Tag: featured

  • Gatare Francis mu bayobozi b’indashyikirwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwashyizweho Gatare Francis rwatangajwe binyuze mu cyiswe Mining Elites 2021; rukorwa na Mining Review Africa, Ikinyamakuru gitangaza inkuru zerekeranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Abayobozi bashyizwe kuri uru rutonde ni abagaragaje ingamba zidasanzwe mu guteza imbere uru rwego no gushyiraho politiki zo kuruzahura nyuma y’ingaruka rwasigiwe na Coronavirus.

    Umwanditsi Mukuru wa Mining Review Africa, Laura-Jane Cornish, yavuze ko mu 2020, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika rwahuye n’ibizazane ariko hari abagerageje guhangana nabyo.

    Ati “Muri uyu mwaka, Mining Elites muri Africa yahisemo kwibanda ku bigo bicukura byerekanye itandukaniro mu gihe kigoye, bikabasha gukomeza imikorere irambye ndetse bigateza imbere ubukungu n’ibihugu bikoreramo.’’

    Mu bindi byibanzweho mu guhitamo imishinga n’abantu bitwaye neza mu rwego rw’ubucukuzi harimo kureba uburambe n’umumaro mu kubahiriza amahame yo kubungabunga ibidukikije ndetse n’imiyoborere.

    Urutonde ruriho abayobozi icyenda bo mu bigo bya Leta n’iby’igenga; barimo Errol Smart, uyobora Orion Minerals; Johan Ferreira wa Khoemacau Copper Mining; Steve Phiri, uyobora Royal Bafokeng Platinum; Sébastien de Montessus wo muri Endeavour Mining; Nolitha Fakude uyobora Ihuriro ry’Abagore bakora Ubucukuzi; Francis Gatare uyobora RMB; Fortune Mojapelo wa Bushveld Minerals n’abandi.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB), Gatare Francis yashyizwe mu bayobozi icyenda bagaragaje umwihariko mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika

    -  Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwateye intambwe nziza

    Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda rutera imbere ndetse mu 2018 hashyizweho itegeko rishya ribugenga. Mu 2019 hasohotse amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru yakozwe mu korohereza abashoramari no guca akajagari mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru kuyanoza kugira ngo abashoramari bayashingireho bakora imishinga ibafitiye akamaro.

    Mu 2019, u Rwanda rwacyuye amakuru ku bucukuzi yari amaze imyaka mu Bubiligi; ashingiye ku bushakashatsi iki gihugu cyakoze nyuma yo gucukura amabuye y’agaciro mu rwa Gasabo kuva mu 1930 ariko amakuru yose kikayabika mu nzu ndangamurage.

    RMB ivuga ko aya makuru azafasha igihugu muri gahunda yacyo yo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kinyamwuga hagendewe ku makuru y’ahari amabuye, ubwoko bwayo ndetse n’ingano.

    Ikindi cyimakajwe ni uguca akajagari mu bucukuzi no gufasha ababurimo kubukora kinyamwuga; kuri ubu buri karere gafite abakozi bagenzura ibikorwa by’ubucukuzi buri munsi ndetse byagabanyije impanuka n’abacukura binyuranije n’amategeko.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro cyanashyize imbaraga mu gushyiraho inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku bucukuzi.

    Amabuye y’agaciro yakunze koherezwa hanze adatunganyije ndetse bigahombya igihugu. Hubatswe inganda zirimo urutunganya gasegereti ihita ijyanwa mu nganda gukora ibyo yagenewe n’urwa zahabu ruyitunganya ku kigero cya 99% ndetse hari no kubakwa urutunganya Wolfram mu Bugesera.

    U Rwanda kandi rwinjije mu burezi bwarwo amashuri yigisha ubucukuzi, aho kuri ubu muri Kaminuza y’u Rwanda hari Ishami ryigisha Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Ubumenyi bwo mu Nda y’Isi ndetse i Rutongo hafunguwe ishuri rizigisha aya masomo, rikanatanga amahugurwa ku basanzwe bakora mu bucukuzi ariko batabifitiye ubumenyi buhagije.

    Mu 2020 kandi u Rwanda rwatanze impushya 83 zo gukora ubushakashatsi, gucukura, gucuruza amabuye n’izindi.

