Tag: featured

  • Dore uko ‘Guma mu Rugo’ ihombya abantu ikarengera ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw
    Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw’ubukwe n’ikibuga cy’imikino ubu hamaze kuza ibihuru

    Iryo gabanuka ry’ubukungu (kuva ku mafaranga miliyari 2,346 mu gihembwe cya kabiri 2019 kugera kuri miliyari 2,175 mu gihembwe cya kabiri cya 2020), ryatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka ushize.

    Na none hagati mu kwezi kwa Mata k’uwo mwaka ubwo Guma mu rugo ya mbere yari irimbanyije, inzobere mu birebana n’imyuka ihumanya ikirere mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Dr Kalisa Egide, yagiranye ikiganiro na Kigali Today, avuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, guhumana k’umwuka abantu bahumeka byagabanutse ku rugero rungana na 20%.

    Ibyo byose byaterwaga n’uko nta muntu wasohokaga hanze ngo ajye kwiga, gukina, gucuruza, mu bikorwa by’ubucukuzi, mu bwubatsi, gutema ibihuru n’amashyamba, inganda zarafunzwe, ingendo zarahagaze zaba iz’amaguru, imodoka n’indege ku buryo nta wari kujugunya imyanda ku gasozi, ubuzima bw’abantu bwabaye nk’ubuhagaze.

    Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka
    Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka

    Kugeza ubu muri Kigali nta rusaku rucyumvikana rw’imiziki mu tubari, urwo guhonda ibyuma cyangwa gusatura imbaho mu dukiriro, ibintu byose bikaba biryamye hasi ku buryo Guma mu rugo iramutse yisunitseho nk’indi minsi mike nta wabasha kugira icyo aramura.

    Gushyingura abantu bapfuye byakongera bikamera nko mu gihe cya kera ubwo babajyanaga mu kirago no mu byatsi, nk’uko twabisobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gikora amasanduku yo gushyinguramo abitabye Imana.

    Yagize ati”Umuntu ashobora kuba avuye i Nyamirambo ashaka isanduku hano, ariko bitewe no kutabona uko ahagera (muri ibi bihe bya guma mu rugo), ahita ashakisha imbaho muri karitiye bagakora iyo babonye, Ahubwo ndabona bazajya babashyira ku gasozi, cyangwa babarekere kwa muganga Leta yirwarize, niba yabashyira muri shitingi simbizi”.

    Uyu mucuruzi avuga ko uretse kubura abakiriya baza kugura amasanduku yo gushyinguramo ababo bitabye Imana, nta n’ahantu ashobora kuvana ibikoresho by’ibanze nk’imbaho n’imisumari kuko biba bikingiraniye mu maduka.

    Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi
    Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yahaye ikiganiro Kigali Today avuga ko gahunda ya Guma mu rugo ishobora kuba igora abantu muri iki gihe, ariko ko mu gihe kizaza izagaragaza umusaruro.

    Yagize ati “Turacyafite amazi yandujwe n’ubutaka bwacu bugenda, haracyari abantu batema ibiti bitarakura nubwo ibihari ubu bimeze neza kuko ibikorwa by’abantu byagabanutse, haracyari abamena itaka mu bishanga n’ibindi. Guma mu rugo twebwe idufitiye akamaro cyane, mu myaka iri imbere abantu bazabona ko yagize ingaruka nziza ku bidukikije”.

    Ministiri Mujawamariya avuga ko kugabanuka kw’ibikorwa bya muntu bituma abantu batangira kubona umwuka mwiza bahumeka n’amazi y’imigezi n’ibiyaga agatangira kuba urubogobogo, ari nako ibinyabuzima byari bigiye gushira ku isi byongera kubona ubuturo.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Dore-uko-Guma-mu-Rugo-ihombya-abantu-ikarengera-ibidukikije

  • Yari ahitanye imbaga y’abishimiraga intsinzi y’Amavubi Imana ikinga akaboko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n
    Ndayisaba Fabrice wari uhitanye abantu n’imodoka

    Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu, itungiwe agatoki n’umuturage washyize video kuri Twitter y’uburyo uyu mugabo yari agonze abantu Imana igakinga akaboko, yemereye itangazamakuru ko koko yari atwaye imodoka yanyoye inzoga, kandi yanarengeje amasaha yo gutaha yari yemerewe ku ruhushya rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

    Yagize ati: “Navuye mu kazi ntinze, nasomye ku kayoga kandi narengeje amasaha yari ku ruhushya nahawe rwo kugenda muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Byatumye ntaha narengeje umuvuduko ngeze ku mushumba mwiza ni ho nahuriye n’abantu benshi mu muhanda ndikanga, nshaka gusubira inyuma ngwa mu muferege, ngira amahirwe mvamo mbonye inzira ndakomeza ndataha.”

    Dore muri iyo Twitter uko uyu mugabo yari ahitanye abantu

    Mwiriwe @Rwandapolice Imodoka ifite plaque RAC 176 H . Ubu uwari uyitwaye ntakuntu yakurikiranwa ko mbona ari ikibazo mu muhanda ? pic.twitter.com/ZacfBH88rD

    — YEGOB 🇷🇼 (@Yegobofficial) January 26, 2021

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari agonze abantu barimo bishimira intsinzi y’Amavubi nubwo na bo barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 na Guma mu Rugo, bakirunda mu mihanda.

    Yatanze Inama ku bafite iyo myitwarire anavuga ko ubu hatangiye Iperereza ku rukomatanye rw’ibyaha uyu mugabo yakoze ngo hatangire gahunda yo kumukurikirana akabihanirwa.

    Ati” Tuributsa abaturage ko kwishima muri ibi bihe by’icyorezo ntibikwiye kumera nk’uko abaturage babikoze bahura ndetse banasabana nk’uko babikoze, kandi tuributsa n’abatwara ibinyabiziga kurushaho gukurikiza amategeko yo gutwara ibinyabiziga bize, kuko kutabikurikiza byabateza ingaruka nyinshi zirimo kubabuza kongera gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa burundu.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo
    Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP AS Apollo

    Muri iri joro nyuma y’Umupira wahuje Ikipe y’Igihugu Amavubi n’Ikipe ya Togo, u Rwanda rugatsinda ibitego bitatu kuri bibiri bya Togo, abaturage ibyishimo byabarenze bibibagiza ko bari muri Guma mu Rugo birara mu mihandababyina iyo Ntsinzi yashyize ikipe y’u Rwanda muri 1/4 cy’Amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina mu bihugu byabo rizwi nka CHAN.

    Iki gikorwa nacyo kiri mu byo Polisi y’Igihugu yagaye isaba abaturage gucika kuri uwo muco, ushobora gutuma icyorezo cya Coronavirus kibasiye cyane cyane Umujyi wa Kigali kirushaho kongera ubukana bityo Umujyi wa Kigali ukaguma mu bihe bidasanzwe.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/yari-ahitanye-imbaga-y-abantu-imana-ikinga-akaboko

  • Gutangaza kandidatire z’Abajyanama b’Akarere byasubitswe kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gutangaza kandidatire byasubitswe
    Gutangaza kandidatire byasubitswe

    Ibi yabinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu gatatu tariki 27 Mutarama 2021, imenyesha Abanyarwanda by’umwihariko abatanze kandidatire ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere, ko icyemezo cyo gusubika icyo gikorwa, gifashwe bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukwirakwira mu gihugu hose.

    Ibyo ngo byagize ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe by’amatora byari byatangiye bituma bidakomeza.

    Igikorwa cyo gutangaza ku mugaragaro kandidatire zemejwe by’agateganyo ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere, cyari giteganyijwe n’ubundi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021 ariko kikaba gisubitswe.

