Tag: featured

  • Frederik de Klerk wayoboye Afurika y’Epfo yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Frederik de Klerk yitabye Imana
    Frederik de Klerk yitabye Imana

    Frederik de Klerk yayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1989 kugeza mu 1994, akaba ari we wafashije icyo gihugu gusohoka muri politiki y’ivangura ya ‘Apartheid’, akaba yarasimbuwe ku butegetsi na Nelson Mandela.

    Urupfu rw’uwo mukambwe rwatangajwe n’umuryango wamwitiriwe wa Fondation FW de Klerk, aho bavuga ko yaguye iwe mu rugo i Fresnaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point, akaba assize umugore n’abana babiri.


    source : https://ift.tt/3HdD5en

  • Ba DASSO basabwe kutareba inyungu zabo ahubwo bagashyira umuturage ku isonga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Basabwe gushyira imbere inyungu z
    Basabwe gushyira imbere inyungu z’umuturage

    Yabibasabye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ubwo ba DASSO 450 bashya bo mu turere 12 basozaga amasomo binjizwaga mu mwuga.

    Ni amasomo bari bamazemo amezi atatu bahugurwa ku gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, akaba yaberaga i Gishri mu Karere ka Rwamagana.

    Mu ijambo rye Minisitiri Gatabazi yabasabye abo barangije amasomo gufatanya n’abaturage gucunga umutekano kandi bakabikorana ubwitange n’ubunyamwuga.

    Yababwiye ko akazi bagiyemo ari keza ariko gasaba kugashyiraho umutima, bagashyira umuturage ku isonga aho kureba inyungu zabo.

    Ati “Aka kazi mugiyemo karakomeye ariko ni keza, musabwe kutita ku nyungu zanyu ahubwo umuturage akaza ku isonga”.

    Abo ba DASSO uko ari 450 basoje amahugurwa ni abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Nyagatare, Ngororero, Musanze, Nyamasheke, Nyanza, Rutsiro na Rwamagana, akaba ari na ho bazakorera akazi kabo.

    Minisitiri Gatabazi n
    Minisitiri Gatabazi n’abayobozi batandukanye muri Polisi bitabiriye icyo gikorwa


    source : https://ift.tt/3D6AMHL

  • Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na CANAL Plus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 11/11/2021, ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye azamara umwaka umwe, aho hatigeze hatangazwa agaciro k’aya masezerano mu mafaranga.

    Gusa ariko n’ubwo hatatangajwe umubare w’amafaranga Canal Plus izaha Rayon Sports, amakuru atugeraho avuga muri uyu mwaka w’amasezerano Canal Plus izatanga angana na Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

    Rayon Sports na Canal Plus basinye amasezerano y'ubufatanye

    Rayon Sports na Canal Plus basinye amasezerano y’ubufatanye

    Ikipe ya Rayon Sports izajya yambara Canal Plus ku makubutura, mu gihe Canal Plus izatanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabugizi ry’umwaka ndetse n’ibindi bikoresho bashobora gukoresha ngo barebe Canal Plus, ibyo bikaziyongeraho amafaranga atigeze atangazwa.

    Sophie Tchatchoua uyobora Canal Plus mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba basinye aya masezerano, ahoyavuze ko akigera mu Rwanda Rayon Sports ari kimwe mu bintu bya mbere yumvise.

    Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele nawe yatangaje ko bishimiye aya masezerano basinyanye na Canal Plus, anakangurira abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus.

    Yagize ati“Ndashimira Canal+ yemeye ko dusinyana aya masezerano kuko yumvise ko hari inyungu ziri ku mpande zombi , turizera ko bizabyara umusaruro haba ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse na Canal Plus. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports kwitabira serivisi za Canal Plus, kuko uko bazabyitabira Rayon Sports izabona byinshi”

    source : https://ift.tt/3C4ntGs

  • Ikiganiro n’Umuraperi Karigombe ukunze guherekeza Riderman ku rubyiniro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karigombe
    Karigombe

    Ntabwo ari kenshi uzumva umuhanzi by’umwihariko ukona injyana ya Hip Hop mu Rwanda ubikora yarabyize ndetse akaba ari wo mwuga umutunze. Karigombe ni umwe mu basoje amasomo yabo mu cyiciro cya mbere cyakiriwe n’ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda ahazwi nko ku Nyundo.

    Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro yashyizeho ishuri ryahurizaga hamwe urubyiruko rwiyumvamo impano y’ubugeni n’ubuhanzi. Nguko uko Karigombe yaje kugirirwa amahirwe akaba umwe mu batoranyijwe kujya gutangirana n’iryo shuri.

    Bidatinze nyuma y’imyaka itatu, banogeje amasomo atandukanye ajyanye no kuririmba no gucuranga. Mu mwaka wa 2017 iri shuri ryaje kwibaruka imfura zaryo zarimo na Karigombe, umuhanzi wiyeguriye injyana ya Rap.

    Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y
    Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y’umuziki ku Nyundo

    Ni ibintu bitari bimenyerewe ndetse no kugeza na n’ubu ntibisanzwe kumva umuhanzi ukora injyana ya Rap mu Rwanda wumva ko bikwiye kujya kwicara ku ntebe y’ishuri akihugura ngo abashe kunoza umwuga we neza. Karigombe we yabibonyemo amahirwe akomeye kuko yumvaga abaraperi mu Rwanda bakunze kunengwa cyane kuba bakora indirimbo nziza ariko byagera mu gukora umuziki mu buryo bw’umwimerere (live) hakumvikanamo ubumenyi buke. Ni yo mpamvu Karigombe yiyemeje kujya kwiga muzika kugira ngo abashe kwihugura byuzuye.

    Karigombe ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza Alubumu ye ya mbere. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku rugendo rw’uko yize muzika, n’impamvu yahisemo kwiga umuziki mu gihe atari ibintu byari bimenyerewe ku bahanzi bakora injyana imwe na we.

    Yasobanuye uko yaje kumenyana no gukorana na Riderman ndetse n’ibikubiye mu gitabo yanditse ubwo yasozaga amasomo aho yagaragazaga isano iri hagati ya Hip Hop n’ubusizi bukorwa mu gitaramo nyarwanda.

    Bikurikire muri iyi video:

    Umva indirimbo nshya “Ipikipiki” ya Karigombe afatanyije na Hope Irakoze

    source : https://ift.tt/3wAedbT

  • Abazaba Abajyanama b’Akarere barifuzwaho iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku buso bungana na Km2 530,4, Imirenge 15, Utugari 68 n’Imidugudu 432 bigize Akarere ka Musanze, iterambere rishingiye ku bikorwa remezo bigizwe n’imihanda, amagorofa y’ubucuruzi, amahoteli yo ku rwego ruhanitse rwo kwakira ba mukerarugendo b’ibyiciro byose, inganda n’iterambere rya serivisi; biri mu byo abaturage bemeza ko ari intambwe nziza mu guteza imbere ishoramari, rishingiye kuri politiki yubakiye ku bukungu bubereye ababibyaza umusaruro.

    Nzamurerera Epimaque, umuturage wo mu Mudugudu wa Rukoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, agira ati: “Urebye nko mu myaka itarenga umunani ishize, Musanze yari ku rwego rwo hasi mu bikorwa remezo. Imihanda ikoze yari micye cyane n’iya kaburimbo yarangiritse bikabije. Amazu twitaga ko akomeye y’ubucuruzi na yo yari ashaje cyane; mbese urebye twari hasi mu bintu byinshi”.

