Tag: featured

  • Abantu 22 bafunzwe bazira gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Shisha’ – #rwanda #RwOT

    Mu bafashwe harimo icyenda bafatiwe mu Murenge wa Kanombe tariki 14 Mutarama ndetse n’abandi 13 bafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 15 Mutarama 2021.

    Ubusanzwe habaho ibyiciro bitatu by’ibiyobyabwenge birimo ibihambaye, ibikomeye n’ibyoroheje. Shisha ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ibiyobyabwenge bikomeye, aho kubikoresha bihanwa n’ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uretse kuba barafashwe banywa iki kiyobyabwenge, bari banarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko basanzwe mu birori.

    Yakomeje agira ati “Usibye kuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko banafashwe banywa ibiyobyabwenge bitemewe gukoreshwa hano mu Rwanda. Urubyiruko rurasabwa kumvira amabwiriza yashyizweho kuko uburemere bw’icyorezo ntawe utabubona.”

    Murangira yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko ‘shisha’ itemewe mu Rwanda, ndetse ko uzayifatanwa, yaba ayicuruza cyangwa ayikoresha, azajya abihanirwa n’amategeko.

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB ziri i Remera, Nyarugunga na Nyarugenge mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

    RIB kandi yongeyeho ko aba bantu bose bazapimwa muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu, kugira ngo harebwe neza ingano y’ibiyobyabwenge iri mu maraso ya buri umwe mu bafashwe.

    Abafashwe baramutse bahamijwe ibi byaha, bahanishwa ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, aho iteganya ko bashobora guhabwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitanarenze imyaka ibiri cyangwa bagahanishwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

    Mu Karere ka Nyarugenge, urubyiruko rw’abasore n’inkumi 13 bafashwe bari kunywa shisha

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-22-bafunzwe-bazira-gukoresha-ikiyobyabwenge-cya-shisha

  • Padiri Twagirumukiza wazize Coronavirus yasezeweho bwa nyuma (amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu mupadiri uri mu bagize uruhare mu gushinga ishuri rya Collège Saint-Albert ryizemo impunzi z’Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu Burundi, yitabye Imana azize COVID-19 ku wa 13 Mutarama 2021 aho yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

    Umuhango wo kumusezeraho wabereye muri Kiliziya ya Cathedrale ya Butare kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021, uyoborwa na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe.

    Musenyeri Rukamba yagarutse ku byaranze Twagirumukiza Herménégilde mu myaka 60 yamaze ari umupadiri, avuga ko mu buzima bwe yaranzwe n’urukundo no kwita ku bababaye.

    Yavuze ko by’umwihariko yafashije abakirisitu n’abo yigishije haba mu Rwanda no mu Burundi, ati “Yabaye umuntu w’Imana aba n’umukirisitu aho yabaye hose.”

    Twagirumukiza yahawe ubupadiri mu bihe bikomeye byaranze amateka y’u Rwanda ubwo bamwe mu Banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bameneshwaga na Leta bagahungira mu bihugu bitandukanye.

    Mu 1962 yahawe ubutumwa na Kiliziya Gatolika bwo kujya mu Burundi gufasha Abanyarwanda bari bahungiyeho mu bijyanye no kuba hafi y’Imana ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Agezeyo yafatanyije na bamwe mu Banyarwanda babaga muri icyo gihugu bafite ubushobozi ndetse n’ababaga i Burayi na Amerika, batekereza uko bashinga ishuri ryaje kwitwa Collège Saint-Albert, ryizemo Abanyarwanda benshi banaje kugaruka mu gihugu cyabo kuri ubu bakaba ari abantu bibeshejeho.

    Musenyeri Rukamba ati “Mu myaka 60 yamaze ari Umusaseridote, yabaye umuntu w’Imana, aba Umukirisitu w’abantu bose. Yafashije abantu benshi ari abakirisitu, ari ababaga muri Paruwasi zose yagiye akoreramo, ari abo yigishije ndetse n’abo yagiriye inama zatumye bifasha bo ubwabo.”

