Tag: featured

  • Ngororero: Batatu bafashwe bacyekwaho gutema ibiti bya Leta bakabibazamo imbaho batabyemerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ibiti byari byabajwe na Hagenimana Alexandre, ubuyobozi bw’Umurenge buramuhagarika ndetse n’izo mbaho zijya kubitswa ku muturage nyuma Hagenimana ajya kuri wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho.

    Yagize ati “Hagenimana yatemye ibiti bya Leta biri ku muhanda abibazamo imbaho, ubuyobozi bw’umurenge buramuhagarika ndetse bumwambura izo mbaho bujya kuzibitsa ku muturage muri uwo mudugudu. Hagenimana yaje kunyura inyuma ajya gushuka wa muturage amubwira ko ubuyobozi bwamuhaye izo mbaho. Yahise azigurisha uwitwa Ndagijimana John, uyu yazanye imodoka itwawe na Ngirimana Ignance Jean Claude.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwaje kumenya ayo makuru bubimenyesha Polisi nayo ihita itegura igikorwa cyo gufata abo bantu, nibwo bafashwe bamaze gupakira izo mbaho mu modoka bazijyanye.

    CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abantu ko nta muntu wemerewe gutema ibiti n’amashyamba ya Leta ndetse mu rwego rwo kurengera ibidukikije umuntu ujya gusarura ishyamba rye agomba kubanza kubimenyesha ushinzwe amashyamba mu Murenge.

    Yagize ati “Bariya bantu baracyekwaho icyaha cyo kwiba ibiti bya Leta bakabitema ndetse banakurikiranweho kwangiza ibidukikije. Nta muntu wemerewe gusarura amashyamba nta burenganzira yabiherewe kugira ngo hemezwe ko iryo shyamba rigeze igihe cyo gusarurwa, bariya bo batemye ibiti bitari ibyabo kuko ni ibya Leta.”

    Abo bantu uko ari Batatu n’imbaho bafatanwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

    Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

    source : https://ift.tt/3kxsl0Q

  • Nta muntu wishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Mu bipimo 10,350 byafashwe, abantu 35 basanganywe iki cyorezo. Abantu babiri basezerewe mu bitaro, mu gihe umuntu umwe yabyinjiyemo.

    Abantu 46,327 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma abamaze guhabwa doze ya mbere bagera kuri 4,821,856. Abandi 86,565 bahawe doze ya kabiri y’uru rukingo, bituma abamaze kuruhabwa ku nshuro ya kabiri bagera kuri 2,606,678.


    source : https://ift.tt/3Hm1fDM

  • RRA yagobotse abacuruzi bangirijwe n’imitingito mu Karere Rubavu – #rwanda #RwOT

    Abafashijwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021, ni abakoraga ubucuruzi ariko bukaba bwarangiritse mu bihe by’umutingito, bityo bakagwa mu gihombo, gusa bakaba bari kugerageza kwisuganya.

    Bamwe mu bahawe ubu bufasha, bavuga ko ari igikorwa bishimiye cyane kuko kizatuma bazahura ubucuruzi bwabo.

    Bugingo Eudes ufite inzu ikusanyirizwamo ibicuruzwa bitandukanye yagize ati “Biranshimishije cyane kuko kuba baje kudufasha mu bibazo twahuye nabyo by’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, icyo gihe ibyangiritse cyane ni ibirahure bigera ku makamyo atandatu bifite agaciro hafi ibihumbi 136$, aya mafaranga ngiye kuyifashisha nzahura ubucuruzi bwanjye no gusana ibyari byarangiritse.”

    Akimanimpaye Therese nawe yagize ati “Mu gihe cy’imitingito nari mu bitaro nabyaye, umugabo nawe ari kunyitaho, hano hangiritse byinshi bibarirwa muri miliyoni 5 Frw kuko umugabo yasanze urugi rwavuyemo n’amafaranga twari twacuruje yasanze bayatwaye, inkuta zaratigitaga ibirahure twari dufitemo bikameneka. Ubu bufasha duhawe, buratuma twongera igishoro kuko twacuruzaga ayo twagujije ugasanga umuntu ari gukorera mu gihombo.”

    Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Rugenintwari Pascal, yashimye abasora bo mu Karere ka Rubavu uko bitwaye mu gihe cy’ibiza b’imitingito, byahuriranye n’ibihe bya Covid-19 bisanzwe byarazahaje ubukungu.

