Tag: featured

  • Me Nkundabarashi yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka – #rwanda #RwOT

    Me Nkundabarashi yatowe ku bwiganze bw’amajwi 97,5% kuko mu bantu 827 batoye yabonyemo amajwi 807, bivuze ko agiye kuyobora uru rugaga muri manda ya mbere y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

    Me Nkundabarashi yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2008. Yaburaniye abantu batandukanye ku manza zirimo iz’inshinjabyaha, iz’umurimo, umuryango ndetse n’ubucuruzi. Ni we mwunganizi wa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara.

    Muri Nyakanga 2014 yatangiye gukorana na Trust Law Chambers, imwe muri “cabinet” y’abanyamategeko ikomeye mu gihugu.

    Ari mu bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse abarizwa no mu rwo muri Afurika y’Iburasirazuba. Avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

    Me Nkundabarashi mu 2018 yunganiye Me Richard Mugisha babana muri cabinet wari witabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’igitabo cy’amategeko ahana ziteshwa agaciro, by’umwihariko izirebana n’icyaha cy’ubusambanyi, guta urugo no gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe umutekano.

    Me Nkundabarashi agiye kuyobora Urugaga rw’Abavoka muri manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa rimwe

    Akimara gutorwa, yavuze ko agiye gukomereza aho mugenzi we yari agejeje by’umwihariko akita ku mikoranire iboneye n’abandi banyamategeko bo mu bindi bihugu.

    Yakomeje avuga kandi ko mu mikorere y’abavoka, bagiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bituma imibereho y’abagize urugaga ikomeza kuba myiza.

    Ati “Umubare w’abavoka umaze kwiyongera, ni ngombwa ko dukoresha ikoranabuhanga kugira ngo dutangire gukemura ibibazo bitandukanye mu buryo dukorana nabo.”

    Usibye Me Nkundabarashi, hatowe kandi abanyamategeko batandatu bagize Inama y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, barimo Me Sebaziga Maseruka Sophonie wagize amajwi 760, Me Rwimo Clotilde wagize 723, Me Buzayire Angele wagize amajwi 715, Me Habimana Pie wagize 711, Me Mukabibi Fatuma wabonye amajwi 698 na Me Niyongira Ghislaine wagize amajwi 686.

    Umuyobozi w’Urugaga ucyuye igihe, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko muri manda ebyiri amaze ku buyobozi bw’uru rugaga we n’abo bakoranaga baharaniye ko abanyamuryango bunga ubumwe, bakumva ko urugaga ari urwabo, ko aribo bakwiye kuruteza imbere.

    Ati “Mu bikorwa twagerageje kugeraho ni uko buri munyamatego (uba mu rugaga) ubu afite ubwiteganyirize bwo kwivuza mu bitaro byose byo mu Rwanda no muri ‘Pharmacie’ zose dukorana nazo.”

    “Twatangije gahunda y’izabukuru y’Abavoka, aho buri munyamategeko urengeje imyaka 65 ashobora kugira ubufasha ahabwa n’urugaga mu gihe ari mu zabukuru, hari n’inyubako yahoze ari iya Sportview hotel yaguzwe n’urugaga, tukaba dushoje manda irangije kwishyurwa.”

    Me Kavaruganda yavuze ko muri manda ye bagiye bagirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye bigamije gufasha abaturage kubona ubutabera, aho bari gukora ibishoboka ku buryo muri buri karere haba hari abanyamategeko babiri bashobora kwitabazwa mu gufasha abaturage.

    Nk’umuyobozi ucyuye igihe yashimiye abanyamategeko bamugiriye icyizere akabayobora mu gihe cy’imyaka itandatu.

    Yongeyeho ati “Hari gahunda twari twaratangiye zitarajya ku murongo, nko gishyiraho ishuri ry’urugaga rw’abavoka rizajya zitanga amahugurwa yihariye y’abavoka nyuma yo kwinjira mu rugaga. Abafite ubuyobozi nabasaba kuzabinoza neza umunyamategeko aho ari hose akaba afite ubumenyi bushobora no gukora hanze y’igihugu.”

    Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri uru rugaga ni uko agomba kuba yararangije kwiga amategeko muri Kaminuza imyaka ine, akongeraho n’undi wa gatanu wo kumwinjiza neza mu mwuga yigira mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), yarangiza agakora ikizamini cyimwinjiza mu rugaga, yagitsinda akarwinjiramo, akamara umwaka yimenyereza umwuga akongera agakora ikindi kizamini kimwemerera kuba umwavoka.

    Ubu urugaga rw’Abavoka rugizwe n’abanyamategeko 1235 bagenda biyongera uko imyaka igenda iza. Bakaba bagiye kuyoborwa na Me Nkundabarashi Moïse, aho ihererekanya bubasha hagati ye n’uwo asimbuye rizaba mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

    Buri munyamategeko yahamagarwaga akajya gutora imbere ashyira urupapuro ruriho uwo yahaye ijwi mu gasanduku kari kateguwe

    Me Nkundabarashi yatowe na bagenzi be ku bwiganze bw’amajwi

    Ni amatora yabaye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agera mu masaha ya nyuma ya saa sita

    Ni amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure

    Me Julien Kavaruganda ageza ijambo ku banyamategeko bagenzi be mu gihe yasozaga manda ye y’imyaka itandatu

    Akanyamuneza kari kose ku banyamategeko bari bitabiriye aya matora

    Aya matora yabereye mu cyumba cya Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda yigisha Uburezi ku Kimironko

    Abakandida babaga banditse ku rupapuro hanyuma buri wese akandika izina ry’uwo atoye

    Byari ibyishimo ku bari bagenzi be nyuma y’amatora

    Me Nkundabarashi (iburyo) asanzwe aburana imanza zirimo iz’inshinjabyaha

    source : https://ift.tt/3C5Evnu

  • Imodoka zitwara abagenzi zemerewe kuzuza imyanya: Ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo ije ivugurura iy’Inama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi gushize. Ubu amabwiriza mashya agena ko “ ingendo zibujijwe guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo”.

    Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukora, bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.

    Ku rundi ruhande, inama zikorwa imbonankubone nazo zemerewe gukomeza gukorwa gusa umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

    Ibi bijyana n’uko abatabiriye inama bose bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko baterana.

    Ku bijyanye n’imodoka zitwara abagenzi, amabwiriza agena ko ingendo z’imodoka rusange zizakomeza, hanyuma imodoka zifite imyanya y’abantu bagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare zagenewe.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “ ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze”.

    Insengero nazo zemerewe gukomeza gukora ariko zubahirije amabwiriza yo kwirinda, gusa ntizigomba kurenza 75% by’ubushobozi bwazo. Ibi bireba insengero zahawe uburenganzira gusa.


    source : https://ift.tt/3qNhfZF

  • Mpayimana wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yahaye uyu mugabo wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) inshingano zo kuba Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

    Ni wo murimo uzwi ukomeye akoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, gusa mu 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

    Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

    Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.


    source : https://ift.tt/3FeZFRV

  • U Rwanda mu nzira zo gukuraho umusoro ku bakozi bafite umushahara muto – #rwanda #RwOT

    Iri tegeko rigiye kuvugururwa ni iryo muri Mata 2018 rishyiraho imisoro ku musaruro. Rigiye kuvugururwa ku mpamvu zitandukanye zirimo no kugabanya uburemere bw’umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza imbere umurimo.

    Iri tegeko ryari risanzwe ryagenaga ko abinjiza amafaranga atarenze ibihumbi 30.000Frw badacibwa umusoro ariko abinjiza 30.001 Frw kugeza kuri 100.000 Frw bakishyura umusoro wa 20% mu gihe abari hejuru y’uyu mushahara bacibwa umusoro wa 30%.

    Uyu mushinga w’itegeko ugena kandi ko ’umusaruro w’umwaka usoreshwa ungana na 720 000 Frw aho kuba 360 000 Frw yari asanzweho kandi ugashyiraho igabanywa ry’igipimo cy’umusoro mu gihe cy’imyaka ibiri’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard yavuze ko iki cyemezo gikwiye kuko amafaranga agenda agabanuka mu gaciro.

    Ati “Ibihumbi 30 Frw ku kwezi cyangwa ibihumbi 360 Frw ku mwaka byashyizweho kuva mu 2005. Imyaka 15 irashize mu gihe ifaranga ryacu rigenda rigabanuka mu gaciro, twasanze igihe kigeze ngo tuzamure tugeze ku bihumbi 60 Frw ku kwezi.”

