Tag: featured

  • Amajyaruguru: Bishimira ko begerejwe ibyatumaga bambuka umupaka bajya muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo
    Guverineri Gatabazi yemeza ko abambukaga bajya muri Uganda bagabanutse cyane kuko begerejwe ibyo bashakagayo

    Ubu hirya no hino mu dusantere tugize imirenge yegereye umupaka mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, abaturage barabona aho bahahira ibiribwa ku giciro gito, banishimira ko begerejwe ibikorwa remezo birimo amavuriro, aho biyemerera ko ibyabajyanaga mu gihugu cya Uganda byabaye amateka nk’uko babitangarije Kigali Today.

    Senzoga Naphtal wo mu murenge wa Gahunga ati “Nta cyansubiza rwose muri Uganda, kuko ibyanjyanagayo narabibonye. Napagashirijeyo nshaka amafaranga, ariko ubu mu Rwanda mfite uburyo bwo kuyabona nko muri za VUP, kawunga yatujyanagayo irahari uwasubirayo yaba afite ibindi bibazo”.

    Arongera ati “Twajyagayo tugiye gushaka cyane cyane serivisi zijyanye n’ubuvuzi, dore ko n’ubu ndwaye imitsi ariko bari kuntera inshinge bakanyitaho nkamererwa neza mu kigo nderabuzima cy’iwacu. Ikindi cyajyanaga abasore muri Uganda ni ugutunda ibiyobyabwenge abandi bazana za magendu, ariko ubu bafite akazi n’ubu ndi guhinga njyenyine, ninginze umfasha ngo muhe igihumbi namubuze bose bari mu kazi, hari abakora ikiyede ku nyubako z’amashuri n’abakora ibindi bitandukanye, ntacyansubiza Uganda nubwo wagira ute”.

    Uwambajimana Lucie ati “Rwose gusubira muri Uganda byaba ari ingeso mbi ntacyo Leta itaduhaye, amavuta yo guteka, kawunga biragurwa ku giciro kiri hasi y’icyo twabiguragaho muri Uganda, wajyayo ushaka iki?”

    Nsekanabo Jean Baptiste ati “Icyatujyanaga muri Uganda ni iyo kawunga n’ibigori, ariko umugisha twagize hano mu gasantere kacu kawunga iturutse iwacu tuyibonera ku gihe. Icyo ukeneye cyose ujya muri butike ukakibona utiriwe wambuka imipaka, Leta yarakoze cyane ndetse ibi byatumye akarere kacu nta mubare munini w’abarwayi ba Corona babonekamo”.

    Raporo y’akarere ka Burera iragaragaza ko kuva muri Gashyantare kugeza muri Nzeri muri 2020 abaturage 4,334 bafatiwe mu biyobyabwenge babikura muri Uganda, ariko ubu inzego z’umutekano ziremeza ko abo bakora magendu n’abatwara ibiyobyabwenge bagabanutse ku buryo bufatika, ubu ngo hari ubwo mu kwezi hafatwa batatu cyangwa babiri.

    Ibyo abo baturage bavuga byo kutarenga umupaka w’u Rwanda, ni kimwe mu biri korohereza inzego zishinzwe umutekano aho zemeza ko kuba Leta yaregereje abaturage ibaha ibyabateraga kwambuka imipaka bajya muri Uganda, ngo byongereye umutekano kurenza uko byahoze, nk’uko CIP Alexis Rugigana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabibwiye Kigali Today.

    Ubuyobozi n
    Ubuyobozi n’abaturage bavuga ko ibicuruzwa mu mirenge yegereye imipaka bihagije

    Yagize ati “Twari dufite umubare minini w’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru bajyaga bambuka bajya muri Uganda cyane cyane bajya kuzana za kanyanga, magendu n’ibiribwa binyuranye. Ariko aho hagiriyeho Politiki nziza yo kwegereza ibikorwaremezo abaturage ngira ngo mwagiye mubibona namwe abanyamakuru, ku mupaka ibintu byose bajyaga gushaka muri Uganda turabifite, ibintu bimeze neza”.

