Tag: featured

  • Cyuma wa Ishema TV yatawe muri yombi nyuma yo gukatirwa igifungo – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ufite Shene ya Youtube yitwa Ishema TV, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Umwanzuro w’Urukiko wasomwe ku wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, ko ahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

    Akimara gukatirwa, Umucamanza Murerehe Saouda yahise ategeka ko atabwa muri yombi ako kanya agafungwa.

    Inzego z’umutekano zahise zijya kumuta muri yombi mu rugo rwe, ziramufunga aho ubu ziri muri gahunda yo kumushyikiriza Gereza ya Mageragere.

    Ibyaha yahamijwe byakozwe ku wa 15 Mata 2020 ubwo yangaga kumvira inzego z’umutekano zari zimusabye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan agiye gufungirwa i Mageragere

    source : https://ift.tt/30hX9fd

  • Amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye agiye gutangazwa – #rwanda #RwOT

    Amakuru yatanzwe na Mineduc avuga ko aya manota azajya hanze ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

    Amanota agiye kujya hanze ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagera ku 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.

    Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye kujya hanze akurikira ay’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza n’ay’abo mu mashuri banze yatangajwe mu Ukwakira 2021.

    MINEDUC iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n’Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5) w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro tariki 15/11/2021 saa 14:00.

    — Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) November 12, 2021

    Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye gutangazwa

    source : https://ift.tt/3n7Icom

  • Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga byagabanutseho Miliyari eshatu – BNR #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyakwirakwiraga cyane mu gihugu, Leta y’u Rwanda yasabye ibigo by’itumanaho na Banki gukuraho ikiguzi iyo abantu bishyura bahererekanyije amafaranga nka telefone.

    Icyo gihe umubare w’abantu bakoreshaje ubwo buryo warazamutse cyane ndetse n’amafaranga ahererekanywa ariyongera.

    Muri Nzeri 2020, MTN yongeye gusubizaho icyo kiguzi ku bahererekanya amafaranga bishyurana aho ku mafaranga y’u Rwanda arenga 4,000 umuntu yohereje akatwaho 0.5%.

    Mu gihe abantu bavuga ko iki kiguzi ari amafaranga menshi, MTN yo ivuga ko ari macye kuko mbere y’icyorezo cya Covid-19 yajyaga ikata 1%.

    Kuva iki kiguzi cyajyaho, BNR ivuga ko muri Kanama 2020 abakoreshaga uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bishyuranye Amafaranga y’u Rwanda Miliyari 5.6 na ho mu kwezi k’Ukwakira 2020 hamaze gusubizwaho icyo kiguzi bahererekanya Miliyari 2.5.

    Banki Nkuru y’Igihugu ikavuga ko hakenewe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwitabira uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ivuga ko kwishyurana mu ntoki harimo ingaruka mbi nyinshi zirimo kwanduzanya indwara no gutuma amafaranga asaza bigasaba Leta gutanga andi kugira ngo hakorwe asimbura ayashaje.

    source : https://ift.tt/3c6ZsDW

  • Tayson wakiniraga UTB yamaze kwerekeza muri Gisagara VC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tyson yerekeje muri Gisagara VC
    Tyson yerekeje muri Gisagara VC

    Niyogisubizo Samuel yageze muri kaminuza y’Ubucyerarugendo Inkoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) mu kwezi k’Ukwakira 2018 avuye mu ikipe ya Kirehe Volleyball na Kigali Volleyball Club.

    Yanafashije mu irushanwa rya EALASCA (East Africa Local Authorities, Sports and Culture Associations) ryabereye i Kigali muri 2015, nyuma yo gutsinda Nairobi amaseti 3-1. Tyson yakomeje gufasha ikipe ye ya UTB kuko yaje no kuyifasha kwegukana igikombe kibanziriza shampiyona (Preseason 2018-2019) anaba umukinnyi wahize abandi (MVP).

    Tyson wikinaga umupira w’amaguru mu buto bwe cyane ko yigeze no guhagararira ikigo cya Rurenge Protesters mu marushanwa y’urubyiruko (Youth Championship), avuga ko umukinnyi afataho ikitegererezo muri Volleyball ari Nsabimana Eric bakunda kwita Machine, ubu akaba ari Vice President muri federasiyo ya volleyball.

