Tag: featured

  • Ubuzima bushaririye ku bari batunzwe n’akazi ko mu kabari – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda muri Werurwe 2020, ikigero cy’ubushomeri cyari kuri 13,1% ariko kubera ingaruka zacyo muri Gicurasi uyu mubare waje kwiyongera ugera kuri 22,1%.

    Gusa nyuma y’aho igihugu kiviriye mu bihe bya Guma mu Rugo ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukurwa, kugeza muri Kanama iki kigero cy’ubushomeri cyaragabanutse kigera kuri 16,0%.

    Muri abo 16% badafite akazi, harimo abakoraga mu nzego n’imirimo yafunzwe, itemerewe gukora kuri muri Werurwe umwaka ushize. Ubu abo bamaze amezi arenga 10 batagira akazi, batanafite n’icyizere cyo kugasubiraho vuba kuko uko bwira ari ko imibare y’abanduye ikomeza kwiyongera, bigaragaza ko ibintu bishobora gufata indi ntera mu minsi iri imbere.

    Urugero ni nk’abakoraga mu tubari, imwe muri serivisi zafunzwe ku ikubitiro mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Abo IGIHE yaganirije bavuga ko babayeho nabi kuko batabasha kubona amafaranga abatunga n’ayo kwishyura ubukode bw’inzu.

    Uwitwa Uwamahoro Djamila wakoraga mu Kabari kitwa Torino mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko afite impungenge z’uko azirukanwa mu nzu cyane ko amaze amezi atandatu atarishyura ubukode bwayo.

    Ati “Mbayeho nabi kuko no kubona ibyo ngaburira abana mbihabwa n‘abagiraneza bangiriye impuhwe.”
    Uwineza wakoraga muri sauna massage iherereye ahitwa Kuryanyuma i Nyamirambo, we ahamya ko amaze amezi icyenda atarabona amafaranga ibihumbi 15 Frw.

    Ati “Mbikubwiye wagira ngo ndakubeshya ariko ni ukuri kw’Imana kuva Covid yaza sindabona ibihumbi 15 Frw kuko ndibuka ko amafaranga nabonye ari ibihumbi 10 Frw nayo nayohererejwe na musaza wanjye cyagihe hakiza gahunda ya Guma mu rugo mu gihe nkikora ntaburaga ibihumbi 10 byanjye ntahana.”

    Nubwo bimeze gutya ariko, hari abandi bashatse icyo bakora, batangira kwihangira imirimo mu gihe bategereje ko utubari twongera gufungurwa. Urugeri ni Biziyaremye Emmanuel wakoraga mu kabari gaherereye i Nyabugogo, nyuma y’uko akazi kabo gahagaritswe yahise atangira ubucuruzi bwa Me2U kugira ngo yirinde gusabiriza.

    Ati “ Njye urebye simbayeho neza cyangwa nabi kuko gahunda ya guma mu rugo ikiza, umukoresha yahise anyishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw yari amfitiye y’amezi abiri mpita nitangirira kugurisha Me2U kugira ngo ntazavaho nanduranya.”

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu Rwanda hari abantu miliyoni 7,5 bujuje imyaka yo gukora, muri bo 3.667.611 bafite akazi, mu gihe abandi 697.210 batagafite naho abagera kuri 3.137.889 bo ntibari ku isoko ry’umurimo.

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yabonekaga mu Rwanda, abamaze kwandura ni 10.122 mu gihe abapfuye ari 128.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bushaririye-ku-bari-batunzwe-n-akazi-ko-mu-kabari

  • Abanyarwanda 200 bagiye guhabwa amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga watangijwe mu 2019, ku ntego yo kwagura ubufatanye n’imikoranire hagati y’amashuri makuru na za kaminuza zo muri Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri iyi gahunda yatangijwe na Kaminuza ya Nebraska-Lincoln, Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizatanga inkunga ingana n’ibihumbi 250 $.

    Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yavuze ko ubu bufatanye bwa Kaminuza ya Nebraska-Lincoln ari umwe mu mishinga yahoze mu nzozi ze.

    Ati “Inyuma y’akazi kanjye ka dipolomasi, ndi umuntu ufite umuhamagaro wo guteza imbere urubyiruko rwa Afurika no kubaka umubano uhamye hagati y’ibigo n’amashuri makuru yo muri Afurika na Amerika.”

    Tibor kandi yavuze ko by’umwihariko umubano w’u Rwanda na Amerika mu bijyanye n’uburezi usanzwe uhagaze neza nk’uko yabibonye ubwo yari mu Rwanda mu 2019, mu ruzinduko rw’akazi akahava atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, cyagarutse ku gukomeza umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda.

    Muri iyi gahunda Abanyarwanda barenga 200 bazahabwa buruse zo kwigira ubuntu binyuze muri porogaramu izwi nka ‘CASNR Undergraduate Program’ no gutanga inama ku bijyanye no gushaka no gutegura integanyanyigisho z’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RICA.

    Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman, yavuze ko uyu mushinga uje mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

    Ati “Twishimiye gushyigikira imbaraga zigamije kwagura umubano hagati y’amashuri makuru na Kaminuza zo mu Rwanda na Amerika. Ni ishoramari ry’ingenzi mu burezi.”

    Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bizungukira mu mahirwe azava mu bufatanye mpuzamahanga mu burezi by’umwihariko mu mashuri makuru na kaminuza.

    University of Nebraska–Lincoln ni Kaminuza y’Ubushakashatsi ibarizwa muri Lincoln, niyo imaze imyaka myinshi kandi yagutse muri Leta ya Nebraska.

    Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya Nebraska-Lincoln, Ronnie David Green yashimiye uruhare rwa Amerika muri iyi gahunda avuga ko ari amahirwe adasanzwe k’u Rwanda kuba rugiye gukorana n’iyi kaminuza imaze imyaka irenga 150.

    Abanyarwanda 200 bagiye guhabwa amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln iri mu zikomeye muri Amerika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-200-bagiye-guhabwa-amahirwe-yo-kwiga-muri-kaminuza-ya-nebraska

  • Sobanukirwa iby’ingenzi ku byo wibaza ku ishyirwa mu myanya ry’abarimu – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kuziba icyuho cy’umubare munini w’abarimu bari bakenewe mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye ngo ujyanishwe n’ibyumba by’amashuri byongerewe mu gihugu hose.

    Mineduc yatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi 11 bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by’akazi ndetse batarize uburezi bahawe amasezerano y’umwaka umwe [ashobora kongerwa undi mwaka umwe gusa], basabwa kwiga uburezi mu gihe cy’imyaka ibiri kugira ngo babone guhabwa aka burundu.

    Iyi minisiteri itangaza ko mu gushyira abarimu mu myanya mu cyiciro cya gatatu, mu mashuri abanza hasabye abarimu 27,372, abujuje ibisabwa ni 19,817; umubare w’abakenewe ni 15,439 mu gihe 15,001 aribo bamaze gushyirwa mu myanya.

    Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abujuje ibisabwa ari 13,576. Abashyizwe mu myanya ni 2699 mu gihe abarimu bakenewe ari 5008.