    Muri uwo mwaka kandi nibwo Uruganda rutunganya gasegereti (Luna Smelter) rwahawe icyangombwa kigaragaza ko amabuye rutunganya adaturuka mu bice birimo intambara. Ni mu gihe hari raporo yagiye ashinja u Rwanda gucukura amabuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nubwo urwego rw’ubucukuzi rwahungabanyijwe na COVID-19, hashyizweho amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ndetse n’abandi bantu bahura na bo.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike aho Coronavirus itageze cyane mu bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko umwaka wa 2020 warangiye nta muntu urandura iki cyorezo kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo havuzwe abanduye mu Burasirazuba.

    Mu mishinga iteganyijwe harimo kubakwa laboratwari ipima amabuye y’agaciro, yitezweho gufasha igihugu kumenya ibigize ayo u Rwanda rujyana ku isoko. Ubusanzwe hari ubwo byasabaga ko hari amabuye ajya gupimirwa hanze cyangwa n’abayacuruza bagategereza ko abo bayagurishije aribo bayapima (rimwe na rimwe badahari) bakababwira ibiyagize.

    Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibwo buza ku isonga mu byinjiza amafaranga akomoka mu bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga mu Rwanda. Mu mwaka wa 2020 byari biteganyijwe ko miliyari 500 Frw azinjizwa avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatera Francis, yashimiwe kubera uburyo bw’imiyoborere yimakaje yatumye hanozwa uruhererekane rw’ibikomoka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Gatare Francis yashyizwe kuri uru rutonde ahanini bishingiye no ku ngamba ikigo abereye umuyobozi cyafashe mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus mu rwego rw’ubucukuzi

    Uruganda rwa LuNa Smelter rwatangiye gutunganya gasegereti amasaha 24/24 aho rushongesha toni zigera kuri 12 ku munsi, zikaba zagera kuri 300 mu kwezi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatare-francis-mu-bayobozi-b-indashyikirwa-mu-rwego-rw-ubucukuzi-bw-amabuye-y

  • Gatsibo: Imishinga minini izakorwa izongera abagerwaho n’amazi n’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagerwaho n
    Abagerwaho n’amazi meza baziyongeraho 10%

    Ni mu gihe kandi imihanda iteganyijwe ngo igamije guhuza Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gatsibo, ikazanafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko biboroheye.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu Karere ka Gatsibo hazakorwa imishinga itatu minini y’amazi meza harimo uwa Nyabikiri uzayageza ku baturage 1,100, uwa Minago uzaha abaturage 2,400 n’uwa Rwandabarasa uzaha abaturage 3,500 amazi meza.

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iyi miyoboro niyuzura umubare w’ababona amazi meza uzava kuri 74% ukagera kuri 84%.

    Ati “Si iyi gusa dufite hari n’indi minshinga ikiri mu nyigo ariko ikigamijwe ni uko umwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Iyi mishinga nirangira tuzava kuri 74% tugere kuri 84%.”

    Uretse imiyoboro y’amazi hari kandi n’undi mushinga Akarere gafatanyamo n’Ikigo cy’igihugu cyo gukwirakwiza amashanyarazi (REG) ukorerwa mu mirenge ya Muhura, Gasange, Remera na Kiziguro uterwa inkunga na Banki y’Isi ugeze kuri 98% ukorwa, ukazaha abaturage 6,000 umuriro w’amashanyarazi.

    Abaturage bagerwaho n
    Abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bazava kuri 42% bagere kuri 48%

    Nurangira ngo umubare w’abakoresha amashanyarazi yaba ay’umurongo mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba baziyongeraho 6%.

    Agira ati “Ubusanzwe turi kuri 42% ubaze amashanyarazi ku muyoboro mugari n’abakoresha akomoka ku mirasire y’izuba, uyu nusozwa nibura tuzaba twiyongereyeho 6%. Inyigo zirakomeje kugira ngo tuzamure umubare w’ababona umuriro w’amashanyarazi.”

    Mu mishinga minini akarere ka Gatsibo gafite kandi harimo umuhanda wa kaburimbo yoroheje Kiramuruzi – Murambi – Gasange – Muhura, ariko ukaziyongeraho ibirometero umunani (8) ugahuza Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gatsibo.

    Gasana avuga ko uwo mushinga watekerejwe muri iyo mirenge ahanini hagamijwe korohereza abaturage kugeza umusaruro w’umuceri, ibitoki na kawa ku isoko.