    Niyogisubizo yerekeje muri Gisagara Volleyball Club ku masezerano ye habura umwaka umwe gusa, ikipe ye (yakinagamo UTB VC) ikaba yari imaze gusenyuka nyuma y’uko babwiwe n’ubuyobozi bw’iyo Kaminuza ko itazongera kubaho ukundi kubera ikibazo cy’ubukungu.

    Nta gihindutse Tyson ukunzwe na benshi mu Rwanda azakinira umukino we wa mbere iyo kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda mu irushanwa ry’umusoreshwa mwiza (Best taxpayer) riteganyijwe ku italiki ya 27-28 ugushyingo uyu mwaka, mbere y’uko bakina Gisagara Tournament iteganyijwe mu ntangiriro z’Ukuboza.

    source : https://ift.tt/3n7ji8h

  • APR FC na Mashami bavuze ku bakinnyi bahamagawe ntibitabira ubutumire bw’Amavubi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ni bwo hongeye kuvugwa cyane ku bakinnyi batatu ba APR FC ari bo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco, ndetse na Kwitonda Alain bahamagawe mu Mavubi ariko ntibitabire ubutumire.

    Byongeye kuvugwa cyane ejo nyuma yo kubona babiri muri aba (Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco) babanje mu kibuga mu mukino wa gicuti wahuje APR FC na Gasogi United, mu gihe byari byatangajwe ko aba bakinnyi bafite imvune zitabemerera kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu.

    Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y
    Manishimwe Djabel na Ruboneka Bosco bagaragaye mu mukino APR FC yakinnye na Gasogi, ni mbere gato y’uko Amavubi akina

    Nyuma y’umukino wahuje Amavubi na Mali, mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza Mashami Vincent yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa avuga ko bishimishije kuba aba bakinnyi bakize vuba.

    Yagize ati: ”Imana ishimwe ko bakize, buri wese agira uko asesengura ibintu bye, icyo twishimira ni uko umuntu arwara akanakira ubuzima ni bwo bwa mbere, twabifurizaga ko bakira vuba kandi koko banakize vuba, Imana nibishaka tuzongera duhure”

    Ku ruhande rwa APR FC, babinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, batangaje ko batigeze bimana aba bakinnyi ko ahubwo bari babanje kubimenyesha Umunyamabanga w’umusigire wa Ferwafa ndetse n’umutoza Mashami Vincent.

    Ikipe ya APR FC yerekanye ibiganiro yagiranye n’aba bombi

    UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE N’UMUNYAMABANGA W’UMUSIGIRE WA FERWAFA

    [11/8, 12:03 PM] Mike Gashugi:

    Dear Sir,

    – Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
    – Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
    – Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
    – Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

    Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

    *Michel MASABO*
    SG APR-FC

    *Bimenyeshejwe*

    – Head Coach, AMAVUBI
    – Team Doctor, AMAVUBI
    – Chairman, APR FC
    – Vice Chair, APR FC

    [11/9, 6:53 AM] David DAF Ferwafa: Noted sir

    UBUTUMWA UMUNYAMABANGA WA APR FC YANDIKIRANYE NA MASHIMI UMUTOZA W’AMAVUBI

    [11/8, 12:13 PM] Mike Gashugi: Ku Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA

    Ku wa, 05.11.2021

    *Re:* Gatanga rapport y’ Itsinda ry’ Abaganga ba APR – FC kuri bamwe mu bakinnyi bahamagawe muri National Team.

