Tag: featured

  • Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, yavuze ko iteganyagihe ry’iminsi icumi ryakozwe ryagaragaje ko kuva tariki 11 kugeza tariki 20 z’uku kwezi hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigereranyo cy’isanzwe igwa, ndetse ryerekana ko hagati ya tariki 13 na 15 Mutarama ari ho hateganyijwe imvura nyinshi.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uduce tw’Uburengerazuba n’Amajyepfo ari two iyo mvura izagwamo cyane kurusha ahandi, ariko hibutswa ko iyo mvura izakomeza kugwa hirya no hino mu gihugu kugeza ku wa 16 Mutarama.

    Intara y’Uburengerazuba no mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Amajyepfo hagaragajwe ko hateganyijwe imvura nyinshi by’umwihariko, kuko hazagaragara iri hagati ya milimetero 20 na 50 ku munsi.

    Meteo Rwanda yasobanuye ko iyi mvura iri guturuka mu isangano ry’imiyaga iturutse mu Nyanja y’Abahinde ryongeye ubuhehere bw’umwuka mu kirere cy’u Rwanda.

    Kubera imvura imaze iminsi iboneka iminsi ikurikiranye mu bice byinshi by’igihugu ndetse ikaba inateganyijwe ko ikomeza mu minsi itatu iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza.

    Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere

    Itangazo rya Meteo Rwanda ritanga umuburo ku mvura idasanzwe iteganyijwe mu minsi itatu iri imbere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-minsi-itatu-iri-imbere

  • RDF yunamiye umusirikare wayo waguye mu mirwano muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021.

    RDF yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’Umunyarwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Itangazo ryayo rikomeza riti “RDF yihanganishije umuryango n’inshuti z’umusirikare waguye ku rugamba.’’

    “Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nkuko biri mu ntego za MINUSCA n’izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.’’

    Usibye umusirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero ariko mu buryo bworohejwe.

    MINUSCA yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b’iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ingabo z’u Rwanda ziboneka ahantu henshi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yunamiye-umusirikare-wayo-waguye-mu-mirwano-muri-centrafrique

  • Nyanza: Abahinzi batindaga kugezwaho inyongeramusaruro begerejwe ububiko bujyamo toni 6 000 icyarimwe – #rwanda #RwOT

    Ubwo bubiko bwubatse mu Murenge wa Busasamana bubikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505.

    Umukozi w’Umushinga Tubura mu Karere ka Nyanza ushinzwe kuwuhuza n’inzego za Leta, Nibyobyiza Sylvie, avuga ko bubatse ubwo bubiko bagamije kwegereza inyongeramusaruro abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo kuko bari bamaze kubona ko hari ikibazo cy’uko zibageraho zitinze.

    Ati “Ubu bubiko bufasha abahinzi kubonera serivisi ku gihe kuko mbere hari igihe inyongeramusaruro zitabagereragaho ku gihe bigatuma batinda guhinga cyangwa bagahinga batazikoresheje kuko zituruka kure. Tuzigura hanze y’igihugu tukazizana hano hafi yabo.”

    Ifumbire bayiha umuhinzi nk’ideni akishyura amafaranga make andi akagenda ayatanga buhoro buhoro kugeza igihe azakenera indi agiye kongera guhinga, kandi bongeraho no kumwigisha uko ayikoresha neza.

    Umuhinzi ahabwa irindi deni ari uko byibura ageze kuri 70% yishyura irya mbere ry’inyongeramusaruro yahawe.

    Nibyobyiza avuga ko umuhinzi ukeneye inyongeramusaruro iyo amaze kwiyandikisha bamufasha gusuzuma ubutaka bwe bakareba iziberanye nabwo, barangiza bakazimugezaho aho aherereye hose mu Ntara y’Amajyepfo.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko kwegerezwa ubwo bubiko byakemuye ikibazo cy’uko inyongeramusaruro zabageragaho zitinze bigatuma rimwe na rimwe badahingira igihe.