    “Ariko ubu, buri uko iminsi ihita, turagenda tubona impinduka z’iterambere ry’aka Karere, zivuka mu buryo bukomeye, butangaje kandi bwihuta. Aho imihanda ya kaburimbo yiyongereye, ikagezwa no muri za karitsiye tutatekerezaga ko byashoboka, hakazamurwa amazu agezweho kugera n’aho amaze gukwirakwira no mu nkengero z’umujyi wa musanze kandi mu buryo bw’imiturire inoze ”.

    Agakiriro ka Musanze kamaze igihe gito kuzuye kazorohereza abiganjemo urubyiruko mu buryo bwo guhanga imirimo iciriritse
    Agakiriro ka Musanze kamaze igihe gito kuzuye kazorohereza abiganjemo urubyiruko mu buryo bwo guhanga imirimo iciriritse

    Dufatiye ku bimaze kugerwaho nibura mu gihe cy’imyaka 10 ishize, Akarere ka Musanze, ahanini kubakiye ubukungu bwako ku bukerarugendo, ubu gafite hoteli zisaga 38, zivuye ku zitararengaga 15 nazo zari ku rwego ruciriritse.

    Muri aka Karere, ubuhahirane bw’abaturage bushingiye ku mihanda ya kaburimbo, aho ubu habarirwa ireshya na Km zisaga 78. Ubwiyongere bw’inganda nabwo, bugaragaza igisobanuro gikomeye cy’iterambere ry’ubukungu bw’aka Karere, aho ubu habarurwa izigera kuri 23, harimo urutunganya sima, izitunganya umusaruro w’ubuhinzi zikawongerera agaciro n’izindi zitandukanye.

    Ubu ingo zisaga ibihumbi 51 zicana umuriro w’amashanyarazi, mu gihe imiturire ku midugudu nayo ikomeje kwitabwaho, aho muri aka Karere habarirwa imidugudu yubatswe mu buryo bw’icyitegererezo itanu, ifite ibyangombwa byose nkenerwa n’umuturage.

    Iterambere rishingiye ku buhinzi, bufatwa nk’inkingi ya mwamba mu kuzamura abaturage, bakihaza mu biribwa banasagurira amasoko, nabwo buri mu byateye imbere, bishingiye ku bwiyongere bw’umusaruro wa buri gihingwa gihuzwaho ubutaka kuri hegitari.

    Ibikorwa remezo birimo n
    Ibikorwa remezo birimo n’amatara yo ku mihanda amurika mu masaha ya nijoro aho byagejejwe ngo bagenda batikandagira

    Abaturage muri rusange, bahamya ko bikomeje kuri uyu muvuduko, intego Leta yihaye yagerwaho yo kuba mu mwaka wa 2024, ibikorwaremezo bizaba byegereye abaturage ku rugero rutuma ubukungu bwabo buzamuka mu buryo bufatika.

    Icyakora ngo hari ahagikenewe kongerwa imbaraga

    Uko iyi mishinga yo kubaka ibikorwaremezo, byaba ibishyashya no kuvugurura ibyahozeho igenda yiyongera, hari abo biba ngombwa ko abaturage babarirwa ingurane z’imitungo bahafite bakimurwa kugira ngo bihashyirwe.

    Benshi mu baganiriye na Kigali Today, bifuza ko Abajyanama b’Akarere bazatorwa muri iyi manda ikurikiyeho, bakwiye kwita cyane ku gushyiraho ingamba zihamye, zifasha ababarirwa ingurane, kujya bazihabwa ku gihe; kuko iyo habayeho gutinda kuzihabwa, bikururira benshi ubukene.

    Ntibarikure Flavien agira ati: “Ibi bikorwaremezo bitwegerezwa, yaba imidugudu, imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi; byahinduye isura y’imyubakire, iterambere rirushaho kwihuta. Ariko ntitwakwirengagiza ko hakiri bamwe mu baturage bagifite ibibazo bishingiye ku ngurane batarishyirwa z’ahanyuzwa ibikorwaremezo; ku buryo twifuza ko Abajyanama b’Akarere bazatorwa muri iyi manda igiye kuza, bakwiye kunoza no gusesengura byimbitse igituma ingurane zitinda kuri bamwe, bakanashyiraho ingamba zihamye, zituma abaturage bose bajya bazibona ku gihe”.

    Iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw
    Iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kiri mu mujyi rwagati wa Musanze kimaze igihe kitarenga umwaka gitangiye gutanga serivisi bikaba byarorohereje abafite ibinyabiziga kubisuzumishiriza hafi

    Mu bindi tubona byashyirwamo imbaraga, ni ukwegera abaturage, tukarushaho gusangira amakuru ku bidukorerwa, ari nako natwe tubagaragariza ibibazo by’ingutu bikitwugarije, kugira ngo iryo terambere rirusheho kuramba twese dufatanyije.

    Nanone kandi twifuza abajyanama bashyigikira abaturage mu mishinga bakora, yaba iciriritse cyangwa ikomeye, kugira ngo basobanukirwe n’uburyo bayinoza, bakayishingiraho biteza imbere n’igihugu muri rusange.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe wabaye muri Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze ashinzwe ubukungu abibona ate?

    Andrew Rucyahana Mpuhwe, wari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu mu Karere ka Musanze muri manda ishize, yunga mu byo bamwe mu baturage bagarutseho, yashimangiye ko Musanze y’ahazaza, yubakiye ku bukungu buteye imbere ku muvuduko biriho cyangwa uwisumbuyeho, bisaba ubufatanye bw’abaturage, abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa mu guhanga imirimo no gushyigikira ibikorwa bitanga amahirwe y’akazi, by’umwihariko ku rubyiruko.

    Yagize ati: “Dutangiye kugira urubyiruko rushishikajwe no kwishyira hamwe mu makoperative, rugahuza imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi. Iyo urebye ibijyanye no gucuruza serivisi zitandukanye, harimo n’izishingiye ku ikoranabuhanga cyangwa itumanaho, usanga abenshi ari urubyiruko. Twajya mu birebana no gutwara abantu n’ibintu, abenshi ni urubyiruko. Bityo ukabona ko, hitawe ku kubaba hafi, izi ari imbaraga zikomeye cyane mu kubaka iterambere ry’akarere”.

    Mu mujyi wa Musanze inyubako nshya z
    Mu mujyi wa Musanze inyubako nshya z’ubucuruzi zihuzura umunsi ku wundi

    Ajya inama yo kwita ku bantu bakora imyuga iciriritse no kubahuriza hamwe mu amakoperative, no gushyigikira asanzweho; abayagize bagafashwa kuzamura ubumenyi mu birebana n’imicungire y’imitungo no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ibyo bakora.

    Ikindi ngo ni uko hashyirwaho ingamba zihamye, mu kumenyekanisha mu gihugu no hanze yacyo umwihariko n’udushya muri za bizinesi abantu bakora, kugira ngo bimenyekane ku ruhando mpuzamahanga, bityo n’umubare w’abagenderera aka Karere wiyongere.

    Ati: “Birasaba ko buri muntu ahagarara mu mwanya we neza. Yaba ubuyobozi bukarushaho kwegera abaturage n’abikorera muri rusange, bakagaragarizwa amahirwe ashobora kuboneka yaba mu buhinzi, ubucuruzi, cyangwa inyunganizi iyo ariyo yose umuturage yashingiraho iterambere rye rikihuta. Abaturage ubwacu, dufite inshingano yo kubahiriza ibyo ubuyobozi budusaba, tugasobanuza ibyo tutumva neza, kandi tugakora ibishoboka byose, kugira ngo ku ruhande rwacu nk’abaturage, dufate iyambere mu kwitekerereza imishinga yaduteza imbere”.

