Tag: featured

  • Amakimbirane yo mu miryango yagaragajwe nk’intandaro y’igwingira ry’abana – #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari ikibazo gihangayikishije kuko ari intandaro y’ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

    Ati “Ntabwo urugo umugabo n’umugore baraye barwana, abana bazajya kwiga, abo bana nibo usanga bataye ishuri bakajya mu muhanda, nibajya no kwiga baraye mu nduru ntibazafata, nibwo uzasanga abana batitaweho barwaye bwaki, barwaye amavunja, harimo ibintu byinshi by’ibibazo bishamikiye kuri iki kibazo.”

    Umuyobozi w’Ubushinjacyaha mu Ntara y’Iburengerazuba, Rusanganwa Augustin, avuga ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kiganje mu byaha bigaragara muri iyo Ntara, kandi kikaboneka cyane mu bashakanye.

    Yasobanuye ko ikindi gitera ibi bibazo ukutumva neza ireme ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ikoreshwa ry’umutungo, asaba ko mu mashuri hongerwamo isomo ry’indangagaciro.

    Ati “Amashuri yigisha ubumenyi ariko ntabwo yigisha ubwenge. Ubwenge buva mu muryango no mu madini kandi kubera imiterere y’akazi muri iyi minsi, ababyeyi ntibakibona umwanya wo kuba hamwe n’abana babo. Umwanya munini abana bawumara ku mashuri. Amadini nayo asa nk’ayataye inshingano, ahanini yigisha ibitangaza aho kwigisha indangagaciro.”

    Umuyobozi mu Idini ya Islam muri iyo ntara, Sheikh Mugabonake, yavuze ko ari ngombwa ko abagiye gushinga imiryango bigishwa kandi bakaganirizwa.

    Ati “Nasanze abana benshi bagwingira baboneka muri ya miryango ifitanye amakimbirane. Icyo mbona cyakorwa ni uko abagiye gushinga imiryango bajya bigishwa bakanaganirizwa indangagaciro kuko abenshi usanga bajya gushinga imiryango bari bagikeneye kurerwa.”

    Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’iburengerazuba, Kayitesi Dative, asanga gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga ari kimwe mu bibangamira indangagaciro n’imyifatire mbonezabupfura.

    Ati “Amabanga yo mu rugo, mu buriri ntakwiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga”.

    Mu Ntara y’Iburengerazuba, abana 40% bafite ikibazo cy’igwingira. Mu karere ka Ngororero abana bagwingiye ni 50,5% bavuye kuri 59% mu 2015, Nyabihu bakaba 49,5%, Rubavu bakaba 42%, naho Rutsiro bakaba 44,4%.

    Mu Karere ka Nyamasheke abana bagwingiye bariyongere kuko mu 2015 bari 34%, ubu bakaba ari 37,7%.

    Muri Karongi abana bagwingiye baragabanutse bava kuri 49,1% bagera kuri 32,4% mu gihe mu Karere ka Rusizi abana bagwingiye bavuye kuri 34% ubu bageze 30,7%.

    Guverineri Habitegeko François, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari intandaro y’ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda.

    source : https://ift.tt/3J14CAE

  • Nyaruguru: Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bahawe miliyoni 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga bayahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika binyuze mu mushinga ‘Mupaka Shamba Letu’ ugamije gufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

    Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika ku bufatanye na Alert International ku nkunga ya Swedish International Development Cooperation Agency (SIDA) na Cooperation Swisse.

    Koperative yitwa Shirinyota yorora inkoko ikanacuruza ibiribwa nduhurabagenzi yahawe inkunga ya miliyoni 6 Frw naho Koperative Kungahara icuruza amatungo n’ibiyakomokaho yahawe miliyoni 4 Frw.

    Bayahawe nyuma yo kugaragaza imishinga bazakora, bahigika izindi koperative enye bari bahuriye mu marushanwa.

    Kizima Emmanuel uhagarariye Koperative Shirinyota yavuze ko inkunga bahawe igiye kubafasha kwagura ibikorwa bakora.

    Ati “Tugiye kwagura isoko kuko ubusanzwe ntabwo twahazaga iry’imbere mu gihugu, nk’izo nkoko zacu tuzazigira nyinshi cyane cyane ko ari zo tubona abaturage bakunze.”

    Uwimbabazi Laëtitia uhagarariye Koperative Kungahara we yavuze ko bagiye kubaka ibagiro rigezweho.