    Ati “Uzaca mu gishanga cy’umuceri cya Kanyonyomba cya hegitari 500 bitumen umuceri uhera uzagera ku isoko, unyure i Murambi ibitoki bihera bigere ku isoko, ikawa ya Muhura na Gasange na yo ibone uko igera isoko. Ariko uzanaduhuza na Gicumbi byoroshye ubuhahirane cyane ku bucuruzi bw’imyaka.”

    Imihanda ya kaburimbo yoroheje izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko
    Imihanda ya kaburimbo yoroheje izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko

    Umujyi wa Kabarore nawo ukaba uzakorwamo ibirometero bitanu bya kaburimbo ndetse n’umuhanda uca imbere y’ibitaro bya Kiziguro.

    Imishinga y’amazi ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, uw’amashanyarazi ukagira agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni 700 mu gihe imihanda ya kaburimbo ifite agaciro ka miliyari eshatu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-imishinga-minini-izakorwa-izongera-abagerwaho-n-amazi-n-amashanyarazi

  • Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yapfuye ku myaka 96 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana
    Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana

    Muri film nyinshi yagiye agaragaramo yakunze gukina yerekana ubuzima bw’abagore b’abirabura uko babayeho mu bice bitandukanye, yaba ari ababyeyi cyangwa impirimbanyi z’uburenganzira bw’abirabura, akaba yarerekanaga n’imideli itandukanye.

    Nta mpamvu y’icyamuhitanye yatangajwe, kuko Larry Thompson ureberera inyungu za nyakwigendera wanatanze amakuru y’urupfu rwe yabisobanuyeho.

    Tyson yatsindiye ibihembo bibiri bya Emmys muri filime yakinnye zivuga ku guharanira uburenganzira mu 1974 yitwa ‘Autobiography of Miss Jane Pittman’. Niwe mwiraburakazi wa mbere wakinnye muri filime z’uruhererekane (serie) yitwa ‘Eastside/West side’ muri za 1960.

    Mu guhabwa umudari w’ishimwe utangwa n’umukuru w’igihugu ‘Presidential Medal of Freedom’ muri 2016, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Barrack Obama, yavuze ko usibye kuba Cicely yari umukinnyi mwiza wa film yanahinduye amateka.

    Aha Perezida Obama yambikaga umudari w
    Aha Perezida Obama yambikaga umudari w’ishimwe Cicely kubera ibikorwa bye

    Cicely Tyson yagiye yanga gukina filime zahabwaga umugore w’umwirabura zitagaragaza ubuzima nyakuri, ahubwo akagaragara mu zivuga umugore ukomeye mu ntekerezo, ubuzima bwiza kandi zivuga ukuri.

    Avuga ku buzima bwa Cicely, Oprah Winfrey yagize ati “Yakoresheje umwanya yari afite agaragaza ubumuntu bw’abirabura kandi ntiyigeze ateshuka ku ntego yihaye. Aho yakinnye hose yerekanaga indangagaciro zikwiye”.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/hanze/article/cicely-tyson-wamamaye-mu-gukina-amafilime-yapfuye-ku-myaka-96

  • Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby’imideli mu Butaliyani – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yagiye kwiga mu ishuri rya Polimoda riri mu mashuri akomeye mu Butaliyani. Umwe mu bantu ba hafi be yabwiye IGIHE ko yatangiye amasomo mu mpera z’umwaka ushize.

    Ati “Yatangiye kwiga umwaka ushize ntabwo yigeze yifuza ko biba ibintu abantu bose bazi, yagiye bucece.”

    Turahirwa amaze iminsi asakaza amafoto atandukanye amugaragaza yambaye imyambaro yanditseho Polimoda, ishuri yagiye kwigamo ibijyanye n’imideli mu minsi ishize.

    Moses Turahirwa ashinga Moshions yatangiranye n’umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Imyambaro ya Moshions iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé. Mu gihe gishize, Moses Turahirwa aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bifashishijwe n’ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.

    Mu 2019, Moshions yahembwe nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.

    Polimoda ni ishuri ryigenga riherereye muri Florence muri Tuscany mu Butaliyani. Iri shuri ryashinzwe mu 1986. Ryigisha guhanga imideli ndetse no kubyaza umusaruro ibijyanye n’imideli.

    Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby’imideli mu Butaliyani

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turahirwa-washinze-moshions-yagiye-kwiga-iby-imideli-mu-butaliyani

  • Rubavu: Mu rugo rw’umuturage habonetse igisasu – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise ziza zigakura icyo gisasu muri urwo rugo.

