Tag: featured

  • Sudani: Abandi bantu batanu baguye mu myigaragambyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abateguye iyo myigaragambyo yamagana Gen Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye itsinda ry’abahiritse ubutegetsi bw’abasivili muri Sudani, ngo byarabagoye cyane kugira ngo babigereho kuko Internet muri icyo gihugu imaze ibyumweru hafi bitatu idakora, bakaba ngo barifashishije ubutumwa bugufi no kumanika amatangazo ku nkuta.

    Loni n’aba Ambasaderi b’ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika, basabye abo basirikare bahiritse ubutegetsi, guhagarika ibikorwa byose byatuma hongera kumeneka amaraso, cyane ko abasaga 250 bapfuye muri icyo gihugu, ubwo habagaho imyivumbagatanyo yakuye ku butegetsi Omar El-Bashir mu 2019.

    Uretse abo bantu batanu bapfuye bazize amasasu cyangwa gerenade z’ibyotsi biryana mu maso, ngo hari n’abagera kuri 39 bakomeretse bikabije, nk’uko bitangazwa na France 24.

    Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika i Khartoum aho muri Sudani, ikaba ishinja inzego z’umutekano gukoresha imbaraga z’umurengera mu gutatanya abigaragambya.

    source : https://ift.tt/3nlLox3

  • Rubavu: Batatu bafashwe binjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizera Karekezi, yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo, saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri muri uriya mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n’abantu bafatwa gutyo.

    CIP Karekezi yagize ati “Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n’umuzamu witwa Turikumwenimana Alphonse. Imodoka yari itwawe na Habimana, ako kanya hahise haza n’uwitwa Umugwaneza Pascaline 25, gusa abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

    Umuzamu Turikumwenimana avuga ko yari yemerewe Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa, ariko akavuga ko atibuka neza amazina y’umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

    CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi butemewe n’amategeko.

    At “Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y’iminota mikey iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

    Abo bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mu gihe iriya myenda n’imodoka byajyanwe mu bubiko bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    source : https://ift.tt/3op7w8V

  • Huye: Abacuruzi n’abazubaka isoko rya Rango ntibavuga rumwe k’ugomba kwimura Cash power #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power
    Abimuriwe muri iri soko ntibumva impamvu basabwa kwiyimurira Cash power

    Nk’uko bivugwa n’abari basanzwe bakora imirimo isaba gukoresha amashanyarazi mu buryo bwihariye mu isoko rya Rango, ngo mu biganiro bagiranye n’abagiye kubaka isoko rishya bari bumvikanye ko bazabimurira ibikoresho bari basanzwe bifashisha, bakabibagereza mu isoko babaye baboherejemo.

    Ibisanduku babikagamo ibicuruzwa mu isoko byo ngo biyemeje kubibimurira kuko n’ubwo ba nyiri ibicuruzwa ari bo babyikoreye, ngo babemereye kuzabasubiza amafaranga babitanzeho.

    Icyakora cash power zo ngo banze kuzibimurira, na bwo nyuma y’uko bari bagiye bababwira ngo “turaje tubikore”, byanaviriyemo abacuruzi ibihombo by’uko hari ibicuruzwa byabo byangiritse.

    Alvera Muhongayire, Visi Perezidante wa komite ihagarariye abacururiza muri iryo soko ati “Umuriro bakatubwira ngo ejo, ejo…Turi kuvugana no kuri REG ejo, ejo… Kugeza ubwo nkanjye ucuruza amafi nari nsigaye mfungura frigo abantu bose bakiruka, nigira inama ndagenda ndayamena”.

    Yungamo ati “Nari mfitemo amafi y’agaciro k’ibihumbi 180, kuko nari narahagaritse kurangura maze kumva ko tugiye kwimuka. Ibyo narabibamenyesheje, barambwira ngo nagombaga gushaka ubundi buryo. Buhe? Uraje wimuye isoko, ntiwambwiye ngo nta muriro uhari, wiyaranje, njyewe nteruye nzi ko umuriro uhari!”

