Tag: featured

  • Gakenke: Polisi yagaruje moto yari yibwe umuturage – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko tariki ya 28 Mutarama ahagana saa yine z’ijoro aribwo nyirayo yibwe iriya moto ahita yihutira kubimenyesha Polisi nayo itangira gushakisha.

    Yagize ati “Yavuze ko moto bayitwaye bayikuye aho yari ari mu nzu arimo gufata amafunguro yayisize hanze mu rugo, abantu bataramenyekana bahise bayisunika bageze hanze barayatsa barayitwara ntiyabimenya. Nyuma agiye kuyireba yarayibuze ahita abimenyesha Polisi ikorera muri Sitasiyo ya Gakenke itangira gushakishwa.”

    CIP Rugigana yavuze ko Polisi yafatanije n’abaturage bakurikirana iyo moto baza kuyisanga ahantu mu rugo rw’umuntu ukirimo gushakishwa.

    Ati “Akimara kutugezaho ikibazo cya moto ye twatangiye kuyishakisha tuza kuyibona ahagana Saa Tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama. Twahise tuyijyana tumusaba kuzana ibyangombwa byayo dusanga arabifite turayimusubiza.”

    Umuturage wari wibiwe moto yashimiye Polisi yamukurikiraniye Moto ikabasha kuboneka.

    Yagize ati “Byanshimishije uburyo Polisi yahise ikurikirana moto yanjye ikaza kugaraga, nari nihebye numva itazaboneka kuko bari bayitwaye ari nijoro nta muntu ubareba.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye umuturage wahise atangira amakuru ku gihe nyuma yo kubura moto ye, yanashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma iboneka, yavuze ko hagiye gukomeza gushakishwa umuntu waba wari watwaye iriya moto. CIP Rugigana yanagiriye inama abantu bose kujya bafunga ibinyabiziga byabo mbere y’uko bagira ahantu bajya cyangwa bakajya basigaho abantu babirinda kugira ngo hatagira ubitwara.

    Moto yibwe yahise ifatwa ishyikirizwa nyirayo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-polisi-yagaruje-moto-yari-yibwe-umuturage

  • Aborozi b’i Rulindo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bw’amatungo – #rwanda #RwOT

    Tumwe mu turere twavuzwemo ikibazo cy’ubujura bw’amatungo harimo akarere ka Rulindo kari mu Mujyaruguru y’u Rwanda, ahumvikanye ubujura bw’inka.

    Bivugwa ko n’ubwo ubu bujura bukorerwa mu karere ka Rulindo, amatungo yibwe ajyanwa mu bice birimo Umujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, akaba ari ho abagirwa rwihishwa.

    Bamwe mu borozi baganiriye na RBA bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ubu bujura bukomeje kubogogoza.

    Umworozi umaze kwibwa inka enye yagize ati “ikibazo cy’ubujura bw’amatungo kirakabije, taliki 8 baraje banyiba ishashi Rusine, yambuka Masoro bayibagira hagati ya Masoro na Rusine, taliki 18 baragarutse barebamo inka yarimo nini nziza yarimo nkuru barayibaga, n’uko bigenda bityo. None icyo twifuza ni uko abayobozi bamenya iki kibazo ko kiriho rwose. Twese turahangayitse rwose pe. Batwaye inka enye wenda agaciro kazo ni miliyoni enye. Icyo nasaba ubuyobozi ni uko bakongera umutekano muri aka gace.”

    Undi uhamya ko yibwe inka ye yabanje kuzirikwa no gukomeretswa yagize ati “baraje barangarika batema hano munsi y’ijosi, bantera icyuma ku zuru barantema, bamaze kunzirika amaguru n’amaboko, bafata igitenge baragikaraga bakizirika mu kanwa bazirikira inyuma barangije bafata matela nari ndyamyeho bayinshyira hejuru ariko ntawe namenye kuko bari bambaye ibintu bibapfutse mu maso [Masque]”.

    Umuyobozi w’Umurenge wa Ntarabana, Shaban Jean Claude, na we yemeza ko bazi aya makuru kandi ko bari gushaka umuti urambye w’iki kibazo.