    Ati ’’Byabaye muri iki gitondo (cyo ku wa Kane) mu rugo rw’umuturage witwa Gasana, abana babonye igisasu gishaje babimenyesha ubuyobozi, natwe turahagera. Twavuganye n’inzego z’umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze’’

    Yakomeje asaba abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho bya gisirikare, bagomba kwirinda kubyegera ahubwo bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo bihavanwe bitaragira icyo byangiza.

    Amakuru atangwa n’abaturage ni uko aka gace kahoze ari indiri y’abacengezi mu 1998, aho bahungabanyaga umutekano w’Abanyarwanda bari bahatuye.

    Umurenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge yabereyemo imirwano ikomeye mu ntambara y’abacengezi, ibyo abaturage bavuga ko bishoboka ko ari yo ntandaro y’ibikoresho bya gisirikare bikunze kuhaboneka.

    Si ubwa mbere muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko no ku itariki ya 8 Kamena umwaka ushize, mu masaha ashyira saa cyenda, mu Kagali ka Basa, Umudugudu wa Buranga, Umurenge wa Rugerero na bwo hagaragaye igisasu cyari kimaze igihe mu butaka.

    Iki ni cyo gisasu cyagaragaye mu rugo rw’umuturage w’i Rubavu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-mu-rugo-rw-umuturage-habonetse-igisasu

  • Abarwariye Covid-19 mu rugo barasaba ubufasha bw’ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivugira ko batabasha kugira icyo bakora kugira ngo babone indyo yuzuye kuko batemerewe kuva mu ngo zabo ngo bajye gushaka imibereho hanze yazo.

    Umwe yagize ati “Nagiye kwipimisha, bambwira ko nanduye Covid-19, biba ngombwa ko batugumisha mu rugo kandi ubushobozi ni bucye. Ibyo baduhaye ni ibishyimbo na kawunga kandi mfite abana bato, urabona ko nk’uyu aba akeneye igikoma, aba akeneye n’utundi tuntu ku ruhande. Nanjye nkeneye izo mbuto badutegetse. Mbese nta kintu namba dusigaranye mu nzu uretse iyo kawunga n’ibishyimbo byonyine.”

    Na mugenzi we yagize ati “Rero ikibazo dufite ni icyo kubona ako gasukari, n’izo mbuto naho ubundi isaha y’Imana nigera tugomba gukira, ariko nibura umuntu akabasha kubona n’izo mbuto”.

    Undi mu baganiriye na RBA yunzemo ati “Ubundi igikoma ni cyo kidutunze nyine n’ibyo bishyimbo, dukeneye kubona n’izo mbuto nyine, umuntu akeneye kuba yabona utundi tuntu nk’imboga yavangamo n’ubundi burisho”.

    Ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo bavuga ko kubona ibyo abaganga babategeka gufata mu kurushaho kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bibagora kuko baba bambitswe ibikomo bituma badatarabuka ngo banashakishe ibyunganira ibyo bahawe. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi bantu basanze hanze.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bari kuvurirwa mu rugo bakwiye kuhaguma ariko uwo gufashwa bakamufashiriza aho ari.

    Ati “Abakenera inyongera kuri ibyo dushoboye kubona, nk’abana bo twabageneye amata. Abarwaye Covid-19 bashobora kuba bari muri Guma mu Rugo, batashobora gusohoka kuko abandi bari muri Guma mu Rugo batarwaye bashobora kujya guhaha ariko urwaye we asabwa kuguma mu rugo iminsi 10, akongera akipimisha yakira akabona kugenda.”

    Yasobanuye ko inzego z’ibanze zikomeza gukurikirana abantu barwaye Covid-19, ati “Uburyo turi gukurikirana abarwayi, ari abajyanama b’ubuzima, ba mudugudu na ba mutwarasibo bagenda babasura bareba niba bafite imirire, abatishoboye bakaba bafashwa, bakabona n’iyo nyunganizi ariko ibyo bigakorwa babanje kubasura bakareba koko niba abo bantu batishoboye”.

    Ku rundi ruhande ariko hari uduce tugaragarmo abarwayi ba Covid-19 bava mu ngo zabo bakajya hanze, ibintu bifatwa nko gushaka kwanduza abantu indwara wabigambiriye kuko ubikoze aba yasohotse mu nzu abizi neza ko arwaye kandi bibujijwe gusohoka atarakira.

    Inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zirasaba abarwayi ba Covid-19, kutava mu ngo zabo ngo bajye gukwirakwiza icyorezo mu bandi baturage.

    Polisi ivuga ko abarwaye Covid-19 bava mu rugo, bashobora no gufungwa igihe kirekire mu gihe baba babirenzeho nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo.

    Ati “Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gikoreshwa ubu, mu ngingo ya 177, hari ibihano biteganyijwe ku muntu wanduza abandi indwara abigambiriye kandi ntabwo ari ibihano byoroheje, ni ibihano biremeye mu by’ukuri. Kwanduza abantu indwara yica ubishaka, ubigambiriye, nka Coronavirus idafite n’umuti, mu by’ukuri hateganyijwe ibihano byo gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka 20 na 25. Mu gihe ubihamijwe n’urukiko”.

    Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, gitangaza ko mu rwego rwo gukumira urujya n’uruza rw’abarwaye Covid-19 bashobora kwanduza abandi, hafashwe icyemezo cyo gutangaza imyirondoro yabo ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse no ku bajyanama b’ubuzima babakurikirana.

    Imibare ya RBC, igaragaza ko kugeza ku wa 27 Mutarama 2021, Abarwayi basaga 4 000 ari bo bakurikiranwa bari mu ngo zabo.

    Covid-19 imaze guhitana abantu 186 mu Rwanda, mu gihe abamaze kurwara iki cyorezo ari 14 529, barimo 5 109 bari kwitabwaho.

    Abarwariye Coronavirus mu rugo barasabwa kwirinda kuyikwirakwiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwariye-covid-19-mu-rugo-barasaba-ubufasha-bw-ibiribwa

  • Abantu 4% by’abapimwe mu buryo rusange i Kigali basanzwemo COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RBC, batangiye gupima abaturage mu buryo bwa rusange, aho muri buri kagari hagombaga gupimwa abantu 125.

    Kugeza ku wa 27 Mutarama, hashize iminsi itanu icyo gikorwa gitangiye, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15.000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson, yavuze ko kuba harapimwe abantu benshi muri iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali, ari byo byatumye imibare y’abagaragarwaho n’ubwandu izamuka muri iyi minsi ishize.

    Ati “Ubu bwiyongere bw’abagaragarwaho n’ubwandu bwatewe n’uko turi gupima abantu benshi ndetse tugakurikirana abahuye nabo, ni yo mpamvu hari ubwo twabonye ubwandu buri hejuru ya 500 (ku wa 26 Mutarama). Urebye ku basangwamo ubwandu mu bipimo byafashwe bangana na 4%.”

    Iki gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari gikorwa ku buntu, ku baturage batoranyijwe muri buri kagari, bagizwe ahanini n’abari hejuru y’imyaka 70 cyangwa basanzwe bafite izindi ndwara, ndetse hakorwa n’igikorwa cyo gukurikirana abahuye n’abanduye.

    Iki gikorwa biteganyijwe ko kizarangira ku wa 31 Mutarama 2021, gusa Dr Rwagasore yavuze ko iki gikorwa kitazaba kirangiye ahubwo bashaka ko cyazakomeza no mu bindi bihe biri imbere.

    Kuri ubu hari n’igikorwa RBC n’Umujyi wa Kigali batangiye cyo gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, hakaba hazajya hapimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 28 Mutarama 2021, abantu bari bamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda, bagera ku 14.529, abarwaye bakaba ari 5.109, mu gihe abapfuye ari 186.

    Ubwandu bwa Coronavirus muri Kigali bukomeje kwiyongera

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-4-by-abapimwe-mu-buryo-rusange-i-kigali-basanzwemo-covid-19

  • Rubavu: Amayobera ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu nzu yahiye – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko nyakwigendera yaba yahiriye mu nzu bitewe n’imbabura kuko hahiye icyumba cye.

    Ati “Uyu mugore akomoka muri Ngororero, yibanaga wenyine mu nzu muri iki gitondo nibwo byamenyekanye ko yahiye arakongoka ariko inzu ntiwamenya ko yahiye, uko twe twabibonye twasanze mu cyumba cye hari imbabura hamwe n’uburiri biracyekwa ko ashobora kuba yaryamye iyo mbabura akaba ariyo itwika uburiri kuko nibwo bwahiye n’ibiri mu cyumba cye kuko inzu yo nta n’amashanyarazi arimo kandi ntiyanahiye hahiye mu cyumba cye’’

    Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibishobora guteza impanuka kuko ngo bidakwiye ko umuntu yararana n’imbabura.