    Andrew Rucyahana Mpuhwe uri no mu biyamamariza kuba umujyanama mu Karere ka Musanze, ahamya ko aramutse agiriwe icyizere, akaba umwe mu bajyanama, yarushaho gufatanya n’ibyiciro byose, mu kuzamura ubukungu bw’Akarere ka Musanze, binyuze mu gushyigikira imishinga iciriritse y’abacuruzi bato, no kubigisha uburyo bwo kuyinoza, barusheho kuzamuka mu iterambere.

    Ikindi abona cyashyirwamo imbaraga, ni ugukorana n’abashoramari banini no kujya inama nabo, kugira ngo urwego rw’ubumenyi n’ubukungu bariho, rukomeze kugira imbaraga.

    Imidugudu y
    Imidugudu y’icyitegererezo yujuje ibyangombwa byose nkenerwa ku mibereho y’umuturage iragenda yiyongera. Uyu ni Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, uheruka gutuzwamo imiryango isaga 140
    Imihanda ya kaburimbo yubakwa mu bice bitandukanye by
    Imihanda ya kaburimbo yubakwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze iri mu byoroshya ubuhahirane bw’abaturage iterambere ryabo rikihuta
    Imishinga minini yo kwegereza abaturage amazi meza igira uruhare rukomeye mu gushyigikira iterambere ry
    Imishinga minini yo kwegereza abaturage amazi meza igira uruhare rukomeye mu gushyigikira iterambere ry’abaturage


    source : https://ift.tt/3wy3QFy

  • Musanze: Imbogo zatorotse Pariki zikomeretsa abantu bane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahagana mu ma saa tatu z’igitondo, nibwo izo mbogo zasanze abaturage barimo abari mu mirima bahinga mu Midugudu ya Nyarubande n’uwa Kabari, Akagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, igice gihana imbibi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Umwe mu baturage wavuganye na Kigali today, aherereye mu gace ibi byabereyemo, yagize ati: “Birashoboka ko izo mbogo zasohotse ishyamba mu rukerera rw’iki gitondo. Ubwo zageraga ahari abaturage zabahutsemo, bamwe bari mu mirima bahinga, uwo zihuye na we wese zikamunyukanyuka cyangwa zikamujomba amahembe. Ubu abo tumaze kumenya ni abagore batatu n’umugabo umwe zakomerekeje”.

    Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange ,Uwabera Alice, agira ati “Ni byo koko imbogo zakomerekeje abantu. Abo tumaze kumenya bagera muri bane. Turimo gukorana n’inzego zishinzwe ubuzima ngo bazane ambulance, bahite bagezwa kwa muganga byihuse”.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’imbogo zatorotse ishyamba nk’uko Gitifu yakomeje abivuga ati “Ntituramenya umubare wazo, ubu tuvugana nanjye ndi kwerekezayo, ndabimenya neza mpageze. Ikirimo gukorwa byihuse ni ugukorana n’Ubuyobozi bwa Pariki kugira ngo harebwe uko izo mbogo zisubizwa mu ishyamba”.

    Abaturage bari muri kariya gace, batangaje ko imbogo biboneye n’amaso zigera muri eshatu.

    source : https://ift.tt/3CcvcSY

  • MoMo Pay ni serivisi ya MTN si iya RRA – Komiseri Ruganintwali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komiseri Ruganintwali (ibumoso) na Guverineri Gasana (hagati), ku munsi wo gushimira abasoreshwa Iburasirazuba
    Komiseri Ruganintwali (ibumoso) na Guverineri Gasana (hagati), ku munsi wo gushimira abasoreshwa Iburasirazuba

    Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 09 Ugushyingo 2021, mu muhango wo gushimira abasora mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Avuga ko mu gihe cya COVID-19 hashyizweho uburyo bwo gufasha abaguzi n’abacuruzi kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’indwara.

    Yungamo ko imirongo yahawe bamwe mu bacuruzi bakoreshaga ya MoMo Pay, bamwe banze kuyikoresha bavuga ko RRA ikurikirana uko bacuruza nyamara atariyo yabahaye iyo mirongo.

