Tag: featured

  • Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

    Abitangaje nyuma y’uko imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2020 yanzuye ko hakazwa ingamba zo kwirinda harimo no gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 15.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko hashize igihe gito habonetse umuti ushobora kugabanya ubukana bwa COVID-19 u Rwanda rukaba rwamaze kuwugura ku buryo ku wa Gatatu nimugoroba uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe.

    Minisitiri Ngamije avuga ko umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 ari igisubizo cyihuse mu rwego rwo kugoboka abamaze kwandura COVID-19 bagasubira vuba ku murongo, hakazakurikiraho kureba uburyo bwo gutanga uwo muti mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye ari rwo rukingo.

    Agira ati, “Hatumijwe ibihumbi 18 by’uwo muti, ku wa Gatatu saa kumi n’imwe umuti uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, hakurikireho kuwuha abarwayi hamaze kurebwa uko umubiri wa buri wese uwakira uko umutima we ukora, uko impyiko ze zikora turi gukora isesengura ry’uko umuti uzahabwa abarwayi”.

    Minisitiri Ngamije avuga ko u Rwanda kandi rukomeje gukurikiranira hafi uko inkingo rwatumije zizaboneka kandi ko ruri mu bihugu bya mbere bizahabwa urukingo, kandi ko hakozwe ibishoboka byose ngo ruzagere ku barukeneye cyane bihutirwa, imyiteguro yose ngo ikaba imeze neza ku buryo mu gihe cya vuba gishoboka urukingo ruzaba rwabonetse.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo bubahiriza amabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo barusheho kugabanya ubwandu bwazamutse mu minsi mike ishize.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/umuti-ugabanya-ubukana-bwa-covid-19-uragera-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-gatatu

  • Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa ariko Umujyi wa Kigali ni wo wibasiwe cyane kurusha izindi ntara. Urugero nko mu minsi umunani muri Kigali handuye abantu 720 mu gihe mu minsi itanu hapfuye abantu 14.

    Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo uyu mwanzuro yayobowe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko bishoboka ko umubare w’abanduye muri Kigali ari munini kurusha uzwi uyu munsi, kuko hari n’abandura bagakira batabizi nyuma yo kugira ibimenyetso byoroheje nk’ibicurane.

    Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura COVID-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’iki cyorezo.

    Riti “Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.”

    -  Ingamba zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali:

    a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19).

    c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    d. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00PM)

    f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

    g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    h. Insengero zirafunze.

    i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

    j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    k. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.

    m. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-guma-mu-rugo

  • Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi bwakozwe hapimwa abantu 2,900 mu gihugu cyose, ngo bukaba bwarerekanye ko iyo ndwara yongereye ubukana ku buryo budasanzwe.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereye cyane mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2021, akabyerekana ahereye ku mibare y’ibipimo byagiye bikorwa.

    Agira ati “Uko gupima dutomboje abantu mu mihanda, mu masoko n’ahandi twabikoraga buri kwezi, twabanje kubikora muri Nzeri umwaka ushize dusanga ni 0.1% barwaye, Ukwakira tubikoze nta n’umwe twabonye, byari 0%. Mu Gushyingo twatangiye kubona abarwaye kuko bari 1% naho mu Kuboza twegereje iminsi mikuru tubona 2%, aho ni mu gihugu hose kandi ubundi iyo birenze 1% kiba ari ikibazo kidasanzwe”.

    Ati “Muri Mutarama uyu mwaka abantu bavuye mu minsi mikuru tubikoze na none dutomboza dusanga ni 3%, mu gusoza ejo hashije twasanze abanduye mu gihugu hose ari 5%. Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ho twasanze abarwaye ari 12%, ni ikintu kidasanzwe kigaragaza ko mu minsi mikuru abantu biraye”.

    Dr Nsanzimana avuga kandi ko uko abarwara biyongera ari ko n’abaremba biyongera bigatuma ibitaro byuzura.

    Ati “Imibare uko izamuka twabiboneraga no mu baremba bari mu bitaro, tugera n’aho dufungura ibitaro bishya bya Nyarugenge, ariko na byo bigeze kuri 70% byuzura nyuma y’ibyumweru bibiri gusa tubifunguye. Bivuze ko hatagize igikorwa kindi kidasanzwe, nyuma y’ibindi byumweru bibiri bya bitaro biraza kuzura, ya 12% twabonye izaba 20 cyangwa 30%, kandi uko imibare izamuka ni ko abaremba n’abapfa biyongera”.