    Abarimu bari gushyirwa mu mirimo mu gihe icyiciro cy’amashuri y’incuke n’abanza (1-3) giteganyijwe gutangira tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Mu gushyira mu myanya abarimu mu bice bitandukanye hari byinshi wamenya ku byibazwa ku byashingiweho n’igikorwa mu korohereza aboherejwe kure kuba bakorera hafi.

    Ikibazo: Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw’abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, sinashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye imyanya, ubwo byagenze bite?

    Muri iki gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya, habanje gushyirwa mu myanya abakoze ibizamini mu 2019 bari kuri ‘wait lists’ zatanzwe n’uturere ndetse n’abakoze ibizamini mu 2020. Mu cyiciro cya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya aho harebwaga abatanze ‘trancsripts’, abari bakiri kuri ‘wait list’ batabonye imyanya mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ni bo bahereweho bahabwa imyanya.

    Hari amasomo amwe n’amwe usanga imyanya ari mike ugereranyije n’abakoze ikizamini bakagitsinda bamwe bakaba bakiri kuri ‘wait list’. Amwe muri aya masomo afite abakandida benshi bagitegereje ni nka Geography (A0), Economics (A0) na History (A0). Ikindi usanga hari amasomo yigishwa gusa mu mashuri nderabarezi (TTCs) ugasanga na ho hari abakandida benshi kandi imyanya muri TTCs ari mike. Ayo masomo ni nka ‘Foundation of Education’, na ‘Special Needs and inclusive Education’.

    Iyo urebye usanga abatanze transcripts basabye akazi ku masomo ahuye n’ay’abasigaye kuri ‘wait list’ batarahawe imyanya mu cyiciro cya gatatu.

    Ikibazo: Muri iki cyiciro cy’abatanze indangamanota (transcripts) abantu twize UR-CE ntitwahawe amahirwe yo kubona akazi nk’abandi kubera ko twakoze ‘majoring’ mu isomo rimwe. Twumva twarenganyijwe.

    Igisubizo: Mu gutanga imyanya, hagendewe ku isomo umuntu yasabye kwigisha (Post applied for) hagaherwa ku wagize amanota menshi hitawe nanone ku karere umuntu yasabyemo akazi.

    Urugero: Hari aho umukandida yasabye ‘History’ na ‘Geography’ ku rwego rwa A0 undi agasaba ‘History’ ku rwego rwa A0. N’ubwo abo bakandida baba barize bimwe, hitabwaga ku mwanya uhuye neza n’ibyo umukandida yasabye.

    Ikibazo: Nasabye akazi mu karere mbarizwamo none mwampaye akazi mu kandi kari kure y’urugo rwanjye, birashoboka ko umuntu yafashwa agahabwa akazi aho abarizwa?

    Igisubizo: Mu gikorwa cyo gushyira mu myanya abarimu (placement), hitawe ku karere umukandida yasabyemo akazi, hagaherwa kandi ku manota menshi muri buri somo, muri buri karere. Mu gihe hari umukandida usigaye atabonye akazi mu karere yasabyemo, yashakirwaga umwanya w’akazi mu kandi kagifite imyanya ariko bigakorwa hagendewe ku bakandida bafite amanota yo hejuru kuri buri somo/umwanya.

    Ni yo mpamvu hari abakandida bisanze babonye imyanya mu turere twa kure y’aho basabye akazi. Bityo rero, guhindurirwa aho umuntu yabonye umwanya/akazi mu gihe ari mu turere dutandukanye bikorwa mu buryo busanzwe, “mutation”.

    Ikibazo: Ese ko nagize amanota menshi mu karere nakoreyemo ikizamini, none nkaba mbona hari uwo mwahaye umwanya mu kandi kandi murusha amanota, ubwo hagendewe kuki?

    Igisubizo: Hari byinshi byagendeweho mu gushyira mu myanya abakandida. Birimo kureba akarere umuntu yasabyemo akazi, akaba ari ho ahabwa amahirwe ya mbere yo kubona umwanya/akazi mu gihe uhari, ibi kandi byakozwe mu turere twose; umukandida utabonye umwanya mu karere yasabyemo akazi harebwaga niba hari utundi turere twasigaranye imyanya ku isomo runaka, bityo abakandida basigaye batabonye imyanya mu turere basabyemo bagashyirwa mu myanya muri utwo turere haherewe ku bafite amanota yo hejuru.

    Ikibazo: Ese kuki abantu twize ‘History’ na ‘Geography’ tutabona imyanya haba hari umwihariko kuri twe?

    Igisubizo: Nta mwihariko uhari, imyanya iratangwa ku masomo yose, ariko hari amasomo afite imyanya mike kandi hari abakandida benshi basabye akazi kuri ayo masomo.

    Ikibazo: Ese ko nari ku rutonde rw’abatanze indangamanota none nkaba mbona mutampaye umwanya, byagenze bite?

    Igisubizo: Abatanze indangamanota ‘transcripts’ bose ntabwo babonye imyanya kubera ko byaterwaga n’imyanya ikenewemo abakozi yatanzwe n’uturere hagendewe kuri buri somo.

    Ikibazo: Hari bamwe mu barimu batangiye akazi 01/12/2020 bakaba batarahembwa. Byagenze bite?

    Igisubizo: Iki kibazo kirazwi, kiri gukurikiranwa. Hari aho habaye kubanza kunoza ibijyanye n’amadosiye y’abakozi bashya bajya mu myanya/akazi bituma bamwe mu barimu babona amabaruwa abashyira mu kazi bitinze. Hari n’abandi batatanze ku gihe ibyangombwa byasabwaga kugira ngo abarimu bose bahemberwe icyarimwe. Ku bufatanye n’uturere n’izindi nzego bireba, imishahara izaba yabonetse bitarenze Mutarama 2021.

    Ikibazo: Ese ko ku rutonde mwatangaje hari abantu bahawe umwanya urenze umwe?

    Igisubizo: Ni byo iri ni ikosa ryabaye. Ryarakosowe imyanya ihabwa abandi bakandida hagendewe ku byasabwaga.

    Ikibazo: Kuki hari abakandida bashyizwe mu myanya batarize uburezi kandi ababwize bose batarahabwa akazi?

    Igisubizo: Mu gutanga akazi harebwaga abakandida basabye akazi ko kwigisha isomo haherewe ku bize uburezi. Hari aho byagaragaye ko abize uburezi ari benshi ugereranyije n’imyanya ihari. Icyo gihe abize uburezi bamwe ntibabonaga imyanya. Ku rundi ruhande, hari igihe hari isomo ryabaga rifite imyanya myinshi bikaba ngombwa ko n’abatarize uburezi bahabwa akazi.

    Ikibazo: Ni iyihe gahunda ihari yo gufasha abarimu batize uburezi kandi bahawe akazi ko kwigisha?

    Igisubizo: Abarimu batize uburezi bahawe akazi mu byiciro byose by’amashuri bazakorera ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa inshuro imwe. Muri icyo gihe, uyu mukozi asabwa kwiga amasomo ajyanye n’iby’Uburezi mu gihe kitarenze imyaka ibiri ndetse hakaba hari na gahunda y’amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize.

    Ikibazo: Ese mwamfasha iki kugira ngo ngere aho mwanyohereje ko ingendo zitemewe?