    Ati “Gusa ntawavuga ngo ni 100% ntihabura bake nka babiri batatu bagira gutya bagasimbuka bajya Uganda kubera imyumvire mike, ariko nabo turabashishikariza ko nta kintu na kimwe bagombye kujya gushaka hakurya byose turabifite. Nkatwe abashinzwe umutekano twabibonye nka kimwe mu gisubizo cyatumye umutekano usa nk’aho umeze neza muri iki gihe, Umutekano uraganje nyuma y’uko Leta yegereje abaturage ibyo bakenera bibarinda kwambuka umupaka”.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirira urugendo mu mirenge yegereye umupaka wa Cyanika mu karere ka Burera, asura ububiko bw’ibicuruzwa byegerejwe abaturage, aho avuga ko yasanze ibicuruzwa bihagije agasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kurushaho kubimenyesha abaturage no gukurikirana uko ibiciro byubahirizwa hirindwa ko abaturage bahendwa.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, asaba abaturage begereye imipaka kwirinda irari bagakunda iby’iwabo.

    Ati “Ntabwo n’abambuka baba bagiye gushaka ibyo babuze ni irari, iryo rari nibaryerekeze iwabo, baryerekeze mu gihugu cyabo, gusa icyo twakwishimira ni uko ibyo kurenga imipaka bigenda bigabanuka nubwo bitaragera hahandi twavuga ko byarangiye”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-bishimira-ko-begerejwe-ibyatumaga-bambuka-umupaka-bajya-muri-uganda

  • Prof. Kigabo yasezeweho bwa nyuma (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe abo muri uyu muryango biteguraga gushyingura Prof Thomas Kigabo kuri uyu wa Kabiri, bakiriye indi nkuru y’akababaro ivuga ko murumuna we witwa Sophany Gicondo wari utuye muri Australiya na we yitabye Imana azize uburwayi.

    Gicondo wari ufite imyaka 55 y’amavuko yari atuye muri icyo gihugu aho yabanaga n’umugore we n’abana. Ngo yari amaze igihe arwaye, ariko yarushijeho kuremba nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Prof Kigabo. Soma inkuru irambuye HANO.

    Icyakora gahunda yo gushyingura Kigabo yakomeje kuri uyu wa Kabiri, nyuma yaho harategurwa n’indi yo gushyingura uwo muvandimwe we.

    Reba video igaragaza uko umuhango wo guherekeza Prof. Kigabo wagenze:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Prof-Kigabo-yasezeweho-bwa-nyuma-Amafoto-Video

  • Nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda – Minisitiri Busingye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda
    Minisitiri Busingye ahamya ko nta gereza zitazwi ziba mu Rwanda

    Ku wa mbere tariki 25 Mutarama 2021, Minisitiri Busingye yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze, ubwo yari imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, ni Raporo u Rwanda rwatanze ku nshuro ya gatatu ku isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (Universal Periodic Review ‘UPR’).

    Minisitiri Busingye yagaragaje ibyo u Rwanda rwakoze n’ibyo rwagezeho bijyanye n’imyanzuro 50 rwari rwahawe gukora mu isuzuma riheruka ryabaye mu 2015.

    Uwo muyobozi yagize icyo avuga ku bintu bitandukanye u Rwanda rushinjwa, harimo kuba hari abantu bafungwa binyuranije n’amategeko, abantu baburirwa irengero, kuba hari abafungirwa ahantu hatazwi bagakorerwa iyicarubozo.Yavuze ko u Rwanda nta hantu rugira hatazwi hafungirwa abantu kugira ngo bakorerwe iyicarubozo.