    Padiri Twagirumukiza Herménégilde yavutse ku wa 11 Gashyantare 1931, ahabwa ubupadiri ku wa 23 Gicurasi 1961.

    Amashuri abanza yayize i Kibeho kuva mu 1940 kugera mu 1946, ayisumbuye ayiga i Kabgayi mu 1946 kugera mu 1952, asoreza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda aho yize kuva mu 1953 kugera 1961.

    Mu mirimo yakoze, hagati ya 1961 na 1962 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi. Mu 1962 kugera mu 1995 nibwo yahawe ubutumwa bwo gufasha impunzi mu gihugu cy’u Burundi, nyuma yaho agaruka mu Rwanda maze kuva mu 1995 kugera muri 2001 aba umuyobozi wa Collège Christ-Roi y’i Nyanza.

    Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu 2008 yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ngoma. Hagati ya 2008 na 2012 yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rugango maze kuva muri 2012 kugera muri 2013 akomereza ubutumwa muri Paruwasi ya Byiza aho yari Padiri wungirije ariko anaruhuka.

    Kuva mu 2013 kugeza muri 2018, Padiri Twagirumukiza yagiye gutura mu Iseminari Nto ya Butare ku Karubanda anivuza, maze muri uwo mwaka aza kuhimuka ajya kuba mu rugo rukuru rw’Umwepisikopi, ahakomereza ikiruhuko cy’izabukuru anahivuriza.

    Mu bundi butumwa yakoze, yayoboye Collège Saint-Albert mu gihugu cy’u Burundi ndetse igihe yagarutse mu Rwanda, yabaye Omoniye wa Gereza ya Karubanda.

    Yanditse ibitabo birimo icyitwa ‘Urubanza rw’Imana n’Impunzi’ yandikiye mu Burundi, aho agaruka ku marangamutima y’abantu bari barahunze ndetse yibaza icyo batekereza ku Mana. Nyuma yaho agarutse mu Rwanda, yanditse ikindi gitabo cyitwa ‘Komerwa yombi warakomorewe’ kigaruka ku mitima y’abantu bakwiriye gushima ya Mana bajujubywaga bakiri mu buhungiro, noneho ikaba yarabakomoreye bagomba kuyikomera amashyi.

    Padiri Twagirumukiza wazize Coronavirus yasezeweho bwa nyuma

    Yasezeweho n’abandi bapadiri bari basangiye umwuga

    Ni umuhango witabiriwe n’abantu bacye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Hari n’abo mu muryango we

    Musenyeri Rukamba yagarutse ku buzima bwaranze Padiri Twagirumukiza mu myaka 60 yari amaze muri uwo mwuga

    Byari agahinda ku nshuti n’imiryango

    Padiri Twagirumukiza yavutse mu 1931

    Padiri Twagirumukiza yasezeweho bwa nyuma hagarukwa ku bigwi byamuranze

    Padiri Twagirumukiza yasezeweho bwa nyuma n abo mu muryango we inshuti n abavandimwe

    Padiri Twagirumukiza yitabye Imana ku wa 13 Mutarama 2021 aho yari arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB

    Yashyinguwe mu irimbi ry’Abapadiri rya Cathedrale ya Butare

    Yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-twagirumukiza-wazize-coronavirus-yasezeweho-bwa-nyuma-amafoto

  • Loni yamaganye ibitero byaguyemo umusirikare w’u Rwanda n’uw’u Burundi mu cyumweru kimwe muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasohowe n’aka kanama, kavuze ko kamaganye ibitero byahitanye umusirikare w’u Rwanda ku wa 13 Mutarama n’ibyaguyemo undi w’u Burundi ku wa 15 Mutarama.

    Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’imitwe y’inyeshyamba igizwe na anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Ku wa 13 Mutarama, hafi y’ikiraro kiri ahitwa Bimbo ugana mu Murwa Mukuru wa Bangui, habereye igitero cyagabwe n’inyeshyamba zigamije kwinjira muri Bangui ariko Ingabo z’u Rwanda zirinda uwo mujyi zibabera ibamba ndetse zibasubiza inyuma.

