Tag: featured

  • Abantu 148 bishwe na Malaria mu Rwanda umwaka ushize – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu n’Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo Kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, ubwo yari mu Karere ka Huye mu gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera mu nzu z’abaturage umuti wica imibu itera malaria.

    Dr Mbituyumuremyi yavuze ko indwara ya malaria igihari mu Rwanda ariko ubukana bwayo bukaba bukomeje kugabanuka.

    Yagize ati “Mu 2019 twapfushije abantu 218 mu Rwanda hose, ariko umwaka ushize wa 2020 hapfuye abarwayi 148 bishwe na malaria y’igikatu, bikaba byerekana ko hagabanutseho 32%.”

    Mbituyumuremyi yavuze ko abenshi mu bishwe na malaria, byatewe n’uko bativuje hakiri kare, bikaza kurangira iyo ndwara ibaye igikatu ikabahitana.

    Mu gihugu hose muri rusange, abantu basaga miliyoni 3,6 barwaye maralia mu mwaka wa 2019, naho mu mwaka ushize, abayirwaye baragabanutse bagera kuri miliyoni 1,8, bagabanutseho 50%.

    Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije kuko mu mwaka wa 2017, u Rwanda rwagize igipimo kiri hejuru cy’abarwayi ba malaria kuko icyo gihe bageze kuri miliyoni 4,8, kandi abishwe na malaria icyo gihe bageze ku bantu 700.

    Muri rusange, amezi akunze kugaragaramo malaria cyane kurusha andi ni Gicurasi na Kamena kuko akurikirana n’ibihe by’imvura, ikongera kuba nyinshi kuva mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza.

    56% bivurije Malaria ku bajyanama b’Ubuzima mu 2020

    Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko imibare bafite ibereka ko mu baturage bivuje malaria muri 2020, abangana na 56% bayivurije mu bajyanama b’ubuzima, bisobanuye ko bivuje hakiri kare, aho yanashimye uruhare rwabo mu guhashya iyo ndwara.

    Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko abarwayi ba malaria y’igikatu mu Rwanda bagabanutseho 45% ugereranyije imibare y’umwaka wa 2019 n’iya 2020, bishingiye ahanini ku kwivuza hakiri kare.

    Malaria y’igikatu iterwa akenshi n’uko umuntu yatinze kwivuza, akagira ibimenyetso birenze kubabara umutwe no kugira umuriro mwinshi ahubwo agatangira kugira ibimenyetso nko kuruka, kubura amaraso, kugira malaria yo mu bwonko n’ibindi.

    Mbituyumuremyi yagize ati “Muri 2019 twagize abantu 6 200 barwaye malaria y’igikatu mu Rwanda hose, ariko mu 2020 twagize 3 400, tukabona ko bagabanutseho 45%. Ariko muri wa mwaka nababwiye wabaye mubi cyane wa 2017, twari dufite ibihumbi 18 mu Rwanda hose.”

    Isesengura ryagaragaje ko malaria mu Rwanda ikunze kwiganza mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo kubera ibishanga bihaba ku bwinshi, hakiyongeraho n’ubushyuye burangwa muri utwo duce, bigatuma imibu yororoka cyane. Gusa hari n’utundi turere two mu zindi ntara tugaragaramo malaria.

    Uturere 10 twa mbere dufite abantu benshi bishwe na malaria muri 2020 ni Rusizi, Nyarugenge, Bugesera, Karongi, Nyamasheke, Gisagara, Rutsiro, Rwamagana, Gicumbi na Kayonza. Utu turere twose uko ari 10 twapfushije abantu 108 bangana 73% by’abantu bahitanywe na malaria mu gihugu.

    Naho uturere 10 twa mbere twagize abarwayi benshi ba malaria muri 2020 ni Nyamasheke, Rusizi, Kayonza, Gisagara, Gasabo, Kamonyi, Rwamagana, Bugesera, Ruhango na Muhanga. Utu turere twagize abarwayi bagera kuri 1,355,956 bangana na 72% by’abarwayi ba malaria bose bagaragaye mu gihugu.