    Abacuruza amasombe na bo ngo yagiye abumiraho, abatekinisiye bakora imirimo isaba umuriro bamara igihe barabuze uko bakora. Mbega muri rusanga igihombo gikomeye bagize ni ukuba bamaze ibyumweru hafi bibiri badakora.

    Mu isoko rishaje bahavuye ku itariki ya 1 Ugushyingo 2021, ariko ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2021 ni bwo babonye ko barambiwe gutegereza, bajya kuri REG, bemererwa kuba bishyuye makeya bagatangira gukora, ariko n’asigaye bakazagenda bayishyura buke bukeya.

    Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090
    Buri muntu arasabwa kwishyura 30,090

    Ubundi cash power zagombaga kwimurwa ni 23, kandi REG yaciye buri wese amafaranga 30,090 yo kugira ngo yimurirwe iye.

    Ba nyirazo ubu barifuza ko rwiyemezamirimo wabasezeranyije kubimura yaba ari we uyishyura yose, cyane ko no kuyabona bitazaborohera nyuma y’iminsi 12 yose badakora.

    Eugène Ndekezi, visi Perezida wa Rango Investment Group (RIG) ari yo yibumbiyemo abiyemeje gushora imari mu kubaka ririya soko, avuga ko batigeze bemerera abacuruzi kubimurira cash power.

    Ati “Amafaranga REG irimo kubasaba bagomba kuyitangira kuko izo cash power ni izabo. Na mbere bajya kuzisaba bari batanze amafaranga!”
    Na ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, avuga ko Akarere kamaze gutanga ikibanza, bityo abacuruzi bakaba baragombaga gukuramo ibyabo.

    Yongeraho ko iyo abakiguze bemerera abacuruzi kubimurira cash power bo nta kibazo bari kubibonamo, ariko ko na none batabibahatira.

    Tugarutse ku bijyanye n’ariya mafaranga 30,090 abacuruzi basabwe kwishyura kugira ngo bimurirwe cash power, hejuru y’uko no kuzibashyirira mu isoko bari bishyuye abarirwa mu bihumbi 50, Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko ari ko byagombaga kumera.

    Ati “Mu mabwiriza dufite, iyo habayeho gukura konteri ahantu hamwe bayijyana ahandi, abantu bagomba gucibwa amafaranga. Biranateganyijwe muri sisiteme.”

    Impamvu y’aya mafaranga ngo ni uburyo bwo kwishyura serivisi abantu bakorewe, kuko umutekinisiye utumwa gukora uyu murimo aba azahembwa, kandi no kugira ngo agere aho akorera uyu murimo imodoka imutwara iba yanyoye lisansi.

    Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere
    Ahahoze isoko rya Rango hagiye kuzubakwa irindi rishya rya kijyambere

    Icyakora na none, bariya bacuruzi bo bavuga ko batumva ukuntu gukura cash power mu mudugudu umwe uyijyana mu wundi, ku burebure bw’ahantu hatarengeje kilometero, umuntu acibwa ibihumbi 30.


    source : https://ift.tt/3CfhmPt

  • Perezida Kagame yanyomoje ibinyoma byari bimaze imyaka 30 – #rwanda #RwOT

    Inshingano zabo zari ugusubiza Ijambo Perezida Paul Kagame yatanze ku bukwe bwa Teta Gisa Rwigema. Yatangiye ubutumwa i Kigali, ariko ubutumwa bwumvikanye cyane i Kampala, aho yavuze ko Uganda itagize Abanyarwanda abo bari bo, ndetse itanabahaye u Rwanda.

    Kimwe n’umuvandimwe we ndetse n’abakozi be, sogokuru n’abuzukuru be bahawe ubutumwa bubibutsa ko bagomba kureba ibibareba bakareka u Rwanda. Ariko se bazabishobora? Simbihamya! Kureka u Rwanda rukabaho ubwarwo ni ikintu babona ko kidashoboka, kuko cyababereye ingorabahizi cyane.

