Tag: featured

  • Hagaragajwe imirimo y’ingenzi izakomeza gukorwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Imirimo y’ubuhinzi

    Mu mirimo yagaragajwe nk’iy’ingenzi mu cyiciro cy’ubuhinzi, harimo ubuhinzi bw’indabo zoherezwa mu muhanga zihinze mu Karere ka Rwamagana, Nasho, Kagitumba, Muyanza, Rwangingo ndetse n’umushinga wo kuhira uherereye i Nyanza.

    Harimo kandi ibikorwa byo kugeza ibikoresho bikenewe i Gabiro, ahari gushyirwa ibikorwa by’ubuhinzi bugezweho.

    Ibikorwa byo kubaka ingomero zuhira imyaka biri i Mpanga na byo bizakomeza, mu gihe ibikorwa byo gutunganya ibishanga bya Rurambi na Gashora na byo byemerewe gukomeza gukorwa.

    Imirimo y’ibikorwa by’ubuhinzi bukorerwa mu nzu by’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB, izakomeza gukorwa, uruganda rutunganya amagweja rukorera mu Cyanya Cyahariwe Inganda (Special Economic Zone) ruzakomeza gukora.

    Imirimo yo kubaka Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA) riri mu Karere ka Bugesera izakomeza gukorwa, kimwe n’amaterasi y’indinganire ari gushyirwa mu Karere ka Kayonza. Ikigo cy’Icyitegererezo cya Murindi kizakomeza gukora ndetse n’inganda zitunganya imbuto ziri i Masoro n’i Gabiro zizakomeza imirimo yazo.

    Ibikorwaremezo

    Imirimo ikorerwa kuri KCEV iri muri Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ikorerwa ahahoze site ya ICASA kuri Kigali Convention Centre ndetse n’ikorerwa ku Intare Arena izakomeza. Ibikorwa byo kubaka ibitaro by’icyicaro gikuru cya IRCAD mu Mujyi wa Kigali bizakomeza ndetse n’ibikorwa byo kubaka inzu zakira abanyacyubahiro mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe ndetse n’iby’Umwami Faisal bizakomeza.

    Imirimo yo kubaka imihanda ica ahakorera Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iy’Uburezi, na Sonatube izakomeza.

    Imirimo yo kubaka umuhanda wa Gahanga na Kinamba izakomeza, kimwe n’imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyandungu iri gukorwa na Afrilandscape.

    Umushinga wo gukomeza kwimurira abaturage ba Kangondo, bajyanwa mu nyubako nshya bubakiwe i Busanza izakomeza gukorwa.

    Umushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ruzatanga m3 30 000 izakomeza. Imirimo yo kubaka inyubako za Leta zigeze ku musozo, zirimo inyubako izakoreramo Ikigo cy’Igihugu cy’Iperereza (NISS), izakoreramo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’inyubako izashyingurwamo inyandiko z’Igihugu (National Archives) izakomeza.

    Imirimo yo kubaka ruhurura za Mpazi na Nyabugogo izakomeza gukorwa. Amagaraje atatu manini ndetse n’ububiko bw’ibikoresho bikenerwa mu bwubatsi, birimo na sima, zizakomeza gukorwa.

    Imirimo y’ubucuruzi n’inganda

    Inganda zitunganya ibiribwa n’ibinyobwa zizakomeza gukora. Inganda zitunganye ibikoresho by’ubwabatsi, birimo sima, ibyuma n’amatiyo, zizakomeza gukora. Izikora ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’imiti isukura intoki (hand sanitizer) zizakomeza gukora. Inganda zikora imyambaro, irimo udupfukamunwa, zizakomeza gukora.

    Inganda zikora ibibikwamo ibintu (packaging) zizakomeza gukora. Ibigo bikwirakwiza ibicuruzwa bizakomeza gukora. Amagaraje ndetse n’amaduka acuruza ibikoresho by’imodoka (afitanye amasezerano n’ibigo bya leta ndetse n’abatwara amakamyo) azakomeza gukora.

    Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Imirimo ikorwa n’abatunganya amabuye y’agaciro izakomeza gukorwa. Ibigo bicukura amabuye y’agaciro bizakomeza gukorwa, dore ko n’ubundi ibyinshi bisanzwe bikorera hanze y’Umujyi wa Kigali.

