Tag: featured

  • Ibigo ‘YEGO Centre’ byakuye Urubyiruko mu bwigunge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw
    Urubyiruko rworoherejwe gukoresha ikoranabuhanga. Uyu ni umwe mu biga muri Kaminuza yo mu mahanga mu buryo bw’iya kure

    Hamwe mu ho Kigali Today yageze, ikaganira n’Urubyiruko ruhagana, ni muri “YEGO Centre” y’i Musanze. Hari abifashisha ikoranabuhanga, bagakurikirana amasomo atangwa na Kaminuza zo mu mahanga mu buryo bw’iya kure, abafashwa gusaba akazi cyangwa kukimenyereza mu bigo bitandukanye, abigishwa kwihangira imirimo n’ibindi; kandi izi serivisi bakazihabwa ku buntu.

    Tuyambaze Patrick, wiga amasomo y’igihe gito atangwa na Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure yifashishije mudasobwa zo muri iki kigo, avuga ko yabonye uko abasha gukomeza amasomo ye bitamusabye gutakaza amafaranga.

    Yagize ati: “Nkurikirana amasomo atangwa binyuze mu ihuriro ry’amakaminuza mpuzamahanga (Coursera) ahabwa urubyiruko ku nkunga ya RDB. Niga muri Kaminuza yo mu Bwongereza mu buryo bw’iya kure. Usanze ndi kwiga rimwe mu masomo baduhaye ari nako ndikura kuri interineti mbikoreye muri Yego Centre kandi nta kiguzi nsabwe. Ubu ni uburyo bubereye urubyiruko leta yadushyiriyeho, kuko butworohereza by’umwihariko abadafite ubushobozi bwo kwishyura serivisi z’ikoranabuhanga muri za Cyber”.

    Rwiyemezamirimo witwa Karekezi na we yagize ati: “Nkunda kugana Yego Centre, nkifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha imiryango nterankunga twafatanya mu rwego rwo kwagura imishinga yanjye cyangwa nkanashakisha amakuru arebana n’uburyo bwiza bwo gutegura imishinga no kuyicunga neza. Biradufasha kuko udafite ubushobozi bwo kwishyura izi serivisi ahandi, azibonera hano bitamugoye. Nkurikije intumbero mfite, nizeye neza ko nzagera kure, bidatinze, nkazakabya inzozi mfite zo kwiteza imbere. Ndashima Leta yatwitayeho muri ubu buryo bwaturinze kuba imburamukoro”.

    Ibigo YEGO Centre byo mu turere tw’Intara yAmajyaruguru, biha urubyiruko Serivisi zijyanye no kubona amakuru y’ahari akazi, amahugurwa yo kwihangira imirimo, ubujyanama ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere, kwiga imyuga, imyidagaduro n’ibindi.

    Kuva mu mwaka wa 2016 bigishyirwaho, ngo byakemuye byinshi, kuko urubyiruko rwabashije kubigana, rwigishijwe bituma rwisobanukirwa. Bamwe mu bahuzabikorwa b’ibi bigo, bakangurira urubyiruko kutitesha aya mahirwe leta yabashyiriyeho.

    Rwigamba Aimable, Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Musanze yagize ati: “Ni gahunda yafashije urubyiruko rurangiza amasomo, kugira icyo ruhugiraho, kiruhesha andi mahirwe y’ubuzima bw’ahazaza bitewe n’ubumenyi bwagura ibitekerezo byabo bahabonera. Ubu hari ababasha kubiheraho bakihangira imirimo cyangwa bakabona akazi, kandi inshingano bahawe bakazikora neza”.

    Muri iki gihe abantu bahanganye n’ikwirakwizwa rya Covid-19, ibi bigo hari serivisi byakomeje gutangwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo, ariko hakagenwa umubare ntarengwa w’abazihabwa ku munsi; gusa nk’izirebana n’imyidagaduro zo zabaye zihagaritswe.

    Umuhuzabikorwa wa Yego Centre Gakenke Hakuziyaremye Déogratias, yasabye urubyiruko “Kuba maso, ntirwemere ko hagira abitwikira icyorezo Covid-19 ngo bashake kubashuka, babaroha mu bikorwa byangiza isura yabo”.


    source https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/Ibigo-YEGO-Centre-byakuye-Urubyiruko-mu-bwigunge

  • RIB yatangaje ko iri gukurikirana abibye imyambaro y’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bitangajwe nyuma y’iminsi mike ishize abantu banenga imyambaro ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje izakoreha mu mikino ya CHAN.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Kigali Today ko ikirego RIB yacyakiriye tariki 23/12/2020 gitanzwe na Ferwafa ivuga ko yibwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu.