    Yagize ati, “Ngize icyo mvuga kuri ibyo birego u Rwanda rushinjwa ko rufata abantu mu buryo butubahirije amategeko, bakajyanwa gufungirwa mu bigo bya gisirikare bitazwi, ngo bagakorerwa iyicarubozo, ibyo nta bibahari. U Rwanda rufite gereza zitandukanye ku basivili n’abasirikare, gereza zose z’u Rwanda, uko ari cumi n’enye (14), zikora bijyanye n’amategeko kandi uwo ari we wese yazigeraho.”

    Ati “Nta bigo bitazwi bifungirwamo abantu mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego bidafite ishingiro, kuko twe duhamya ko biba biherekejwe n’inyungu za politike z’abo babivuga”.

    Ubucucike muri za gereza

    Minisitiri Busingye yavuze ko ikibazo gihari muri za gereza ari ikibazo cy’ubucucike, bijyanye n’uko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko nk’Urwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) ziba zakoze akazi kazo uko bikwiye.

    Yagize ati, “Ubucucike muri za gereza ni umusaruro w’imikorere myiza y’urwego rw’ubutabera, uhereye ku rwego rushinzwe kugenza ibyaha (RIB) kugera no ku Nkiko. Iyo mikorere myiza y’izo nzego, ni yo ituma u Rwanda ruhora rutekanye igihe cyose. Gusa hari na gahunda yo gukora ku buryo inkiko zajya zitanga n’ibihano bitari igifungo, birimo gutegurwa kandi bizatangira gushyirwa mu bikorwa vuba”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko mu byakozwe uhereye mu 2015 kugeza mu 2019 bigamije kugabanya ubucucike muri za gereza, harimo kubaka gereza nshya yimuriwemo abari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge. Hari kandi n’izindi gereza eshatu zavuguruwe, hari sitasiyo za polisi nshya icyenda zubatswe mu gihe izigera kuri 64 zavuguruwe.

    Yavuze kandi ko mu 2018, igihano cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatowe nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ubucucike muri za gereza, kimwe no kwambika abantu udukomo tujyanye n’ikoranabuhanga dutuma ukambitswe atarenga aho atemerewe (electronic bracelets).

    Uhereye muri 2015 kandi, abagera ku 9.442 bararekuwe by’agateganyo mu gihe abagera ku 110 bafunguwe ku mbabazi bahawe na Perezida wa Repubulika.

    Minisitiri Busingye yavuze ko ahafungirwa abantu, hagenzurwa kenshi kugira ngo harebwe niba hubahiriza ibisabwa by’ingenzi. Yanabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwashoboye gutandukanya imfungwa z’abagore n’abagabo, gutandukanya gereza z’abana n’iz’abakuru, ubu igisigaye kirimo gukorwa ni ugutandukanya, ahacumbikirwa abana n’abakuru mu gihe bakiri kuri polisi.

    Ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Busingye yabwiye ako Kanama ko u Rwanda rwakoze ku buryo uburenganzira bwose buteganywa n’itegeko nshinga bwubahirizwa.

    Yagize ati “Ibigaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhari, ni uko ubu mu Rwanda habarizwa radio 34 mu gihe zari 23 mu 2011. Televiziyo zariyongereye kuko mu 2011 hari imwe, mu 2016 zari 12, naho mu 2019 ziba 19. Ibinyamakuru byandika byaba ibisohora inyandiko n’ibikorera kuri ‘internet’ byariyongereye biva kuri 73 mu 2016 bigera ku 161 mu 2020”.

    Busingye yavuze ko mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ibyafatwaga nk’ibyaha bikorwa n’abanyamakuru mu kazi kabo byakuwemo, bikaba bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubahiriza ihame ry’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

    Minisitiri Busingye yabwiye ako Kanama ko ku bijyanye n’uko abaturage babona amakuru, igenzura ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ryagaragaje ko byazamutse biva kuri 52% mu 2012 bigera kuri 94% mu 2019.