    Icyiciro cy’abantu bazahazwa na malaria cyane mu Rwanda harimo abagore batwite n’abana bato, akaba ari na yo mpamvu umugore wese utwite n’umwana ugiye gukingizwa bahabwa inzitiramubu kugira ngo birinde kuko ubudahangarwa bw’imibiri yabo buba buri hasi.

    Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2020, abagore batwite bahawe inzitirambu mu Rwanda bari ku kigero cya 84%, naho abana bakingizwa bangana na 76%. Muri uko kwezi, abantu bagera ku bihumbi 140 nibo barwaye malaria barimo 225 barwaye iy’igikatu igahitanamo abantu barindwi.

    Muri rusange, abanyarwanda bagirwa inama yo gukurikiza ingamba zashyizweho zo kurwanya malaria, zirimo kurara mu nzitiramubu, gukura ibihuru n’ibidendezi hafi y’ingo, gutera umuti wica imibu mu nzu, kugira isuku no kwivuza hakiri kare igihe cyose wiyumvisemo ibimenyetso byayo.

    Ibikorwa byo gutera imiti mu nzu byagabanyije malaria cyane mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abishwe-na-malaria-mu-rwanda-bagabanutseho-32-umwaka-ushize

  • Pasiteri Bazaramba ufungiye ibyaha bya Jenoside yongeye gusaba kurekurwa – #rwanda #RwOT

    Ubusabe nk’ubu Pasiteri François Bazaramba yari yabugejeje ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki mu 2019, ariko ruza kubutera utwatsi ruvuga ko bitashoboka kuko ibyaha aregwa bikomeye ku buryo atafungurwa. Urukiko kandi rwavuze ko uyu mugabo ataruzuza ibisabwa ngo abe yarekurwa mbere y’igihe.

    Nyuma y’umwaka umwe, Bazaramba w’imyaka 70 yongeye gusaba kurekurwa, bikaba biteganyijwe ko Urukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki ruri bwumve ubusabe bwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, ni igikorwa kiraba hifashishijwe ikoranabuhanga akagikurikiranira aho afungiye.

    Bazaramba yakatiwe gufungwa burundu mu 2012, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni nyuma y’uko yari yatawe muri yombi mu 2007. Yahamijwe ibyaha byo gukangurira abantu gutsemba Abatutsi.

    Urukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki rwahamije Pasiteri Bazaramba kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu muri Komini Nyakizu.

    Nubwo uyu mugabo yakatiwe gufungwa burundu we mu kuburana ntiyemeraga ibyaha aregwa.

    Pasiteri Bazaramba wageze muri Finland mu 2003 akaza guhabwa ubuhungiro, yavukiye mu yahoze ari komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro mu 1951. Mbere ya Jenoside yayoboye ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’ababatisita.

    Muri Jenoside, yari pasiteri mu yahoze ari Nyakizu, mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

    Yakurikiranyweho imfu z’abantu barenga 5,000 ariko urukiko rumuhamya gutegeka ko abantu batanu bicwa ndetse n’abandi rutavuze umubare, ruvuga ko yagizemo uruhare maze akatirwa gufungwa burundu.

    Urubanza rwe rwaravuzwe cyane muri Finland bitewe n’uko ari urwa mbere rwari rubaye nyuma y’uko icyo gihugu gihugu gishyize umukono ku mategeko mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside.

