Tag: featured

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 255, abapfuye ni babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Gatanu ni umugore w’imyaka 85 n’umugabo w’imyaka 41 i Kigali.

    Bahise buzuza umubare w’abantu 188 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu bashya 255 banduye COVID-19, naho 285 mu bari barwaye bakize.

    Abo banduye bashya 255 babonetse mu bipimo 6,087 barimo ababonetse i Kigali: 75, Nyamagabe: 25, Huye 22, Kayonza: 13, Kirehe: 13, Rusizi: 12, Nyanza: 12, Ngoma: 12, Ruhango: 10, Kamonyi: 8, Gakenke: 7, Muhanga: 6, Gatsibo: 5, Nyagatare: 5, Rwamagana: 4, Gisagara: 4, Nyaruguru: 4, Karongi: 4, Nyamasheke: 4, Rubavu: 3, Ngororero: 3, Rulindo: 2, Musanze: 2.

    Kugeza ku wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 14,784 muri bo abamaze gukira ni 9,519 naho abakivurwa ni 5,077.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-255-abapfuye-ni-babiri

  • RDC: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yari ayoboye beguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba
    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba

    Ku mugoroba tariki ya 29 Mutarama nibwo Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yatangaje ubwegure bwe n’ubwa Guverinoma yari ayoboye.

    Yagize ati «Ndashimira icyizere n’umubano mwiza nagiriwe n’Umukuru w’Igihugu mu mezi 15 nyobora iyi Guverinoma. Mu bubasha bwose no kubaha itegeko-nshinga nimeje gutanga ubwegure bwa Guverinoma nari nyoboye. »

    Yakomeje agira ati «Murabizi uburyo politiki muri iki gihugu ihagaze, sinshaka kubishingiraho, ndashimira Perezida wa Repubulika hamwe na Guverinoma nari nyoboye kubera icyizere yatugiriye, mu bufatanye bwatumye igihugu cyacu kimenya guhererekanya ubuyobozi mu mahoro. »

    Prof Ilunga yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 27 Mutarama 2021, aho Abadepite 367 batoye bemeza ko yegura, naho barindwi bagasaba ko aguma ku butegetsi, mu gihe babiri bifashe.

    Iyo Nteko Ishinga Amategeko yari yitabiriwe n’Abadepite bibumbiye mu ishyirahamwe rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi naho Abadepite bashyigikiye Joseph Kabila wari Perezida ntibitabiriye.

    Prof Ilunga yari yahakanye umwanzuro wo kweguzwa avuga ko abamweguje batabifitiye ububasha, cyane ko bamweguje adahari.

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagiye kuri uriya mwanya tariki ya 6 Nzeri 2019 ku itike y’ishyaka rya FCC rya Joseph Kabila ubu udacana uwaka na Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi.

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba akurikiye Jeannine Mabunda wari umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko wa RDC na we wegujwe n’Abadepite, aba begujwe bakaba ari bamwe mu bashinjwa kubangamira imishinga ya Perezida Félix Tshisekedi.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/RDC-Minisitiri-w-Intebe-na-Guverinoma-yari-ayoboye-beguye

  • Musanze: Abarenga 1200 bahawe akazi ko gutunganya amaterasi ku misozi – #rwanda #RwOT

    Iyi mirimo yo gukora amaterasi iri gukorwa mu Mirenge ya Gacaca, Nkotsi, Muko na Remera yo mu Karere ka Musanze.

    Bamwe mu baturage bakora aya materasi bavuga ko gahunda ya VUP izabafasha kwiteza imbere cyane ko bagiraga imbogamizi zo kubona icyo gukora.

    Tuyishime Phocas ni umwe muri bo yagize ati ” Njye imbaraga ndazifite ariko kuba nkennye ni uko ntari mfite icyo nkora, ubu kubera ko baduhemba neza nzakora ibishoboka byose nizigamire nguremo ihene kandi nibigenda neza ihene zizangeza ku nka kuko niyo ntego nihaye”.

    Nsanzineza Aimable na we yavuze ko yagiye agira amahirwe akayapfusha ubusa ariko byamuhaye isomo iki kikaba aricyo gihe cyo gusezerera ubukene.

    Ati “Najyaga gupagasa za Kigali ariko nkayanywera gusa kugeza ubwo ntindahaye (gukena cyane), mfite gahunda kandi narayitangiye ko ayo ndi gukorera nyashyira mu matsinda nkizigamira ayandi naguzemo inka kuko kandi nzabikomeza gutya, ndizera neza ko ntazongera gusubira inyuma ngo nkene”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko aya materasi azabafasha guhangana n’ibiza byangizaga iyi misozi rimwe na rimwe bigatwara n’ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati ” Aya materasi ari gukorwa n’abagenerwabikorwa ba VUP, batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, ni muri gahunda ya Leta yo kubazamura. Bizadufasha kubungabunga ibidukikije tunarwanya ibiza byangizaga ubutaka bigatwara imyaka, bigasenya amazu, hari n’aho byatwaraga n’ubuzima bw’abantu ahandi isuri igatwara imyaka y’abaturage bikajya kwangiza ikiyaga”.

    Meya Nuwumuremyi akomeza avuga ko n’ubwo ari mu bihe byo kwirinda Covid-19, abahakora nabo bakangurirwa kurushaho kwirinda kugira ngo hataba icyuho cyo kwanduzanya.