    Byari biteganyijwe ko amatora ku rwego rw’imidugudu n’utugali azaba ku itariki 20 Gashyantare 2021, naho ayagombaga kuvamo Abanjyanama b’uturere akaba yari ateganyijwe ku ya 22 Gashyantare 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gutangaza-kandidatire-z-abajyanama-b-akarere-byasubitswe-kubera-covid-19

  • Musanze: Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ndabereye wahoze ari visi meya – #rwanda #RwOT

    Ndabereye yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni 1Frw.

    Icyo gihe, Ndabereye ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza, ahita ajuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.

    Ku wa 5 Mutarama 2021, nibwo Ndabereye yongeye kwitaba Urukiko agaragaza ko nk’umuntu waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, igihano yahawe gikwiriye kugabanywa.

    Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama aribwo Umucamanza yagombaga gusoma umwanzuro ku bujurire bwa Ndabereye, gusa kubera gurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, yahise yanzura ko isomwa risubitswe.

    Umucamanza yatangaje ko isomwa ry’umwanzuro w’Urukiko ryimuriwe ku 3 Gashantare 2021.

    Ndabereye Augustin wahoze ari visi meya mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi ku wa 30 Kanama 2019, akurikiranyweho gukubita umugore we akamupfura imisatsi, mu buryo bwababaje benshi baba abo mu muryango we, abayobozi bakoranaga n’abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Uyu mugabo mu iburana rye yemeraga iki cyaha akavuga ko yakubise akanakomeretsa umugore we, Kamaliza Olive, ariko agasaba imbabazi.

    Isomwa ry’ubujurire bwa Ndabereye ryimuriwe muri Gashyantare

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-urukiko-rwasubitse-isomwa-ry-urubanza-rwa-ndabereye-wahoze-ari-visi

  • Yubatse mu ishusho y’igitonyanga! Ibyo wamenya ku nyubako nto nshya yashyizwe mu marembo ya Kigali (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ahubatse ako kazu gato, ubusanzwe hari inyubako isanzwe itajyanye n’igihe hanyuma Umujyi wa Kigali usaba ko ivugururwa. Abahanga mu gukora ibishushanyo by’inyubako bakoze inyigo ariko inyinshi zikaza ziri mu isura isanzwe nta n’igisobanuro cyihariye zitanga kuri ba nyirayo no ku isura nziza y’Umujyi wa Kigali kuko zari mu ishusho y’inzu isanzwe itakishijwe imigongo.

    Byaje guhinduka, hakorwa inyubako iri mu isura itamenyerewe, ariko ituma Umujyi wa Kigali ukomeza gusa neza, ikanatanga igisobanuro ku bazahakorera.

    Inyubako ihari, iri mu ishusho y’igitonyanga cy’amazi gitambitse kuko bene yo bitwa Liquid Telecom, izina n’ubundi ririmo ijambo “Igitonyanga” mu Kinyarwanda.

    Yashushanyijwe inubakwa n’Ikigo Fdg Africa cyashinzwe na Johnson M. Bigwi umaze kumenyerwa mu gukora ibishushanyo by’inzu zibereye ijisho kandi zishyirwa ku butaka buto.

    Aganira na IGIHE, Bigwi yavuze ko igishushanyo cyakozwe mu gihe cy’iminsi itatu, cyeretswe ba nyiracyo baragishima nyuma y’igihe bashaka kuhashyira inyubako yajya itangirwamo serivisi ariko ifite umwihariko mu bwiza n’igisobanuro cy’ibyo beneyo bakora.

    Ati “Nyirayo yarambwiye ati ushobora kumpa igitekerezo mu gihe cya vuba cy’icyo twakora? Ndamubwira nti mpa iminsi itatu, ndagenda ndatekereza. Igitekerezo rero cyaturutse mu izina, Liquid igizwe n’igitonyanga, ndavuga nti hariya hari akazu kameze nka kontineri ntabwo nakongera gukora ikintu kimeze kuriya. Ndatekereza ndavuga nti reka dukore ikintu kimeze nk’igitonyanga, ndeba igitonyanga uko kiba kimeze, ndavuga nti reka ngitambike ndebe ni aho byavuye.”

