Tag: featured

  • Dr Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’itabaruka rya Dr Kigabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

    Uretse kuba yari umukozi wa BNR, Dr Kigabo yari n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda).

    Kigabo yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Jomo Kenyatta University ndetse yigisha no muri Kaminuza yigenga ya Kigali yanaje no kubera umwe mu bayobozi wari ushinzwe amasomo.

    Yatangiye gukorera Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2007, nyuma yo kumara imyaka itari mike ari umuyobozi muri Kaminuza ya Kigali wari ushinzwe amasomo.

    Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na politiki y’ifaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga yavanye muri kaminuza yitwa Lumière University Lyon 2 yo mu Bufaransa. Yari anafite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu bijyanye n’imibare.

    Dr Kigabo Thomas yitabye Imana azize uburwayi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-thomas-kigabo-wari-ushinzwe-ubukungu-muri-bnr-yitabye-imana

  • Miliyari 35 Frw zashowe mu mishinga 44 yo kurengera ibidukikije mu myaka icyenda ishize – #rwanda #RwOT

    Mu kugabanya ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zo kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya iyo myuka ku kigero cya 38% mu 2030.

    Zimwe mu ngamba zizarufasha kubigeraho zirimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    Ziyongeraho ishyirwaho ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) cyatangijwe muri gahunda yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo.

    Iki kigega gikusanya ubushobozi mu buryo bw’imari bufasha igihugu gushyira mu bikorwa politiki y’ibidukikije n’ingamba biganisha ku iterambere rirambye kandi ryihanganira imihindagukire y’ibihe, gushaka no gucunga umutungo ukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa byo kurengera no kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.

    Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo Mpinganzima, yabwiye IGIHE ko mu myaka icyenda iki kigega kimaze cyashyigikiye byihariye gahunda y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije.

    Yagize ati “Mu by’ukuri hari umusanzu ukomeye nka FONERWA twahaye igihugu mu bijyanye no gushyigikira gahunda n’intego cyihaye yo kubaka ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije ndetse bubasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo.’’

    “Kugeza ubu twabashije gukusanya inkunga ingana na miliyoni 188 z’amadorali ya Amerika, akabakaba miliyari 186 Frw. Ayo mafaranga yose yagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga imishinga irenga 40 itandukanye yaba iyashyizwe mu bikorwa n’inzego za Leta, iz’abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.’’

    Kuva mu myaka icyenda ishize FONERWA yateye inkunga imishinga 44 itandukanye.

    Mugabo avuga ko “Mu buryo bw’umutungo, iyo mishinga yashowemo amafaranga y’u Rwanda angana na 35,776,639,729.’’

    Iyi mishinga iherereye mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse yatanze umusanzu mu kugifasha kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Irimo uwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) wagize uruhare mu gushyiraho politiki n’amabwiriza agenga imicungire y’ibisigazwa bikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda (E-waste management) hanubakwa uruganda rutunganya iyo myanda mu Karere ka Bugesera.

    Buri mwaka mu Rwanda haboneka ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigera kuri toni ibihumbi 15, bimwe muri byo biratunganywa bigasubizwa ubuzima, ibindi bigakurwamo ibikoresho bishya.

    Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo Mpinganzima, yavuze ko iki kigega cyagize uruhare mu gucengeza ibidukikije no guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo muri gahunda, ibikorwa, ingamba na politiki zitandukanye za Leta y’u Rwanda

    FONERWA yanafashije mu iyubakwa ry’Umudugudu w’Icyitegerezo wa Rweru ari nawo washingiweho mu kwagura gahunda z’imidugudu y’icyitegererezo mu Rwanda.

    Iki kigega kandi cyakusanyije amafaranga yashyizwe mu mishinga itandukanye no kubaka ubushobozi mu nzego na politiki biganisha ku kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.

    Teddy Mugabo ati “Urugero rumwe ni umushinga uri gukorera mu Karere ka Gicumbi watewe inkunga n’Ikigega cyashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo ku Isi (Green Climate Fund) washowemo arenga milliyoni 32$.’’