    Pasiteri Bazaramba ufungiye ibyaha bya Jenoside yongeye gusaba kurekurwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-bazaramba-ufungiye-ibyaha-bya-jenoside-yongeye-gusaba-kurekurwa

  • #CHAN2020: Amavubi yamenye ikipe bazahura muri 1/4 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO 3-2
    U Rwanda rwabonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO 3-2

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021 nibwo hakinwe imikino ya nyuma y’amatsinda mu itsinda rya Kane ( Group D). Ikipe y’igihugu ya Guinea yasezereye Tanzania nyuma yo kunganya na yo ibitego bibiri kuri bibiri. Guinea ni yo yafunguye amazamu ku munota wa Kane w’umukino igitego cyatsinzwe na Yakhiuba Gnagna Barry kuri Penality. Tanzania yishyure igitego cya mbere ibifashijwemo na Baraka Majogoro ku munota 23. Tanzania yatsinze igitego cya Kabiri ku munota wa 69 gitsinzwe na Edouard, ariko kiza kwishyurwa na Victor Kantabadouna wa Guinea ku munota wa 82 icyizere cya Tanzania kirangirira aho. Muri iri tsinda Zambia yanganyije na Namibia ubusa ku busa.

    Umukino wa Guniea na Tanzania wabonetsemo ibitego bine
    Umukino wa Guniea na Tanzania wabonetsemo ibitego bine

    Uko itsinda rya D rihagaze

    1. Guinea imikino itatu amanota 5
    2.Zambia : Imikino itatu amanota 5
    3. Tanzania : Imikino itatu amanota 4
    4. Namibia : Imikino itatu inota rimwe

    Zambia na Namibia basoje buri kipe nta gitego yinjije mu izamu ry
    Zambia na Namibia basoje buri kipe nta gitego yinjije mu izamu ry’iyindi

    Gahunda y’imikino ya 1/4

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021

    18:00 : Mali vs Congo : Stade Ahmadou Ahidjo, Yaoundé
    21:00: DR Congo vs Cameroon : Japoma Stadium, Douala

    Ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021

    18:00 : Morocco vs Zambia : Stade de la Reunification, Douala
    21:00: Guinea vs Rwanda : Limbe Stadium, Limbe

    Sugira Ernest aritezwe ku mukino w
    Sugira Ernest aritezwe ku mukino w’u Rwanda na Guinea

    Irushanwa rya CHAN riri kuba ku nshuro ya Gatandatu. Kuri iyi nshuro, mu mikino 24 yakinwe mu matsinda hamaze kubonekamo ibitego 46 bivuze impuzandego ya 1.92 y’igitego kuri buri mukino. Rutahizamu wa Guniea Yakhouba Gnagna Barry asoje imikino y’amatsinda afite ibitego bitatu. Imikino y’amatsinda yakinwe mu mijyi itatu ari yo Yaoundé, Douala na Limbe. Irushanwa rizasozwa ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/CHAN2020-Amavubi-yamenye-ikipe-bazahura-muri-1/4

  • Nyarugenge: Ibyishimo ni byose ku baturage bashyikirijwe ibiryo muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda kimwe n’abandi bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali batishoboye batangiye gushyikirizwai ibiryo mu ntangiriro z’icyumweru gishize nyuma y’aho Umujyi wa Kigali ushyizwe mu kato.

    Ibiryo by’ibanze biri gutangwa ku batishoboye n’ababikeneye muri iki gihe cya Guma mu rugo bikaba bigizwe na kawunga n’ibishyimbo. Buri muryango uri guhabwa ibiryo bitewe n’ingano y’abawugize.

    Ababishyikirijwe babwiye IGIHE ko biri kubafasha gusunika iminsi muri iki gihe batarimo gukora.

    Umubyeyi w’abana babiri witwa Bankundiye Claudine, wo mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda yagize ati “Njye ndishimye cyane kubera y’uko nta mugabo ngira. Mfite abana babiri umwe niwe wigaga none ninjye wabashakishakirizaga ubwo nkaba mbashimiye kubera ko bampaye amafunguro kubera y’uko nta n’ikintu na kimwe cyo kurya nari nsigaranye mu ngo.”

    Byiringiro Alain na we avuga ko yishimiye kuba yahawe ibyo kurya ariko akanagaragaza ko ibyo bahawe bidahagije.