    Yagize ati “Twaracyakiriye kiracyarimo gukorwaho iperereza kugira ngo tumenye uko byibwe n’ababyibye n’ibyibwe ibyo ari byo. Byibiwe aho byari bibitse mu nzu i Kigali.”

    Umuvugizi wa RIB yirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo avuga ko ari mu rwego rwo kugira ngo bitica iperereza.

    Radio 10 yatangaje ko iyi myambaro yibwe mu gihe cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iheruka kubera mu Rwanda.

    Umuvugizi wa RIB yirinze kugira icyo avuga ku bibaza niba iki kirego cyaba hari aho gihuriye n’Amavubi yanenzwe ku myambarire, nk’aho abanyezamu bayo bazakina bambaye iriho amagambo RWANDA yasibwe hakandikwaho amazina y’abo banyezamu nk’uko amafoto y’iyo myenda abigaragaza.

    Ikibazo cy’imyambaro y’Amavubi Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batanze ubutumwa burimo kwisegura bugaragaza ko kirimo gukurikiranwa.

    Minisiteri ya Siporo iramenyesha #Abanyarwanda n’abakunzi ba Siporo ko ikibazo cyagaragaye ku myambaro y’ikipe y’igihugu @AmavubiStars kiri gukurikiranwa n’inzego zitandukanye.
    Dukomeze dushyigikire #Amavubi muri uru rugendo ahagariyemo u #Rwanda.#TWESEINYUMAYAMAVUBI 🇷🇼⚽ https://t.co/UPsEc1HAI8

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 18, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rib-yatangaje-ko-iri-gukurikirana-abibye-imyambaro-y-amavubi

  • Mukanyangezi umaze imyaka 25 arera abana bafite ubumuga yatakambye asaba gufashwa – #rwanda #RwOT

    Mukanyangezi agaragaza ko aba basore barimo uwitwa Babeza Vedaste (Gakuru) na Bagiraneza Gaston (Gatoya) bamaze igihe kinini bafite ubumuga.

    Avuga ko abitaho wenyine dore ko yapfakaye ndetse n’ubushobozi bwo kubitabo bukaba bwaramushiranye kuko kubabonera ibyangombwa bakeneye bihenze ku buryo nta mikoro ahagije yababonera.

    Ikirushaho kumutera agahinda ni uko avuga ko ubwo yajyaga kubavuriza mu bitaro byita ku bafite ibibazo by’ingingo, biherereye i Gatagara mu Karere ka Nyanza, bamubwiye ko bishoboka ko bakira baramutse bavuwe neza, ariko aza kubura ubushobozi bwo kubasubizayo.

    Ati “Ubuzima buragoye kuko ntacyo ngikora. Nigeze mbavuza, nta bitaro ntarageraho, nagiye Bushenge, njya n’i Gatagara. Icyo gihe bari bafite imyaka umunani, barabavuye intoki zirakora bambwira ko bakira ariko habura ubushobozi kuko nahavuye nishyuye ibihumbi 400 Frw. Icyo gihe bampaye indi gahunda yo kuzasubirayo bagakomeza kubavura ariko ngeze inaha sinasubirayo kubera ko nta bushobozi nari mfite.”

    Mukanyangezi aba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse anahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abatishoboye, gusa kubera ko kwita kuri aba bana be bisaba ubushobozi buhambaye, akenshi usanga n’iyo nkunga iba idahagije mu gukemura ibibazo afite, dore ko nta kandi kazi agikora kubera kumara igihe cye cyose abitaho.

    Aha rero ni ho uyu mubyeyi ahera asaba ubufasha bwo kujyana abana be kubavuriza mu Bitaro bya Gatagara kuko bifite ubushobozi bwo kubavura ndetse bakaba bashobora no gukira cyangwa bakoroherwa.

    Yakomeje ati “Kubambika birangoye no kubona ibyo mbatungisha biragoye cyane kuko nta mirima mfite, n’iyi nzu ni abagiraneza bayinyubakiye. Umugabo wanjye yitabye Imana ariko mbere yasezerewe ku kazi udufaranga bamuhaye ibihumbi 400 Frw ni two twabavuje ariko andi yo kubasubizayo arabura. Hagize nk’abamfasha bakabashyira mu Kigo cya Gatagara byamfasha.”

    IGIHE yaganiriye n’abaturanyi b’uyu mubyeyi, bavuga ko abayeho mu buzima buteye agahinda kandi atunzwe n’ibikorwa by’ubugiraneza.