    Rubagumya Charles avuga ko ku gihembwe akenera ibilo 600 by’ifumbire mvaruganda yo guhingisha ibigori, kandi yishimira ko kuri ubu isigaye ibagereraho ku gihe bitandukanye na mbere kuko yatindaga.

    Ati “Ubu ifumbire isigaye iri hafi yacu kandi iyo nyikeneye mpita nyibona kuko iba ihari. Mbere hari ubwo yatindaga twajya no kuyishaka tukayibura. Ubu mpinga ibigori neza ku buryo ku gihembwe nsarura toni 10 zirenga.”

    Abahinzi baganiriye na IGIHE bifuza ko muri ubwo bubiko hakongerwamo imbuto z’indobanure z’amoko yose kuko haba ubwo bajya kuzishaka bagasanga harimo ubwoko bumwe badakenera cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimira ko kuva Tubura yashyira ububiko bunini hafi y’abahinzi, ifumbire n’imbuto basigaye babibonera ku gihe.

    Ati “Uyu munsi twishimira ko mu mwaka wa 2020 ndetse n’uwawubanjirije abaturage baboneye ifumbire n’imbuto ku gihe bagahinga bataraye ihinga cyangwa ngo bakererwe.”

    Ikindi avuga byakemuye ni uko hari ubwo abaturage bagezwagaho inyongeramusaruro batifuza bitewe n’uko yaturutse kure ariko kuri ubu bajya kwihitiramo iberanye n’ubutaka bwabo kuko iri hafi yabo.

    Ntazinda avuga ko indi nyungu ari uko ubwo bubiko bunini ari igikorwa remezo gikomeye mu Karere ka Nyanza kandi abaturage bahahawe akazi mu kubwubaka ndetse hari n’abahakora muri iki gihe.

    Tubura yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007 ariko yageze mu Karere ka Nyanza mu 2012.

    Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza begerejwe ububiko bw’inyongeramusaruro bubika toni 6000 icyarimwe

    Bishimira ko batagikenera inyongeramusaruro ngo bazibura cyangwa ngo zibagereho zitinze

    Habikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505

    Umuhinzi ahabwa ifumbire nk’ideni akagenda yishyura buhoro buhoro

    Kuri metero kare imwe habikwa toni enye n’igice

    Muri ubwo bubiko haba harimo amafumbire y’ubwoko butandukanye

    Umuhinzi wo mu Karere ka Nyanza ukeneye inyongeramusaruro ayibona hafi ye

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-batindaga-kugezwaho-inyongeramusaruro-begerejwe-ububiko-bujyamo

  • Nta muntu uzemererwa gushyira amashanyarazi mu nzu adafite uruhushya rwa RURA – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko guhera ku wa 1 Werurwe 2021, abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali bakaba bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

    Rikomeza rivuga ko “Nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako ye yakozwe cyangwa izakorwa n’umuntu ubifitiye uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.”

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, rivuga ko izi mpinduka zigamije gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi.

    RURA iherutse gutangaza urutonde rw’abafite impushya barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz’ubucuruzi, ndetse n’inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n’impushya zitangwa.

    Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n’izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ‘’Monophase’, mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z’ubucuruzi ndetse n’iz’amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka ‘Triphase’.

    Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk’inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite ‘Transformateur’ ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

    Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk’umuntu ushobora gukora ‘installation’ ya moteri, imirasire n’ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo. Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk’insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.

    Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n’Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yabwiye IGIHE ko ubu iyi gahunda yari isanzweho kuva mu 2014, uretse ko yashyirwaga mu bikorwa ku bashaka kubaka inyubako nini cyangwa abajya gusaba amasoko ya Leta.

    Ati “Iyi gahunda yatangiye mu 2014, ariko ishyirwa mu bikorwa ryagarukiraga cyane ku nzu nini cyangwa iz’ubucuruzi. Byakorwaga ndetse amasoko menshi ya leta byasabaga ko umuntu aba afite urwo ruhushya.”

    Mu gihe cyo gutanga amasoko yo gushyira amashanyarazi mu nyubako za leta n’ahandi hamwe na hamwe uwayahabwaga yasabwaga kuba afite icyangombwa cya RURA.

