Tag: featured

  • Buravan yahinduye uburyo azajya akoramo ibihangano bye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yvan Buravan
    Yvan Buravan

    Amwe mu masomo umuhanzi yakuye muri ibi bitaramo harimo kuba uko wakora ibihangano byiza gute ariko bidafite umwimerere wa gakondo y’iwanyu haba hari icyo ucyibura nk’umuhanzi ibi byatumye uyu muhanzi ashaka umwihariko wazajya umutandukanya n’abandi yiyemeza kujya akora ibihangano byifitemo umwimerere ndetse bigaragaza isura yaho akomoka mu Rwanda

    Yvan Buravan asanga kuba wakora ibihangano byiza bidafite umwimerere w’iwanyu utazabasha kubikora neza nkaho ubikomora, “Twumvise imiziki myinshi itagize aho ihuriye n’iby’iwacu bituma duhanga ibihangano bitagize aho bihuriye n’iwacu ndetse bitadushyira naho twagakwiye kuba turi.”

    Buravan agaruka ku isomo rikomeye ryatumye yiyemeza gukora umuziki ufite aho uhuriye n’umuco n’imbyino Nyarwanda, yagize ati “Ngendeye kubyo nize n’ibyo nabonye, naserukiye igihugu umuziki natwaye ntaho warutandukaniye nuwo bari bafite, yego ijwi ryanjye riratandukanye ariko ntabwo umuziki ubwawo werekana aho mva.”

    Ibi bikaba byaratumye uyu muhanzi afata igihe gihagije cyo gukora ibihangano bifite aho bihuriye n’umuco n’imbyino Nyarwanda zose hamwe azikubira muri alubumu yise “Twaje” ndetse atangiza n’umushinga uzafasha abakiri bato kwihugura ku muco n’imbyino n’indirimbo Nyarwanda bahaye izina rya “Twande” ahuriyeho n’abahanzi b’injyana gakondo barimo Massamba Intore ndetse n’amatorero ya Kinyarwanda.

    Alubumu Twaje ya Yvan Buravan izaba ari imbumbe y’indirimbo 10 zimwe muri izo eshanu muri zo zikaba ziri mu njyana gakondo izindi zikaba zikozwe mu njyana zigezweho, izi ndirimbo zigize iyi alubumu harimo izo yamaze gushyira hanze zirimo nka Ye ayee ndetse na Tiku Tiku hamwe n’izindi yakoze wenyine zirimo Gusaakara, Twaje, Ituro, I love you yoo, na Ni Yesu yakoze yo guhimbaza, harimo kandi izo yafatanyije na bagenzi be zirimo Bwiza yahuriyemo na Andy Bumuntu, Impore yahuriyemo na Dj Marnaud hamwe na Ruti Joel, VIP yakoranye na Ish Kevin hamwe na Pro Zed. Izo zikaba ari yo mbumbe y’indirimbo zizaba zigize iyi alubumu ya Yvan Buravan yihariwe ahanini n’aba producers bagezweho hano mu Rwanda Bob Pro na Made Beat.

    Alubumu “Twaje” ni iya kabiri nyuma ya “Love Lab” ikaba izajya hanze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2021.

    Reba indirimbo TIKU TIKU ya Buravan

    source : https://ift.tt/31KISI2

  • Batanu bafashwe bacyekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gatsibo hafashwe uwitwa Bagarirayose Jean Paul w’imyaka 38 na Uwamahoro Innocent w’imyaka 31, bafatanywe batiri ebyiri muri eshatu bakuye mu mazu y’abaturage. Mu Karere ka Ruhango hafashwe uwitwa Niyorurema Seth w’imyaka 40, Nzirorera Sylvain 26 na Niragijumukiza Elamu w’imyaka 35, aba bafatanywe imirasire y’izuba 4 na batiri imwe, bose bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo Bagarirayose na Uwamahoro bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi, Umudugudu wa Rwimboga baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y’u Rwanda muri iyi minsi. Twatangiye iperereza tuza kugera ku muturage atubwira ko Uwamahoro yamugurishije batiri ebyiri, twagiye kureba Uwamahoro nawe atubwira ko yazihawe na Bagarirayose, twahise dufata Uwamahoro na Bagarirayose.”

    Bagarirayose avuga ko mu kwiba ziriya bateri yacunze ba nyiri urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y’inzu ajya mu nzu akuramo ziriya batiri. Imwe yayigurishaga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7,500, ebyiri zabonetse haracyarimo gushakishwa indi.