    Abacuruzi b’amabuye y’agaciro bayajyana ku masoko mpuzamahanga bazakomeza gukora ndetse abacuruza amabuye n’abayatunga bazakomeza guhabwa ubufasha bakeneye kugira ngo umurimo wabo ugende neza.

    Usibye ibi bikorwa by’umwihariko, hari indi mirimo izakomeza gukorwa, birimo iy’ubuvuzi no guhaha ibyo kurya no gushaka serivise za banki, aho abakeneye izo serivise n’abazitanga bazakomeza kwemererwa gukomeza akazi kabo.

    Kuri iyi mirimo kandi hiyongeraho ibindi bikorwa by’ingenzi birimo Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditswe na RDB.

    Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Imirimo y’ubwubatsi, burimo n’Ikigo cya IRCAD, izakomeza gukora muri ibi bihe bya Guma mu Rugo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-imirimo-y-ingenzi-izakomeza-gukorwa-muri-ibi-bihe-bya-guma-mu-rugo

  • Umwe mu bantu 10 arwaye Coronavirus: Intandaro yo gushyira Umujyi wa Kigali muri #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Isesengura ryakozwe n’inzego zishinzwe ubuzima ku bufatanye n’inzego z’ibanze ryagaragaje ko Umujyi wa Kigali wugarijwe bikabije n’icyorezo cya COVID-19, ku buryo nibura muri iyi minsi mu bantu 10, umwe muri bo aba arwaye Coronavirus.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu minsi 17 ya mbere ya 2021, Umujyi wa Kigali wihariye 62% by’abarwayi bashya ba COVID19. Muri rusange muri iyo minsi abamaze kwandura Coronavirus mu gihugu hose ni 2649, barimo abo mu Mujyi wa Kigali 1637.

    Abantu 50 bishwe n’iki cyorezo, 80% ni ab’i Kigali. Ni ukuvuga ngo mu bantu batanu bandura Coronavirus, bane muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaza ko mu Ukuboza 2020, abantu banduraga Coronavirus mu gihugu hose banganaga na 2%, mu gihe mu cyumweru cya mbere cya 2021 bari 3%, naho kugeza ku Cyumweru tariki 17 Mutarama, abanduraga mu gihugu hose bari bamaze kugera kuri 5%.

    RBC ivuga kandi ko mu Mujyi wa Kigali abantu bandura kuri uyu munsi bamaze kugera kuri 12%, ndetse isesengura ryakozwe rigaragaza ko mu bantu 10, umwe aba arwaye Coronavirus.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye RBA, ko ubwiyongere bw’abandura Coronavirus muri Kigali bumaze gufata indi ntera ugereranyije n’abandura hirya no hino mu gihugu.

    Kugira ngo ubwiyongere bw’iki cyorezo bwumvikane, RBC yagiye ipima mu buryo bwo gutungura abantu ibasanze hirya no hino mu bikorwa bitandukanye.

    Mu basaga 2900 bapimwe mu gihe cy’iminsi ine cyangwa itanu, muri Nzeri 2020, habonetse abarwayi bangana na 0%, mu Ukwakira baba 0%, Ugushyingo baba 1%, mu Ukuboza 2%, muri Mutarama 2021, bagera kuri 3%, ku cyumweru cyashize bagera kuri 5%.

    Dr Nsanzimana ati “Biragoye kuvuga ngo nta hantu hari COVID-19, niba igipimo cya Kigali kiri kuri 12% mu zindi ntara ugasanga ni munsi ya gatatu wareba mu gihugu hose ugasanga ni 5%, Kigali ifite umwihariko.”

    Imibare y’abandura ndetse n’abicwa na Coronavirus, ikomeje kwiyongera mu gihe mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali hubatswe ibitaro byakira indembe, ariko kuri ubu bigeze kuri 70% by’abo bishobora kwakira.

    Dr Nsanzimana ati “Niba twarafunguye ibitaro bya Nyarugenge, hashize ibyumweru bibiri gusa, bigiye kuzura, urumva ko mu bindi byumweru bibiri tuzafungura ibindi. Uburyo bwiza bwo kwirinda ko ibyo bibaho, ni uko abantu batakomeza ingendo banduzanya ku gihe runaka.”

