Tag: featured

  • Minisitiri Munyangaju yakebuye abitwaza Amavubi bakishora mu bishobora gutuma bandura Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Kuba Abanyarwanda bashobora gutwarwa n’intsinzi y’Amavubi bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 byagaragaye ku wa 26 Mutarama ubwo yatsindaga Togo ibitego 3-2, maze abakunzi bayo bakirara mu mihanda kandi bitemewe.

    Uretse gusohoka bitemewe, abakunzi b’Amavubi bagaragaye kandi barenze ku yandi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa neza no guhana intera.

    Mu kiganiro Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye na RBA kuri uyu wa 28 Mutarama, yavuze ko abakunzi b’umupira bakunze kurangwa n’amarangamutima iyo ikipe yabo itsinze ko ariko bitari bikwiye ko bigera ku rwego rwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Mu busanzwe Abanyarwanda cyangwa umuntu wese ukunda umupira w’amaguru nk’uko byagaragaye bagira imbamutima, bagira uburyo bishima iyo ikipe yabo yatsinze, aha turi kuvuga uko Amavubi yatsinze abantu benshi rero barishimye ariko noneho barenga no ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    “Nka Minisiteri ako kanya tukimara kubona ko Abanyarwanda bari hanze, basohotse bari kwica amabwiriza icya mbere twakoze ni ukubabwira no kubereka ko koko tutabishyigikiye atari ngombwa ko abantu bishima ngo basohoke mu ngo zabo bajye hanze kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.”

    Minisitiri Munyangaju yakomeje avuga ko umukunzi wa siporo wa nyawe arangwa no kugira ikinyabupfura no kubaha amabwiriza ya Leta.

    Munyangaju yavuze ko Amavubi agifite urugendo rurerure imbere kandi ko ashobora kurwitwaramo neza, asaba abakunzi bayo kutazongera kurangwa n’imyitwarire yabaranze ubwo yatsindaga uyu mukino uheruka.

    Ati “Amavubi aracyafite urugendo, agiye muri kimwe cya kane biranashoboka ko dushobora kugera ku mukino wa nyuma wenda tukazanatahana n’iki gikombe ariko se noneho uko twitwaye niko dushaka gukomeza kwitwara kugeza ku munsi wa nyuma? Abenshi barasohotse mwarabibonye, mwabonye amashusho uko babaga banambaye, bakibagirwa no kwambara kubera amarangamutima yabo […] Usohotse hanze ariko wibagiwe ko ushobora gutahana icyorezo.”

    Minisitiri Munyangaje yasabye Abanyarwanda kwitwararika ku buryo intsinzi y’Amavubi itababera icyuho cyo kwandura COVID-19.

    Ati “Niyo mpamvu twavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera kwinenga no kwibutsa Abanyarwanda ko turi mu bihe bidasanzwe, turi mu bihe by’icyorezo niba tugiye muri kimwe cya kabiri ntabwo ari umwanya wo kugira ngo tujye gukwirakwiza iki cyorezo.”

    “Tubigiremo uruhare, tubishyiremo imbaraga nyinshi nk’abakunzi ba siporo twubahe amabwiriza badushyiriraho gutsinda kw’Amavubi ntibibe icyuho cy’uko dukwirakwiza COVID-19 cyangwa se bibe icyuho cyo kutubahiriza amabwiriza.”

    Yavuze ko byaba bibabaje mu gihe Abakinnyi b’Amavubi bakwitwara neza ariko bazataha bagasanya umwe mu bagize imuryango yabo n’inshuti yaranduye iki cyorezo biturutse ku kwitwara neza kwabo.

