Tag: featured

  • Rwamagana: Umusore waciye inyuma umukunzi we bigahagarika ubukwe, yasabye imbabazi abamutwereye – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Ukuboza 2020 mu Karere ka Rwamagana hari hateganyijwe ubukwe bw’umusore w’umuririmbyi mu itorero Church on the rock. Ni ubukwe bwaje gukomwa mu nkokora n’ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ba nyirabwo babwigiza inyuma.

    Bidatinze tariki ya 13 Mutarama 2021 ku manywa y’ihangu umukobwa wari umugeni yahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa aramubura bituma afata inzira ajya kumureba aho atuye, agezeyo ngo yakinguye ku cyumba asanga umusore ari gusambana n’undi mukobwa.

    Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa afata telefone arabafotora ubundi abasiga aho ajya kureba pasiteri wari kuzabasezeranya ahita ahagarikisha ubukwe.

    Nyuma y’iminsi myinshi bamwe mu bo umusore yari yaritabaje kugira ngo bamufashe gutegura ubukwe batazi neza aho gahunda igeze abandi bakomeza kwitanga nk’uko bisanzwe, uyu musore yashyize ababwira ukuri ndetse anabasaba imbabazi.

    Mu butumwa yabandikiye ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati “ Bavandimwe mwaramutse neza? Ndabashimiye cyane uburyo twatangiranye uru rugendo nubwo rudashoje amahoro ubukwe buteganyijwe bukaba butabaye ku bw’impamvu, gusa mu makosa n’uruhare nabigizemo ndabisabira imbabazi ndetse n’Imana ndayisaba imbabazi hagati muri mwe. Murakoze tugire amateraniro meza abasenga ku cyumweru.”

    Yakomeje agira ati “Hanyuma hari abantu bampamagara ngo njye gufata inkunga yabo sinjyeyo, nta kindi nabikoreraga nangaga gufata amafaranga nyuma y’uko mbonye ikibazo cyavutse si ukubasuzugura.”

    Pasiteri Umulisa Fred uyobora itorero Church on the rock aba bageni bari gusezeraniramo yari yabwiye IGIHE ko uyu musore atarahagarikwa mu rusengero ariko ngo biri mu nzira kuko yaciye inyuma uwo bendaga kurushinga.

    Yavuze ko umukobwa ariwe waje kumureba amubwira ko yafashe uwo musore bendaga kurushinga ari gusambana n’undi mukobwa, uyu mukobwa ngo yavugaga ko afite amafoto abigaragaza nubwo atigeze ayereka uyu mu pasiteri.

    Nyuma ngo yahamagaye uyu musore nawe arabimwemerera, agerageza kubunga ariko umukobwa aramutsembera avuga ko ashaka ko ubukwe buhagarara.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-waciye-inyuma-umukunzi-we-bigahagarika-ubukwe-yasabye

  • Minisitiri Munyangaju mu bitabiriye Car Free Day (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza Abanyarwanda umuco wo gukora siporo.

    Iyi siporo kandi ifasha abayitabira kugira ubuzima buzira umuze nk’uko bimenyerewe no ku zindi siporo zose.

    Mu busanzwe iyi siporo ikorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu, gusa kubera icyorezo cya COVID-19 yabaye ikomorewe mu Mujyi wa Kigali.

    Nk’uko bisanzwe kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo imaze kwigarurira imitima ya benshi.

    Aho wanyuraga hose wasangaga, abasore, inkumi, abana, abagore n’abagabo buri wese yari yabukereye mu myambaro ya siporo ari nako agerageza gukora izijyanye n’ubushobozi bwe.

    Ku basore n’inkumi wabonaga ingoga n’umuvuduko ari byose ariko kubamaze gusunikwa n’imyaka ukabona bayikora mu mbaraga nke zabo.

    Ku bana ho iyi siporo iba ari umwihariko kuko ubona bayikora bisa nko kwidagadura no gutembere, cyane ko abenshi baba bamaze icyumweru cyose mu masomo, bityo mu rwego rwo gutangira ikindi cyumweru neza bagakoresha iyi siporo nk’umwanya mwiza wo kuruhuka.