    Dear Sir,

    – Nkuramukije amahoro y’ Imana, ngira ngo nakwoherereze medical report yakozwe na medical team ya APR FC, igaragaza abakinnyi ba APR FC bari mu mvune kandi bamwe muri bo bahamagawe mw’ ikipe nkuru y’ Igihugu: Amavubi.
    – Ubuyobozi Bukuru bwa APR FC lero bubamenyesheje ko bitewe niyo mpamvu ivuzwe haruguru, abakinnyi babiri gusa aribo twashoboye kohereza muri “camp” y’ Amavubi, muri iki gihe iriho itegura imikino ibiri isigaranye, izakina na Mali ndetse na Kenya.
    – Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Ubuyobozi bwishimiye kugushimira uburyo uri bwakire iki kibazo, kandi mu bushishozi bwawe n’ ubunararibonye usanganywe, ukatubera intumwa ku buyobozi bw’ ikipe Nkuru y’ Igihugu ndetse no kubakunzi ba ruhago bose mu rusangi, ugasobanura impamvu tukweretse.
    – Muganga w’ Ikipe Nkuru y’ Igihugu nawe ari mubadufasha kuvura abo bakinnyi bacu, umusabye amakuru tubabwiye, yatanga umucyo ukwiriye kandi ufite gihamya.

    Mbifurije kugubwa neza, n’ umunsi mwiza w’ akazi.

    *Michel MASABO*
    SG APR-FC

    *Bimenyeshejwe*

    – Head Coach, AMAVUBI
    – Team Doctor, AMAVUBI
    – Chairman, APR FC
    – Vice Chair, APR FC

    [11/8, 12:23 PM] Coach Mashami: This is so professional of you and the entire club.

    I fully understand yo concerns and we all work for the benefit and good health of the players.

    I also wouldn’t like to have players who are not 100% and kindly allow me to thank you and the club for sharing the news.

    Wish them avery fast recovery.
    Warm regards

    [11/8, 12:56 PM] Mike Gashugi: I salut you too my friend and brother Coach.
    I really appreciate your understanding regarding our concerns.
    Wish you all the best in your hard work.
    We re still together in our industry, and with God, I’m really confident that we shall overcome all matters.
    Insh’Allah dear Coach.
    Ugire akazi keza Sir.

    [11/8, 1:02 PM] Coach Mashami: Asante sana SG. Akazi keza namwe

    [11/8, 1:09 PM] Mike Gashugi: You re the most welcome dear Coach.


    source : https://ift.tt/30jhAHZ

  • Igihe imvura igwa abantu barasabwa kugama bakanirinda kwegera ibyuma n’inkuta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Alphonse Hishamunda, umuyobozi w’ishami ryo gukumira ibiza muri Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi, abisobanura avuga ko inkuba ari amashanyarazi, kandi ko amashanyarazi anyura mu mazi no mu byuma, bityo ababyegereye bakaba bashobora kuba bakubitwa na yo.

    Agira ati “Byagiye bigaragara ko abenshi mu bakubitwa n’inkuba bakahakomerekera cyangwa bakahasiga ubuzima, baba bari ku gasozi. Ni yo mpamvu iyo imvura iguye abantu bakwiye guhagarika imirimo bakajya kugama. Mu kugama na bwo, umuntu agomba kwitarura amadirishya n’inzugi bikoze mu byuma.”

    Yungamo ati “Mu nzu kandi umuntu yirinda kwegera n’inkuta, kuko hari igihe inkuba ikubitira n’ahandi, mu nzu ifite amashanyarazi igakubita muri za prise, uwegera urukuta n’ubundi akaba yafatwa. Ni na yo mpamvu tujya inama y’uko n’uburiri budakwiye kwegera inkuta.”

    Aha asobanura ko ubundi inkuba ishobora kumanukira ku kintu kirekire, cyangwa igakubitira ahandi hantu hanyuma ikanyura mu rusinga rw’amashanyarazi cyangwa mu butaka bitewe n’uko bumeze, ikaba yateza ibyago.

    Ni no muri urwo rwego ishobora kwangiza ibyuma bikoresha amashanyarazi biba biri mu nzu, cyangwa ikaba yakubita uri kubikoresha.

    Na none kandi kubera ko inkuba ishobora kunyura mu mazi cyangwa mu bintu bitose, abantu bagirwa inama yo kutinyagiza cyangwa gutinda hanze bareka igihe imvura irimo kugwa, cyane cyane igihe yabanjirijwe n’igicu cyijimye kuko ari cyo kibamo inkuba cyane, uretse ko ngo no mu bindi bihe imvura irimo kugwa abantu baba bakwiye kwitonda.

    Hishamunda ati “Twabonye nko mu Karere ka Rutsiro, umuyobozi w’umudugudu warimo agaburira inka mu gihe cy’imvura, arimo kuziha ubwatsi, inkuba iramukubita.”