    Muri iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Busingye yari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi.

    Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w
    Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
    Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB
    Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi mukuru wa RGB


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/nta-gereza-zitazwi-ziba-mu-rwanda-minisitiri-busingye

  • Rutsiro: Polisi yafatanye umuturage ibiro 72 by’amabuye y’agaciro – #rwanda #RwOT

    Yafashwe saa saba z’amanywa afatirwa mu Murenge wa Manihira mu Kagari ka Haniro mu Mudugudu wa Gisunzu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo musore yafashwe ahetse ayo mabuye y’agaciro kuri moto . Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uyu mugabo afatwa.

    Yagize ati “Abaturage nibo baduhaye amakuru ko ajya acuruza amabuye y’agaciro ayaguze kuri bamwe mu bacukuzi bo mu birombe by’amabuye y’agaciro biba muri uriya Murenge. Twamufashe ayahetse kuri moto ariko yanga kuvuga aho ayakura n’aho ayajyana.”

    Amaze gufatwa abapolisi bahise bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rusebeya kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko kwishora mu bikorwa bijyanye n’amabuye y’agaciro batabifitiye ibyangombwa ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yabakanguriye kubireka kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu ndetse n’ubifatiwemo nawe bikamugiraho ingaruka.

    Ati “Hari ba rwiyemezamirimo baba barahawe ibyangombwa byo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro hano mu gihugu, iyo ubikora utabifitiye ibyangombwa uba urimo kubahombya no guhombya ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko ntuba wasoze kandi nta n’ibyangombwa uba ufite. Ikindi kandi nawe iyo ufashwe urafungwa ukanacibwa amande.”

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-polisi-yafatanye-umuturage-ibiro-72-by-amabuye-y-agaciro

  • Urubyiruko rwasabwe kuba nyambere mu kurwanya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe kongerera Ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu Rwanda, Tetero Solange, wasabye urubyiruko kwigomwa ibirunezeza n’ibindi bishobora kurushora mu makosa yatuma rurenga ku mabwiriza yashyizweho agamije guhashya ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ibi yabitangaje nyuma y’uko bimaze kugaragara ko benshi mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ahamaze iminsi hatangijwe gahunda ya Guma mu Rugo, ari urubyiruko rukunze kwishora mu bikorwa byo kwishimisha bigatuma barenga ku mabwiriza basabwa kubahiriza.

    Tetero yabasabye kwirinda ibyo bikorwa, ati “Mureke mu gihe hakiri ikibazo, twigomwe ibyishimo ku bw’igihugu cyacu, mureke ibyishimo byacu tubitange nk’umusanzu wo kubaka igihugu. Maze igihe kiri imbere tuzishime ko twatsinze icyorezo muri rusange kuko n’ubundi amaherezo kizarangira.”

    Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigomwa ibirori ku bw’igihe gito maze bakazishimira bihebuje igihugu kimaze gutsinda Coronavirus muri rusange.

    Ati “Urebye imbogamizi urubyiruko rugaragaza, baritwaza ko barambiwe kuguma mu rugo, ko hari amabwiriza ababuza kwisanzura, bakifuza gukora ibibashimisha nk’ibirori. Mu by’ukuri urubyiruko rwinshi nanjye ndimo dukumbuye ibirori bitandukanye, ariko mureke igihe icyorezo kizarangira abe ari bwo tuzakora ikirori giteye ubwoba cy’urubyiruko, ariko mu gihe icyorezo kigihari, mureke twitange.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko icyiciro gikunze kugaragaramo umubare munini w’abandura, ari abari hagati y’imyaka 20 na 49, ahanini kuko ari bo bantu bakunda kugenda cyane, bajya mu mirimo cyangwa ahandi.

    Kugeza kuwa 26 Mutarama, abantu 13,885 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, barimo 181 imaze guhitana. Abanyarwanda muri rusange baragirwa inama zo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kugira isuku ihagije. By’umwihariko, abari muri Kigali barasabwa gukomeza kubahiriza ingamba za Guma mu Rugo ziherutse gushyirwaho nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’icyo cyorezo muri Kigali.