    Igisubizo: Minisiteri y’Uburezi iri kuganira n’inzego zitandukanye bireba mu rwego rwo gufasha abarimu bashyizwe mu myanya kugera mu turere bazakoreramo, haba mu buryo bw’ingendo ndetse n’impushya zo kuva mu karere kamwe ujya mu kandi muri iyi gahunda ya ‘Guma mu Karere’.

    Ikibazo: Ese abacikanywe no gutanga ibyangombwa bisaba akazi, hari andi mahirwe yo kuzinjira mu mwuga wo kwigisha?

    Igisubizo: Amahirwe arahari, amakuru ajyanye n’akazi ko kwigisha azakomeza gutangazwa uko imyanya izajya igenda iboneka.

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko uwaba afite ikindi kibazo yakinyuza kuri e-mail [email protected] bitarenze ku wa 15 Mutarama 2021 kugira ngo ikibazo cye gisuzumwe ahabwe igisubizo.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-iby-ingenzi-ku-byo-wibaza-ku-ishyirwa-mu-myanya-ry-abarimu

  • ’Valens Kibyeyi’ afunzwe akekwaho kunyereza miliyari 10,4Frw y’imisoro yifashishije abakozi bo mu rugo – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavutse mu 1975 asanzwe atuye i Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ariko akorera ubucuruzi bw’ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Abikura hanze y’u Rwanda nko mu Bushinwa, ubundi akabiranguza n’abandi babikeneye imbere mu gihugu.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko afite ibigo bibiri by’ubucuruzi byanditse mu mazina ye kuva mu 2016 aribyo Manual Trading Ltd na Imani textile Ltd ariko hari ibindi bigera kuri bitandatu yagiye afunguza mu mazina y’abandi bantu barimo n’abakozi be bo mu rugo.

    Yakunze kuvugwa mu buriganya bw’imisoro kugeza n’aho mu mwaka ushize mu Ukwakira 2020 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyafatiriye ibicuruzwa bye ku bwo kutishyura imisoro. Icyo gihe RRA yafatiriye amabaro y’ibitenge 585 byakorewe mu Bushinwa. Byavugwaga ko ibyo bitenge bifite agaciro ka miliyari 4.312 Frw.

    Amwe mu mayeri yakoreshaga mu kunyereza imisoro harimo gufunguza sosiyete nyinshi zikandikwa ku bantu batandukanye, guca ibifungo (seal) bishyirwa ku makamyo ye cyangwa kuyobya uburari ko amakamyo agiye kwambukiranya igihugu kandi mu by’ukuri bayapakururira mu Rwanda.

    Mu mwaka ushize, RRA yafatiriye amakamyo y’ibicuruzwa bya Kibyeyi byari byinjiye mu gihugu bidatanze imisoro

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo yafunguje sosiyete esheshatu, zirimo ebyiri zanditse mu mazina y’abakarani, ebyiri zanditse mu mazina y’abakozi be babiri bo mu rugo, imwe yanditse mu y’umugore we n’iyanditse mu mazina ya nyina wabo.

    Ngo abo bakozi yabasabaga indangamuntu zabo hanyuma akajya muri RDB agafunguza ibigo mu mazina yabo, ubundi akajya yinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu mazina yabo ariko ntabitangire imisoro kandi abo bakozi batabizi.

    Mu bucukumbuzi twakoze, twasanze nka Sosiyete yitwa Baze Company Ltd yarayifunguje mu 2019, yanditse ku mukarani wo muri Quartier Matheus. Ibereyemo Leta umwenda w’imisoro urenga miliyoni 188 Frw, amafaranga uwo mukarani atarakorera kuva yavuka.

    Nsengimana Martin w’imyaka 33 ni umukarani wakundaga gusaba akazi Kibyeyi. Guhera tariki ya 22 Ukwakira 2019 abarwa nka Rwiyemezamirimo kuko mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, amazina ye yanditse kuri Sosiyete yitwa Baze Company Ltd.

    Ati “Twari tuziranye gutyo nk’umukire, nanjye nkora akazi k’ubukarani hafi ye. Ntabwo twari tuziranye byihariye, usibye kuba ari umukire. Yarantumaga, yashobora kumpamagara ati ngwino tujyane cyangwa ukuremo akantu mu modoka.”

    Nsengimana mu mwaka ushize nibwo yamenye ko hari sosiyete imwanditseho kandi ko ibereyemo RRA imisoro. Ati “Naje kubimenya ari uko abantu bo muri Revenue baje kunshaka, ubwanjye ndya bingoye, barabinyereka mbona ko ikompanyi ari iyanjye ariko ndababwira nti ntabwo mbizi ntayo ngira.”

    Yakomeje agira ati “Ubusanzwe ku munsi hari ubwo mbona bitanu, bitatu cyangwa na bibiri cyangwa rimwe na rimwe nkatahira aho.”

    Twabajije Nsengimana uburyo indangamuntu ye yageze kuri Kibyeyi, asubiza ko hari umunsi yigeze kuyimusaba akayifotora ariko ko atigeze amubaza icyo ashaka kuyikoresha.

    Ati “Kuko ari umukire, najyaga mubwira nti boss wazampaye akazi, umunsi umwe arambwira ati wazanye indangamuntu, arambwira ati yimpe, arayifotora arangije arayimpereza, ntabwo yambwiye ikindi, naramwubashye nka boss.”

    Nyuma yo kubwirwa ko sosiyete imwanditseho, ngo yasabye RRA kumufasha ikava mu mazina ye kuko atigeze ayifunguza.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje itabwa muri yombi rya Kibyeyi wafashwe tariki ya 11 Mutarama 2021.

    Ati “Ubu RIB iri kubikoraho iperereza. Uregwa afungiwe kuri Station ya RIB ya Kimihurura. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.”

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ubu iperereza rikomeje, ndetse dosiye iri gukorwa aho izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 144 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo uregwa ahamijwe iki cyaha n’urukiko, afungwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu ndetse n’amande ari hagati ya miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Icyo kwiyitirira umwirondoro giteganywa n’ingingo ya 40 mu itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshwejwe ikoranabuhanga. Iyo uregwa agihamijwe n’urukiko, igihano ni igifungo cy’imyaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe kugera kuri eshanu.

    Kibyeyi yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza imisoro, dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bandi bacuruzi bakora uburiganya busa nk’ubu bagamije kunyereza imisoro ya Leta, inatanga inama yo kubireka, ko abazafatwa bazakurikiranwa n’amategeko.

    Kibyeyi Valens ni umucuruzi ukomeye w’ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranyweho kunyereza imisoro ingana na miliyari 10,4 Frw

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/valens-kibyeyi-afunzwe-akekwaho-kunyereza-miliyari-10-4frw-y-imisoro

  • Akurikiranyweho gukuramo inda yatewe umwana w’imyaka 16 ku 40,000 Frw- Umuyobozi w’Akagari agahishira ubwo bugome #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w
    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

    Amakuru Kigali Today yamenye avuga ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2020 na Siborurema Jean de la Paix (umucuruzi) na we wamaze gutabwa muri yombi na RIB.