    Ku bw’amahirwe make, muri urwo rugamba ni ho haguye umusirikare w’u Rwanda ndetse mugenzi we arakomereka bidakabije.

    Ku wa 15 Mutarama nabwo hapfuye undi musirikare w’u Burundi, we akaba yaraguye mu gace ka Grimari, aho we na bagenzi be n’abandi bakomoka muri Bangladesh bagabweho igitero gitunguranye bari mu nzira bacunze umutekano. Usibye uw’u Burundi, hari n’abasirikare ba Bangladesh bakomeretse.

    U Burundi kandi bwari buherutse gutakaza abandi basirikare batatu baguye mu Karere ka Dékoa kari mu Ntara ya Kémo ku wa 25 Ukuboza umwaka ushize. Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zari hafi aho nizo zabatabaye.

    Akanama k’Umutekano ka Loni kamagamye ibyo bitero byombi, kanaboneraho kwihanganisha imiryango yabuze ababo.

    Kati “Abagize Akanama k’Umutekano ka Loni, barihanganisha imiryango w’abasirikare bishwe ndetse turihanganisha Leta y’u Rwanda, u Burundi na Minusca muri rusange. Turifuriza abakomerekeye muri ibyo bitero gukira vuba”.

    Itangazo ry’aka kanama kandi ryamaganye bikomeye ibi bitero, rivuga ko ababigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa imbere y’ubutabera.

    Riti “Abagize Akanama k’Umutekano bamaganye bivuye inyuma ibikorwa byo gutera Ingabo za Minusca bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro. Turashimangira ko kugaba ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bigize ibyaha by’intambara, tuributsa impande zose kurangwa no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agamije kurengera ikiremwamuntu. Turasaba Leta na Centrafrique gukora iperereza kuri ibi bitero ndetse no kugeza ababigizemo uruhare imbere y’ubutabera”.

    Aka kanama kandi kavuze ko gashyigikiye ibikorwa bya Minusca bigamije gufasha Centrafrique kugira amahoro arambye ndetse ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubwo butumwa butange umusaruro witezwe.

    Gen Daniel Sidiki Traoré ukuriye Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique (ubanza ibumoso) ubwo we n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, Lt Col Joseph B Safari, (hagati yambaye ingofero y’ubururu) basuraga agace ka PK12, PK13 na Komine Bégoua ku wa 14 Mutarama 2020

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/loni-yamaganye-ibitero-byaguyemo-umusirikari-w-u-rwanda-muri-centrafrique

  • Nyamirambo: Inzu yakongotse ubwo nyirayo yasudiraga inzugi ngo uyikodesha atazakuramo ibye atamwishyuye – #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by’imodoka, yafashwe n’inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2021.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko nta gicuruzwa na kimwe cyabashije gukurwa muri iyi nzu kuko byose byahiye.

    Bemeza ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi y’abantu bari barimo gusudira. Bivugwa ko ibintu byahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu.

    Umwe mu bari bahari ishya, yagize ati “Ni umuntu wacururizagamo ibikoresho by’imodoka, nyir’inzu yari yahafunze ngo amurimo amafaranga none yaje gushyiraho abantu basudira kugira ngo atazakuramo ibintu bye atamwishyuye nibwo yahise ifatwa n’inkongi.”

    Undi yagize ati “Urebye nyir’inzu niwe usa nk’uwateje inkongi kuko yazanye umuntu uyisudira ngo uwayicururizagamo atazagenda atamwishyuye kuko yari amubereyemo amafaranga noneho kuko yari imeze nka kontineri yahise ifatwa ibyari birimo byose birashya.”

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yasabye abaturage kujya bashyira ibintu byabo mu bwishingizi kugira ngo bagobokwe igihe bahuye n’impanuka.

    Abaturage bari bahuruye ari benshi bagiye kureba ibibaye

    Abari bahari bavuze ko iyo nzu yahiye biturutse ku muntu wari uri gusudira

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-inzu-yakongotse-ubwo-nyirayo-yasudiraga-inzugi-ngo-uyikodesha

  • Minisante yatangiye gufata ibipimo bya Coronavirus mu turere twose tw’igihugu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, kikazageza ku wa 17 Mutarama 2021, aho biteganyijwe ko hazafatwa ibipimo ibihumbi bine.