    Ruganintwali akomeza avuga ko MoMo Pay ari serivisi ya MTN atari iy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku buryo ntawe ukwiye kuyitinya.

    Ati “Hari ahantu bagiye bambwira ko batakira amafaranga mu ntoki ariko na none nta MoMo Pay bafite bayishyura ku murongo usanzwe, nkurikiranye nsanga ikibazo ngo ni uguhunga ko RRA imenya uko bacuruza nyamara sibyo, iriya serivisi ni iya MTN twe ntitubibona rwose.”

    Yasabye abacuruzi gukomeza gukoresha ubwo buryo kuko buborohereza ubwabo ndetse bukorohereza n’abaguzi.

    Komiseri Ruganintwali kandi avuga ko umworozi wacuruje ibikomoka ku bworozi bwe adasora mu gihe ibyo yacuruje bitarenze miliyoni 12.

    Icyakora ngo iyo arengejeho umubare w’amafaranga runaka agomba kuyasorera umusoro ungana na 15%.

    Ati “Iyo arengejeho zikaba Miliyoni 12 na 500, ariya 500 arayasorera ariko kubera ko atari umucuruzi ayasorera 15%.”

    Ruganintwali avuga ko icyakora abacuruza umusaruro w’ubuhinzi cyangwa ukomoka ku bworozi bo ari abacuruzi bagomba gusora ndetse akanasabwa gutanga inyemezabwishyu ku bo yacurujeho.

    Na ho ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ba nyirazo basabwe kudasaba umuhinzi-mworozi wagemuye umusaruro inyemezabwishyu kuko atari umucuruzi keretse azanye ibirenze miliyoni 12.

    Umworozi n
    Umworozi n’umuhinzi bagemuye umusaruro wabo ntibasora kiretse barengeje Miliyoni 12

    Yagize ati “Icyakora nazana ibirenze Miliyoni 12, ibirenzeho ubibarira umusoro wa 15%, na none ujye wandika mu gitabo ahantu ko wakiriye toni yenda eshanu z’umuceri cyangwa litiro 5,000 z’amata z’umworozi ushyiremo umwirondoro we, nituza kukugenzura tumenye ko ari uwo mworozi cyangwa umuhinzi.”

    Ba nyiri inganda na none bibukijwe ko mu gihe babizaniwe n’abamamyi mu buhinzi cyangwa ubworozi bagomba kubaha inyemezabwishyu ya EBM hatitawe ku ngano y’ibyo bazanye kuko ari abacuruzi.

    Yizeje kandi abacuruzi ko bazajya bahabwa amahugurwa ku ikoreshwa rya EBM nk’uko babyifuje.


    source : https://ift.tt/3ChSCq5

  • Iserukiramuco mpuzamahanga rya Kaminuza ya UGHE ryiswe Hamwe Festival ryagarutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki na Prof Binagwaho mu itangizwa Hamwe Festival
    Minisitiri Bamporiki na Prof Binagwaho mu itangizwa Hamwe Festival

    Kaminuza ya UGHE ivuga ko abantu bari hirya no hino ku isi bazakurikirana ibi bitaramo bigizwe n’indirimbo n’imbyino, imivugo n’amakinamico bakoresheje ikoranabuhanga, buri mugoroba kuva saa kumi n’imwe kugera mu ma saa mbiri n’igice.

    Abaririmbyi bazataramira abantu akenshi bazajya kubikorera ku Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru, ariko ku munsi wo gusoza ku Cyumweru bazahurira ku mbuga ya Rwanda Revenue Authority (Kimihurura), bari kumwe n’abantu bake batarenga 100 (kugira ngo habeho kwirinda kwanduzanya Covid-19).