    Ati ” Buri muntu aba yambaye agapfukamunwa kandi aba afite aho ari bukore ku buryo bataba bacucitse kandi n’ababakoresha bakomeza kubakangurira kwirinda”.

    Imirimo yo gukora aya materasi yateganyirijwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 260, yo gutunganya amaterasi yikora kuri hegitari 250 mu Murenge wa Cacaca, 120 mu Murenge wa Nkotsi, 200 mu Murenge wa Muko mu gihe mu Murenge wa Remera ho hazakorwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 200 byose bikazarangira mbere ya Werurwe 2021.

    Abaturage batandukanye bishimiye guhabwa akazi mu ikorwa ry’aya materasi

    Abaturage basaga 1200 babonye akazi muri aya materasi mu karere ka Musanze

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abarenga-1200-bahawe-akazi-ko-gutunganya-amaterasi-ku-misozi

  • Gasabo:Abaturiye ikimoteri cya Nduba bahangayikishijwe n’imbwa zabamariye amatungo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 ,bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwa bafasha bukabakiza izi mbwa cyangwa bukabashakira ahandi hantu bubatuza bakabaho batekanye.

    Bemeza ko izi mbwa hari bamwe muri bo zatumye bacika ku bworozi kubera uburyo zabamazeho amatungo.

    Ndayishimye Elie uturiye iki kimoteri, avuga ko mu ntangirro z’iki cyumweru yasanze imbwa 10 ziri kumurira ihene.

    Ati “Zari zigiye kurya abana, abo bana bazamutse bazihunga zirazamuka zisanga aho iyi hene yari iri zirayataka ku kibero zirayirya, n’ahandi bari bafite ihene 10 zose zapfiriye muri iri shyamba ari izo mbwa ziziriye.”

    Undi mugabo imbwa zaririye ihene yagize “ Ndavuga nti ese izi mbwa ziturutse hehe?ejo saa saba ziraza zirya hene yari hariya ku irembo. nimbwa nyinshi cyane kandi z’ ibisore wagira ngo ni imitavu .”

    Undi muturage “Amakuru tujya twumva mu baturage n’uko ngo ari abantu baturuka i Kigali bakaza kuzimena aha ariko bazimena nijoro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba w’umusigire, Bugingo Eugène, we avuga ko izo mbwa bataramenya umubare wazo hashize igihe gito baziteze ariko ko bagiye kongera kuzitega niba zaragarutse.

    Ati “ ariko twari twaziteze kandi abaturage bari babonye igisubizo nibura kitarambye kuko ntabwo zapfa zose kandi ntitwatega umurenge wose,ni ukongera tugasubira mu nzego z’umutekano tukongera tukabaza niba hari undi miti batubonera ku buryo twabafasha tukareba niba twakongera tugatega ariko nta cyumweru gishize duteze ubundi.”

    Yakomeje avuga ko izo mbwa ziza zikurikiye ibiryo muri icyo kimoteri ku buryo aribyo bituma ziba nyinshi muri ako gace.

    Abatuye i Nduba basabye ubufasha ngo imbwa zimaze iminsi zibarira amatungo zihavanwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abaturiye-ikimoteri-cya-nduba-bahangayikishijwe-n-imbwa-zabamariye

  • Yigomwa Buruse kugira ngo afashe abafite ibibazo nk’ibyo yahoranye (ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyusa Ian Berulo
    Cyusa Ian Berulo

    Cyusa Ian Berulo yavutse mu mwaka wa 1992, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, Cyusa yabashije kurokokana na nyirakuru ubyara nyina ari na we wamureraga kuko nyina yitabye Imana amubyara.

    Uyu mukecuru na we ngo yari akuze cyane afite imyaka 85 y’amavuko akaba n’umukene cyane ku buryo ngo hari n’igihe bashoboraga kumara iminsi ibiri nta kintu bakojeje mu kanwa.

    Mu mwaka wa 1998 nibwo Cyusa yatangiye ishuri ari we wijyanye nta gikoresho afite na kimwe usibye urubaho yandikagaho.

    Icyo gihe ngo yabashaga gucengana n’abarimu ku buryo atishyuraga amafaranga 100 umunyeshuri yasabwaga kwishyura.

    Ageze mu mwaka wa kane mu mashuri abanza ngo yaje kuvumburwa ko atishyura arirukanwa arataha.

    Nyuma y’iminsi ibiri ngo yagarutse ku ishuri gusaba imbabazi, umuyobozi w’ishuri ngo aramuhakanira ahita areka ishuri.

    Ati “Natangiye nta gikoresho na kimwe cy’ishuri nkandika ku rubaho rwa Triplex najya gutaha nkarusiga munsi y’urugi nkarufata ngarutse mu gitondo ariko nkaba uwa mbere.”

    Akomeza agira ati “Baje kumvumbura ko ntishyura baranyirukana hashize iminsi ibiri nagarutse gusaba imbabazi ndabyibuka umugore wayoboraga ishuri ni we wa mbere mu buzima nabwiye ko ndi impfubyi bityo yandeka nkiga ambwira ko adakeneye kumva ibyo mvuga ndataha mva mu ishuri.”

    Abafite ubumuga bahabwa ingurube n
    Abafite ubumuga bahabwa ingurube n’ihene kugira ngo bisange mu muryango bafite imibereho myiza

    Nyuma y’imyaka itatu ngo yaje kubwirwa n’umwalimu w’umusore ko yagaruka ku ishuri akamufasha.

