Tag: featured

  • AS Kigali yasubukuye imyitozo, mu gihe CS Sfaxien bazahura ikomeje kwitwara neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021, nyuma y’akaruhuko bari bahawe ubwo bari bamaze gusezerera ikipe ya KCCA yo muri Uganda.

    Abakinnyi batangiye imyitozo ntibarimo abakinnyi batanu bari I Douala muri Cameroun aho gukina amarushanwa ya CHAN, ari bo Ndayishimiye Eric Bakame, Emery Bayisenge, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane ndetse na Hakizimana Muhadjili.

    Kuri uyu munsi AS Kigali yasubukuraga imyitozo, ikipe ya CS Sfaxien nayo yarimo yitwara neza, aho yaje kwihererana ikipe ya Esperance Sportive de Tunis ibitego 2-0, byatsinzwe na Walid Karoui ndetse na Kingsley Eduwo.

    Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uteganyijwe tariki 14/02/2021 muri Tunisia, uwo kwishyura ukazabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo tariki 21/02/2021, izatsinda ikazahita ikatisha itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

    AS Kigali mu myitozo ya mbere nyuma y’akaruhuko

    AS Kigali ntiyabashije kubona umwanya uhagije wo gukora imyitozo

    Ugeranyine n’ikipe ya CS Sfaxien ikomeje gukina imikino ya shampiyona ya Tunisia, ikipe ya AS Kigali nyuma yi gukina na KCCA nta wundi mukini irakina kuko shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe, ndetse bikazanayigora kubona umukino wa gicuti kuko imyitozo ku makipe yose nayo yahagaze

    CS Sfaxien ihagaze ite muri iyi minsi?

    Kugeza ubu ikipe ya CS Sfaxien iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 mu mikino itandatu imaze gukina, amanota inganya na Ben Guerdane ariko ikaba imaze gukina imikino umunani, naho ku mwanya wa mbere hakaza Esperance ifite amanota 16 mu mikino irindwi.

    CS Sfaxien ikomeje kwitwara neza muri Tunisia
    CS Sfaxien ikomeje kwitwara neza muri Tunisia

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yasubukuye-imyitozo-mu-gihe-cs-sfaxien-bazahura-ikomeje-kwitwara-neza

  • Imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi igeze kuri 54% – #rwanda #RwOT

    Iyi ruhurura ya Mpazi yakira amazi aturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ikayayobora mu Mugezi wa Nyabugogo, gusa kubera imyubakire yayo itari inoze wasangaga mu bihe by’imvura yuzura igateza imyuzure mu bice bya Nyabugogo.

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo by’imyuzure mu buryo bwa burundu, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangije ibikorwa byo kwagura iyi ruhurura n’ibiraro bibiri biri ku mugezi wa Nyabugogo.

    Ubwo IGIHE yasuraga aka gace ngo irebe aho iyi mirimo y’ubwubatsi igeze, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu Mujyi wa Kigali, Eng.Tuyisenge Fidèle yavuze ko imirimo yo kuyubaka igeze kuri 54% by’imirimo yari iteganyijwe.

    Eng. Tuyisenge yavuze ko kuri ubu hamaze kubakwa ruhurura ihuza ibiraro bibiri mu gice cya Nyabugogo.

    Ati “Ubu turi gukora ikiraro gihuza ibiraro byombi, habayeho kubanza kukizamura, ku buhaname bwifuzwa kugira ngo kimene muri Nyabugogo neza.”

    Ibiraro bibiri bya Mpazi, ni ukuvuga ikiraro giherereye mu gice cya Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe, ndetse no ku gice cya Poids Lourds bizuzura bitwaye miliyari 7,9 Frw.

    Eng.Tuyisenge yavuze ko imirimo yo kubaka ruhurura ya Mpazi yabanje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus bitewe na bimwe mu bikoresho byavaga hanze .

    Ati “Coronavirus nta kintu itagizeho ingaruka, ibikoresho byinshi kugira ngo biboneke byavaga hanze, kuza kwabyo ntabwo kwagenze neza, twagize ikibazo cyo kubura ibyuma, inganda zo mu Rwanda ntabwo zari zifite ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose harimo na Mpazi, habayeho gutinda.”

    Iyubakwa ry’iyi ruhurura ya Mpazi ritanga akazi nibura ku bantu bagera 150 buri kwezi.