    Mu muhango wo kwiyakira [ku bari bitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa] umubyeyi w’umugeni, Jeannette Rwigema yarahagurutse atangiza ibi byose. Nyuma yo gushima Imana ari nayo Rurema ikanatanga byose, gushima abashyitsi ndetse no gushima umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye ibi birori, yashimiye by’umwihariko uyu muryango ku ruhare wagize mu burere bw’abana be ndetse no kuba waritaye ku buzima bw’umuryango we kuva aho Gisa atabarukiye. Nyuma y’ijambo rye, Jeannette Rwigema yasabye Perezida Kagame kugira icyo abwira abatumiwe.

    Nk’umuntu utajya utungurwa, Perezida Kagame yashimye [abageni], anaboneraho gutambutsa ubutumwa ku zindi ngingo zikomeye. Yabwiye Jeannette, Teta ndetse n’umukwe wabo n’umuryango we ko abashimiye ku bw’ubutumire bamuhaye. Ku muryango mushya, yabashimiye ko bahisemo gukorera ibirori by’ubukwe mu Rwanda, ati “Burya abakobwa baturusha kuba intwari.”

    Perezida kandi yahise abona neza ko Eric Rwigema Junior atitabiriye ubukwe ku mpamvu atari butinye kuvugira mu ruhame, [aho yagaragaje ko impamvu] ari ukwivanga mu mibereho y’u Rwanda bikozwe n’abaturanyi bo mu Mujyaruguru y’u Rwanda.

    Byaragaragaraga ko Perezida Kagame atishimye kuko ibura rya Eric Rwigema risa nk’iryamwibukije amateka azi neza. Perezida wa Uganda n’umuvandimwe bazwi cyane mu bikorwa byo gukurikirana Jeannette Rwigema n’abana be, aho bitwaza amateka bafitanye na Gisa (Fred), kugira ngo bashwanishe umuryango we na FPR.

    Mu minsi ishize, byasaga nk’aho bari kugenda bagera ku ntego yabo, ndetse Urwego rw’Iperereza mu Gisirikare cya Uganda rwarabyishimiye. Ariko ibi birori by’ubukwe byerekanye ko umuyobozi w’icyo gihugu n’abambari be ntacyo kwishimira bafite. Uri kwibaza impamvu?

    Icya mbere ni uko kubona Perezida Kagame na Jeannette Rwigema mu cyumba kimwe bose bafite akanyamuneza, byari nk’uko wajomba ihembe mu ruhara rutambaye ingofero ya Perezida.

    Icya kabiri, kumva umuyobozi w’u Rwanda avuga ukuri ku Banya-Uganda byari ibintu batifuza kumva. Kuvuguruza ibinyoma bya NRM ku ruhare ivuga ko yagize mu rugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu byarabababaje cyane. [Mu kugaragaza ko NRM nta ruhare yagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, hari aho Perezida Kagame yagize ati] “Ntabwo baturemye, nta nubwo baturemeye.”

    Kuvuga ko kwivanga mu bikorwa by’u Rwanda bikozwe n’uruhande rwa Uganda ari byo ntandaro y’uko ibihugu byombi bitakiri inshuti, byarabasebeje cyane. Ariko se kuki bivanga mu mikorere y’u Rwanda, cyane cyane iyo bigeze ku mibanire y’umuryango wa Gen Rwigema n’umuryango wa Perezida wa Repubulika ndetse n’ishyaka riyoboye igihugu (FPR)?

    Impamvu yabo yahoze ari ukurema urwango hagati ya Perezida w’u Rwanda ndetse n’umuryango w’intwari y’igihugu kugira ngo bagaragaze Perezida Kagame nk’umuntu utagira impuhwe. Intego yabo ni ukumugaragaza nk’umuntu udashobora kumva ibyifuzo by’umugore wa Rwigema ndetse n’abana batakaje se ubabyara, bitandukanye nabo [bigira nk’aho bita kuri uwo muryango].