    Yagize ati “Ni Ikibazo kimaze ibyumweru nka bibiri, hari abo duheruka gufatira aho bari mu bikorwa byo kuyibagira mu bisheke bariruka dusigarana inyama turayibatesha. Turi gukomeza gukurikirana kugeza na n’ubu ntabwo turabona abagize uruhari muri ibyo bikorwa gusa hari umwe ukekwa twaranamufashe ubu ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ariko turakomeje kugira ngo turebe ko twashaka amakuru abo bantu bagafatwa.”

    Mu karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba niho abaturage batunga agatoki kuba ari ho abiba inka bajya kuzibagira rwihishwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nduba, Bugingo Eugène, yavuze ko bitari bisanzwe muri uyu murenge wa Nduba.

    Yagize ati “Ubusanzwe muri iyi minsi nta bujura bw’amatungo bwahagaragaraga, ariko mu mirenge duhana imbibi yo hakurya mu karere ka Rulindo, batugejejeho icyo kibazo, ndetse banatubwira n’abo bakeka. Natwe twatangiye kubakurikirana ngo tumenye niba abo bakekwa koko ari bo.”

    Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, avuga ko ari kibazo bazi neza kandi ko bari kugikurikirana.

    “Ntabwo mpamya ko ubujura bw’amatungo bwarengeje urugero, wenda ariko nk’uko polisi isanzwe icunga umutekano cyane ko ari yo nshingano zayo, niba abaturage bazi neza abantu babajujubije, batange ayo makuru kuri biro bya polisi bibegereye, abo bantu bashakishwe hakoreshejwe ayo makuru n’ibimenyetso bihari. Abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubushinjacyaha kugira ngo ubu bujura buhagarare.Turi gukurikirana by’umwihariko ahavugwa ubujura bw’amatungo kugira ngo turebe ko ubu bujura bwacika n’abo bajura bagafatwa.”

    Ntabwo ubu bujura bugaragara mu Karere ka Rulindo gusa kuko hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana ubujura bw’amatungo nko mu Karere ka Bugesera ahibwe inka enye zikabagwa, Nyagatare na ho hibwe inka eshatu, ndetse no mu karere ka Rusizi haherutse kumvikana inkuru y’uwafashwe yibye inka y’umukecuru yahawe muri gahunda ya Girinka.

    Ikibazo cy’ubujura bw’inka gikomeje guca ibintu mu karere ka Rulindo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aborozi-b-i-rulindo-bahangayikishijwe-n-ikibazo-cy-ubujura-bw-amatungo

  • Kigali: Abatuye Gasanze bijejwe kubona amazi bitarenze Kamena 2021 – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kinini bemerewe amazi meza ariko uko umwaka ushize niko babwirwa ko bizakorwa muri gahunda y’umwaka uzakurikiraho, bityo bityo.

    Ni ibintu biteye inkeke cyane ko biba bigaragara ko imirimo yo gutanga amazi yatangiye ariko bikarangira atabagezeho nk’uko babyizezwa.

    Umukozi w’Akarere ka Gasabo Ushinzwe Ingufu n’Amazi, Habinshuti Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko urebye aho ibikorwa bigeze ari heza ku buryo bitarenze Kamena uyu mwaka, abaturage bazaba bamaze kubona amazi.

    Ati “Urebye aho ibikorwa bigeze ni heza, ntabwo twavuga ko hasigaye igihe kinini, dukomeje kubaka nk’uko twari turi gukora mu Ugushyingo n’Ukuboza, byagera mu kwezi kwa gatatu mu matariki ya mbere twatangiye gukora igeragezwa ry’ibanze, bizwi nko kuvana umwuka mu matiyo. Kandi aho bazakura amazi ntabwo ari kure, cyane ko tuzayakura ku Gisozi. Bivuze ko bitazarenga mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka batarabona amazi ku mavomo rusange.”

    Habinshuti yasobanuye ko habayemo kudindira kw’imirimo kubera gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye badahozaho mu gukora imirimo yabo.

    Ati “Urebye ahanini binafitanye isano na Coronavirus kuko imirimo yo yakabaye yaranarangiye ariko bitewe n’uko rimwe na rimwe ibikorwa byagendaga bihagarara, byatumye tutabasha gukorera ku muvuduko twari dufite. Ubu twongeye gusaba gukomeza gukora n’ubwo abakozi turi gukoresha ari bake. Iyo bitaba iki cyorezo, ibikorwa biba byararangiye n’amazi yaratangiye kuvomwa.”