    Ati “Kubera ko twakoraga ubucuruzi bw’amatungo n’ibiyakomokaho tugiye guhita twubaka ibagiro ryiza kugira ngo tujye tubaga inyama tunazicuruze.”

    Abagize koperative zombi bavuze ko n’ubwo umupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi umaze igihe ufunze, basigaye bacururiza imbere mu gihugu mu rwego rwo kwirinda ko ubucuruzi bwabo buhagarara.

    Padiri Kwitonda Gilbert wari uhagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika, yavuze ko mu Karere ka Nyaruguru batera inkunga abagore 100 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abagabo babo 60.

    Ati “Icya mbere tubigisha ni ukubana mu mahoro mu ngo zabo, ayo mahoro akazasakara aho batuye, hanyuma nyuma umupaka wafungurwa bakayasangiza n’abo hakurya.”

    Yavuze ko babatoza no gukorera mu makoperative ndetse no gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo ibikorwa byabo byaguke.

    Yakomeje avuga ko ikindi babigisha ari ukwirinda amakimbirane kuko yari yaratangiya kugaragara mu ngo zabo.

    Yagize ati “Twahereye ku bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, hagaragaraga amakimbirane mu ngo zabo kubera ko abagore babaga bagiye bakirirwa muri ubwo bucuruzi, hanyuma bataha abagabo babo bagakeka ko bari bagiye mu bindi bikabyara amakimbirane. Kugira ngo turandure ayo makimbirane byasabye ko tubashyira hamwe tukabigisha.”

    Yavuze ko bigoye kwigisha umuntu kubaho nta makimbirane akennye, yemeza ko ariyo mpamvu babafasha mu iterambere babatoza gukunda umurimo kandi bakabatera n’inkunga.

    Munyampenda Damien ukuriye umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza nk’uko babigaragaje mu mishinga yabo, abizeza ko bazababa hafi.

    Ati “Icya mbere tubasaba ni uko abakwiye gukoresha amafaranga twabahaye icyo bayateganyirije, ikindi akabaha ubushobozi bwo gukora ubucuruzi bukozwe mu mahoro bukarushaho kubabyarira ubuvandimwe aho kugira ngo buteze urwango ahati yabo.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyaruguru, Bucyana Pierre, yashimiye umushinga watanze iyo nkunga avuga ko ari igikorwa kigamije gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Mu Rwanda hose uwo mushinga ukorana n’abagore 400 kuko ukorera ku mipaka ya Akanyaru, Rubavu, Rusizi na Bugarama aho buri hamwe ukorana n’abagore 100.

    Abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka w’Akanyaru batewe inkunga ya miliyoni 10 Frw

    Koperative yitwa Shirinyota yorora inkoko ikanacuruza ibiribwa nduhurabagenzi yahawe inkunga ya miliyoni 6 Frw

    Koperative Kungahara icuruza amatungo n’ibiyakomokaho yahawe miliyoni 4 Frw

    Munyampenda Damien ukuriye umushinga Mupaka Shamba Letu, ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi yasabye abahawe inkunga kuyikoresha neza

    source : https://ift.tt/3GU06lE

  • Kayonza: Abangavu basaga 80 babyaye bafashijwe gutangira imishinga iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ibi batangiye kubikora nyuma y’amahugurwa y’umwaka umwe bahawe na Women for Women agamije kubigisha imyuga irimo uw’ubudozi bw’inkweto, amasakoshi n’imikandara bikoze mu ruhu, kudoda imyenda n’ibindi, bose bakaba banahawe imashini zizabafasha mu kazi kabo.

    Bamwe muri aba bakobwa babyaye imburagihe bavuze ko bishimiye imyuga bigishijwe bavuga ko bigeye kubafasha mu kwiteza imbere bikanabarinda kongera gushukwa.

    Mukamana Jeanette wize gukora inkweto, imikanda n’amasakoshi bikozwe mu ruhu, yavuze ko agiye kwifashisha uyu mwuga mu bikorwa bimuteza imbere.

    Ati “Ngiye guteza umuryango wanjye imbere hamwe n’umwana wanjye, mbere wasangaga nirirwa mu rugo nta kazi kuburyo byakorohera n’undi muhungu kunshuka ariko ubu mbonye aho nzajya nirirwa nshakisha icyanteza imbere.”