    Kubera uburyo aho iyi nyubako yashyizwe hateye, hubatswe mu buryo bwihariye ariko umuntu udasanzwe abizi ntiyapfa kumenya imiterere y’iyo nyubako.

    Aho iyi nyubako yubatse, hari igiti kinini cyakorewe umwenge hagati mu nyubako ku buryo gikomeza kuhaguma kigatanga amahumbezi.

    Ati “Twararebye turavuga tuti iki giti tugisanze aha, ubu tugikureho? Nitugikuraho kizagwa mu muhanda, kandi ibyo turi gukora turi kurengera ibidukijije, turavuga tuti reka tugikorera umwenge.”

    Aho iyi nyubako yashyizwe, ni ahazajya hatangirwa serivisi z’ibanze za Liquid Telecom. Hazaba hari internet yihuta ndetse hashyizwe aho abantu bashobora kwicara hameze nk’ibaraza ku buryo ushaka internet ashobora kuhicara akaryoherwa no kwirebera ibyiza by’Umujyi wa Kigali.

    Ubu iyi nyubako igeze ku kigero cya 80%, imirimo y’ibanze yararangiye, hasigaye kuyitaka no gushyiramo internet ku buryo abantu batangira kuhahererwa serivisi.

    Fdg Africa yashinzwe na Bigwi ifite intego yo gufasha abanyarwanda kubaka mu buryo bugezweho, butangiza ibidukikije, budatwara ubutaka bunini kandi mu nzu zifite umwihariko bitandukanye n’uko usanga henshi na henshi inyubako zose zisa.

    Aho iyi nyubako iri hari hasanzwe kontineri itajyanye n’igihe, ubu hubatswe mu buryo bugezweho

    Igishushanyo cy’aha hantu cyakozwe mu minsi itatu, imirimo ihita itangira

    Hakozwe mu ishusho y’igitonyanga cy’amazi gisa n’igitambitse

    Hazajya hatangirwa serivisi za Liquid Telecom zijyanye na internet

    Hazashyirwaho aho abantu bashobora kwicara bakaryoherwa na internet

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yubatse-mu-ishusho-y-igitonyanga-cy-amazi-ibyo-wamenya-ku-nyubako-nto-nshya

  • Ababyeyi barijujutira ibigo byongeje amafaranga y’ishuri – #rwanda #RwOT

    Ibigo by’amashuri byongeje amafaranga y’ishuri birimo ibya leta ndetse n’ibyigenga bivuga ko igihembwe cyabaye kirekire bityo n’ikiguzi ababyeyi basabwa kigomba kwiyongera.

    Nk’urugero, ababyeyi barerera kuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette de Save, babwiwe ko niba abanyeshuri bigaga amezi atatu, bakaba bagiye kwiga atanu, bagomba kureba ibikenerwa ku ishuri biziyongera birimo ibiribwa, amacumbi n’ibindi.

    Umwe mu babyeyi baharerera yabwiye RBA, ko basabwe kwishyura ibihumbi 62 Frw byiyongera ku bihumbi 90Frw bari bishyuye abana bajya gutangira.

    Uyu mubyeyi yagize ati “Birabangamye pe. Nta nama rusange y’ababyeyi cyangwa komite yabaye, gusa hari urubuga rwa WhatsApp bigeze gushinga tubona bashyizeho itangazo bavuga ko bemeje 62500 Frw, nta nama yigeze iba.”

    Abayobozi b’amashuri bavuga ko kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19, asaba ko abantu birinda guhurira hamwe ari benshi, byatumye badatumiza inama rusange, bityo bakoresheje imbuga nkoranyambaga hemezwa umusanzu ababyeyi bagomba gutanga kugira ngo ubuzima bw’abana burusheho kuba bwiza.

    Umuyobozi w’Ishuri rya TVET Bulinga ryo mu Karere ka Muhanga, Ngaboyamahina Eraste, yavuze ko bakoranye na komite zihagarariye ababyeyi bakora imibare basanga nibura mu minsi 49 isigaye basanze abanyeshuri bagomba kwishyura andi mafaranga ibihumbi 49 Frw.