    Akomeza asaba abantu cyane cyane abanyakigali kudafata Covid-19 nk’imikino kuko ngo hari abazi ko ari imikino kandi yica abantu.

    Ati “Abanyakigali rero nzi ko hari abavuga ko Covid-19 ari ibiganiro cyangwa imikino, ngo ni bya bindi muhora mutubwira, Covid si imikino, ntiyigeze iba imikino. Twari tugeze ahantu heza twumva mu minsi mike iri imbere urukingo ruzatugeraho, ariko ni bwo abantu barimo gupfa cyane, mu minsi ibiri hari ubwo twapfushije abantu 10, iyi ndwara itangiye kudushyira mu gahinda kenshi kandi hari uko twakwirinda”.

    Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Covid-19 ni 11,032 ikaba imaze guhitana abantu 142, abakirwaye akaba ari 3,527.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kigali-abantu-12-banduye-covid-19-ubushakashatsi

  • Burera: Babiri bafatanwe ibilo 10 by’urumogi bakwirakwizaga mu baturage – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byagizwemo uruhare n’abaturage aho bahaye Polisi y’u Rwanda amakuru ikabasha kubafata.

    Yagize ati “Hari abaturage bari bazi neza ko bacuruza urumogi. Babibwiye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bahita bafatwa.”

    SP Nkundineza akomeza avuga ko urumogi barukura mu gihugu cya Uganda. Umwe ni we wari umucuruzi warwo aruhabwa n’Abagande mu gihe undi yari ushinzwe gushaka abakiliya.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe. Yibukije abishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ko nta mahirwe bazagira kuko k’ubufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bagafungwa.

    Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    Bafatanywe ibiro icumi by’urumogo bacuruzaga mu baturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-babiri-bafatanwe-ibilo-10-by-urumogi-bakwirakwizaga-mu-baturage

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko inama ziheruka zakorwaga abaminisitiri bateraniye muri Village Urugwiro.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Muri iyi nama ingamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ziraganirwaho.”

    Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere irasuzumirwamo ingamba ziheruka gushyirwaho ku wa 4 Mutarama, ari nayo yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z’ijoro kugeza saa Kumi za mugitondo. Ni mu gihe mbere y’icyo gihe isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yari saa Yine z’ijoro.

    Mu zindi ngamba zari zashyizweho harimo kuba ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.

    Muri iyo nama kandi Guverinoma y’u Rwanda yahisemo guhagarika ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali.

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa, aho imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 11 Mutarama kugeza ku wa 17 Mutarama 2021, habonetse abantu 1402 basanganywe iki cyorezo mu gihe abitabye Imana biyongereyeho 22.

    Ubwiyongere bw’iyi mibare buri mu byatumye Minisiteri y’Uburezi kuri iki Cyumweru itangaza ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali afungwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Nama y’Abaminisitiri y’uyu munsi aribwo habaho kuganira n’abandi bayobozi bakareba niba koko gufunga amashuri yose bishoboka.

    Yagize ati “Turumva tutifuza kongera guhagarika amashuri burundu, cyeretse igihugu cyose cyongeye gusubira muri guma mu rugo.”

    Hitezwe ingamba zikakaye…

    Kuba Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, biri mu bigaragaza ubukana icyorezo cya Coronavirus gifite muri iyi minsi.

    Hagati ya tariki 4-15 Mutarama 2021, ni ukuvuga mu minsi 11 gusa mu Rwanda hari hamaze gupfa abantu 36, mu gihe 1897 bashya bayanduye.

    Imibare y’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ni kimwe mu biteye inkeke zaba inzego z’ubuzima ndetse n’abaturage ubwabo harimo n’abasanga gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ari icyemezo gishoboka kandi gishobora gufatwa.

    Nko ku wa 17 Mutarama 2021, abantu babiri bo mu Mujyi wa Kigali bishwe na COVID-19 mu gihe mu Rwanda hose mu bipimo 5395 habonetsemo 182 banduye iki cyorezo giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 796 867; muri byo abantu 11 032 basanzwemo ubwandu mu gihe abagera ku 7363 bayikize. Kuri ubu abarwayi 3527 ni bo bakiri kwitabwaho mu gihe 142 bitabye Imana.