    Hakizimana Viateur yagize ati “Kuri ubu atunzwe n’abahisi n’abagenzi, ni bo bamufasha turabizi ko atishoboye kuko nta kindi kintu akora kubera umwanya amara yita kuri aba abana. Agize nk’amahirwe akabona abamufasha bakajyana bariya bana mu bigo bishobora kubitaho, byamufasha wenda akajya ajya kubasura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukamana Claudette, yabwiye IGIHE ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye gushaka uko cyakemurwa.

    Ati “Uriya mubyeyi nibwo tukimenya ibibazo bye ariko turaza kugerageza kumusura tumenye hakenewe iki, ni ubuhe bufasha akeneye ndetse n’ubwo haba n’ubundi buvugizi yakorerwa kugira ngo abo bana babashe kwitabwaho mu bundi buryo.”

    Mu Rwanda habarurwa ko abantu 446 453 bafite ubumuga, kandi igice kinini cyabo ntikirahabwa ubufasha bakeneye burimo insimburangingo ndetse n’ubuvuzi bwabafasha kugira ubuzima bwiza.

    Mu gukemura iki kibazo, Leta ifite gahunda yo kugeza umuvuzi ugorora ingingo wabihuguriwe kuri buri bitaro byose, mu rwego rwo kwegereza izi serivisi abazikeneye bose.

    Mu mwaka ushize kandi Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (ICRC) batangije laboratwari iri ku rwego mpuzamahanga, ifite ubushobozi bwo kuzajya ikora insimburangingo zijyanye n’uzikeneye, ku buryo abafite ubumuga bw’ingingo bashobora kuzifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Mukanyangezi Thérèse ufite imyaka 50 avuga ko agorwa no kurera aba basore yibana, akennye kandi nta kazi agira

    Aba basore bitwa Babeza Vedaste (Gakuru) na Bagiraneza Gasto (Gatoya) ariko barammutse bavuwe neza bakira

    Aba basore banafite ikibazo cyo mu mutwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukanyangezi-umaze-imyaka-25-arera-abana-bafite-ubumuga-aratabaza

  • Impungenge ku muco wo gukora amasaha 24 ushobora kugenda nka nyomberi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Wageraga mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali mu masaha akuze y’ijoro ugasanga abantu ni urujya n’uruza, ibirori reka sinakubwira, utubyiniro twuzuye abantu, utubari natwo ari uko, mbese ahenshi ntiwari kubura serivisi z’ingenzi washakaga, ijoro ryabaga ari nk’amanywa ndetse hari aho wasangaga nijoro ari bwo hashyushye kurusha ku manywa, nka Nyamirambo n’ahandi.

    COVID-19 yaraje ibyo byose ibisubiza i rudubi kuko hahise hatangira gushyirwaho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo, zirimo gushyiraho isaha ntarengwa. Nisaha yagiye ihinduka mu bihe bitandukanye bitewe n’uko icyorezo cyabaga gihagaze, yabaye saa Yine, iba saa Moya, kuri ubu ni saa Mbili z’ijoro.

    Uretse ibi kandi muri iyi minsi ingamba zongeye gukazwa, ubwo hashyirwagaho isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’isaha ibikorwa byose by’ubucuruzi bigomba kuba bifunze ubundi abantu bakerekeza mu ngo zabo saa mbili hakaba nta n’umwe ugomba kuba akiri mu muhanda.

    Benshi mu basanzwe bakorera ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko izi ngamba zakuyeho gukora amasaha 24 zatumye ibikorwa byabo bisubira inyuma, ndetse n’ayo binjizaga aragabanuka cyane kuko n’amasaha yo gukora yagabanyutse.

    Umuyobozi wa Iwacu +250 ifite akabari na resitora mu karere ka Kicukiro, Mugisha Eugène, yabwiye The New Times ko bari basanzwe bakira abakiliya benshi mu masaha y’ijoro, ariko kuva icyorezo cyaza ayo binjiza yaragabanyutse cyane.

    Yagize ati “Turi kwinjiza make kuruta uko byari bimeze. Byabaye ngombwa ko tugabanya umubare w’abakozi kuko n’amasaha y’akazi yagabanyutse, kuri ubu dukoresha 30% y’abakozi. Abakiliya na bo baraganyutse ku kigero cya 15% ugereranyije na mbere ya COVID-19.”

    Mugisha yavuze ko bajyaga bakira abakiliya babarirwa mu 3 000 kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu gitondo, ariko ubu ayo masaha nta kazi gakorwa bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo.

    Umuyobozi wa Sawa Citi, ifite amagururiro (supermarkets) ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali, Shyaka Alex, na we yavuze ko icyorezo cyahungabanyije cyane ibikorwa byabo.

