Tag: featured

  • Polisi yerekanye abantu 13 barimo “ibyamamare” barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bafashwe ndetse beretswe itangazamakuru ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru harimo umu-blogger, hari kandi n’umuhanga mu bya Sinema ndetse n’abandi 11, bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bahurira mu ikoraniro ritemewe.

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 16 Mutarama 2021, bafatiwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahagana saa Tanu z’ijoro.

    Polisi yamenye amakuru ko mu rugo rw’umwe muri bo hateraniye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, icyo gihe basanzwe bari gusangira agatama.

    Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage, Polisi yihutiye kujya muri urwo rugo ariko ihageze ushinzwe umutekano waho abanza kwanga gukingura.

    Umwe mu bari bashinzwe gucunga umutekano w’urwo rugo usanzwe ukora muri kimwe mu kigo gishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibintu, yabwiye itangazamakuru ko yanze gukingurira abapolisi kuko ariyo mabwiriza yari yahawe.

    Ati “Polisi yaje mu rwego rwo gucunga umutekano igera aho nkorera, isanga hari urusaku rw’abari bari mu rugo banywa inzoga. Bavugaga y’uko bari baje kubayagira, noneho baje barakomanga sinakingura kuko nari mfite amabwiriza y’uko ntemerewe gukingura, ko uje wese abanza kubwira umukoresha wanjye bakabanza kuvugana.”

    Uyu muzamu yemera ko yanze gufungurira polisi yakurikiranaga abo bantu barenze ku mabwiriza, akanabyicuza.

    Nyiri urugo aba bantu bafatiwemo we yavuze ko batarenze ku mabwiriza kuko ‘twari icyenda n’abaturanyi banjye bane. Bari baje kuntabara nk’uwagize ibyago.’’

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bafashwe bakoze amakoraniro atemewe birengagije ko bibujijwe.

    Yaburiye abantu bakora amakoraniro atemewe bibwira ko ijisho ritabariho ko batazabura gufatwa, abasaba kureka gucungana n’inzego z’umutekano.

    CP Kabera yavuze ko kuba uwari ushinzwe umutekano yanze gukingurira inzego z’umutekano ari icyaha gihanirwa.

    Ati “Biramutse bigaragaye ko ariko byagenze, iperereza rikabihamya bakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi, bakaba bafungwa amezi atandatu kugera ku gifungo cy’umwaka.’’

    CP Kabera yashimiye Abanyarwanda batanga amakuru abasaba gukomeza kujya babikora.

    Abaturage bafashwe bahise bategekwa kwipimisha Coronavirus kugira ngo harebwe niba nta waba yaranduye, akaba yananduza bagenzi be. Ndetse hagakorwa iperereza ku cyaha cyo kwigomeka ku nzego za leta ziri mu kazi.

    Polisi yerekanye abantu 13 barimo ibyamamare barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-abantu-13-barimo-ibyamamare-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya

  • Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yishwe na Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Majyambere yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

    Amakuru IGIHE yamenya ni uko nyakwigendera yari amaze iminsi ari gukurikiranwa n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, ahasanzwe havurirwa abarwayi ba Coronavirus.

    Pasiteri Majyambere Joseph yamenyekanye cyane ubwo yavaga muri ADEPR. Mu buhamya bwe yavugaga ko yatotejwe, agakubitwa agafungwa inshuro nyinshi hagatangwa n’amafaranga ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku ifunguro ryera.

    Mu 2001 nibwo ngo Itorero ADEPR, ryasabye abapasiteri gusinyira ko bashaka impinduka mu bijyanye n’uburyo batangaga ifunguro ryera/igaburo cyangwa se guhazwa ku Bakirisitu Gatolika.

    Icyo gihe Pasiteri Majyambere Joseph n’abandi bapasiteri babwiwe impamvu zitandukanye bagomba guhindura uburyo bajyaga ku ifunguro ryera zirimo kuba iri torero riri kugenda ritera imbere ari nako rizamo abantu basobanutse (bajijutse) badashaka gusangira n’abaciriritse ku gikombe, kuba hari indwara zandurira mu gusangirira n’izindi mpamvu zitandukanye.

    Aba bapasiteri ntibabyemeye maze bayobowe na Pasiteri Majyambere, bakora icyitwa ‘kwicomokora’ ni ukuvuga kwitandukanya na ADEPR, bashinga itorero ryabo. Ibi ariko ntibyabujije abasigaye muri ADEPR gukoresha udukombe twinshi ku igaburo.