    AMAKURU AGEZWEHO

    Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu. pic.twitter.com/WAjptrZGLc

    — IGIHE (@IGIHE) January 18, 2021

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu bitabiriye iyi nama

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n’uko byakorwaga mbere kuko yakorerwaga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Muri iyi nama hashobora gufatirwamo ingamba zikakaye ku cyerekezo gishya cyo guhashya icyorezo cya COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-zikakaye-kuri

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, abayitabiriye bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’ibijyanye no kurebera hamwe ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ni inama ibaye mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku myanzuro iyifatirwamo, dore ko muri iyi minsi icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ubukana budasanzwe aho imibare y’abandura n’abapfa yakomeje kuzamuka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

    Iyi nama iteranye mu gihe muri Kigali by’umwihariko hakomeje gufatwa ingamba zikomeye zirimo nko guhagarika amashuri y’incuk, abanza n’ayisumbuye, bikaba byatumwe hari abatekereza ko Guma mu Rugo ishobora gusubizwaho.

    Ni mu gihe inama nk’iyi yaherukaga kuba mu byumweru bibiri bishize yari yashyizeho gahunda ya Guma muri Kigali, na Guma mu Karere ku batuye ahandi mu Ntara.

    Kigali Today irabagezaho imyanzuro y’iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

    Kanda HANO urebe imyazuro yafatiwe mu nama y’ubushize yabaye ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yize-ku-kurwanya-covid-19

  • Amajyaruguru: Abana basaga ibihumbi 219 bo mu mashuri abanza n’incuke basubukuye amasomo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gatabazi JMV yasabye abanyeshuri basubukuye amasomo kwirinda ibishobora gutuma icyorezo Covid-19 gikwirakwira
    Guverineri Gatabazi JMV yasabye abanyeshuri basubukuye amasomo kwirinda ibishobora gutuma icyorezo Covid-19 gikwirakwira

    Bamwe mu babyeyi bagaragaye ku bigo by’amashuri byaba ibya leta n’ibyigenga baherekeje abana babo, bishimiye ko bongeye gusubukura amasomo. Kandi bafite intego yo kubaba hafi, yaba mu myigire no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo Covid-19.

    Mu bo Kigali Today yasanze bazanye abana ku kigo cy’amashuri abanza cya Bukane kiri mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze, barimo uwitwa Niyosibo Protogène.

    Yagize ati: “Nishimiye ko abana bacu bakomorewe, bakaba bongeye kwiga nyuma y’igihe kinini. Nk’ubu abanjye babiri nazanye kwiga, bahoraga bambaza igihe bazagira ku ishuri nkabura icyo mbasubiza. Amatsiko kuri bo yabaga ari menshi, none dore umunsi urageze bongeye kwibona mu ishuri. Nk’umubyeyi icyo ngiye gukora ni ukuzajya mbakurikirana, menye niba bakurikiza ya mabwiriza yo kwirinda. N’igihe bizajya biba ngombwa, nzajya ngerageza kubazindukana, mbaherekeze ku ishuri, kuko uwo mwanya na wo umuntu yawukoresha yibutsa umwana uko agomba kwitwara yubahiriza amabwiriza mu kumurinda kwandura icyorezo Covid-19”.

    Abarezi na bo bafite gahunda y’uko mu gihe batanga amasomo, bagomba kujya bafata n’umwanya wo kugenzura niba nta mwana wica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kubigisha uruhare rwabo mu kuyubahiriza ngo bizaba mu byibanze.

    Uwase Espérance yagize ati: “Icyambere ni uko umunyeshuri wese agomba kwinjira mu ishuri nyuma yo gukaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabuni, yagera mu ishuri mbere yo gutangira isomo, nkareba niba bose bicaye bahanye intera, bambaye udupfukamunwa noneho nkaboneraho no kubibutsa ububi bwa Covid-19. Ni igikorwa kimara iminota itarenze itanu kandi ntibibangamira andi masomo mba nateguriye abana; kuko n’ubundi tubigishishe amasomo asanzwe tukirengagiza iki cyorezo cyugarije abantu, ntacyo twaba duharanira”.

    Gatabazi JMV ukuriye Intara y’Amajyaruguru, yibukije ababyeyi n’abarezi ko guha abana amakuru y’ububi bw’icyorezo Covid-19 no kubibutsa ko atari icyo kujenjekera.

    Yagize ati: “Umwana wigishijwe uko yitwara mu kibazo runaka afata vuba. No muri uru rugamba turiho rwo kurwanya Covid-19 turizera neza ko abarezi bagiye gukora ibishoboka byose bagashyiraho akabo, ariko tunaboneraho kwibutsa n’ababyeyi kudaterera iyo ngo ibyo babiharire abarezi gusa. Impande zose nidufatanya, tukumva ko kurinda abana bitureba twese, imyumvire ku bubi bw’icyorezo Covid-19 iziyongera, bizabarinda kugikwirakwiza bige batekanye”.