    Nyuma y’amezi atanu ababyeyi b’uyu mwana ngo nibwo bamenye ko atwite , bagana Isange One Stop Center yo mu Karere ka Gicumbi basaba ko uyu mwana yakurirwamo iyi nda (safe abortion) kuko yayitewe ataruzuza imyaka y’ubukure.

    Nyuma y’isuzuma, abaganga bo muri Isange One Stop Center basanze bidashoboka ko iyi nda yakurwamo ngo kuko yarengeje ibyumweru 22 biteganywa n’itegeko, bababwira ko bagomba kwihangana akazabyara.

    Ubusanzwe ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko iyo umwana uri munsi y’imyaka 18 atewe inda, ababyeyi be bashobora gusaba ko ikurwamo mu gihe itararenza ibyumweru 22 by’ubukure.

    Nyuma y’uko ababyeyi b’umwana babwiwe ko bidashoboka ko umwana yakurirwamo inda, Siborurema wamuteye inda, ntiyanyuzwe, ahita atangira gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukuramo iyo nda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ayo makuru agera kuri Kigali Today akomeza avuga ko uyu mwana afatanyije na Siborurema, biyambaje Inshuti ze zirimo abitwa Mutesi Brigitte, bamugeza kwa Mutuyimana Amina (umucuruzi mw’isoko rya Gicumbi) nawe amuhuza n’Umuforomo witwa Nshimiyimana Alphonse wamukuriyemo iyo nda anayikuriramo mu rugo kwa Mutuyimana Amina amaze kwishyurwa 40,000 Frw yatanzwe na Siborurema.

    Amakuru ava mu baturage Kigali Today yamenye nuko Mutuyimana Amina asanzwe akora ako kazi ko guhuza abantu bashaka gukurirwamo inda akabahuza n’abaforomo.

    Dore uko aya makuru yageze kuri RIB

    Mu Kiganiro na Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemereye Kigali Today ko hari abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Umwana, gukuramo inda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukuramo inda, anavuga ko yamenyekanye nyuma y’uko uwo mwana na Nyina baje kuri Isange One Stop Center gusaba gukurirwamo inda.

    Yagize ati “Isange One Stop Center yakiriye uwo mwana wasambanyijwe agaterwa inda, yaje gusaba gukurirwamo inda (safe abortion) Abaganga basuzumye basanga inda yararengeje Igihe giteganya n’itegeko.
    Icyo gihe rero iperereza ryaratangiye kugirango hamenyekane uwateye Umwana inda. Niyo abaganga baza gusanga uwo mwana Igihe kitararenga bakayimukuriramo, ntibyari kubuza iperereza gukomeza hashakishwa umuntu wasambanyije uwo mwana”.

    Dr. Murangira yakomeje agira ati “Abagenzacyaha mu gukora iperereza baje kugera ku amakuru ko wa mwana watewe inda, baje kuyikuramo. Muri iryo perereza , tariki ya 11 Mutarama 202, RIB ifata abantu bagera kuri bane bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha.

    Hafashwe Siborurema Jean de la Paix akaba ariwe ukekwa gusambanya Umwana, akaba ari nawe watanze amafaranga yakoreshejwe mu gukuramo inda; hafatwa
    Nshimiyimana Alphonse akaba ari umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rutare akaba ari nawe ucyekwa gukuramo inda’uwahohotewe; hanafatwa MUtuyimana Amina umucuruzi mu ‘isoko niwe wahuje uwahohotewe n’umuforomo wamukuriyemo inda ndetse inda yakuriwemo mu rugo rwe.

    Hanafashwe kandi Mutesi Brigitte wahuje uwo mwana wasambanyijwe na Mutuyimana Amina, ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi iperereza rirakomeje, dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

    Gitifu w’Akagali ka Giheke umwana yasambanirijwemo yarabimenye arinumira

    Umubyeyi w’Uyu mwana wasambanyijwe utuye mu Kagali ka Giheke , Umurenge wa Bwisijye mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo kumenya ko umwana we yasambanyijwe, yifashishije Telefoni yahamagaye Umuyobozi w’Akagali ka Giheke Muragijimana Damascene, akamumenyesha ko umwana we yahohotewe, ariko Gitifu akaruca akarumira ikintu gifatwa nk’ icyaha guhishira ubugome bwakorewe umwana utarageza ku myaka y’ubukure, nk’uko Dr Murangira Thierry yabibwiye Kigali Today.

    Dr. Murangira yatubwiye ko hari n’Ubunyamabanga w’Akagari ka Giheke uri gukurikiranwa.

    Yagize ati: “Muragijimana Damascene, Ubunyamabanga w’Akagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisigye mu Karere ka Gicumbi, nawe ari gukurikiranwa kuba ataramenyekanishije icyaha cy’ubugome kandi yarakimenyeshejwe”.

    Ubutumwa RIB Yageneneye Abaturarwanda

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa yageneye Abanyarwanda yavuze ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, gukuramo inda cyangwa gukuriramo undi inda ngo kuko ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

    Yakomeje agira ati “RIB irasaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze gufata iyambere bagatanga amakuru ku byaha nk’ibi by’ubugome, kandi ntizihanganira abagira uruhare mu guhishira ibyaha nkibyo, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana”.

    Yakomeje agira ati “Iki cyaha twese kiratureba, twirebera, dutange amakuru, twihishira. Ababyeyi biminjire mo agafu, bareke amakimbirane kandi twongere umwanya duha abana bacu. Abayobozi nabo b’inzego zibanze bahagurukire kurwanya iki cyaha, birinde umuco mubi wo guhishira no kunga imiryango yabasambanyijwe n’uwasambanyije”.

    Siborurema Jean de la Paix ukekwaho gusambanya uyu mwana nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Nshimiyimana Alphonse uyu muforomo ukekwaho gukuriramo uyu mwana inda nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 124 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5.

    Uyu mwana nawe wagiriwe inama yo kubyara iyi nda ntabyubahirize akajya gushaka uko ayikuramo akanabigeraho, nahamwa n’iki cyaha nawe azahanwa n’Ingingo ya 123 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100,000Frw, ariko atarenze 200,000Frw.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/Akurikiranyweho-gukuramo-inda-yatewe-umwana-w-imyaka-16-ku-40-000-Frw-Umuyobozi-w-Akagari-agahishira-ubwo-bugome

  • Ubuzima bushariye ku bari batunzwe n’akazi ko mu kabari – #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda muri Werurwe 2020, ikigero cy’ubushomeri cyari kuri 13,1% ariko kubera ingaruka zacyo muri Gicurasi uyu mubare waje kwiyongera ugera kuri 22,1%.

    Gusa nyuma y’aho igihugu kiviriye mu bihe bya Guma mu Rugo ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukurwa, kugeza muri Kanama iki kigero cy’ubushomeri cyaragabanutse kigera kuri 16,0%.

    Muri abo 16% badafite akazi, harimo abakoraga mu nzego n’imirimo yafunzwe, itemerewe gukora kuri muri Werurwe umwaka ushize. Ubu abo bamaze amezi arenga 10 batagira akazi, batanafite n’icyizere cyo kugasubiraho vuba kuko uko bwira ari ko imibare y’abanduye ikomeza kwiyongera, bigaragaza ko ibintu bishobora gufata indi ntera mu minsi iri imbere.