    Ufitamahoro Anitha we yavuze ko uretse gukora inkweto yanamenye gukora amasakoshi akoze mu ruhu ndetse n’imikandara byose bikaba bigiye kumufasha mu kwiteza imbere akabona amafaranga yo kwishyurira umwana we ishuri.

    Ati “Gukora inkweto bigiye kumfasha kwiteza imbere njye n’umuryango wanjye, ubu uretse gukora inkweto nzi no gukora imikandara, ndifuza kuzashinga ahantu nzajya nzikorera kuburyo hamenyekana cyane kandi zabigeraho.”

    Uwimpuhwe Jeovanis watewe inda afite imyaka 18 we yavuze ko yize kudoda kandi ngo yanatangiye kubibyaza umusaruro.

    Ati “Ubu natangiye kudoda imyenda y’abanyeshuri nk’imipira n’iyindi, ubu naguze amatungo magufi natangiye umushinga wo kuyorora kugira ngo azangirire umumaro mu minsi iri imbere.”

    Uwimpuhwe yavuze ko nyuma yo kwigishwa kudoda kuri ubu ubuzima buri kugenda neza bitandukanye na mbere aho yaburaga amafaranga yo kwishyurira umwana we ubwisungane mu kwivuza ndetse no kumugurira imyenda.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, yasabye aba bakobwa kwigirira icyizere amahirwe babonye yo kwiga imyuga bakayakoresha neza.

    Ati “Turabasaba kugira ikinyabupfura mu byo bagiye gukora byose bahatane ku isoko ry’umurimo kandi bakoreshe neza amahirwe babonye.”

    Kuri ubu mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 280 batewe inda muri uyu mwaka, ubuyobozi bukaba buvuga ko buri gushakisha ababateye inda kugira ngo babikurikiranweho.

    Abangavu babyaye batangiye imishinga iciriritse irimo no gukora inkweto

    source : https://ift.tt/3qg4ZyW

  • Umukirisitu utazikingiza ntazaza muri Misa kuri Noheli -Musenyeri Hakizimana Célestin – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye IGIHE nyuma y’uko hari bamwe mu baturage banga kwikingiza bitwaje imyemerere n’ubuhanuzi bakavuga ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rukomoka kwa Satani cyangwa abarukoze hari ibindi bintu bibi bagamije kugirira ikiremwamuntu.

    Diyoseze ya Gikongoro ayoboye igizwe n’Akarere ka Nyamagabe, igice kimwe cy’uturere twa Nyaruguru, Nyanza na Huye.

    Musenyeri Hakizimana yagize ati “Ibyo kwikingiza tubikangurira abantu dufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere kuko inkingo ziza bwa mbere Musenyeri na Meya twagiye kwikingiza dutanga urugero, no ku rukingo rwa kabiri ni ko twabigenje kandi tukabibwira n’abapadiri n’abakirisitu.”

    Yakomeje avuga ko batanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bagiye mu misa bakingirwe mu buryo bworoshye.

    Ati “Twatanze n’ishuri ryegereye Kiliziya kugira ngo abantu bahakingirirwe ndetse baduha n’itangazo turitanga mu Kiliziya kugira ngo abantu nibava mu misa bajye kwikingiza aho ngaho.”

    Musenyeri Hakizimana yavuze ko hari n’Abapadiri banze kwikingiza bigera aho babafatira ibyemezo.

    Ati “Mbere wabonaga bafite ubwoba bwo kwikingiza n’Abapadiri bangaga kwikingiza rwose, ariko ndababwira ngo utazikingiza ntazasoma Misa, kandi umukuriyeho misa nta kindi aba asigaranye, bahise bajya kwikingiza.”

    Yavuze ko bateganya gukora inama n’Abapadiri kuri iki Cyumweru no ku wa Mbere kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo guhashya icyorezo cya Covid-19 bashishikariza abakirisitu kwikingiza hakiri kare.

    Ati “Hanyuma vuba aha tuzakora inama n’Abapadiri yo kurushaho kubikangurira abakirisitu no kugira ngo dushyireho agashya muri Gikongoro. Numva dushaka ko umuntu azajya aza mu misa azajya atwereka ko yikingije, utazikingiza tuzamubwira ko kuri Noheli atazaza mu Misa kandi tuzabigeraho.”