    Ikipe y’Igihugu Amavubi niyo yonyine yo mu karere yabashije kugera muri kimwe cya kane mu mikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020). Ku Cyumweru biteganyijwe ko izahura n’iya Guinea.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abanyarwanda kutirara ngo Amavubi ababere intandaro yo kwandura COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-munyangaju-yasabye-abanyarwanda-kutirara-ngo-amavubi-ababere

  • Kigali: Mu masaha 24 hafashwe imodoka zirenga 100 n’abantu 170 barenze kuri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Izi modoka ngo zafashwe zitwawe n’abantu badafite ibyangombwa bitangwa na Polisi y’igihugu byemerera umuntu gusohoka muri ibi bihe bya Guma mu rugo.

    Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yagiranye na RBA yavuze ko muri rusange amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza mu Mujyi wa Kigali ngo n’ubwo hatabura abayarengaho.

    Ati “Kuva aho twatangiriye gahunda ya Guma mu rugo kuva tariki ya 19 Mutarama bimaze kumenyerwa serivisi z’ingenzi zafunguwe zikomeje gukora neza urebye birimo birajya ku murongo cyangwa byamaze no kujya ku murongo ariko nubwo bijya ku murongo bwose ntabwo bivuze ko abantu badakomeje kwica amabwiriza. »

    CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko kimwe mu bikorwa byahonyoye amabwiriza ya Guma mu rugo biherutse kugaragara harimo n’icyakozwe n’abakunzi b’Amavubi basohotse mu ngo zabo bakirara mu muhanda bishimira intsinzi yayo.

    Uretse aba CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko mu masaha 24 bafashe abantu 170 bavuye mu rugo nta ruhushya rubibemerera bafite.

    Ati “Usibye n’ibyo gufana ariko n’ubusanzwe hari abakomeje kuyarengaho nko mu masaha 24 ashize hari imodoka zirenga 100 zabonetse abantu bazitwaye badafite impushya, hari abantu 170 nabo babonetse badafite impushya turakomeza rero gukangurira abantu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo neza.”

    Icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Iki cyemezo cyaturutse ahanini ku mubare w’abandura icyorezo cya COVID-19 wari ukomeje kwiyongera ubutitsa muri uyu mujyi.

    CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko muri rusange mu Mujyi wa Kigali amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-mu-masaha-24-hafashwe-imodoka-zirenga-100-n-abantu-170-barenze-ku

  • Burera: Ibibazo byari mu ikaragiro ry’amata byamaze kubonerwa umuti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikaragiro ubu rirakora neza rikaba rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2500 ku munsi
    Ikaragiro ubu rirakora neza rikaba rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2500 ku munsi

    Mu mwaka wa 2020 ni bwo iryo karagiro ryeguriwe abikorera nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza icyo kibazo cy’ibihombo baterwa n’iryo karagiro ritakiraga amata cyangwa ngo ryishyure abaturage uko bikwiye, ndetse icyo kibazo kigezwa kuri Perezida wa Repubulika ubwo yari yasuye ako karere mu myaka ishize.

    Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 23 Nzeri 2020 asuye iryo karagiro asanga rifunze, yasabye ko bimwe mu bikorwa bya Leta biri muri iryo karagiro ry’amata bishobora guteza ibihombo abaturage, ko mu gihe Leta idafite ubushobozi bwo kubikoresha byakwegurirwa abikorera hanyuma na Leta ikajya ibafasha mu bundi buryo.

    Ubu iryo karagiro ryamaze kwegurirwa Kompanyi y’abikorera yitwa AFRISOL (Africa Solution), aho imigabane ya BDF na NIRDA ari yo yeguriwe abikorera hasigaramo imigabane y’akarere ka Burera ingana na 1.8% mu gihe Koperative y’Aborozi ya Cyanika nayo ifitemo imigabane ingana na 0.2%.

    Kuri ubu iryo karagiro rirakora neza aho ryatangiye ryakira amata make, ariko uko iminsi ishira rikagenda ryagura ubushobozi ubu rikaba ryakira amata ari hagati ya litiro 2400 na 2500 ku munsi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munyaneza Joseph .

