Tag: featured

  • BNR yatanze umuburo ku bakoresha amafaranga y’ikoranabuhanga arimo ‘Bitcoin’ – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021 nibwo bwa mbere Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko iri gusuzuma niba ari ngombwa ko u Rwandaruyoboka inzira yo gukoresha ‘Digital Currency’.

    ‘Digital Currency cyangwa’ se ‘Central Bank Digital Currency (CBDC)’ ni ifaranga ry’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura ibintu cyangwa serivisi kuri internet ariko rikaba ritahindurwa mu mafaranga afatika.

    Bitandukanye n’ubundi bwoko bw’amafaranga buzwi nka ‘Crypto Currency’ ari na bwo bubarizwamo Bitcoin, aya mafaranga yo agenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe andi ashobora kugenzurwa n’ubonetse we. Ibi bituma ikoreshwa rya Central Bank Digital Currency ritagira ingaruka zikomeye ku bukungu nk’uko bigenda kuri Bitcoins.

    John Rwangombwa yavuze ko kugeza ubu hatarafatwa umwanzuro niba u Rwanda ruzakoresha iri faranga ry’ikoranabuhanga cyangwa niba ruzaryihorera kuko byose bikiri mu nyigo.

    Ati “Ibijyanye n’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Banki Nkuru y’Igihugu turimo turabyiga, ntabwo turageraho aho tuvuga ngo tugiye kubitangiza, ku bw’ibyo ntabwo navuga ngo tuzabitangiza ejo cyangwa ejobundi.”

    “Ni ibintu bikiri mu nyigo, iyo nyigo nirangira nibwo tuzafata icyemezo cy’uko twaritangiza tukarikoresha kubera ko rifitiye Abanyarwanda akamaro cyangwa se tugasagasanga bidafitiye ubukungu bwacu n’Abanyarwanda muri rusange tugahitamo kurikoresha.”

    Yakomeje avuga ko ibizava muri iyo nyigo ari byo bizagena ikizakorwa. Ati “Ntabwo rero turavuga ngo tugiye kuritangiza ahubwo turi mu nyigo zo kureba niba rikenewe. Iyo nyigo nirangira nibwo tuzareba tukavuga tuti ’dore akamaro rifite, tugiye kuritangiza dore uko rizakora.”

    Mwitondere ‘Cryptocurrency’

    Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency bihuriye ku kuba byose bikoresha ikoranabuhanga rifasha mu gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bikozwe hifashishijwe internet rizwi nka Blockchain. Gusa kuri Central Bank Digital Currency ibi bikorwa biba biri mu ibanga mu gihe, kuri Cryptocurrency biba biri ku karubanda.

    Hashize iminsi hari ikigo cyitwa ‘Yellow Card’ cyamamaza ko cyatangije ibi bikorwa byo gucuruza aya mafaranga abarizwa muri Cryptocurrency mu Rwanda.

    Abajijwe ku mikoreshereze y’aya mafaranga mu Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda nta buryo buhari bwo kuyavunja.

    Ati “Cryptocurrency hashize igihe mu Rwanda twaragiriye abantu inama ko bayitondera. Kuko uyu munsi uracuruza ukoresheje iri faranga hanyuma ubigenze gute, nta hantu uzajya mu Rwanda ngo ufate aya mafaranga uyavunjemo Amanyarwanda.”

    Yakomeje avuga ko abashaka kuyacuruza cyangwa kuyagura bakoresheje ikoranabuhanga BNR itababuza ariko yibutsa ko ari ifaranga ririmo ibibazo byinshi.

    Ati “Ariko niba umuntu azajya mu ikoranabuhanga akarigura yarangiza akarigurisha abantu bo hanze bafite uko babigenza ntabwo tuzajya kugenzura uko bikorwa ariko mu Rwanda nta buryo dufite bwo kuvunja iri faranga.”