    Nta muntu uzongera gukora ‘installation’ y’amashanyarazi atabiherewe uburenganzira na RURA

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-uzemererwa-gushyira-amashanyarazi-mu-nzu-adafite-uruhushya-rwa-rura

  • Umuhanzi Emmy yasabye Umuhoza Joyce ko amubera umugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu birori byabereye kuri Muhazi bitagaragaramo abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo covid19, umuhanzi Emmy yasabye uwo bari bamaze igihe bakundana ko amubera umugore.

    Inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye bagitangira gukundana muri 2018 ariko bagerageje kubigira ibanga.

    Emmy yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati “Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo iteka ryose ntakabuza, intera nini yari ukugerageza kureba aho urukundo rwacu rwakwihangana kugera…. Urakoze kunyizera urakoze Hoza.”

    Ku mbuga nkoranyambaga inshuti ze zamweretse ko zimwishimiye harimo umuhanzi Meddy uherutse gusaba na we umukunzi we ko amubera umugore, K8 Kavuyo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jules Sentore, The Ben, Princess Priscillah, Kitoko n’abandi benshi.

    Kugeza ubu ntabwo itariki y’ubukwe iramenyekana, uyu muhanzi akaba yavuze ko itariki y’ubukwe nigera azabitangaza.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umuhanzi-emmy-yasabye-umuhoza-joyce-ko-amubera-umugore

  • Sadate yemereye Amadolari 100 buri mukinnyi w’Amavubi nibaramuka batsinze Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate
    Munyakazi Sadate

    Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu (Amavubi) berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

    Abenshi ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza impungenge ku musaruro w’Amavubi muri iryo rushanwa, cyane cyane ku mukino wa mbere uzayahuza n’ikipe y’Igihugu ya Uganda ku itariki ya 18 Mutarama 2021, bagaragaza ko bitoroshye gutsinda ikipe ya Uganda nubwo bakomeje kwifuriza Amavubi intsinzi.

    Ikipe y
    Ikipe y’Amavubi n’abayiherekeje berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda)

    Mubifurije Amavubi intsinzi muri ayo marushanwa, harimo na Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, ndetse mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye anabashyiriraho agahimbazamusyi mu gihe baba batsinze ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite Ntimuzanteze Umugande, rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka”.

    Amavubi ari mu itsinda rigizwe na Togo, Uganda na Cameroun yakiriye iryo rushanwa.

    Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye kumpamvu zanjye bwite nti muzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse ni intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka pic.twitter.com/aLSPqYwh80

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 13, 2021


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Sadate-yemereye-Amadolari-100-buri-mukinnyi-w-Amavubi-nibaramuka-batsinze-Uganda

  • Abaganga babiri bafunzwe bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 11 Mutarama 2021 nibwo batawe muri yombi bazira gukoresha inyandiko mpimbano. Abaganga bafunzwe barimo umwe ukora mu bitaro bya leta byo mu Mujyi wa Kigali n’undi mugore w’imyaka 64 ufite ivuriro ryigenga.

    Bose hamwe n’abo bahaye ibyo byangombwa bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho bahimbye kandi bagakoresha inyandiko zigaragaza ko bafite “ubuzima buzira umuze”.

    Ibyo byangombwa byatangwaga n’Ivuriro ryigenga riba mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi ku bufatanye bw’uwo muganga ukorera mu bitaro bya leta kuko biriho umukono na kashe bye.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Remera, Kimironko n’iya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi kuko uzabijyamo wese atazihanganirwa.

    Ati “RIB iributsa Abaturarwanda ko gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri cyangwa mpimbano ari icyaha, ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yagikoze inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

    Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu; iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose aba akoze icyaha; iyo abihamijwe n’urukiko afungwa imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-babiri-bafunzwe-bakurikiranyweho-gutanga-ibyangombwa-by-ibihimbano

  • Umusirikare w’u Rwanda yaguye muri Centrafrique, undi arakomereka – #rwanda #RwOT

    Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yihanganishije umuryango w’umusirikare witabye Imana “n’Ingabo z’u Rwanda hamwe na Guverinoma y’u Rwanda”.