    Mu myaka hafi itanu ishize iyi siporo itangijwe ni imwe mu zikomeye mu Rwanda kandi zitabirwa n’abantu benshi bakomeye mu gihugu barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 uburyo iyi siporo yakorwaga byagiye bihinduka, aho ubu nta bantu bemerewe kugenda mu bikundi cyangwa ngo bagende baririmba. Uyitabira wese kandi asabwa kwitwaza agapfukamunwa kugira ngo niza kurangira atahe akambaye.

    Mu bindi byahindutse harimo ko abantu batagihurira mu mbuga y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ngo bakorere hamwe imyitozo ngororamubiri babifashijwemo n’umutoza ubifitemo ubumenyi. Kugeza magingo aya kandi ibikorwa byo gupima abantu indwara zitandura byajyaga biyiberamo ntibirasubukurwa.

    Car Free Day yasubukuwe muri Nzeri 2020, nyuma y’igihe kigera ku mezi atandatu yari imaze ihagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni umwe mu bitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

    Buri wese akora imyitozo ijyanye n’imbaraga ze

    Biba ari umwanya mwiza wo kuruhura ingingo z’umubiri ku bana n’abantu bakuru

    Kunyonga igare ni bumwe mu buryo bwo gukora siporo bwifashishwa n’abantu benshi muri Car Free Day

    Hari abahitamo kuyikorana nk’umuryango

    Ysolde Shimwe (hagati) uri mu batangije uruganda rukora inkweto rwa Uzuri K&Y nawe yitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

    Abananiwe banyuzamo bakagenda gake

    Amafoto: Umujyi wa Kigali


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-munyangaju-mu-bitabiriye-car-free-day-amafoto

  • RIB yafunze umuganga n’umuforomo bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha RIB ibivuga, uru rwego ruraburira amavuriro n’abaganga ko bakwiye kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, kuko usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, ngo binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

    Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

    Yagize ati “RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.”

    Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-yafunze-umuganga-n-umuforomo-batanga-ibyangombwa-by-ibihimbano

  • Bane bamaze guhitanwa n’ibiza kuva umwaka wa 2021 watangira – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Minema yaburiye abaturage badafite uburyo bwo gufata amazi ava ku nyubako zabo muri ibi bihe by’imvura ko bari gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Imibare ya Minema igaragaza ko kuva umwaka wa 2021 watangira kugeza ku wa 14 Mutarama 2021, mu gihugu hose hagaragaye ibiza byatewe n’amazi 32 bigahitana ubuzima bw’abantu bane naho batandatu bagakomereka.

    Iyi minisiteri kandi itangaza ko inzu zidafite uburyo bwo gufata amazi ari izo kwitondera kuko akenshi ziba zigaragaza ibimenyetso byo gusenyuka igihe cyose zacengerwa n’amazi.

    Minema ikomeza isaba inzego z’ibanze kuba hafi no gukurikiranira ishyirwa mu bikorwa ryo gufata amazi ava ku nzu nayakoreshejwe mu ngo bagendeye ku bukana Ibiza bigira muri buri Karere.

    Muri gahunda yo kwirinda ingaruka za hato na hato ziterwa n’ibiza, hafashwe icyemezo ko umuntu ufite inyubako iyo ari yo yose mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihugu asabwa gushyiraho n’uburyo bwo gufata ayo mazi ava ku nzu ye.

    Muri ibi bihe by’imvura usanga amazi aba menshi ndetse ashobora no kwangiza byinshi mu bikorwa remezo n’ibidukikije.

    Akenshi iyo urebye usanga intandaro ari inzu zidafite imireko, ibigega cyangwa ingo zidafite imyobo yo gufata amazi ava ku nzu zabo.

    Icyakora abaturage mu mirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bavuga ko bibagora gufata amazi ava ku nzu bitewe ahanini no gutura mu kajagari.

    Umugabo utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yavuze ko bigoye cyane gufata amazi cyane ko nta mbuga baba banafite.

    Ati “Na we urabibona ko bigoye, ubuse icyobo nagishyirahe koko, rwose nanjye ndabizi ko ari ikibazo gusa bikajyana n’uburyo ahantu umuntu aba yubatse hameze.”

    Undi utuye mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko impamvu adafata amazi yo ku nzu ye aturi ye ruhurura imanura amazi.

    Ati “Erega nturiye ruhurura, nonese ni iki nakangiza ko n’ubundi tubona amazi aturuka aho mu Mujyi, nange rero ntekereza ko ntacyo byakangiza mpitamo kuyayoborera muri iyi ruhurura.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe gufata amazi ku baturage ari itegeko.