    Hari bamwe mu baturage bo muri Diyoseze ya Gikongoro babwiye IGIHE ko hari amakuru bagiye bumva avuga nabi urukingo rwa Covid-19 batinya kwikingiza.

    Mukantwari Agnes wo mu Karere ka Nyaruguru ati “Abantu baravugaga ngo urushinge urwiteje arapfa, abandi bakavuga ibihuha bitandukanye ku buryo nanjye natinye kwikingiza. Gusa ubuyobozi bwaratwigishije ndetse no mu rusengero batugira inama noneho turemera turikingiza kandi ntacyo twabaye. Naho ubundi twari twabanje kugira ubwoba.”

    Musenyeri Hakizimana yabibukije ko kwikingiza birinda abantu icyorezo cya Covid-19 kandi udashaka kwirinda atagomba kwanduza abandi, agira inama abaturage ko bakwiye kumvira abayobozi kuko bugamije ineza yabo.

    Musenyeri Hakizimana yavuze ko bashyize imbaraga mu gukangurira abakirisitu kwikingiza icyorezo cya Covid 19 kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze

    Musenyeri Hakizimana asaba abakirisitu kwitabira kwikingiza kuko urukingo rufasha mu guhangana na Covid 19

    Abapadiri bari banze kwikingiza muri Diyosezi ya Gikongoro bagiriwe inama bahindura imyumvire

    Umukirisitu utazakingiza ashobora kutazemererwa kujya mu misa kuri Noheli

    Kuri za Kiliziya, nta bantu bari bamerewe kugendagenda hanze nk’uko mbere byabaga bimeze

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3qbQV9o

  • #COVID19: Abantu 153 banduye babonetse mu bipimo 19,327 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,344.

    Imibare y’abagaragaraho COVID-19 mu Rwanda bigaragara ko ikomeje kuzamuka, dore ko mbere yaho ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021 mu Rwanda hari habonetse abanduye Covid-19 bashya 142 mu bipimo 12,246.

    Ni mu gihe ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 mu Rwanda hari habonetse abanduye Covid-19 bashya 125 mu bipimo 9,816.

    source : https://ift.tt/3yBhxoh

  • Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yashimiye Polisi uko isohoza imirimo ishinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yari muri iyi nama, Minisitiri Gasana yavuze ko iyi nama nkuru ya Polisi ari umwanya mwiza wo kuganira no gutanga umurongo ku ngingo z’ingenzi zirebana n’umutekano w’Igihugu.

    Yagize ati “Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yantumiye muri iyi nama nkuru yayo nyuma y’iminsi micye mpahwe inshingano zo kuba Minisitiri w’umutekano. Inama nkuru ya Polisi ni umwanya mwiza wo kuganira ku bintu by ‘ingenzi bijyanye n’umutekano kandi tukabiha umurongo.”

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana

    Yakomeje avuga ko akazi Polisi ikora gasaba imbaraga, umuhate n’ubushobozi. Yavuze ko Polisi igira uruhare mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, avuga ko bishimishije kandi ari byo byari biyitezweho mu gufasha abaturage.

    Minisitiri Gasana yagaragaje ko imiryango itandukanye ishyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu bihugu bitekanye.

    Yagize ati “Imiryango mpuzamahanga ishyira u Rwanda mu myanya myiza ku Isi mu bihugu bifite umutekano. Byose ni ku bikorwa byiza mugenda mugeraho kandi bishimisha abaturarwanda.”

    Yakomeje ashima uruhare rwa Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, abasaba gukomeza uwo muhate.

    Minisitiri Gasana yasezeranyije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi izo ari zo zose.

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Dan Munyuza

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagaragaje ko hashyizweho ingamba mu gukomeza kubumbatira umutekano, anavuga ko inama nkuru ya Polisi ari umwanya mwiza wo gusuzuma no gusesengura ibintu bitandukanye bigamije kwimakaza umutekano cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

    Yagize ati “Polisi ntizigera itezuka ku kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu gihugu ndetse n’andi mabwiriza aba yashyizweho. Mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bacu, twakoranye kandi turacyakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu bikorwa bitandukanye mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Kandi ibyo bikorwa bizakomeza ntibizigera bihagarara.”

    IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu ku gufasha Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka no kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo. Yavuze ko Polisi izakora ibishoboka byose mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko no gukumira ibyaha.

    Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko iyi nama nkuru ya Polisi yitabiriwe n’abapolisi 210 harimo abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye, abayobozi ba Polisi mu Ntara no mu turere, hari kandi ba ofisiye bato n’abandi bari bahagarariye abapolisi bato.

    source : https://ift.tt/3p5tO0N

  • Abahanzi nyarwanda bemeza ko guhangana na Covid-19 ari urugamba rubareba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Andy Bumuntu na Peace Jolis bemeza ko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Covid-19
    Andy Bumuntu na Peace Jolis bemeza ko abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhangana na Covid-19

    Abahahanzi bavuga ko aho bagiye bagera bashishikarizaga abantu kwirinda Covid-19, abaturage bagiye babafatiraho urugero kimwe n’uko abagiye bakurikira indirimbo zitandukanye babashije kuzibonera ku mbuga nkoranyambaga, aho bumvaga ubutumwa bubasaba kwirinda Covid-19.

    Mu kiganiro cya Master Card Foundation ifatanyamo n’abahanzi kwirinda Covid-19 cyatambutse kuri KT Radio, umuhanzi Andy Bumuntu avuga ko n’ubwo hari bamwe mu bahanzi bagiye bafatwa batakurikije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, byashoboraga gukoma mu nkokora gahunda zo gushishikariza abaturage kwirinda icyo cyorezo, ariko bitatumye ubutumwa butumvikana ku babikoze neza.

    Agira ati “Twese twasabwaga kuba intangarugero tugatanga ubutumwa natwe tubasha kubahiriza ariko ababirenzeho baganiriye n’izengo zibishinzwe, ariko hari n’ababikoze neza kandi ubutumwa buratambuka ku buryo byari bihagije kumva abo beza kurusha ababyitwayemo nabi”.

    Ku kijyanye no kuba hari ubwandu bushya bwa Covid-19 yihinduranya ya Omicron, Andy Bumuntu avuga ko abantu bakwiye kwitwararika muri iki gihe cy’iminsi mikuru y’impera z’umwaka bakarangiza umwaka neza no gutangira undi ibintu bidasubiye inyuma”.

    Agira ati “Ni ugukomeza gukaza ingamba ku buryo ibintu bizamera neza abantu bagasubira hamwe dukumbuye, ni byo byarushaho kudufasha”.

    Andy Bumuntu
    Andy Bumuntu

    Umuhanzi Peace Jolis ukunze kuririmba indirimbo zishimisha abana avuga ko muri Covid-19 indirimbo ze zatumye abana bumva ku buryo bworoshye akamaro ko gukaraba intoki, kuko ari bumwe mu buryo bukomeye bwafashije kurwanya ubwandu bwa Covid-19.

    Agira ati “Kwirinda ni ibintu buri wese akwiye kumva bitanamusabye kumva radio igihe cyose ukunda umuryango wawe ni byiza ko ubarinda, abantu bagerageze banafate urukingo rushimangira kuko ubu ntibyoroshye guhuriza abantu hamwe, ibintu tubigire ibyacu kuko kwirinda si ibya Leta”.

    Ku kijyanye no kuba abahanzi bakora za video ugasanga batambaye udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ubwandu bwa Covid-19, Andy Bumuntu avuga ko abagaragaye barenze ku mabwiriza bagiye bakurikiranwa bakanabihanirwa n’inzego zibishinzwe.

    Peace Jolis avuga ko kuri iyo ngingo abantu bakunze gukorana video bagombaga kuba bipimishije Covid-19, naho abagiye bafatwa ngo byaterwaga rimwe na rimwe n’imiterere y’igihangano ku buryo warenga ku mabwiriza kandi ababiguyemo bigishijwe impamvu icyorezo kigomba kwirindwa.

    Peace Jolis
    Peace Jolis

    Abakunzi b’abahanzi Nyarwanda bagaragaza ko bafite inyota yo kwegerwa kugira ngo bafatanyirize hamwe kurwanya Covid-19, abahanzi na bo bakizeza ko bashishikajwe no kubona intsinzi kuri icyo cyorezo ku buryo abantu babaho mu gihugu kitagira Coid-19, kandi birashoboka igihe abantu bakomeza guhana amakuru azira kudohoka ku kwirinda.

    source : https://ift.tt/3sepoXp

  • Ivumburamatsiko ku ibanga ryihishe mu gushyingirana kabiri k’umuryango wa Habyarimana n’uwa Kabuga – #rwanda #RwOT

    Nubwo bidakunze kubaho, ibi byagaragaye mu muryango wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda n’uw’umunyemari, Félicien Kabuga ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuhungu wa Habyarimana witwa Jean‐Pierre Habyarimana yarongoye umukobwa w’uyu munyemari witwa Bernadette Uwamariya, nyuma y’aho undi mukobwa wa Kabuga witwa Françoise Mukanziza arongorwa n’umuhungu wa Habyarimana witwa Léon Habyarimana.