    Muri ibyo bipimo, ibigera ku gihumbi bizafatwa mu Mujyi wa Kigali gusa, naho ibihumbi bitatu bifatwe mu ntara zose z’igihugu.

    Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibyorezo muri RBC, Dr. Edison Rwagasore, yabwiye The NewTimes ko iryo suzuma rigamije kureba uko ubwandu buhagaze mu gihugu cyose nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021, igashyiraho gahunda ya guma mu karere.

    Ati ”Muri iki gihe ubwandu bushya n’impfu za COVID-19 bikomeje kwiyongera, dukeneye gukora isuzuma nk’iri kugira ngo tumenye uko iyo ndwara ihagaze mu gihugu, ndetse tubashe kumenya uduce turimo ubwandu bwinshi kurusha utundi.”

    Ibikorwa byo gufata ibipimo muri iyi gahunda biri kubera ahantu hatandukanye hahurira abantu nko ku mihanda, ariko hagatoranywa nta gishingiweho. Hari gupimwa ubishaka kandi nta kiguzi yatswe.

    Gufata ibipimo by’umuntu umwe bitwara iminota mike ibarirwa muri itanu, hanyuma agasiga imyirondoro ye irimo na nimero ya telefoni kugira ngo ibisubizo nibimara kuboneka azabimenyeshwe.

    Abenshi mu bagezweho n’iyo gahunda bagaragaje ko bayishimiye, ko ari byiza kumenya uko bahagaze kugira ngo barusheho kwirinda icyorezo, ariko bakitsa cyane ku kuba bari gupimwa ku buntu kandi ubusanzwe ari igikorwa cyishyurwa asaga ibihumbi 50 Frw.

    Umwe mu banyeshuri wagezweho n’iyo gahunda, Rwagitinywa Landry, yavuze ko atari gucikanwa n’ayo mahirwe. Ati ”Sinari gucikanwa n’aya mahirwe yo gupimwa ku buntu. Ubwandu n’impfu bya Covid-19 bikomeje kwiyongera, rero ni byiza ko menya uko ubuzima bwanjye buhagaze.”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021 yavuguruye ingamba zari zihari, yemeza ko ingendo zambukiranya uturere n’iziva cyangwa zijya mu Mujyi wa Kigali zitemewe. Hemejwe kandi ko ibikorwa bigomba kuba byafunzwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugira ngo abantu batahe kare.

    Nyuma y’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama izagenderwaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ubwandu bushya n’impfu bya Covid-19 byariyongereye mu buryo budasanzwe.

    Imibare yo kuri yo tariki yagaragazaga ko mu gihugu hamaze kuboneka ubwandu 8.848 mu bipimo 741.036. Abakize icyorezo bari 6.816, abakirwaye ari 1.927, naho 105 kimaze kubahitana.
    Mu minsi 12 gusa ishize, ubu abanduye biyongereyeho 1.725 baba 10.573 mu bipimo 785.049 bimaze gufatwa. Ubu abakize ni 7.028, abakirwaye ni 3.407, mu gihe abahitanywe na Coronavirus biyongeyeho 33 baba 138.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ijanisha ku bandura riri kuri 4,6%, bagakira kuri 66.4%, naho abahitanwa na COVID-19 mu Rwanda bageze kuri 1,3%.

    Mu turere twose tw’igihugu hari gufatwa ibipimo kugira ngo harebwe uko ubwandu buhagaze nyuma ya gahunda ya guma mu karere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yatangiye-gufata-ibipimo-bya-coronavirus-mu-turere-twose-tw-igihugu

  • Kuki Google Translate isemura nabi Ikinyarwanda? – #rwanda #RwOT

    Nk’urugero, iyo ushaka guhindura imvugo igira iti “Nagushatse, ndakubura” ukayishyira mu Cyongereza, yagahindutse iti “I looked for you, I couldn’t find you”.