    Uretse ikibazo cya Covid-19 cyabaye inzitizi mu mirimo yo gutanga amazi aho muri Busanza, uyu mukozi yavuze ko uyu mushinga wagombaga kumara imyaka itatu, bityo atari uko bahejeje abaturage mu gihirahiro.

    Ati “Urebye hariya mu Busanza ahubwo imirimo yarihuse ugereranyije n’abandi kuko ni umushinga w’imyaka itatu, kuko ni umushinga wari kuzenguruka Kigali yose. Biteganyijwe kurangirana na 2021. Ahubwo ibikorwa biba byaranarangiye mbere y’amasezerano kuko byarihutishijwe cyane. Urebye abaturage ntabwo baba bafite amakuru ariko rwose ibikorwa byari biteganyijwe ko byari no kuzasozwa mbere y’igihe cyagenwe.”

    Ibikorwa byo gutanga amazi aho mu Busanza bigeze aho bari gushyira amatiyo mu myobo kandi ibigega bizifashishwa biri kubakwa bigeze ku kigero cya 20%.

    Muri gahunda y’igihugu harimo ko kugeza muri 2024, amazi meza azaba amaze kugera kuri bose nk’uko intego za gahunda y’igihugu y’iterambere NST1 ibiteganya.

    Hashize igihe abaturage bavuga ko bijejwe amazi ariko ntibayabone

    Ibikorwa byongeye gusubukurwa mu kwihutisha iyi gahunda

    Abaturage batuye i Gasanze bavuga ko bagorwa no kubona amazi

    Abatuye Gasanze bavuga ko bamaze igihe kinini bategereje amazi

    Imirimo igeze ahashimishije

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-nduba-bakomeje-gutaka-ikibazo-cy-amazi

  • Rwamagana: Abantu 29 bafashwe basangira ikigage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021 bafatirwa mu Mudugudu wa Kavura mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Bose uko ari 29 bafatiwe mu kabari kamwe basangira ikigage nyamara bitemewe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide, yavuze ko babafashe bari kunywa ikigage abandi banywa izindi nzonga zirimo n’iyitwa ibyuma.

    Ati “Abenshi banywaga ikigage n’izindi nzoga zisanzwe, bari barenze ku mabwiriza bajya mu kabari kandi bitemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

    Hanyurwimfura yakomeje asaba abaturage kumva ko icyorezo gihari bakwiriye kwirinda no kurinda ubuzima bwabo.

    Ati “Turabasaba kumva ko indwara ihari kandi yica kuko buri munsi bumva abantu bishwe n’iki cyorezo, nibumve ubutumwa Leta ibaha bareke kwica amabwiriza kuko byabakurira ingorane nyinshi.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun we yavuze ko abaturage bafashwe basanzwe barenze ku mabwiriza bari mu kabari kandi bitemewe.

    Yavuze ko uretse kuba bari mu kabari bari gusangira ikigage bari banegeranye ku buryo harimo urwaye Coronavirus yakwanduza bagenzi be mu buryo bworoshye.

    CIP Twizeyimana yasabye abaturage kumva ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, uzajya abirengaho ngo azajya abihanirwa.

    Ati “Turakangurira abantu kumva ko bakwiriye kubahiriza amabwiriza, bakirinda kunyuranya nayo kuko ubikoze amategeko arahari bazajya bahanwa, nibumve ko gukumira icyorezo bakwiriye kubigira ibyabo.”

    Yasabye kandi abaturage gukomeza gutanga amakuru ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, asaba abafite utubari kwitwararika bakirinda gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga muri iki gihe.

    Aba baturage bose uko ari 29 bahise bapimwa icyorezo cya Coronavirus mu kugenzura niba nta wanduye urimo, amafaranga yo kwipimisha akaba ari buri umwe wayiyishyuriye, uretse ibi banaciwe amande barigishwa nk’uko bisanzwe bigenda ku baturage bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uko ari 29 bahawe inyigisho zo kwirinda COVID-19

    Basanzwe mu kabari kamwe banywa ikigage barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Bapimwe COVID-19 kugira ngo harebwe niba nta numwe ubarimo wanduye iki cyorezo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abantu-29-bafashwe-basangira-ikigage-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda

  • Kamonyi: Amashirakinyoma ku mugabo n’umugore bashinje gitifu kubakubitira mu buriri – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ni uwa Iyakaremye Jean Bosco uzwi ku izina rya Mapengu n’umugore we Nyirantegerejimana Pascasie. Uwavuzweho gukora ayo mahano, ni Mbonyubwami Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi.