    Mu ruzinduko Minisitiri w
    Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru muri Nzeri 2020, yasabye ko iryo karagiro ryegurirwa abikorera

    Yagize ati “Ikaragiro rirakora neza ndetse n’amata ryakira yariyongereye, batangiye bafunga, nyuma barafungura batangirira kuri ritiro 500, barazamuka bajya ku gihumbi none bageze ku rwego rwo kwakira hagati ya litiro 2400 na 2500 ku munsi.

    Arongera ati “Ahubwo mu minsi yashize amata yababanye make, gusa ikibazo kivutse muri iyi minsi ni amasoko kubera ko Kigali itari gukora neza muri iyi minsi yo kwirinda COVID-19, burya iyo abantu bari mu rugo ntibabasha kugura ibiribwa uko bikwiye kubera ubushobozi. Ariko ubu hari ubwoko bw’amata batunganya bukunzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho asigaye agemurwa i Goma na Bukavu, ahari isoko rinini”.

    Uwo muyobozi avuga ko iryo kusanyirizo rikora ibituruka ku mata binyuranye, birimo amata y’ikivuguto n’amacunda akunzwe cyane mu gihugu cya Congo, bagakora yogurt, fromage n’amavuta ashyirwa ku migati aho bakomeje gushaka uburyo urwo ruganda rwagurwa.

    Ikaragiro ry
    Ikaragiro ry’amata rya Cyanika mu karere ka Burera

    Nk’uko Visi Meya ushinzwe ubukungu yabibwiye Kigali Tioday, kugeza ubu umuturage ugemuye amata ku ikaragiro ahabwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 200 na 220 kuri litiro.

    Ngo mu gihe isoko ry’i Kigali ritameze neza muri ibi bihe kubera gahunda ya Guma mu rugo, ntabwo iryo karagiro ryasibye gukora, aho bafite ibyuma kabuhariwe mu kubika amata igihe kirekire bita Chambres Froides byo kurinda ayo mata kwangirika, akazajya ku isoko ibihe bibaye byiza, ari na ko bakomeje gushaka amasoko anyuranye mu mahanga.

    Iyi nkuru yakozwe ku bufatanye bw’abanyamakuru ba Kigali Today, Mutuyimana Servilien na Uwingabire Mediatrice.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-ibibazo-byari-mu-ikaragiro-ry-amata-byamaze-kubonerwa-umuti

  • #Amavubi: Nsabimana Eric na Bertrand bagarutse mu myitozo, Manzi haracyategerejwe ibisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mikino itatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze gukina muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, imaze kugira imvune eshatu zirimo iyo Nsabimana Eric Zidane yagiriye ku mukino wa Uganda, iyo Iradukunda Bertrand yagiriye ku mukino wa Maroc, ndetse n’iya Manzi Thierry ku mukino wa Togo.

    Mu myitozo yabaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana Eric Zidane yakoranye imyitozo yuzuye n’abandi bakinnyi, Iradukunda Bertrand akora imyitozo ku giti cye, mu gihe Manzi Thierry we ataragaruka, aho umutoza Mashami Vincent yavuze ko bagitegereje umwanzuro wa muganga.

    Yagize ati “ Ni byiza ko twagaruye Zidane yakoze imyitozo neza, abaganga bakoze akazi gakomeye, Bertrand nawe urabona ko nabyo ni ikimenyetso cyiza ko imvune ye yari ikanganye kurusha uko twabikekaga, ni ugukomeza kubakurikiranira hafi”

    “Ikibazo cya Thierry ku mukino wa Maroc hari ikosa bamukoreye, yaguye nabi aza gusa nk’aho ababara ariko akomeza kubikiniraho, ku mukino wa Togo yakoze indi movement arababara, byabaye ngombwa ko tumuramo hakiri kare kuko ntiyahumekaga neza, ni ukureba uko bizagenda ejo cyangwa ejobundi”

    Iradukunda Bertrand yagarutse mu myitozo ariko akora ku giti cye
    Iradukunda Bertrand yagarutse mu myitozo ariko akora ku giti cye

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-nsabimana-eric-na-bertrand-bagarutse-mu-myitozo-manzi-haracyategerejwe-ibisubizo

  • Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kudusenya – Miss Mutesi Jolly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly
    Miss Mutesi Jolly

    Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa 26 Mutarama 2021 Mutesi yari yitabiriye, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zidakwiye gusenya abantu ahubwo zikwiye kububaka.