    Uyu wiyongeraho imishinga minini yatewe inkunga irimo uw’itangizwa ry’ikoreshwa rya za moto zikoresha amashanyarazi zizagira uruhare mu kugabanya imyotsi ihumanya ikirere, ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, inyamaswa, ibihingwa n’ubukungu muri rusange.

    Avuga ati “Dufatanyije n’umufatanyabikorwa AMPERSAND, hakozwe moto zikoresha bateri ikoresha ingufu zikomoka ku mashanyarazi. Zimwe muri izo moto zizwi nka electric motos (E-motos) zisigaye zigenda muri Kigali. Icyari kigamijwe rero ni ukwereka abantu ko bishoboka ko twakoresha moto zitagira uruhare mu kwanduza ikirere, bityo tukubaka ubukungu burambye kandi bwubakiye ku bisubizo bihangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.’’

    FONERWA yanateye inkunga imishinga irimo uwo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo; uzasiga habungabunzwe inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, hakorwa amaterasi arimo ay’indinganire n’ayikor, gutera ibiti bitandukanye n’imigano mu rwego rwo kurinda ko wangirika kandi harengerwa imibereho y’abantu n’ibinyabuzima bitandukanye.

    Mu 2018, FONERWA yahawe igihembo cy’ishimwe gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye kikagenerwa indashyikirwa mu gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.

    Iki kigega kivuga ko ishimwe nk’iri ryunganira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga aho ruza mu bihugu biyoboye kandi bashyigikiye gahunda zemejwe n’ibihugu bigize Loni.

    Sosiyete ya Ampersand izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi yagejeje ku isoko ry’u Rwanda moto zikoreshwa n’amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije

    Umushinga wiswe Green Gicumbi uri mu ihanzwe amaso mu kubungabunga ibidukikije muri aka karere ko mu Majyaruguru y’u Rwanda

    Miliyari 35 Frw ni zo zimaze gushorwa mu mishinga 44 igamije kurengera ibidukikije kuva mu myaka icyenda ishize

    Umushinga wa Green Gicumbi ugamije kubakira abaturage b’Akarere ka Gicumbi ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe

    Mu mishinga yagutse yakozwe harimo n’uwo kubungabunga umugezi wa Nyabarongo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-35-frw-zashowe-mu-mishinga-44-yo-kurengera-ibidukikije-mu-myaka

  • Prof Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’itabaruka rya Prof Kigabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

    Uretse kuba yari umukozi wa BNR, Prof Kigabo yari n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda).

    Inkuru irambuye ni mukanya…


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-thomas-kigabo-wari-ushinzwe-ubukungu-muri-bnr-yitabye-imana

  • Jacques Tuyisenge mu bakinnyi batanu bitezweho byinshi muri CHAN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa “RFI” ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi batanu bategerejweho byinshi muri CHAN izatangira kuri uyu wa Gatandatu.

    Urutonde rw’abakinnyi batanu RFI yitezeho byinshi

    1. Djigui Diarra (Mali)

    Uyu ni umunyezamu w’imyaka 25 ufatira Mali wanakinnye CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda. Uyu munyezamu kandi yanafatanyije na Mali kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyo muri 2015, akaba yaranakinnye igikombe cya Afurika “CAN” cya 2019.

    Umunyezamu Djigui Diarra wa Mali
    Umunyezamu Djigui Diarra wa Mali

    2. Ayoub El Kaabi, (Maroc)

    Muri 2018 muri CHAN yabereye iwabo muri Maroc, yayisoje ari we rutahizamu uyoboye abandi aho yatsinze ibitego icyenda, ndetse anatorwa nk’umukinnyi w’irushanwa. Nyuma yahoo yahise yerekeza mu Bushinwa, gusa za kugaruka muri Maroc kubera icyorezo cya Coronavirus.

