Tag: featured

  • Imirimo yo kubaka ikigo cya Ellen DeGeneres igeze kuri 50% – #rwanda #RwOT

    Ellen DeGeneres Campus ni Ikigo kiri kubakwa n’Umuryango nterankunga wa Ellen Fund wa Ellen DeGeneres uzwi cyane mu bikorwa by’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bufatanye n’Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund’ usanzwe ukora ibikorwa byo kubungabunga ingagi zo mu Birunga, ziri mu binyabuzima bigeramiwe cyane ndetse bishobora no gucika ku Isi biramutse bititaweho.

    Ni umushinga uzatwara muri rusange miliyoni 10$ (arenga miliyari 9.8 Frw), ukazarangira mu mpera z’uyu mwaka, aho kuba mu ntangiriro zawo nk’uko byari biteganyijwe, mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gihagarika ibikorwa byo kubaka byari byatangiye mu mwaka wa 2019.

    Iki kigo kizaba kigizwe n’ibice bitatu, birimo igice cyagenewe ubushakashatsi, igice cyagenewe kwigisha ndetse n’igice kizaba kigizwe n’ahashyirwa amafoto y’ingagi, ndetse hakazaba hari igice cyakira abanyeshuri n’abandi bashakashatsi baje kuri icyo kigo.

    Nikimara kuzura kandi, iki kigo kizaba Ibiro Bikuru by’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wari usanzwe ukodesha mu birometero 30 uvuye mu Birunga, kandi ari ho ibikorwa by’uyu muryango bishingiye.

    Félix Ndagijimana ushinzwe ibikorwa byo gukurikirana uyu mushinga mu Muryango wa Dian Fossey Gorilla Fund, yabwiye The New Times ko ibikorwa by’uyu mushinga birimbanyije.

    Yasobanuye ko muri rusange “igice cyo kwigisha kizaba kigamije gutoza abazakomeza kurengera ibidukikije mu bihe biri imbere. Kizaba kigizwe n’amashuri, isomero ndetse n’icyumba kirimo mudasobwa”.

    Igice cy’ubushakashatsi cyo kizaba kigizwe n’ibiro ndetse na laboratwari zitandukanye, ndetse kikazaba gifite umwanya w’aho abashakashatsi bashobora guhurira bakungurana ibitekerezo.

    Igice kirimo amafoto na cyo kikazajya gifasha abakerarugendo kurushaho kwiga imibereho y’ingagi, uko zishobora gukomeza kubungwabungwa ndetse n’ibikorwa by’Umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund.

    Ni ikigo kiri kubakwa na MASS Build Design Group, kikazaba cyubatse ku buryo kirengera ibidukikije, aho kizaba gifite uburyo bwo gufata amazi y’imvura ndetse n’uburyo bwo gusukura amazi yamaze gukoreshwa, kugira ngo yongere abyazwe umusaruro.

    Ndagijimana yavuze ko ibikorwa byo kubakwa byadindijwe n’uko “imirimo yo kubaka yahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bitandatu hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020, igihe igihugu cyose cyashyirwaga muri gahunda Guma mu Rugo mu rwego rwo guhangana na Coronavirus”.

    Yongeyeho ko no mu gihe imirimo yasubukurwaga, ibintu bitahise bisubira mu buryo nk’uko byahoze, ati “twakomeje kubahiriza amabwiriza yo kurinda abakozi bacu. Umubare w’abakozi wakomeje kwiyongera kuva icyo gihe, kandi twakomeje gukurikiza ingengabihe yo kubaka twari twarihaye”.

    Umushinga wo kubaka iki kigo witezweho kuzatanga imirimo igera ku 1 500, aho 40% by’abazayikora ari abagore. Muri miliyoni 10$ ziri kubaka iki kigo, 2,5$ zizakoreshwa mu kugura ibikoresho byo mu Rwanda, naho izindi miliyoni 2$ zikoreshwe mu guhemba abakozi bazakora muri icyo kigo, ibintu bizanarushaho guteza imbere abagituriye n’abakibonamo imirimo.

    Iki kigo kandi kizaba ikigo cy’icyitegererezo mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gukoresha neza umutungo kamere mu Rwanda.

    Igitekerezo cyo kubaka ‘Ellen DeGeneres Campus’ cyagizwe n’umufasha wa Ellen DeGeneres, Portia de Rossi, wahisemo ko hakorwa “ikintu gisobanura amateka n’ahazaza ka DeGerenes”, maze akazabimuha nk’isabukuru y’imyaka 60 yari yujuje.

    Ibi byaturutse ku nkuru DeGeneres yari yarahawe umukunzi we, aho yamubwiye ko kimwe mu bintu byahinduye ubuzima bwe ari kukubona ifoto ya Dian Fossey wari umushakashatsi muri Amerika, wari warateye umugongo icyo gihugu akaza kuba mu Birunga aho yafashaga mu kubungabunga ingagi zari ziri kugenda zishiraho mu Isi.

    DeGeneres yabwiye ko Rossi ko icyo gikorwa cyamuhinduriye ubuzima ndetse agakura yumva ashaka kuzakora ikintu cyagirira abandi akamaro.

    Ni muri urwo rwego Rossi yatekereje ku kumukorera ikintu azajya aterwa ishema na cyo mu gihe azaba arangije ibiganiro akora byo kuri Televiziyo, dore ko amaze kugwiza imyaka 61.

    DeGeneres yaje no kuza mu Rwanda asua ingagi zo mu Birunga, aho avuga ko ari igikorwa “cyamuhinduriye ubuzima”, yongeraho ko “mu gihe ugize amahrwe yo kujya gusura ingagi, ntuzayiteshe”.