    Usibye ruhurura ya Mpazi yahereweho, Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kubaka ruhurura zigera kuri 40 zo mu duce twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

    Ni igikorwa biteganyijwe ko kizatwara agera kuri miliyari 30 Frw. Mu zindi ruhurura zarangije gukorerwa inyigo harimo iza Gatsata mu Karere ka Gasabo aho imwe ifite kilometero 1 392 indi ikagira 1 795.

    Izindi zakorewe inyigo harimo iyo muri Kagarama mu Karere ka Kicukiro ifite 2 200 km ikeneye kubakwa na miliyoni 756,9 Frw ndetse na ruhurura ya Nyarugunga ifite 1400 km nayo izubakwa kuri miliyoni 416,6frw.

    Igice cya Nyabugogo cyahuraga n’ibibazo cyane mbere yo gukorwa

    Imirimo yo kubaka iyi ruhurura igeze kuri 54%

    Iyi ruhurura yakundaga kwangiza byinshi mu gihe cy’imvura

    Ruhurura ya Mpazi iri kubakwa kugira ngo amazi azahure n’umugezi wa Nyabugogo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ruhurura-ya-mpazi-igeze-kuri-54

  • AU yageneye Afurika y’Iburasirazuba dose miliyoni 39 z’urukingo rwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari na we uyoboye AU, ku wa gatatu yatangaje ko muri dose miliyoni 270 Afurika iteganya kwakira, izigera kuri miliyoni 50 zizaba zamaze kuboneka hagati ya Mata na Kamena 2021.

    Izi nkingo zizahabwa Afurika zirimo urwa Pfizer, AstraZeneca ndetse na Johnson and Johnson ari yo izatanga nyinshi. Biteganyijwe ko Pfizer izatanga dose zigera kuri miliyoni 50, Johnson & Johnson izatanga miliyoni 120, ndetse na AstraZeneca izatanga izigera kuri miliyoni 100. Zikazatangira gukwirakwizwa kuva mu mpera za Werurwe.

    Ramaphosa yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’umushinga washyizweho wa COVAX, ugamije gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo mu buryo bumwe kandi bungana.

    Mu Ugushyingo 2020, AU yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana ko Afurika izabona inkingo zihagije zizatuma abantu bagira ubwirinzi.

    Perezida Ramaphosa yagize ati “Kuva iki cyorezo cyakwirakwira, intumbero yacu nk’umugabane yabaye gushyirahamwe imbaraga, twamaze kwanzura ko nta gihugu na kimwe kizasigara inyuma.”

    Kugira ngo Afurika ibashe gukingira 60% by’abaturage bayo bose, ni ukuvuga abantu miliyoni 780, hakenewe nibura inkingo miliyari 1,5 kugira buri muntu muri abo azabashe guhabwa dose ebyiri zikenewe kugira ngo ubwirinzi bw’umuntu bube bwuzuye.

    Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi byamaze gusaba inkingo mu bigo byazikoze hakiri kare, biracyagaragara ko Afurika isa n’iyasigaye inyuma, n’ubwo hashyizweho gahunda ya Covax ariko ntabwo ihagije ku kugeza Afurika ku ntego yo gukingira 60% by’abaturage bayo bose.

    Ramaphosa ati “Indi mbogamizi ni uko dose miliyoni 600 zizatangwa binyuze muri COVAX zizabasha gukingira abantu bagera kuri miliyoni 300 gusa muri Afurika, ibyo bivuze ko ari 20% by’abaturage bose.”

    Ni mu gihe hakenewe ko hakingirwa nibura 60% by’abaturage bose kugira ngo icyorezo kibashe gucururuka, Ramaphosa yavuze ko bari mu biganiro n’ibigo bikora inkingo birenga 10 kugira ngo hashakwe ibindi bisubizo.

    AU yageneye Afurika y’Iburasirazuba dose miliyoni 39 z’urukingo rwa COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/au-yageneye-afurika-y-iburasirazuba-dose-miliyoni-39-z-urukingo-rwa-covid-19

  • U Rwanda ruri kubahiriza rute gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere? – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano agamije ahanini kugabanya ubushyuhe buterwa n’iyo myuka bugipfukirana bikanangiza akayunguruzo k’izuba (Green House gases), aho byifuzwa ko mu 2050 ubushyuhe bw’Isi nibura bwazagabanyuka bukagera kuri dogere Celsius 2, byaba akarusho bukajya munsi ya dogere Celsius 1,5.