    3. Issama Mpeko, (RD Congo

    Uyu mukinnyi imbere ku ruhande rw’iburyo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bamaze gukina amarushanwa menshi arimo CAN na CHAN, nka ya CHAN 2011, CAN za 2013, 2015, 2017 ndetse na 2019. Yakiniye kandi amakipe arimo DCMP na AS Vita Club, Kabuscorp yo muri Angola, aza kwerekeza no muri TP Mazembe

    4. Jacques Tuyisenge, (Rwanda)

    Jacques yari kapiteni w’Amavubi yageze muri ¼ muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda, ndetse n’ubu akaba ari we kapiteni uzaba uyoboye Amavubi muri Cameroun.

    Jacques Tuyisenge ari mu bitezwe cyane muri CHAN
    Jacques Tuyisenge ari mu bitezwe cyane muri CHAN

    Jacques Tuyisenge wanakinnye CHAN 2011, ikinyamakuru RFI kibona ari mu bitezweho byinshi, kuva mu itsinda rya gatatu u Rwanda ruherereyemo hamwe na Maroc, Ouganda ndetse na Togo.

    5. Jacques Zoua, (Cameroun)

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bazaba bakina iri rushanwa, aho ku myaka ye 29 amaze gukina muri shampiyona esheshatu ku mugabane w’I Burayi zirimo u Bufaransa n’u Budage.

    Kugeza ubu Jacques Zoua uri gukinira ikipe y’iwabo yitwa AS Futuro, aramutse yegukanye iyi CHAN yaba abaye umukinnyi wa kabiri wegukanye CAN na CHAN, nyuma y’umunya-Tunisia Adel Chedli

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/jacques-tuyisenge-mu-bakinnyi-batanu-bitezweho-byinshi-muri-chan

  • Turkiya ifite gahunda yo kwishyurira Abanyarwanda bashaka kujya kwigayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cya Turkiya mu bijyanye n’uburezi bwarazamutse cyane muri iyi myaka. Ku buryo ubu Turkiya yishimira kuba imaze gutanga za buruse (scholarships) ku Banyarwanda 225 biga mu byiciro bitandukanye harimo ‘undergraduate’, ‘Master’s’ na ‘PhD’ binyuze muri gahunda yo gutanga za buruse zo kwiga yashyizweho n’igihugu cya Turkiya yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.

    Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda, Burcu Çevik, avuga ko hari gahunda yo kwishyurira Abanyarwanda bashaka kujya kwiga muri icyo gihugu
    Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda, Burcu Çevik, avuga ko hari gahunda yo kwishyurira Abanyarwanda bashaka kujya kwiga muri icyo gihugu

    Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda avuga ko yishimiye kurarikira Abanyeshuri b’Abanyarwanda kugerageza amahirwe yabo bagasaba buruse za Türkiye Scholarships. Gusaba buruse muri uyu mwaka byatangiye tariki 10 Mutarama bikazarangira tariki 20 Gashyantare 2021. Abifuza gusaba izo buruse basura urubuga https://www.turkiyeburslari.gov.tr .

    Kubera amateka n’umuco wa Turkiya ngo bikurura abanyamahanga benshi bajya kwiga muri icyo gihugu, mu myaka 10 ishize, umubare w’abanyamahanga bajya kwiga mu mashuri makuru yo muri Turkiya wiyongereyeho 75% nk’uko imibare ya vuba aha ibigaragaza. Ibyo byatumye ubu Turkiya ari kimwe mu bihugu byakira abanyeshuri benshi b’Abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, kuko ubu baragera ku 150.000, abagera ku 17.000 muri bo, bakaba biga kuri buruse ya Leta ya Turkiya.

    Turkiya yafunguye imiryango ya kaminuza zayo za mbere 50 ku banyeshuri baturutse hirya no hino ku isi binyuze muri iyi gahunda yayo yo gutanga buruse yitwa ‘Türkiye Scholarships’.

    Gahunda ya Türkiye Scholarships yatangiye mu 2010, icyo gihe yakira abanyeshuri 40.000 baturutse hirya no hino ku isi. Umubare b’abasaba iyo buruse wahise wiyongera vuba ku buryo muri 2019, yasabwe n’abanyeshuri hafi 150.000.