    Urugero ni nk’abakoraga mu tubari, imwe muri serivisi zafunzwe ku ikubitiro mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Abo IGIHE yaganirije bavuga ko babayeho nabi kuko batabasha kubona amafaranga abatunga n’ayo kwishyura ubukode bw’inzu.

    Uwitwa Uwamahoro Djamila wakoraga mu Kabari kitwa Torino mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko afite impungenge z’uko azirukanwa mu nzu cyane ko amaze amezi atandatu atarishyura ubukode bwayo.

    Ati “Mbayeho nabi kuko no kubona ibyo ngaburira abana mbihabwa n‘abagiraneza bangiriye impuhwe.”
    Uwineza wakoraga muri sauna massage iherereye ahitwa Kuryanyuma i Nyamirambo, we ahamya ko amaze amezi icyenda atarabona amafaranga ibihumbi 15 Frw.

    Ati “Mbikubwiye wagira ngo ndakubeshya ariko ni ukuri kw’Imana kuva Covid yaza sindabona ibihumbi 15 Frw kuko ndibuka ko amafaranga nabonye ari ibihumbi 10 Frw nayo nayohererejwe na musaza wanjye cyagihe hakiza gahunda ya Guma mu rugo mu gihe nkikora ntaburaga ibihumbi 10 byanjye ntahana.”

    Nubwo bimeze gutya ariko, hari abandi bashatse icyo bakora, batangira kwihangira imirimo mu gihe bategereje ko utubari twongera gufungurwa. Urugeri ni Biziyaremye Emmanuel wakoraga mu kabari gaherereye i Nyabugogo, nyuma y’uko akazi kabo gahagaritswe yahise atangira ubucuruzi bwa Me2U kugira ngo yirinde gusabiriza.

    Ati “ Njye urebye simbayeho neza cyangwa nabi kuko gahunda ya guma mu rugo ikiza, umukoresha yahise anyishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw yari amfitiye y’amezi abiri mpita nitangirira kugurisha Me2U kugira ngo ntazavaho nanduranya.”

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu Rwanda hari abantu miliyoni 7,5 bujuje imyaka yo gukora, muri bo 3.667.611 bafite akazi, mu gihe abandi 697.210 batagafite naho abagera kuri 3.137.889 bo ntibari ku isoko ry’umurimo.

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yabonekaga mu Rwanda, abamaze kwandura ni 10.122 mu gihe abapfuye ari 128.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bushariye-ku-bari-batunzwe-n-akazi-ko-mu-kabari

  • Akurikiranyweho Gukuramo inda yatewe Umwana w’imyaka 16 ku 40,000 Frw- Umuyobozi w’Akagali agahishira ubwo bugome #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w
    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

    Amakuru Kigali Today yamenye avuga ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka 2020 na Siborurema Jean de la Paix (Umucuruzi) na we wamaze gutabwa muri yombi na RIB.

    Nyuma y’amezi atanu Ababyeyi b’uyu mwana ngo ni bwo bamenye ko atwite , bagana Isange One Stop Center yo mu Karere ka Gicumbi basaba ko uyu mwana yakurirwamo iyi nda (safe abortion) kuko yayitewe ataruzuza imyaka y’ubukure.

    Nyuma y’isuzuma Abaganga bo muri Isange One Stop Center basanze bidashoboka ko iyi nda yakurwamo ngo kuko yarengeje ibyumweru 22 biteganywa n’itegeko, bababwira ko bagomba kwihangana akazabyara.

    Ubusanzwe Ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko iyo umwana uri munsi y’imyaka 18 atewe inda, ababyeyi be bashobora gusaba ko ikurwamo mu gihe itararenza ibyumweru 22 by’ubukure.

    Nyuma y’uko ababyeyi b’Umwana babwiwe ko bidashoboka ko umwana yakurirwamo inda, Siborurema wa muteye inda, ntiyanyuzwe, ahita atangira gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukuramo iyo nda mu buryo bunyuranyine n’amategeko.

    Ayo makuru agera kuri Kigali Today akomeza avuga ko uyu mwana afatanyije na Siborurema, biyambaje Inshuti ze zirimo abitwa Mutesi Brigitte, bamugeza kwa Mutuyimana Amina (umucuruzi mw’isoko rya Gicumbi) nawe amuhuza n’Umuforomo witwa Nshimiyimana Alphonse wamukuriyemo iyo nda anayikuriramo mu rugo kwa Mutuyimana Amina amaze kwishyurwa 40,000 Frw yatanzwe na Siborurema.

    Amakuru ava mu baturage Kigali Today yamenye nuko Mutuyimana Amina asanzwe akora ako kazi ko guhuza abantu bashaka gukurirwamo inda akabahuza n’abaforomo.

    Dore uko aya makuru yageze kuri RIB

    Mu Kiganiro na Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemereye Kigali Today ko hari abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya Umwana, gukuramo inda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukuramo inda, anavuga ko yamenyekanye nyuma y’uko uwo mwana na Nyina baje kuri Isange One Stop Center gusaba gukurirwamo inda.

    Yagize ati “Isange One Stop Center yakiriye uwo mwana wasambanyijwe agaterwa inda, yaje gusaba gukurirwamo inda (safe abortion) Abaganga basuzumye basanga inda yararengeje Igihe giteganya n’itegeko.
    Icyo gihe rero iperereza ryaratangiye kugirango hamenyekane uwateye Umwana inda. Niyo abaganga baza gusanga uwo mwana Igihe kitararenga bakayimukuriramo, ntibyari kubuza iperereza gukomeza hashakishwa umuntu wasambanyije uwo mwana”.

    Dr. Murangira yakomeje agira ati “Abagenzacyaha mu gukora iperereza baje kugera ku amakuru ko wa mwana watewe inda, baje kuyikuramo. Muri iryo perereza , tariki ya 11 Mutarama 202, RIB ifata abantu bagera kuri bane bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha.

    Hafashwe Siborurema Jean de la Paix akaba ariwe ukekwa gusambanya Umwana, akaba ari nawe watanze amafaranga yakoreshejwe mu gukuramo inda; hafatwa
    Nshimiyimana Alphonse akaba ari umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rutare akaba ari nawe ucyekwa gukuramo inda’uwahohotewe; hanafatwa MUtuyimana Amina umucuruzi mu ‘isoko niwe wahuje uwahohotewe n’umuforomo wamukuriyemo inda ndetse inda yakuriwemo mu rugo rwe.

    Hanafashwe kandi Mutesi Brigitte wahuje uwo mwana wasambanyijwe na Mutuyimana Amina, ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi iperereza rirakomeje, dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

    Gitifu w’Akagali ka Giheke umwana yasambanirijwemo yarabimenye arinumira

    Umubyeyi w’Uyu mwana wasambanyijwe utuye mu Kagali ka Giheke , Umurenge wa Bwisijye mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo kumenya ko umwana we yasambanyijwe, yifashishije Telefoni yahamagaye Umuyobozi w’Akagali ka Giheke Muragijimana Damascene, akamumenyesha ko umwana we yahohotewe, ariko Gitifu akaruca akarumira ikintu gifatwa nk’ icyaha guhishira ubugome bwakorewe umwana utarageza ku myaka y’ubukure, nk’uko Dr Murangira Thierry yabibwiye Kigali Today.