    Bamwe mu Banyarwanda bazagaragaza ibihangano byabo mu Iserukiramuco harimo Ange+Pamella, Stella T, Lion Manzi, Deo Munyakazi, Michael Makembe, Kivumbi King, Gretta Ngabire, Abdul Majyambere, Ruzibiza n’itsinda ayobora, Faida Gaston, ndetse n’abanyamahanga bazaba bari mu bice bitandukanye by’isi.

    Iri serukiramuco rijyana n’inyigisho cyangwa ibiganiro by’impuguke mu by’ubuzima, rizitabirwa n’abantu bari hirya no hino mu bihugu 13 byo ku isi cyane cyane ibya Afurika.

    Hamwe Festival y’ubushize (mu kwezi k’Ugushyingo 2020) yashoboye gukurura abantu bagera ku bihumbi 26 bumvise ubuhanzi n’inama z’abaganga byabahumurizaga nyuma yo gukeneshwa n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnès Binagwaho, avuga ko insanganyamatsiko itahindutse, bitewe n’uko ingaruka z’icyorezo Covid-19 zikomeje kwigaragaza mu miryango myinshi y’abatuye isi hamwe no mu Rwanda by’umwihariko, kandi ubuvuzi bukoresheje umuti wo kwa muganga bukaba ngo ntacyo bwabikoraho.

    Prof Binagwaho ati “Ubuhanzi butuma hakoreshwa imiti cyangwa ibinyabutabire bike, ndetse byo bigira n’izindi ngaruka biteza ku mubiri”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), Edouard Bamporiki, yatangije Iserukiramuco agaragaza akamaro ubuhanzi bwagize mu komora ibikomere abantu batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bunafasha Abanyarwanda kwiyunga no kubabarirana.

    Minisitiri Bamporiki ashimira ubufatanye bw’abahanzi n’abaganga bwazanywe na UGHE, avuga ko afite ingero z’aho ubuhanzi bukiza abantu ku mubiri no mu mitekerereze, ndetse bukagira uruhare rukomeye mu kubanisha abantu neza.

    Yagize ati “Mu Rwanda ubuhanzi bwarifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda Covid-19, umuntu yakwibaza uko byari kugenda iyo tujya muri Guma mu Rugo nta muziki, nta muvugo, nta filime, yewe ubuzima ntibwari koroha”.

    Bamporiki avuga ko Leta irimo gushyigikira abahanzi b’u Rwanda kugira ngo ibyo bakora bibabyarire inyungu zishobora kubatunga mu buzima bwa buri munsi n’iyo nta kindi baba bakora.

    Mu bari mu mahanga bakomeye bitabiriye itangizwa rya Hamwe Festival hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu, hari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Partners in Health PIH’, Dr Sheila Davis hamwe na Chris Bailey uyobora Umuryango Wellcome Trust.

    source : https://ift.tt/3EWTy4O

  • Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo n’uw’u Rwanda baganiriye ku mutekano w’ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Gen Célestin Mbala Munsense yanavuze ku kibazo cy’inyeshyamba za M23 ziherutse kuvugwaho kugaba ibitero kuri Congo, bikavugwa ko izo nyeshyamba zaturutse mu Rwanda.

    Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Gatatu, Gen Mbala Munsense Célestin n’itsinda ayoboye baganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ibiganiro bikabera ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

    Ibiganiro by’abo bayobozi byibanze ku mutekano mu karere n’ubufatanye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.

    Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Itsinda ryacu riri hano mu biganiro bigamije kurebera hamwe ingamba zashyizweho n’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Ibi bijyanye n’imirongo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kurwanya ibintu byose bibangamira iterambere.”

    Gen Célestin Mbala Munsense yongeyeho ko ibiganiro byanagarutse ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro ku mipaka y’ibihugu byombi, byose bigamije ineza y’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ku kibazo kijyanye n’ibirego bimaze iminsi mu itangazamakuru by’uko umutwe wa M23 wagabye ibitero muri Congo uturutse ku butaka bw’u Rwanda, Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Twabihariye itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka (EJVM) ngo rikore akazi karyo hanyuma ritumenyeshe uko bihagaze”.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize bivugwa ko abarwanyi bahoze muri M23 bagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru bagahangana n’Ingabo za RDC.