    Ati “Twagizweho ingaruka cyane. Ugereranyije abantu bakora mu biro bava ku kazi saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ibyo bivuze ko baba bafite iminota mike yo kugira ibyo bagura mbere y’uko isaha yo gufunga ya saa Kumi n’ebyiri igera.”

    “No kuba ingendo hagati y’uturere zibujijwe kuri ubu, byatumye imodoka zajyaga ziza cyangwa ziva muri gare ya Nyabugogo abantu bakagura utwo kurya nta bikibaho, bivuze ko n’ayo twinjizaga yagabanyutse cyane.”

    Mu myaka 12 ishize nibwo Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwo gukora amasaha 24, hagamijwe kuzamura ubukungu no mu masaha y’ijoro, intego ikaba yari iyo kugira umujyi utaryama, bigatuma abawutuye ndetse n’abawusura babasha kubona serivisi zose bashaka igihe cyose.

    Uyu muco wo gukora amasaha 24/24 iyo ugezweho ufasha mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bunyuranye, harimo gutanga imirimo, imisoro nayo ikiyongera kuko abantu baba binjiza menshi, bitewe n’uko n’igihe bakora kiba kiyongereye.

    Haribazwa rero niba uyu muco wakomwe mu nkokora n’icyorezo, uzongera kubyuka ukongera gushinga imizi mu bakora ibikorwa bitandukanye.

    Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko hari amahirwe ko uyu muco wazongera kugaruka nyuma y’icyorezo.

    Yagize ati “Ubwo COVID-19 izaba irangiye cyangwa icishije make, umuco wo gukora amasaha 24 mu gihe cy’iminsi irindwi uzongera ugaruke kuko abantu basobanukiwe neza umumaro wo gukora cyane by’umwihariko nyuma y’ibihe bikomeye, kugira ngo bongere kugaruza ibyo batakaje muri ibi bihe bikomeye.”

    “Abafata ibyemezo na bo bakwiye kuvugurura imigendekere y’iyi gahunda, byatuma birushaho gutaga umusaruro, ibi bikajyana no kwita ku gushyiraho serivisi z’ingenzi mu masaha y’ijoro, nk’uburyo bwo gutwara abantu, umutekano ndetse n’ibindi.”

    Gusa yavuze ko hari ubwo bishobora kuzagorana, ugasanga nyuma y’icyorezo abantu ntibagishishikariye gusohoka ni joro nk’uko byahoze bitewe no kumenyera gukorera mu rugo no gutaha kare, yemeza ko nyuma y’icyorezo hakwiye kuzabaho ubukangurambaga bwongera gushishikariza abantu kugira umuco wo gukora amasaha 24 kuri 24.

    Mbere mu masaha nk’aya amaduka yabaga afunguye ariko kuri ubu hari impungenge z’uko uyu muco utazongera kugaruka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ni-zose-ko-umuco-wo-gukora-amasaha-24-ushobora-kugenda-nka-nyomberi

  • Bobi Wine arasaba kwemererwa gusohoka mu nzu ngo kuko inzara igiye kumwica #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu ishyaka rya Bobi Wine, batangaje ko atigeze yemererwa gusohoka mu nzu ye, bakaba kuva ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2021 batabaza imiryango mpuzamahanga kubafasha gusaba ko yarekurwa.

    Bobi Wine yagize amajwi 34,8%, mu gihe Museveni yagize 58,6 %. Ntiyahwemye kuvuga ko aya matora yaranzwe n’ubujura bw’amajwi aho yemezaga ko ari we watsinze.

    Ku butumwa yahaye umunyamakuru akoresheje ikoranabuhanga rya ‘Zoom’ yagize ati: “Ubu ni ubwicanyi mu bundi. Nta biryo tugifite, ntawemerewe gusohoka cyangwa kwinjira mu rugo”. Ubu butumwa na bwo bwakozwe mu buryo bw’ibanga, kuko hashize iminsi 6 imiyoboro ya internet ifunzwe muri iki gihugu.

    Kyagulanyi avuga ko yiteguye gukoresha inzira zose zubahirije amategeko, zidahohotera, harimo no gutegura imyigaragambyo y’amahoro agaragaza akarengane yagiriwe.

    Kuva ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021, urugo rwe ruri mu murwa mukuru Kampala rugoswe n’inzego za polisi n’igisirikare, aho adashobora gukoresha ikoranabuhanga rya internet.

    Depite Francis Zaake yatawe muri yombi ku wa Gatanu ubwo yageragezaga kwinjira mu rugo rwa Bobi Wine, ajyanwa mu bitaro kuko yakubiswe agakomeretswa bikomeye n’inzego z’umutekano.