    Mu mwaka wa 2003 Cyusa Ian Berulo ngo yagarutse ku ishuri yizeye inkunga y’uwo mwalimu nyamara idahari ahubwo ari uko amafaranga y’ishuri yari amaze gukurwaho ku banyeshuri bose mu gihugu.

    Yasoje amashuri abanza akomereza mu mwaka wa mbere mu mashuri y’uburezi bw’ibanze (Nine-Year Basic Education) kugera mu mwaka wa Gatatu wayo.

    Aha ngo yahuye n’ibibazo bikomeye kuko yagombaga kwiga ariko anashaka ibitunga urugo.

    Ati “Jye natahaga saa munani mu gihe abandi bataha saa kumi ngiye gukora umusiri (gukora ibiraka). Nakoze ku cyuma gisya amasaka ikayi iri iruhande rwanjye nkatsa icyuma ndebaho nitegura ikizamini.”

    Cyusa avuga ko yatsinze neza ikizamini cya Leta yoherezwa kwiga mu Ntara y’Iburasirazuba ku ishuri ryisumbuye rya Kabirizi (Ecole Secondaire de Kabirizi).

    Icyo gihe ngo yari amaze gukorera amafaranga 47,000 frw aguramo umufariso (Matelas) asigarana 38,000 frw kandi ku ishuri agomba kwishyura 47,000frw.

    Ageze mu nzira ajya ku ishuri ngo yabonye umugiraneza w’umusirikare na we wari utwaye umwana we ku ishuri na we yajyagaho aramutwara amugezayo.

    Yakomeje kwihishahisha ntiyishyure nyuma aza kugaragara agezemo ideni ry’amafaranga y’u Rwanda 146,000 frw.

    Iyo igihe cyo gutaha no gusubira ku ishuri cyageraga, akenshi ngo igice cy’urugendo rwe yakigendaga n’amaguru ubundi agatabarwa n’abagiraneza bakamutwara.

    Ati “Hari n’igihe navuye i Nyamata ngera i Kigali nari mfite 2000frw kandi kugera i Kigali ari 2500frw. Nabikoraga niyibye kuko itegeko ni uko imodoka zikura abanyeshuri ku ishuri ntibagende mu muhanda. Navaga ku ishuri n’amaguru nkategera i Sake kugira ngo urugendo ruhure n’ayo mfite.”

    Yishyuye gute ideni ry’ishuri, yamenye ate FARG?

    Cyusa Ian Berulo avuga ko yageze igihe abwira umwalimu wamwigishaga witwa Jackson ikibazo cye amugisha inama y’aho yanyura kugira ngo yishyurirwe.

    Ngo yamugiriye inama yo kwandikira Akarere akomokamo n’indi miryango kugira ngo abone inkunga imufasha kwiga.

    Ati “Nandikiye Akarere igisubizo kirabura, nasubiyeyo Umunyamabanga w’Akarere (Secretary) ampuza n’umuyobozi wungirje ushinzwe imibereho myiza witwa Isimbi Mukabarisa Dative. Namubwiye ikibazo cyanjye ansubiza ko narenganye ndetse ambwira ko ngenda ibindi akabikurikirana.”

    Ku itariki 26 Mata 2014 nibwo Cyusa Ian Berulo yabonye icyemezo cya FARG akomeza amashuri ndetse aranatsinda yinjira muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali (KIST).

    Ageze mu mwaka wa Kabiri wa kaminuza muri Nyakanga 2017 ngo yasubiye iwabo aho akomoka ajya gusenga ashaka ikarita ya batisimu.

    Icyo gihe ngo yabonye abana bashobora kuba babayeho mu buzima yanyuzemo ahitamo gushinga umushinga ubafasha.

    Amafaranga 25,000 yahabwaga na Leta kugira ngo amufashe mu masomo ye ngo yahisemo kwigomwa 5,000frw bya buri kwezi kugira ngo afashe abo bana kubona ibikoresho by’ishuri.

    Amezi atatu ya mbere ngo ntibyagenze neza ariko ntiyacika intege arakomeza ariko yimurira ibikorwa bye ahagana mu Birambo muri Karongi.

    Umushinga Berulo Foundation wa Cyusa, ubu ufite abanyeshuri bari barataye ishuri mu turere twa Karongi na Rulindo 213 ufasha.

    Abana bagurirwa inkwavu, bakazorora zikabyara andi matungo

    Uretse abana bataye ishuri ngo afite n’abandi bana 16 afasha bafite ubumuga harimo babiri bishyurirwa amashuri yisumbuye ndetse na 14 bahawe ingurube.

    Abana bari barataye ishuri barisubijwemo bahabwa inkwavu ngo zibafashe kubona ibikoresho by
    Abana bari barataye ishuri barisubijwemo bahabwa inkwavu ngo zibafashe kubona ibikoresho by’ishuri biboroheye kandi banizigamire ku buryo mu myaka 5 buri wese yaba afite miliyoni imwe

    Uyu munsi ngo hari umwana wo mu karere ka Karongi w’imyaka irindwi umaze kugura inka mu mafaranga 130,000frw yakuye ku rukwavu yahawe na Berulo Foundation.

    Agira ati “Nsoje amashuri nabonye aho nkora imenyereza-mwuga rihemba nkajya mpabwa 100,000frw nkuramo 30,000frs nguramo ingurube nziha abafite ubumuga ndetse nkashyiraho n’utundi nahaga abafashamyumvire kugira ngo bamfashe abantu badafata nabi amatungo babonye.”