    Ati “Ubusanzwe ni itegeko, ubusanzwe buri muturage wese ni inshingano, ibwiriza kandi ni itegeko gufata amazi yaba ava ku nzu cyangwa ayakoreshejwe mu rugo. Ku badafite aho gucukura birashoboka ariko icyo gihe tubagira inama yo gushaka ikigega.”

    Yakomeje avuga ati “Abaturage na bo bakwiye kumva ko na bo bibafasha cyane ko amazi y’imvura ari mu bigega banayakoresha. Abatekereza ko baturaniye na ruhurura ntibyemewe rwose kumena amazi yakoreshejwe muri ruhurura kuko bitera n’umwanda. Ubundi tugira umuntu inama yakanga kumva tukamuhana.”

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko kuva muri Nzeri 2020 kugeza Mutarama 2021 ibiza byakomeje kugenda byiyongera kandi bifite ubukana, byiganjemo ibiterwa n’imvura n’inkangu ziterwa no kuba ubutaka bwarasomye amazi menshi.

    Bityo isaba Abanyarwanda muri rusange gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye.

    Minema igaragaza ko kuva umwaka wa 2021 watangira abantu bane bamaze guhitanwa n’ibiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bane-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-kuva-umwaka-wa-2021-watangira

  • Abamotari bo muri Gasabo biyujurije inzu ya miliyoni 60Frw – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa GECOMO bwatangaje ko iyi nzu izajya ikodeshwa nibura ibihumbi 300Frw buri kwezi agashyirwa kuri konti yabugenewe kugira ngo yunganire abanyamuryango mu mibereho isanzwe ndetse no mu yindi mishinga y’iterambere.

    Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, izajya ikodeshwa amafaranga ajye kuri konti ya koperative yahariwe ubukode bwayo noneho nka rimwe cyangwa kabiri ku mwaka hajye harebwa ibyinjiye hagenwe uko bigarukira umunyamuryango.

    Umuyobozi wa Koperative GECOMO, Ingabire Jean Baptiste, yavuze ko iyi nzu yo guturamo yubatswe mu kibanza cyaguzwe miliyoni 20Frw, ku buryo amafaranga yatwaye ngo yuzure agera kuri miliyoni 45Frw. Gusa ngo umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 60Frw.

    Yakomeje avuga ko bahisemo umushinga wo kubaka inzu zikodeshwa kugira ngo buri munyamuryango agerweho n’inyungu y’imisanzu ye kandi mu buryo burambye.

    Ati “Nk’abanyamuryango twahisemo gukomeza kubaka inzu zinjiza amafaranga ku buryo bizajya bigira icyo byinjiriza umumotari yaba agikora cyangwa atagikora akabona inyungu y’imisanzu yatanze.”

    Koperative GECOMO mbere yo kubaka inzu yabanje guhera ku iterambere ry’abanyamuryango binyuze mu kubafasha kubona ibikoresho byo mu rugo nka televiziyo, Gaz ndetse hari n’abahawe amabati. Irateganya kandi gukora umushinga w’ubworozi.

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari ku rwego rw’igihugu (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel yasabye abamotari kutumva ko akazi kabo ari ugutwara abantu kuri moto gusa ahubwo bakagira ibindi bitekerezo bakagura ibikorwa cyane cyane mu mitungo itimukanwa.

    Yagize ati “Uyu mutungo uzabafasha ko bashobora no kuwutangaho ingwate muri banki bakajya bagenda bava kuri za moto bajya ku modoka kuko bafite icyo barimo gutangaho ingwate.”

    “Nibakomeze bagure ibikorwa ku buryo bizagera aho umunyamuryango niyo yaba adatwaye moto yajya akomeza agahembwa, yaba anayitwaye akagira amafaranga azajya akomeza guhabwa yiyongera ku yo yakoreye kandi yavuye kuri bya bikorwa byabo.”

    Yasabye abamotari gukorera muri koperative, gukurikirana uko ibyo batanga bikora, abashishikariza gushaka ibikorwa by’imitungo itimukanwa bizabagoboka uyu munsi n’ejo hazaza.

    Bimenyimana Ezechias umaze imyaka irenga umunani ari umunyamuryango wa GECOMO, yavuze ko iyi nzu n’indi mishinga ‘bizazamura agaciro k’umugabane w’umunyamuryango’.