    Itangazo rya Minusca rivuga ko usibye uwo musirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero. Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko uwakomeretse ari mu buryo bworoheje.

    Minusca yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu arimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Kugera saa Yine z’igitondo, muri ibyo bice amasasu ntiyari acyumvikana cyane ahubwo yumvikaniraga kure. Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Magingo aya, mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b’iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ifoto igaragaza amarembo y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-w-u-rwanda-yaguye-muri-centrafrique-undi-arakomereka

  • Uruhare rwa Skol mu iterambere ry’Abanyarwanda mu myaka icumi ishize – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka by’umwihariko, Skol yasoje gahunda y’imyaku itatu yari yaratangije igamije kurwanya ubukene, aho abagera kuri 450 bafashijwe kwikura mu bukene babifashijwemo n’uru ruganda.

    Buri mwaka kandi, Skol ifasha abaturanyi bayo cyane cyane imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse bagafasha abana kubona imyenda y’ishuri.

    Si ibyo gusa kuko Skol yubakiye Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubukerarugendo ya UTAB ikibuga cyo gukiniraho ndetse inafasha abanyeshuri b’iyo kaminuza batsinze neza kubona inkunga ibafasha mu gihe cy’amezi atandatu bimenyereza umwuga ndetse n’ibindi.

    Uru ruganda kandi rufasha abanyarwanda kubona akazi ndetse n’ibiraka mu bikorwa byarwo bitandukanye, ndetse rugatera inkunga imishinga igamije guteza imbere abakozi bayo ndetse n’abaturage muri rusange.

    Skol ikorana na bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda, aho ifitanye amasezerano n’abahinzi b’umuceri, kugira ngo ukoreshwe mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Ku byerekeranye no kubungabunga ibidukikijije, uru ruganda rubyumva kuruta izindi, aho usanga abaturiye izindi nganda batabaza ubuyobozi kubera kubangamirwa n’imyanda ituruka muri izo nganda, ku baturiye Skol si ko bimeze kuko yashyizeho ikigega gitunganya amazi aba yakoreshejwe mu ruganda, agakoreshwa mu bindi nko kuvomerera ikibuga cyarwo cy’umupira w’amaguru n’ibindi.

    Iki kigega kandi gikusanya imyanda, kikayikoramo biogaz yifashishwa mu guteka amazi akoreshwa mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Amacupa aba yavuyemo ibinyobwa byabo agarurwa ku ruganda agasukurwa neza, agashyiramo ibindi binyobwa.

    Abakozi ba Skol bahabwa inkunga y’amafaranga buri mwaka binyuze muri koperative y’abakozi yashyizweho kugira ngo ibafashe kwiteza imbere.

    Mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza Skol ntihatangwa

    Abayobozi n’abakozi ba SKOL bakunze kugaragara mu bikorwa by’iterambere nk’umuganda

    Gufasha abatishoboye biri mu ntego z’ingenzi za SKOL

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-ntiyica-icyaka-gusa-inafasha-abanyarwanda-gutera-imbere

  • Amatora 2021: Gutanga kandidatire hakoreshejwe impapuro ntibyemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyaneza avuga ko gutanga kandidatire hakoreshejwe impapuro bitemewe
    Munyaneza avuga ko gutanga kandidatire hakoreshejwe impapuro bitemewe

    Ibyo birareba abifuza kujya mu Nama Njyanama z’uturere, ubusanzwe kandidatire zatangwaga zanditse ku mpapuro cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ubu impapuro ntizemewe.

    Gutanga kandidatire kuri iyo myanya byatangiye ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, ababyifuza bose bakibutswa ko impapuro zitemewe nk’uko bisobanurwa na Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora.