    Aba banyeshuri basubukuye amasomo mu gihe Minisiteri y’Uburezi ku cyumweru yatangaje ko amashuri yose y’incuke, abanza n’Ayisumbuye ya leta n’ayigenga ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro TVET yo mu mujyi wa Kigali, afunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

    Ahereye kuri iki cyemezo, Guverineri Gatabazi yasabye abaturage muri rusange kwikebuka, bakisuzuma aho bateshuka mu kubahiriza amabwiriza mu kwirinda ko iki cyorezo gikwirakwira.

    Yagize ati: “Uriya mwanzuro Minisiteri y’Uburezi yafashe watubereye nk’ imfashanyigisho ituma tureba uko turushaho kwigisha abaturage bacu, tubereka ko uko hagaragara umubare munini w’abandura iki cyorezo cyangwa abicwa nacyo, ari igihombo tugira. Iyo giteje ingaruka nk’izo abantu basubizwa muri gahunda yo kuguma mu rugo, kandi bimaze kugaragara ko bituma abantu bisanga mu gihombo kinini cyane ugereranyije no kuba bakaba bafata iya mbere bakirinda bidasabye ko habanza kubaho izindi mbaraga”.

    Ibi byiciro by’amashuri bisubukuye amasomo mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 3205 byatwaye miliyari 16,5 z’amafaranga y’u Rwanda. Abasaga ibihumbi 30 bo mu turere tw’iyi ntara uko ari dutanu babonye akazi mu mirimo y’ubwubatsi, kugemura ibikoresho ku ma shantiye. Ubu mu mashuri yubatswe, 80% yararangiye andi imirimo ya nyuma yo kuyubaka no kuyashyiramo ibikoresho by’ibanze iri hafi kurangira. Ubu mu cyumba kimwe cy’ishuri ahongerewe ibyumba by’amashuri byafashije kugabanya ubucucike, aho abana babiri bicara ku ntebe imwe.


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/amajyaruguru-abana-basaga-ibihumbi-219-bo-mu-mashuri-abanza-n-incuke-basubukuye-amasomo

  • Hari kunozwa imikoreshereze y’ingengo y’imari mu ihangwa ry’imirimo – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu bigenda birushaho gufata indi ntera mu Rwanda. Imibare igaragaza ko mu 2017 ubushomeri bwari ku kigero cya 17,8%, mu 2018 buramanuka bugera kuri 15,1%, mu gihe 2019 yasanze bugeze kuri 15,2%.

    Icyorezo cya COVID-19 cyatumye ubushomeri bwagendaga bumanuka mu Rwanda bwongera kuzamuka maze mu 2020 bugera kuri 16% muri rusange, ahanini biturutse ku ngamba zitandukanye zagiye zifatwa mu kwirinda iki cyorezo, muri uyu mwaka ubushomeri ku rubyiruko bwo bwari buri ku kigero cya 16,8%.

    Mu rwego rwo guhangana n’ubu bushomeri by’igihe kirambye, Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mwambari Célestin, yabwiye Radio Rwanda ko hari kongerwa imbaraga muri gahunda zigamije guhanga imirimo mu rubyiruko.

    Yagize ati “Hari gahunda y’umwihariko Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagerageje gukorana na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo ingengo y’imari ya leta ijye igira umusanzu ukomeye itanga mu ihangwa ry’umurimo.”

    “Muri iyo gahunda buri kigo cya leta n’uturere bifite imishinga bishaka gukora ni ukubanza kuyigaragaza mbere yo guhabwa amafaranga, bikagaragaza imirimo izahangwa muri iyo ngengo y’imari bisaba guhabwa.”

    Muri gahunda ziri gushyirwamo imbaraga harimo iya Hanga umurimo, ijyanye no kwigira umurimo mu kazi ndetse n’iyo gutanga amahugurwa agamije kongerera urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo.

    Muri iyi gahunda buri kigo cya Leta n’Uturere bizajya bisabwa kwerekana ikigero cy’imirimo izahangwa mbere y’uko bihabwa ingengo y’imari yo gukora umushinga runaka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kunozwa-imikoreshereze-y-ingengo-y-imari-mu-ihangwa-ry-imirimo

  • Sobanukirwa itandukaniro hagati y’Itorero n’Idini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko mu mpamvu zo guhindura inyito y’iryo regeko, ari uko hari abavugaga ko batemera kwitwa idini, kuko ngo biyumva nk’Itorero ry’Imana.