    Yakomeje asaba Abanyarwanda kwitondera iri faranga. Ati “Ikindi harimo amanyanga menshi cyane ku rwego mpuzamahanga bituma rero twumva ko abantu baryitondera nta bugenzuzi bifite bwimbitse ku rwego mpuzamahanga, ugiye kubijyamo ubwo ni ukwirengera n’ingaruka zabyo.”

    “Nta kibazo turabona uyu munsi cyadutera kubihagarika cyangwa ngo tubirwanye nk’uko hari ibihugu bimwe na bimwe byari byasaze barabirwanya, inama tugira abantu gusa ni uko babyitondera.”

    Impuguke mu bukungu zigaragaza ko hatangiye ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu byakuraho impungenge abantu bajyaga bagira mu bijyanye n’ikoreshwa rya Cryptocurrency bumva ko isaha n’isaha bashobora guhomba kandi ntihagire uwo babaza igihombo cyabo.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yasabye Abanyarwanda kwitondera amafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka ‘Cryptocurrency’

    source : https://ift.tt/30ffdGr

  • Kibeho: Ishuri ryisumbuye ryujuje amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu azafasha kuzamura ireme ry’uburezi – #rwanda #RwOT

    Amacumbi y’abanyeshuri agizwe n’inyubako ebyiri z’amagorofa zatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari n’igice, zatangiye kubakwa muri Kanama 2019.

    Umuyobozi w’iri shuri, Soeur Uwizeramariya Marie Brigitte, yavuze ko izo nyubako zirimo ibyangombwa byose ku buryo abanyeshuri nibatangira kwiga bazajya baryama ahantu heza kandi bisanzuye.

    Ati “Zizajya zicumbikamo abana nka 350. Abanyeshuri twiteguye kubakira neza kuko ibyangombwa byose turabifite, nta kibazo dufite cyo kwakira abanyeshuri.”

    Iri cumbi ryubakiwe abanyeshuri nyuma y’uko andi bacumbikagamo yari amaze gusaza kuko ahamaze imyaka igera kuri 50.

    Abarimu bigisha kuri iryo shuri bagera kuri 23 na bo bubakiwe amacumbi ashobora kubakira bose, agizwe n’inyubako igeretse rimwe, akazaba afite ibyangombwa birimo amazi, amashashanyarazi na internet.

    Yatangiye kubakwa mu muri Gashyantare 2021 bikaba biteganyijwe ko bazatangira kuyacumbikamo mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri.
    Umwe muri bo witwa Musabyimana Corneille yavuze ko we na bagenzi be basanzwe bacumbika muri kilometero imwe uvuye ku ishuri.

    Ni ahantu avuga ko hatakiberanye n’umwarimu ukeneye gutegura amasomo ye kandi n’umutekano w’ibyo bahasiga na wo wari muke.

    Ati “Hari amacumbi y’abarimu ariko ntabwo twese dukwiramo; asa n’aho yari anashaje kuko ni amazu amaze igihe ku buryo n’ibikrwaremezo nk’amatara n’ibijyanye n’umutekano waho iyo twaje ku kazi ku bikoresho tuba twasize hari n’igihe dusanga babyangije cyangwa babitwaye.”

    We na bagenzi be bishimira ko amacumbi mashya bubakiwe ku ishuri bazatangira kubamo mu gihembwe cya kabiri, ameze neza kandi azabafasha gutegura neza amasomo.

    Bamwe mu banyeshuri bavuze ko kuba abarimu na bo bubakiwe amacumbi meza, bizazamura imyigire yabo cyane cyane mu gutegura amasomo no kugerera ku kazi igihe.

    Kubaka iryo cumbi babitewemo inkunga n’Abanyamerika, David Stirling n’umugore we Laurea Stirling babisabwe n’Umunyarwandakazi Iribagiza Immaculata ukomoka i Kibeho.

    Ubusanzwe GS. Mère du Verbe Kibeho yigamo abanyeshuri 683 barimo abakobwa 500.