    Yongeraho ko amatungo, kubera ko aba ahagaze ku maguru ane, bituma aba afashe umwanya munini ku butaka, urugero nk’inka, agira ibyago byo gukubitwa n’inkuba kurusha abantu baba bahagaze ku maguru abiri.

    Kandi usanga akenshi inkuba ziyica ziba zamanukiye kure, hanyuma amashanyarazi akazizamukiramo anyuze mu butaka.

    Na none kandi usanga amatungo yororerwa ku gasozi aba afite ibyago byinshi byo gukubitwa n’inkuba kurusha ayororerwa mu biraro.

    Guhera mu kwezi kwa 9 n’ukwa 10 k’uyu mwaka wa 2021, inkuba yakubise ahantu 38 mu Rwanda, yica abantu 17, ikomeretsa 28, yakubise inzu imwe, yica inka 14 n’andi matungo atandukanye 14.

    source : https://ift.tt/3kQsXin

  • Buravan yahinduye uburyo azajya akoramo ibihangano bye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yvan Buravan
    Yvan Buravan

    Amwe mu masomo umuhanzi yakuye muri ibi bitaramo harimo kuba uko wakora ibihangano byiza gute ariko bidafite umwimerere wa gakondo y’iwanyu haba hari icyo ucyibura nk’umuhanzi ibi byatumye uyu muhanzi ashaka umwihariko wazajya umutandukanya n’abandi yiyemeza kujya akora ibihangano byifitemo umwimerere ndetse bigaragaza isura yaho akomoka mu Rwanda

    Yvan Buravan asanga kuba wakora ibihangano byiza bidafite umwimerere w’iwanyu utazabasha kubikora neza nkaho ubikomora, “Twumvise imiziki myinshi itagize aho ihuriye n’iby’iwacu bituma duhanga ibihangano bitagize aho bihuriye n’iwacu ndetse bitadushyira naho twagakwiye kuba turi.”

    Buravan agaruka ku isomo rikomeye ryatumye yiyemeza gukora umuziki ufite aho uhuriye n’umuco n’imbyino Nyarwanda, yagize ati “Ngendeye kubyo nize n’ibyo nabonye, naserukiye igihugu umuziki natwaye ntaho warutandukaniye nuwo bari bafite, yego ijwi ryanjye riratandukanye ariko ntabwo umuziki ubwawo werekana aho mva.”

    Ibi bikaba byaratumye uyu muhanzi afata igihe gihagije cyo gukora ibihangano bifite aho bihuriye n’umuco n’imbyino Nyarwanda zose hamwe azikubira muri alubumu yise “Twaje” ndetse atangiza n’umushinga uzafasha abakiri bato kwihugura ku muco n’imbyino n’indirimbo Nyarwanda bahaye izina rya “Twande” ahuriyeho n’abahanzi b’injyana gakondo barimo Massamba Intore ndetse n’amatorero ya Kinyarwanda.

    Alubumu Twaje ya Yvan Buravan izaba ari imbumbe y’indirimbo 10 zimwe muri izo eshanu muri zo zikaba ziri mu njyana gakondo izindi zikaba zikozwe mu njyana zigezweho, izi ndirimbo zigize iyi alubumu harimo izo yamaze gushyira hanze zirimo nka Ye ayee ndetse na Tiku Tiku hamwe n’izindi yakoze wenyine zirimo Gusaakara, Twaje, Ituro, I love you yoo, na Ni Yesu yakoze yo guhimbaza, harimo kandi izo yafatanyije na bagenzi be zirimo Bwiza yahuriyemo na Andy Bumuntu, Impore yahuriyemo na Dj Marnaud hamwe na Ruti Joel, VIP yakoranye na Ish Kevin hamwe na Pro Zed. Izo zikaba ari yo mbumbe y’indirimbo zizaba zigize iyi alubumu ya Yvan Buravan yihariwe ahanini n’aba producers bagezweho hano mu Rwanda Bob Pro na Made Beat.

    Alubumu “Twaje” ni iya kabiri nyuma ya “Love Lab” ikaba izajya hanze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2021.