    Cyusa Ian na Foundation Berulo ngo bafite intego ko mu myaka itanu buri wese azaba afite amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1,000,000frw).

    Abana bafashwa ngo buri gihe bagenda bongerwaho abandi bitewe n’ubushobozi.

    Cyusa Ian Berulo na Foundation ye, yifuza ko yafashwa kubona aho gukorera, kuba abayobozi bakwegera abafatanyabikorwa (gusura abana bahabwa inkunga) ariko by’umwihariko akifuza ko abayobozi b’amashuri bakwigisha abana kumenya kwizigamira bakiri bato.

    Kugira ngo abana batsinde kandi borore neza ngo baratemberezwa, bigatera abandi kubikora neza.

    Cyusa Ian Berulo ubu ariga muri Kaminuza y’u Rwanda icyiciro cya gatatu aho yiga ibijyanye no kubaka amahoro no kwirinda umwiryane (Peace and Conflict Transformation).

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yigomwa-buruse-kugira-ngo-afashe-abafite-ibibazo-nk-ibyo-yahoranye-ubuhamya

  • Amajyepfo: Ibitaro bya Munini, Uruganda rw’amakaro, Nyiramugengeri, ni imwe mu mishinga izazana impinduka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi muri Kamena 2021 ruzaba rukora
    Uruganda rubyaza nyiramugengeri amashanyarazi muri Kamena 2021 ruzaba rukora

    Uruganda rw’amashanyarazi rwa nyiramugengeri ruri kubakwa na Sosiyete y’Abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” i Gisagara, bitenyanyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri Kamena 2021 ruzaba rwaruzuye, bikaba bitganyijwe ko ruzaha akazi gahoraho abakozi barenga ijana.

    Mu myaka irenga itatu rumaze rwubakwa kandi, rwatanze akazi ku bantu benshi kuko umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko hari abantu babarirwa mu gihumbi bahembwa buri kwezi biturutse mu kazi ko kurwubaka.

    Muri abo bantu igihumbi kandi ntihabariyemo abagiye batangira imishinga yabakuye mu bukene, babikesha ubucuruzi n’abakora muri urwo ruganda.

    Naho uruganda rukora amakaro rugiye kubakwa i Nyanza, biteganyijwe ko ruzatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda, kandi nirutangira gukora ruzaha akazi abakozi bahoraho babarirwa muri 200, ndetse n’abakora mu buryo bwa nyakabyizi babarirwa muri 400.

    Biteganyijwe ko ruzatangira rukora metero kare ibihumbi icyenda by’amakaro ku munsi.

    Mu yindi mishinga minini izatwara amafaranga menshi mu Ntara y’Amajyepfo, ikanagira umumaro ku bantu benshi, harimo Bazirika ya Bikira Mariya i Kibeho izubakwa na Kiliziya Gatolika, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 70.

    N’ubwo kuri ubu hakegeranywa miliyari ebyiri n’igice zo kwimura abatuye ahazubakwa iyi Bazilika, aho izuzurira izatanga aho kugama izuba n’imvura ku babarirwa mu bihumbi 10.

    Izanatuma ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ku baza i Kibeho burushaho gutera imbere, cyane ko mu bizashyirwa mu nyubako za Bazilika harimo amacumbi, hakabamo za shaperi zagenewe abasengera mu ndimi zitari Ikinyarwanda, n’ahazajya inzu ndangamateka y’amabonekerwa ya Kibeho, nk’uko bivugwa na Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.

    Mu Karere ka Nyaruguru kandi kuva muri Mata 2019 hari gutunganywa umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibirometero 66,3 ukazatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 70. Biteganyijwe ko uzuzura muri Mata 2022.

    Uzatuma Kibeho irushaho kuba nyabagendwa, ariko uzanorohereza abatuye i Nyaruguru kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino, harimo n’icyayi kihahingwa cyane.

    Uyu muhanda uzagera n’ahitwa ku Munini ubu hari kubakwa ibitaro binini bizaba bifite ibyumba 300 byo gucumbikira abarwayi.

    Ibi bitaro byatangiye kubakwa muri 2018. Imirimo yo kubaka igice cya mbere cyabyo yagombye kuba yararangiye muri 2020, ariko izarangira muri uyu mwaka wa 2021.

    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko ibyo bitaro bizaba bimeze
    Igishushanyo mbonera kigaragaza uko ibyo bitaro bizaba bimeze

    Kubyubaka, gushyiramo ibikoresho ndetse no kuvugurura izindi nyubako zari zisanzwe kuri ibi bitaro bizarangira bitwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 14.

    Mu yindi mishinga minini yo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo uhuriyeho uturere twa Ruhango, Nyanza na Nyamagabe ujyanye no kuzamura abatuye mu gice cyiswe “Umuhora wa Kaduha-Gitwe” kuko bakennye cyane.

    Umuhora Kaduha-Gitwe ugizwe n’imirenge 5 yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo Kaduha, Kibumbwe, Mbazi, Mugano na Musange, imirenge itatu yo mu Karere ka Ruhango ari yo Bweramana, Kinihira na Kabagari, ndetse n’imirenge ibiri yo muri Nyanza ari yo Nyagisozi na Cyabakamyi.

