu tumaze igihe mu bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri ari uko ugasanga ntibabyitabira.”

    Yongeyeho ko abahanwe barimo abari bamaze igihe batitabira ibikorwa rusange n’ibikorwa by’umuganda akanashimangira ko ibihano bahawe byakurikije amategeko

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura bwavuze ko nta kibazo bubona mu mande yaciwe aba baturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-barijujutira-gucibwa-amande-kuko-banze-guha-umuganda-mugenzi-wabo