    Reba indirimbo TIKU TIKU ya Buravan

    source : https://ift.tt/31KISI2

  • Batanu bafashwe bacyekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gatsibo hafashwe uwitwa Bagarirayose Jean Paul w’imyaka 38 na Uwamahoro Innocent w’imyaka 31, bafatanywe batiri ebyiri muri eshatu bakuye mu mazu y’abaturage. Mu Karere ka Ruhango hafashwe uwitwa Niyorurema Seth w’imyaka 40, Nzirorera Sylvain 26 na Niragijumukiza Elamu w’imyaka 35, aba bafatanywe imirasire y’izuba 4 na batiri imwe, bose bafashwe ku wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo Bagarirayose na Uwamahoro bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi, Umudugudu wa Rwimboga baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y’u Rwanda muri iyi minsi. Twatangiye iperereza tuza kugera ku muturage atubwira ko Uwamahoro yamugurishije batiri ebyiri, twagiye kureba Uwamahoro nawe atubwira ko yazihawe na Bagarirayose, twahise dufata Uwamahoro na Bagarirayose.”

    Bagarirayose avuga ko mu kwiba ziriya bateri yacunze ba nyiri urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y’inzu ajya mu nzu akuramo ziriya batiri. Imwe yayigurishaga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7,500, ebyiri zabonetse haracyarimo gushakishwa indi.

    SP Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango uwitwa Niyorurema Seth yafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y’izuba ku mazu y’abaturage, yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n’abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko hari abantu barimo kubiba bateri n’imirasire y’izuba Leta irimo kubashyiriza ku mazu. Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano twatangiye ibikorwa byo gushaka abakora abo bajura. Mu ijoro rya tariki ya 10 Ugushyingo, abanyerondo bahuye na Niyorurerama Seth afite imirasire 3 na batiri imwe yiyemerera ko avuye kubyiba ku mazu y’abaturage. Mu gitondo Polisi yagiye mu rugo rwa Nzirorera Sylvain kuko na we yaracyekwaga, tuhasanga umurasire w’izuba umwe no kwa Niragijumukiza Elamu tuhasanga undi umwe.”

    Uwo muyobozi yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati “Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.”

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    source : https://ift.tt/3wCsd4Z

  • Green Gicumbi ikangurira abanyeshuri kuzabyaza amahirwe ingemwe z’ibiti zirimo guterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Green Gicumbi hamwe n
    Umuyobozi wa Green Gicumbi hamwe n’abana bo muri GS Mulindi mu Murenge wa Kaniga, harimo gutera ibiti mu butaka bw’icyo kigo

    Umuyobozi wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko mu bagomba gutera ibyo biti harimo abana biga mu mashuri yo mu mirenge icyenda uwo mushinga ukoreramo, kugira ngo bakurane umuco wo gukunda Ibidukikije no gushaka uburyo babibyaza umusaruro.

    Kagenza asanga urubyiruko hamwe n’abana badakunda kuba mu mirimo y’ubuhinzi, by’umwihariko ijyanye no gutera ibiti n’amashyamba, bakaba bayiharira abantu bakuze, nyamara ari ho ngo hasigaye amahirwe yateza imbere benshi mu baturage.

    Mu biti Green Gicumbi ifite muri za pepinyeri bigomba guterwa muri ako karere, harimo iby’amashyamba, ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’ibyagenewe guterwa mu mibande no mu bishanga.

    Kagenza hamwe n
    Kagenza hamwe n’Abanyeshuri bo muri TVET Mulindi

    Kagenza avuga ko uretse umumaro wo kurengera ibidukikije, ibiti byose birimo guterwa bizaba byatangiye kubyara ubukungu mu myaka itanu iri imbere, agasaba abanyeshuri kudacikwa n’ayo mahirwe.

    Agira ati “Ubu twateye ibiti birimo ibya avoka, nyuma y’imyaka itanu biraba byatangiye kwera, igiti kimwe cya avoka ku mwaka gitanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50-100, avoka imwe igurwa amafaranga 100 ariko hari n’aho igurwa 500. U Rwanda rufite isoko rinini rya avoka, ufite nk’ibiti 100 nta muhinzi-mworozi wasarura nka we”.