    Abanyeshuri bishimira ko bacumbika ahantu heza hafite isuku

    Iri cumbi ry’abanyeshuri ryatangiye kubakwa muri Kanama 2019

    Kubaka iri cumbi babitewemo inkunga n’Abanyamerika David Stirling n’umugore we Laurea Stirling babisabwe n’Umunyarwandakazi Iribagiza Immaculata ukomoka i Kibeho

    Ni icumbi ryubakiwe abanyeshuri nyuma y’uko andi bacumbikagamo yari amaze gusaza kuko ahamaze imyaka igera kuri 50.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/30dxCmP

  • Batanu bafashwe bakekwaho kwiba ibikoresho bitanga amashanyarazi mu ngo z’abatishoboye – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gatsibo hafashwe babiri naho mu Karere ka Ruhango hafatiwe batatu kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ugushyingo 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Murambi baduhaye amakuru bavuga ko hari abantu binjiye mu mazu yabo biba batiri zitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku zuba barimo guhabwa na Polisi y’u Rwanda muri iyi minsi dutangira iperereza.”

    Umwe mu bafashwe yavuze ko mu kwiba izo bateri yacunze ba nyir’urugo bagiye mu mirima yica amadirishya y’inzu ajya mu nzu azikuramo. Imwe yayigurishaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7 500.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu Karere ka Ruhango hari uwafashwe nijoro avuye kumanura imirasire y’izuba (Solar Panels) ku mazu y’abaturage.

    Yafatanwe imirasire itatu na batiri imwe, amaze gufatwa hakomeje iperereza hafatwa n’abandi babiri buri umwe afatanwa umurasire umwe.

    SP Kanamugire yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda ubujura, abasaba gufata neza ibikorwaremezo Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati “Biriya bikorwa birimo kwibwa ni ibyo Leta igenda igeza ku miryango itishoboye mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere. Biragayitse kuba hari abanyura inyuma bakajya kubyiba bakabigurisha, ariko ababikora bose bamenye ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.”

    Yakomeje agira inama abaturage kumenya ko bafite inshingano zo gucunga umutekano w’ibikorwa Leta igeza ku baturage baramuka hari uwo babonye abyangiza bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Abakekwaho ubujura bw’ibikoresho bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu Turere twa Ruhango na Gatsibo

    source : https://ift.tt/3Dc3Ux4

  • Nyanza: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda – #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Nyanza bwerekana ko mu 2018 abana basambanyijwe ndetse bakanaterwa inda bagera kuri 423, mu mwaka wa 2019 bagera kuri 486, mu mwaka wa 2020 bangana na 479 naho mu mezi ane y’umwaka wa 2021 bakaba ari 153.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza, kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Mutarama 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagejejweho ibirego 61 by’abana basambanyijwe, muri byo ibigera kuri 38 byashyikirijwe ubushinjacyaha naho 23 biracyari gukurikiranywa.

    Muri urwo rwego, Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bateguye umwiherero w’iminsi itatu ugenewe abayobozi b’amadini n’amatorero bagera kuri 40 kugira ngo bagaragarizwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi hagamijwe ko batanga umusanzu wabo mu gukumira isambanywa ry’abana.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere, Byukusenge Jeanne d’Arc, yabwiye IGIHE ko mu gukora ubushakashatsi babajije abana bagera kuri 41 basambanyijwe bagatanga ikirego muri RIB ndetse n’imiryango yabo.

    Abandi babajijwe barimo abayobozi b’imidugudu, inshuti z’umuryango n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, abagize uruhare kandi bakemezwa n’inkiko icyaha cyo gusambanya abana ndetse n’abagikurikiranwa kuri icyo cyaha
    Ati “Twagiye tuganiriza ibyiciro bitandukanye mu baturage hagamijwe kumenya impamvu ziri ku isonga mu kwiyongera kw’isambanywa ry’abana, ahakiri icyuho mu gukumira no kugira ngo turebe icyo twakora ngo dukumire icyo cyaha duhereye mu mizi.”