    Uretse iyi koperative, hari n’izindi koperative z’abamotari zifite ibindi bikorwa birimo inzu zikodeshwa, ibinamba, amagaraje n’ibindi bakesha amahugurwa bahawe n’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA).

    Umuhango wo gutaha iyi nzu witabiriwe n’abayobozi bandi ba koperative z’abamotari

    Iyi nzu ngo izafasha abamotari bo muri Gasabo gukomeza kwiteza imbere

    Iyi nzu yujujwe n’abamotari bo muri Gasabo ifite agaciro ka miliyoni 60Frw

    Ifite ubwiherero bw’imbere mu nzu

    Iyi nzu yubatse mu buryo bugezweho

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bo-muri-gasabo-biyujurije-inzu-ya-miliyoni-60frw

  • Rwamagana: Umukobwa yafashe umusore bari hafi kurushinga ari gusambana – #rwanda #RwOT

    Ni ubukwe bwari buteganyijwe tariki 20 Ukuboza 2020 ariko kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bwari bwarasubitswe, bivugwa ko umusore yari yaramaze gukwa, kwishyura ahazabera ubukwe n’ibindi nkenerwa byose.

    Tariki ya 13 Ukuboza nibwo zahinduye imirishyo nyuma yaho umukobwa ahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa ye aramubura, uyu mukobwa ngo yahise afata inzira ajya kureba aho umusore atuye niba ahari agezeyo ngo akinguye ku cyumba cy’umusore asanga ari gusambana n’undi mukobwa.

    Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa akuramo telefone arabafotora ubundi abasiga aho arigendera nyuma y’iminsi mike ngo yahise ashyira umusore impeta yari yaramwambitse amubwira ko ibyo gukora ubukwe birangiye.

    Pasiteri Umulisa Fred uyobora itorero Church on the rock aba bageni bari gusezeraniramo yabwiye IGIHE ko uyu musore atarahagarikwa mu rusengero ariko ngo biri mu nzira kuko yaciye inyuma uwo bendaga kurushinga.

    Mu gusobanura uko byagenze ngo uyu musore afatwe yagize ati “Umukobwa niwe waje kundeba ambwira ko yafashe uwo muhungu n’undi mukobwa bari kumwe, yabimbwiye yaratinze ariko mbajije umuhungu urumva ntiyari kumpakanira kuko umukobwa afite amafoto nubwo atayanyeretse ariko yambwiraga ko ayafite.”

    Yakomeje agira ati “Mpamagaye umuhungu yarabyemeye ariko nk’abantu bari bataranatera igikumwe numvaga nanabahuza bakabarirana mu gihe baba babyumva bose ariko umukobwa byaramugoye kubyakira, mubaza icyemezo yumva yafashe ambwira ko adashaka gukomeza ubukwe, nafashe umwanya ndabasengera ndongera ndabahuza umukobwa aranga.”

    Pasiteri Mulisa yavuze ko kuri ubu atarafata icyemezo cyo kumuhana mu rusengero ariko ko ariho bigana kuko uyu musore asanzwe aba muri korali.

    Ati “Ngomba kubivuga mu rusengero kuko naraberekanye mu rusengero, namugaragarije abantu ko afite ubukwe, ubwo rero niba byarapfuye abakirisitu bagomba kubimenya, umusore cyangwa umukobwa buriya bazongera bashake rero sinazongera kuberekana bwa kabiri abakirisitu bataramenye ikishe ubukwe bwabo.”

    Pasiteri Mulisa yakomeje avuga ko abantu benshi babimenye bikiba ku buryo ngo we yabimenye abenshi baramaze kubimenya, yavuze ko kuri ubu bibabaje cyane kuba umuntu w’umukirisitu agifatirwa mu byaha nk’ibi by’ubusambanyi avuga ko ubundi bagira inama abagiye gushakana yo kubanza kumenyana.

    Ati “Abagiye gushakana ubundi turabanza tukabigisha tukabasengera aba rero twari tutarabigisha kuko hahise haza ibi bibazo by’ubusambanyi ariko abasanzwe turabigisha tukanabasaba kumenyana bihagije, tubasaba kubanza kurambagiza mbere y’uko bakundana kuko iyo urambagiza umuntu ureba ingeso ze ukareba niba wazihanganira ukabona kumukunda.”