    Biteganyijwe ko itumanaho rya internet riza gusubizwaho kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, uvuga ko iryo tumanaho ryari yakuweho hirindwa abatanga amakuru atari yo ku matora.

    It’s now four days since the military surrounded our home and placed my wife and I under house arrest. We have run out of food supplies and when my wife tried to pick food from the garden yesterday, she was blocked and assaulted by the soldiers staged in our compound. (ADMIN) pic.twitter.com/MLEtSbyCcW

    — BOBI WINE (@HEBobiwine) January 17, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/bobi-wine-arasaba-kwemererwa-gusohoka-mu-nzu-ngo-kuko-inzara-igiye-kumwica

  • MINEDUC yasobanuye byimbitse icyabaye intandaro yo gufunga amashuri yo muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyabaye nk’igitungurana cyane ko ibindi byemezo nk’ibi bisanzwe bifatirwa mu Nama y’Abaminisitiri itari yateranye kuri uwo munsi, ndetse kikaba cyaje mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza biteguraga gusubukura amasomo kuva yahagarikwa muri Werurwe 2020.

    Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko bafashe icyemezo cyo guhagarika amashuri yigenga n’aya Leta yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bwinshi bumaze igihe buhagaragara.

    Ati “Nibyo koko iki cyemezo kirareba Umujyi wa Kigali kubera ko nk’uko mumaze iminsi mubibona, imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 irazamuka mu buryo bukabije ndetse hakiyongeraho no kubura abantu.”

    “Nyuma yisesengura dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima twasanze ari byiza ko ibi byiciro by’amashuri y’incuke abanza, ayisumbuye hamwe n’ay’imyuga n’ubumenyangiro yaba aya Leta, yaba amashuri yigenga dushyizemo n’amashuri mpuzamahanga byose biraba bihagaze guhera kuri iyi tariki ya 18 Mutarama kuri uyu wa Mbere. Nyuma y’ibyumweru bibiri hazongera hakorwe isesengura turebe niba aya mashuri yakongera gufungura.”

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko abanyeshuri biga mu Mujyi wa Kigali ariko bacumbikiwe mu bigo by’amashuri bazakomeza kuhaba, ndetse bagafashwa mu buryo bwose bushoboka burimo no gusubiramo amasomo.

    Yavuze ko iki cyemezo bagifashe mu rwego rwo kwanga ko abana bakongera gukora ingendo zibasubiza mu rugo ugasanga bazigiriramo n’ibyago byo kwandura.

    Ati “Itangazo risobanura ko abari mu bigo bazagumamo kuko burya gusohoka mu mashuri bajya mu miryango, barataha mu bice bitandukanye by’igihugu kuko bose buriya ntabwo batuye mu Mujyi wa Kigali, ni byiza ko abasanzwe baba mu bigo bagumamo.”

    Ku bijyanye no kuba iki cyemezo kizahungabanya ingengabihe y’amasomo, Minisitiri Uwamariya yavuze ko bitabura ariko yemeza ko nyuma y’ibyumweru bibiri bitewe n’uko ibintu bizaba bihagaze bazicara bakareba icyakorwa.

    Ati “Ingengabihe yacu isa n’iyahungabanye kuko murabizi bamwe batangiye mu Ugushyingo abandi bagiye gutangira ejo, kubera iki cyorezo buriya tuzajya tureba uko amasomo agenda bitewe n’uko gihagaze kuko uyu munsi dushobora kuba tuvuze ko dufunze Umujyi wa Kigali, ejo bundi byagaragara ko no mu kandi karere bibaye ngombwa tukaba duhagaritse. »

    “Tuzagenda tureba umwihariko wa buri hose ariko icyo tuzakora ni uko ntabazasigara inyuma. Birumvikana harimo ihungabana ry’ingengabihe ariko nta kundi twagira tuzagerageza ku bihuza n’uko icyorezo kizaba gihagaze. […] Tugize amahirwe nyuma y’ibyumweru bibiri tukongera tugafungura tuzareba icyo ingengabihe y’Umujyi wa Kigali twayikoraho.”

    Mu ntara amasomo arakomeje

    Bitandukanye n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu zindi ntara amasomo azakomeza nk’uko byari bikwiye ndetse ko ntacyahindutse ku matariki yo gutangira ku banyeshuri b’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza.

    Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi bo mu Ntara gutegura abana bazasubukura amasomo kuko kuri bo nta cyahindutse.

    Ati “Mu turere tundi amasomo arakomeza bivuze ko n’iki cyiciro cyagombaga gutangira amashuri baratangira, ababyeyi bakomeze bategure abana.”