    Abaturage bari biteze guma mu rugo…

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama, yafashe umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura COVID-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’iki cyorezo.
    Riti “Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.”

    Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali bavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zihariye zafasha mu gukumira ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera.

    Umwe yagize ati “Ku bwanjye ndabona biteye ubwoba, abantu bari kwandura ari benshi, abantu bari gupfa, twabanje kuvuga ngo ntiyica ariko abantu bari gupfa ku rwego rwo hejuru.”

    “Baduhaye guma mu rugo, yaba ibyumweru bibiri, yaba ukwezi ariko ya mafaranga y’amasuku dusabwa gutanga yaba ahagaze, na ba nyir’amazu ntibatwishyuze.”

    Mugenzi we yagize ati “Bityo kuko abantu bakomeje kwandura no gupfa, icyiza ni uko bafata ingamba niba ari ukuvuga ngo ibyumweru bibiri, abarwayi n’abapfa bakaba bagabanyutse, bakadufungurira tukagaruka mu mirimo yacu natwe tukabona abakiliya tukabasha gukemura ibibazo byose bitureba.”

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bazamara bari mu rugo, abadafite amikoro n’abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, bazahabwa ibiribwa nk’uko byagiye bikorwa mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo.

    Icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, kugeza uyu munsi hamaze gufatwa ibipimo 799 817, byasanzwemo abantu 11 259 banduye. Muri bo 7412 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3701 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwicwa n’iki cyorezo ni 146.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwe-mu-bantu-10-arwaye-coronavirus-intandaro-yo-gushyira-umujyi-wa-kigali-muri

  • Mutokambali Moise yagizwe umuyobozi wa tekinike muri FERWABA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutokambali Moise yatwaye Shampiyona ya 2019/2021 muri The Hoops Rwanda
    Mutokambali Moise yatwaye Shampiyona ya 2019/2021 muri The Hoops Rwanda

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2020 nibwo FERWABA ibinyujije kuri Twitter, yatangarije Abanyarwanda n’abakunzi ba Basketball ko Mutokambali Moise umaze imyaka irenga 15 mu butoza ari we wagizwe umuyobozi wa tekinike muri iri shyirahamwe.

    Kigali Today yaganiriye na Visi Perezida wa mbere ushinzwe amarushanwa muri FERWABA, Nyirishema Richard, avuga ko Mutokambali yabaye diregiteri tekinike binyuze mu bizamini. Yagize ati “Twasabye Minisiteri ya Siporo uyu mwanya irawuduha. Twatanze itangazo ku bifuza guhatana barasaba, twakoresheje ibizamini Mutokambali aba ari we ugira amanota ya mbere.”

    Zimwe mu nshingano z’umuyobozi wa tekinike ari na zo zitegereje Mutokambali Moise harimo : Gukurikirana ishyirwano ry’abatoza b’amakipe y’igihugu, gukurikirana imitegurire y’abakinnyi bato (Development) , gukurikirana imitegurire y’amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye, gukorana n’abatoza batoza abana, ndetse no gushakira abatoza amahugurwa afatanyije n’izindi nzego bireba.

    Mutokambali Moise ni umwe mu batoza barambye mu gutoza Basketball mu Rwanda dore ko uretse kuba yaratoje ikipe y’ibihugu ya Basketball y’abagabo nkuru, asanzwe aba mu bikorwa byo kuzamura abana bakiri bato bakina Basketball.

    Ikipe ya The Hoops Rwanda yari asanzwe atoza ni yo iherukwa kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu ishinzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/mutokambali-moise-yagizwe-umuyobozi-wa-tekinike-muri-ferwaba

  • Hari abarimu batorohewe no kugera aho bigisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahagurukiye i Huye bajya mu tundi turere bavuga ko imodoka bashakiwe zabaciye amafaranga y
    Abahagurukiye i Huye bajya mu tundi turere bavuga ko imodoka bashakiwe zabaciye amafaranga y’urugendo menshi

    Munyabugingo Jean Claude ni umwe mu barimu babajije Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Polisi y’u Rwanda n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) uburyo bafasha abarimu bashya kugera ku kazi.