    Ellen DeGeneres arazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika kuko afite ikiganiro gikunzwe cyane kitwa “The Ellen Show”, aho atumiramo ibyamamare bitandukanye muri icyo gihugu.

    Igishushanyo mbonera cy’Ikigo Ellen DeGeneres Campus

    Iki kigo kizaba cyubatse ku buryo burengera ibidukikije

    Ellen DeGeneres afite ikiganiro akorana n’ibyamamare gikunzwe cyane muri Amerika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-ikigo-cya-ellen-degeneres-igeze-kuri-50

  • Amavubi yakoze imyitozo ya gatatu, Sugira avuga ko igihe kigeze ngo bahe abanyarwanda icyo bakwiye (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo I Douala muri Cameroun aho izakinira imikino ibanza yo mu itsinda iherereyemo, aho kuri uyu wa Gatanu imyitozo bayikoreye ku kibuga gito cya Stade de la Réunification bazakiniraho imikino ibiri ya mbere.

    Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza, akaba yumva hari icyizere ko bakwitwara neza, gusa anavuga ko bazi ko hari umwenda bafitiye abanyarwanda kandi bagomba kubaha ibyishimo

    Yagize ati “Duhagaze neza kuva twagera hano umwuka ni mwiza, n’abari bafite imvune urabona ko bagarutse. Tugiye gukina n’ikipe tuzi ko itazatworohera, twarebye imikinire yayo tubona n’ikipe ikinana imbaraga.”

    Sugira Ernest mu myitozo y
    Sugira Ernest mu myitozo y’Amavubi yo kuri uyu wa Gatanu

    “Turi mu itsinda rikomeye ririmo Maroc yatwaye igikombe, ririmo umuturanyi, ariko natwe ntitworoshye, turi igihugu gikomeye, dufite amahirwe nka 75% yo kuzamuka nituramuka dutsinze Uganda”

    “Iriya CHAN ya 2016 yari nziza, hashize imyaka itanu, uko nari meze siko nkimeze, ntaho nagiye ndacyari wawundi nzagerageza gutanga ibyo mfite cyane ko iri rushanwa ndimenyereye”

    “Abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyacu, ikipe y’igihugu ni iyabo ibyiza tugomba kubisangira, ibibi tukabisangira, igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk’uko babikeneye banabikumbuye nk’uko bahoze banabiririmba mu bihe byashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora”

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere n’ikipe y’igihugu ya Uganda ku I Saa Tatu z’ijoro, mu gihe muri iri tsinda ry’u Rwanda Maroc izaba yahuye na Togo.

    Andi mafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yakoze-imyitozo-ya-gatatu-sugira-avuga-ko-igihe-kigeze-ngo-bahe-abanyarwanda-icyo-bakwiye-amafoto

  • Nyagatare: Abajura baturutse muri Uganda bibye inka n’ihene z’abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuru mu Murenge wa Tabagwe hafi y’urugabano rw’ibihugu byombi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Célestin Munyangabo, yabwiye IGIHE ko izo nka n’ihene zatwawe n’abajura baturutse muri Uganda ngo bazikuye aho zari ziri barazambukana bazijyana iwabo.

    Yagize ati “Batwaye inka umunani n’ihene eshatu, bazitwaye mu rukerera rushyira tariki ya 15, izo nka zari iz’abaturage bane ihene ari iz’umuturage umwe, ubu tumaze kumenya aho ziherereye turacyakurikirana turi kuvugana n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri Uganda kugira ngo bazifate bazidusubize twamenye aho ziri.”

    Yakomeje avuga ko ubwo hamenyekanye aho aya matungo ari muri Uganda bizeye ko inzego z’ibanze zaho zizabafasha kuyafata zikayagarurwa mu Rwanda. Yakomeje avuga ko kuri ubu bafashe ingamba zo kongera gukaza umutekano kuko atari ku nshuro ya mbere abantu baturuka Uganda bakaza kwiba mu Rwanda.

    Ati “Mu ngamba twafashe ni ukurushaho kwicungira umutekano cyane, abaturage nabo tukabasaba kurinda amatungo yabo kuko si ubwa mbere baza kwiba amatungo mu Rwanda byaherukaga mu mezi abiri ashize.”

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi n’igihugu cya Uganda, imirenge igera kuri itandatu yose ihana imbibi n’iki gihugu ahenshi ukaba usanga ibihugu byombi bitandukanywa n’ikibaya gito cyangwa amasambu y’abaturage b’ibihugu byombi yegeranye cyane ku buryo biba byoroshye kuhambuka.

    Imirenge yo mu Karere ka Nyagatare ihana imbibi na Uganda harimo Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abajura-baturutse-muri-uganda-bibye-inka-n-ihene-z-abaturage

  • Abakora mu by’amashanyararazi basabye RURA kudohora ku byemezo iherutse gufata – #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Mutarama 2021, RURA yatangaje ko kuva tariki 1 Werurwe 2021 abantu bazajya bahabwa umuriro w’amashanyarazi ari ababanje kwerekana uwakoze cyangwa uzakora imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako (installation) niba ari sosiyete ibyemerewe cyangwa umuntu ubifitiye uruhushya.

    RURA yavuze ko abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali, bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

    Yasobanuye izi mpinduka nk’izigamijwe gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi.

    Ibi bigaragara ko hari bamwe mu bakora mu by’amashanyarazi bakekwaho gushyira amashanyarazi mu nyubako nabi bikaba intandaro y’impanuka za hato na hato.