    Ku bijyanye n’ababyeyi bari barishyuye amafaranga y’ishuri, Minisitiri Uwamariya yabasabye gutuza, ashimangira ko nta shuri rizongera kubishyura amafaranga y’ishuri igihe amasomo azaba asubukuwe.

    Mu Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yafashe icyemezo cyo kongera gufungura amashuri nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe, ni icyemezo cyagiye gishyirwa mu bikorwa mu byiciro.

    Ku wa 2 Ugushyingo 2020, hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

    Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyangiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

    Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane. Abo mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abananza bazatangira ku wa 18 Mutarama 2021 uretse abo mu Mujyi wa Kigali.

    Dr Uwamariya yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri bazicara bagasuzuma uko icyorezo gihagaze, bakareba niba amashuri ashobora gufungura

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yasobanuye-byimbitse-icyabaye-intandaro-yo-gufunga-amashuri-yo-muri

  • Nyagatare: Bahangayikishije n’ibitera n’inkende bidatinya mu nzu z’abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi bitera n’izi Nkende akenshi bigaragara mu nkengero z’umugezi w’Umuvumba hafi y’Umujyi wa Nyagatare, izindi zikagaragara mu mirima y’abaturage .

    Umusaza Mugemana Abdu usanzwe akora akazi k’ubuhinzi bw’imboga mu Karere ka Nyagatare, yabwiye radio Flash Fm ko inshuro nyinshi izi nyamanswa zimwangiriza.

    Ati “Buri munsi ni uguhora duhagaze. Turahinga ibyo duhinze bikirira kandi n’ibinyembaraga nta mugore wa birinda,nta mwana wa birinda, ni abagabo tuhahagarara gusa.”

    Undi muturage yavuze ko bifuza ko izi nyamaswa zajyanwa muri Pariki kuko zibazengereje.

    Yagize ati” Ibitera ndabyuka nkasanga byuriye ibiti. Twifuza ko babifata bakabikumira, bakagira ahantu babijyana kuko niyo ugikabukiye gishaka kugufata”.

    Aba baturage bavuze ko hari n’ubwo bibasanga mu rugo, bagasaba inzego bireba gukemura iki kibazo kugira ngo ntibikomeze kubangiriza.

    Ati”Ubushize zansanze mu nzu zinjira mu cyumba zifata amagi zirayarya, ibiryo zirabirya, inyanya zirarya. Turifuza ko zajyanwa muri Pariki.”

    Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Rurangwa Steven yavuze ko iki kibazo bakizi kandi hagiye kurebwa uko ubuyobozi bw’Akarere bwavugana n’Ikigo gishinzwe Iterambere (RDB) bakazijyana muri Pariki y’Igihugu.

    Ati”Hari ubwo dukorana n’inzego z’umutekano ndetse na RDB bigasa nk’aho bikanzwe bikamara igihe bigiye ariko RDB yari yatwijeje ko igiye gushaka uburyo burambye bw’ukuntu bino bitera nabyo byakomeza bikabaho aho bigomba kuba bitagombye kuza mu baturage.”

    Hashize imyaka isaga itanu abaturage bagaragaza iki kibazo ariko bakavuga ko kirengagijwe.

    Ibitera byonera abaturiye mu Mujyi wa Nyagatare bagasaba ko byajyanwa muri Pariki

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-bahangayikishije-n-ibitera-n-inkende-bidatinya-mu-nzu-z-abaturage

  • Fondation Yolande Mukagasana yamaganye Judi Rever witwikira ubwisanzure agapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abinyujije mu muryango ‘Fondation Yolande Mukagasana’, yanditse ibaruwa yamagana ibikorwa bya Rever uvuga ko ibyo yakoze biri mu burenganzira bwo gutangaza amakuru mu bwisanzure, nyamara ibikorwa bye ntaho bitaniye n’ibyaranze itangazamakuru mu gihe cya Jenoside na mbere yayo.

    Uruhare rw’itangazamakuru mu gihe cya Jenoside ntirugibwaho impaka, kuko ibinyamakuru nka Kangura na Radio RTLM byakongeje umuriro mu bihe bya Jenoside, bigashishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu buryo bweruye.

    Uru ruhare rw’itangazamakuru kandi rwaje kwemezwa n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwahamije bamwe mu banyamakuru kugira uruhare muri Jenoside, ndetse mu bafunzwe hakabamo n’umunyamakuru w’umunyamahanga, George Ruggiu wahanishijwe igifungo cy’imyaka 12.

    Fondation Yolande Mukagasana yavuze ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside hitwajwe uburenganzira bwo kwishyira ukizana bidakwiye kwihanganirwa.