    Nyirantegerejimana, niwe wari wagaragaye mu mashusho avuga ko we n’umugabo we babasanze mu buriri bari gukora igikorwa cy’urukundo bagakubitwa na Gitifu.

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yabwiye IGIHE ko umugabo wa Nyirantegerejimana yafashwe tariki 7 Mutarama 2021, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ashinjwa gukora no gucuruza inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge.

    Hari andi mashusho yakwirakwije agaragaza umugabo wambaye amapingu ndetse n’ipantaro yamanutse yafashwe ku wa 25 Mutarama 2021.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yari amaze iminsi atumizwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, inyandiko zimuhamagaza zaramugezeho ariko yaranze kwitaba ndetse ngo bajyaga no kumushaka bagasanga ntawe uhari.

    Uwatanze amakuru yavuze ko “Gitifu we yagiye mu rugo rwe mu masaha y’igitondo cya kare kugira ngo abashe gusanga umugabo akiriyo, ariko muby’ukuri ntabwo yari agiye kubangamira abibereye mu buriri.”

    Umugore we yabiteye utwatsi

    Iyi nkuru yaciye igikuba ndetse kuwa 28 Mutarama, Abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka kamonyi bagiye kuganira n’abaturage bo mu Kagari ka Kabuga, by’umwihariko mu Mudugudu wa Musenyi.

    Umugore wa Iyakaremye yemereye imbere y’abaturage n’ubuyobozi ko kuvuga ko ubuyobozi bwambuye umugabo we ubusa atari byo, ko ahubwo icyabaye ari uko mu gihe bagundaguranaga bashaka kumwambika amapingu yari akenyeye igitenge yasohokanye ava mu nzu hanyuma kiragwa.

    Uyu mugore kandi yisubiyeho, avuga ko batabasanze mu gikorwa cy’abashakanye nkuko yari yabitangaje mbere, ahubwo ngo gitifu n’abashinzwe umutekano bari baje kare bahagarara ku rugo rwabo, bategereje ko umugabo asohoka ngo bamufate kuko yari amaze iminsi yarihishe ubuyobozi kandi yatumizwa ntiyitabe.

    Abaturage bo muri Musenyi nabo bagaragaje ko Mapengu yari umuntu ugira amakosa mu mudugudu akanabakubita, ibi ngo abikora akenshi yasinze.

    Umuturage witwa Mukarugori Veronique yagize ati “Nkanjye hari umunsi yansanze ahantu ashaka kunkubita baramunkiza, ikindi gihe yantangiriye hariya mu gasanteri afite ivide ashaka kurinkubita.”

    Mukarugori avuga ko yari yari agiye ku Kagari kurega Mapengu yanga kwitaba kandi ngo hari n’abandi bantu yagiye yanga kwitaba

    Gitifu arasubizwa mu kazi?

    Muri aka kagari ka hari ikibazo cy’abacuruza inzoga zirimo izemewe n’izitemewe ariko kuri ubu bakaba barabujijwe kuzicuruza ku mpamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Abaturage bo muri aka gace bavuga ko umuyobozi wese ushobora kujya mu rugamba rwo kurwanya icuruzwa ry’inzoga zitemewe ahita ahura n’ibibazo kuko abakora ubwo bucuruzi batangira gushaka kumugirira nabi.

    Meya avuga ko gitifu nawe yagerageje kurwanya abacuruza izi nzoga n’ibiyobyabwenge birangira bamugambaniye.

    Ubwo iyi nkuru yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, Komite Nyobozi y’Akarere yahise iterana ihagarika mu kazi by’agateganyo, Mbonyubwami mu gihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza.

    Umuyobozi w’Akarere yagize ati “Urumva ibyo byose byo kumuhagarika byakozwe hagendewe ku byavugwaga tutaramenya ukuri kuri byo, twabaye tumuhagaritse kugira ngo dukore iryo perereza. Twajyanyeyo n’inzego z’umutekano kugira ngo batwihere amakuru y’impamo.”

    Biteganyijwe ko Nyobozi ya Kamonyi izongera guterana ikiga ku kibazo cya Gitifu Mbonyubwami niba asubizwa mu nshingano, yirukanwa cyangwa akihanangirizwa.