    Kuva ayo masezerano yasinywa, umwaka wa 2016 wagaragajwe nk’uwagize ubushyuhe buri hejuru mu myaka 141 ishize aho bwiyongeyeho dogere Celsius 1,31, mu 2020 bwiyongeraho dogere Celsius 1,6, naho mu 2019 bwari bwiyongereyeho dogere celsius 1,12.

    Biteganyijwe ko ingamba ibihugu byafashe mu kubahiriza ayo masezerano nibizishyira mu ngiro ubushyuhe buziyongeraho hafi dogere celsius 1 mu 2050.

    U Rwanda rusinya amasezerano y’i Paris, imibare yagaragazaga ko rwohereza mu kirere imyuka ihumanya ingana na 0.02% y’ibyoherezwayo muri rusange.

    Nubwo ari umubare uri hasi ugereranyije n’ibihugu byateye imbere bifite inganda nyinshi n’ibindi bikorwa bikenera imashini zifashisha ibikomoka kuri peteroli na rwo hari icyo rusabwa gukora kugira ngo n’uwo mubare muto ugabanyuke.

    Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaragabanyije 38% ku gipimo cy’imyuka ihumanya rwohereza mu kirere mu 2030.

    Iyo ntego ariko ngo izunganirwa na gahunda zitandukanye igihugu gisanzwe cyarashyizeho zijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Izo zirimo nko gushishikariza Abaturarwanda gukoresha gaz aho gukoresha inkwi n’amakara mu guteka, gukoresha ingufu z’amashanyarazi mu mwanya w’ibikomoka kuri peteroli aho bishoboka, kongera ubuso buteyeho amashyamba, kugabanya ibinyabiziga bisohora imyotsi myinshi kandi ihumanye n’ibindi.

    Mu Rwanda, ibyohereza imyuka ihumanya mu kirere birimo ibinyabiziga byoherezayo 13%, ibikorwa by’ubwubatsi byoherezayo 14%, imyuka iva mu butaka bijya mu kirere bingana na 16%, amafumbire mvaruganda yoherezayo 13%, mu gihe ibishingwe byoherezayo 5%.

    Umuyobozi ushinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, Banamwana Marshall, aherutse kubwira RBA ko hari inzego zigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo zidakomeza kuba intandaro yo kongera imyuka ihumanya ikirere.

    Yagize ati “Izo nzego zose nubwo zifasha mu kuzamura iterambere ry’igihugu, ariko ku rundi ruhande zinagira ingaruka mbi mu kongera imyuka ihumanya ikirere.”

    “Icyo rero u Rwanda rwakoze, ni ukugerageza kureba uburyo mu myaka icumi iri imbere izo nzego n’ubundi zikomeza gutera imbere ariko zikagerageza gukora mu buryo butangiza ibidukikije cyangwa bwongera imyuka mu kirere.”

    Hateganyijwe ko miliyari 11$ ari zo u Rwanda ruzakenera kugira ngo ruzashyire mu bikorwa imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu myaka 10 iri imbere; kuko igipimo rutagomba kujya munsi ku musanzu warwo bwite ari 16%, naho 22% bisigaye bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ruri-kubahiriza-rute-gahunda-yo-kugabanya-imyuka-ihumanya-ikirere

  • Abakinnyi ba AS Kigali barashimira Perezida w’ikipe wabahaye ibyo yabasezeranyije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa AS Kigali yageneye buri mukozi wa AS Kigali wagiye muri Uganda ibihumbi birenga 400
    Perezida wa AS Kigali yageneye buri mukozi wa AS Kigali wagiye muri Uganda ibihumbi birenga 400

    Umwe mu baganiriye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 utashatse ko amazina ye atangazwa, yashimiye uyu muyobozi. Yagize ati “Ndashima Perezida wacu kuko ibyo yadusezeranyije mbere yo kujya muri Uganda yabiduhaye. Biradushimishije cyane kandi biradufasha kwitegura neza umukino wa CS Sfaxien.”