    SP Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango uwitwa Niyorurema Seth yafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y’izuba ku mazu y’abaturage, yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n’abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu barimo kubiba bateri n’imirasire y’izuba Leta irimo kubashyiriza ku mazu. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora abo bajura. Mu ijoro rya tariki ya 10 Ugushyingo, abanyerondo bahuye na Niyorurerama Seth afite imirasire 3 na batiri imwe yiyemerera ko avuye kubyiba ku mazu y’abaturage. Mu gitondo Polisi yagiye mu rugo rwa Nzirorera Sylvain kuko na we yaracyekwaga, tuhasanga umurasire w’izuba umwe no kwa Niragijumukiza Elamu tuhasanga undi umwe.”

    Uwo muyobozi yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati “Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.”

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3wCsd4Z

  • Green Gicumbi ikangurira abanyeshuri kuzabyaza amahirwe ingemwe z’ibiti zirimo guterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Green Gicumbi hamwe n
    Umuyobozi wa Green Gicumbi hamwe n’abana bo muri GS Mulindi mu Murenge wa Kaniga, harimo gutera ibiti mu butaka bw’icyo kigo

    Umuyobozi wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko mu bagomba gutera ibyo biti harimo abana biga mu mashuri yo mu mirenge icyenda uwo mushinga ukoreramo, kugira ngo bakurane umuco wo gukunda Ibidukikije no gushaka uburyo babibyaza umusaruro.

    Kagenza asanga urubyiruko hamwe n’abana badakunda kuba mu mirimo y’ubuhinzi, by’umwihariko ijyanye no gutera ibiti n’amashyamba, bakaba bayiharira abantu bakuze, nyamara ari ho ngo hasigaye amahirwe yateza imbere benshi mu baturage.

    Mu biti Green Gicumbi ifite muri za pepinyeri bigomba guterwa muri ako karere, harimo iby’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’ibyagenewe guterwa mu mibande no mu bishanga.

    Kagenza hamwe n
    Kagenza hamwe n’Abanyeshuri bo muri TVET Mulindi

    Kagenza avuga ko uretse umumaro wo kurengera ibidukikije, ibiti byose birimo guterwa bizaba byatangiye kubyara ubukungu mu myaka itanu iri imbere, agasaba abanyeshuri kudacikwa n’ayo mahirwe.

    Agira ati “Ubu twateye ibiti birimo ibya avoka, nyuma y’imyaka itanu biraba byatangiye kwera, igiti kimwe cya avoka ku mwaka gitanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50-100, avoka imwe igurwa amafaranga 100 ariko hari n’aho igurwa 500. U Rwanda rufite isoko rinini rya avoka, ufite nk’ibiti 100 nta muhinzi-mworozi wasarura nka we”.

    Kagenza avuga ko barimo kuva muri buri shuri bahashinze amatsinda (clubs) y’ibidukikije azajya akurikirana ibiti byatewe, ndetse bakazagera ubwo batanga ibihembo byo gushimira abazarusha abandi kubicunga no kubyitaho.

    Green Gicumbi yafatanyije n
    Green Gicumbi yafatanyije n’ abanyeshuri n’abarimu bo muri TVET Mulindi mu gutera ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka

    Umunyeshuri witwa Musabika Fidèle wiga ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Ishuri ry’imyuga (TVET) rya Mulindi mu Murenge wa Kaniga w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko atajyaga aha agaciro ibiti ngo yumve ko byazamuviramo kwihangira imirimo.

    Ati “Nk’umuntu wiga, n’iri ni isomo muba muduhaye, gutera ibiti birimo ubucuruzi kandi wiga ugamije kuzagira ejo heza, mu rugo hari abantu baba bafite imirima ipfa ubusa, ngiye kubasaba kujya nshyiramo byibura igiti cya avoka, ndumva ntakongera kuba umushomeri”.

    Umuyobozi wa TVET Mulindi, Byensi Jean Claude, avuga ko ubufasha abanyeshuri bagize Club y’ibidukikije bazabasaba, ishuri ryiteguye kubutanga mu rwego rwo kubafasha kugira ibyo bakora bakiri ku ntebe y’ishuri no kubarinda kuzaba abashomeri barangije kwiga.

    Mu myaka ibiri Umushinga wa Green Gicumbi umaze urengera Icyogogo cy’Umuvumba, uvuga ko umaze gukoresha amaterasi ku butaka bungana na hegitare 850, gusazura amashyamba ku buso bungana na hegitare 500, kubaka ibigega bifata amazi y’imvura, gutera ikawa,icyayi n’imigano no kubaka imikoki.