    Yagize ati “Turagabanya bigwa mu mafaranga agera mu bihumbi 49Frw, kugira ngo tuzatunge abana mu gihe cy’inyongera. Byanze bikunze hagomba kugira igikorwa kugira ngo abana bazabeho neza.”

    Umuyobozi wa Ecole Technique Saint Peter Igihozo ryo mu Karere ka Nyanza, Padiri Gatambazi Elias yavuze ko ubusanzwe umunyeshuri yishyura ibihumbi 138Frw ku gihembwe, ni ukuvuga ko buri kwezi ari ibihumbi 46Frw.

    Ni ukuvuga ko abatangiye tariki 2 Ugushyingo 2020, bazishyura ibihumbi 230Frw byo kwiga amezi atanu, naho abatangiye mu cyiciro cyo ku wa 23 Ugushyingo bo bazishyura ibihumbi 215Frw.

    Padiri Gatambazi ati “Ibiciro ku isoko byariyongereye, abana ndetse n’abarezi twari turi kumwe mu minsi mikuru byasabye ko tubitaho mu buryo budasanzwe, ariko ibyo byose twarabyirengagije turavuga tuti reka tureke abana bishyure uko byari bisanzwe.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yavuze ko iki kibazo bamaze kukimenya ndetse batangiye ku kiganirano n’inzego zitandukanye.

    Hari ibigo by’amashuri byamaze kongera amafaranga y’ishuri

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-barijujutira-ibigo-byongeje-amafaranga-y-ishuri

  • Musanze: Umucuruzi akurikiranyweho kwigomeka ku nzego z’umutekano – #rwanda #RwOT

    Polisi yavuze ko ubwo yageraga ku kabari ka Maniraguha Martin ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Mutarama 2021, ifatanyije n’inzego z’ibanze z’Umurenge wa Busogo ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake bari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ari gushyirwa mu bikorwa, basanze hari abantu umunani bari kunywa inzoga ndetse Maniraguha agashaka kwigomeka ku nzego z’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yemeje aya makuru, avuga ko Maniraguha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, ndetse akaba azanashyikirizwa ubugenzacyaha kuko yigometse ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo kumufata.

    Yagize ati “Nibyo uyu Maniraguha twamusanze mu kabari ke barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nyuma y’isaha yatanzwe kandi barimo banywa, abwira Polisi n’izindi nzego bari kumwe ko ntacyo bamukoraho ngo ahubwo niba ashaka amafaranga yayabaha, hari n’andi magambo atari meza yakoresheje. Turamushyikiriza ubushinjacyaha kuko uko ni ukwigomeka”.

    Yakomeje asaba abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus muri ibi bihe. Ati “Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko irahari kandi ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu n’abayandura murabona ko bakomeza kwiyongera”.

    Maniraguha Martin azwi cyane mu bijyanye n’inganda harimo izenga ibinyobwa bitandukanye n’izikora imyenda. Ubu afunganywe na Gihame Jambo uyobora Umudugudu n’umuhungu we Dufashanye Edmond bafatanywe muri ako kabari.

    Muri rusange mu Karere ka Musanze hafashwe abantu 20, ariko abandi 17 bajyanwe muri stade barigishwa maze bacibwa amande barataha.

    Ingamba zo kwirinda Coronavirus zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu mujyi wa Musanze

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umuherwe-maniraguha-akurikiranyweho-kwigomeka-ku-nzego-z-umutekano

  • Video: Intsinzi y’Amavubi yibagije Abanyarwanda Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyakora inzego z’umutekano zabashishikarije gusubira mu ngo, zibabwira ko batagomba kwishima ngo bibagirwe ingamba ziriho zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Reba amashusho agaragaza uko byari bimeze:

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/Video-Intsinzi-y-Amavubi-yibagije-Abanyarwanda-Guma-mu-Rugo

  • Dore uko ‘Guma mu rugo’ ihombya abantu ikarengera ibidukikije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw
    Ku Kinamba hagati ya Kacyiru na Gisozi hahoze ubusitani bw’ubukwe n’ikibuga cy’imikino ubu hamaze kuza ibihuru

    Iryo gabanuka ry’ubukungu (kuva ku mafaranga miliyari 2,346 mu gihembwe cya kabiri 2019 kugera kuri miliyari 2,175 mu gihembwe cya kabiri cya 2020), ryatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) mu mwaka ushize.