    Buri Karere kagiye gateganya imishinga izamura abaturage bako, kandi igenda ishakirwa ingengo y’imari ndetse ikanagerwaho ku bufatanye n’ n’abafatanyabikorwa batandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro ati “Muri kariya gace tuhafite imishinga myinshi, harimo iyo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki n’inanasi, guhinga Macadamia ndetse no gutangiza kuhahinga igihingwa cy’icyayi.”

    Mu Ntara y’Amajyepfo kandi, Leta yahashoye miliyari 31.9 zo kurengera ibidukikije mu Karere k’Amayaga (kagizwe n’imirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara). Muri aka gace kandi hatangiye guterwa ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka, ndetse n’amashyamba.

    Hari n’indi mishinga mito mito yihariwe n’uturere

    Nko mu Karere ka Huye, ku bufatanye na Banki y’Isi, kuri ubu hari gushyirwa Kaburimbo ya km 7.6 mu mujyi, izatwara miliyari 6.8, hakaba umuyoboro w’amashanyarazi Kimuna-Gafumba watangiye gukorwa uyu mwaka uzarangirana na Kamena 2022, ukazatwara miliyoni 321.

    Akarere ka Huye kandi muri uyu mwaka wa 2021 karateganya kubaka amazu 56 y’abatishoboye aho inzu imwe iba irimo abiri (2 in 1) azatwara miliyoni 625, ibyumba by’amashuri 393 n’ubwiherero 557 bizatwara miliyari 2,1.

    Mu Karere ka Nyanza ubu bujuje uruganda rukora insinga z’amashanyarazi rwatwaye amafaranga abarirwa muri miliyari enye n’igice, ariko baranateganya ko n’ubundi bafatanyije n’abafatanyabikorwa bazubaka sitade, gare, isoko rya kijyambere, umudugudu ndangamuco (cultural village). Iyi mishinga iracyari ku rwego rw’inyigo.

    Hari n’umushinga wo kwagura ingoro y’umurage w’u Rwanda yo mu Rukari bizakorwa n’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, ariko n’ubwo inyigo yarangiye, iki gikorwa ntikirabonerwa ingengo y’imari.

    Mu Karere ka Nyanza kandi hari n’umushinga wo gushyira kaburimbo mu muhanda Nyanza-Bugesera bizatwara abarirwa muri miliyari 40, ariko kuwukora byahereye mu gice cya Bugesera, cyane ko mu gice cya Nyanza hagishakishwa uko hakwishyurwa ibikorwa bizangizwa no kuwukora.

    Ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mijyi birarimbanyije
    Ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mijyi birarimbanyije

    I Nyamagabe bafite imishinga myinshi yamaze gukorerwa inyigo, igeze ku rwego rwo gutangirwa amasoko.

    Muri yo harimo uw’uruganda ruzatunganya imyanda yo mu musarani rukayibyaza ifumbire n’amakara Akarere kazakora ku bufatanye na Water for People, kubaka isoko rya kijyambere rya Kigeme Akarere kazakora ku bufatanye na LODA na GIZ.

    Hari n’umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri 73 bizaba byubatse mu buryo bwa etaje, hakaba umushinga wo kubaka ishuri ry’imyuga rya Tare, kubaka ikigo nderabuzima cya Bugarama, ndetse no kuvugurura isoko ry’amatungo rya Ryarubondo.

    Ku bufatanye na UNHCR na WFP kandi, i Nyamagabe bazongera ubuso butunganyije mu gishanga cya Mushishito.

    Mu Karere ka Gisagara hari imishinga yo kubaka imiyoboro y’amazi ya Gishubi na Kansi izubakwa ku bufatanye na World Vision ndetse na LODA, ikazatwara amafaranga abarirwa muri miliyari enye.

    Ku bufatanye na OMA Ltd kandi, i Gisagara barateganya ko muri uyu mwaka wa 2021 bazashyiraho uruganda rutunganya inyama ruzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 700.

    Mu Karere ka Nyaruguru hari umushinga wo gutunganya umuhanda urimo kaburimbo iciriritse Huye-Nyagisozi ku birometero 15 na Munini Ruheru ku birometero 19, yombi ikazatwara amafaranga hafi miliyari 6,5.

    Hazanatunganywa umuhanda w’ibitaka Munini-Nyabimata-Ruheru ureshya na Km 35, bikazatwara miliyari zisaga eshanu.

    Iyi mihanda yose izafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka Karere, François Habitegeko.

    Mu Murenge wa Ruheru bazubakira abatishoboye, bizatwara miliyari n’igice, habeho no kugeza amazi meza ku batuye mu Murenge wa Kivu bizatwara miliyoni 607.

    Mu Karere ka Kamonyi, hari imishinga yo gutunganya imihanda ibiri ya Kaburimbo. Umwe ni ugera ku bitaro by’amaso mu Murenge wa Runda (2.015Km) uzatwara asaga miliyari n’ibihumbi 600. Imirimo igeze kuri 98%.

    Undi ni umuhanda Ruyenzi-Gihara (5Km), uzatwara miliyari 2.2. Imirimo yo kuwutunganya igeze kuri 47%.

    Hari n’umushinga wo kurangiza kubaka ikigo nderabuzima cya Kayumbu uzatwara miliyoni 788, ubu ukaba ugeze kuri 98%, ndetse n’uwo gutangira imirimo yo gusana sitade ya Ruyenzi. Isoko ryamaze gutangwa, hazifashishwa miliyoni 50.

    Mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bari kubaka ibitaro bya Nyabikenke bizarangira bitwaye amafaranga asaga miliyari 9. Hari no gutunganywa umuhanda w’ibitaka Bakokwe-Kiyumba-Kibangu uzatwara amafaranga asaga miliyari eshatu.

    Hari kubakwa n’umuhanda wa Kaburimbo uva mu Cyakabiri ukagera ku kigo cy’amahugurwa RMI, n’umuhanda wa kaburimbo wo mu Ruvumera, bikaba biri muri gahunda yo gusukura Umujyi wa Muhanga.

    Akarere ka Muhanga hamwe n’Ikigo gishinzwe amazi n’isuku (WASAC) kuva muri 2019 kugera muri Werurwe 2021, bari gutuganya umuyoboro w’amazi ku birometero 98. Iki gikorwa kizarangira gitwaye hafi miliyari enye, kandi kizasiga kigejeje amazi ku baturage bagera kuri 70% by’abatuye mu mujyi n’inkengero zawo.

    Uyu mushinga uzasozwa hahita hatangira undi wo kubaka umuyoboro Rwasare-Nyagasozi-Matyazo-Rukaragata ku birometero 25, mu Murenge wa Mushishiro. Wo uzatwara amafaranga abarirwa muri miliyoni 500.

    Naho mu Karere ka Ruhango, umushinga uhari munini ni uwo kubaka imiyoboro y’amazi Mpanga-Gitwe kuri kilometero 7.371 hamwe n’ ibigega 8, ndetse na Ruhango – Ntenyo – Kirengeri ku birometero 68 hamwe n’ibigega 7.

    Hazubakwa n’ibigega (tanks) binini bibiri by’amazi harimo icy’i Bweramana kizaba gifite ubunini bwa meterokibe 1000, n’cy’i Kirengeri kizaba gifite meterokibe 400.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyepfo-ibitaro-bya-munini-uruganda-rw-amakaro-nyiramugengeri-ni-imwe-mu-mishinga-izazana-impinduka

  • Imanza z’umurimo Leta itsindwa zaragabanutse mu myaka ibiri ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara muri Raporo y’iyo Komisiyo yo mu mwaka wa 2019-2020, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi, kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga mu manza iregwamo.

    Iyo raporo igaragaza ko Leta yatsinzwe 86.7% by’imanza zose yaburanye. Muri rusange iyo raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Kamena 2019, inzego za Leta zigera kuri 24 zaburanye imanza 121, ziburana n’abakozi 171.

    Muri izo manza Leta yatsinze 16, itsindwa 105 bituma yishyura amafaranga agera kuri 949.558.559Frw.

    Iyo Komisiyo ivuga ko ayo mafaranga agizwe na 763,963,633 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 185,594,926 Frw akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko izo nzego za Leta zikayabasubiza.

    Inzego za Leta zo zatsindiye 8,540,000 Frw agizwe n’ayo Urukiko rwayigeneye kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

    Zimwe mu mpamvu zatumye Leta iregwa ikanatsindwa ni ukudaha abakozi imishahara yabo ku gihe n’ibindi bagenerwa n’amategeko bifitanye isano nayo, kwirukana umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Hari kandi gusezerera umukozi nta mpaka kubera ibura ry’umurimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, kudaha umukozi ikiruhuko cy’umwaka no guhagarika abakozi by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Gusa nubwo byari bimeze bityo mu mwaka wa 2018-2019, bigaragara ko byagabutse kuko mu mwaka wabanje wa 2017-2018, imanza zijyanye n’umurimo Leta yari yazitsinzwemo cyane.

    Nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo yo mu mwaka wa 2018-2019, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga kubera icyo kibazo.

    Iyo raporo yerekanye ko Leta yatsinzwe imanza ku kigereranyo cya 92.3 % by’izo yaburanye zose. Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo, ikangurira abayobozi kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta kugira ngo birinde kuyishora mu manza.

    Umuntu arebye kuri iyo mibare yo muri raporo ebyiri ziheruka z’iyo komisiyo, abona ko hari igabanuka mu mibare y’imanza z’umurimo Leta yatsinzwemo. Birashoboka ko yanakomeza kugabanuka, kuko iyo Komisiyo nk’uko bigaragara muri raporo yayo, yagiye isura inzego n’ibigo bya Leta bitandunye, mu rwego rwo gukangurira abayobozi n’abakozi ba Leta kumenya no kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

    Nkurunziza Fernand, umukozi w’iyo Komisiyo akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane, avuga ko raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo isohoka muri Kamena buri mwaka, ariko ikaza ikubiyemo icyegeranyo cy’imanza zerekeye umurimo Leta iba yazarabunye mu mwaka ushize.

    Ni ukuvuga ko raporo ya Komosiyo ya 2019-2020, igaragaramo imanza zerekeye umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2018-2019. Ubu raporo izahoka muri Kamena 2021, izaba igaragaramo ibyavuye mu manza z’umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2019-2020.

    Ikindi gituma umwaka wa raporo utaba uhura n’uw’ibyavuye mu nkiko ni uko umwaka w’ubucamanza utangira muri Nzeri ukarangira muri Nyakanga, kandi imanza zaciwe Komisiyo ntihita izibona ako kanya kuko ngo bifata umwanya wo kubanza kuzinjiza mu ikoranabuhanga n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imanza-z-umurimo-leta-itsindwa-zaragabanutse-mu-myaka-ibiri-ishize

  • Imanza z’umurimo Leta itsindwa zaragabanutse mu myaka ibiri ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara muri Raporo y’iyo Komisiyo yo mu mwaka wa 2019-2020, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi, kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga mu manza iregwamo.