    Kagenza uyobora Green Gicumbi avuga ko uwo mushinga wahesheje imirimo abaturage barenga ibihumbi 23, kandi ko ukomeje ibikorwa byo kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu yindi myaka ine iri imbere.

    source : https://ift.tt/3wFb3n5

  • Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndagijimana Juvenal umwuzukuru wa Rukara rwa bishingwe akaba yari anamenyerewe mu mbyino gakondo
    Ndagijimana Juvenal umwuzukuru wa Rukara rwa bishingwe akaba yari anamenyerewe mu mbyino gakondo

    Amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, amenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ubwo abantu bahererekanyaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku rupfu rwe.

    Umwe mu bari baturanye na Ndagijima, yabwiye Kigali Today ko ngo yaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike.

    Yagize ati “Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye”.

    Ndagijimana yari azwi cyane mu mbyino gakondo, mu matorero atandukanye harimo n’itorero ry’igihugu (Urukerereza). Abo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Turere twa Musanze na Burera, bamumenye cyane mu itorero yari yarashinze, ribyina imbyino gakondo, risusurutsa ibirori byaberaga hirya no hino.

    Rukara rwa Bishingwe Ndagijimana Juvenal akomokaho, yamenyekanye mu mateka y’u Rwanda ubwo yicaga umuzungu Rupias bakundaga kwita Rugigana, amwiciye mu Gahunga k’Abarashi, ahagana mu mwaka w’1912, ku bwo kutumvikana hagati y’abo bombi, bitewe n’uko ubwo uwo muzungu yageraga muri ako gace, yigize umucamanza agashaka no kunyaga amasambu y’abitwaga Abarashi Rukara rwa Bishingwe akomokamo.

    Andi makuru ku rupfu rwa Ndagijimana, Kigali today iracyayakurikirana.


    source : https://ift.tt/3qwjGiX

  • BNR yatanze umuburo ku bakoresha amafaranga y’ikoranabuhanga arimo ‘Bitcoin’ – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021 nibwo bwa mbere Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko iri gusuzuma niba ari ngombwa ko u Rwandaruyoboka inzira yo gukoresha ‘Digital Currency’.

    ‘Digital Currency cyangwa’ se ‘Central Bank Digital Currency (CBDC)’ ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.

    Bitandukanye n’ubundi bwoko bw’amafaranga buzwi nka ‘Crypto Currency’ ari na bwo bubarizwamo Bitcoin, aya mafaranga yo agenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe andi ashobora kugenzurwa n’ubonetse we. Ibi bituma ikoreshwa rya Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk’uko bigenda kuri Bitcoins.

    John Rwangombwa yavuze ko kugeza ubu hatarafatwa umwanzuro niba u Rwanda ruzakoresha iri faranga ry’ikoranabuhanga cyangwa niba ruzaryihorera kuko byose bikiri mu nyigo.

    Ati “Ibijyanye n’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Banki Nkuru y’Igihugu turimo turabyiga, ntabwo turageraho aho tuvuga ngo tugiye kubitangiza, ku bw’ibyo ntabwo navuga ngo tuzabitangiza ejo cyangwa ejobundi.”

    “Ni ibintu bikiri mu nyigo, iyo nyigo nirangira nibwo tuzafata icyemezo cy’uko twaritangiza tukarikoresha kubera ko rifitiye Abanyarwanda akamaro cyangwa se tugasagasanga bidafitiye ubukungu bwacu n’Abanyarwanda muri rusange tugahitamo kurikoresha.”

    Yakomeje avuga ko ibizava muri iyo nyigo ari byo bizagena ikizakorwa. Ati “Ntabwo rero turavuga ngo tugiye kuritangiza ahubwo turi mu nyigo zo kureba niba rikenewe. Iyo nyigo nirangira nibwo tuzareba tukavuga tuti ’dore akamaro rifite, tugiye kuritangiza dore uko rizakora.”

    Mwitondere ‘Cryptocurrency’

    Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency bihuriye ku kuba byose bikoresha ikoranabuhanga rifasha mu gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bikozwe hifashishijwe internet rizwi nka Blockchain. Gusa kuri Central Bank Digital Currency ibi bikorwa biba biri mu ibanga mu gihe, kuri Cryptocurrency biba biri ku karubanda.

    Hashize iminsi hari ikigo cyitwa ‘Yellow Card’ cyamamaza ko cyatangije ibi bikorwa byo gucuruza aya mafaranga abarizwa muri Cryptocurrency mu Rwanda.

    Abajijwe ku mikoreshereze y’aya mafaranga mu Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda nta buryo buhari bwo kuyavunja.

    Ati “Cryptocurrency hashize igihe mu Rwanda twaragiriye abantu inama ko bayitondera. Kuko uyu munsi uracuruza ukoresheje iri faranga hanyuma ubigenze gute, nta hantu uzajya mu Rwanda ngo ufate aya mafaranga uyavunjemo Amanyarwanda.”