    Abayoboraga ADEPR ntibashimishijwe n’icyemezo cye kuko babonaga ko agiye kubatwara abayoboke dore ko icyo gihe asohoka, abakirisitu basaga 3000 muri iryo torero mu Mujyi wa Kigali bamugannye.

    Pasiteri Majyambere hari igihe yafunzwe umwaka n’igice muri Gereza ya Nyarugenge [1930], azira ko yitandukanyije na ADEPR, akaza kugirwa umwere kuko basanze ibyo yashinjwaga nta kuri kurimo.

    Itorero Umuriro wa Pantekote rigizwe n’abasaga ibihumbi 10 biganjemo abitandukanyije na ADEPR. Icyicaro cyaryo kiri i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite Ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-majyambere-joseph-wayoboraga-itorero-umuriro-wa-pantekote-yishwe-na

  • Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Mineduc yashyize hanze kuri iki Cyumweru yavuze ko iki cyemezo kireba amashuri ya Leta y’ayigenga kandi kikazatangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Ni icyemezo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Uyu mwanzuro ukaba wafashwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

    Mu itangazo ryayo yagize iti “Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”

    Yavuze ko kandi “amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

    Ibi byemezo bishya bizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze kugenzurwa uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze.

    Minisiteri y’Uburezi yafashe iki cyemezo mu gihe mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 7 Mutarama yari yatangaje ko amashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza azafungura ku wa 18 Mutarama 2021 kubera ko ariyo yari asigaye atarakomorerwa.

    Yagize ati “Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni ku wa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

    Icyo gihe Minisitiri Dr Uwamariya yari yateguje ko umwanzuro uzarushaho gusesengurwa bijyanye n’uko COVID-19 izaba ihagaze ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    Amashuri yo muri Kigali yongeye gufungwa nyuma y’igihe kitageze ku mezi atatu yari amaze akomorewe kimwe n’andi yose yo mu gihugu.

    Nyuma y’amezi asaga arindwi amashuri yari amaze afunze kubera COVID-19, mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe umwanzuro wo kongera gusubukura amasomo.

    Ku ikubitiro, ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

    Icyorezo cya COVID-19 kiragenda kirushaho gufata indi ntera mu Rwanda cyane cyane muri Kigali, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa Mbere tariki 11 kugeza ku wa 16 Mutarama 2021 muri uyu mujyi gusa hapfuye abantu 17, handura abandi 680.

    Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, rimenyesha abafatanyabikorwa bose ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi, cyane cyane mu Mujyi wa #Kigali pic.twitter.com/v7LhZdmgDd

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) January 17, 2021


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-y-incuke-abanza-n-ayisumbuye-yo-muri-kigali-yafunzwe

  • Umutwaro w’amadeni yabaye menshi bitewe na COVID-19, kimwe mu bishyize ibihugu byo mu karere mu rungabangabo – #rwanda #RwOT

    Bitewe n’ingaruka icyorezo cyagize ku bukungu bw’ibihugu cyane ibyo mu Karere, byatumye ingano y’amadeni byafataga yiyongera cyane, aho arenga 50% mu yakoreshejwe n’ibihugu ari ayavuye mu madeni, ibi bikaba bituma bigoranye kuba byabona andi madeni n’inkunga y’amafaranga mu 2021.

    Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko ibihugu byo mu Karere bigikeneye amafaranga menshi bitewe n’uko icyorezo gikomeje kwiyongera, bikaba bikigoranye ko ibikorwa byinshi by’ubukungu byinjiriza ibihugu byakongera gukora ku kigero cyuzuye.

    Kuba ubukungu bw’Isi butarasubira ku murongo byatumye ubuhahirane mpuzamahanga busubira inyuma, kuri ubu ibihugu bisigaranye gusa amahirwe yo gutegereza inkunga zava mu bigo mpuzamahanga bimwe na bimwe, birimo IMF, Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Afreximbank kugira ngo haboneke ubufasha bwihutirwa.

    Ibihugu byinshi byo mu Karere bikomeje gusaba ibihugu bikize kubyorohereza imyishyurire y’inguzanyo bibibereyemo, mu gihe bigikomeje no gushakisha ahakurwa andi mafaranga yo kubifasha gukomeza guhangana n’icyorezo n’ingaruka zacyo ku bukungu.