    Uramutse umbajije nakubwira ko iki cyubahiro baharaniraga batakigezeho, ariko buriya Jeannette Rwigema niwe uzi ukuri. Ntabwo yari akeneye kubwirizwa kugira ngo agaragaze ukuri. Uburyo yashimye umuryango wa Perezida Kagame mu ruhame ni ikimenyetso simusiga kivuguruza ibinyoma by’abashaka kumuharabika.

    Ubwo yavugaga ko ntacyo yaburanye Perezida Kagame, wahitaga wumva uburyo ibinyoma byabo birimo gutamazwa. Ibirego by’uko [Perezida Kagame atitaye ku muryango wa Rwigema] byasubijwe iyo byaremewe.

    Kugeza ubu, buri wese ushobora gusoma no kumva amakuru arabizi ko Uganda ifitanye ibibazo bikomeye n’u Rwanda. Icyo gihugu cyamenyekanye ku bw’ibitambo by’abakirisitu 45 bitangiye Ubukirisitu hagati ya 1885 na 1887, n’uyu munsi ibitambo biracyatangwa, aho ukuri ari ko gukomeza kuburizwamo muri Uganda.

    Gukomeza gutwikira ukuri bizabahitana. Iyi niyo mpamvu CMI yahise ikoresha abakozi bayo mu kuvuguruza Ijambo rya Perezida Kagame, aho batangiye ibyo bikorwa nyuma gato y’Ijambo rye. Kuva kuri Obed Katurebe, Asumani Bisiika, Himbara David, Bob Atwine na Sulah Nuwamanya, kugera no kuri Dr. Theogene Rudasingwa na Mukankusi Charlotte umwe wari warahawe pasiporo na Uganda, bose bivuye inyuma baravuga koko.

    Benshi bakomeje kurira amarira y’ingona bameze nk’abavugira umuryango wa Rwigema wababwiye neza ko ibyo wagezeho ubikesha Perezida Kagame. Bamwe muri abo bantu bari basanzwe barwanya uku kuri kuva na kera, mu gihe abandi bahamagajwe gusa kugira ngo binjire muri uru rugamba, bakaza nta kindi bitwaje uretse gusa gutuka Leta y’u Rwanda.

    Perezida Kagame uzwiho kuvuga ukuri atekereza iyo ari kuvuga ku bijyanye na politiki, yakomeje kugora cyane CMI, aho mu gihe kitarenze iminota 30, yari amaze gutesha agaciro ibinyoma by’uko ‘Uganda yafashije u Rwanda,’ ibinyoma bimaze hafi imyaka 30 bikoreshwa mu gushimisha ubutegetsi bwa Kampala. Byari bimeze nk’aho u Rwanda rwakuyeho igihu, maze ukuri kukabonwa na bose. Niyo mpamvu Uganda idakwiriye gukomeza kubeshya abaturage bayo.

    Iyo wumvise abaturage ba Uganda bize, bavuga ko mu by’ukuri batazi impamvu Kigali na Kampala bitarebana neza, nibwo usobanukirwa neza uburyo Leta yabo yakoze ibishoboka byose ku bintu bibiri by’ingenzi, icya mbere kikaba guhisha ukuri, icya kabiri kikaba gukwirakwiza ibinyoma.

    CMI ifite ibinyamakuru bigera kuri 50 byirirwa bikwirakwiza ibitekerezo byayo, birimo Chimpreports, Comandonepost, Softpower, Nilepost, Kampalapost, Spyreports n’ibindi byinshi. Intego yabyo ya mbere muri gahunda y’ububanyi n’amahanga, ni ukurwanya u Rwanda. Icyiza ni uko iyo ibinyoma bihuye n’ukuri, bihinduka umuyonga mu kanya nk’ako guhumbya, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda idahangayikishijwe n’ibyo byose.