    Yagize ati” Aba twifatanyije nabo kuri uyu munsi ni bake mu bagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo, bari basanzwe batanga umusoro neza ariko muri ibi bihe usanga bibagora, icyo dusaba abacuruzi ni ugukomeza gutanga umusoro neza kuko gusora ntawe byahombeje.”

    Akomeza agira ati” Turashimira abasora bo muri Rubavu ku buryo bitwaye mu bihe banyuzemo byose ntabwo byabaciye intege, turabasaba kandi kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’inyerezwa ry’imisoro, turabakangurira kandi kurushaho gukoresha uburyo bwa EBM no gutanga umusoro usabwa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, Uwambajemariya Frolance, yibukije abasora akamaro k’umusoro mu iterambere ry’Igihugu, abashishikariza kurushaho kuwutanga neza.

    Yagize ati “Mu izina ry’abasora bo muri iyi Ntara, iki gikorwa turagishimye cyane. Umusoro udufasha kugera ku bikorwa byinshi kandi dufite icyerekezo cya 2035 aho tuzaba turi mu bihugu byifashije naho muri 2050 tukazaba turi mu biteye imbere, turashishikariza abasora kurushaho gukoresha EBM nk’uburyo bwizewe bwo gutanga neza umusoro.”

    Abacuruzi bafashijwe na RRA kuri uyu munsi ni batanu bari mu byiciro bitandukanye byagizweho ingaruka n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyaragongo muri Gicurasi 2021.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021, Akarere ka Rubavu kari gafite intego yo kwinjiza imisoro ingana na miliyari 3,2 Frw, ariko warangiye karengeje miliyoni 150 Frw ku ntego kari kihaye.

    RRA yafashije abacuruzi bahuye n’ibibazo by’ibihombo batewe n’imitingito yabaye mu Karere ka Rubavu

    source : https://ift.tt/3ojghkO

  • Me Nkundabarashi yatorewe kuyobora Urugaga rw’Abavoka – #rwanda #RwOT

    Me Nkundabarashi yatowe ku bwiganze bw’amajwi 97,5% kuko mu bantu 827 batoye yabonyemo amajwi 807, bivuze ko agiye kuyobora uru rugaga muri manda ya mbere y’imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

    Me Nkundabarashi yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda asoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 2008. Yaburaniye abantu batandukanye ku manza zirimo iz’inshinjabyaha, iz’umurimo, umuryango ndetse n’ubucuruzi. Ni we mwunganizi wa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara.

    Muri Nyakanga 2014 yatangiye gukorana na Trust Law Chambers, imwe muri “cabinet” y’abanyamategeko ikomeye mu gihugu.

    Ari mu bagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse abarizwa no mu rwo muri Afurika y’Iburasirazuba. Avuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

    Me Nkundabarashi mu 2018 yunganiye Me Richard Mugisha babana muri cabinet wari witabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo z’igitabo cy’amategeko ahana ziteshwa agaciro, by’umwihariko izirebana n’icyaha cy’ubusambanyi, guta urugo no gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe umutekano.

    Me Nkundabarashi agiye kuyobora Urugaga rw’Abavoka muri manda y’imyaka itatu ishobora kongerwa rimwe

    Akimara gutorwa, yavuze ko agiye gukomereza aho mugenzi we yari agejeje by’umwihariko akita ku mikoranire iboneye n’abandi banyamategeko bo mu bindi bihugu.

    Yakomeje avuga kandi ko mu mikorere y’abavoka, bagiye gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bituma imibereho y’abagize urugaga ikomeza kuba myiza.

    Ati “Umubare w’abavoka umaze kwiyongera, ni ngombwa ko dukoresha ikoranabuhanga kugira ngo dutangire gukemura ibibazo bitandukanye mu buryo dukorana nabo.”

    Usibye Me Nkundabarashi, hatowe kandi abanyamategeko batandatu bagize Inama y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, barimo Me Sebaziga Maseruka Sophonie wagize amajwi 760, Me Rwimo Clotilde wagize 723, Me Buzayire Angele wagize amajwi 715, Me Habimana Pie wagize 711, Me Mukabibi Fatuma wabonye amajwi 698 na Me Niyongira Ghislaine wagize amajwi 686.

    Umuyobozi w’Urugaga ucyuye igihe, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko muri manda ebyiri amaze ku buyobozi bw’uru rugaga we n’abo bakoranaga baharaniye ko abanyamuryango bunga ubumwe, bakumva ko urugaga ari urwabo, ko aribo bakwiye kuruteza imbere.