    Dr. Murangira yatubwiye ko hari n’Ubunyamabanga w’Akagari ka Giheke uri gukurikiranwa.

    Yagize ati: “Muragijimana Damascene, Ubunyamabanga w’Akagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisigye mu Karere ka Gicumbi, nawe ari gukurikiranwa kuba ataramenyekanishije icyaha cy’ubugome kandi yarakimenyeshejwe”.

    Ubutumwa RIB Yageneneye Abaturarwanda

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa yageneye Abanyarwanda yavuze ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, gukuramo inda cyangwa gukuriramo undi inda ngo kuko ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

    Yakomeje agira ati “RIB irasaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze gufata iyambere bagatanga amakuru ku byaha nk’ibi by’ubugome, kandi ntizihanganira abagira uruhare mu guhishira ibyaha nkibyo, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana”.

    Yakomeje agira ati “Iki cyaha twese kiratureba, twirebera, dutange amakuru, twihishira. Ababyeyi biminjire mo agafu, bareke amakimbirane kandi twongere umwanya duha abana bacu. Abayobozi nabo b’inzego zibanze bahagurukire kurwanya iki cyaha, birinde umuco mubi wo guhishira no kunga imiryango yabasambanyijwe n’uwasambanyije”.

    Siborurema Jean de la Paix ukekwaho gusambanya uyu mwana nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Nshimiyimana Alphonse uyu muforomo ukekwaho gukuriramo uyu mwana inda nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 124 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5.

    Uyu mwana nawe wagiriwe inama yo kubyara iyi nda ntabyubahirize akajya gushaka uko ayikuramo akanabigeraho, nahamwa n’iki cyaha nawe azahanwa n’Ingingo ya 123 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100,000Frw, ariko atarenze 200,000Frw.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/article/akurikiranyweho-gukuramo-inda-yatewe-umwana-w-imyaka-16-ku-40-000-frw-umuyobozi-w-akagali-agahishira-ubwo-bugome

  • Ni iki u Rwanda ruzungukira mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika? – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, mu Nama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemezwa muri Mata umwaka wakurikiyeho nyuma y’uko ibihugu 22 byari bikenewe bimaze kuyemeza burundu.

    Itangizwa ry’iri soko ryari ritegerejwe cyane, kuko ryitezweho kuvana igisebo ku Mugabane wa Afurika ukorana ubucuruzi n’indi migabane kurusha uko ukorana ubucuruzi hagati yawo.

    Nk’ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) rivuga ko hagati y’umwaka wa 2015 na 2017, ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwari ku kigero cya 16.6% gusa, nyamara ubwa Afurika n’u Burayi bukaba ku kigero cya 60% mu gihe buri ku kigero cya 50% hagati ya Afurika na Aziya.

    Iri soko rusange ni icyo rije gukemura, aho rigiye gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n’ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege.

    Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.

    Icyo gihe, Afurika izaba ituwe na miliyari 1.8 z’abantu, bavuye kuri miliyari 1,3 bariho uyu munsi. Mu gihe rero Isoko rusange rya Afurika rizaba impamo, byitezwe ko rizazahura ubukungu bw’uyu mugabane ndetse rigatanga imirimo irenga miliyoni 100 hirya no hino.

    Ni izihe nyungu u Rwanda ruzakura muri iri soko?

    Muri rusange, mu gihe imisoro izaba imaze kugabanywa ku kigero cya 90%, byitezwe ko ibicuruzwa byo hirya no hino bizajya bitambuka imipaka mu buryo bwihuse kandi bidasoreshejwe.

    Hari abahera kuri iyi ngingo bakibaza uzungukira muri iri soko, na cyane ko ingano y’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika itandukanye cyane, ku buryo hari na bamwe mu mpuguke z’ubukungu bavuga ko iri soko rizungura ibihugu bikize, bisanzwe bifite inganda zikora ibintu byinshi.

    Aba bavuga ko ibihugu nka Afurika y’Epfo na Misiri bisanzwe bikungahaye cyane ku nganda aribyo bizungukira muri iri soko kurusha ibihugu bikennye, byo bizakomeza kuba isoko ryoherezwamo ibyakorewe ahandi, bityo ntibizanagire ubushobozi bwo kwiyubakira inganda kuko ibyo bakazikoreye babibona hafi biturutse mu bindi bihugu.

    Kubwa Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko iri soko ridakwiye gutekerezwa gutyo, kuko rizoroshya ubucuruzi no ku Banyarwanda barangura, bazajya bakura ibicuruzwa hafi kandi kuri make, bikazatuma ibicuruzwa bihenduka muri rusange.

    Yagize ati “ntidukwiye kureba isoko mu buryo bumwe, isoko si uguhangana ahubwo ni ukureba ibyo udafite ukabizana, ukanareba ibyo ufite ugashaka aho ubicuruza”.

    Kaberuka yavuze ko u Rwanda ruzungukira muri iri soko muri rusange, bitewe n’uko rushobora kuzaba icyicaro cy’abashoramari bazashyira ibikorwa byabo mu Rwanda ariko bareba ku Isoko rya Afurika muri rusange.

    Yagize ati “umwihariko w’u Rwanda ni uko ari igihugu kimaze hafi imyaka 10 gishyiraho uburyo bwiza bwo korohereza abashoramari, bivuze ko iri soko rya Afurika ku Rwanda, ni umuyoboro mwiza wo kwakira ishoramari rigari”.

    U Rwanda rumaze igihe rushyiraho ingamba zigamije korohereza abanyamahanga baza gushora imari yabo mu gihugu, ku buryo ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika kuri iyi ngingo, nk’uko byemezwa na Raporo ya Banki y’Isi izwi nka ‘Doing Business Report’.

    Perezida Paul Kagame kandi na we yigeze kugaruka kuri iyi ngingo avuga ku nyungu u Rwanda ruzakura muri iri soko rusange, aho yagize ati “Ku ruhande rwacu, twakomeje kubaka ubushobozi butuma tubasha gukora ubucuruzi no kureshya ishoramari. Uko ni ko ku rutonde rwa Doing Business, Banki y’Isi yashyize u Rwanda mu bihugu biri ku isonga mu korohereza abashoramari. Mu mwaka ushize u Rwanda rwari ku mwanya wa kabiri muri Afurika […]. Ibyo byose rero tubikorera kureshya ishoramari no koroshya ubucuruzi burimo n’ubwambukiranya imipaka, kandi imibare yerekana ko isoko rusange rya Afurika, rizatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bwiyongera ku gipimo kirenga 50%. Ibyo rero birerekana ko ayo ari amahirwe akomeye u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika twiteguye kubyaza umusaruro no gutangamo umusanzu”.

    Ku bwa Dr. Bihira Canisius w’impuguke mu bukungu, yavuze ko abacuruzi b’Abanyarwanda bakwiye gukoresha aya mahirwe mashya bagakora ubucuruzi mu buryo bwagutse kandi bwa kinyamwuga.