    Kugeza ubu IMF imaze gutanga agera kuri miliyari 16 $, yo gufasha mu buryo bwihutirwa ibihugu 34 byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, ndetse inoroshya uburyo bwo kwishyura imyenda, iherutse kandi gutangaza ko izakomeza guha ibihugu byinshi ubufasha bw’amafaranga yo kubifasha gusohoka muri ibi bihe bitoroshye.

    IMF yabwiye The East African iti “Ibihugu bimwe biri gusaba icyiciro cya kabiri cy’ubufasha bwihutirwa, naho ibindi bisaba ko haba ibiganiro byo gusubukura amasezerano yari asanzweho yo guhabwa inkunga. Tuzakomeza gukorana n’ibihugu byose binyamuryango, tubifasha mu gukomeza guhangana n’icyorezo ndetse no kwigobotora ingaruka zatewe nacyo.”

    Mu gihe icyorezo gikomeje kwiyongera cyane mu bihugu byo mu Karere, aho bikeneye amafaranga yo kugura ibikoresho byinshi byo gupima icyorezo n’iby’ubwirinzi ku baganga byisumbuyeho, hakenewe kandi n’ubufasha mu kuzahura ibikorwa byadindijwe n’icyorezo.

    Amafaranga Akarere gakeneye ajyanye n’ibyo bikorwa byo guhangana n’icyorezo harimo no kugura inkingo n’ibindi, ni arenga miliyari 100 $, mu gihe hafi y’ibihugu byose bimaze kuguza no gukoresha impuzandengo y’arenga miliyoni 100 $ buri kimwe ugereranyije.

    Imibare yo muri Nzeri 2020, igaragaza ko Sudani ari cyo gihugu cyakoresheje amafaranga menshi mu bikorwa bijyanye n’ubuvuzi mu gihe cya Coronavirus, aho yakoresheje abarirwa muri miliyoni 542 z’amadolari.

    Ni mu gihe Ethiopia ari nayo yibasiwe cyane n’icyorezo muri aka Karere, yakoresheje agera kuri miliyoni 430 $, Kenya ikoresha agera kuri miliyoni 337 $, Uganda miliyoni 81 $, Sudani y’Epfo ikoresha miliyoni 13 $, naho Tanzania ikoresha agera kuri miliyoni 12 $.

    U Rwanda rwo rwakiriye ubufasha bwihutirwa bwo guhangana n’icyorezo bwavuye muri IMF, bugera kuri miliyoni 220 $, yanyujijwe mu Kigega cy’Ingoboka cya IMF.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, mu mwaka ushize yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko igipimo cy’amadeni igihugu cyafashe, cyazamutse kikava ku kigero cyo hasi kikagera ku gipimo kiringaniye, ndetse n’ubukungu bukamanukaho 12% mu gihembwe cya kabiri cya 2020, bitewe n’icyorezo.

    Ibihugu byo mu Karere biri mu rungabangabo, amadeni ni menshi kandi biracyakeneye amafaranga mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutwaro-w-amadeni-yabaye-menshi-bitewe-na-covid-19-kimwe-mu-bishyize-ibihugu

  • Amaze imyaka 20 yirukanywe mu butaka afitiye ibyangombwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ifoto y
    Ifoto y’ibyangombwa by’ubutaka

    Ni ikibazo kimaze imyaka 20 kitarabonerwa igisubizo, aho umuryango wa Sinzatuma wimutse n’aho wari utuye mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Nyamyumba kubera amakimbirane y’umutungo w’ubutaka.

    Iki kibazo cyo kwirukanwa mu butaka bafitiye icyangombwa cyongeye kuba tariki ya 13 Mutarama 2021 aho umuryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricia wohereje abakozi mu mirima guhinga, maze umuryango wa Uzabumwana ukabirukana.

    Iki kibazo Sinzatuma avuga ko cyatangiye mu myaka irenga 20, aho abo bavukana banze ko umubyeyi wabo abaha iminani bigasaba ko ikibazo kijyanwa mu nkiko.

    Agira ati «Ntibaruhisha ari we data, yashatse kuduha iminani mu 1999 ubwo yari ashaje kugira ngo azasige akemuye amakimbirane y’ubutaka yabonaga ari mu bana be. Byabaye ngombwa ko yiyambaza urukiko rw’icyahoze ari Komini Nyamyumba, rwemeza icyo umusaza wacu yari yakoze agabanya abana be ubutaka ku buryo bungana.»