    Agira ati “Gutanga kandidatire byaratangiye kandi twakira izije mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Internet, uyohereje agahita ahabwa igisubizo cy’uko yakiriwe. Impapuro ubu ntizemewe kubera kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 kuko ziva ku muntu umwe zigaherezwa abakozi bacu, urumva ko atari byo”.

    Ati “Mu matora yo mu gihe cyashize impapuro twarazakiraga ndetse n’aboherezaga kandidatire zabo kuri ‘email’ tukazakira ariko ubu impapuro ntizemewe. Twabanje kugira impungenge ko hari abo bizagora ariko turabona nta kibazo kirimo”.

    Mu gihe cyo kwiyamamaza na bwo impapuro ziherezwa abaturage (dépliants) ntizizakoreshwa ahubwo hazakoreshwa izimanikwa ndetse n’itangazamakuru nk’uko Munyaneza abivuga.

    Ati “Abakandida tubakangurira gukoresha itangazamakuru ritandukanye mu kwiyamamaza, ikindi bakoresha ni ukumanika ku nyubako za Leta amafoto yabo ariho ibyo bifuza kumenyesha abaturage cyangwa ibitambaro bimanikwa. Impapuro ziherezwa abaturage mu ntoki ntizemewe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19”.

    Ikindi cyakuweho ni urutode rw’abazatora rwabaga rwanditse ku mpapuro rwoherezwaga muri buri mudugudu kugira ngo abaturage birebe ko bemerewe gutora, ubu ibyo birakorerwa kuri telefone iyo ari yo yose umuntu afite.

    Munyaneza avuga kandi ko mu gukomeza gukumira icyo cyorezo mu gihe cy’amatora, ibyumba by’itora na byo byongerewe kugira ngo hirindwe ubucucike.

    Ati “Mu rwego rwo kwirinda icyorezo turimo kongera aho gutorera, mu matora yabaye mu bihe byashize twakoreshaga ibyumba by’itora birenga gato 16,000 kuko twabijyanishaga n’umubare w’imidugudu iri mu gihugu buri umwe ukagira icyumba cyawo. Ubu turateganya ko ibyumba by’itora bizagera ku 17,000 ku buryo umudugudu ufite abantu bagera kuri 800 uzahabwa ibyumba bibiri”.

    Ibyo ngo bizashoboka kuko ubu hari amashuri mashya menshi yubatswe azaba ataratangira kwigirwamo, akazifashishwa mu matora.

    Uwo muyobozi kandi ashishikariza abaturage bose bemerewe gutora kuzitabira amatora ariko birinda Covid-19, kuko ngo gushyiraho ubuyobozi ari ingenzi.

    Ati “Tugiye gukora amatora mu bihe bidasanzwe ariko ni amatora ya ngombwa agomba gukorwa kuko Corona itahagaritse ubuzima bw’igihugu kandi ubuyobozi bugomba kubaho. Abaturage rero barasabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo mu bihe byose bijyanye n’amatora ubundi bagatora batekanye nk’uko bisanzwe”.

    Kwireba ko uri kuri lisiti y’itora, ufata telefone ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi (sms), ukandika ijambo nec ugasiga akanya ukandika nomero y’indangamuntu ugasiga akanya ukandika itariki y’amavuko imibare ifatanye, urugero 01011980, hanyuma ukohereza kuri 7505 ugahita ubona ubutumwa bugufi bugusubiza.

    Amatora y’inzego z’ibanze azaba ku ya 20 Gashyantare 2021, ni ukuvuga ayo ku rwego ry’imidugudu n’utugari, naho ayazavamo abajyana b’ubuturere akazaba ku ya 22 Gashyantare 2021, bikaba biteganyijwe ko bitarenze tariki 5 Werurwe 2021 uturere twose tuzaba dufite komite nyobozi nshya.

    Kugeza ubu uturere turacyayoborwa n’abayobozi badusanzwemo n’ubwo manda yabo yarangiye, gusa ngo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu irimo gutegura amabwiriza azasohoka vuba, agaragaza igihe bazahagarikira imirimo.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amatora-2021-gutanga-kandidatire-hakoreshejwe-impapuro-ntibyemewe