    Iyo gahunda ya buruse itangwa na Turkiya, abayibonye bishyurirwa amafaranga y’ishuri, bagahabwa kwiga ibyo basabye muri za Kaminuza basabye, bakagira amafaranga bagenerwa buri kwezi n’ibyo kubatunga, bagahabwa n’ubwishingizi bwo kwivuza. Ababonye iyo buruse kandi bagomba kwiga ururimi rw’Igiturukiya umwaka umwe, kugira ngo bamenyere icyo gihugu baba bigamo.

    Ankara, umurwa mukuru wa Turkiya
    Ankara, umurwa mukuru wa Turkiya

    Uretse abo biga mu byiciro bya kaminuza bya ‘undergraduate’ na ‘postgraduate’, gahunda ya “Türkiye Scholarships” inakira abashakashatsi n’abakozi ba Leta baturutse mu bihugu bitandukanye baje muri icyo gihugu,ikafasha kwiga Igiturukiya mu mwaka umwe.

    Abarangije kwiga muri Turkey muri ‘undergraduate’ , ‘Master’s’ na ‘PhD program’ binyuze muri gahunda ya “Türkiye Scholarships”, bahita bashyirwa ku rubuga bahuriraho n’abarangije (Alumni Association) kugira ngo ntibatandukane burundu.

    Ni gute basaba iyo buruse?

    Umukandida wujuje ibisabwa, yohereza ubusabe bwe hifashishijwe internet kuri https://www.turkiyeburslari.gov.tr ibyo bikaba bizakorwa kugeza ku itariki 20 Gashyantare 2021. Nyuma y’iyo tariki, hazakurikiraho gusuzuma ubusabe bwatanzwe. Abazaba bujuje ibisabwa uko bikwiye bazatumirwa mu ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro (interview). Abazaba babajijwe bazamenyeshwa ibyavuye muri iryo bazwa nyuma. Uwifuza gukurikira amakuru ajyanye n’iyo buruse, yakurikira urubuga https://www.turkiyeburslari.gov.tr no ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya Turkiya.

    Ambasaderi Burcu Çevik uhagarariye Turkiya mu Rwanda avuga ko iyo gahunda yo gutanga buruse ifasha mu kwigisha abayobozi b’ejo hazaza. Asoza avuga ko yifuriza amahirwe abanyeshuri bose bifuza kujya kwiga muri Turkey, kandi ko yizeye ko muri uyu mwaka hari abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi bazabona ayo mahirwe yo kujya kwiga muri Turkiya.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/turkiya-ifite-gahunda-yo-kwishyurira-abanyarwanda-bashaka-kujya-kwigayo

  • Uturere tw’Umujyi wa Kigali mu myanya 5 ya nyuma mu gutanga mituweli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali
    Umujyi wa Kigali

    Raporo y’itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza y’uyu mwaka aho ugeze ubu, igaragaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya itanu ya nyuma, ngo bikaba bituruka ku myumvire itihuta y’abanyamujyi kuko ngo bakunze kwishyura bitinze.

    Umukozi wa RSSB ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli, Gasana Gallican, avuga ko uturere tw’icyaro ari two tuza imbere mu gutanga mituweli, akagaragaza uduhagaze neza ndetse n’utuza inyuma kugeza ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.

    Agira ati “Ubwitabire muri rusange bugeze kuri 84%, ni ikigereranyo cyiza. Uturere dutanu turi imbere ni Gisagara igeze kuri 93.7% hakaza Gakenke na 92%, Nyaruguru ifite 91%, Ruhango 90% naho Nyamagabe ikagira 89.9%. Uturere tuza inyuma ni Nyagatare ifite 78%, Gasabo 77.6%, Nyarugenge 77.4%, Rutsiro 73.9%, na Kicukiro ifite 68.4%, bigaragara ko uturere tw’Umujyi wa Kigali turi inyuma”.

    Kuba uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma, ngo biterwa n’uko abanyamujyi badahita bumva vuba ibyo basabwa n’ubuyobozi ahubwo bakabikora batinze, nk’uko bisobanurwa na Bahame Hassan, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza.