    Kagenza avuga ko barimo kuva muri buri shuri bahashinze amatsinda (clubs) y’ibidukikije azajya akurikirana ibiti byatewe, ndetse bakazagera ubwo batanga ibihembo byo gushimira abazarusha abandi kubicunga no kubyitaho.

    Green Gicumbi yafatanyije n
    Green Gicumbi yafatanyije n’ abanyeshuri n’abarimu bo muri TVET Mulindi mu gutera ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka

    Umunyeshuri witwa Musabika Fidèle wiga ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Ishuri ry’imyuga (TVET) rya Mulindi mu Murenge wa Kaniga w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko atajyaga aha agaciro ibiti ngo yumve ko byazamuviramo kwihangira imirimo.

    Ati “Nk’umuntu wiga, n’iri ni isomo muba muduhaye, gutera ibiti birimo ubucuruzi kandi wiga ugamije kuzagira ejo heza, mu rugo hari abantu baba bafite imirima ipfa ubusa, ngiye kubasaba kujya nshyiramo byibura igiti cya avoka, ndumva ntakongera kuba umushomeri”.

    Umuyobozi wa TVET Mulindi, Byensi Jean Claude, avuga ko ubufasha abanyeshuri bagize Club y’ibidukikije bazabasaba, ishuri ryiteguye kubutanga mu rwego rwo kubafasha kugira ibyo bakora bakiri ku ntebe y’ishuri no kubarinda kuzaba abashomeri barangije kwiga.

    Mu myaka ibiri Umushinga wa Green Gicumbi umaze urengera Icyogogo cy’Umuvumba, uvuga ko umaze gukoresha amaterasi ku butaka bungana na hegitare 850, gusazura amashyamba ku buso bungana na hegitare 500, kubaka ibigega bifata amazi y’imvura, gutera ikawa,icyayi n’imigano no kubaka imikoki.

    Kagenza uyobora Green Gicumbi avuga ko uwo mushinga wahesheje imirimo abaturage barenga ibihumbi 23, kandi ko ukomeje ibikorwa byo kubakira abaturage ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu yindi myaka ine iri imbere.

    source : https://ift.tt/3wFb3n5

  • Ndagijimana Juvenal, umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndagijimana Juvenal umwuzukuru wa Rukara rwa bishingwe akaba yari anamenyerewe mu mbyino gakondo
    Ndagijimana Juvenal umwuzukuru wa Rukara rwa bishingwe akaba yari anamenyerewe mu mbyino gakondo

    Amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo wari utuye mu Kagari ka Kidakama mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, amenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ubwo abantu bahererekanyaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bavuga ku rupfu rwe.

    Umwe mu bari baturanye na Ndagijima, yabwiye Kigali Today ko ngo yaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike.

    Yagize ati “Ni byo koko Ndagijimana yitabye Imana. Birashoboka ko yaba yapfuye mu masaha ya nijoro kuko ejo numvaga abantu bavuga ko amerewe nabi cyane. Yari amaze iminsi arwaye”.

    Ndagijimana yari azwi cyane mu mbyino gakondo, mu matorero atandukanye harimo n’itorero ry’igihugu (Urukerereza). Abo mu Ntara y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu Turere twa Musanze na Burera, bamumenye cyane mu itorero yari yarashinze, ribyina imbyino gakondo, risusurutsa ibirori byaberaga hirya no hino.

    Rukara rwa Bishingwe Ndagijimana Juvenal akomokaho, yamenyekanye mu mateka y’u Rwanda ubwo yicaga umuzungu Rupias bakundaga kwita Rugigana, amwiciye mu Gahunga k’Abarashi, ahagana mu mwaka w’1912, ku bwo kutumvikana hagati y’abo bombi, bitewe n’uko ubwo uwo muzungu yageraga muri ako gace, yigize umucamanza agashaka no kunyaga amasambu y’abitwaga Abarashi Rukara rwa Bishingwe akomokamo.

    Andi makuru ku rupfu rwa Ndagijimana, Kigali today iracyayakurikirana.


    source : https://ift.tt/3qwjGiX