    Yagize ati “Abarimu bashya bagomba kugera ku bigo boherejwemo, ese hari ubufatanye yagati ya MINEDUC, Polisi, RURA kugira ngo bazarare mu kazi?”

    Mu Karere ka Huye hari imodoka zijyana abarimu mu turere zahahagurukiye. Abaganiriye na Kigali Today bahawe kwigisha mu bigo byo mu turere twa kure barishimira kuba bafashijwe kubona uburyo bwo kujya ku bigo by’amashuri boherejweho, ariko na none ngo amafaranga bari gucibwa ku ngendo ni menshi.

    Impamvu z’igiciro kinini ni uko imodoka bazaniwe zashyizeho igiciro cy’urugendo, hanyuma abagiye mu modoka bagasabwa kugabana fagitire.

    Nk’abagiye i Rubavu bavuye i Huye bishyuye amafaranga 25.400, abagiye i Ngoma mu Burasirazuba bishyura 22.000 naho Rwamagana bishyura 16.700, abagiye i Nyanza bishyura 5.400, mu gihe mu karere ka Ruhango bishyura ibihumbi birindwi.

    Nubwo abarimu bigisha mu mashuri ya Leta bamenyeshejwe uburyo bagera ku bigo bashyizweho, abo mu bigo byigenga bavugaga ko batigeze babona amakuru y’aho bakura imodoka.

    Protais ni umwarimu uri mu mujyi wa Kigali agomba kujya kwigisha mu Karere Rubavu. Avuga ko basabwe kumenyesha ku irembo urugendo bazakora n’icyo bakora ariko badafite amakuru y’imodoka zishobora kubatwara, agasaba inzego zibishinzwe kuborohereza kubona imodoka bakajya ku kazi.

    Mathieu ni umwarimu utuye i Musanze ariko agomba gujya mu Karere ka Karongi avuga ko atazi uburyo yabona imodoka imurenza Akarere ka Musanze ikamugeza mu Karere ka Karongi kuko n’abakora mu nzego z’uburezi yabajije bavuga ko nta makuru babifiteho.

    Icyakora inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basobanuye ko abafite ingendo zihutirwa banyura mu nzira ziteganywa bakabisobanura bagafashwa kugera aho berekeza.

    Ingendo zihuza uturere mu Rwanda zifunzwe kuva tariki ya 4 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu 146, abamaze kukirwara ni 11,259 naho abamaze gukira ni 7412, mu gihe abamaze gupimwa ari 799,817 uburwayi bwinshi bukaba bwaratangiye kwiyongera kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020.

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/Hari-abarimu-batorohewe-no-kugera-aho-bigisha

  • Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyakora ngo ibyo ntibivuze ko buri wese agomba gushaka uko akora izo ngendo kuko byatuma iyubahirizwa ry’amabwiriza ritagenda neza, inzego zose bireba zikaba zigaragaza ko ziteguye gufasha ngo amabwiriza yubahirizwe.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, avuga ko ‘Guma mu Rugo’ muri Kigali atari igihano ahubwo ari uburyo bwo kwirinda, gusa ngo ahari impamvu yumvikana umuntu ashobora gufashwa kugenda.

    Avuga ko abifuza gufashwa kugenda byaba byiza nko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo babisoje haba ku bashaka kwimukira aho bifuza kuguma muri iyo minsi 15, urugero nko ku basize abana mu ngo, abari bazindukiye mu tundi turere kandi bigaragara ko batagumayo kugeza iminsi 15 ishize.

    Agira ati “Inzego z’umujyi wa Kigali ziteguye gufasha Abanyarwanda ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo kugira ngo babone uko bajya kwitegura kuguma mu rugo ariko aho biri ngombwa ku mpamvu simusiga inzego ziteguye kumva abaturage kugira ngo twubahirize amabwiriza”.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, asaba abaturage gusoma neza amabwiriza bugacya bafashe ingamba kugira ngo Polisi yoroherwe no gufasha abatunguwe n’amabwiriza bifuza kuba bari ahandi hantu bagomba kuva ngo bajye muri ‘Guma mu Rugo’.