    Hari abakeka ko kuba iyi miryango ibiri yarashyingiranye ubugira kabiri byaba byaraturutse ku bucuti busanzwe, ariko si ko bimeze kuko uhereye no mu bwana bw’aba bagabo bombi ntaho bari baziranye.

    Kugira ngo wumve neza umubano w’aba bagabo bombi birasaba ko duca mu mateka avunaguye ya buri umwe. Juvénal Habyarimana yabonye izuba ku wa 8 Werurwe 1937, avukira muri komine Rambura ho muri Gisenyi. Se yari Jean‐Baptiste Ntibazirikana, umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika nyina akaba Suzanne Nyirazuba.

    Ku rundi ruhande Kabuga we yavukiye mu yahoze ari Komine Mukarange, Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru mu 1935.

    Nyuma y’aya mateka igirukiraho ni ukwibaza uburyo aba bagabo bavukiye mu bice bitandukanye baje kuba inshuti magara kugeza n’aho Kabuga ashyigikira umugambi wa Jenoside wateguwe na Leta ya Habyarimana wari waramushyingiye abakobwa babiri.

    Kabuga yateye inkunga politiki mbi y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Yabaye Perezida wa Komite y’agateganyo yiswe Fonds de Défense Nationale (FDN), anaba Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM yamamaje umugambi wo kurimbura abatutsi mu 1994.

    Zimwe mu ngero zibigaragaza ni uko, Kabuga, ari umwe bantu, bashyizeho Ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira mu rwego rw’imari n’ibikoresho ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

    Byagizwemo uruhare n’umugore wa Habyarimana

    Abakurikiraniye hafi ubutegetsi bwa Habyarimana bavuga ko ibyakorwaga byose byagirwagamo uruhare n’umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana.

    Agathe Kanziga yarushijeho kwigaragaza cyane muri Repubulika ya kabiri ubwo umugabo we yari amaze guhirika Kayibanda, umuryango we awinjiza mu nda y’ingoma bashinga ‘Akazu’ kaje kuba inzira yo kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu, kwikiza abashakaga kwitambika imigambi y’ubutegetsi no gutegura umugambi wa Jenoside.

    Muri uku gushinga akazu, Agathe Kanziga yari akeneye abantu bafite amafaranga bazajya batera inkunga ubucuruzi bwabo. Uku niko Agathe Kanziga yaje guhura na Kabuga. Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba bombi bahujwe na Joseph Nzirorera wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

    Umwe mu bazi neza amateka y’umuryango wa Habyarimana n’uwa Kabuga waganiriye na IGIHE, yavuze ko umugore wa Habyarimana yahuye na Kabuga ataraba umucuruzi ukomeye cyane.

    Ati “Kabuga yari umucuruzi usanzwe nk’abandi bose ariko biza kugaragara ko Agathe Habyarimana ari kubaka akazu, agakenera rero abantu b’abacuruzi bazajya babona amasoko ya Leta. Kabuga yari aziranye na Nzirorera wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, niwe wamugejeje ku mugore wa Habyarimana.”

    Bakimara kumenyana, umugore wa Habyarimana ngo yatangiye kujya aha Kabuga amasoko yose ya Leta. Ibi yabikoraga afatanyije na Colonel Elie Sagatwa wari musaza we.

    Ati “Kabuga yazamutse kuko bamuhaga amasoko yose, urumva ko ufite amasoko ya Leta ntabwo uriha imisoro na we rero yamenya ko umugore wa Habyarimana akeneye amafaranga yihutirwa, akabwira Kabuga akayamuha.”

    Mu masoko Kabuga yagiye ahabwa harimo ajyanye no kugemurira abasirikare ibyo kurya, kuva ku cyayi cya mu gitondo kugeze ku ifunguro rya nijoro. Kabuga kandi yahawe isoko ryo kugurira abasirikare imyambaro n’inkweto.