    Muri make Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bitera gusambanya abana harimo kuba ababyeyi batita ku bana babo, aho bifite 30,6%, amakimbirane yo mu ngo afite 22,4%, ubusinzi buterwa n’inzoga z’inkorano zitemewe bufite 21%, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifite 14,5% no kuba abasambanya abana badahabwa ibihano bifite 12%.

    Bamwe mu banyamadini n’amatorerero bari muri uwo mwiherero bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu gukumira isambanywa ry’abana babinyujije mu nyigisho batanga.

    Mukazabyuma Mahomed Habib waje ahagarariye Idini ya Islam mu Karere ka Nyanza yavuze ko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ikibazo mu muryango Nyarwanda bityo bagiye kuziba icyuho bita cyane ku rubyiruko.

    Ati “Ahari icyuho tugiye kwita cyane ku rubyiruko, ku bahungu b’ingimbi ndetse n’abakobwa b’abangavu kuko ni icyiciro tubona tugomba kwitaho cyane by’umwihariko.”

    Abateraniye muri uwo mwiherero baganirijwe no ku kuboneza urubyaro, basabwa kwigisha abashakanye kubyara abo bashoboye kurera.

    Abanyamadini biyemeje gukemura ikibazo cy’abangavu baterwa inda

    source : https://ift.tt/3C81pL0

  • Umuntu umwe yishwe na Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abantu 28 basanganywe iki cyorezo mu bipimo 6,845 byafashwe. Umuntu umwe yagiye mu bitaro nyuma y’uko uburwayi bwe burushijeho kwiyongeraho, bituma abamaze kugera mu bitaro mu minsi irindwi ugera kuri batatu. Umuntu umwe niwe uri mu bitaro arembye.

    Abantu 59,461 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze guhabwa doze ya mbere ugera kuri 4,775,538. Abantu 99,516 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19, bituma umubare w’abamaze kuyihabwa ari 2,520,113.


    source : https://ift.tt/3wBYQjg

  • Frederik de Klerk wayoboye Afurika y’Epfo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Frederik de Klerk yitabye Imana
    Frederik de Klerk yitabye Imana

    Frederik de Klerk yayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1989 kugeza mu 1994, akaba ari we wafashije icyo gihugu gusohoka muri politiki y’ivangura ya ‘Apartheid’, akaba yarasimbuwe ku butegetsi na Nelson Mandela.

    Urupfu rw’uwo mukambwe rwatangajwe n’umuryango wamwitiriwe wa Fondation FW de Klerk, aho bavuga ko yaguye iwe mu rugo i Fresnaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point, akaba assize umugore n’abana babiri.


    source : https://ift.tt/3HdD5en

  • Ba DASSO basabwe kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira umuturage ku isonga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Basabwe gushyira imbere inyungu z
    Basabwe gushyira imbere inyungu z’umuturage

    Yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ubwo ba DASSO 450 bashya bo mu turere 12 basozaga amasomo binjizwaga mu mwuga.

    Ni amasomo bari bamazemo amezi atatu bahugurwa ku gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, akaba yaberaga i Gishri mu Karere ka Rwamagana.

    Mu ijambo rye Minisitiri Gatabazi yabasabye abo barangije amasomo gufatanya n’abaturage gucunga umutekano kandi bakabikorana ubwitange n’ubunyamwuga.

    Yababwiye ko akazi bagiyemo ari keza ariko gasaba kugashyiraho umutima, bagashyira umuturage ku isonga aho kureba inyungu zabo.

    Ati “Aka kazi mugiyemo karakomeye ariko ni keza, musabwe kutita ku nyungu zanyu ahubwo umuturage akaza ku isonga”.

    Abo ba DASSO uko ari 450 basoje amahugurwa ni abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Nyagatare, Ngororero, Musanze, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana, akaba ari na ho bazakorera akazi kabo.

    Minisitiri Gatabazi n
    Minisitiri Gatabazi n’abayobozi batandukanye muri Polisi bitabiriye icyo gikorwa


    source : https://ift.tt/3D6AMHL

  • Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na CANAL Plus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 11/11/2021, ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye azamara umwaka umwe, aho hatigeze hatangazwa agaciro k’aya masezerano mu mafaranga.