    Yagize ati “abacuruzi bacu bakwiye kurangwa no kugira udushya tuzatuma bahangana ku Isoko rigari rya Afurika, ndetse bakiga gukora ibigezweho. Mu bucuruzi bwajemo ihangana aho umuguzi afite amahirwe yo guhitamo mu bintu byinshi, bisaba ko wowe umucuruzaho uba ufite ibintu byiza kurusha abandi”.

    Bihira kandi yavuze ko nta rwitwazo abacuruzi b’Abanyarwanda bakwiye kugira, kuko ubuyobozi bw’igihugu bwamaze kwerekana ko bufite ubushake bwa politiki bwo gushyigikira iri soko, dore ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byamaze kwemeza aya masezerano burundu.

    Afurika iriteguye?

    Si ubwa mbere Umugabane wa Afurika ugerageza gukora amasezerano y’ubucuruzi manini nk’aya, ariko ku zindi nshuro zabanje ntiyagiye ashyirwa mu bikorwa bitewe n’impamvu zirimo gukorera mu kwaha kw’amahanga, ubushake buke bwa politiki n’ibindi bitandukanye.

    Teddy Kaberuka yavuze ko kuri iyi nshuro, Afurika ifite amahirwe menshi yo kwesa uyu muhigo, ariko ko bizagorana kandi bigasaba kwihangana.

    Iyi mpuguke yavuze ko bitewe n’uburyo imiterere y’ubucuruzi mpuzamahanga isigaye imeze muri iyi minsi, ibihugu bya Afurika “nta yandi mahitamo bifite usibye gufatanya n’abandi kuko ari byo byagira impinduka bizana”.

    Yavuze ko mu gihe bitagenda gutyo, “Umugabane wa Afurika waba uhisemo ubukene bw’akarande”.

    Kaberuka yongeyeho ko uburyo Afurika yitwaraga ku ruhando mpuzamahanga byayibuzaga amahirwe, ati “kuri ubu uko ungana ni ko kugena ibyo ugenerwa mu masezerano. Ibihugu bya Afurika ntibyajyaga bihabwa umwanya wo kugena ibiciro ku bicuruzwa byabyo kuko bitari bifite ijwi rimwe, ariko ubu bishobora kuzajya bigira uruhare mu byemezo by’ubucuruzi mpuzamahanga kandi bigafatwa hitawe ku nyungu za Afurika”.

    Dr. Bihira we avuga ko aya masezerano afite amahirwe menshi yo gushyirwa mu bikorwa bitewe n’impinduka zimaze kuba ku Mugabane wa Afurika mu myaka 40 ishize.

    Ati “abayobozi bariho abenshi ni bashya kandi bato, bafite icyerekezo cyo guteza imbere Umugabane. Bitandukanye na kirya gihe aho abenshi babaga barashyizweho n‘abakoloni bakanabategeka ibyo bakora. Kuri iyi nshuro iki ni icyifuzo cyazanywe n’abayobozi ba Afurika kandi bazagishyigira”.

    Uruhuri rw’imbogamizi

    N’ubwo isinywa ry’amasezerano ubwaryo ryari intambwe nziza iganisha ku gishyiraho isoko rusange, haracyari uruhuri rw’ibibazo bigikeneye kwitabwaho bya hafi kugira ngo bitazaba imbarutso yo gusubiza inyuma ibimaze kugerwaho.

    Bimwe muri ibyo bibazo harimo iyubahirizwa ry’amasezerano binyuze mu mucyo, ingingo ishobora kuzagorana bitewe n’uko Raporo y’umuryango Urwanya Akarengane ku Isi, Transparency International, ikigaragaza ko ibihugu bya Afurika bikigenda biguru ntege mu kurandura ruswa.

    Ruswa no kudakorera mu mucyo ni imbogamizi ikomeye kuri aya masezerano kuko ateganya ko ibicuruzwa byavanywe hanze y’Umugabane wa Afurika bizajya bisoreshwa nk’uko bisanzwe. Gusa mu gihe nk’igihugu cyavanye ibicuruzwa hanze ariko kikabyongerera agaciro, kizajya gisoreshwa umusoro w’igicuruzwa havuyeho ijanisha ry’agaciro kongeweho.

    Nk’urugero, kuvana imodoka hanze bisanzwe bisorerwa 100%, ariko noneho mu gihe igihugu cyazanye ibice by’imodoka, hanyuma kikayongerera agaciro ku kigero cya 60%, kizajya kiyishyuraho umusoro ungana na 40% by’ibyavuye hanze.

    Imbogamizi iri muri iyi ngingo ni uko ibihugu bya Afurika bikirangwamo ruswa iri hejuru bishobora kutazajya bikoresha ukuri maze bigatuma ibicuruzwa byaturutse hanze y’Umugabane na byo bitishyurirwa umusoro.

    Kaberuka avuga ko iki ari ikibazo gikomeye ariko gishobora kuvugutirwa umuti. Yagize ati “bagomba gushyiraho uburyo bwa nyabwo bwo gukurikirana ibyo bintu kuko bishobora guteza igihombo n’amakimbirane. Ubu twateye imbere mu ikoranabuhanga, hakwiye kujyaho uburyo butuma bikorwa neza nk’uko bimeze ku mpapuro z’inzira”.

    Mu gihe isoko rimaze gutangizwa, Kaberuka avuga ko hakwiye gukurikiraho ihuzwa ry’amasezerano n’amategeko ya buri gihugu, ibyo bikajyana no guhuza imipaka, kubaka ibikorwaremezo bishoboza ingendo gukorwa ndetse no gushyiraho uburyo bwo gukemura amakimbirane ashobora kuvuga hagati y’ibihugu byasinye aya masezerano.

    Abahanga mu by’ubukungu bavuze ko mu gihe Isi yose yihugiyeho ihanganye n’ingaruka za Coronavirus, iri soko ari igisubizo cyiza ku Mugabane cyo kwishakamo ibisubizo byo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.

    Mu gihe byitezwe ko abaturage ba Afurika bazaba barenga miliyari enye mu mwaka wa 2100, ibihugu bya Afurika bikeneye gusiganwa n’igihe mu kuzamura ubukungu byabyo kuko bitagenze gutyo, uyu Mugabane wazahura n’ikibazo cyo kugira abaturage benshi badakora bityo Umugabane ukuzuramo akaduruvayo.

    Isoko Rusangge rya Afurika rizaabanya umusoro ku bicuruzwa ku kigero cya 90%

    Perezida Kagame ni umwe mu batangije aya masezerano ku mugaragaro

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-iki-u-rwanda-ruzungukira-mu-masezerano-y-isoko-rusange-rya-afurika

  • Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 mu gitero cyaguyemo umusirikare umwe muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui nibwo hatangiye kumvikana amasasu menshi mu bice bya PK12 na PK9. Ni amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé yashakaga kwambuka ikiraro gihuza agace ka Bimbo n’Umujyi wa Bangui kugira ngo yinjire mu Murwa Mukuru, maze Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kuwurinda zikaza kuburizamo icyo gikorwa.

    Muri iyo mirwano, umusirikare umwe w’u Rwanda yitabye Imana mu gihe undi umwe we yakomeretse byoroheje. Ingabo zirimo iz’u Rwanda zabashije kuburizamo icyo gikorwa cy’iyo mitwe, ndetse ziyisubiza inyuma.