    Undi mukozi wa AS Kigali na we waganiriye na Kigali Today yemeye ko amafaranga bayabashyiriye kuri banki. Yagize ati “Amafaranga bayadushyiriye kuri banki, byatunejeje cyane binatwongerera izindi mbaraga zo gukora cyane.”

    Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, yari yemereye Amadolari 450 ku bakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi b’iyi kipe nibaramuka basezereye ikipe ya KCCA yo muri Uganda mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

    Abakinnyi bishimiye igikorwa umuyobozi wabo yabakoreye
    Abakinnyi bishimiye igikorwa umuyobozi wabo yabakoreye

    Ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutama 2021 nibwo ikipe yasubukuye imyitozo nyuma y’iminsi itanu y’ikiruhuko. Iyi kipe iri gukora inshuro ebyiri ku munsi, irakorera kuri sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo.

    AS Kigali yatomboye kuzahura na CS Sfaxien yo muri Tuniziya mu mikino ya kamarampaka ya CAF Confederation Cup. Biteganyijwe ko tariki ya 14 Gashyantare 2021 As Kigali izajya gukina umukino ubanza mu gihugu cya Tuniziya, mu gihe ku itariki ya 21 Gashyantare 2021 AS Kigali izakira ikipe ya CS Sfaxien kuri Sitade ya Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-ba-as-kigali-barashimira-perezida-w-ikipe-wabahaye-ibyo-yabasezeranyije

  • Amatora muri Uganda: Museveni ari imbere mu majwi amaze kubarurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amajwi yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora ya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021 agaragaza ko Museveni yari afite amajwi 1.536.205 (65.02%), mu gihe uwo bahanganye Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, afite amajwi 647.146 (27.39%).

    Aya ni amajwi yo ku biro by’itora 8.310, mu gihe igihugu cyose gifite ibiro by’itora 34, 684.

    Abaturage barenga miliyoni 18 bagejeje igihe cyo gutora, ni bo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amatora-muri-uganda-museveni-ari-imbere-mu-majwi-amaze-kubarurwa

  • Nyamirambo: Yahawe inka n’abanyerondo kubera imyitwarire ye myiza – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nibwo aba banyerondo 260 b’i Nyamirambo, bashyikirije uyu muturage inka kubera imyitwarire ye myiza yamuranze.

    Mu byagendeweho uyu mugabo atoranywa ngo harimo ko abanye neza n’abandi kandi ko yayoboye neza igihe yari Burugumesitiri wa Komine kanama guhera mu 1994 kugeza mu 1996.

    Kugira ngo iyi nka ibashe kuboneka, buri munyerondo yatanze amafaranga ari hagati ya 500 Frw na 1000 Frw.

    Aba banyerondo batangarije IGIHE ko bifuje kuremera umwe mu bahoze ari abayobozi mu 1994 cyangwa uwakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyangwa se uwarokotse jenoside kugira ngo babagaragarize ko ari abagaciro.

    Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo, Kanamugire François yavuze ko bakusanyije amafaranga yo kugura inka ubundi basaba abaturage kubashakira mugenzi wabo w’inyangamugayo uzayihabwa.

    Ati “Twasabye ubuyobozi kudushakira umuntu waranzwe n’imyitwarire myiza kuko abanyerondo badatanga inka ahubwo itangwa n’abaturage baba ariwe baduhitiramo nk’uwabaye umuyobozi kandi w’umucikacumu utakiyobora kubera impinduka cyangwa ubushobozi bw’amashuri natwe tubikora mu kumushimira kubera uko yitangiye igihugu.”

    Uwamungu Ignace yavuze ko yishimiye cyane inka yahawe n’abanyerondo cyane ko ari ikimenyetso cy’umudendezo n’umutekano.

    Ati “Rwose byandenze ku buryo nabuze uko nabivuga kubera icyizere nagiriwe n’abasangirangendo banjye bashinzwe umutekano batekereje ko nanjye nahabwa inka kubera ko burya inka ni ikimenyetso cy’umudendezo w’umutekano cyane ko burya Umunyarwanda yavuze ko nta kiruta inka.”

    Yakomeje ashimira aba banyerondo kubera uburyo bamaze kumva indangagaciro zo gukunda igihugu nk’uko abayobozi bakuru bahora babyigisha.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yabasabye abanyerondo gukora kinyamwuga no guha agaciro umwenda bambara kuko hari byinshi uvuze.