    Yavuze ko amavugurura nk’aya byaba byiza agiye akorwa buri nyuma y’imyaka itanu.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari abagize Inteko Ishinga Amategeko barimo na Frank Habineza bagaragaje ko n’ubundi uyu mushahara ukiri muto ku buryo utagakwiriye kuba ari wo uherwaho mu gusaba imisoro.

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’Itegeko wo kuvugurura itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro

    source : https://ift.tt/3kwmLM8

  • Isomo ry’ubuzima bwo mu mutwe ryatangijwe mu mashuri arenga 800 – #rwanda #RwOT

    Itangira ry’ayo masomo ryagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’iy’Uburezi.

    Binyuze muri ayo masomo, abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bajya mu mashuri kugira ngo bigishe abanyeshuri ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe banabashishikarize gushaka ubufasha mu gihe baba bahuye na byo. Abarimu bo bahabwa amahugurwa y’uburyo bamenya umunyeshuri ufite ibyo bibazo.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare igaragaza ko 10,2% by’abafite imyaka 14 kugera kuri 18 baba bafite ibibazo byo mu mutwe. Ikindi ni uko umubare munini w’ibyo bibazo usanga ababifite babihera mu buto bwabo kugeza bakuze.

    Iyi gahunda yo gutanga amasomo ku buzima bwo mu mutwe yatangijwe nk’uburyo bumwe bwo kurwanya ibyo bibazo bihereye mu bakiri bato nk’uko byemejwe na Emmanuel Hakomeza, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe kwita ku rubyiruko.

    Aganira na The NewTimes dukesha iyi nkuru, Hakomeza yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kurwanya indwara zo mu mutwe mu mashuri ikoreramo.

    Ati “Binyuze muri iyi gahunda, twabashije kumenya ibimenyetso byo kwiheba, umujinya mwinshi, imyitwarire ishobora kugeza ku kwiyahura, gukoresha ibiyobyabwenge hanyuma ubifite tukamwohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abahanga.”

    Yakomeje avuga kandi ko abanyeshuri n’abarimu bigishwa gufashanya, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya kuba imbata y’ibikorwa bimwe na bimwe hamwe no kurwanya ipfunwe riterwa n’ibibazo byo mu mutwe.

    Intego ni uko iyi gahunda igera mu mashuri yo mu gihugu hose no gukomeza kugenzura ko aho yatangirijwe ikomeza kubahirizwa.


    source : https://ift.tt/3qxQB6A

  • Agakoresho kambarwa ku ishati kagasimbura agapfukamunwa kamaganywe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyo utambagiye mu Mujyi wa Kigali, ntibwakwira udahuye n’umuntu wambaye ako gakoresho, nta gapfukamunwa yambaye. Iyo hagize uwo ubaza impamvu atakambaye, akubwira ko ako gakoresho gakora umurimo umwe nako.

    Urubuga rwa internet rw’ikigo gikora ako gakoresho ruvuga ko gatuma umuntu ahorana isuku bitewe na dioxyde de chlorure gakoranye.

    Ngo ituma kica udukoko ku buryo ubushobozi bwako buba bukubye kabiri ubw’indi miti isanzwe yica udukoko. Nta bushakashatsi bwizewe buhari bugaragaza uburyo gashobora gufasha umuntu kwica virus itera Covid-19.

    Rwanda FDA yamenyesheje Abaturarwanda bose ko ako gakoresho katigeze kemezwa n’ikigo kibifitiye ububasha mu Rwanda, cyangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi (OMS) mu kurinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Iti “Rwanda FDA ntiyigeze itanga uburenganira bwo kwinjiza cyangwa gucuruza ku isoko ry’u Rwanda ako gakoresho kitwa “Air Doctor Portable”. Nta nubwo Rwanda FDA yigeze isuzuma ngo yandike ako gakoresho mu kugakoresha hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’ icyorezo cya COVID-19.”

    Ku Isi hose, udukoresho twambarwa twifashishwa mu kwirinda Covid-19 ni udupfukamunwa.