    Kuvugisha ukuri ni cyo Abanyarwanda nkanjye bahagurukiye muri iyi minsi, mu rwego rwo gushyigikira ibyo Perezida Kagame na Leta y’u Rwanda bamaze imyaka bakora. Ufite uburenganzira bwo kwitega ko tuzakomeza kukubwira uku kuri, kandi natwe kubikora ni inshingano zacu.


    source : https://ift.tt/3nbh2x1

  • Abajyanama ba mbere 135 b’uturere babonetse, uko Amatora y’inzego z’ibanze yagenze – #rwanda #RwOT

    Aba basabwa guharanira iterambere ry’umugore ndetse no kujya inama mu guharanira iterambere rusange ry’Akarere.

    Iminsi 29 irashize amatora y’inzego z’ibanze atangiye, atangirira ku mu masibo bitewe n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19 byatumye abantu batabasha guhurira hamwe ari benshi.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, amatora yakomereje ku rwego rw’uturere aho bari gutora abagize Inama Njyanama z’uturere dutandukanye.

    Abajyanama b’uturere bagomba gutorwa ni 17 muri buri Karere bagizwe n’abagore batanu bangana na 30% by’abagize Njyanama ari nabo batowe kuri iyi nshuro. Bivuze ko mu turere 27 hatowe abagore bangana na 135 mu gihe hakenewe abajyanama 459 muri utwo turere.

    Abatoye ni abagize Njyama z’Imirenge igize Akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’abagore ku rwego rw’Akarere.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wakurikiraniye imigendekere y’amatora mu Ntara y’Amajyepfo, yashimiye abiyamamaje kuba bariyemeje kwiyamamaza no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu nk’abajyanama.

    Yagize ati “Muzi ko abajyanama ari bo bakora ingengo y’imari, muzi ko aribo batora gahunda y’ibikorwa by’Akarere kandi ni nabo bafasha Akarere mu gufata ibyemezo bikuru, bijyanye n’icyerekezo cy’Akarere n’aho bifuza kugera. Ubwo rero ni abantu twasabaga gutanga umusanzu wabo nk’uko babyiyemeje.”

    Abatowe Minisitiri Gatabazi yabibukije ko umujyanama avugira abaturage, akabafasha kwihutisha iterambere, abasaba kwigisha abaturage kugira uruhare mu bikaborerwa no guharanira ishema ryo kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

    Mbere yo gutorwa, abakandida bongeye guhabwa umwanya wo kwiyamamaza iminota itanu kuri buri wese kugira ngo yongere kugaragaza ibyo yifuza kuzafatanya n’Abajyanama bazafatanya mu guharanira iterambere ry’Akarere mu gihe yaramuka atowe.

    Mu batowe hari harimo abiyamamaje bashya ndetse n’abari basoje manda ya mbere muri Njyanama z’uturere dutandukanye bahize gukomeza gusenyera umugozi umwe no kubakira ku byo Njyanama zicyuye igihe zari zaragezeho hagamijwe iterambere ry’Umuturage by’umwihariko umugore n’umukobwa.

    Amatora azakomeza hatorwa Abajyanama rusange umunani ku wa 16 Ugushyingo 2021 bazatorwa na Komite Njyanama z’Imirenge yose, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’abantu batatu y’abikorera ku rwego rw’Akarere.

    Nyuma yo gutora abajyanama 17 muri buri Karere, ku wa 19 Ugushyingo 2021 hazakurikiraho gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere igizwe n’abantu batatu batorwa mu Bajyanama b’Akarere ari nabo bagize inteko itora.