    Dr Kaitesi yagize ati “Biyita amazina menshi cyane, hari abiyita itorero, hari abiyita idini, hari abiyita urugo, ariko twe tubita ‘Umuryango ushingiye ku myemerere’, ukora ibikorwa byo gusenga”.

    Umushumba mu Itorero ry’aba Anglican mu Rwanda, Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko hari abantu bemera kwitwa idini kuko bashingiye imyerere yabo ku bindi, ariko ko abemera Yesu Kristu bose bitwa amatorero.

    Pasiteri Rutayisire yagize ati “Amatorero ni ariya yubakiye kuri Bibiliya no kuri Kristo, amadini akaba ari ayubakiye ku yindi myizerere, nka Islam ni idini, Budisime ni idini, yewe no kubandwa no guterekera ni idini gakondo”.

    Rev Dr Rutayisire akomeza avuga ko Itorero nk’uko byumvikana, ari abantu batoranyijwe mu bandi, bafite itsinda ryihariye rifite imyizerere, imyitwarire n’imikorere byihariye.

    Kubera iyo mpamvu ngo hari abantu bamwe baba mu Itorero ariko atari abanyetorero kabone n’ubwo baba bubahiriza neza imigenzo y’idini nko gutanga amaturo(menshi cyane), kubatizwa, guhazwa, gusenga, kuririmba(muri korari)…ariko batarahindutse mu mico yabo.

    Umushumba Rutayisire akavuga ko mu Itorero hazamo abantu banyweye inzoga bagasinda, abasanzwe basambana, abajura, abambara imyenda imeze nko kwambara ubusa,…ariko ko nta muntu ubirukana n’ubwo baba atari abanyetorero.

    Umwe mu bashumba b’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda, Pasiteri Alphonse Rusingizwa, avuga ko iyo itorero ridahana ngo ryitandukanye n’abo bantu, naryo ngo riba ritakiri Itorero nyakuri ry’Imana.

    Avuga ko Itorero ari abantu batorewe kuzajya kubana n’Imana mu ijuru umunsi Yesu azaba agarutse, akarigereranya n’umukobwa uwo Yesu yakoye, ugomba guhora akeye ku mutima kandi yanga icyaha kimwanduza.

    Pasiteri Rusingizwa yagize ati “Itorero ritandukanye n’idini, rirangwa n’imbuto z’Umwuka ziboneka muri Bibiliya Yera, mu gitabo cy’Abagalatiya 5:22-26, izi zirimo kugira urukundo, amahoro, ibyishimo, kugira neza, ingeso nziza, kwirinda,…Itorero ryanga icyaha n’igisa n’icyaha”.

    Pasiteri Rusingizwa akomeza avuga ko Itorero ritagomba kuba ryubakiye ku bakora ubusambanyi n’ibiteye isoni cyangwa iby’isoni nke, ndetse n’abagaragarwaho gusenga ibishushanyo, kuroga no kwangana, gutongana n’ishyari n’umujinya n’amahane n’ivangura, gusinda ndetse n’ibiganiro bibi.

    Yakomeje avuga ko abagize Itorero batagomba kwanduza imibiri yabo haba mu kwisiga amabara ku munwa n’ahandi, kwambara imyenda itabakwiriye neza cyangwa ibintu by’imitako(bijoux) bitandukanye, ahubwo ko umurimbo wabo ngo ugomba kuba uwo mu mutima.

    Pasiteri Rusingizwa avuga ko abanyetorero ubu bategereje kuza kwa Yesu Krisito (kuzatungurana), aho abapfuye bazazuka, abazaba bakiriho na bo ngo bazahita bambara imibiri itabora maze bose bakazamurwe mu ijuru.

    Avuga ko ubwo abanyetorero bazaba bamaze kuzamuka mu ijuru, isi izatangira kwangirika no kurimburwa n’ibiza cyangwa ibyorezo n’intambara zitandukanye, nyuma yaho ngo hazongera kubaho kuzuka kw’abazaba bataragiye mu ijuru hamwe no gutangira gucirwa imanza, bahite bajyanwa ahantu bazababarizwa ibihe byose.

    Mu gihe Bibiliya igaragaza ko Yesu/Yezu yavugaga ko ari we Mana kuko ari umwe n’Imana, ndetse akaba n’inzira igeza abantu ku Mana, Abayisilamu bo bemera kwitwa abanyedini kandi idini bakavuga ko ari yo nzira yabo izabajyana mu ijuru, nk’uko twabisobanuriwe n’uwitwa Shehe Omar Joseph.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/sobanukirwa-itandukaniro-hagati-y-itorero-n-idini