    Abakora mu by’amashanyarazi babigize umwuga babiteye utwatsi bavuga ko atari bo ntandaro y’inkongi z’imiriro zibasira inyubako.

    Mudaheranwa Jean Baptiste yize iby’amashanyarazi, yabwiye radiyo Flash FM ko hari ubwo ibikoresho bakoresha biba intandaro y’inkongi.

    Ati “Njye 80% sinemera ko inkongi ziterwa no gushyira nabi amashanyarazi mu nyubako (installation) ahubwo birengagije n’ibikoresho dukoresha.”
    Niragire Jean Paul nawe ntiyemera ko abakora amashanyarazi bari mu bateza inkongi, ko ahubwo hari ubwo inzu ziba zishaje nazo zikaba intandaro z’impanuka.

    Ati “Rimwe na rimwe imiriro yacu dukoresha ishobora guteza ikibazo, uko igenda ihindagurika, igenda igaruka, nabyo bishobora guteza ikibazo ariko ntabwo nemera ko ari abakora mu by’amashanyarazi bayashyiramo nabi.”

    Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n’Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yavuze ko ikigamijwe ari ukubanza kumenya abakora muri uru rwego ndetse na nyuma bakazagenerwa amahugurwa.

    Ati “Nk’ubu abantu bakora bose iyo mirimo ntabwo tubazi, harimo n’ababikora benshi bataranabyize. Iyi gahunda iba igamije kugira ngo bamenyekane, niba hari n’amahugurwa agomba gutegurwa, niba ari RSB igatanga amahugurwa natwe dushobora kubikora ariko abo bantu ntabwo tubazi. Iyo tubamenye rero tuba dushobora kubinjiza muri iyo gahunda.”

    Yavuze ko abakora muri urwo rwego basabwa gutanga 25000 Frw ndetse no kwerekana ko bize iby’amashanyarazi.

    RURA iherutse gutangaza urutonde rw’abafite impushya barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz’ubucuruzi, ndetse n’inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n’impushya zitangwa.

    Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n’izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ‘’Monophase’, mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z’ubucuruzi ndetse n’iz’amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka ‘Triphase’.

    Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk’inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite ‘Transformateur’ ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

    Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk’umuntu ushobora gukora ‘installation’ ya moteri, imirasire n’ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo.

    Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk’insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-by-amashanyararazi-basabye-rura-kudohora-ku-byemezo-iherutse-gufata

  • Undi musirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021 nibwo uyu musirikare w’u Burundi yishwe. Mu masaha y’igitondo, Ingabo za Minusca zirimo iz’u Burundi n’iza Bangladesh zafashe urugendo zigiye mu bikorwa byo kugenzura uko umutekano wifashe mu bice bya Grimari.

    Mu nzira zigenda, zaje gutegwa n’abarwanyi babagabaho ibitero bibiri, icya mbere nta muntu wapfuye ariko mu cya kabiri umusirikare w’u Burundi yishwe ndetse abandi babiri ba Bangladesh bakomereka byoroheje.

    Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yunamiye uyu musirikare wapfuye ndetse yihanganisha umuryango we, ingabo z’u Burundi ndetse na Guverinoma y’iki gihugu anifuriza abandi basirikare ba Bangladesh bakomeretse gukira vuba.

    Uyu musirikare w’u Burundi yishwe nyuma y’abandi batatu bishwe mu mpera z’umwaka ushize ku wa 25 Ukuboza 2020 mu gitero bagabweho n’inyeshyamba.

    Abo basirikare bo biciwe mu Karere ka Dékoa kari mu Ntara ya Kémo. U Burundi bufite ingabo zigera kuri 760 mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/undi-musirikare-w-u-burundi-yiciwe-muri-centrafrique

  • Wisdom School ikomeje intego yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri bari mu bushakashatsi bunyuranye aho bifashisha Laboratwari
    Abanyeshuri bari mu bushakashatsi bunyuranye aho bifashisha Laboratwari

    Umuyobozi w’iryo shuri, Nduwayesu Elie, avuga ko umwana wese ugeze muri Wisdom School mu cyiciro cyose yigamo ahabwa ubumenyi burimo kumutoza guhanga udushya mu rwego rwo kumutegurira guhanga umurimo aho gutegereza ko azahabwa akazi.

    Yagize ati “Wisdom School ntabwo ibereyeho kwigisha gusa abana ngo babone amanota gusa, ahubwo twigisha no gufasha umwana tumutegurira ibihe bye biri imbere, tumutegurira akazi azakora no kugira uruhare mu kwiteza imbere. Iyo yiteje imbere we ubwe, ateza imbere umuryango we, aho atuye n’igihugu muri rusange ndetse no ku isi hose birashoboka”.

    Bimwe mu bikoresho bya Laboratwari bifashisha mu gupima intungamibiri zigize bimwe mu biribwa
    Bimwe mu bikoresho bya Laboratwari bifashisha mu gupima intungamibiri zigize bimwe mu biribwa

    Arongera ati “COVID-19 yatwigishije byinshi, yanyigishije ko mu kwigisha isomo ryose ritambutse rigomba gusigira umwana ubumenyingiro ku buryo havutse ikindi kibazo gishobora gutuma amasomo ahagarara umwana yagira ikintu akora, burya ni ishyano umuntu kumara ukwezi nta kintu akora kandi yarize ugasanga ategereje uzamuha akazi. Covid-19 yanyigishije ko ikintu twigisha hano cyose gishobora guha abana ubumenyingiro, abana barakora amasabune, imigati, dore ejo biriwe batera imboga mu mifuka hano mu kigo, ibintu ntako bisa”.