    Mutesi yavuze ko yagiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri 2016, ubwo yari arimo kwiyamamaza muri Miss Rwanda.

    Agira ati “Jyewe njya kuri ‘Social media’ nari ndangije amashuri yisumbuye. Icyo gihe nishakiraga amajwi ubwo niyamamazaga muri Miss Rwanda 2016, kuva ubwo ndiho kandi nzanagumaho.”

    Yaje no kugira amahirwe atorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2016, akomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibintu avuga ko bimufasha gusangiza abamukurikira ibitekerezo bye, akanemeza ko hari n’aho byamuhesheje akazi.

    Ni kenshi abamukurikira ariko batemeranya nawe mu byo yandika, aho usanga hari abamwandikira amagambo amutuka, we akavuga ko abantu badakwiye kuba barakara kuko badahuje ibikerezo nawe ngo bamutuke.

    Ati “Kudahuza n’umuntu igitekerezo ntibivuze ko mukwiye kubishwanira. Dukwiye kumenya kuganira no kungurana inama mu bwubahane nta muntu uhutaje undi”.

    Kuri we ngo izo mbuga nkoranyambaga zihuza benshi, zikwiye kubyazwa umusaruro kurusha uko zipfushwa ubusa, ati “Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kugira ngo zidusenye.”

    Icyo kiganiro kandi cyanitabiriwe na Richard Kwizera, umunyamakuru wa Kigali Today uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akagira inama abakoresha nka Twitter kuyijyaho bafite umwihariko aho gupfusha umwanya ubusa.

    Ati “Birasaba kwitonda mu gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga ibitekerezo, gusa jyewe ibanga ryanjye ni rimwe; nafashe umurongo wo kujya ntangaza amakuru kandi byaramfashije cyane. Ntibikwiye rero ko umuntu ajya ku mbuga nkoranyambaga atukana.”

    Icyo kiganiro cyari cyanitabiriwe n’abandi bakoresha cyane iryo tumanaho, kikaba cyaribandaga ku nyungu n’ingaruka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imbuga-nkoranyambaga-zitwubake-aho-kudusenya-miss-mutesi-jolly

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NEPAD mu guteza imbere Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame
    Perezida Paul Kagame

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko iyi myaka 20 ishize ifite igisobanuro gikomeye ku mavugurura yakozwe agamije kwihutisha iterambere rya Afurika.

    Yavuze ko muri Gicurasi mu mwaka wa 2001 aribwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union) washyizweho usimbuye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

    Nyuma y’amezi abiri muri Nyakanga muri uwo mwaka wa 2001 hahise hashyirwaho umuryango wa NEPAD ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n’ubw’isi no kwimakaza imiyoborere myiza kuri uwo mugabane.

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi bagize uruhare mu gutangiza uwo muryango barimo abayoboraga ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, na Afurika y’Epfo.

    Yavuze ko mu myaka yakurikiyeho uwo muryango wagiye waguka, ndetse ukomeza mu nzira iganisha ku ntego wiyemeje.

    Ati “Izo ntego n’indangagaciro za NEPAD ni zo zagendeweho mu mavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe mu myaka myinshi ishize, kandi byatanze umusaruro.

    Ibyo byatumye NEPAD ikomeza kwaguka, maze muri 2018 ihinduka Ikigega gishinzwe Iterambere rya Afurika.

    NEPAD kandi ni rwo rwego ruri ku isonga mu guharanira ko Afurika izagera ku ntego yiyemeje mu mwaka wa 2063.

    Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bafashije NEPAD kugera ku ntego zayo mu myaka 20 ishize, baba abo muri Afurika no hanze ya Afurika.

    Yahamagariye ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira intego Akanama gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD kiyemeje harimo nko guteza imbere ndetse no koroshya ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwa-nepad-mu-guteza-imbere-afurika

  • RCS irashakisha Mfitumukiza watorotse gereza ya Muhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gereza ya Muhanga
    Gereza ya Muhanga

    Mfitumukiza yari umwe mu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari mu karere ka Muhanga bakamwambura moto, ikurikiranyweho na bagenzi be batanu cyakozwe muri Nyakanga 2020 mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RSC), SSP Pelly Uwera, yemeje ayo makuru hamwe n’Umuyobozi wa gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha ko Mfitumukiza Jovin yaciye mu rihumye abacungagereza mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2021 agatoroka.

    Muri iryo Joro ni bwo humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza, SSP Niyomufasha akavuga ko byari mu rwego rwo gukurikira Mfitumukiza wari ucitse ariko ntibabasha kumufata.

    Yavuze ko abandi bagororwa nta kibazo bafite kuko uwatorotse ari umwe gusa, akaba ari gushakishwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gutoroka gereza, n’icyaha asanzwe akurikiranyweho cyo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bakamwambura moto.

    Agira ati, “Ni byo muri iryo joro ni bwo Mfitumukiza yatorotse, abacungagereza bamukurikiye ngo bamufate arabacika, ubu turamushakisha uwamubona yatanga amakuru ku nzego z’umutekano agafatwa”.

    Mfitumukiza Jovin wari utuye mu Mujyi wa Muhanga, yafashwe n’ubuyobozi agerageza gucika inzego z’umutekano ngo ahungire i Kigali nyuma yo kwica Ndirabika, si ubwa ambere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera kuko yongeye gufungwa nyuma y’igihe gito yari amaze arekuwe mu bahawe imbabazi rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rcs-irashakisha-mfitumukiza-watorotse-gereza-ya-muhanga

  • Huye: Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy’imigendere cyahavugwaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy
    Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy’inzira igihe umuhanda munini wafunzwe

    Iyo mihanda, umwe uturuka mu isoko ryo mu Rwabayanga ukagera ku ishuri New Vision, ugakomeza ukagera i Ngoma. Undi ushamikiye ku muhanda uva i Huye ugana i Gisagara, ugatunguka ku rusengero rwa ADEPR ku Itaba.

    Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko iyo mihanda izafasha, cyane cyane igihe habaye amasiganwa y’amagare cyangwa habaye indi mpamvu ituma imodoka zibuzwa kunyura mu muhanda munini unyura rwagati mu mujyi.

    Umumotari witwa Ndungutse agira ati “Hazagamo isiganwa ry’amagare, umuhanda umwe twifashisha bakawufunga, tukabura aho tunyura. Ubu ntibizasubira.”

    Yunganirwa na Bikorimana utwara taxis voiture mu nzira zigana ku Kanyaru ugira ati “Hari igihe twamaraga n’umunsi wose duparitse twabuze aho tunyura kubera amasiganwa. Niba bafunze uri ku isoko, ntiwabashaga kugera ku Mukoni. Ariko ubu wakwifashisha uriya muhanda wo mu Rwabayanga ukajya kuzenguruka za Mpare ugatunguka ku Mukoni.”

    Bikorimana anatekereza ko umuhanda uturuka kuri Magerwa ugatunguka kuri Hotel Faucon urimo amabuye yakurwamo, hagashyirwamo kaburimbo, cyane ko ushobora kwifashishwa igihe umuhanda umanuka kuri gare ugatunguka mu Rwabuye waba urimo ibituma abantu badatambuka.

    Ati “Nuko wenda bitwaye amafaranga menshi cyane, ariko uriya muhanda ukuwemo amabuye ugashyirwamo kaburimbo byarushaho kuba byiza kuko ariya mabuye yica imodoka.”