    Umugore wa Iyakaremye Jean Bosco yateye utwatsi amakuru yatangajwe y’uko umuyobozi w’akagari kabo yabasanze mu buriri

    Inkuru ya Iyakaremye n’umugore we bavugaga ko Gitifu yabasanze mu buriri yahagurukije Ubuyobozi bw’Akarere n’Inzego z’Umutekano

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-amashirakinyoma-ku-mugabo-n-umugore-bashinje-gitifu-kubakubitira-mu

  • Burera: Umurambo w’umugabo utaramenyekana wasazwe mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ubwo abakozi bari bagiye kuvidura ibi byobo bakuragaho beto iba ihapfundikiye bagasangamo uyu murambo. Bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’iki Kigo Nderabuzima cya Gahunga.

    Ku wa 30 Mutarama, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga, Nasabyimana Martine yabwiye IGIHE ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera kuko bataramukura muri icyo cyobo.

    Yagize ati “Njyewe nahamagawe n’abaraye izamu nimugoroba kuko nari natashye, bambwira ko abari baje kuvidura ibyo byobo basanzemo umurambo, baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu nibyo tukigerageza dufatanyije n’izindi nzego harimo na Polisi.”

    “Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n’uwigeze arwarira iwacu, nta n’umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk’ibiri.”

    Kugeza ubu amakuru IGIHE ifite ni uko uyu murambo waje gukurwa muri iki cyobo mu masaha y’umugoroba ugahita woherezwa I Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.

    Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu cyobo kijyamo umwanda uvuye mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-umurambo-w-umugabo-utaramenyekana-wasazwe-mu-bwiherero-bw-ikigo

  • Gicumbi – Rulindo: Miliyari zisaga 5 zigiye gushorwa mu kwegereza abaturage amazi meza n’imihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imashini (Water Pumps) zagenewe gusunika amazi azamurwa mu misozi zatangiye gushyirwa ahabugenewe
    Imashini (Water Pumps) zagenewe gusunika amazi azamurwa mu misozi zatangiye gushyirwa ahabugenewe

    Uturere twa Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, iyo mishinga byitezwe ko izahindura ubuzima bwa benshi, ni irebana no kwegereza Abaturage amazi meza ndetse no gutunganya n’imihanda.

    Gicumbi hatangiye gutunganywa imiyoboro y’amazi ireshya na Km 123.5

    Iyo miyoboro y’amazi yatangiye gutunganywa, izaba ireshya na Km 123.5 izatwara miliyari enye z’Amafaranga y’u Rwanda. Ubwo uyu mushinga uzaba wamaze gushyirwa mu bikorwa, bizorohereza ingo zisaga ibihumbi 60 kubona amazi meza hafi.

    Akarere ka Gicumbi gatuwe n’ingo zisaga ibihumbi 110 zibarizwamo abaturage ibihumbi 470. Muri abo hari abagikora urugendo rw’ibirometero biri hagati ya bibiri na bitanu bajya gushaka amazi meza, icyifuzo kikaba ari uko icyo kibazo gikemuka, abaturage bagatera imbere mu isuku.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix agaruka ku nyungu biteze kuri uyu mushinga yagize ati: “Ni imiyoboro izakwirakwizwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi. Twiteze inyungu nyinshi muri uyu mushinga kuko ubwo uzaba wamaze gushyirwa mu bikorwa, abatuye mu bice by’icyaro, nta muntu uzongera gukora urugendo rurenga metero 500 ajya gushaka amazi, naho abatuye mu mujyi nibura nta muntu uzajya arenza metero 200 atageze aho abasha kubona amazi meza”.

    Umushinga wo kwegereza Abaturage amazi meza washowemo miliyari enye z
    Umushinga wo kwegereza Abaturage amazi meza washowemo miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda

    Ni umushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n’Umushinga Water for People, WASAC ndetse na World Vision.

    Ku birebana n’ingurane igomba guhabwa abaturage, Akarere gatanga icyizere cy’uko nta muturage uzagira ikibazo, kuko aho iyo miyoboro y’amazi izanyura hose, bizashingira ku murongo watanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kandi hubahirijwe ibigenwa n’itegeko ry’uko ahashyirwa ibikorwa remezo nk’amazi meza, umuturage agomba guhabwa ingurane ye mbere y’uko imirimo yo kubihashyira itangira.