    Urubyiruko rukunze gufatwa rwarenze ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwasabwe-kuba-nyambere-mu-kurwanya-covid-19

  • Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje u Rwanda ishema #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Turashimira @AmavubiStars kubw’intsinzi ahaye u #Rwanda. Tuributsa #Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda #COVID19. #NtabeAriJye wandura cyangwa ukwirakwiza COVID-19! #SHISHOZA @Rwandapolice @CityofKigali https://t.co/cEX64nHxF0

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 26, 2021

    Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda. #SETU @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/xetbyuEbSj

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 26, 2021

    Congs congs @AmavubiStars @FERWAFA pic.twitter.com/trBWdaeScw

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) January 26, 2021

    Umukuru w’uRwanda @PaulKagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y’ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke @Mashavince

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) January 26, 2021

    Intsinzi bana b’u Rwanda.
    Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
    Ishyuka Rwanda. #Tubadwinge pic.twitter.com/URzNGU3Jlp

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 26, 2021

    Ubundi uyumunsi nabonaga iriya hashtag ya #TOGRWA nkayisomamo TWAGORWA….ariko Imana irahagobotse.

    — Edmund Kagire (@kagire) January 26, 2021

    #amavubi yubahwe, may the almighty Grant u enormous power and happiness pic.twitter.com/Gm5sfa9XjD

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 26, 2021

    Bibabere Ikimenyetso kidakuka ko mugomba kujya mwiyambaza Imana y’#iRwanda no Guterekera #AbazimuBacuBatazima kd ko u Rwanda rudahigwa #Kirazira,
    Rudatangwa ahubwo rwitangirwa
    Rukimanwa mu maboko y’abarwigimba
    Rukishyuka haba mu nduru haba mu ntambara
    KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

    — Muganga RUTANGARWAMABOKO (@RTANGARWMABOKO) January 26, 2021

    Congratulations to our #Amavubi National Team for this victory against Togo.Your commitment&hardworking really deserved the https://t.co/xNMBPeOPeI made Rwanda full of joy tonight.Wish you all the best ahead.@FERWAFA@Rwanda_Sports @AuroreMimosa @Bamporikie @RuzindanaRUGASA pic.twitter.com/3xs7eIJV4i

    — Cleophas NZEYIMANA (@Cleophas_C) January 26, 2021

    this one, it was one of those Goals “you’ve got to see it to believe it” kind of goals. VAMOS RWANDA💙#Rwanda #Amavubi #TotalCHAN2020 pic.twitter.com/1M7qJZWeoT

    — Lionel NDIZEYE (@NDIZEYELionel) January 26, 2021

    Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌️ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

    U Rwanda rugeze muri 1/4 rudatsinzwe umukino n’umwe. Man of the Match Cptn TUYISENGE Jacques

    Ubutumwa bwa HE Paul K twashyikirijwe na Hon.Minster wa Siporo mbere y’umukino ni impamba itugejeje ku ntsinzi@FERWAFA @AuroreMimosa @UKarangwa @SMDidier1 @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/TOVHyukBy6

    — RUTAYISIRE M.Jackson (@rutayisiremjack) January 26, 2021

    Ubutumwa bwa mbere turabusohoje.
    Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
    Intsinzi Rwanda! #CHAN2020@FERWAFA @AmavubiStars pic.twitter.com/1TIapoUphm

    — RUTAYISIRE M.Jackson (@rutayisiremjack) January 26, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Abayobozi-n-abandi-batandukanye-bashimye-Amavubi-yahesheje-u-Rwanda-ishema