    Ati “Mu bikorwa twagerageje kugeraho ni uko buri munyamatego (uba mu rugaga) ubu afite ubwiteganyirize bwo kwivuza mu bitaro byose byo mu Rwanda no muri ‘Pharmacie’ zose dukorana nazo.”

    “Twatangije gahunda y’izabukuru y’Abavoka, aho buri munyamategeko urengeje imyaka 65 ashobora kugira ubufasha ahabwa n’urugaga mu gihe ari mu zabukuru, hari n’inyubako yahoze ari iya Sportview hotel yaguzwe n’urugaga, tukaba dushoje manda irangije kwishyurwa.”

    Me Kavaruganda yavuze ko muri manda ye bagiye bagirana ubufatanye n’ibigo bitandukanye bigamije gufasha abaturage kubona ubutabera, aho bari gukora ibishoboka ku buryo muri buri karere haba hari abanyamategeko babiri bashobora kwitabazwa mu gufasha abaturage.

    Nk’umuyobozi ucyuye igihe yashimiye abanyamategeko bamugiriye icyizere akabayobora mu gihe cy’imyaka itandatu.

    Yongeyeho ati “Hari gahunda twari twaratangiye zitarajya ku murongo, nko gishyiraho ishuri ry’urugaga rw’abavoka rizajya zitanga amahugurwa yihariye y’abavoka nyuma yo kwinjira mu rugaga. Abafite ubuyobozi nabasaba kuzabinoza neza umunyamategeko aho ari hose akaba afite ubumenyi bushobora no gukora hanze y’igihugu.”

    Kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri uru rugaga ni uko agomba kuba yararangije kwiga amategeko muri Kaminuza imyaka ine, akongeraho n’undi wa gatanu wo kumwinjiza neza mu mwuga yigira mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), yarangiza agakora ikizamini cyimwinjiza mu rugaga, yagitsinda akarwinjiramo, akamara umwaka yimenyereza umwuga akongera agakora ikindi kizamini kimwemerera kuba umwavoka.

    Ubu urugaga rw’Abavoka rugizwe n’abanyamategeko 1235 bagenda biyongera uko imyaka igenda iza. Bakaba bagiye kuyoborwa na Me Nkundabarashi Moïse, aho ihererekanya bubasha hagati ye n’uwo asimbuye rizaba mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

    Buri munyamategeko yahamagarwaga akajya gutora imbere ashyira urupapuro ruriho uwo yahaye ijwi mu gasanduku kari kateguwe

    Me Nkundabarashi yatowe na bagenzi be ku bwiganze bw’amajwi

    Ni amatora yabaye guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu agera mu masaha ya nyuma ya saa sita

    Ni amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure

    Me Julien Kavaruganda ageza ijambo ku banyamategeko bagenzi be mu gihe yasozaga manda ye y’imyaka itandatu

    Akanyamuneza kari kose ku banyamategeko bari bitabiriye aya matora

    Aya matora yabereye mu cyumba cya Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda yigisha Uburezi ku Kimironko

    Abakandida babaga banditse ku rupapuro hanyuma buri wese akandika izina ry’uwo atoye

    Byari ibyishimo ku bari bagenzi be nyuma y’amatora

    Me Nkundabarashi (iburyo) asanzwe aburana imanza zirimo iz’inshinjabyaha

    source : https://ift.tt/3C5Evnu

  • Imodoka zitwara abagenzi zemerewe kuzuza imyanya: Ingamba zivuguruye zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo ije ivugurura iy’Inama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi gushize. Ubu amabwiriza mashya agena ko “ ingendo zibujijwe guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo”.

    Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukora, bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.

    Ku rundi ruhande, inama zikorwa imbonankubone nazo zemerewe gukomeza gukorwa gusa umubare w’abazitabira ntugomba kurenga 75% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

    Ibi bijyana n’uko abatabiriye inama bose bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko baterana.

    Ku bijyanye n’imodoka zitwara abagenzi, amabwiriza agena ko ingendo z’imodoka rusange zizakomeza, hanyuma imodoka zifite imyanya y’abantu bagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare zagenewe.

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “ ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze”.

    Insengero nazo zemerewe gukomeza gukora ariko zubahirije amabwiriza yo kwirinda, gusa ntizigomba kurenza 75% by’ubushobozi bwazo. Ibi bireba insengero zahawe uburenganzira gusa.


    source : https://ift.tt/3qNhfZF

  • Mpayimana wiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yahaye uyu mugabo wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) inshingano zo kuba Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.