    Ati “ Biratunejeje kuba natwe batwibutse bakaduha ibiryo kuko turashonje pe kubera iyi gahunda ya Guma mu rugo. Nubwo baduhaye, ibyo baduhaye ntibihagije kuko nk’ubu duhawe ibiryo ariko hari abadafite amakara cyangwa amavuta yo kubitekesha.”

    Abari guhabwa ibiribwa biganjemo abari bafite imirimo yahagaze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, cyane cyane ba nyakabyizi baryaga ari uko uwo munsi bakoze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yavuze ko abatari bashyirwa ku rutonde kandi bakeneye ibiribwa, nabo bazazirikanwa nyuma yo gufasha ababikeneye kurusha abandi.

    abahawe ibiryo babyishimiye

    ukobiba byifashe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-ibyishimo-ni-byose-ku-baturage-bashyikirijwe-ibiryo-muri-guma-mu

  • Yari ahitanye imbaga y’abishimiraga intsinzi y’Amavubi Imana ikinga akaboko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n
    Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n’imodoka

    Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu, itungiwe agatoki n’umuturage washyize video kuri Twitter y’uburyo uyu mugabo yari agonze abantu Imana igakinga akaboko, yemereye itangazamakuru ko koko yari atwaye imodoka yanyoye inzoga, kandi yanarengeje amasaha yo gutaha yari yemerewe ku ruhushya rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

    Yagize ati: “Navuye mu kazi ntinze, nasomye ku kayoga kandi narengeje amasaha yari ku ruhushya nahawe rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Byatumye ntaha narengeje umuvuduko ngeze ku mushumba mwiza ni ho nahuriye n’abantu benshi mu muhanda ndikanga, nshaka gusubira inyuma ngwa mu muferege, ngira amahirwe mvamo mbonye inzira ndakomeza ndataha.”

    Dore muri iyo Twitter uko uyu mugabo yari ahitanye abantu

    Mwiriwe @Rwandapolice Imodoka ifite plaque RAC 176 H . Ubu uwari uyitwaye ntakuntu yakurikiranwa ko mbona ari ikibazo mu muhanda ? pic.twitter.com/ZacfBH88rD

    — YEGOB 🇷🇼 (@Yegobofficial) January 26, 2021

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari agonze abantu barimo bishimira intsinzi y’Amavubi nubwo na bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 na Guma mu Rugo, bakirunda mu mihanda.

    Yatanze Inama ku bafite iyo myitwarire anavuga ko ubu hatangiye Iperereza ku rukomatanye rw’ibyaha uyu mugabo yakoze ngo hatangire gahunda yo kumukurikirana akabihanirwa.

    Ati” Tuributsa abaturage ko kwishima muri ibi bihe by’icyorezo ntibikwiye kumera nk’uko abaturage babikoze bahura ndetse banasabana nk’uko babikoze, kandi tuributsa n’abatwara ibinyabiziga kurushaho gukurikiza amategeko yo gutwara ibinyabiziga bize, kuko kutabikurikiza byabateza ingaruka nyinshi zirimo kubabuza kongera gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo
    Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo

    Muri iri joro nyuma y’Umupira wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ikipe ya Togo, u Rwanda rugatsinda ibitego bitatu kuri bibiri bya Togo, abaturage ibyishimo byabarenze bibibagiza ko bari muri Guma mu Rugo birara mu mihandababyina iyo Ntsinzi yashyize ikipe y’u Rwanda muri 1/4 cy’Amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina mu bihugu byabo rizwi nka CHAN.

    Iki gikorwa nacyo kiri mu byo Polisi y’Igihugu yagaye isaba abaturage gucika kuri uwo muco, ushobora gutuma icyorezo cya Coronavirus kibasiye cyane cyane Umujyi wa Kigali kirushaho kongera ubukana bityo Umujyi wa Kigali ukaguma mu bihe bidasanzwe.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/yari-ahitanye-imbaga-y-abishimiraga-intsinzi-y-amavubi-imana-ikinga-akaboko