    Iyo raporo igaragaza ko Leta yatsinzwe 86.7% by’imanza zose yaburanye. Muri rusange iyo raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Kamena 2019, inzego za Leta zigera kuri 24 zaburanye imanza 121, ziburana n’abakozi 171.

    Muri izo manza Leta yatsinze 16, itsindwa 105 bituma yishyura amafaranga agera kuri 949.558.559Frw.

    Iyo Komisiyo ivuga ko ayo mafaranga agizwe na 763,963,633 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 185,594,926 Frw akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko izo nzego za Leta zikayabasubiza.

    Inzego za Leta zo zatsindiye 8,540,000 Frw agizwe n’ayo Urukiko rwayigeneye kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

    Zimwe mu mpamvu zatumye Leta iregwa ikanatsindwa ni ukudaha abakozi imishahara yabo ku gihe n’ibindi bagenerwa n’amategeko bifitanye isano nayo, kwirukana umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Hari kandi gusezerera umukozi nta mpaka kubera ibura ry’umurimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, kudaha umukozi ikiruhuko cy’umwaka no guhagarika abakozi by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Gusa nubwo byari bimeze bityo mu mwaka wa 2018-2019, bigaragara ko byagabutse kuko mu mwaka wabanje wa 2017-2018, imanza zijyanye n’umurimo Leta yari yazitsinzwemo cyane.

    Nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo yo mu mwaka wa 2018-2019, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga kubera icyo kibazo.

    Iyo raporo yerekanye ko Leta yatsinzwe imanza ku kigereranyo cya 92.3 % by’izo yaburanye zose. Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo, ikangurira abayobozi kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta kugira ngo birinde kuyishora mu manza.

    Umuntu arebye kuri iyo mibare yo muri raporo ebyiri ziheruka z’iyo komisiyo, abona ko hari igabanuka mu mibare y’imanza z’umurimo Leta yatsinzwemo. Birashoboka ko yanakomeza kugabanuka, kuko iyo Komisiyo nk’uko bigaragara muri raporo yayo, yagiye isura inzego n’ibigo bya Leta bitandunye, mu rwego rwo gukangurira abayobozi n’abakozi ba Leta kumenya no kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

    Nkurunziza Fernand, umukozi w’iyo Komisiyo akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane, avuga ko raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo isohoka muri Kamena buri mwaka, ariko ikaza ikubiyemo icyegeranyo cy’imanza zerekeye umurimo Leta iba yazarabunye mu mwaka ushize.

    Ni ukuvuga ko raporo ya Komosiyo ya 2019-2020, igaragaramo imanza zerekeye umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2018-2019. Ubu raporo izahoka muri Kamena 2021, izaba igaragaramo ibyavuye mu manza z’umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2019-2020.

    Ikindi gituma umwaka wa raporo utaba uhura n’uw’ibyavuye mu nkiko ni uko umwaka w’ubucamanza utangira muri Nzeri ukarangira muri Nyakanga, kandi imanza zaciwe Komisiyo ntihita izibona ako kanya kuko ngo bifata umwanya wo kubanza kuzinjiza mu ikoranabuhanga n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imanza-z-umurimo-leta-itsindwa-zaragabanutse-mu-myaka-ibiri-ishize

  • Minisitiri Biruta yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta yitabiriye iyi nama iri bwigirwemo ibibazo bya politiki n’iby’umutekano muri Centrafrique ahagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi wa ICGLR, João Manuel Gonçalves Lourenço.

    Uretse João Manuel Gonçalves Lourenço iyi nama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Idriss Déby Itno wa Tchad, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

    Iyi nama iteranye mu gihe muri Centrafrique hakomeje kurangwa ibibazo by’umutekano muke ahanini biturutse ku mitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, François Bozizé.

    Mu rwego rwo gushaka uko umutekano wagaruka muri iki gihugu u Rwanda ruherutse kohereza muri iki gihguu abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe (Special Force) bageze muri iki gihugu basanga abandi rufite mu butumwa bwo kugarura amahoro, Minusca.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko muri Centrafrique, aho yanabonanye na Perezida Touadéra.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

    Minisitiri Vincent Biruta ari kumwe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, Idriss Déby Itno, Faustin-Archange Touadéra na Denis Sassou Nguesso

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yitabiriye-inama-yiga-ku-bibazo-bya-centrafrique

  • Kayonza: Abahoze mu bukene baravuga imyato inguzanyo zabateje imbere – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basanzwe bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, aho babayeho mu bukene akenshi batunzwe n’inkunga ya Leta. Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gufasha iki cyiciro cy’abaturage hagamijwe kubafasha kwiteza imbere, aho yashyizeho uburyo nka Girinka, VUP, kuboroza amatungo magufi ndetse n’izindi zitandukanye.

    Ibi byatumye bamwe muri aba baturage batangira kwitinyuka, bagira amafaranga bizigamira ndetse batangira no gutekereza ku mishinga y’iterambere yabafasha kwivana mu bukene.

    Ibi ni byo byatumye hajyaho gahunda yo gufasha abari muri ibi byiciro byombi bafite imishinga y’iterambere, kugira ngo bayishyire mu bikorwa biteze imbere. Iyi gahunda yatangiriye ku bantu bari mu matsinda atandukanye, aho itsinda rimwe rihabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 700 Frw, izishyurwa ku nyungu nto ya 2%.