    Yakomeje avuga ko abashaka kuyacuruza cyangwa kuyagura bakoresheje ikoranabuhanga BNR itababuza ariko yibutsa ko ari ifaranga ririmo ibibazo byinshi.

    Ati “Ariko niba umuntu azajya mu ikoranabuhanga akarigura yarangiza akarigurisha abantu bo hanze bafite uko babigenza ntabwo tuzajya kugenzura uko bikorwa ariko mu Rwanda nta buryo dufite bwo kuvunja iri faranga.”

    Yakomeje asaba Abanyarwanda kwitondera iri faranga. Ati “Ikindi harimo amanyanga menshi cyane ku rwego mpuzamahanga bituma rero twumva ko abantu baryitondera nta bugenzuzi bifite bwimbitse ku rwego mpuzamahanga, ugiye kubijyamo ubwo ni ukwirengera n’ingaruka zabyo.”

    “Nta kibazo turabona uyu munsi cyadutera kubihagarika cyangwa ngo tubirwanye nk’uko hari ibihugu bimwe na bimwe byari byasaze barabirwanya, inama tugira abantu gusa ni uko babyitondera.”

    Impuguke mu bukungu zigaragaza ko hatangiye ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu byakuraho impungenge abantu bajyaga bagira mu bijyanye n’ikoreshwa rya Cryptocurrency bumva ko isaha n’isaha bashobora guhomba kandi ntihagire uwo babaza igihombo cyabo.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yasabye Abanyarwanda kwitondera amafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka ‘Cryptocurrency’

    source : https://ift.tt/30ffdGr

  • Kibeho: Ishuri ryisumbuye ryujuje amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu azafasha kuzamura ireme ry’uburezi – #rwanda #RwOT

    Amacumbi y’abanyeshuri agizwe n’inyubako ebyiri z’amagorofa zatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari n’igice, zatangiye kubakwa muri Kanama 2019.

    Umuyobozi w’iri shuri, Soeur Uwizeramariya Marie Brigitte, yavuze ko izo nyubako zirimo ibyangombwa byose ku buryo abanyeshuri nibatangira kwiga bazajya baryama ahantu heza kandi bisanzuye.

    Ati “Zizajya zicumbikamo abana nka 350. Abanyeshuri twiteguye kubakira neza kuko ibyangombwa byose turabifite, nta kibazo dufite cyo kwakira abanyeshuri.”

    Iri cumbi ryubakiwe abanyeshuri nyuma y’uko andi bacumbikagamo yari amaze gusaza kuko ahamaze imyaka igera kuri 50.

    Abarimu bigisha kuri iryo shuri bagera kuri 23 na bo bubakiwe amacumbi ashobora kubakira bose, agizwe n’inyubako igeretse rimwe, akazaba afite ibyangombwa birimo amazi, amashashanyarazi na internet.

    Yatangiye kubakwa mu muri Gashyantare 2021 bikaba biteganyijwe ko bazatangira kuyacumbikamo mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri.
    Umwe muri bo witwa Musabyimana Corneille yavuze ko we na bagenzi be basanzwe bacumbika muri kilometero imwe uvuye ku ishuri.

    Ni ahantu avuga ko hatakiberanye n’umwarimu ukeneye gutegura amasomo ye kandi n’umutekano w’ibyo bahasiga na wo wari muke.

    Ati “Hari amacumbi y’abarimu ariko ntabwo twese dukwiramo; asa n’aho yari anashaje kuko ni amazu amaze igihe ku buryo n’ibikrwaremezo nk’amatara n’ibijyanye n’umutekano waho iyo twaje ku kazi ku bikoresho tuba twasize hari n’igihe dusanga babyangije cyangwa babitwaye.”

    We na bagenzi be bishimira ko amacumbi mashya bubakiwe ku ishuri bazatangira kubamo mu gihembwe cya kabiri, ameze neza kandi azabafasha gutegura neza amasomo.

    Bamwe mu banyeshuri bavuze ko kuba abarimu na bo bubakiwe amacumbi meza, bizazamura imyigire yabo cyane cyane mu gutegura amasomo no kugerera ku kazi igihe.

    Kubaka iryo cumbi babitewemo inkunga n’Abanyamerika, David Stirling n’umugore we Laurea Stirling babisabwe n’Umunyarwandakazi Iribagiza Immaculata ukomoka i Kibeho.

    Ubusanzwe GS. Mère du Verbe Kibeho yigamo abanyeshuri 683 barimo abakobwa 500.