    Ndayambaje ati: “Birumvikana ko hari ibikorwa by’abaturage bizagongwa n’iyo miyoboro. Ni nayo mpamvu ibirebana n’ingurane bagomba kuyihabwa mu buryo bwubahirije amategeko ajyanye no kuyibaha mbere y’uko umushinga utangira gushyirwa mu bikora, kugira ngo n’igihe hari abimuwe mu bikorwa byabo babone uko bashakisha ahandi bitabagoye”.

    Ati “Icyo twifuza ni uko uyu mushinga uzana impinduka ku mibereho y’abaturage muri rusange kandi mu buryo burambye aho kubabera umuzigo. Tubizeza ko yaba ahazanyura amatiyo n’ahazubakwa ibigega by’amazi, byose bigomba gukorwa bamaze kwishyurwa”.

    Yasabye abaturage kwitegura kubungabunga ibi bikorwa remezo kugira ngo bizabagirire akamaro, kuko ari ibyabo.

    Ati: “Icya mbere ni ukumva ko ibikorwa ari ibyabo. Hari aho bizanyuzwa mu mirima, hari aho bizaca imbere y’amazu yabo, ubutumwa tubaha ni ukwirinda kubyangiza bitabira kubibungabunga; iyo babyitwayemo uko tubibasabye birinda gushyira Leta mu bindi bihombo bituruka ku gushora andi mafaranga yo kubisana mu gihe byangiritse. Ayo mafaranga ahubwo akifashishwa mu kwihutisha indi mishinga iba itaragerwaho”.

    Uwo mushinga uzamara igihe cy’amezi 12 ushyirwa mu bikorwa, ukaba umwe mu bizatuma Akarere kagera ku ntego kihaye mu wa 2022, y’uko abaturage bose bagomba kuba begerejwe amazi meza 100%.

    Aha abakozi barimo bareba imiterere y
    Aha abakozi barimo bareba imiterere y’agace kari gushyirwamo amatiyo ayobora amazi mu ngo z’Abaturage

    Muri iki gihe icyorezo Covid-19 gikomeje kudindiza gahunda nyinshi, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ngo ntibufite impungenge z’uko ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushingwa hari icyarkoima mu nkokora, kuko abafatanyabikorwa muri gahunda zo gutunganya iyo miyoboro boroherezwa gukora umunsi ku munsi.

    Akarere ka Rulindo kiteguye kwegereza abaturage imihanda myiza

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021, umwe mu mishinga minini Akarere ka Rulindo kazashyirwa mu bikorwa, ni uwo gukora umuhanda Rwintare – Muvumo – Gitanda uzaba ureshya na Km 11.5 washowemo asaga miliyari imwe na miliyoni 90 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Uwo muhanda uturuka kuri Nyabarongo uzanyura mu mirenge ya Shyorongi na Rusiga mu karere ka Rulindo uhure n’igice kiri mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, ukazafasha abaturage mu mihahirane ituma bageza umusaruro ku masoko.

    Ibiraro byubatswe cyera mu buryo butakijyanye n
    Ibiraro byubatswe cyera mu buryo butakijyanye n’igihe nibyo biri muri uyu muhanda, abahagenda bagorwa no kugeza umusaruro ku masoko

    Imirimo yo kuwutunganya iri hafi gutangira nk’uko byemezwa na Niyoniringiye Félicien, Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka n’imiturire mu Karere ka Rulindo.

    Yagize ati: “Umusaruro uva muri biriya bice kubona uko ugezwa ku masoko byabaga ingorabahizi, wasangaga abantu bawikorera ku mutwe abandi ku magare kuko umuhanda uhari wamaze kwangirika cyane, imodoka ntizibasha kuwunyuramo. Twifuza ko ukorwa abantu bagashobora kubona inzira za hafi, cyane ko umusaruro uhaturuka ugizwe n’ibitoki, imyumbati, ibishyimbo n’ikawa ari mwinshi cyane, uwo muhanda uri hafi gutangira gukorwa”.

    Uyu mushinga wo gutunganya umuhanda uzashyirwa mu bikorwa n’Akarere ka Rulindo ku nkunga y’Ikigega cy’iterambere cy’Abadage (KFW) na Leta y’u Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2021 hazakorwa icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga ku kigero cya 25%, ikindi cyiciro kikazasozwa muri 2022.

    Uwo muhanda ugiye kwiyongera ku yindi mishya imaze gukorwa yaba ihuza ako karere n’utundi bihana imbibi ndetse n’indi y’imbere ihuza imirenge.