  • Abayobozi n’abandi batandukanye bashimye Amavubi yahesheje ishema u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Turashimira @AmavubiStars kubw’intsinzi ahaye u #Rwanda. Tuributsa #Abanyarwanda bose muri rusange kubahiriza ingamba n’amabwiriza yo kwirinda #COVID19. #NtabeAriJye wandura cyangwa ukwirakwiza COVID-19! #SHISHOZA @Rwandapolice @CityofKigali https://t.co/cEX64nHxF0

    — Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) January 26, 2021

    Umugabo ni usohoza ubutumwa bw’abamutumye !!! Imana yari yamaze gutaha i Rwanda. #SETU @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/xetbyuEbSj

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) January 26, 2021

    Congs congs @AmavubiStars @FERWAFA pic.twitter.com/trBWdaeScw

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) January 26, 2021

    Umukuru w’uRwanda @PaulKagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe, imbaraga twagatakarije muri iyo migirire atubuza tuzisasire umutsondo w’urugamba rudutegereje. Mwimanye uRwanda,rurizihiwe, mujye mukotana uko.Mukwiye inka y’ubumanzi.Intango yo ndayiteretse.Wishyuke @Mashavince

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) January 26, 2021

    Intsinzi bana b’u Rwanda.
    Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
    Ishyuka Rwanda. #Tubadwinge pic.twitter.com/URzNGU3Jlp

    — Rwanda FA (@FERWAFA) January 26, 2021

    Ubundi uyumunsi nabonaga iriya hashtag ya #TOGRWA nkayisomamo TWAGORWA….ariko Imana irahagobotse.

    — Edmund Kagire (@kagire) January 26, 2021

    #amavubi yubahwe, may the almighty Grant u enormous power and happiness pic.twitter.com/Gm5sfa9XjD

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 26, 2021

    Bibabere Ikimenyetso kidakuka ko mugomba kujya mwiyambaza Imana y’#iRwanda no Guterekera #AbazimuBacuBatazima kd ko u Rwanda rudahigwa #Kirazira,
    Rudatangwa ahubwo rwitangirwa
    Rukimanwa mu maboko y’abarwigimba
    Rukishyuka haba mu nduru haba mu ntambara
    KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

    — Muganga RUTANGARWAMABOKO (@RTANGARWMABOKO) January 26, 2021

    Congratulations to our #Amavubi National Team for this victory against Togo.Your commitment&hardworking really deserved the https://t.co/xNMBPeOPeI made Rwanda full of joy tonight.Wish you all the best ahead.@FERWAFA@Rwanda_Sports @AuroreMimosa @Bamporikie @RuzindanaRUGASA pic.twitter.com/3xs7eIJV4i

    — Cleophas NZEYIMANA (@Cleophas_C) January 26, 2021

    this one, it was one of those Goals “you’ve got to see it to believe it” kind of goals. VAMOS RWANDA💙#Rwanda #Amavubi #TotalCHAN2020 pic.twitter.com/1M7qJZWeoT

    — Lionel NDIZEYE (@NDIZEYELionel) January 26, 2021

    Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌️ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

    U Rwanda rugeze muri 1/4 rudatsinzwe umukino n’umwe. Man of the Match Cptn TUYISENGE Jacques

    Ubutumwa bwa HE Paul K twashyikirijwe na Hon.Minster wa Siporo mbere y’umukino ni impamba itugejeje ku ntsinzi@FERWAFA @AuroreMimosa @UKarangwa @SMDidier1 @AmavubiStars @Rwanda_Sports pic.twitter.com/TOVHyukBy6

    — RUTAYISIRE M.Jackson (@rutayisiremjack) January 26, 2021

    Ubutumwa bwa mbere turabusohoje.
    Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
    Intsinzi Rwanda! #CHAN2020@FERWAFA @AmavubiStars pic.twitter.com/1TIapoUphm

    — RUTAYISIRE M.Jackson (@rutayisiremjack) January 26, 2021

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abayobozi-n-abandi-batandukanye-bashimye-amavubi-yahesheje-ishema-u-rwanda