    Gusa ibi si ko bigenda kuko muri Google Translate, iyi mvugo ihinduka iti “I married you, I missed you”, bisobanuye ngo “Naragushatse (gushyingiranwa), naragukumbuye”.

    Nyuma y’umwaka Google yongereye Ikinyarwanda mu ndimi eshanu zishobora gukoreshwa na Google Translate, hakomeje kugaragara ingero nyinshi z’uburyo Ikinyarwanda kitarahuzwa neza n’izindi ndimi muri Google Translate, ku buryo mu gihe umuntu yayifashisha agamije gusemura Ikinyarwanda mu zindi ndimi, bishobora kumuha amakuru atari yo.

    Umuhanga mu by’indimi, akaba n’umusemuzi w’Ikinyarwanda, Jean Bosco Iradukunda, yabwiye The East African ko impamvu ituma Google Translate idasemura Ikinyarwanda neza uko bikwiye, ari uko Ikinyarwanda gikoreshwa gacye cyane kuri murandasi, bityo bigatuma n’amagambo yacyo ari macye cyane ugereranyije n’izindi ndimi.

    Yagize ati “Ikinyarwanda ntigikoreshwa cyane kuri murandasi, kandi ibyo bigisubiza inyuma. Tugomba gushyira umuco wacu kuri murandasi, tugasohora ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, imivugo, inkuru n’inyandiko [byose bikajya mu Kinyarwanda]”.

    Iyi mpuguke yaboneyeho gusobanura ko uko Abanyarwanda bazarushaho gukoresha Ikinyarwanda kuri murandasi ari benshi, ikoranabuhanga rya Google (Google algorithms) rizarushaho kumenya amagambo y’Ikinyarwanda maze mu gihe umuntu ari gusemura akoresheje Google Translate, akabasha kubona amagambo ahuye n’ibyo ashaka.

    Ubusemuzi Google Translate ikorera Ikinyarwanda ntiburanoga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-google-translate-isemura-nabi-ikinyarwanda

  • Dr Dre wari umaze iminsi ari indembe yavuye mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 55 yari yafashwe n’ubu burwayi mu ntangiro z’uku kwezi. Yavuye mu bitaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama, gusa azakomeza kwitabwaho n’abaganga ari iwe mu rugo.

    Dr Dre mu minsi ishize yanditse kuri Instagram agaragaza ko nyuma y’ibihe bikomeye yari arimo, yorohewe. Ati “Ndashimira umuryango wanjye, inshuti n’abafana kunyitaho no kunyifuriza kugubwa neza. Meze neza ndetse ndi kwitabwaho neza n’itsinda ry’abaganga. Nzasubira mu rugo vuba,”

    Dr Dre yari ari mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center biherereye i Los Angeles yagiyemo nyuma yo kugira ikibazo mu bwonko. Uyu mugabo yari yafashwe n’uburwayi bwa ‘aneurysm’ butera kubyimba k’udutsi tujyana amaraso mu bwonko.

    Ubu burwayi kandi bushobora gutuma umuntu aviramo imbere ndetse akaba yanagira ‘Stroke’; guturika k’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo.

    Yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, aho yahise ashyirwa ahavurirwa indembe.

    Hari nyuma y’iminsi mike yari amaze ari mu ntambara za gatanya na Nicole Young wahoze ari umugore we, ndetse bivugwa ko ubu burwayi bwe bwatewe n’umunaniro waturutse kuri ibi bibazo amazemo iminsi.

    Dr Dre yari yagiye kwa muganga arembye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-dre-wari-umaze-iminsi-ari-indembe-yavuye-mu-bitaro

  • Isoko rusange rya Afurika ryitezweho gufasha u Rwanda kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byafashe iya mbere mu kwemeza burundu amasezerano y’Isoko Rusange ry’uyu mugabane, yari yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

    Ibihugu byitezweho kuzakira umusaruro mwinshi w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe n’ubundi iri mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi n’u Rwanda.

    Ibicuruzwa by’u Rwanda kandi bizoherezwa mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, birimo Afurika y’Epfo, Botswana, Namibia na Zambia.