    Agace kagabwemo ibitero gaherereye mu bilometero birindwi uvuye ku mupaka uhuza RDC na Uganda, i Bunagana.

    Bivugwa ko FARDC yakuwe mu birindiro igasubizwa inyuma ndetse ikamburwa intwaro nyinshi ndetse umupaka uhuza Uganda na RDC ugafungwa.

    Amakuru yagiye atangazwa na bamwe mu bayobozi muri Congo, bavugaga ko abarwanyi baturutse ku butaka bw’u Rwanda, gusa byaje kunyomozwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “ari icengezamatwara rigamije gutesha agaciro umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.”

    Uruzinduko rwa Gen Célestin Mbala Munsense ruje nyuma y’iminsi mu itangazamakuru havugwa inkuru z’ibitero bya M23 kuri Congo

    Gen Célestin Mbala Munsense yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare ubwo yari ageze ku cyicaro gikuru cya RDF

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen Célestin Mbala Munsense ubwo yari ageze ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura

    Impande zombi zaganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije umutekano w’abaturage b’u Rwanda na Congo

    source : https://ift.tt/3Cblgco

  • Nyagatare: Polisi yakajije ingamba zo guhangana n’abinjiza magendu mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu mikwabu igamije gushaka abagira uruhare mu kwinjira ibicuruzwa bya magendu mu gihugu, birimo n’ibiyobyabwenge.

    Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi na Uganda, aho imirenge itandatu yose ihana imbibi n’iki gihugu gikunze guturukamo ibicuruzwa bya magendu birimo n’ibyobyabwenge, kuri ubu mu mezi atatu hamaze gufatwa abamotari 28 bari muri ibyo bikorwa.

    Kenshi bamwe mu bakunze kwambutsa ibyo bicuruzwa barimo abamotari bahabwa amafaranga y’umurengera bakabitwara mu masaha y’ijoro.

    Dukunde Theogene uturuka mu Murenge wa Rukomo uri mu bafashwe, yavuze ko benshi bishora muri ibi bikorwa bakurikiye indonke, aboneraho gusaba imbabazi.

    Ati “Ubu moto yanjye irafunze nanjye ndafunze, ndagira inama abamotari bagenzi banjye ko bareka gutwara ibintu bya magendu, umuntu wese uzi ko ari umumotari nareke gutwara ibintu bya magendu kuko si byiza.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel, yasabye abamotari b’i Nyagatare kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha, kuko aka Karere kakigaragaramo umubare munini w’ibyaha bya magendu.

    Ati “Ubu dufite ikibazo cya forode (ibyinjira mu gihugu bitanyuze mu nzira zikwiriye), kenshi abamotari tugiramo uruhare kuko ni twebwe dutwara abo bantu. Iyo urebye forode ituruka mu baturanyi cyane cyane imyenda ya caguwa n’ibindi bintu usanga ari twe (abamotari) tubafasha kubyambutsa.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko abamotari bakora akazi keza ko gutwara abantu benshi ku munsi, bityo ko badakwiye kukagayisha bishobora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu, asaba ubufatanye mu gukurikiza gahunda za Leta.

    Ati “Iyo bagufatanye ikinyabiziga utwaye ibiyobyabwenge hari igihe hazamo no kukibura, twabakanguriraga rero kubireka, ikindi twabasabaga ubufatanye mu kurwanya n’ibindi byaha birimo ubusinzi.”

    Akarere ka Nyagatare kabarurwamo abamotari barenga 1 500 bakorera mu mirenge itandukanye, aka Karere kandi gafite imirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda gikunda guturukamo magendu nyinshi.

    Polisi yerekanye abamotari bagira uruhare mu kwinjiza magendu mu gihugu

    source : https://ift.tt/30b3xEZ