    Kuri we kandi ngo hanakenewe ko umuhanda uturuka mu Rwasave ugatunguka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa na wo watunganywa, ukazajya wifashishwa igihe hagize igituma imodoka zidatambuka hagati ya Kaminuza y’u Rwanda no ku Mukoni.

    Bifuza ko imiferege idatwikiriye ku mihanda byakorwa

    Muri iki gihe imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu mujyi i Huye itararangira, uduhanda dushamikiye ku muhanda Rwabayanga – Ngoma ubu tunyurwamo n’abanyamaguru gusa, kuko imiferege yo mu nkengero zawo itaratwikirwa ngo ibinyabiziga bibashe kuhaca.

    Ababyeyi bafite imodoka, kimwe n’abamotari bahajyana abana, bavuga ko kuba iyi miferege itaratwikirwa uko bikwiye bituma bajya kuzenguruka mu nzira za kure.

    Umumotari umwe yagize ati “Bitewe n’aho uturutse, urazenguruka ugaca i Ngoma ku rya mbere cyangwa ugaca mu Rwabayanga. Birabangamye kuko ukoresha essence nyinshi, bitewe n’uko urugendo rwikuba kabiri.”

    Bifuza ko imiferege aho imihanda ihurira yatwikirwa hirindwa impanuka
    Bifuza ko imiferege aho imihanda ihurira yatwikirwa hirindwa impanuka

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, André Kamana, avuga ko bavuganye na kompanyi ya Horizon iri gukora uwo muhanda, ikababwira ko iki kibazo kizaba cyarakemutse mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

    Ati “Kompanyi Horizon ivuga ko yashatse gukemurira iki kibazo rimwe yifashisha ibisima bitwikira imiferege, kandi ngo barabikoze, bategereje ko byuma. Batwijeje ko uku kwezi kwa Mutarama kuzarangira na bo barabirangije.”

    Naho ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko umuhanda Rwasave – Cyarwa washyirwamo kaburimbo, uyu muyobozi avuga ko bari kuvugana na RTDA kugira ngo harebwe ko wakorwa. Icyo gihe kandi ngo ntuzaba uturuka mu Rwasave gusa, ahubwo uzaba uturuka kuri Magerwa mu Rwabuye.

    Muri rusange, imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu karere ka Huye kuri ubu, ifite ibirometero bitandatu na metero 370. Harimo uwo mu Rwabayanga n’unyura hafi y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye, hakabamo n’umuhanda uturuka mu Irango ukagera i Sahera, ndetse n’ahazashyirwa ‘rond point’ ku Mukoni.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-imihanda-irimo-gushyirwamo-kaburimbo-izakemura-ikibazo-cy-imigendere-cyahavugwaga

  • Rubavu: Abafite ubutaka hafi y’ikiyaga cya Kivu barinubira guhendwa n’abashoramari – #rwanda #RwOT

    Iyo ugeze muri aka karere usanganirwa n’ibyiza nyaburabanga bitatse ikiyaga cya Kivu, abashoramari benshi usanga barajwe ishinga no kujya kubakayo ibikorwaremezo kuko uyu ari umujyi w’ubukerarugendo.

    Nubwo hagaragara ibikorwaremezo byinshi ariko usanga aba bashoramari babihafite baragiye bagurira ubutaka abaturage bafite ubutaka hafi y’ikiyaga cya Kivu badafite ubushobozi bwo kuhashyira ibikorwaremezo.

    Gusa bamwe muri aba baturage babuguriwe bavuga ko usanga aba bashoramari babaha amafaranga make.

    Umuturage Nyirakanani Filomene yavuze ko mu myaka itatu ishize yagurishije ubutaka bwe yari atuyemo anahingamo bufite ubuso bwenda kungana na hegitari imwe kuri miliyoni eshanu kuko bamubwiraga ko harimo metero za leta.