    Uwo muyobozi avuga ko abana benshi bari gufasha ababyeyi kuriha amafaranga y’ishuri (Minerval) nyuma y’uko mu gihe kinini bamaze batiga kubera COVID-19 bakoze imirimo inyuranye, aho batuye ku buryo byatumye babona amafaranga bagera ubwo bafasha ababyeyi kuriha amafaranga y’ishuri.

    Abiga mu ishami ry’Ubutabire, Ubugenge n’Ibinyabuzima(PCB) mu mwaka wa kane muri Wisdom School baganiriye na Kigali Today ubwo bari muri Laboratwari bapima intungamubiri ziri mu biribwa binyuranye, bavuze ko biteguye guhangana n’indwara zituruka ku mirire mibi zugarije tumwe mu duce tw’igihugu.

    Abanyeshuri ba Wisdom School muri Laboratwari
    Abanyeshuri ba Wisdom School muri Laboratwari

    Bavuga ko mu bihembwe bibiri bamaze bigira muri Laboratwari nshya, bamaze kumenya byinshi bazifashisha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

    Uwitwa Isezerano Bertille ati “Tumaze kumenya gupima intungamibiri z’ibiribwa binyuranye, byaba ibirayi, ibishyimbo n’ibindi, dutandukanye n’abatarabyize kuko dushobora gutunganya indyo yuzuye tugendeye ku bumenyi dufite, nk’ibyo kurwanya imirire mibi mu bana twafasha ababyeyi kumenya ibyo bateka bagendeye ku ntungamubiri zipimye”.

    Mugenzi we witwa Niyonsenga Didier yagize ati “Mu buzima busanzwe twakagombye kumenya imibereho y’abana n’ibisabwa kugira ngo babeho neza. Ni byo twiga hano muri Wisdom aho twiteguye gufasha Abanyarwanda kumenya intungamubiri ziri mu bihingwa binyuranye n’icyo zifasha, nko mu bishyimbo turabona ko harimo Vitamini B ni intungamubiri nziza cyane ifasha abana gukura, twiteguye kuba igisubizo ku bana bato mu gutuma bagira ubuzima bwiza”.

    Kimwe mu byumba bya Laboratwari ya Wisdom School
    Kimwe mu byumba bya Laboratwari ya Wisdom School

    Abo banyeshuri baremeza ko ikiruhuko gitunguranye bashyizwemo na COVID-19 bakibyaje umusaruro, aho bashyize mu bikorwa ubumenyi bahawe na Wisdom School bubabyarira amafaranga aho bunganiye ababyeyi mu kubona Minerval n’ibikoresho by’ishuri”.

    Mutesi Francine ati “Wisdom yaratwubatse ituremamo umunyeshuri u Rwanda rwifuza itagendera ku manota gusa ahubwo no guhanga n’umurimo. Maze ibihembwe bibiri mu mwaka wa kane ariko mu gihe cya COVID-19 nta kibazo nigeze ngira kuko nakoreye amafaranga nkora amasabune norora inkoko…, muri COVID-19 niboneye neza inyungu y’amasomo twiga hano”.

    Gatete Vanesa ati “Mu gihe abandi barimo barira ariko njye muri COVID-19 nta kibazo nigeze ngira bitewe n’ubumenyi nakuye hano, nakoze amasabune, imigati ku buryo nakoreye amafaranga nta kibazo nigeze ngira njye n’ababyeyi banjye ubu si ngombwa ko mu rugo ababyeyi bagura isabune kandi mpari”.

    Ingabire Kevin ati “Iyi mikoro ngiro dukora hano ndatekereza ku mu myaka iri imbere mu duce tuzaba dukoreramo ikibazo cy’imirire kizaba amateka, byose tubikesha amasomo dukura muri Wisdom School. Nk’ubu ibi byose tubimenye mu bihembwe bibiri tumaze twigira hano muri Laboratwari urabona ko twamenye gupima intungamubiri ziri mu biribwa binyuranye mu rwego rwo gufasha abaturage gutegura indyo yuzuye”.

    Laboratwari ya Wisdom School irimo ibikoresho binyuranye, abanyeshuri bifashisha hagamijwe ubumenyi buhambaye mu mikoro ngiro bahabwa aho bamaze no kwikorera imashini ituraga amagi asaga ibihumbi bitanu nk’uko Nduwayesu Elie akomeza abivuga.

    Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi 5000
    Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi 5000

    Ati “Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi agera ku bihumbi bitanu, twayikoze muri gahunda yo kwigisha abana igihe bari kumwe n’ababyeyi babo bakaba bakwikorera akamashini gato kabafasha mu guturaga amagi. Ni yo gahunda dufite yo guha abana kugira ngo batekereze biruseho bategura ubuzima bwabo buri imbere. Igi rimaramo iminsi 21 cyangwa 22 nk’ibisanzwe rikaba ryatanze umushwi”.

    Mu gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19, Wisdom School yateguye ibisabwa byose bijyanye n’isuku, aho yubatse ubukarabiro bunyuranye bugenewe abana bato n’abakuru, abana bose bakaba baratojwe kwambara udupfukamunwa uko bikwiye kandi no mu byumba by’ishuri bakaba bahana intera ndetse ishuri rikaba ryarongereye abakozi bafasha abana kwirinda COVID-19.