    Muri uko kuyisubiza inyuma, Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe abarwanyi 37 hanyuma zifata abandi batanu n’ibikoresho bitandukanye.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo guhashya iyo mitwe byakozwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zitandukanye zifatanyijwe n’iza Centrafrique, aho abarwanyi 37 bishwe.

    Ati “Batanu barafashwe, hari n’abishwe 37 n’ibindi bikoresho byinshi. Nk’uko wabyumvise ni byo.”

    Itangazo ryaraye rishyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko cyunamiye umusirikare wacyo wari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu Ngabo za Loni (MINUSCA) waguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro, cyihanganisha inshuti n’umuryango we.

    Rikomeza rigira riti “Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nk’uko biri mu ntego za MINUSCA n’izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.’’

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique). Kuri uyu wa Kane, Ngrébada yanditse kuri Twitter ko yamagana ibi bitero, avuga ko ababigabye bashaka gukuraho inzego z’igihugu.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nawe yamaganye iki gitero cy’inyeshyamba anihanganisha umuryango w’umusirikare w’u Rwanda na leta y’u Rwanda.

    Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu cyagabwe n’inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu François Bozizé.

    Mu mpera z’ukwezi gushize abasirikare batatu b’u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA nabo bishwe n’inyeshyamba mu mirwano ahitwa Dékoa mu Ntara ya Kémo.

    U Rwanda rwaherukaga kubura umusirikare mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique mu gitero ingabo zarwo zagabweho muri Nyakanga umwaka ushize.

    Ku wa 02 Mutarama, Umutwe wihariye w’Ingabo z’u Rwanda uri muri Centrafrique mu bikorwa byihariye byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, wishe abarwanyi “benshi” b’Umutwe wa CPC washakaga guhungabanya umutekano mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru Bangui.

    Icyo gihe abo barwanyi biciwe mu Gace ka Damara mu gitondo. Bivugwa ko igitero nyir’izina cyagabwe mu bilometero 76 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui ndetse ko hari abarwanyi b’Umutwe wa CPC [Coalition des patriotes pour le changement] “benshi bishwe abandi bagakomereka”.

    Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n’Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z’u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.

    Usibye abarwanyi bishwe, hari abafashwe bakiri bazima

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-zirimo-iz-u-rwanda-zishe-abarwanyi-37-mu-gitero-cyaguyemo-umusirikare

  • Muhanga: Abafite ibirarane by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora gusonerwa – Njyanama #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga itangaza ko abaturage bashonje bahishiwe kuko uwo mwanzuro wamaze gutorwa n’Inama Njyanama, hakaba hari hasigaye ko wemezwa na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ukabona gutangarizwa abaturage.

    Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga itangaza ko imisoro cyangwa amahoro yakwa ku mutungo utimukanwa w’ubutaka azasonerwa, ari aya mbere y’uko gusora bishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ni ukuvuga mbere ya 2017.

    Shyaka avuga ko abazasonerwa ari abafite ibirarane bya mbere y
    Shyaka avuga ko abazasonerwa ari abafite ibirarane bya mbere y’ikoranabuhanga mu gusoresha ubutaka

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, yagize ati “Iyo tumaze gufata umwanzuro tubishyikiriza Guverineri ngo agire icyo abivugaho ariko twabonye ko iyo misoro hari abo iremereye cyane, twabisuzumye tariki ya 18 Ukuboza 2020 ubwo iyo myanzuro nitangazwa nibwo hazamenyekana ikizakurikiraho ntabwo nahita mvuga ngo twabifasheho umwanzuro”.

    Yongeraho ko muri rusange Abanyamuhanga bashonje bahishiwe kugira ngo abo imisoro iremereye cyane babashe koroherwa.

    Shyaka avuga ko abarebwa n’iyo myanzuro ari abafite ibirarane by’igihe kirekire kandi ntaho bihuriye n’ingaruka za COVID-19.

    Agira ati “Hari abantu baremerewe n’ibirarane by’imisoro kandi bigaragara ko abaturage badafite ubushobozi bwo kuyishyura kandi ibyo bigira ingaruka ku misoro iba iteganyijwe kwinjira mu Karere”.

    Abasaba gusonerwa cyangwa kugabanyirizwa imisoro kubera COVID-19 ntacyo birakorwaho

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga avuga ko hari abasaba ko basonerwa imisoro cyangwa bakishyura imisoro ijyanye n’igihe bakoze, urugero ku bakora 50% ku kwezi basaba ko bakwishyura ibijyanye n’igihe bakoze, abo ngo ntabwo ibyabo byari byasuzumwa.

    Shyaka avuga ko hari nk’abacuruza ibijyanye no gutegurira abageni n’ibirori basabaga gusonerwa kuko akazi kabo kahagaze, ariko nyamara ngo nta kigaragara kidasanzwe ku bihombo byabo ugereranyije n’abandi bacuruzi kuko hafi ya bose COVID-19 yabagizeho ingaruka.

    Agira ati “Gusaba ntabwo byonyine bihagije kandi si umuntu umwe wagizweho ingaruka na COVID-19 ni ibintu biri rusange ibyo byafatwaho umwanzuro n’urwego rw’Igihugu kuko ingaruka zabaye kuri bose”.

    Icyakora Shyaka avuga ko urwego rw’abikorera mu Karere ka Muhanga (PSF) nta busabe rwagejeje kuri Njyanama bugaragaza ibisobanuro byo gusaba gusonerwa imisoro mu bucuruzi cyangwa kwishyura imisoro ijyanye n’igihe abantu bakoze.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aherutse kuvuga ko ibibazo by’abasaba gusonerwa imisoro bakorera mu masoko ya Muhanga na Huye aho byigaragaje cyane ibyabo byashyikirijwe inzego nkuru z’Igihugu zikaba ari zo zizabifataho umwanzuro ariko nta kiratanganzwa.

    Perezida Kagame avuga ko imisoro ku mitungo itimukanwa ihanitse izasuzumwa ariko itavanwaho

    Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru abaturage bagahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, hari abagaragaje ko imisoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka ikomeje kuzamuka cyane ku buryo hari impungenge z’uko hari n’abananirwa kwishyura burundu.

    Si abaturage gusa bagaragaje icyo kibazo kuko n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yumvikanye kenshi mu itangazamakuru yamagana kuzamura umusoro kuko bitiganywe ubushishozi bugendeye ku bushobozi bw’umuturage.

    Kuri iyo ngingo, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyongereye itariki yo kurangiza kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka kugeza muri Werurwe ariko ntabwo kigeze kigaragaza ko uzagabanywa bivuze ko abakomeje gusora babikora ku giciro gishya kikubye gatatu umusoro wari usanzwe.

    Nyuma y’uko abaturage bagaragarije umukuru w’Igihugu ko umusoro ubabangamiye kubera ko wazamuwe cyane, yavuze ko bigiye gusuzumwa abantu bakishyura uko ubushobozi bwabo bungana ku mitungo yabo ariko imisoro yo itavanwaho.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-abafite-ibirarane-by-imisoro-ku-mitungo-itimukanwa-bashobora-gusonerwa-njyanama