    Sinzatuma avuga ko urukiko rumaze kurangiza urubanza, haje umuhesha w’inkiko buri wese yerekwa ubutaka bwe, kandi ntihagira ujuririra imyanzuro y’urukiko.

    Icyakora n’ubwo iminani yatanzwe, ngo mu mwaka wa 2001 umwuzukuru wa Ntibarusha witwa Uzabumwana yatangiye kwikubira ubutaka buri ahitwa Tanganyika ndetse yirukana abandi babufiteho uburenganzira.

    Agira ati, « Muri 2001 nibwo twagiye guhinga mu murima twari duhuriyeho turi abana bane ba data, naho Uzabumwana akaba umwuzukuru wa data awutwirukanamo ashaka kudutema mpungisha umuryango wanjye, naretse amakimbirane mbanza kubanza gushakira aho umuryango wanjye uba, ariko umwaka ushize umugore wanjye n’abakozi bagarutse guhinga wa murima arabirukankana nabwo biba ibibazo. »

    Iki kibazo cy’amakimbirane y’ubutaka muri uyu muryango cyemezwa n’abaturanyi ndetse bakavuga ko bishobora kuzatera impfu nihatagira igikorwa ngo iki kibazo kirangizwe.

    Nizeyimana Ibrahim ni umuvandimwe wa Uzabumwana. Nizeyimana avuga ko nubwo avukana n’uteza ayo makimbirane atayashyigikiye.

    Ati «Ikibazo aho kiri ni uko urubanza rukiba mu 1999 ni we wari uhagarariye umuryango wa data ntiyigeze ajuririra icyemezo cy’urukiko, ubutaka bwandikwa ntiyatambamiye uyu mwanzuro, kuko n’ubu nubwo abuza abantu guhinga ubutaka, ntafite ibyangombwa by’ubutaka bwose ahubwo afite ibyangombwa by’agace kamwe ahubwo icyo akangisha ni urugomo. Icyo nasaba ubuyobozi ni ukujya mu kibazo, ukwiriye ubutaka akabuhabwa kuko ejo bishobora gutera impfu. »

    Uretse abaturage bavuga ko amakimbirane y’ubutaka ahamaze igihe kitari gito ndetse byaviriyemo Uzabumwana gufungwa ariko agafungurwa agakomeza kwirukana abavandimwe mu butaka, umuyobozi w’umudugudu witwa Ndangamira Alex avuga ko iki kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku butaka kihamaze igihe.

    Ati «Abantu iyo basangiye ubutaka buri wese agaragaza ibyangombwa bigaragaza ko ubutaka ari ubwe. Ubuyobozi bukwiye kugaragaza nyiri ubutaka amakimbirane akarangira kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye, naho twe nk’umudugudu ntiturangiza imanza, ahubwo ibyo dukora ni uguhuza abaturage iyo byanze inkiko zigomba kubakemurira ibibazo. »

    Kigali Today yagerageje kuvugana na Uzabumwana ariko ntibyakunda, icyakora ivugana n’umuyobozi w’urwego rwa MAJ mu Karere ka Rubavu avuga ko iki kibazo cy’amakimbirane batari bakizi ariko ko bagiye kugikurikirana bakareba nyiri ubutaka akabuhabwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/amaze-imyaka-20-yirukanywe-mu-butaka-afitiye-ibyangombwa

  • Ese ubukire hari umuntu ubugeraho koko? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire
    Hari abatekereza ko umuntu ufite amafaranga menshi aba yarageze ku bukire

    Iyi ni imvugo umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bakunda kuvuga ku muntu, akenshi bari bafite ikintu bahuriyeho cyo mu buzima busanzwe, nko kuvuka mu gace kamwe, kwigana, gusengana, gukorana…Mbese bari bafite ubuzima bufite aho buhuriye cyane, ariko yagira atya agatera imbere mu by’ubukungu ukumva abo bagenzi be bati “Erega kanaka yagezeyo ntabwo akiri mugenzi wacu !”

    Rimwe na rimwe babivuga mu ishusho yo kumunenga wenda bagaragaza ko atagisabana na bo cyangwa atagihura na bo nk’uko byari bimeze mbere, abandi bakabivuga bameze nk’abishimira intambwe mugenzi wabo yagezeho n’ubwo ari bo bake. Bati “Kanaka yagezeyo”

    Aho hantu baba bavuga yageze ni hehe ?