    Hazanatorwa kandi Komite Nyobozi y’Akarere. Itorwa n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere, Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere na Komite y’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

    Abagore batowe bahize gusigasira ubuzima bw umwana w’umukobwa n’umugore

    Abatoraga ni abagize Njyanama z imirenge igize Akarere na Komite Nyobozi z’abagore mu turere

    Amatora yari yiteguwe mu rwego rwo hejuru

    Guverineri Ntara y’Amajyaruguru Nyirarugerero Dancille mu amatora yayakurikiraniye mu Karere Gicumbi

    Hirya no hino mu gihugu abagore bari babukereye

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yakurikiraniye Amatora mu Ntara y’Amajyepfo

    Minisitiri Gatabazi yasabye abagore batowe guharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere

    Ni amatora yabaye mu Ibanga rikomeye

    Umunyambanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta yakurikiraniye aya matora mu Karere ka Bugesera

    source : https://ift.tt/3HgWtr7

  • Rubavu: Polisi yafashe abinjizaga mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 15 – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Kivu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu babyinjiza mu rugo ruri mu mudugudu wa Kivu. Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n’abantu bafatwa gutyo.

    CIP Karekezi yagize ati “Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga igipangu kirinzwe n’umuzamu […] Abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.”

    Umuzamu yavuze ko yari yemerewe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu iyo magendu ya caguwa , ariko akavuga ko atibuka neza amazina y’umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n’ubundi bucuruzi butemewe n’amategeko.

    Ati” Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y’iminota mikeye iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.”

    Bariya bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe iriya myenda n’imodoka byajyanwe mu bubiko bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe

    source : https://ift.tt/3qB2dpv

  • Akarere ka Gisagara kongeye kuza imbere mu kwitabira gutanga mituweli – #rwanda #RwOT

    RSSB ibinyujije kuri Twitter, yagagaraje ko kuva umwaka wa mituweli watangira ku tariki ya 1 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2021, Akarere ka Gisagara ari ko kari ku isonga mu kugira abaturage bitabiriye ku bwinshi kuko kageze kuri 95,1%.

    Yagize iti “Uturere dutanu twa mbere mu kwishyura Mituweli ya 2021/22 ku mwanya wa mbere hari Gisagara igeze kuri 95,1% akarere ka kabiri ni Gakenke igeze kuri 94% aka gatatu ni Nyaruguru igeze kuri 92,3% ; aka kane ni Gicumbi ifite 91,2% naho aka gatanu ni Ruhango iri kuri 89,4%.”

    Yakomeje itangaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo iri imbere y’izindi mu kugira abaturage bitabiriye gutanga mituweli ya 2021/22 kuko iri kuri 87,9 %, ku mwanya wa kabiri hakaza Amajyaruguru ageze kuri 86,5 % agakurikirwa n’Uburasirazuba bugeze kuri 82,9 % ku mwanya wa kane hakaza Uburengerazuba buri kuri 81,1 % naho Umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa nyuma na 68,3%.

    Mu buhamya bwa bamwe mu baturage batuye mu mirenge yarangije kwishyura mituweli ya 2021/22 ku kigero cya 100, babwiye IGIHE ko basigaye bibwiriza kwishyura kuko bazi ibyiza byayo.

    Bamurange Julienne wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ati “Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo”

    Bizimana Joseph, wo mu Murenge wa Kansi yabwiye IGIHE ko yishyurira abantu batandatu bagize umuryango we kandi yamaze kumenya ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza ari yo mpamvu yihutira kwishyura hakiri kare.

    Ati “Mituweli ni nziza kuko iyo umuntu arwaye yivuza neza bitamuhenze. Twebwe mu kimina cyacu dukoreramo turi abantu 30 ku buryo n’utayafite tumugiriza ariko twese tukabanza kwishyura mituweli tugashinganisha ubuzima bwacu.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko barangije kwishyura bose 100% tariki ya 7 Nyakanga 2021.

    Yavuze ko uburyo bakoresha kugira ngo barangize kwishyura hakiri kare ari ubukangurambaga no kwibutsa abaturage ko bishyura buhoro buhoro binyuze mu bimina bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

    Ati “Mbere na mbere ni ugukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ndetse n’amasibo abaturage bagatangira gutanga amafaranga make uko bifite hakiri kare. Ikindi ni ukumenya umuntu ufite ubushobozi bukeya udashobora kwishyurira mituweli icyarimwe, agatangira kwizigama hakiri kare.”