    Abaturanyi b’uyu mugore baganiriye na IGIHE bavuze ko ashobora kuba yishwe hanyuma bakamutwikana n’uburiri bwe kuko ngo mu bigaragara inzu nta kibazo yagize.

    Kugeza ubu Urwego rw’iIgihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyahitanye uyu mugore.

    Iyi nzu niyo uyu mugore yahiriyemo, uyirebeye inyuma nta kimenyetso kigaragaza ko yahiye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amayobera-ku-rupfu-rw-umugore-wasanzwe-mu-nzu-yahiye

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye yamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Nigeria – #rwanda #RwOT

    Amb. John Kayode Shinkaiye usanzwe ari Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, we n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, aribwo Perezida Kagame yakiriye Amb. John Kayode.

    Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye intumwa ya Perezida Buhari ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    U Rwanda na Nigeria bifitanye umubano n’imikoranire ishingiye cyane ku bwikorezi, aho mu Ukwakira 2020, Perezida Buhari yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

    Ni amasezerano azwi nka ‘Bilateral air service agreements, BASA’, asinywa n’ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw’indege.

    Aya masezerano yasinywe nyuma y’imyaka ibiri RwandAir, itangije ingendo zigana Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria.

    Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko intego yayo ari ugufasha mu koroshya urujya n’uruza rw’indege hagati y’ibihugu byombi, bityo indege za RwandAir, zikajya zikoresha ibibuga by’indege byo muri Nigeria mu kuhagwa cyangwa kuhahagurukira.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Amb John Kayode Shinkaiye wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Buhari wa Nigeria

    Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi John Kayode Shinkaiye wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi wa Nigeria

    Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-yamuzaniye-ubutumwa-bwa-mugenzi-we-wa

  • Izindi mpunzi z’Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zafashijwe gutaha ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Izi mpunzi zatashye nyuma yaho muri Kanama 2020, icyiciro cya mbere cy’Abarundi bari bamaze igihe mu Nkambi ya Mahama bafashijwe gusubira mu gihugu cyabo.

    Abarundi batahutse babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuba bongeye gusubira mu gihugu cyabo aho bizeye ko bazakirwa neza.

    Umwe yagize ati “Turishimye cyane, twishimiye y’uko tuvuye mu gihugu kitari icyacu kuko nari maze imyaka itanu yose ntari mu gihugu cyanjye. Ikitunejeje cyane n’uko Leta y’u Burundi yatwemereye gusubira iwacu.’’

    Yavuze uko bazakirwa bageze mu Burundi biri mu bizatuma n’abatarafata icyemezo cyo gutaha bagifata.

    Ati “Mfite bagenzi banjye basigayeyo nabo barifuza gutaha. Rero ninakirwa neza, turaza kuvugana mbabwire nti ‘nakiriwe neza’, namwe mwatashye.”

    Undi yagize ati “Nishimye cyane bitewe n’ukuntu mbonye inshuti zaje kunyakira nkaba nsubiye ku butaka bw’u Burundi. Icyo nifuza cyane ku bantu bahungutse ko baduha ibintu by’ibanze byo gutangiza ubuzima.”

    Mu bari bahunze bava mu Burundi baza mu Rwanda benshi muri bo bavuga ko bari bahunze bitewe n’umwuka mubi wari muri icyo gihugu, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, yaje no gutsinda.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko abifuza gutaha bose bazakomeza gufashwa gusubira mu gihugu cyabo.

    Ati “Abarundi bashaka gutaha, mu mategeko mpuzamahanga n’amategeko y’u Rwanda arabemerera. Iyo bifuje gutaha bashobora gutaha. Bahoze bataha kuva mu 2015 kugeza uyu munsi uretse COVID-19 tuzakomeza tubakire.’’

    Kayumba yavuze ko Abarundi basigaye mu Rwanda umutekano wabo wizewe ku buryo nta gishobora kuwuhungabanya.

    Ati “Umutekano w’Abarundi basigaye mu Rwanda ndetse n’abandi Banyarwanda bose umeze neza nta kibazo.’’

    Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu u Burundi bumaze gucyura abarenga 10.000 bava mu Rwanda. Muri rusange u Rwanda rwakiriye impunzi Z’Abarundi zigera ku 72000.

    Izindi mpunzi z’Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-z-abarundi-760-zasubiye-iwabo-zivuye-mu-rwanda