    Yagize ati “Baraje bapfa kumpunjarika barambwira ngo ni muri metero za leta, bapfa kumpa utwo dufaranga duke ariko kuri ubu bampa nka miliyoni nk’ijana”
    Iki kibazo agihuje na bagenzi bavuga ko abashoramari iyo baje kuhubaka bakababwira ko bazabaha akazi bituma babubahera amafaranga make.

    Umugabo wo muri uyu murenge avuga ko yagurishije amafaranga make kuko bari bamubwiye ko bazamufasha.Yagize ati “Batubwiye ko bagiye gukora ibikorwaremezo bazaduha akazi bituma tuhabahera make none twarategereje twarahebye.”

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko batakivaganga mu bugure bw’abaturage ariko ko babagira inama yo gutegereza igishushanyombonera cy’aka karere kuko aricyo kizaba kigena agaciro k’ubutaka.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati “Icyo gishushanyo nikimara kuboneka nibwo n’abaza kuhagura bazahagura neza, bivuze ngo iki si igihe cyiza cyo kuhagurisha ahubwo bakagombye gutegereza hakazabanza kongererwa agaciro.”

    “Ubu nta muntu ubashyiraho igitutu cyo kugurisha bakwiye kwitonda wenda nabo bakazinjira muri iryo shoramari .”

    Kuba aba baturage bemera amafaranga make nayo ntagire icyo abamarira usanga akenshi biterwa nuko ababaguriye hari ubwo badahita bakoresha ubwo butaka, uwaguriwe akabagumamo akagira ngo ni ubwe.

    Abaturage bafite ubutaka hafi y’ikiyaga cya Kivu bahangayikishijwe n’abashoramari babagurira ku mafaranga make bitwaje ibikorwaremezo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abafite-ubutaka-hafi-y-ikiyaga-cya-kivu-barinubira-guhendwa-n

  • Nyagatare: Imyaka ibaye itandatu imvubu zonera abaturage bakabura kivugira – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo bavuga ko cyatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo imvubu ziturutse mu mugezi w’Akagera zinjiye mu idamu ya Karangazi iri mu gishanga cya Rwangingo gikora ku Mirenge ibiri ya Karangazi na Katabagemu.

    Izi mvubu zaje ari ebyiri none kuri ubu zimaze kuba umunani. Ikizitunze ngo ni imyaka ihingwa n’abaturage bo mu tugari twa Mbale, Rwisirabo, Kizirakombe na Karama, abahahinga bavuga ko bataye icyizere cyo guhinga bakeza bitewe nuko kimwe cya kabiri cy’ibyo bahinga biribwa n’izi mvubu.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko imyaka ibaye itandatu bonerwa n’izi mvubu, ikibazo cyabo bakakigeza ku buyobozi ariko bikarangira ntagikozwe.

    Kamanzi Aimé uhinga mu gishanga cya Rwangingo ku buso bungana na hegitari 3,5 mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko bibabaje kubona izi mvubu zibonera imyaka bakabura ubavuganira.

    Ati “ Nka nijoro zagiye mu bigori nahinze by’imbuto kuko mpinga ibyo batubura njye na bagenzi banjye, zimaze kurya igice cya hegitari kandi nta cyizere cy’uko zitazagaruka zikarya n’ibindi, umuntu agira abazamu baharara ariko inyamanswa iyo yagutanze mu murima ntiwayikuramo.”

    Yakomeje avuga ko bagerageje gusaba ubuyobozi bw’Akarere, Minagri na RDB kubakemurira iki kibazo ariko ngo ntacyo byatanze kuko imyaka igiye kuba itandatu hataraboneka igisubizo.

    Ati “ Buri mwaka turarega tukongera tugahinga bikaba imfabusa, inyamanswa ziri aho hafi nta kindi kizitunze uretse imyaka duhinga, twanagerageje gusaba ko bazirekera abaturage bakaziyicira ntibabyemera.”