    Aha ni ho hasarurirwa ibiva mu buhinzi
    Aha ni ho hasarurirwa ibiva mu buhinzi
    Icyumba mberabyombi cya Wisdom School cyakira inama
    Icyumba mberabyombi cya Wisdom School cyakira inama
    Wisdom School ifite imodoka zihagije zifashishwa mu gucyura abana no kubagarura ku ishuri
    Wisdom School ifite imodoka zihagije zifashishwa mu gucyura abana no kubagarura ku ishuri
    Wisdom School yiteguye kwakira abanyeshuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021
    Wisdom School yiteguye kwakira abanyeshuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/wisdom-school-ikomeje-intego-yo-gutoza-umwana-kwishakamo-ibisubizo

  • Nyanza: RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho gusambanya umwangavu mu mezi arindwi ashize – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo bombi barimo uw’imyaka 31 n’undi ufite 30 batawe muri yombi ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021. Icyaha bakekwaho bagikoreye mu Kagari ka Rwesero gusa uwo mwana avuka mu Murenge wa Rwabicuma.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Busasamana mbere y’uko bakorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Yagize ati “Twafunze umugabo w’imyaka 31 n’undi w’imyaka 30 bakurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 mu bihe bitandukanye, bikaba byarabaye mu kwezi kwa kane n’ukwa gatandatu k’umwaka ushize.”

    Dr Murangira avuga ko mu ibazwa ry’ibanze umwe muri abo bagabo yabyemeye, bityo iperereza ku cyaha bakekwaho rikaba rikomeje.

    Yavuze kandi ko hari abatangabuhamya bemeza ko bazi iby’icyo cyaha n’uko cyakozwe. Yagaragaje ko kuba umwana nk’uwo yarakorewe icyaha bigafata amezi menshi kugira ngo bimenyekane biterwa n’uko abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze badatanga amakuru.

    Dr Murangira yasabye ababyeyi kwisubiraho bagahagurukira kwita ku gutanga uburere no kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ari mu bituma abana babo ashukwa bagahohoterwa.

    Ati “Turasaba ababyeyi rwose ko biminjiramo agafu bagahagurikira kwita ku bana, bakirinda amakimbirane yo mu ngo kuko nayo twaje gusanga yongera ibyaha kuko usanga abantu bahugira muri ayo makimbirane ntibite ku burere bw’abana babo.”

    Yasabye Abanyarwanda muri rusange ubufatanye mu gukumira ibyaha byo gusambanya abana n’iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko bikomeje gufata indi ntera kandi abantu bakomeje kubihishira.

    Ati “Ntabwo twumva impamvu abantu bagihishira ibyaha, bikorerwa mu musozi aho dutuye, biba bizwi abantu babizi ariko kuki bigira ba ntibindeba? Umunyarwanda ntakwiye kwigira ntibindeba. Tuzi neza ko iyo Abanyarwanda duhagurukiye ikintu kibi gicika.”

    Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko batemerewe kunga imiryango y’uwasambanyijwe n’uwamusambanyije kuko icyaha kiba cyakozwe kigomba guhanwa mu buryo bukurikije amategeko.

    Yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gikomeje kugaragara cyane asaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bashyira mu mihigo kukirwanya no kugitangaho amakuru hakiri kare.

    Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-rib-yafunze-abagabo-babiri-bakekwaho-gusambanya-umwangavu-mu-mezi

  • Ruhango: Abakora uburaya mu ihurizo ryo kwandikisha abana badafite ba se – #rwanda #RwOT

    Itegeko riteganya ko umwana wese wavutse atarenza iminsi 30 atari yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere. Kuri ubu hatangijwe ikoranabuhanga rituma umwana yandikirwa kwa muganga akivurwa.

    Nubwo itegeko ritaganya ibi, abakora uburaya bo mu ka Karere ka Ruhango bo babwiye TV1 ko hari bamwe muri bo bafite abana batari bandikisha mu irangamimerere kubera ko iyo bagiye kubandikisha babatuma ba se kandi baba batabazi.

    Umwe yagize ati “ Nk’ubu mbyaye abana batandatu, njya kwandikisha umwana ku murenge bakambwira ngo nzane umugabo kandi ntawe ngira, nk’ubwo icyo kintu mwakagombye kukituvugira bakatwandikira abana.”

    Yakomeje ati“ Natangiye kubyara mfite imyaka 15 ubu mfite imyaka 26 n’abana batandatu ,uwa mbere nzi se n’uwa kabiri ariko abandi ndacyeka.”

    Abakora uburaya muri aka Karere ka Ruhango, bemeza ko abana babo batandikwa mu bitabo by’irangamimerere bishobora kubagiraho ingaruka mu minsi iri imbere zirimo n’izo kudakora ibizamini bya Leta.

    Ati “abana bariga kandi umwana ntiyajya gukora ikizamini cya Leta atari mu gitabo cy’iragamimerere.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuze ko umwana wese afite uburenganzira bwo kwandika mu bitabo by’irangamimerere niyo ababyeyi be baba badahari.

    Ati “Ubundi ikibazo kijyanye no kwandika abana bavutse turagira ngo twibutse n’Abanya-Ruhango n’Abanyarwanda muri rusange ko ari uburenganzira bw’umwana wese, uwo ng’uwo biba biri amahire kuko nyina aba ahari, kujya kumwandikisha ku murenge abakozi bacu twabakanguriye kubandika.’

    Yakomeje ashimangira ko kwandika umwana mu gitabo cy’irangamimerere ari uburenganzira bwe anasaba abafite ikibazo cy’uko abanababo batanditswe babagana bakabafasha.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abakora-uburaya-mu-ihurizo-ryo-kubatuma-ba-se-b-abana-ntabo-bazi

  • Intiti yakundaga Imana n’igihugu: Urwibutso ku bavandimwe n’ababanye na Dr Kigabo wishwe na COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’incamugongo yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2020, ivuga ko Kigabo yaguye muri Kenya aho yari amaze iminsi yivuriza.

    Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ko Kigabo yazize Coronavirus yamufashe mu cyumweru gishize bakabanza kugira ngo ni inkorora isanzwe ariko nyuma bamupima bakamusangamo iyi ndwara.

    Yakomeje agira ati “Yabanje kurwara inkorora, noneho nyuma asa n’ukira ariko yongera kugaruka agiye kwipimisha basanga ari Coronavirus, ku Cyumweru [tariki 10 Mutarama 2021], nibwo yagiye muri Kenya kwivurizayo.”

    Dr Kigabo wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabye Imana afite imyaka 57. Yari afite umugore n’abana batanu, akaba yari Umukirisitu w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge; by’umwihariko yari umuvugabutumwa ukunzwe mu materaniro y’abakoresha indimi z’amahanga.

    Dr Thomas Kigabo Rusuhuzwa yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda [BNR]. Yatangiye kuyikoramo guhera mu 2007 nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu, nyuma y’igihe kinini yamaze akora nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

    Yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu by’Ifaranga, Ibaruramari n’Ubukungu Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Lyon mu Bufaransa, n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu bijyanye n’Imibare.

    Yanabaye umwarimu w’amasomo ajyanye n’Ubukungu, Ibaruramari n’Imibare muri ULK, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’iya Jommo Kenyatta mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.

    Kigabo yari umwe mu bahanga bazwiho kuba bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye n’ubushakashatsi ku nzego zitadukanye z’ubukungu, harimo urwa politiki y’ifaranga, guharanira ukudaheza mu bijyanye n’ibaruramari, ibibazo byose birebana n’urwego rw’imari, iterambere ry’ubukungu, ukwihuza kw’Akarere n’izindi.

    Uyu mugabo kandi yari amaze igihe kinini afasha abanyeshuri bakora ubushakashatsi mu guharanira kubona impamyabushobozi za PhD haba mu Rwanda n’i Burayi.

    Nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu muri BNR, Dr Kigabo yagize uruhare rukomeye cyane mu gutunganya no gutangiza politiki y’ifaranga hamwe n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’ubukungu.

    Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagize uruhare mu biganiro kuri politiki z’imikoranire hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF), Banki y’Isi n’ibindi bigo mpuzamahanga.

    -  Abazi Dr Kigabo yabasigiye urwibutso

    Abazi neza uyu mugabo bahurije ku kuvuga ko bazamwibukira ku bintu bitatu by’ingenzi byamuranze aho bagiye bamubona hose.

    Yari azwiho gukunda Imana, agaharanira ko abo yigisha bagira indangagaciro zibereye uwubaha Imana, akaba umuntu ukorana umurava aharanira iterambere ry’igihugu cye ndetse no kuba umuhanga mu byo yakoraga byose.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver, uri mu bagaragaje akababaro ko ko kubura Kigabo, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko nyakwigendera yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushakashatsi na politiki y’ifaranga muri rusange.

    Yagize ati “Iyi ni inkuru ibabaje bihagije. Dr Kibago yari inshuti, mugenzi wanjye akaba n’umuhanga ntagereranywa mu by’ubukungu wagize uruhare rukomeye mu kuzamura politiki y’ifaranga n’ubushakashatsi mu Rwanda. Azakumburwa cyane.”

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu bazi neza, Dr Kigabo by’umwihariko abagiye bakorana na we muri za Kaminuza yigishijemo, ibigo bitandukanye yakoreye ndetse n’abamuzi nk’umukirisitu.

    Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac, usanzwe ari n’Umushumba w’Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gikondo yavuze ko murumuna we, Kigabo yari ‘Kigabo koko kandi yari umuntu witangira umuryango we n’igihugu muri rusange.

    Ati “Yari umuntu ugwa neza, ubana n’abantu bose, ukunda Imana, yakundaga gusenga no kubwiriza ijambo ry’Imana.”

    “Yafashaga abantu benshi batishoboye, yari umuntu ufite akamaro ku muryango ariko no ku gihugu kubera ko imirimo yakoraga ifite akamaro kandi benshi barabizi. Tubuze umuntu w’ingenzi.”

    Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yamenyanye na we ubwo yakoraga [Kigabo] muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ashinzwe ibijyanye n’Ibarurishamibare, mu gihe we yakoraga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.

    Yavuze ko nyuma yo kwigishwa na Dr Kigabo muri ULK [Kigabo yaje kuba umuyobozi wayo Ngendahimana akiyigamo], ariko yamubonyeho ibintu by’ingenzi n’ubu bituma ashengurwa n’urupfu rwe.

    Yagize ati “Yari umuntu ukorera ku ntego akaba ari umuntu uzi ubwenge cyane cyane mu bintu by’imibare n’ubukungu akaba umuntu wicisha bugufi, akaba n’umuntu wubaha Imana.”

    Yakomeje agira ati “Yakundaga igihugu, ndabihamya kuko twagiye tuganira kenshi, no mu burezi bwe wumvaga ari umuntu ushaka ko abantu bagira indangagaciro. Urupfu rwe rwambabaje kuko agiye akiri muto, ntabwo yari ashaje. Agiye agifite imbaraga.”

    Mu 2008, ubwo hashingwaga Ihuriro ry’Abashakashatsi mu bijyanye n’Ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda), Dr Kigabo ari mu bagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ryaryo.