    Agira ati, “Abantu barare basoma aya mabwiriza ku buryo bujya gucya buri wese yafashe icyemezo cyo gukurikiza amabwiriza, niba uva mu mujyi cyangwa mu ntara, bayasome bumve icyo basabwa kugira ngo Polisi ifashe ababa batunguwe n’aya mabwiriza, icya kabiri ni ukugira ngo tubone uko dushyiraho uburyo amabwiriza yubahirizwa hirya no hino mu gihugu”.

    CP Kabera avuga ko Polisi yiteguye gukorana n’inzego zose kandi ko abasaba gukora izo ngendo bakaba babanje gutekereza niba koko izo ngendo ari ngombwa ku buryo abantu batagenda uko biboneye ngo babe bakwandurira n’aho bagiye.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu asaba abaturage kujya ku biro bya Polisi mu Ntara bakaba bahabwa ubufasha igihe bifuza gukora ingendo za ngombwa mu rwego rwo kurushaho gukurikiza amabwiriza no kwirinda kugwa mu makosa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatunguwe-na-guma-mu-rugo-i-kigali-barafashwa-gukora-ingendo-ku-munsi-wa-mbere

  • Kamonyi: Batanu bakurikiranyweho gutema ijosi umuturage – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muturage witwa Uwineza Etienne yatemwe ijosi n’amaboko mu ijoro ryo ku itariki 8 rishyira ku itariki 9 Mutarama 2021.

    Bivugwa ko abantu baje mu masaha y’ijoro bagahamagara uyu mugabo wari uryamye iwe mu rugo, n’uko arasohoka agiye kubareba bahita bamutwara ubwo.

    Iryo joro ryose ntabwo ababana nawe n’abaturanyi bigeze bamenya akanunu ke kugeza ubwo yabonetse ahagana saa yine z’umunsi ukurikiyeho yatemaguwe ijosi n’amaboko.

    Umuturage waganiriye na IGIHE yagize ati “Twongeye kumubona aho bamujugunye bamutemye ijosi n’amaboko bamujugunya mu kizu kitarimo abantu, abamutemye bamusize bazi ko yashizemo umwuka.”

    Inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano zahise zikora ubutabazi bw’ibanze, Uwineza ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ari naho ari kuvurirwa kuri ubu nubwo arembye cyane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Twagirumukiza Jean de Dieu, yavuze ko “Icya mbere twebwe byaratubabaje kuba umuryango utaramenye ko umuntu bamujyanye bukarinda bucya, icya mbere dusaba ni uguhana amakuru, abaturage bakwiye guhana amakuru, ikindi bagatabarana igihe ari ngombwa.”

    “Iyo amakuru abantu bayasangiye no gutabarana biroroha, kandi ndashimira n’abahise batabara bakibibona. Ikindi ni ugukaza amarondo.”

    Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-batanu-bakurikiranyweho-gutema-ijosi-umuturage

  • Umubare w’impunzi z’Abarundi zifuza gutaha ukomeje kwiyongera – #rwanda #RwOT

    Mu bamaze gutaha kandi harimo impunzi 723 zatashye mu cyumweru gishize ziturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi zirenga 60 000, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Minema.

    Imibare y’abiyandikishije bategereje gutaha ku bushake nayo ikomeje kwiyongera, aho igeze ku mpunzi 18 000 ivuye ku mpunzi 10 570 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize.

    Hagati aho, amakuru avuga ko n’ubwo ubushake bw’impunzi bwo gutaha butanga icyizere, hari ikibazo cy’uko ibikorwa byo kubacyura byadindiye mu byumweru bishize, ku mpamvu impunzi zitarabasha kumenya neza.

    Umwe mu bakozi ba UNHCR yabwiye Rwanda Today ko ikibazo cyabayeho cyatewe n’ibiruhuko by’iminsi mikuru, byatumye ibikorwa byo gupima ubuzima bw’izo mpunzi, harimo no kubapima Coronavirus ndetse n’indi myiteguro bidindira.