    Ni wo murimo uzwi ukomeye akoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, gusa mu 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

    Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

    Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.


    source : https://ift.tt/3FeZFRV

  • U Rwanda mu nzira zo gukuraho umusoro ku bakozi bafite umushahara muto – #rwanda #RwOT

    Iri tegeko rigiye kuvugururwa ni iryo muri Mata 2018 rishyiraho imisoro ku musaruro. Rigiye kuvugururwa ku mpamvu zitandukanye zirimo no kugabanya uburemere bw’umusoro ucibwa abakozi bafite umushahara muto no guteza imbere umurimo.

    Iri tegeko ryari risanzwe ryagenaga ko abinjiza amafaranga atarenze ibihumbi 30.000Frw badacibwa umusoro ariko abinjiza 30.001 Frw kugeza kuri 100.000 Frw bakishyura umusoro wa 20% mu gihe abari hejuru y’uyu mushahara bacibwa umusoro wa 30%.

    Uyu mushinga w’itegeko ugena kandi ko ’umusaruro w’umwaka usoreshwa ungana na 720 000 Frw aho kuba 360 000 Frw yari asanzweho kandi ugashyiraho igabanywa ry’igipimo cy’umusoro mu gihe cy’imyaka ibiri’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard yavuze ko iki cyemezo gikwiye kuko amafaranga agenda agabanuka mu gaciro.

    Ati “Ibihumbi 30 Frw ku kwezi cyangwa ibihumbi 360 Frw ku mwaka byashyizweho kuva mu 2005. Imyaka 15 irashize mu gihe ifaranga ryacu rigenda rigabanuka mu gaciro, twasanze igihe kigeze ngo tuzamure tugeze ku bihumbi 60 Frw ku kwezi.”

    Yavuze ko amavugurura nk’aya byaba byiza agiye akorwa buri nyuma y’imyaka itanu.

    Nubwo bimeze gutyo ariko hari abagize Inteko Ishinga Amategeko barimo na Frank Habineza bagaragaje ko n’ubundi uyu mushahara ukiri muto ku buryo utagakwiriye kuba ari wo uherwaho mu gusaba imisoro.

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye umushinga w’Itegeko wo kuvugurura itegeko rishyiraho imisoro ku musaruro

    source : https://ift.tt/3kwmLM8

  • Isomo ry’ubuzima bwo mu mutwe ryatangijwe mu mashuri arenga 800 – #rwanda #RwOT

    Itangira ry’ayo masomo ryagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’iy’Uburezi.

    Binyuze muri ayo masomo, abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bajya mu mashuri kugira ngo bigishe abanyeshuri ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe banabashishikarize gushaka ubufasha mu gihe baba bahuye na byo. Abarimu bo bahabwa amahugurwa y’uburyo bamenya umunyeshuri ufite ibyo bibazo.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare igaragaza ko 10,2% by’abafite imyaka 14 kugera kuri 18 baba bafite ibibazo byo mu mutwe. Ikindi ni uko umubare munini w’ibyo bibazo usanga ababifite babihera mu buto bwabo kugeza bakuze.

    Iyi gahunda yo gutanga amasomo ku buzima bwo mu mutwe yatangijwe nk’uburyo bumwe bwo kurwanya ibyo bibazo bihereye mu bakiri bato nk’uko byemejwe na Emmanuel Hakomeza, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe kwita ku rubyiruko.

    Aganira na The NewTimes dukesha iyi nkuru, Hakomeza yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu kurwanya indwara zo mu mutwe mu mashuri ikoreramo.

    Ati “Binyuze muri iyi gahunda, twabashije kumenya ibimenyetso byo kwiheba, umujinya mwinshi, imyitwarire ishobora kugeza ku kwiyahura, gukoresha ibiyobyabwenge hanyuma ubifite tukamwohereza ku kigo nderabuzima kugira ngo akomeze gukurikiranwa n’abahanga.”

    Yakomeje avuga kandi ko abanyeshuri n’abarimu bigishwa gufashanya, ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya kuba imbata y’ibikorwa bimwe na bimwe hamwe no kurwanya ipfunwe riterwa n’ibibazo byo mu mutwe.

    Intego ni uko iyi gahunda igera mu mashuri yo mu gihugu hose no gukomeza kugenzura ko aho yatangirijwe ikomeza kubahirizwa.


    source : https://ift.tt/3qxQB6A