    Ati “Mu kwambara uwo mwambaro w’akazi mujye muzirikana kugira ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko nibyo mutegetswe gukora igihe mwambaye iyo myenda, yego birashoboka ko umuntu ashobora kugira imiterere ye ya kimuntu ariko ndagira ngo mwibuke ko igihe mwambaye uwo mwambaro mugomba kwitwara nk’abahagarariye igihugu.”

    Yongeyeho ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda abaturage akubahohotera kuko aribo bashinzwe kubarinda.

    Muri uyu muhango abanyerondo banashyikirijwe imyambaro mishyashya y’akazi n’iyo kujya bakorana siporo

    Iyi niyo nka abanyerondo bahaye Uwamungu Ignace

    Uwamungu Ignace ashyikirizwa inka yahawe

    Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo Kanamugire Francois yavuze ko bahisemo guha inka uyu muturage kubera imyitwarire ye myiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-yahawe-inka-n-abanyerondo-kubera-imyitwarire-ye-myiza

  • Musanze: Gitifu Sebashotsi ukekwaho gukubita umuturage na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwakatiye Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni, ndetse bazajurira bari hanze.

    Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa Kumi n’igice, aho abaregwaga batarubonetsemo, usibye abantu biganjemo abo mu miryango y’abaregwa n’abarega bari barurimo.

    Inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi, aho umucamanza yatangiye asoma amazina y’abaregwa n’ibyaha baregwa. Yavuze ko Urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura imiburanire y’abaregwa n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo amafoto n’amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe, ibimenyetso by’abatangabuhamya bashinja abaregwaga n’inyandiko ya muganga yagaragazaga ububabare bw’abakubiswe.

    Ku kimenyetso cy’abatangabuhamya bashinja abaregwa cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kuvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y’iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n’amashusho byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.

    Urukiko rwagaragaje ko abiregura ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bireguye bavuga ko bagitewe n’uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n’ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano iyo mirwano itari kubaho.

    Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza yaba mu bimenyetso, cyangwa ngo bavuguruze ubu bwiregure bw’uko habayeho ubusembure ari nabwo bwateje iyi mirwano, bityo bifatwa nk’aho ubwo bwiregure ari ukuri.

    Urukiko rwagaragaje ko n’ubwo abireguye bavuze ko ibyabaye ari ubusembure, nabo ibyo bakoze ataribyo kuko barengereye mu gukemura iki kibazo, nyamara hari ubundi buryo bari gukoresha mu ituze bakagikemura, bituma iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwemeza kandi ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Dusabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw, mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa urubanza nirurangira
    bazahita bafatwa bagafungwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa baregwaga ndetse bamwe muri bo bacyemera bari bararekuwe bakitaba bari hanze, kuko ubu bari hafungiye icyaha cyo gutanga ruswa. Aha urukiko rwagaragaje ko kugira ngo hemezwe ubu busabe hagombaga gutangwa impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, urukiko rusanga izatanzwe ari uko ngo abaregwa baramutse barekuwe bateza umutekano muke mu baturage, urukiko rwagaragaje ko iyi mpamvu idakomeye bityo iteshwa agaciro.

    Urukiko rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Ibi byatumye urukiko rutegeka ko abaregwa barekurwa kuko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze bafunzwe, rwahanaguyeho abaregwa icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa kuko Ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso bifatika byerekana uko icyo cyaha cyateguwe n’uko cyakozwe.

    Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

    Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanyije bishyura indishyi zingana na 1 077 456 Frw kuri Nyirangaruye Clarisse, 219 850 Frw kuri Manishimwe Jean Baptiste, n’igihembo cya avoka cy’ibihumbi 500 Frw, yose hamwe akaba 1 807 360 Frw.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-gitifu-sebashotsi-ukekwaho-gukubita-umuturage-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Akurikiranyweho gukuriramo inda umwana w’imyaka 16 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru Kigali Today yamenye avuga ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2020 na Siborurema Jean de la Paix (umucuruzi) na we wamaze gutabwa muri yombi na RIB.

    Nyuma y’amezi atanu ababyeyi b’uyu mwana ngo nibwo bamenye ko atwite , bagana Isange One Stop Center yo mu Karere ka Gicumbi basaba ko uyu mwana yakurirwamo iyi nda (safe abortion) kuko yayitewe ataruzuza imyaka y’ubukure.