    EPRN yashyizweho na BNR, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) na Kaminuza y’u Rwanda hagamijwe ko ijwi ry’abahanga, abashakashatsi mu by’ubukungu ryumvikana kandi babashe gusangizanya ubumenyi.

    Umuhuzabikorwa wa EPRN, Seth Kwizera, yabwiye IGIHE ko kugira ngo iri huriro rishyirweho, Kigabo ari mu babigizemo uruhare rukomeye dore ko yaje no kuyobora Inama y’Ubutegetsi yaryo kugeza mu 2018.

    Ati “Yagize uruhare mu guhuriza hamwe abashakashatsi n’abahanga mu by’ubukungu mu gihugu. Yari agamije gushyiraho urubuga abantu bahuriramo bakungurana ubumenyi, hari amahugurwa yo kongera ubumenyi yagiye aha abantu batandukanye. Ikindi nakongeraho ni uruhare yagize mu bushakashatsi bwafashije byinshi mu kuvugurura, kunoza no gutunganya politiki y’ifaranga n’ubukungu.”

    Kwizera avuga ko Kigabo mu buzima busanzwe yari umuntu uzi kubana kandi ushishikariza abantu kwigira no gutera imbere.

    Abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwa Kigabo barimo na Guverineri wa BNR, Rwangombwa John wavuze ko ari igihombo gikomeye ku gihugu kubura uyu mugabo.

    -  Inkuru wasoma: Dr Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana

    Dr Kigabo yari inyangamugayo mu kazi no mu buzima busanzwe

    Dr Thomas Kigabo yari ashinzwe Ubukungu muri BNR

    Dr Kigabo yari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu bw’ifaranga ry’igihugu

    Dr Kigabo yavaga gusobanura iby’ifaranga akajya ku ruhimbi kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana

    Yari umunyabwenge, intiti iri ku isonga mu zayoboraga u Rwanda mu bijyanye n’Ubukungu

    Dr Kigabo yasigiye benshi urwibutso rujyanye no gukorera mu mucyo no guca bugufi

    Dr Kigabo Thomas (uwa kabiri uturutse ibumoso) ari mu bantu bake basobanukiwe ibijyanye na politiki y’ifaranga u Rwanda rugenderaho

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intiti-yakundaga-imana-n-igihugu-urwibutso-ku-bavandimwe-n-ababanye-na-dr

  • Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko – Ubuhamya bw’uwakize COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dukuzumuremyi Jean Leonard wakize COVID-19 (ifoto yo mu bubiko)
    Dukuzumuremyi Jean Leonard wakize COVID-19 (ifoto yo mu bubiko)

    Dukuzumuremyi Jean Léonard wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze uherutse gukira iyo ndwara, na Bagabo John uvuka mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe uherutse gupfusha mukuru we kubera COVID-19, mu buhamya batanze kuri Kigali Today, baranenga abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Barabwira umuntu ukerensa iyo ndwara ko yakwitegura guhura n’ibibazo birimo n’urupfu aho bemeza ko ari indwara mbi cyane kandi yica nabi, bagasaba buri wese kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda icyo cyorezo mu rwego rwo gusigasira amagara aseseka ntayorwe, nyuma y’ibibazo byinshi banyuzemo babitewe na COVID-19.

    Dukuzumuremyi Jean Léonard aganira na Kigali Today, yavuze ko ubwo yari i Rubavu ku kazi nyuma yuko umugore n’umwana we bari i Musanze aho asanzwe atuye, ngo mu gitondo yumvise afite umuriro mwinshi na grippe ariko abifata nk’ibisanzwe kubera ko yari asanzwe arwara grippe. Ngo yagiye mu ivuriro ryigenda ngo basanga arwaye enfegisiyo mu maraso iterwa n’umwanda, ariko ngo ntiyabitindaho akomeza kunywa imiti bari bamuhaye.

    Uwo mugabo w’imyaka 31, ngo yamaze iminsi itanu anywa miti abonye uburwayi bukomeje kwiyongera ndetse n’umuriro uba mwinshi, agira amakenga ngo ajya kwipimisha COVID-19 hari mu Ukuboza 2020.

    Bakimupima ngo bamusanzemo COVID-19, asa n’utunguwe ibibazo biramurenga, dore ko ngo ari umuntu utarigeze anyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Nkimara kwipimisha bakambwira ko ndwaye COVID-19 numvise nihebye, kubyakira biranga numva ubuzima burahindutse kuko nari umuntu wubahiriza amabwiriza yose uko ari 100/100, agapfukamunwa nkambara neza nitwaza umuti wo kwisiga ndetse nta n’ingendo ndende njya nkora. Icyo nabwira abantu nuko COVID-19 iriho kandi ifata abantu bose, abana urubyiruko n’abakuze, kandi bamenye ko igihe cyose yaguhitana.

    Arongera ati “Nkimara kumva ko ndwaye nagize ubwoba bwinshi nziko ndapfa, n’uyu munsi umuntu iyo bamubwiye ko ayifite agira ubwoba, ibaze nawe indwara bakubwira ko itagira umuti n’urukingo, nta n’umuti ugabanya ubukana ifite uba utekereza ko ushobora gupfa”.

    Jean Léonard, avuga ko bahise bamushyira mu kato mu bitaro bya Gisenyi, ngo babonye ko ari koroherwa nyuma y’iminsi 10 bamwohereza mu rugo kwicumbi rye naho ahamaze iminsi 10, bamupimye basanga nta burwayi afite”.

    Avuga ko ubwo yari arembye, yageze ubwo yiheba azi ko apfa ndetse bagera aho bamushyira mu byuma bimufasha guhumeka.