    Uyu mukozi yashimangiye ko ibikorwa by’iyandika ry’impunzi zishaka gutaha bitigeze bihagarikwa, ati “kwiyandikisha ntibyahagaritswe ariko nta modoka yari iherutse kugenda mu byumweru bishize n’ubwo umubare w’abiyandikisha bashaka gutaha wakomeje kwiyongera umunsi ku munsi”.

    “Icyo nkeka cyabayeho ni ukutamenyesha impunzi [uko ibintu bihagaze] byatumye zitekereza ko hari ibibazo by’ubuyobozi”.

    UNHCR yari ifite gahunda yo gucyura impunzi z’Abarundi 8 000 mbere y’uko umwaka ushize urangira, gusa ibi ntibyagezweho kubera ibibazo birimo iby’amikoro ndetse n’ubushobozi bw’u Burundi bwo kwakira uwo mubare munini w’impunzi.

    Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda zikomeje kugaragaza ubushake bwo gutaha

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubare-w-impunzi-z-abarundi-zifuza-gutaha-ukomeje-kwiyongera

  • Rubavu: Babiri bafashwe bashaka gutanga ruswa banafite inyandiko mpimbano – #rwanda #RwOT

    Aba bombi baracyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 540 bayahaga umukozi wa MTN ngo abahe imirongo y’itumanaho (Sim Cards) 100 zikoreshwa mu buryo bwo guhererekanya amafaranga mu buryo buzwi nka Momo Pay. Aba bantu kandi banafatanwe impapuro mpimbano za kimwe mu bigo byakira abashyitsi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru Polisi yahawe ubwo aba basore bazaniraga ruswa y’ibihumbi 540 by’amanyarwanda umukozi w’iki kigo cy’itumanaho ngo abahe izi sim card ijana.

    Yagize ati “Ubusanzwe izi sim card za MoMo Pay zitangirwa ubuntu ariko ukazihabwa uzanye nimero iranga usora(TIN Number), naho bo basabye uyu mukozi ko ashaka abo azibaruraho kuko bo nta nimero iranga usora bari bafite ari nayo mpamvu bashakaga kumuha ruswa ngo abibakorere ubundi nabo bajye kuziha abazikoresha mu buryo bw’uburiganya. Aba basore rero ubwo barimo batanga iyo ruswa uwo bashakaga kuyiha yahise abimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Gisenyi ihita ibafata.”

    CIP Karekezi avuga ko umwe yabanje kohereza ibyangombwa by’ibihimbano biri mu mazina ya kimwe mu bigo byakira abashyitsi hano mu Rwanda (Centre d’acueille), abyohereza kuri nimero ya Telefoni y’umukozi wa MTN bashakaga guha ruswa, uwo musore ntasobanura aho yakuye ibyo byangombwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa MoMo Pay ari ikintu cyashyizwemo imbaraga na Leta kuva aho icyorezo cya COVID-19 kiziye mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko byashoboraga kuba intandaro yo kwanduzanya cyangwa gukwirakwiza COVID-19.

    Ati “Iyi ni gahunda yashyizwemo imbaraga na Leta y’uko abacuruzi bazajya bakoresha ubu buryo bwa Momo pay hirindwa guhanahana amafaranga mu ntoki umuntu akaba yakwanduza undi covid-19.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko aba basore bari basobanukiwe akamaro k’izi sim card kuko bigeze no gukora muri serivisi zo koherereza abantu amafaranga no kuyakira bashakaga kujya bacuruza izi sim card mu buryo bw’uburiganya (magendu) babinyujije ku bantu bacuruza izi serivisi (Agents.)

    CIP Karekezi yibukije abacuruzi kujya batunga Momo pay bazi neza aho iyo mirongo yavuye mu rwego rwo kwirinda ibihombo kuko bashobora gutunga izo zicuruzwa mu buryo bwa magendu.

    Yaboneyeho kwibutsa abagifite ingeso yo kumva ko bahabwa serivisi ari uko batanze ruswa bibeshya cyane. Yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa asaba abaturage muri rusange kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’abakora ibinyuranyije n’amategeko.