    Kamanzi yasabye ubuyobozi kubafasha bagashakira izi mvubu igisubizo ngo kuko zikomeje kubatera igihombo gikomeye. Yavuze ko hari bamwe baba barasabye inguzanyo muri banki ugasanga bananiwe kuzishyura kubera imyaka bahinze yangijwe n’izi mvubu.

    Nyirandayambaje Odette uhinga mu Kagari ka Kizirakombe ku buso bungana na hegitari ebyiri, yavuze ko na we imvubu zikomeje kumwangiriza ibyo yahinze.

    Ati “ Ubu nari nahinze ibigori kuri hegitari 1,5 mpinga ikindi gice cya hegitari ho imboga. Ejobundi imvubu zarahariye, nabigejeje mu buyobozi ariko nta kintu baratubwira, sinjye gusa zaririye imyaka kuko hari na bagenzi banjye benshi, mbere zaratwoneraga tugaceceka ariko bimaze kuba imyaka ine yikurikiranya.”

    Yavuze ko bibabaje kubona imvubu zibonera imyaka irenga ine yikurikiranya hakabura uza kuzihakura cyangwa ngo nibura bahabwe n’ubundi bufasha.

    Imyaka yangiritse ntibayishyurwa yose

    Kamanzi yakomeje avuga ko ikigega gishinzwe kwishyura imyaka yangijwe n’inyamaswa kitabishyura neza imyaka yabo iba yangijwe n’izi nyamanswa.

    Ati “ Indishyi n’ubundi usanga nta kintu ziza ngo zimare, ntabwo baguha ibihumbi 100 Frw warashoye miliyoni 3Frw bikitwa indishyi n’ubundi ntacyo iribuze ngo imare, iyo baduha iza itinze kandi amafaranga bakanayagabanya ku buryo usanga n’ubundi turi mu bihombo.”

    Nyirandayambaje we yavuze ko abashinzwe ubuhinzi ku Murenge ngo babarura ibyangijwe n’izi mvubu bajya kubishyura ugasanga ntibakurikije bimwe byabaruwe n’abashinzwe ubuhinzi ku Murenge, ahubwo bakabishyura ibyo bishakiye. Yasabye ubuyobozi kubafasha iki kibazo kigakemuka ngo kuko kibangamiye ubuhinzi bwabo.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi butangaza ko nibura abantu 20 buri kwezi bonerwa n’izi mvubu cyane cyane mu gihe abahinzi baba bitegura gusarura imyaka yabo. Buvuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bubakuriye kugira ngo gishakirwe igisubizo ariko na n’ubu ngo ntakirakorwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko iki kibazo kimaze igihe kizwi ndetse ko bari gufatanya na RDB gushaka igisubizo.

    Yagize ati “Turi kuvugana na RDB kugira ngo ize idufashe kuba twafata ibyemezo bitandukanye, batwijeje ko iki kibazo bagikemura vuba aha n’ubu hari abantu babo baje inaha kureba uko bimeze.”

    “ Icyo tuzi neza ni uko hari inyamaswa zikunda konera abaturage kandi nk’Akarere tugira abo dufatanya nabo mu gukemura ikibazo rero kuko ari imvubu zizamuka mu gihe amazi yabaye menshi, turakomeza kuvugana na RDB ku buryo iki kibazo tugikemura burundu.”

    Meya Mushabe yasabye abaturage kwihangana ngo kuko bagiye kubakorera ubuvugizi mu nzego zisumbuye ku buryo n’uwangirijwe n’izi mvubu yajya abona amafaranga mu minsi mike.

    Izi mvubu zonera abaturage ku buryo bibagora kugira icyo baramura

    Muri aba bahinzi harimo ababa baratse inguzanyo bakagorwa no kuzishyura kuko ntacyo basaruye

    Bamaze imyaka itandatu bonerwa n’imvubu zavuye mu mugezi w’Akagera

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-imyaka-ibaye-itandatu-imvubu-zonera-abaturage-bakabura-kivugira