    Gusa ariko n’ubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga Canal Plus izaha Rayon Sports, amakuru atugeraho avuga muri uyu mwaka w’amasezerano Canal Plus izatanga angana na Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports na Canal Plus basinye amasezerano y'ubufatanye

    Rayon Sports na Canal Plus basinye amasezerano y’ubufatanye

    Ikipe ya Rayon Sports izajya yambara Canal Plus ku makubutura, mu gihe Canal Plus izatanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabugizi ry’umwaka ndetse n’ibindi bikoresho bashobora gukoresha ngo barebe Canal Plus, ibyo bikaziyongeraho amafaranga atigeze atangazwa.

    Sophie Tchatchoua uyobora Canal Plus mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba basinye aya masezerano, ahoyavuze ko akigera mu Rwanda Rayon Sports ari kimwe mu bintu bya mbere yumvise.

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele nawe yatangaje ko bishimiye aya masezerano basinyanye na Canal Plus, anakangurira abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus.

    Yagize ati“Ndashimira Canal+ yemeye ko dusinyana aya masezerano kuko yumvise ko hari inyungu ziri ku mpande zombi , turizera ko bizabyara umusaruro haba ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse na Canal Plus. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus, kuko uko bazabyitabira Rayon Sports izabona byinshi”

    source : https://ift.tt/3C4ntGs

  • Ikiganiro n’Umuraperi Karigombe ukunze guherekeza Riderman ku rubyiniro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karigombe
    Karigombe

    Ntabwo ari kenshi uzumva umuhanzi by’umwihariko ukona injyana ya Hip Hop mu Rwanda ubikora yarabyize ndetse akaba ari wo mwuga umutunze. Karigombe ni umwe mu basoje amasomo yabo mu cyiciro cya mbere cyakiriwe n’ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda ahazwi nko ku Nyundo.

    Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro yashyizeho ishuri ryahurizaga hamwe urubyiruko rwiyumvamo impano y’ubugeni n’ubuhanzi. Nguko uko Karigombe yaje kugirirwa amahirwe akaba umwe mu batoranyijwe kujya gutangirana n’iryo shuri.

    Bidatinze nyuma y’imyaka itatu, banogeje amasomo atandukanye ajyanye no kuririmba no gucuranga. Mu mwaka wa 2017 iri shuri ryaje kwibaruka imfura zaryo zarimo na Karigombe, umuhanzi wiyeguriye injyana ya Rap.

    Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y
    Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y’umuziki ku Nyundo

    Ni ibintu bitari bimenyerewe ndetse no kugeza na n’ubu ntibisanzwe kumva umuhanzi ukora injyana ya Rap mu Rwanda wumva ko bikwiye kujya kwicara ku ntebe y’ishuri akihugura ngo abashe kunoza umwuga we neza. Karigombe we yabibonyemo amahirwe akomeye kuko yumvaga abaraperi mu Rwanda bakunze kunengwa cyane kuba bakora indirimbo nziza ariko byagera mu gukora umuziki mu buryo bw’umwimerere (live) hakumvikanamo ubumenyi buke. Ni yo mpamvu Karigombe yiyemeje kujya kwiga muzika kugira ngo abashe kwihugura byuzuye.

    Karigombe ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza Alubumu ye ya mbere. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku rugendo rw’uko yize muzika, n’impamvu yahisemo kwiga umuziki mu gihe atari ibintu byari bimenyerewe ku bahanzi bakora injyana imwe na we.

    Yasobanuye uko yaje kumenyana no gukorana na Riderman ndetse n’ibikubiye mu gitabo yanditse ubwo yasozaga amasomo aho yagaragazaga isano iri hagati ya Hip Hop n’ubusizi bukorwa mu gitaramo nyarwanda.

    Bikurikire muri iyi video:

    Umva indirimbo nshya “Ipikipiki” ya Karigombe afatanyije na Hope Irakoze

    source : https://ift.tt/3wAedbT