    Aka gakoresho kamaganywe ku isoko ry’u Rwanda

    source : https://ift.tt/31VL8fQ

  • Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yasohoye ibiciro ntarengwa by’ibirayi – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo rya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ryagiye hanze kuri uyu wa 11 Ugushyingo, aho amenyesha abantu bose ko guhera ku itariki ya 12 Ugushyingo 2021, ibiciro cy’ibirayi ku musaruro w’igihembwe cya 2022 A.

    Nk’uko bigaragara muri iri tangazo igiciro cy’ibirayi bya Kinigi ku muguzi wa nyuma ntikigomba kujya hasi y’amafaranga 300 Frw. Ibirayi bya Kuruseke bigomba kugura amafaranga 255Frw.

    Ubwoko bwa Kirundo bigomba kugura 260 Frw, Rwagume/Rwamashaki na Nyirakarayi 240 Frw naho ubwa Peko bukagura 230Frw.

    Perezida wa Koperative y’abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Busasamana, Kanyesoko Pierre Celestin, yavuze ko bishimiye ibi biciro ariko bagomba gufata ingamba mu gucunga umusaruro.

    Ati “Reta yadufashije kuko ubu nka hano Busasamana duhinga Peko yari igeze ku mafaranga 120 none bayishyize kuri 230, urumva ko hiyongereyeho arenga 100. Turashima leta ubu igisigaye ni ugucungana n’umusaruro kuko nukomeza kuba mwinshi igiciro kizagwa byaba bicye kikazamuka.”

    Muri iri tangazo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yibukije abanyarwanda ko umusaruro wose w’ibirayi ugomba gucuruzwa unyujijwe ku makusanyirizo yashyizweho muri buri Karere gahinga ibirayi.

    Buri modoka yose itwaye umusaruro w’ibirayi ngo igomba kwitwaza ibyangombwa bigaragaza koperative umusaruro waturutsemo kandi izijyana umusaruro mu mujyi wa Kigali ziwuvanye mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kuwunyuza mu isoko rirangurizwamo imyaka riherereye mu Nzove cyangwa zikawerekeza ku yandi masoko aho abaguzi baherereye.

    Abahinzi bibukijwe ko amakusanyirizo yose agomba gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge kandi inzego z’ibanze zikagira uruhare rufatika mu kugenzura ko byubahirizwa.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’ibirayi

    source : https://ift.tt/3kwc8Je

  • Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari atuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, akaba yaramenyekanye mu buhanzi bw’indirimbo zitandukanye yakoraga mu Itorero Uruyenzi yari yarashinze no mu Rukerereza.

    Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo arembye.

    Ndagijimana yamenyekanye mu birori bitandukanye birimo ibyo Kwita Izina abana b’ingagi, iby’amaserukiramuco, Kwibohora n’ibindi.

    Asize umugore n’umwana umwe w’umukobwa uririmba mu Itorero Inganzo Ngari. Yari umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe mu muryango ubarurwamo abagera kuri 800.

    Ndagijimana Juvenal yitabye Imana ku myaka 59

    source : https://ift.tt/3C9PNr0

  • Jambojet yahagaritse gahunda yo gusubukura ingendo z’i Kigali – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Jambojet, Ndegwa Karanja, yatangaje ko iyi sosiyete nta gahunda ifite yo gusubukura ingendo muri ibyo byerekezo mu gihe cya vuba kubera uburyo umubare w’abagenzi wagabanutse.

    Ati “Ntabwo twakwifuza kujya ku isoko ryuzuyeho amabwiriza akomeye y’ingendo nk’ay’i Entebbe no mu Rwanda. Ibyo bihugu byombi biracyafite amabwiriza akaze y’ingendo ajyanye no kurwanya Covid-19.”

    Ibi binajyana n’amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 yashyizweho muri ibyo bihugu yatumye benshi baba basubitse ingendo.

    Sosiyete nyinshi zatangiye kugabanya umubare w’ingendo zikora aho nka Kenya Airways yawukuye kuri 12 mu cyumweru muri ibyo byerekezo byombi ikawugeza ku icyenda.

    Jambojet ntiteganya gusubukura ingendo zayo mu Rwanda mu gihe cya vuba

    source : https://ift.tt/3olb105