    Uretse aya masoko mu bijyanye n’igisirikare, Kabuga abifashijwemo n’umugore wa Habyarimana yagiye ahabwa n’andi masoko arimo ayo kugura ibyuma byakoreshwaga na Electrogaz mu kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.

    Imvano yo gushyingirana ubugira kabiri

    Nyuma yo kubona ko Kabuga ari kugenda arushaho gutera imbere, umugore wa Habyarimana yashatse uburyo yarushaho kumwiyegereza kugira ngo azanabafashe gusohoza umugambi wa jenoside wari urimo utegurwa na Akazu.

    Agathe Habyarimana abigiriwemo inama na basaza be, yeretswe ko nta buryo ibi yabigeraho atari ugushyingira abahungu be abakobwa ba Kabuga.

    Uyu mutangamakuru yakomeje agira ati “Kabuga yabaye umukire ukomeye cyane, kugira ngo Agathe Habyarimana amwiyegereze, abahungu ba Kabuga barongora abakobwa ba Habyarimana.”

    Ubukwe bwa Jean‐Pierre Habyarimana na Bernadette Uwamariya, ababubonye bavuga ko ari bumwe mu bw’igitangaza bwigeze buba mu Rwanda. Bwabereye mu Mujyi wa Kigali bwitabirwa n’abantu bakomeye barimo n’umuryango w’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, n’uwa Zaïre, Mobutu Sese Seko.

    Boniface Rucagu yigeze kuvuga ko mbere y’uko umuhungu wa Habyarimana arongora umukobwa wa Kabuga, uyu mugabo yari umucuruzi usanzwe.

    Ati “Mbere umuhungu wa Habyarimana ataraza gusaba umukobwa wa Kabuga, muri iki gihugu abantu beza abantu bavugaga b’intama z’Imana bavugaga Kabuga. Yari umucuruzi ufite amafaranga ucisha make kandi wiyoroshya. Ibintu byahindutse aho ashyingiriye kwa Habyarimana, nibwo yatangiye kujya mu mabanga y’Akazu, aninjira muri politike.”

    Yavuze ko uku gushyingirana kwatumye imiryango yombi irushaho gushyigikirana ndetse Kabuga yinjizwa mu mugambi wa Jenoside atangira no kwerekwa uko azawutera inkunga.

    Ati “Igihe bakeneye gutera inkunga Interahamwe Kabuga niwe watanze amafaranga, bashatse gushinga RTLM Kabuga niwe watanze amafaranga.”

    Yamaze umwaka acumbikiye Agathe

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Agathe Habyarimana yahungiye mu Bufaransa, ariko amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko yagiye akomeza kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye birimo Gabon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ubwo hatangiraga intambara yo guhirika Mobutu ku butegetsi, Agathe Habyarimana wari muri Congo yahise ahungira muri Kenya, aho bivugwa ko Kabuga yabaye igihe kinini.

    Avuga kuri ibi, uyu mutangamakuru yagize ati “Kiriya gihe cya Kabila atera Congo yagize ubwoba ajya kuba muri Kenya, Kabuga niwe wamwakiriye amuha inzu yo kubamo. Ni we wamuhaye ibikenewe byose amutunga umwaka wose, kandi bari bafitanye icyo gihango cyo kuba abana bararongoranye, Kabuga yari azi ko uriya mugore ariwe wamukijije.”

    Yakomeje avuga ko no mu gihe Agatha Habyarimana yari amaze kujya i Burayi yakomeje kujya yohererezwa amafaranga na Kabuga.

    Nubwo umugambi wo kongera gushyingirana nawo wari waratangiye gutegurwa mbere ya 1994 waje kugerwaho mu 1995 maze Françoise Mukanziza, undi mukobwa wa Kabuga arongorwa na Léon Habyarimana. Ubukwe bwabo bubera muri Kenya.

    Bernadette Uwamariya, umukobwa wa Kabuga ubwo yasohokaga mu rubanza rwa se i Paris

    Umuhungu wa Habyarimana witwa Léon Habyarimana yashyingiranywe na Françoise Mukanziza, umukobwa wa Kabuga

    Abana babiri ba Habyarimana bashatse mu muryango wa Kabuga

    Kabuga yari yarubatse ubushuti bukomeye hagati ye n’umuryango wa Habyarimana kubera amafaranga yari umukire

    source : https://ift.tt/31ZDqB6