    Mu Burengerazuba bwa Afurika, ibihugu birimo Ghana, Nigeria na Senegal na byo byitezweho kuzaba isoko ry’ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, byiganjemo ikawa n’ibikomoka ku buhinzi bikunze kugera muri ibyo bihugu biturutse ku mugabane w’u Burayi na Amerika.

    Byitezwe ko Ikigo cya RwandAir kizagira uruhare rufatika mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu, dore gisanzwe cyarashoye agatubutse mu kwagurira ingendo muri ibyo bice byombi bya Afurika, ndetse gahunda akaba ari ugukomeza kwagura ingendo mu bindi byerekezo by’Umugabane itarageramo.

    Umuyobozi w’Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko ibicuruzwa u Rwanda rwitegura kuzagurisha ku Mugabane wa Afurika byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by’ubwubatsi, ibyerekeye ikoranabuhanga ndetse na serivise z’imari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nshuti Manasseh, yavuze ko abacuruzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe atangwa na RwandAir yo kubafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu biri hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

    Yanaboneyeho kubasaba kwibanda ku ikoranabuhanga, bagashyiraho uburyo bwo gucuruza bifashishije ikoranabuhanga kuko rizagenga ubucuruzi bw’iri Soko rusange rya Afurika mu myaka iri imbere.

    Impuguke mu bukungu, Dr. Bihira Canisius, aherutse kubwira IGIHE ko kugira ngo abacuruzi b’Abanyarwanda bungukire muri iri soko, bakwiye guhindura imikorere bagakora ubucuruzi mu buryo bwagutse kandi bwa kinyamwuga.

    Yagize ati “abacuruzi bacu bakwiye kurangwa no kugira udushya tuzatuma bahangana ku Isoko rigari rya Afurika, ndetse bakiga gukora ibigezweho. Mu bucuruzi bwajemo ihangana aho umuguzi afite amahirwe yo guhitamo mu bintu byinshi, bisaba ko wowe umucuruzaho uba ufite ibintu byiza kurusha abandi”.

    Ibihugu 34 muri 54 byasinye amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika bimaze kwemeza amasezerano yaryo burundu, mu gihe n’ibindi byamaze kugaragaza ubushake bwo kwemeza aya masezerano azahuriza hamwe abaturage barenga miliyari 1,2 batuye Afurika, bari mu bihugu bifite umusaruro mbumbe ugera kuri miliyari zirenga 3 000$.

    Umusaruro u Rwanda rukura mu byo rwohereza hanze y’igihugu witezweho kuzagera kuri miliyari 5$ mu myaka 10 iri imbere, bigizwemo uruhare n’Isoko Rusange rya Afurika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rusange-rya-afurika-rizafasha-u-rwanda-kongera-umusaruro-w-ibyoherezwa-mu

  • Ibyo kwa Mirimo byafashe indi ntera; umurambo we wataburuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko mu rwego rwo kubona ibimenyetso bikenewe mu rubanza rw’abana babiri barimo uw’imyaka umunani n’undi w’imyaka 30 bavuga ko ari aba Mirimo Gaspard wapfuye mu 2016, hatabururwa umurambo we hagafatwa ibipimo bya ADN.

    Aba bana bari bamaze igihe baburana basaba urukiko kwemeza ko ari aba Mirimo, mu gihe abo mu muryango we barimo n’umugore we w’isezerano babiteye utwatsi bavuga ko batabazi.

    Umunyemari Mirimo Gaspard yitabye Imana muri Gicurasi 2016 aguye muri Kenya aho yari arwariye cyane ko yari amaze iminsi atuye i Nairobi. Umurambo we washinguwe mu Rwanda mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aribwo abahanga bo muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bagiye ahari irimbi rya Rusororo gufata ibimenyetso [Sample] bizifashishwa mu kugaragaza niba koko abo bana ari aba Mirimo.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko bisanzwe bibaho nyuma yo kubona ko hari ibyo rudashoboye ku kirego runaka, aho hitabazwa abahanga kugira ngo haboneke ibimenyetso.