    Na none hagati mu kwezi kwa Mata k’uwo mwaka ubwo Guma mu rugo ya mbere yari irimbanyije, inzobere mu birebana n’imyuka ihumanya ikirere mu Kigo gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Dr Kalisa Egide, yagiranye ikiganiro na Kigali Today, avuga ko mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, guhumana k’umwuka abantu bahumeka byagabanutse ku rugero rungana na 20%.

    Ibyo byose byaterwaga n’uko nta muntu wasohokaga hanze ngo ajye kwiga, gukina, gucuruza, mu bikorwa by’ubucukuzi, mu bwubatsi, gutema ibihuru n’amashyamba, inganda zarafunzwe, ingendo zarahagaze zaba iz’amaguru, imodoka n’indege ku buryo nta wari kujugunya imyanda ku gasozi, ubuzima bw’abantu bwabaye nk’ubuhagaze.

    Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka
    Guma mu rugo irakomeje muri Kigali, imodoka ni nke mu mihanda bigatuma imyuka ihumanya ikirere igabanuka

    Kugeza ubu muri Kigali nta rusaku rucyumvikana rw’imiziki mu tubari, urwo guhonda ibyuma cyangwa gusatura imbaho mu dukiriro, ibintu byose bikaba biryamye hasi ku buryo Guma mu rugo iramutse yisunitseho nk’indi minsi mike nta wabasha kugira icyo aramura.

    Gushyingura abantu bapfuye byakongera bikamera nko mu gihe cya kera ubwo babajyanaga mu kirago no mu byatsi, nk’uko twabisobanuriwe n’umuyobozi w’ikigo gikora amasanduku yo gushyinguramo abitabye Imana.

    Yagize ati”Umuntu ashobora kuba avuye i Nyamirambo ashaka isanduku hano, ariko bitewe no kutabona uko ahagera (muri ibi bihe bya guma mu rugo), ahita ashakisha imbaho muri karitiye bagakora iyo babonye, Ahubwo ndabona bazajya babashyira ku gasozi, cyangwa babarekere kwa muganga Leta yirwarize, niba yabashyira muri shitingi simbizi”.

    Uyu mucuruzi avuga ko uretse kubura abakiriya baza kugura amasanduku yo gushyinguramo ababo bitabye Imana, nta n’ahantu ashobora kuvana ibikoresho by’ibanze nk’imbaho n’imisumari kuko biba bikingiraniye mu maduka.

    Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi
    Imbaho mu Gakiriro zabuze abaguzi

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yahaye ikiganiro Kigali Today avuga ko gahunda ya Guma mu rugo ishobora kuba igora abantu muri iki gihe, ariko ko mu gihe kizaza izagaragaza umusaruro.

    Yagize ati “Turacyafite amazi yandujwe n’ubutaka bwacu bugenda, haracyari abantu batema ibiti bitarakura nubwo ibihari ubu bimeze neza kuko ibikorwa by’abantu byagabanutse, haracyari abamena itaka mu bishanga n’ibindi. Guma mu rugo twebwe idufitiye akamaro cyane, mu myaka iri imbere abantu bazabona ko yagize ingaruka nziza ku bidukikije”.

    Ministiri Mujawamariya avuga ko kugabanuka kw’ibikorwa bya muntu bituma abantu batangira kubona umwuka mwiza bahumeka n’amazi y’imigezi n’ibiyaga agatangira kuba urubogobogo, ari nako ibinyabuzima byari bigiye gushira ku isi byongera kubona ubuturo.

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/dore-uko-guma-mu-rugo-ihombya-abantu-ikarengera-ibidukikije