    Twagerageje kuvugisha umusore uvugwaho gufatwa asambana ntiyitaba telefone ye, umukobwa we yabwiye umunyamakuru ko atifuza kuvuga ku hahise he ngo byaba bimeze nko kumusubiza inyuma.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umukobwa-yafashe-umusore-bari-hafi-kurushinga-ari-guambana

  • Abarwayi ba COVID-19 bagiye kujya bavurirwa ku bwishingizi – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko hari hashize amezi agera kuri 11 Leta ariyo yishingira abarwayi ba COVID-19 haba mu kubishyurira, gufatwa ibipimo ndetse no kubitaho mu gihe baba bari gukurikiranwa n’abaganga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu icyorezo kimaze kugera hirya no hino mu gihugu kandi n’ibigo by’ubwishingizi byamaze kwemera ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.

    Ati “Impamvu ni uko uburwayi buri mu gihugu cyose, abarwayi bashobora kujya mu mavuriro atandukanye, ikindi ariko twamaze kuvugana n’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda byatwemereye ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.”

    Yakomeje agira ati “Ibi bizafasha abantu kubera ko amavuriro nayo arabegereye kandi bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye nk’abarwaye za Asthma cyangwa HIV.”

    Ubusanzwe kuva ku gupimwa COVID-19, bikagaragara ko umuntu yayanduye agahita ajyanwa mu bitaro byabugenewe [Treatment Centers], abaganga bakamwitaho kuzageza ubwo azakira icyorezo agataha, yishingirwaga na Leta 100%. Bivuze ko ari Leta yishyuraga ibisabwa byose.

    Minisitiri Dr Mpunga yavuze ko Leta yari imaze amezi arenga 11 yita ku barwayi ba COVID-19, ariko kuri ubu bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’abandura ndetse n’amikoro y’igihugu agenda aba make hafashwe icyemezo cy’uko bazajya bivuriza ku bwishingizi baba bafite ubwo aribwo bwose.

    Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye, Leta yagerageje kubishyurira amezi 11 yose ariko biragaragara ko ubushobozi bugenda buba buke, ntawo leta yakomeza kwishyurira abantu bose ngo ibishobore.
    Kuva muri Nzeri 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19, aho imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi bagera ku 2800 bari kuvurirwa mu rugo.

    Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu. Hanatangijwe n’uburyo bwo gupima byihuse “antigens rapid tests” mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

    Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

    Imibare yo ku wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021, igaragaza ko mu gihugu hari hamaze kwandura abantu 10 573 mu bipimo 785 049 byafashwe. Abamaze gusezererwa ni 7028, abakirwaye 3407 mu gihe abapfuye ari 138.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko uburyo bwo kuvura abarwayi ba COVID-19 hagendewe ku bwishingizi busanzwe birahita bitangira gushyirwa mu bikorwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwayi-ba-covid-19-bagiye-kujya-bavurirwa-ku-bwishingizi

  • Abanyarwanda babiri bari guhatanira kwitabira Mister Supranational 2021 – #rwanda #RwOT

    Aba basore uko ari babiri bahanganye n’abandi bagenzi babo barimo abo muri Haiti, Pakistan, Macedonie, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Australie, Nepal, El Salvador n’u Busuwisi.

    Iradukunda yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be bitabiriye iri rushanwa babibonye ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ibyiciro byose bizabera kuri internet.

    Ati “Kwitabira iri rushanwa byaje tubibonye ku mbuga nkoranyambaga. Turabyishimira duhitamo kurijyamo.”

    Yavuze ko iri rushanwa barimo ryitwa Supra Star Search ritegurwa na Andre Sleigh, ryitabirwa n’ibihugu bisanzwe bitabamo irushanwa rya Miss cyangwa Mister Supranational.

    Abari guhatana muri iri rushanwa batangiye ari 38 haza kuvanwamo 20, babiri baza kwivana mu irushanwa basigara ari 18. Ubu hasigayemo 12 bagomba kuvanwamo batandatu, nyuma hakazavamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma bavanwamo babiri bazahagararira ibihugu byabo.

    Abazatsinda bazishyurirwa ibintu byose bigendanye no kwitabira iri rushanwa rya Mister Supranational 2021.

    Ubundi buryo bwari busanzwe bwo gutoranya ugomba kwitabira Mister Supranational ntabwo bwakuweho, ahubwo uyu mwaka ni uko abategura iri rushanwa bashatse uburyo bwo korohereza abatifite.