    Bombi bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo bakorerwe iperereza n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafashwe-bashaka-gutanga-ruswa-banafite-inyandiko-mpimbano

  • Guverinoma yijeje ubufasha burimo ibiribwa ab’amikoro make n’abarya ari uko bakoze muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Weruwe 2020, ubwo hari hashize iminsi mike abanyarwanda bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ku nshuro ya mbere nibwo hatangijwe gahunda yo kugoboka abatishoboye n’ababonaga ibyo kurya ari uko bakoze imirimo yabo ya buri munsi.

    Iyi gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

    Icyo gihe imiryango 194.811 yo hirya no hino mu gihugu ni yo yahawe ibyo kurya mu minsi igihugu cyamaze muri Guma mu Rugo.

    Mu gihe abatuye mu Mujyi wa Kigali bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama, Minisitiri w’Ubutetetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko nk’uko byakozwe mu bihe byashize ari nako bizakomeza gukorwa kandi inzego zibishinzwe ziteguye gufasha abaturage.

    Minisitiri Prof Shyaka ati “Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z’igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n’abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe.”

    “Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw’amafunguro n’icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.”

    Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.

    Yakomeje agira ati “Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y’abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n’abayirwara ikabazahaza.”

    “Turagira ngo ikibazo cy’ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba […] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.”

    Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw’abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw’Umurenge.

    Abatishoboye bazagobokwa bahabwe ibyo kurya

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yijeje-ubufasha-burimo-ibiribwa-ab-amikoro-make-n-abarya-ari-uko

  • Iby’imbunda byanze, FLN yerekeza amaso ku muhakanyi Judi Rever nk’umucunguzi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyamenyekanishijwe binyuze mu butumwa bivugwa ko bwaturutse kuri Brig Gen Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva, akaba ari we uhuza Ibikorwa bya CNRD/FLN, aho abarizwa mu Ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Ubwo butumwa bwashyizweho umukono n’Umujyanama wa FLN, Mvuyekure Ramazani, ku wa 16 Mutarama 2021, buhamagarira abiswe abavandimwe, impirimbanyi zo guharanira uburenganzira zavukijwe, gutahiriza umugozi umwe bagashyigikira abanyamahanga barimo na Judi Rever bavuga ko batereranye.

    Iyi migirire ya FLN isa n’iy’umurwayi uri nko ku mashini imwongerera umwuka kuko uwo ahumeka washize. Ubusanzwe uyu mutwe ufite igisirikare cyawo ariko umwaka ushize wawusize iheruheru kuko wacitse umutwe mu buyobozi bwawo; binyuze mu bitero simusiga byagabwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse abari mu buyobozi bwawo bari mu gihome iyo za Mageragere n’ahandi.

    Kuva abayobozi bakuru b’Umutwe w’Inyeshyamba za FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka ‘shebuja’ bafatwa, ahazaza hawo kimwe n’ah’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hakomeje kujya mu kaga kuko abayigize badasiba gupfa no gufatwa umunsi ku wundi.

    Rusesabagina yunze ubumwe n’abahuzamugambi be bibumbiye mu mashyaka atandukanye arimo RRM (Rwandese Revolutionary Movement) na CNRD Ubwiyunge, bashinga Ihuriro ry’Amashyaka ryitwa MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique) akaba ari na we wari uriyoboye.

    Iri huriro ryashinze Umutwe w’Ingabo witwa FLN ari nawo wigambye ibitero by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, birimo icyo ku wa 19 Kamena 2018 cyagabwe muri Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata kigahitana abantu batatu. Hari n’icyagabwe muri Nyamagabe mu Ukuboza 2018 gihitana ubuzima bw’abantu batandatu, 19 barakomereka.

    Kuri ubu FLN isa n’iyabuze epfo na ruguru kuko na Rusesabagina wari mu batera inkunga ibikorwa byawo byo guhungabanya ituze ry’u Rwanda, ubu aturije i Mageragere aho ategereje kuburanishwa ku byaha birimo n’iterabwoba akurikiranyweho.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi Lt. Colonel Butera Didier wari Umujyanama mu bya Gisirikare muri CNRD/FLN, yishwe arashwe n’ingabo za Congo FARDC ahitwa Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

    CNRD/FLN isa n’iyatsinzwe mu rugamba rw’amasasu, yahinduye umuvuno. Mu butumwa bukubiye mu itangazo ubuyobozi bwayo bwageneye abahuje umugambi mu gushaka guhungabanya u Rwanda.