    Kuri iki kirego cya Mirimo ngo nta bundi buryo bwashobokaga uretse gufata ibimenyetso kandi bigafatwa kuri nyir’ubwite. Bivuze ko ibimenyetso byafashwe bizakorerwa ibizamini bya ADN, bityo hakaragazwa niba koko abo bana ari aba Mirimo cyangwa atari abe.

    Imiterere y’ikibazo

    Ubusanzwe Mirimo Gaspard n’umugore we, Gahongayire Winifride bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1995, mu gihe Mirimo yapfaga bari bamaze kubyarana abana bane.

    Mu 2019, nibwo habonetse abandi bana babiri bavuga ko babyawe na Mirimo ndetse baregera Urukiko basaba ko rwategeka ko bazungura, bagahabwa umunani wabo nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Muri abo bana harimo umwe ufite imyaka irenga 30 [ubu ni umugore wubatse] uba mu gihugu cya Suède, undi bivugwa ko afite imyaka umunani atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho abana n’umubyeyi we uvuga ko yabyaranye na Mirimo.

    Mu kugaragaza uburyo ari abana ba Mirimo, uw’imyaka 30 avuga ko Nyina [yitabye Imana], yamubyaranye na Mirimo [ntabwo bari barasezeranye nta n’ubwo yamwandikishije mu irangamimerere], mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubwo Jenoside yabaga uwo mugore aza guhungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari naho yaje kuva yerekeza muri Suède.

    Ku rundi ruhande umubyeyi w’umwana w’imyaka umunani we avuga ko yamenyanye na Mirimo mbere gato y’uko yitaba Imana ndetse ngo n’igihe yarwaraga mu 2016 niwe wamurwaje cyane ko babanaga nk’umugore n’umugabo.

    Nyuma y’uko Mirimo yitabye Imana, uwo mugore yagiye gutura muri Amerika ariko ajyana n’umwana yabyaranye na Mirimo.

    Umwe mu bo mu muryango wa Mirimo utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yabwiye IGIHE, ko abo bana batabazi muri uwo muryango yewe nta n’abo Mirimo yigeze avuga ko yabyaye.

    Gusa ku rundi ruhande hari amakuru y’uko ubwo Mirimo yitabaga Imana, yari amaze igihe atabana n’umugore ibizwi nka ‘séparation de corps’, aho abashakanye bashobora gufata igihe runaka batabana ku bw’impamvu runaka bumvikanyeho.

    Bivugwa rero ko uwo mugore ufite umwana w’imyaka umunani yaje ubwo Mirimo atabanaga n’umugore we w’isezerano ari nabwo baje guhura babyarana uwo mwana. Uyu babyaranye ngo ni nawe wamurwaje mbere y’uko yitaba Imana.

    Mu 2019, nk’umuntu uvuga ko yabyaranye na Mirimo yaje kwitabaza urukiko kugira ngo umwana we azungure, yarwitabaje ari kumwe n’uriya uba muri Suède.

    Nyuma yo kwitabaza urukiko basaba kuzungura, baratsinzwe ku mpamvu z’uko nta bimenyetso bigaragaza ko ari abana ba Mirimo ariko baza gusubira mu rukiko kuregera ko rwemeza ko ari abana ba nyakwigendera Mirimo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Me Rukangira Emmanuel, Umunyamategeko wunganiye aba bana yavuze ko beretse urukiko ibimenyetso birimo amafoto yabo na Mirimo mu bihe bitandukanye ndetse no kuba uyu w’imyaka 30 yarashyingiwe na Mirimo.

    Yagize ati “Twebwe twagaragaje ibimenyetso noneho Umucamanza aravuga ati ikimara impaka kubyerekeranye no kumenya niba umubyeyi yarabyaye umwana ni ADN, kandi iteganywa n’itegeko hafatwa icyemezo cy’uko bazajya gutaburura umurambo bagafata ‘sample’ zizashingirwaho bapima.”

    Ni ibintu bisanzwe

    Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL) itangaza ko kuba hashobora kuvuka impaka runaka, Ubugenzacyaha cyangwa Urukiko rushobora gutegeka ko umurambo utabururwa kugira ngo hafatwe ibipimo bya ADN.