    Ifoto igaragaza tumwe mu duce tw
    Ifoto igaragaza tumwe mu duce tw’Akarere ka Rulindo

    Uwo muyobozi asaba abaturage ko ubwo uzaba wamaze gukorwa bazitabira kuwubyaza umusaruro no kuwufata neza kuko amafaranga ashorwa mu bikorwa nk’ibyo aba ari menshi.

    Muri rusange ubaze agaciro k’amafaranga azakoreshwa muri iyi mishinga yombi yaba urebana no kwegereza abaturage amazi meza mu Karere ka Gicumbi n’ujyanye no gutunganya umuhanda mu Karere ka Rulindo, yombi izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshanu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gicumbi-rulindo-miliyari-zisaga-5-zigiye-gushorwa-mu-kwegereza-abaturage-amazi-meza-n-imihanda

  • Abantu 70 bategereje kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo bashyirwe mu Ntwari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyiciro bitatu by’Intwari ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

    Urwego rw’Intwari z’Imanzi ni rwo ruri hejuru rukaba rugizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Iki cyiciro kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho. Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.

    Iki cyiciro kandi kirimo Umusirikare Utazwi Izina, uyu akaba ari Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.

    Hari n’icyiciro cy’Intwari z’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

    Iki cyiciro kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Agathe Uwilingiyimana, Félicité Niyitegeka n’abari abanyeshuri b’i Nyange.
    Mutara III Rudahigwa wabaye Umwami w’u Rwandamu myaka ya 1931-1959 yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi, yagabiye abakene, yahirimbaniye ubwigenge.

    Michel Rwagasana yabaye Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa, Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politiki y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe. Yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite, ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Agathe Uwilingiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994). Yagize umutima wa kimuntu ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanyije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.

    Niyitegeka Félicité yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre.

    Harimo kandi n’Intwari z’Abanyeshuri b’i Nyange 47, ariko 7 muri bo bakaba barahise bitaba Imana barimo uwitabye Imana nyuma azize ingaruka z’igitero).
    Abo banyeshuri batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro.

    Iri shuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero ahari mu Ntara ya Kibuye. Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Basabye aba banyeshuri kwitandukanya, babasaba ko Abahutu bajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo, abanyeshuri basubiza bavuga bati: “Twese turi Abanyarwanda”. Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.

    Ikindi cyiciro ni icy’Intwari z’Ingenzi. Uru rwego rugenewe Intwari ifite ibitekerezo byiza cyangwa ibikorwa by’indashyikirwa birangwa n’ubwitange, bifite akamaro kanini kandi biri ku rwego rwo hejuru. Nta ntwari iraboneka ngo ishyirwe muri uru rwego.

    Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko hakozwe ubushakashatsi bugamije gushyira bamwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’Intwari z’Ingenzi.

    Rwaka yagize ati “Twarangije gukora ubushakashatsi ku rwego rwacu, urutonde rw’abantu babarirwa muri 70 turushyikiriza inzego nkuru z’Igihugu.”

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe kuva muri 2014 kugeza muri 2020, ahakusanyijwe amakuru kuri abo bantu bashobora kuvamo abashyirwa mu Ntwari, abandi bagahabwa imidari n’impeta by’ishimwe.

    Inkuru bijyanye:

    Nawe waba Intwari bidasabye ko uhara amagara – CHENO

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abantu-70-bategereje-kwemezwa-n-inama-y-abaminisitiri-kugira-ngo-bashyirwe-mu-ntwari

  • #CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mali yishimiye kugera muri 1/2 dore ko byasabye ko hitabazwa Penaliti
    Mali yishimiye kugera muri 1/2 dore ko byasabye ko hitabazwa Penaliti

    Imikino ya mbere ya 1/4 yakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021. Umukino wa mbere watangiye saa kumi n’ebyiri ku isaha yo mu Rwanda wahuje Mali na Congo Brazaville wabereye kuri Sitade Ahmadhou Ahidjo mu mujyi wa Yaoundé. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa, hongerwaho iminota 30 na yo irangira nta gitego kibonetse. Nyuma y’iminota 120 hitabajwe Penaliti maze ikipe ya Mali isezerera Congo Brazaville kuri Penaliti eshanu kuri enye.