    Ubuzima bwo kuri iyi si ni urugamba umuntu kuva yayigeraho, aba arwana ava ku ntambwe imwe ajya ku yindi. Nyamara n’abageze ku byaba bigaragarira abantu ko yageze aho yagombaga kwiyicarira akadamarara akanyurwa n’ibyo yamaze kugeraho, aba agishakisha na we kugera ku byisumbuyeho. Warangiza wowe ukavuga ngo “kanaka yagezeyo” Aho uba uvuga ni hehe ? Ni nyiri ubwite se uba wakubwiye ngo ubundi ni aha najyaga none narahageze?

    Ku bwanjye mbona nta muntu ukiri muzima ugerayo, kuko urebye neza na we ntaba azi aho ari kujya. Umuntu ararwana cyangwa agashakisha icyisumbuye ku cyo afite kugeza apfuye. Icyakora ni uko ntabizi neza nyuma y’ubu buzima uko biba bimeze, ariko wenda nibaza ko aribwo umuntu yavuga ngo yageze iyo ajya.

    Umuntu wese ukiri muri ubu buzima turimo none aba akiri mu rugendo, na we atazi neza iyo rumuganisha. Mu kinyarwanda baravuze ngo “Bucya bucyana ayandi” barongera bati “iby’ejo bibara ab’ejo” bashaka kugaragaza ko umunsi umuntu aba yizeye ibyawo ari uwo arimo none. Uretse ko na wo akenshi uguhindukana uko wawutangiye ntube ariko uwusoza. None ngo kanaka kuko yaguze imodoka cyangwa yubatse inzu wowe ntabyo ufite ukumva ko yagezeyo!

    Ntawagezeyo kuko twese turi mu rugendo. Gusa wasanga hari abagenze mbere ya bagenzi babo kuko wenda bagendeye ku muvuduko utangana, cyangwa barahiriwe kubarusha ariko ntawugerayo. Umuntu ararwana kugeza ashizemo umwuka ni uko Isi iteye. Ntuzavuge rero ngo kanaka yagezeyo kandi utari unazi iyo yajyaga.


    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/ese-ubukire-hari-umuntu-ubugeraho-koko

  • Abanyamaguru 6 bahitanywe n’impanuka muri Mutarama uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, agasaba abatwara ibinyabiziga cyane cyane abamotari ndetse n’abanyonzi kwitonda kuko ngo ahanini impanuka zabaye ari bo zaturutseho.

    Impanuka zabaye muri icyo gihe ni 13, zikaba zarahitanye abantu ndetse zikomeretsa abandi, moto n’amagare ngo bikaza imbere mu byateje izo mpanuka, nk’uko ACP Ruyenzi abigarukaho.

    Agira ati “Turebye kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 14 Mutarama 2021, moto zigera ku munani (8) n’amagare atandatu (6) ni byo byagize uruhare mu guhitana ubuzima bw’abantu, aha nkaba mbara mu mpanuka 13 zabaye. Aho mvuze ku mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu simbaze izindi bagiye bakomerekeramo zishobora no kubatera ubumuga budakira”.

    Ati “Muri izo mpanuka hari izaturutse kuri bamwe mu bamotari burira imbago (bordure) z’imihanda kandi bazi ko bibujijwe, ni umuco mubi kuko bagomba kurangwa n’ikinyabufura. Hari kandi abadukanye ingeso yo kuzimya amatara nijoro mu gihe bagenda barengeje amasaha yo gutaha, muri izo mpanuka twavuze hari uwagonze ipoto y’amashanyarazi n’uwagonze ikimashini gikora imihanda asanze gihagaze kubera ko yazimije amatara yihisha inzego z’umutekano”.

    Abatwara amagare na bo barakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga mu rwego rwo kwirinda impanuka kuko ngo hari abayarengaho.

    Ati “Abatwara amagare turabibutsa ko bagomba kugendera aho bemerewe, bakambara ingofero zabugenewe ndetse nko muri Kigali ntibarenge aho bemeranyijwe n’ubuyobozi. Bagomba kandi kwirinda gutwara imizigo miremire ituma batabasha kureba inyuma, inashobora gutuma batagenda bisanzuye bikaba byabakoresha impanuka”.