    RSSB yagaragaje n’uturere dutanu twa nyuma mu kwishyura mituweli ya 2021/22 ivuga ko ku mwanya wa 30 ari wo wanyuma haza Kicukiro igeze kuri 64,4% ku wa 29 hakaza Nyarugenge iri kuri 68,2% ku mwanya wa 28 hakaza Gasabo na 70,3% ku wa 27 hari Rubavu ifite 76,1% naho ku wa 26 hari Musanze igeze kuri 77,3%

    RSSB yasabye abaturage gukomeza kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ibibutsa ko ari uburyo bwiza butuma bavurwa badahenzwe.

    Ubwo hatangizwaga umwaka wa mituweli wa 2021/22 RSSB yatangaje ko hakozwe amavugurura bagamije guha serivise nziza abanyamuryango.

    Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by’umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

    Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y’ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

    Abanyarwanda basabwe gukomeza kurushaho kwitabira gutanga mituweli

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3DmmJ0U

  • Polisi ikomeje guhugura abantu batandukanye ku kwirinda inkongi no kuzirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyize umwete mu kwagura ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kurwanya inkongi.

    Yagize ati “Ikigamijwe ni uguha ubumenyi bw’ibanze abaturarwanda ku bijyanye n’inkongi, amoko y’inkongi, uburyo bwo kuzimya inkongi n’uko abantu bakoresha Gaz mu ngo zabo batetse.”

    Yakomeje avuga ko abakozi 60 batoranijwe muri RICA, abashinzwe umutekano muri iki kigo n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Gashora bahawe ubumenyi bw’ibanze bw’uko bakwirinda inkongi n’uko bayizimya iramutse ibaye, bakifashisha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro.

    ACP Gatambira yashimye ubushake n’ubwitabire byaranze abakozi ba RICA, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe. Yabasabye kwirinda inkongi ariko yaramuka ibaye bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    source : https://ift.tt/3C8kMne

  • Gatsibo: Barasaba gusanirwa ikiraro kugira ngo bongere kugenderana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyuma byo ku mpande byavuyeho n
    Ibyuma byo ku mpande byavuyeho n’imbaho zirangirika ku buryo basigaye batinya kukinyuraho

    Ikiraro cyo mu kirere gihuza utugari twa Mayange na Kibare, munsi yacyo hagacamo umugezi wa Warufu.

    Ndungutse Theogene avuga ko imbaho zatangiye kwangirika ndetse n’ibyuma byo ku mpande byacitse, ku buryo gikoreshwa n’abashirutse ubwoba.

    Avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2021, bishatsemo ubushobozi nk’abaturage batangira kwiyubakira ikindi kiraro ku ruhande imvura ibaye nyinshi umugezi uruzura ibyo bari bamaze kubaka bitwarwa n’amazi.

    Avuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe ariko ntacyo bari babafasha.

    Ati “Urumva ibyo twari twakoze byaragiye, kiriya kiraro cyadufashaga cyane guhahirana ariko ubu moto ntiyacaho ndetse n’abafite ubwoba ntibahaca kubera ibyuma byo ku mpande byavuyeho. Mu mugezi ntiwanyuramo kuko hari ubwo amazi aba ari menshi.”

    Bifuza ko icyo kiraro cyasanwa bakongera kugenderana
    Bifuza ko icyo kiraro cyasanwa bakongera kugenderana

    Umunyamabanga Nnshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Jolly Natukunda, avuga ko iki kibazo bakizi ariko nta bushobozi nk’akarere bwo gusana icyo kiraro ariko bakiganiriyeho na RTDA kandi bemeye kuzagisana.

    Yagize ati “Kugisana birenze urwego rwacu, twabiganiriye na RTDA hari imihanda irimo gukorwa nkeka nisoza uyu mwaka, utaha bashobora gutangira gusana kiriya kiraro.”


    source : https://ift.tt/3ndpfRq