    Ati “Ibyo si ubwa mbere bibaye kuko mu mujyi kwitabira ikintu runaka ako kanya ntibihita byihuta, gusa bashobora kuza mu myanya ya nyuma ariko umwaka ukarangira baje mu ba mbere, gusa ibyo ntawe byashimisha. Turasaba rero abanyamujyi gutanga mituweli mbere aho gutegereza impera z’umwaka kuko uturere tw’Umujyi wa Kigali duhagaze neza mu bukungu, cyane ko no mu mihigo dukunze kwitwara neza”.

    Ati “Uturere tw’icyaro tuza imbere kuko iyo twakiriye amabwiriza ahita agezwa ku baturage byihuse, kandi abaturage bo mu cyaro bagira kumva no kumvira kurusha abanyamujyi. Ibyo bikaba ari byo bituma utwo turere tuza mu myanya ya nyuma”.

    Abaturage muri rusange barakangurirwa gukomeza kwishyura mituweli, n’abavuga ko bategereje ibyiciro by’ubudehe bishya bagasabwa kwishyurira ku bisanzwe, nk’uko Gasana abivuga.

    Ati “Abaturage turabakangurira gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bagendeye ku byiciro by’ubudehe bisanzwe kuko ibishya twese tukibitegereje. Bihute bishyure kuko indwara idateguza kandi amafaranga atabikika”.

    Yibutsa kandi abaturage ko bemerewe kwishyura mituweli mu byiciro bitewe n’uko bagenda babona amafanga, bikaba biri mu rwego rwo kuborohereza.

    Ati “Gufasha abaturage ni uko bemerewe kwishyura mu byiciro, ukishyura make make kugeza ku yo ugoma gutanga. Ikindi ni uko nubwo umuryango waba ugeze kuri 75% wemererwa kwivuza ariko nturenza ukwezi k’Ukuboza, nyuma yaho bisaba kuzuza umusanzu 100% kugira ngo mukomeze kwivuza”.

    Abaturage kandi baributswa ko no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2021-2022 byatangiye, aho kugeza ubu hari ingo 1,573 zamaze kwishyura uwo musanzu.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/uturere-tw-umujyi-wa-kigali-mu-myanya-5-ya-nyuma-mu-gutanga-mituweli

  • Musanze: Sebashotsi wari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be barekuwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bari bafunze barimo uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, n’uwari Gitifu w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, n’aba Dasso Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain na Maniriho Martin bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.

    Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021 mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze aho abarega n’abaregwa bose bari bitabiriye. Urukiko rwemeje ko ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gutanga iyezandonke (ruswa) kidahama abaregwa.

    Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo gusagararira umuntu mu buryo bwa kiboko bubabaje cyo gihama Tuyisabimana Léonodas, DASSO Abiyingoma Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, urukiko rwemeza ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho cyo gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Tuyisabimana Leonidas na Abiyingoma Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500.

    Ni mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

    Nyuma yo kumenyeshwa ibyo bihano, urukiko rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Leonidas, na Abiyingoma Sylvain bari bamaze amezi umunani muri gereza bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri gereza kiruta igifungo bahawe.

    Urukiko kandi rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Urukiko rwategetse kandi ko abaregwa bose bafatanya kwishyura indishyi zingana n’amafaranga 1,077,456 kuri Nyirangaruye Clarisse, 219,850 kuri Manishimwe Jean Baptiste n’igihembo cya avoka cy’amafaranga ibihumbi 500.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/musanze-sebashotsi-wari-gitifu-wa-cyuve-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Musanze: Gitifu Sebashotsi na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwakatiye Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni, ndetse bazajurira bari hanze.

    Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa Kumi n’igice, aho abaregwaga batarubonetsemo, usibye abantu biganjemo abo mu miryango y’abaregwa n’abarega bari barurimo.

    Inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi, aho umucamanza yatangiye asoma amazina y’abaregwa n’ibyaha baregwa. Yavuze ko Urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura imiburanire y’abaregwa n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo amafoto n’amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe, ibimenyetso by’abatangabuhamya bashinja abaregwaga n’inyandiko ya muganga yagaragazaga ububabare bw’abakubiswe.

    Ku kimenyetso cy’abatangabuhamya bashinja abaregwa cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kuvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y’iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n’amashusho byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.