    ACP Ruyenzi kandi araburira abatwara ibinyabiziga kandi hari ibyo batujuje, ko muri uyu mwaka bahagurukiwe, haba mu mijyi no mu cyaro hagamijwe gukomeza gukumira impanuka.

    Ati “Icyo nabwira abantu bose ni uko uyu mwaka haba ari mu mihanda y’ibyaro haba ari mu mijyi, ko tugiye gukaza igenzura. Hari abamotari batwara ariko batagira za ‘permis’ bivuze ko batazi amategeko y’umuhanda, tuzakora uko dushoboye kose ku buryo abo bantu bava mu muhanda bakabanza kujya kwiga, kandi tuzongera igihe cyo kujya mu mihanda y’icyaro dufate abatwara imodoka na moto zitujuje ibyangombwa, tubigishe ariko bibaye ngombwa banahanwe”.

    Uwo muyobozi akangurira abantu muri rusange kubahiriza amasaha yagenwe yo gutaha ariko bikaba byiza kurushaho batashye hakiri kare, bityo bakirinda umubyigano w’ibinyabiziga mu masaha ya nyuma, kuko na byo biri mu bitera impanuka kubera ko biba bigendera ku muvuduko uri hejuru.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abanyamaguru-6-bahitanywe-n-impanuka-muri-mutarama-uyu-mwaka

  • Amavubi yamuritse umwambaro utari mushya uzifashishwa muri CHAN, banahabwa numero bazambara (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu i Douala muri Cameroun ni bwo habaye umuhango wo kumurika umwambaro Amavubi azakinana, ndetse no kwifotozanya uwo mwambaro abakinnyi banahabwa numero bazaba bambaye.

    Ni umwambaro utavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko wari usanzwe umenyerewe ku Mavubi mu gihe cy’imyitozo ndetse no kwishyushya mbere y’umukino.

    Uyu mwambaro kandi wanakinanywe bwa mbere n’ikipe y’igihugu y’abagore muri CECAFA yabereye mu rwanda muri Nyakanga 2018, hakurikiraho n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yakinnye na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umwambaro Amavubi azakinana muri CHAN

    Ahari hasanzwe handitse Rwanda harasibwe hashyirwaho Kwizera (Olivier), uyu ni wo mwambaro w'abanyezamu

    Ahari hasanzwe handitse Rwanda harasibwe hashyirwaho Kwizera (Olivier), uyu ni wo mwambaro w’abanyezamu
    Amavubi y
    Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yakoresheje uyu mwambaro muri 2018
    Ni imyambaro imaze iminsi ikoreshwa mu myitozo no kwishyushya mbere y
    Ni imyambaro imaze iminsi ikoreshwa mu myitozo no kwishyushya mbere y’umukino

    Numero abakinnyi 30 b’Amavubi bazaba bambaye muri CHAN

    1. Ndayishimiye Eric Bakame
    2. Emmanuel Imanishimwe
    3. Eric Rutanga
    4. Rugwiro Herve
    5. Mutsinzi Ange
    6. Nsabimana Eric Zidane
    7. Iyabivuze Osee
    8. Bayisenge Emery
    9. Tuyisenge Jacques
    10. Hakizimana Muhadjiri
    11. Kalisa Rashid
    12. Mico Justin
    13. Fitina Omborenga
    14. Byiringiro Lague
    15. Usengimana Faustin
    16. Sugira Ernest
    17. Manzi Thierry
    18. Kimenyi Yves
    19. Usengimana Danny
    20. Manishimwe Djabel
    21.Niyonzima Olivier Sefu
    22. Nsabimana Aimable
    23. Kwizera Olivier
    24. Niyomugabo Claude
    25. Ngendahimana Eric
    26. Twizeyimana Martin Fabrice
    27. Nshuti Dominique Savio
    28. Iradukunda Jean Bertrand
    29. Ruboneka Bosco
    30.Rwabugiri Umar


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yamuritse-umwambaro-utari-mushya-uzifashishwa-muri-chan-banahabwa-numero-bazambara-amafoto

  • RIB yafunze umuganga n’umuforomo bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha RIB ibivuga, uru rwego ruraburira amavuriro n’abaganga ko bakwiye kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, kuko usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, ngo binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

    Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

    Yagize ati “RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.”

    Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/RIB-yafunze-umuganga-n-umuforomo-bakurikiranyweho-gutanga-ibyangombwa-by-ibihimbano