    Ati “Nari nihebye cyane kuko bageze aho banshyira mu byuma bimfasha guhumeka, urumva ko urupfu rwariho rungera amajanja”.

    Uburyo urwaye COVID-19 aba ameze mu mubiri
    Mu buhamya bwa Léonard, avuga ko iyo umuntu arwaye akagera aho bamushyira kuri Oxygene biba biteye ubwoba.

    Ati “Nari namaze kwiheba nzi ko ishobora no kujyica, iragufata ikakuvunagura, iguhera mu ngingo, mu mavi, mu rukenyerero, mu ntugu…, ukumva uriremereye ukababara umubiri wose wakwikoraho ukumva ni inyama gusa umeze nk’ikamyo bakugeretseho, iyo wikoraho urabyumva guhumeka bikanga kandi unababara mu gatuza”.

    Arongera ati “Mu ijoro COVID-19 iragufata ntusinzire ikakujyana ahandi hantu utazi kandi uri maso, iraryana cyane ni mbi, abantu bakwiye kwirinda kuko njye mbona nararokotse COVID-19 yangejeje ku muryango w’urupfu ni Imana yakinze akaboko”.

    Yarayirwaye ariko ntabwo yanduje umuryango we

    Avuga ko nubwo yanduye COVID-19, ngo yagize amahirwe akomeye yo kutanduza umuryango we (Umugore n’umwana) kubera ko batabaga hamwe kuko we yabaga ku kazi i Rubavu, avuga ko nta n’abandi bantu akeka ko yanduje kuko naho yari acumbitse yari mu nzu ya wenyine, ngo ni bake bamyenye ko yanduye.

    Avuga ko nubwo yakize hari ibisigisigi by’ingaruka yatewe n’icyo cyorezo ati “Nakoresheje amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100, nawe ibaze kurwarira i Rubavu nta muntu uhazi, abaganga bansabye kujya nywa ibintu bishyushye birimo tangawizi n’indimu, nkarya imbuto n’imboga, imiti banteraga nayo narayiguraga nubwo wenda bitampenze kuko nivuriza kuri RAMA, nyuma yo gusanga nakize nakomeje kubabara mu gatuza, ndetse najya kwa muganga ngo bandebere ko nakize burundu bakambwira ko ari ingaruka z’uburwayi ariko ko ngo bizajya bikira buhoro buhoro”.

    Inama agira abaturage aragira ati “Ndabwira urubyiruko cyane nti baca umugani ngo umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo, ntabwo twakagombye gutegereza ko COVID-19 itugeraho kugira ngo twumve impanuro, kandi natwe twayikize biradusaba gukomeza gutanga ubuhamya ndetse na Minisiteri y’ubuzima igakaza ubukangurambaga. Abantu rero bafite imyumvire ngo COVID-19 ikira vuba, nta n’ikinini bahawe iyo myimvire niyo igiye gutuma imara abantu”.

    Bagabo John ni umwe mubagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19 nyuma y’uko ihitanye mukuru we

    Bagabo John uvuka mu karere ka Kirehe, nawe arasaba abantu gukurikiza amabwiriza bahabwa na Leta ajyanye no kwirinda COVID-19 nyuma yuko mukuru we atinze kwivuza indwara igera ubwo imurenga ahasiga ubuzima.

    Ngo mukuru we wari Pasiteri, akimara kumva atameze neza bagenzi be b’abapasiteri batangiye kumusengera ntiyuvuriza ku gihe birangira apfuye.

    Agira ati “Ubwo nari nasuye umuryango wanjye i Kirehe kuko nkorera i Kigali, kuri Noheli mukuru wanjye yazindutse afite umuriro ndetse anatengurwa, kuwa gatandatu akomeza uremba. Ku cyumweru Abapasiteri bakomeza kumusengera ari nako uburwayi bukomeza kwiyongera, kuwa gatatu aho kujya mu bitaro ajya muri farumasi kugura imiti”.

    Akomeza agira ati “Iyo miti yayinyweye azi ko ari maralia bikomeje kwanga bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Kirehe bamwimurira mu bitaro bya Kirehe, bamupimye basanga arwaye COVID-19, Ambulance imujyana i Kanyinya igeze i Rwamagana arapfa, bakimara kumenya ko arwaye COVID-19 Police yahize ishyira bariyeri mu gace k’iwacu kugira ngo bapime abo yaba yarabonanye nabo, nanjye wari i Kigali barampimye basanga turi bazima uretse abana be babiri basanganye uburwayi ariko ubu barakize”.

    Mu butumwa bwe arasaba abanyamadini kugira inama abaturage bakajya mu bitaro mu gihe barwaye aho kumva o amasengesho ahagije, asaba n’abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Kuba umuntu yarwara Abanyamadini bakavuga ngo bamusengere gusa ntabwo ari byo, kumusengera nibyo ariko na none bakamusengera yagiye no kwamuganga, kuko urumva baramusengeye kandi yitaba Imana, umunsi bamutwaye bajya kumuvuza igihe cyari cyarenze, ni nawo munsi yapfiriyeho, nta bundi bufasha yahawe, icyo nsaba nuko umuntu wese agomba kumenya ko Covid-19 ihari kandi yica, twubahirize amabwiriza yo kuyirinda”.

    Mu Rwanda kugeza tariki 14 Mutarama 2021 abari bamaze kwandura COVID-19 bari 10,316 mu gihe hamaze gupfa 133.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/nageze-ku-muryango-w-urupfu-imana-ikinga-akaboko-ubuhamya-bw-uwakize-covid-19