    Bagize bati “Muri iki gihe, ntidushobora kwihanganira na gato abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside bakoresheje intwaro y’ubwisanzure bwo kwishyira ukizana bakagoreka ukuri kw’ibyabaye.”

    Bakomeza bavuga ko ugendeye ku mategeko y’ubushakashatsi, ibyo Judi Rever yandika nta shingiro bifite kuko abatangabuhamya yagiye akoresha babogamiye ku ruhande rumwe kandi ruzwi, nyamara uyu munyamakuru uniyita umushakashatsi akaba atarahaye umwanya urundi ruhande anashinja kugira uruhare muri Jenoside, ingingo ubusanzwe y’ibanze mu bushakashatsi nk’ubwo yakoraga.

    Ikindi kigarukwaho ni uburyo abantu Rever yavuganye na bo, batangaza ibyabaye nta bindi bimenyetso simusiga bagaragaza, nyamara bagafatwa nk’isoko y’ingenzi y’amakuru, mu gihe ibyo bavuga byuzuyemo amarangamutima, asa nk’agamije gukinga ikibaba cyangwa kwirengagiza ukuri bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Rever mu gitabo cye ’In Praise of Blood’ avuga ko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zakoreye Abahutu Jenoside, nyamara ibi ni ibintu byanavuzwe mbere cyane y’uko Jenoside ibaho aho byakoreshwaga nk’iturufu yo kwanganisha Abanyarwanda, kugira ngo mu gihe Jenoside izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa, Abahutu bazabyitabire ku bwinshi.

    Bwa mbere bivugwa, byanditswe n’umuryango witwa ‘l’Association des Femmes Parlementaires pour la Défense des Droits de la Mère et de l’Enfant’ ufatanyije na Dr. Léon Mugesera wakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu nyandiko yari ifite umutwe ugira uti “Ukuri kose ku Ntambara yo mu Ukwakira 1990”, yasohotse muri Gashyantare 1991, hari aho bagira bati “intambara ya RPF igamije kugarura ubutegetsi bw’igitugu bw’Abatutsi binyuze muri Jenoside, izakuraho burundu Abahutu nyamwinshi”

    Ibi byerekana ko Jenoside yakozwe yateguwe, aho mu byiciro biyitegura harimo n’ubwo abahigwa bashinjwa gushaka kugirira nabi urundi ruhande, nk’uko na Prof. Mahmood Mamdani yabigarutseho mu gitabo yise “When Victims Become Killers” (iyo abahigwa bahindutse abicanyi), aho agira ati “Jenoside nyinshi ziba zaratekerejweho zigashishikarizwa abantu, zigategurwa kandi zigasobanurirwa abantu ko ari ukwirwanaho bagira bati ‘bakorere ibyo bazagukorera mbere y’uko babigukorera’”.

    Fondation Yolande Mukagasana igaragaza ko imvugo za Rever zishinja RPF kugira uruhare muri Jenoside ntaho zitaniye n’ibyo Prof. Mamdani yagarutseho, kuko Rever aba ashaka kwerekana ko wagira ngo abakoze Jenoside bari bameze nk’abari kwirwanaho, nyamara amateka agaragaza ko Jenoside yateguwe n’abahanga, abanyapolitiki ndetse n’abasirikari bo mu nzego zo hejuru, ndetse kuri ubu ikaba ikomeje gupfobywa n’abanyamakuru nka Rever na Stéphan Bureau.

    Aba banyamakuru bakomoka mu gihugu cya Canada, baherutse kugirana ikiganiro kuri Radio Canada, aho cyagarutse n’ubundi ku bitekerezo bya Rever bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo mpamvu Fondation Yolande Mukagasana isaba ambasade ya Canada mu Rwanda, kugira uruhare mu kwamagana ibi bikorwa.

    Bagize bati “Binyuze muri ambasade ya Canada mu Rwanda, Canada igomba kugira icyo ivuga kuri ibi bintu tuvuganye uburakari n’agahinda kenshi, kandi bakatubwira niba nk’igihugu bashyigikiye aba banyamakuru b’abanya-Canada bapfobya jenoside.”

    Iyi Fondation kandi ikomeza ivuga ko muri Canada, nta muntu ushobora gutinyuka ngo avuge ko muri Jenoside y’Abayahudi, hari abifatanije n’aba-Nazi bakica imiryango yabo. Nta n’umwe kandi ushobora kugira umutima uhinyuza ubuhamya bw’abarokotse Jenoside y’Abayahudi.