    Abanyeshuri bishimira ko bacumbika ahantu heza hafite isuku

    Iri cumbi ry’abanyeshuri ryatangiye kubakwa muri Kanama 2019

    Kubaka iri cumbi babitewemo inkunga n’Abanyamerika David Stirling n’umugore we Laurea Stirling babisabwe n’Umunyarwandakazi Iribagiza Immaculata ukomoka i Kibeho

    Ni icumbi ryubakiwe abanyeshuri nyuma y’uko andi bacumbikagamo yari amaze gusaza kuko ahamaze imyaka igera kuri 50.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/30dxCmP

  • Batanu bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi mu ngo z’abatishoboye – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gatsibo hafashwe babiri naho mu Karere ka Ruhango hafatiwe batatu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y’u Rwanda muri iyi minsi dutangira iperereza.”

    Umwe mu bafashwe yavuze ko mu kwiba izo bateri yacunze ba nyir’urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y’inzu ajya mu nzu azikuramo. Imwe yayigurishaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7 500.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango hari uwafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y’izuba (Solar Panels) ku mazu y’abaturage.

    Yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n’abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati “Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.”

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Abakekwaho ubujura bw’ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Turere twa Ruhango na Gatsibo

    source : https://ift.tt/3Dc3Ux4

  • Nyanza: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda – #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Nyanza bwerekana ko mu 2018 abana basambanyijwe ndetse bakanaterwa inda bagera kuri 423, mu mwaka wa 2019 bagera kuri 486, mu mwaka wa 2020 bangana na 479 naho mu mezi ane y’umwaka wa 2021 bakaba ari 153.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza, kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Mutarama 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagejejweho ibirego 61 by’abana basambanyijwe, muri byo ibigera kuri 38 byashyikirijwe ubushinjacyaha naho 23 biracyari gukurikiranywa.

    Muri urwo rwego, Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bateguye umwiherero w’iminsi itatu ugenewe abayobozi b’amadini n’amatorero bagera kuri 40 kugira ngo bagaragarizwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi hagamijwe ko batanga umusanzu wabo mu gukumira isambanywa ry’abana.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere, Byukusenge Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ko mu gukora ubushakashatsi babajije abana bagera kuri 41 basambanyijwe bagatanga ikirego muri RIB ndetse n’imiryango yabo.

    Abandi babajijwe barimo abayobozi b’imidugudu, inshuti z’umuryango n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, abagize uruhare kandi bakemezwa n’inkiko icyaha cyo gusambanya abana ndetse n’abagikurikiranwa kuri icyo cyaha
    Ati “Twagiye tuganiriza ibyiciro bitandukanye mu baturage hagamijwe kumenya impamvu ziri ku isonga mu kwiyongera kw’isambanywa ry’abana, ahakiri icyuho mu gukumira no kugira ngo turebe icyo twakora ngo dukumire icyo cyaha duhereye mu mizi.”

    Muri make Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bitera gusambanya abana harimo kuba ababyeyi batita ku bana babo, aho bifite 30,6%, amakimbirane yo mu ngo afite 22,4%, ubusinzi buterwa n’inzoga z’inkorano zitemewe bufite 21%, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifite 14,5% no kuba abasambanya abana badahabwa ibihano bifite 12%.

    Bamwe mu banyamadini n’amatorerero bari muri uwo mwiherero bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira isambanywa ry’abana babinyujije mu nyigisho batanga.

    Mukazabyuma Mahomed Habib waje ahagarariye Idini ya Islam mu Karere ka Nyanza yavuze ko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ikibazo mu muryango Nyarwanda bityo bagiye kuziba icyuho bita cyane ku rubyiruko.

    Ati “Ahari icyuho tugiye kwita cyane ku rubyiruko, ku bahungu b’ingimbi ndetse n’abakobwa b’abangavu kuko ni icyiciro tubona tugomba kwitaho cyane by’umwihariko.”

    Abateraniye muri uwo mwiherero baganirijwe no ku kuboneza urubyaro, basabwa kwigisha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

    Abanyamadini biyemeje gukemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda

    source : https://ift.tt/3C81pL0

  • Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abantu 28 basanganywe iki cyorezo mu bipimo 6,845 byafashwe. Umuntu umwe yagiye mu bitaro nyuma y’uko uburwayi bwe burushijeho kwiyongeraho, bituma abamaze kugera mu bitaro mu minsi irindwi ugera kuri batatu. Umuntu umwe niwe uri mu bitaro arembye.

    Abantu 59,461 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze guhabwa doze ya mbere ugera kuri 4,775,538. Abantu 99,516 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze kuyihabwa ari 2,520,113.


    source : https://ift.tt/3wBYQjg