    Urukiko rwagaragaje ko abiregura ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bireguye bavuga ko bagitewe n’uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n’ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano iyo mirwano itari kubaho.

    Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza yaba mu bimenyetso, cyangwa ngo bavuguruze ubu bwiregure bw’uko habayeho ubusembure ari nabwo bwateje iyi mirwano, bityo bifatwa nk’aho ubwo bwiregure ari ukuri.

    Urukiko rwagaragaje ko n’ubwo abireguye bavuze ko ibyabaye ari ubusembure, nabo ibyo bakoze ataribyo kuko barengereye mu gukemura iki kibazo, nyamara hari ubundi buryo bari gukoresha mu ituze bakagikemura, bituma iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwemeza kandi ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Dusabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw, mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa urubanza nirurangira
    bazahita bafatwa bagafungwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa baregwaga ndetse bamwe muri bo bacyemera bari bararekuwe bakitaba bari hanze, kuko ubu bari hafungiye icyaha cyo gutanga ruswa. Aha urukiko rwagaragaje ko kugira ngo hemezwe ubu busabe hagombaga gutangwa impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, urukiko rusanga izatanzwe ari uko ngo abaregwa baramutse barekuwe bateza umutekano muke mu baturage, urukiko rwagaragaje ko iyi mpamvu idakomeye bityo iteshwa agaciro.

    Urukiko rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Ibi byatumye urukiko rutegeka ko abaregwa barekurwa kuko igihano bakatiwe kirenze icyo bamazemo, rwahanaguyeho abaregwa icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa kuko Ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso bifatika byerekana uko icyo cyaha cyateguwe n’uko cyakozwe.

    Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

    Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanyije bishyura indishyi zingana na 1 077 456 Frw kuri Nyirangaruye Clarisse, 219 850 Frw kuri Manishimwe Jean Baptiste, n’igihembo cya avoka cy’ibihumbi 500 Frw, yose hamwe akaba 1 807 360 Frw.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-gitifu-sebashotsi-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu, IMF, mu mwaka ushize, na cyo cyari cyavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7%, buvuye kuri 0,2% bwari bwagabanutseho umwaka ushize.

    IMF yavuze ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda, zirimo gufasha ibigo by’imari gukomeza kubona amafaranga, korohereza abafite imyenda, gukomeza ibikorwa by’ubwubatsi byatanze imirimo myinshi n’izindi ngamba zitandukanye, byagize uruhare mu gutuma ubukungu bw’u Rwanda budahungabana cyane.

    Ku rundi ruhande, kuba igihugu gikomeza gutsinda urugamba rwa Coronavirus, bituma ubuzima muri rusange bukomeza bityo n’ubucuruzi bugakorwa, mu gihe abantu batangira kongera gutinyuka kujya ku masoko guhaha ndetse no gusubukura imirimo yabo.

    Impunguke mu bukungu zivuga ko muri rusange, ubukungu bw’u Rwanda uyu mwaka buzubakira ku nzego zirimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zakomeje imirimo yazo kandi zigatanga umusaruro ushimishije, na cyane ko izo nzego zombi ari zo zigize igice kinini cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

    IMF ivuga mu mwaka utaha, ubukungu bw’igihugu n’ubundi bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 6,7%, ahanini bitewe n’uko ibikorwa birimo ubukerarugendo bizakomeza gutanga umusaruro byari bisanzwe bitanga mbere ya Coronavirus, ndetse n’imikorere y’ubukungu bw’Isi ikazaba ijya kumera nk’uko yahoze mbere y’ibihe bya Coronavirus.

    Impuguke mu by’ubukungu, Ted Kaberuka, yabwiye CNBC Africa ko inzego z’ubukungu zirimo ubwubatsi n’inganda zizagira uruhare rufatika mu kuzamura umusaruro w’ubukungu muri rusange, zikiyongera ku zindi nk’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ziri gutanga umusaruro mwiza muri iyi minsi.

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7%

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukungu-bw-u-rwanda-buzazamuka-ku-kigero-cya-5-7-mu-2021