    Nyuma y’isuzuma, abaganga bo muri Isange One Stop Center basanze bidashoboka ko iyi nda yakurwamo ngo kuko yarengeje ibyumweru 22 biteganywa n’itegeko, bababwira ko bagomba kwihangana akazabyara.

    Ubusanzwe ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko iyo umwana uri munsi y’imyaka 18 atewe inda, ababyeyi be bashobora gusaba ko ikurwamo mu gihe itararenza ibyumweru 22 by’ubukure.

    Nyuma y’uko ababyeyi b’umwana babwiwe ko bidashoboka ko umwana yakurirwamo inda, Siborurema wamuteye inda ntiyanyuzwe, ahita atangira gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukuramo iyo nda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ayo makuru agera kuri Kigali Today akomeza avuga ko uyu mwana afatanyije na Siborurema, biyambaje inshuti ze zirimo abitwa Mutesi Brigitte, bamugeza kwa Mutuyimana Amina (umucuruzi mu isoko rya Gicumbi) na we amuhuza n’umuforomo witwa Nshimiyimana Alphonse wamukuriyemo iyo nda anayikuriramo mu rugo kwa Mutuyimana Amina amaze kwishyurwa 40,000 Frw yatanzwe na Siborurema.

    Amakuru ava mu baturage Kigali Today yamenye ni uko Mutuyimana Amina asanzwe akora ako kazi ko guhuza abantu bashaka gukurirwamo inda akabahuza n’abaforomo.

    Dore uko aya makuru yageze kuri RIB

    Mu Kiganiro na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemereye Kigali Today ko hari abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, gukuramo inda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukuramo inda, anavuga ko yamenyekanye nyuma y’uko uwo mwana na nyina baje kuri Isange One Stop Center gusaba gukurirwamo inda.

    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w
    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

    Yagize ati “Isange One Stop Center yakiriye uwo mwana wasambanyijwe agaterwa inda, yaje gusaba gukurirwamo inda (safe abortion) abaganga basuzumye basanga inda yararengeje igihe giteganywa n’itegeko.”

    Ati “Icyo gihe rero iperereza ryaratangiye kugira ngo hamenyekane uwateye umwana inda. N’iyo abaganga baza gusanga uwo mwana igihe kitararenga bakayimukuriramo, ntibyari kubuza iperereza gukomeza hashakishwa umuntu wasambanyije uwo mwana”.

    Dr. Murangira yakomeje agira ati “Abagenzacyaha mu gukora iperereza baje kugera ku makuru ko wa mwana watewe inda, baje kuyikuramo. Muri iryo perereza , tariki ya 11 Mutarama 202, RIB ifata abantu bagera kuri bane bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha.”

    “Hafashwe Siborurema Jean de la Paix akaba ari we ukekwa gusambanya umwana, akaba ari na we watanze amafaranga yakoreshejwe mu gukuramo inda; hafatwa
    Nshimiyimana Alphonse akaba ari umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rutare akaba ari na we ucyekwa gukuramo inda y’uwahohotewe; hanafatwa Mutuyimana Amina umucuruzi mu isoko ni we wahuje uwahohotewe n’umuforomo wamukuriyemo inda ndetse inda yakuriwemo mu rugo rwe.”

    “Hanafashwe kandi Mutesi Brigitte wahuje uwo mwana wasambanyijwe na Mutuyimana Amina, ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi iperereza rirakomeje, dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

    Gitifu w’Akagari ka Giheke umwana yasambanyirijwemo yarabimenye arinumira

    Umubyeyi w’uyu mwana wasambanyijwe utuye mu Kagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo kumenya ko umwana we yasambanyijwe, yifashishije telefoni, yahamagaye Umuyobozi w’Akagari ka Giheke Muragijimana Damascene, akamumenyesha ko umwana we yahohotewe, ariko Gitifu akaruca akarumira, ibi bigafatwa nk’ icyaha cyo guhishira ubugome bwakorewe umwana utarageza ku myaka y’ubukure, nk’uko Dr Murangira Thierry yabibwiye Kigali Today.

    Dr. Murangira yatubwiye ko hari n’Umunyamabanga w’Akagari ka Giheke uri gukurikiranwa.