    Aha ni ho bahera bibaza impamvu mu Rwanda bitandukanye, bati “Kuki ibi bishobora kwemerwa ku mateka y’u Rwanda? Ni gute Canada yakwemera ibi bintu? Dukeneye kubyumva, ntimukaze ngo mutubwire ko ari ubwisanzure bwo kuvuga ibyo mushaka, kubera ko twe turabizi nk’ababaye mu Rwanda mu 1994.”

    Mukagasana aherutse gushinga umuryango yise ’Fondation Yolande Mukagasana’ ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Kuva mu 1995 nibwo yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16 arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana n’ubwo yari afite ibikomere bya Jenoside.

    Uyu mubyeyi yagenze Isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda, binamuhesha ibihembo byinshi birimo icya UNESCO ndetse n’icy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

    Yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi ndetse ni yo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko atazibagirana.

    Uyu mubyeyi avuga ko “Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu.”

    Mukagasana avuga ko ibikorwa byo gupfobya Jenoside bidakwiye guhabwa agaciro mu ishusho yo kurengera uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka

    Judi Rever azwi cyane mu bikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Stéphan Bureau yagiranye ikiganiro na Judi Rever cyagarutse ku gitabo uyu mugore yanditse gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rever-ntakwiye-gukoresha-uburenganzira-bwo-kwishyira-ukizana-mu-gupfobya

  • Rutahizamu Sugira Ernest ntari bukine umukino wa Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest uri mu bari bitezweho byinshi mu mukino uhuza Amavuni na Uganda Cranes, ntabwo akina umukino wo kuri uyu mugoroba kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye ku mukino wahuje u Rwanda na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN.

    Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda
    Sugira Ernest ntakina umukino wa Uganda

    Ku ruhande rw’ikipe y’igihugu, ntibari bazi ko Sugira Ernest atemerewe gukina uyu mukino, byatumye hiyambazwa impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”, iza kubamenyesha ko atemerewe gukina uyu mukino.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rutahizamu-sugira-ernest-ntari-bukine-umukino-wa-uganda

  • Kayonza: Umugabo yishe ateye icyuma umwana w’imyaka ibiri umugore we yabyaranye n’undi mugabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo utabanaga n’uyu mugore ngo yaje gufatwa mu rukerera agerageza gutoroka.

    Yagize ati “ Ni umugabo yabyaranye n’umugore abana bane babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Hanyuma uwo mugabo muri za 2016 yaje gutema umuntu aramukomeretsa arafungwa, mu gihe yari afunzwe umugore yaje kubyarana n’undi mugabo abana babiri b’impanga undi afunguwe bakomeza kubana mu makimbirane kandi batarasezeranye.”

    Gitifu yakomeje avuga ko Inteko y’abaturage yaje kwanzura ko umugabo ava muri urwo rugo akajya gukodesha ahandi kugira ngo atange amahoro, ngo imitungo babanagamo yari iy’uwo mugore aho bari bamaze imyaka ibiri batabana.

    Ati “ Ejo rero yitwikiriye ijoro saa Mbili muri cya gihe abantu babaga bari mu rugo, ajya mu rugo rwa wa mugore bahoze babana urebye yashakaga kwica uwo mugore, nuko ajya mu cyumba aramubura ajya mu gikoni aramubura asanga umwe muri ba bana b’impanga muri salon amutera icyuma aramwica.”

    Uyu muyobozi yavuze ko hari n’undi musaza wari waje kwishyuza uwo mugore usanzwe umufasha mu mirimo na we watewe icyuma agakomereka mu buryo bukabije. Uyu mugabo ngo yahise yiruka ariko ahagana saa Munani zijoro aza gufatwa agerageza guhunga akaba yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Gitifu Murekezi yibukije abaturage ko amakimbirane adakwiriye gukemuzwa kwicana abasaba kujya begera ubuyobozi bukabafasha.

    Ati “ Nta makimbirane akwiriye gukemuzwa urupfu rw’umuntu ayo ariyo yose, amakimbirane akemurwa n’ibiganiro niyo mpamvu ubuyobozi buba buhari. Turagira inama abaturage ko igihe cyose bumva hari ibibabangamiye aho gukimbirana bakwegera ubuyobozi bukabafasha.”

    Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge ngo kuko aribyo bituma batekereza kwicana mu gihe hari ibyo batumvikanye neza .

    Ati “ Urugero ntanga ni uko uriya mugabo na we yabanje kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo atekereze kwica uriya mwana.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu mwana wajyanywe mu bitaro bya Gahini aha akaba ari naho uyu musaza arwariye, naho umugabo wishe uyu mwana we yashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Mukarange.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-yishe-ateye-icyuma-umwana-w-imyaka-ibiri-umugore-we-yabyaranye