    Iyi isa nk’iturufu nshya ku bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko iy’amasasu yo isa n’iyananiranye burundu kuko ugerageje gucokoza u Rwanda asanga ari gukubita ku rutare.

    Iryo tangazo ribakangurira kwisuganya, bakishyira hamwe kugira ngo bafashe abashyigikiye urugamba bavuga ko ari urwo kuva mu kaga bavuga ko bamazemo imyaka irenga 30.

    Rikomeza rigira riti “Tumaze kubona ko twatereranye abakorerabushake b’abanyamahanga batahwemye kutwitangira , kubera iterabwoba umwanzi FPR yadushyizeho, kugira ubwoba , isoni, ipfunwe no kutemera Ubuhutu Bwacu ku mugaragaro maze ngo guharanire uburenganzira bwacu twavukijwe nk’Abahutu barokotse, kudakorera hamwe, kutuzuza, gupingana, kutabona kimwe no kudasobanura kimwe ibibazo byacu kandi tubihuje kubera nta murongo ngenderwaho duhuriyeho , kutabona igihe gihagije cyo gutekereza no kwigira hamwe ibibazo byingutu bitwugarije.’’

    FLN mu buryo busa no kweza Judi Rever imugaragaza nk’uwerekanye ubwitange, umurava, ubuhanga, ubucukumbuzi, ubushishozi n’impuhwe mu guharanira uburenganzira abo uyu mutwe wita ‘Abahutu’ bavukijwe.

    Iti “Duhaye agaciro ukwihangana no gushirika ubwoba ‘Mama wacu Judi Rever’ yagaragaje mu bigeragezo n’inzitizi yagiye ahura nabyo.’’

    Mu kumushyigikira muri uwo mugambi we wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba FLN basabwe kwitabira igikorwa cyo gutanga imikono irimo amazina, umujyi n’igihugu batuyemo mu kwerekana ko bamuri inyuma.

    Judi Rever ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru, ari mu banyamahanga bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

    Uyu mugore yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

    Mu minsi ya vuba ku wa 7 Mutarama 2021, Judi Rever yatumiwe n’umunyamakuru Stéphane Bureau wa Radio Canada, amuha umwanya wo kuvuga ku gitabo yise ‘L’éloge du sang, Les crimes du Front patriotique rwandais’.

    Muri icyo gitabo cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House muri Werurwe 2018, Judi ashinja FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, ko yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu kwica Abatutsi.

    Rever ngo ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

    Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ibintu impuguke zinyomoza kuko zagaragaje neza ko aho yarasiwe hagenzurwaga n’abasirikare ba leta y’icyo gihe.

    Nyuma y’icyo kiganiro, abanyamuryango ba PAGE Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada, bagaragaza agahinda batewe no kuba yaremeye gutambutsa ikiganiro nk’icyo kivuga ibihabanye n’ibyabaye.

    Bavuga ko ibyo avuga bidafite gihamya, akirengagiza ubundi buhamya n’ubushakashatsi butabarika bumaze igihe butangwa haba mu nyandiko, amashusho n’ibindi, bitanga ukuri n’umucyo kuri Jenoside.

    Bagaragaje ko bibabaje kuba ikinyamakuru cyubashywe nka Radio Canada gishobora kuba umuyoboro w’ibitekerezo rutwitsi bihakana Jenoside, ntikinahe umwanya urundi ruhande ngo rusobanure ukuri kwarwo.

    Radio Canada yasabwe gusiba icyo kiganiro ku miyoboro yayo, kwisegura mu ruhame ku barokotse Jenoside n’abayikurikira bakomerekejwe nacyo ndetse “no gutegura ikindi kuri iyo ngingo.”

    Judi Rever yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.

    Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN yahinduye imikorere yerekeza amaso kuri Judi Rever

    Judi Rever ni umwe mu bantu bizwi neza ko apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-imbunda-byanze-fln-yerekeza-amaso-ku-muhakanyi-judi-rever-nk-umucunguzi