    Umukino wa Kabiri watangiye saa tatu z’ijoro wabereye kuri Sitade Jopama iri mu mujyi wa Douala wahuje Cameron yakiriye imikino na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo). Ikipe ya Cameroon yasezereye DR Congo iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya Cameroon byatsinzwe na Yannick Ndjeng, Felix Oukine Tcheoude mu gihe icya Congo Kinshasa cyatsinzwe na Glody Makabi Lilepo.

    Umukino wa Cameroon na DR Congo warimo imbaraga nyinshi
    Umukino wa Cameroon na DR Congo warimo imbaraga nyinshi
    Cameroon yasabye abafana guhaguruka bakishimira intsinzi ya 1/2
    Cameroon yasabye abafana guhaguruka bakishimira intsinzi ya 1/2

    Gahunda y’imikino ya 1/4 kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021:

    18:00: Zambia irakina na Morocco kuri Stade de la Reunification
    21:00: Guinea irakina n’u Rwanda Rwanda kuri Stade de Limbe

    Mu mikino ya 1/2 Ikipe ya Mali izahura n’iri bukomeze hagati y’u Rwanda na Guinea, mu gihe Cameroon izahura n’iri bukomeze hagati ya Zambia na Morocco.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/chan2020-mali-na-cameroon-zageze-muri-1-2

  • Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rwahawe icyemezo Mpuzamahanga cy’Ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gifite ikirango cya ISO 22000:2018, uru ruganda rwahawe nyuma y’uko RSB ikoze igenzura ku mikorere yarwo ndetse n’uburyo ruteguramo umusaruro rwohereza ku isoko, hashingiwe ku buryo rushyira mu bikorwa ibisabwa n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubuziranenge mu ruganda rwa Kinazi, Ngabonzima Viateur, yabwiye IGIHE ko kuba uruganda rwa Kinazi Cassava Plant ruhawe iki cyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge bifite icyo bivuze by’umwihariko ku barugana.

    Ati” Muri rusange guhabwa icyemzo cy’ubuziranenge cya ISO 22000:2018, twavuga ko ari ukwemeza mu buryo bw’amategeko ku mikorere y’uruganda rushyira mu bikorwa amabwiriza agenga ubuziranenge, by’umwihariko ay’ibwiriza rya ISO 22000:2018. Ibyo bikaba byongera icyizere cyari gihari ku bakiriya cy’uko ibitunganywa n’uruganda byubujuje Ubuziranenge”.

    Ngabonzima kandi yavuze ko iki cyemezo uru ruganda rwahawe kizatuma rwagura amasoko, kuko rwamaze kwizerwa n’abakiliya bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze bakazakomeza kwiyongera.

    Ati” Ibi bizatuma twagura amasoko mu mpande zitandukanye z’isi ndetse n’uburyo bw’imikorere irambye iganisha ku kubonera abakiriya ibyo bifuza”.

    Yavuze ko mu busanzwe uruganda rwari rusanzwe rufite ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibitunganywa n’uruganda, bityo iki cyemezo kikaba cyiyongereye ku byo uruganda rwari rusanganywe.

    Ngabonzima yavuze ko iki cyemezo cy’ubuziranenge uruganda rwahawe kizacyemura ibibazo bitandukanye bahuraga na byo birimo no kubura abakiliya bya hato na hato.

    Ati “Ingorane twahuraga na zo zirimo kuba twaburaga abakiliya bamwe na bamwe bazaga bibanda ku bicuruzwa bifite ikirango cya ISO 22000:2018, no kuba twashaka andi amasoko mpuzamahanga aha agaciro cyane ibi birango.”

    Yongeyeho ko uruganda ruzakomeza guha agaciro abakiliya bashaka ibintu byujuje ubuziranenge ndetse no mu bindi byifuzo abakiliya bageza ku ruganda, byose bikazashyirwamo ingufu kugira ngo ibicuruzwa by’uru ruganda bigere ku rwego mpuzamahanga.

    Kinazi Cassava Plant Ltd ni uruganda rutunganya ifu y’ubugari ruyikuye mu myumbati, rukaba ruherereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, aho rwatangiriye imirimo yarwo mu mwaka wa 2012, rugatunganya ifu y’imyumbati igurishwa mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Inyubako y’uru ruganda yubatse mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo

    Ifu ya Kinazi izwiho kugira ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruganda-rwa-kinazi-cassava-plant-rwahawe-icyemezo-mpuzamahanga-cy-ubuziranenge