    Abaturage ku giti cyabo na bo bemerewe inguzanyo ishobora kugera ku mafaranga ibihumbi 100 Frw.

    IGIHE yasuye amwe mu matsinda yo mu Murenge wa Gahini mu kureba uko aya mafaranga bahawe yabafashije mu kwiteza imbere. Muri uyu Murenge, abaturage 16 bahawe ibihumbi 100 Frw mu mwaka ushize mu gihe amatsinda icyenda yahawe ibihumbi 700 Frw.

    Uwantege Goretti, uhagarariye itsinda ’Umurava’ ribarizwamo abiganjemo abagore babarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, avuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 700 Frw bakayashora mu kugura imashini zidoda.

    Ati “Ni amafaranga baduhaye umwaka ushize, twahise tugura imashini zidoda kuko abenshi twari tubizi, tunatangira gucuruza ibitenge, andi macye tuyashora mu buhinzi, aho twahinze igice cya hegitari, duhingaho ibirayi maze dusaruraho imifuka 19 y’ibirayi.”

    Yavuze ko kuva babona ayo mafaranga, inyungu yayo bayikoresha batangira abanyamuryango babo ubwisungane mu kwivuza, abana bakadoderwa imyenda y’ishuri ntacyo bishyujwe ndetse imiryango yabo ikaba imeze neza, nta bibazo by’ubukene ifite.

    Ati “Ubu twanatangiye umushinga wo korora inkoko zitera amagi, ejo bundi twaguze inkoko 100 ariko turateganya no kwagura tukagura izindi nyinshi.”

    Uwineza Dative wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe nawe yavuze ubuzima yari abayemo mbere bwamuteraga ipfunwe, akavuga ko aho agereye mu itsinda bakabona ubufasha byatumye abasha kwigisha abana be batatu.

    Ati “Kubona icyo kwambara byarangoraga, hari n’ubwo natinyaga kujya mu bandi kubera ubukene, ariko ubu kubera kuba mu itsinda tugakora kandi tugatera imbere, byarantinyuye ku buryo nsigaye mbasha kwishyurira abana banjye ishuri uko ari batatu nta wundi muntu umfashije.”

    Mukamugema Patricie uyobora itsinda ryitwa ’Twizerane’ riherereye mu Murenge wa Gahini, avuga ko batangiye bizigama amafaranga macye, ariko nyuma baje kubona inkunga y’ibihumbi 700 Frw, bagira igitekerezo cyo gutangira ubucuruzi bw’imyaka.

    Ati “Tukimara kuyafata, twahise turangura amasaka n’ibishyimbo dutangira kubicuruza hirya no hino, twabikuraga mu byaro tukaza tukabicuruza.”

    Yakomeje avuga ko ku giti cye, inyungu yagabanaga n’abandi bo mu itsinda rye yamufashije kwigurira ingurube, ihene ndetse anavugurura inzu yari afite. Yavuze ko mbere yari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ariko akurikije uko ibintu bimaze, aratekereza ko ubwo ibyiciro bishya bizaba bisohotse, atazisanga munsi y’umurongo w’ubukene.

    Nyirabagenzi Julliene nawe wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, avuga ko inyungu bakuye mu kugurisha imyaka yayishoye mu buhinzi, aho yakodesheje imirima, agatangira kujya ahinga ndetse akanahingisha ku buryo iyo imyaka yeze akuramo amafaranga menshi.

    Ati “Mfite nk’ahantu nahingishije ibijumba ejo bundi, umurima wose bampaye ibihumbi 200 Frw kandi nabihingishije mu mafaranga nahawe n’itsinda, ubu ejo bundi bahindura ibyiciro bakinkuyemo kuko babona nsigaye nihagije meze neza.”

    Nyirabagenzi yashimiye Leta yatumye abasha kwiteza imbere akikura mu bukene, ndetse akanagira icyerekezo cy’ubuzima bwiza ku myaka 50 afite, mu gihe mbere yari yarihebye ndetse yumva ko agomba gutungwa n’amafaranga ahawe na Leta.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, avuga ko kugira ngo aya matsinda ateze imbere abaturage, byaturutse ku kuyitaho akagenzurwa kandi akanagirwa inama ku mishinga akora ibafasha mu iterambere.

    Yavuze ko ku biro by’Umurenge bashyizeho umukozi wihariye ushinzwe kugenzura aya matsinda no kuyitaho, ibi bikaba ngo byaratumye amatsinda yose yahawe aya mafaranga ayabyaza umusaro, abayarimo bose bakava mu byiciro byo hasi bari barimo.

    Aba bagore basigaye bacuruza imyaka, ku buryo byabafashije kwiteza imbere

    Inzu icururizwamo imyaka n’itsinda Twizerane ryari rigizwe n’abagore babarizwaga mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, ariko kuri ubu bamaze kwiteza imbere

    Mukamugema Patricie uyobora itsinda Twizerane avuga ko atakibarizwa mu cyiciro cya kabiri abikesha inkunga bahawe

    Uretse kudodera abaturage no gucuruza ibitenge, banatangiye kwigisha abakiri bato umwuga wo kudoda

    Uwantege Goretti uhagarariye itsinda Umurava avuga ko biteje imbere ku buryo ari bo badodera abaturage benshi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abahoze-mu-bukene-baravuga-imyato-inguzanyo-zabateje-imbere