    Yagize ati: “Muragijimana Damascene, Umunyamabanga w’Akagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisigye mu Karere ka Gicumbi, na we ari gukurikiranwa kuba ataramenyekanishije icyaha cy’ubugome kandi yarakimenyeshejwe”.

    Ubutumwa RIB yageneneye Abaturarwanda

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa yageneye Abanyarwanda yavuze ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, gukuramo inda cyangwa gukuriramo undi inda ngo kuko ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

    Yakomeje agira ati “RIB irasaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze gufata iya mbere bagatanga amakuru ku byaha nk’ibi by’ubugome, kandi ntizihanganira abagira uruhare mu guhishira ibyaha nk’ibyo, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana”.

    Yakomeje agira ati “Iki cyaha twese kiratureba, twirebera, dutange amakuru, twihishira. Ababyeyi biminjiremo agafu, bareke amakimbirane kandi twongere umwanya duha abana bacu. Abayobozi na bo b’inzego z’ibanze bahagurukire kurwanya iki cyaha, birinde umuco mubi wo guhishira no kunga imiryango y’abasambanyijwe n’uwasambanyije”.

    Siborurema Jean de la Paix ukekwaho gusambanya uyu mwana nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Nshimiyimana Alphonse uyu muforomo ukekwaho gukuriramo uyu mwana inda nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 124 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5.

    Uyu mwana na we wagiriwe inama yo kubyara iyi nda ntabyubahirize akajya gushaka uko ayikuramo akanabigeraho, nahamwa n’iki cyaha na we azahanwa n’Ingingo ya 123 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100,000Frw, ariko atarenze 200,000Frw.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/Akurikiranyweho-gukuriramo-inda-umwana-w-imyaka-16

  • Amajyepfo: Byinshi kuri ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ igice kiri kwitabwaho byihariye kubera kuzahazwa n’ubukene – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 kuko byari bimaze kugaragara ko icyo gice kigizwe n’imirenge 10 ituwemo n’imiryango igera ku bihumbi 250, cyazahajwe n’ubukene bityo hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abagituye bahindurirwe imibereho.

    Kaduha-Gitwe Corridor igizwe n’imirenge itanu yo mu Karere ka Nyamagabe (Musange, Mugano, Kibumbwe, Mbazi na Kaduha) ibiri yo muri Nyanza (Cyabakamyi na Nyagisozi) n’itatu yo muri Ruhango (Kabagari, Bweramana na Kinihira).

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko aribo bagize igitekerezo cyo kuhaha umwihariko kuko babonaga ako gace karasigaye inyuma mu iterambere.

    Ati “Mu karere kacu nitwe twagize icyo gitekerezo tugaragaza ko kiriya gice cyasigaye inyuma, tubifashwamo n’ubuyobozi bw’intara buradushyigikira ndetse hatangira kuza imishinga yihariye igamije kuhateza imbere.”

    Ako gace kasigaye inyuma mu iterambere, nyamara gafite ubutaka bwiza bweraho ibihingwa bitandukanye. Ubuyobozi bwasanze igisabwa ari ukwigisha abaturage no kubafasha guhindura imyumvire ndetse no kuhajyana imishinga ihateza imbere.

    Imwe mu mishinga yatangiye kuhakorerwa irimo uwo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 35 ku bufatanye n’inkeragutaba, kandi mu minsi ya vuba hazatangira n’undi wo guca andi materasi ku buso bwa hegitali 60 ku bufanye n’umuryango Good Neighbors Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM).

    Uwamahoro avuga ko hari icyizere ko icyo gice kizatera imbere kubera ko ibikorwa byatangiye kuhakorerwa bijyanye n’ubuhinzi, gukoresha inyongeramusaruro no kurwanya isuri biri kuhahindura.

    Avuga kandi ko abantu bakomeye bakomoka muri icyo gice bashishikarijwe kugaruka kuhashora imari mu bucuruzi no mu buhinzi ndetse babitangiye.

    Amwe mu mahirwe ahagaragara ndetse abaturage batangiye kwitabira, arimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

    Uwamahoro ati “Ubu hari ubuso bumaze guhuzwa buhinzeho Makadamiya, ubuzahingwaho inanasi, hari imishinga yo kuvugurura urutoki kuko ni igihingwa kihera cyane, ndetse twagize n’amahirwe tubona umufatanyabikorwa uzafasha abaturage gutunganya imirima yaho harwanywa isuri ndetse hatungwanywa n’ibishanga kugira ngo bavugurure ubuhinzi muri icyo cyerekezo gishya.”

    Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), urwego rw’amakoperative, urugaga rw’abikorera ndetse n’inganda zitandukanye zikora ibijyanye n’ubuhinzi, Akarere ka Nyamagabe kari kwiga uko muri icyo gice cya Kaduha-Gitwe hakagurirwa ubuso buhinzeho icyayi.

    Ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo, hari umushinga wamaze gutangwa mu Kigega cy’ Ibidukikije (FONERWA) uzafasha mu kuvugurura ibidukikije, by’umwihariko habungwabungwa amashyamba no kurwanya isuri ndetse no gutunganya ibishanga bibiri bihari (icya Rukarara n’icya Mwogo).

    Uwamahoro ati “Tukaba dufite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere kiriya gice kizaba cyarwanyijwemo ubukene ku kigero gishimishije.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nabo bashyize umwihariko mu guteza imbere imirenge ibiri ya Kabagari na Bweramana iri muri icyo gice, by’umwihariko mu kuhakorera ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

    Bimwe mu byo batangiye kuhakorera birimo uburyo bwo kuhira imyaka.

    Ati “Twa tugezi duca muri Kabagari no muri kiriya gice turashaka kuzadufatiraho tukajyanayo uburyo bwo kuvomerera, ku buryo kiriya gice gitera imbere nk’uko igice cy’Amayaga giteye imbere mu buhinzi n’ubworozi.”

    Ni agace kasabiwe umwihariko ku Kwibohora27

    Mu muhango wo kwakira Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wabaye ku wa 14 Nyakanga 2020 hagaragajwe ko umuhora wa Gitwe – Kaduha ukwiye guhabwa umwihariko mu kwizihiza ku nshuro ya 27 kwibohora k’u Rwanda.

    Gakire Bob wari umaze igihe ayiyobora by’agateganyo yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ko agace ka ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ kakwitabwaho muri ibi bihe ku buryo umwaka utaha kazizihirizwamo Umunsi Mukuru wo Kwibokora ku rwego rw’igihugu, agaragaza ko hari umusaruro mwiza byatanga.

    Yagize ati “Nakoresha uyu mwanya Nyakubahwa Minisitiri munyemereye, niba bigishoboka ku buryo Kwibohora27 byabera muri kariya gace numva byaba ari byiza.”

    Yasobanuye ko bigaragara ko biriya birori iyo bibereye ahantu hahita hahinduka bigaragarira buri wese, haba mu bikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi, imihanda, imiturire n’ibindi, asaba ko byatekerezwaho bikazakorerwa no muri kariya gace ka Kaduha-Gitwe Corridor.

    Hari bimwe mu bikorwa byo guteza imbere ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ byatangiye birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Kaduha, imihanda irimo gukorwa, ibikorwa bya RAB na NAEB.

    Igice cya ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ cyegeranye n’Akarere ka Nyaruguru kari kubakirwa umuhanda wa kaburimbo n’Ibitaro bya Munini ku buryo ibirori byo Kwibokora27 bihizihirijwe ibyo bikorwa byatahirwa rimwe ku mugaragaro.

    Kugira ngo guteza imbere Kaduha-Gitwe Corridor bigerweho, abaturage basabwa kubigiramo uruhare kandi n’abafatanyabikorwa bagakomeze gukangurirwa kuhajyana imishinga ihateza imbere.

    Kugeza ubu ibigo bigera kuri birindwi ni byo byamaze gusinyana amasezerano n’Intara y’Amajyepfo agamije kuzana ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biteza imbere uwo muhora wa Gitwe-Kaduha.

    Mu gice cy’Akarere ka Nyamagabe hatangiye ibikorwa byo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 35 ku bufatanye n’Inkeragutaba

    Kaduha-Gitwe Corridor igizwe n’imirenge 10 ikennye cyane yo mu turere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango

    Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, umwe mu mishinga izahakorerwa irimo uwo guhinga imyumbati

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-byinshi-kuri-kaduha-gitwe-corridor-igice-kiri-kwitabwaho-byihariye