    Mu byiciro byose byabanje Iradukunda niwe wabaga ayoboye mu majwi.

    Kubaha amahirwe wakanda hano:

    Rukundo ashaka guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational 2021

    Iradukunda ari gushakisha itike yo kwitabira Mister Supranational 2021 ahagarariye u Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-babiri-bari-guhatanira-kwitabira-mister-supranational-2021

  • Burera: Abo muri santere zegereye umupaka ntibagikora ingendo ndende bajya gushaka ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibicuruzwa byamaze kugurirwa ku ruganda bijyanywe muri Burera kugira ngo abaguzi babibone kuri make
    Ibi ni ibicuruzwa byamaze kugurirwa ku ruganda bijyanywe muri Burera kugira ngo abaguzi babibone kuri make

    Mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, itandatu ni yo ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Ikigo cyitwa Burera Wholesale Traders Ltd cyashinzwe n’abikorera baho, bamaze hafi umwaka umwe batangiye gahunda yo kurangura ibicuruzwa ku giciro cyo ku ruganda, bakabikwirakwiza muri centre z’ubucuruzi zo muri iyo mirenge bihendutse ugereranyije n’ibiciro byo ku yandi masoko.

    Ni ibicuruzwa bigizwe na kawunga, umuceri, isukari, amavuta yo kurya, ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’isuku. Abaturage bavuga ko iyi gahunda iborohereza kubibona bitabahenze.

    Uwitwa Habumugisha Willy wo mu murenge wa Butaro yagize ati: “Kubera guturira umupaka, twakuranye imyumvire y’uko ibintu byose bigurishirizwa mu Buganda biba biri ku giciro cyo hasi. Kuva iyi gahunda yo kutwegereza ibicuruzwa hafi yatangira, twasanze bitandukanye n’uko twabitekerezaga; abantu benshi ntibakirarikira kunyura inzira zitemewe(panya) ngo binjire muri Uganda kubigurirayo, ndetse na babandi batundaga magendu yabyo babyinjiza mu Rwanda bacitse intege, kuko ubu bitwegereye kandi ku giciro gito”.

    Abikorera nibura buri byumweru bibiri, bagurira ibicuruzwa ku nganda zo mu Rwanda bakorana na zo bipima hagati ya toni 70 na toni 90 bigakwirakwizwa mu bacuruzi.

    Munyembaraga Jean de Dieu ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko iyi ari gahunda bazakomeza mu buryo bwaguka, uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.

    Yagize ati: “Kugira ngo bitworohere kwegereza abacuruzi ibicuruzwa mu buryo budasaba gutegereza igihe byabaye ngombwa ko dushyiraho ububiko bikusanyirizwamo bikiva ku ruganda. Hari ubuherereye mu murenge wa Cyanika, Bungwe, hakaba n’ama centre twagiye dushyiraho ububiko buto. Icyo iyi gahunda ifasha abacuruzi ni uko bibageraho bitabasabye kujya kubirangura kure kuko leta na yo iba yadufashije kubona imodoka ibikura muri ubwo bubiko butandukanye bigakwirakwizwa muri za centre z’ubucuruzi. Bigatuma umucuruzi adatakaza igihe cye n’amafaranga y’urugendo, bikamufasha gukora akiteza imbere, na ba baguzi bakabibona bitabahenze kandi bitanabavunnye”.

    Icyakora hari ama Centre yo muri aka Karere yegereye umupaka atuwe cyangwa akorerwamo n’abantu bagikora urugendo rurerure bajya mu yindi mirenge gushaka ibyo bicuruzwa, kuko ho iyo gahunda yo kubibegereza itarahagera.

    Nk’ubu mu tugari twa Kayenzi, Kiringa na Kabaya mu murenge wa Kagogo hari abahitamo guca ubuyobozi mu rihumye, bakanyura inzira za panya urugendo rubatwara iminota iri hagati y’itanu n’icumi gusa ku buryo abo mu bihugu byombi bambukiranya imipaka yaba abaturuka Uganda cyangwa aberekezayo, nyamara ngo ibicuruzwa babyegerejwe hafi yabo byabarinda urwo rujya n’uruza.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/burera-abo-muri-santere-zegereye-umupaka-ntibagikora-ingendo-ndende-bajya-gushaka-ibicuruzwa