    Umuvugizi wa RFL, Samvura Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko ari ibintu bisanzwe bibaho kenshi ariko bikorwa hagendewe ku cyemezo cy’urukiko cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha.

    Ati “Bijya bibaho, dushobora kujya gutaburura umuntu twabisabwe, nk’iyo hari imiryango yitabye Imana, umwe akagaragaza ko uwapfuye yari afitanye nawe isano kandi hari abandi batabyemera, urukiko rushobora gutegeka cyangwa Pariki, tujya ku Irimbi, tugakurayo umuntu, tugafata sample, twamara kuzifata tukongera tumusubiza mu mva mu cyubahiro cye.”

    Yakomeje agira ati “Muri rusange mu kazi kacu ka buri munsi dushobora kujya gutaburura, icyo nakubwira ni uko, dushobora gufasha abantu kujya gutaburura nk’umuntu, ariko icyo gihe iyo duhari amabwiriza tuba tuyafite twayahawe n’Urukiko cyangwa RIB.”

    Samvura avuga ko kandi ko iyo hari impaka zigiwe n’abantu bigasaba ko hitabazwa za ADN ishobora kuboneka ku bantu bazima cyangwa abapfuye.

    Gahongayire Winifride niwe mugore washakanye na Mirimo mu buryo bwemewe n’amategeko

    Iyi Station iri i Nyabugogo iherutse gusenywa, ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byari bizwi cyane bya Mirimo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwa-mirimo-byafashe-indi-ntera-umurambo-we-wataburuwe

  • Nyarugenge: Abasore n’inkumi 13 bafashwe banywa inzoga na ‘Shisha’ bafunzwe – #rwanda #RwOT

    Abafashwe bari abakobwa barindwi n’abasore batandatu aho basanzwe mu Mudugudu w’Ishema, Akagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge. Hari hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubyiruko rwari rurimo abanyarwanda basanzwe baba mu mahanga ngo bari bateguye ibirori bagamije gusezeranaho mu gihe biteguraga gusubira mu bihugu babamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko uru rubyiruko rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

    Yagize ati “Twari mu bikorwa byo gucyura abantu bari muri gare, umuturage aza kuduha amakuru ko hari urugo rurimo kuberamo ibirori, twari kumwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’inzego z’umutekano turagenda dusanga bari kunywa inzoga n’itabi rya shisha ritemewe.”

    Yakomeje asaba abaturage n’urubyiruko muri rusange kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ati “Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bakwiye kuba bareba uburenere bw’iki cyorezo, bagerageze kubahiriza amabwiriza nyuma ya Covid-19 abantu bazongera bishimishe.”

    Mukandahiro yavuze ko uru rubyiruko rwagombaga kujyanwa muri Stade rukigishwa, byaba ngombwa rugacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko ngo Polisi yahise ibajyana kugira ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha nk’abanyoye itabi rya shisha.

    Abafashwe bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya La Galette mu Mujyi wa Kigali, mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki cyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘shisha’.

    Itabi rya shisha kuri ubu ritemewe mu Rwanda, abashakashatsi bagaragaza ko ubukana bwaryo bwifitemo gaz yo mu bwoko bwa ‘monoxydes de carbone’, ingana n’inshuro zirindwi ziba mu itabi risanzwe, iyi gaz ikaba ari mbi cyane ku buzima bwa muntu n’ibindi binyabuzima.

    Mu 2017, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse burundu shisha isaba abanyarwanda bose kwirinda kurinywa, kuryamamaza cyangwa kuritumiza hanze y’igihugu hagamijwe kuricuruza.

    Basanzwe banywa inzoga n’itabi rya Shisha ritemewe mu Rwanda

    Aba basore n’inkumi bafashwe bakoze ibirori, barenze ku mabwiriza ya Covid-19 barenzaho no kunywa itabi ritemewe mu Rwanda

    Mu 2017 nibwo Shisha yaciwe mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abasore-n-inkumi-13-bafashwe-banywa-inzoga-na-shisha-bafunzwe