Tag: featured

  • Ibyo abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kuzakosora muri manda itaha – #rwanda #RwOT

    Kuwa 26 Mutarama 2021 ni bwo Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yateranye yemeza itegeko rigena isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare 2021, igena ko abasanzwe kuri iyo myanya bakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi z’icyorezo cya COVID-19 zizaba zamaze kuvaho.

    Icyo cyemezo cyaje gikurikiye itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ryavugaga ko amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

    Nubwo kugeza ubu hataramenyeka neza igihe nyir’izina ayo matora azakorerwa, abaturage n’inzobere mu by’imiyoborere bavuga ko hari ibyagaragaye muri manda y’izo nzego irangiye bikwiye kuzakosorwa mu yindi manda.

    Mu byagarutsweho hari inkundura y’iyegura rya hato na hato yavugije ubuhuha mu bayobozi b’uturere n’inama njyanama muri iyi manda irangiye, naho bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bareguzwa ku mpamvu zitandukanye. Uko kwegura ahanini kwabaga kwaturutse ku kutuzuza neza inshingano zabo no kutesa imihigo bahize.

    Abayobozi b’uturere 12 muri 27 batangiranye na manda y’imyaka itanu ishize ni bo bakiri mu myanya yabo. Ureste babiri muri bo bahinduriwe imyanya manda itarangiye, abandi bareguye cyangwa batakarizwa icyizere n’inama njyanama.

    Habarwa abayobozi b’uturere 27 kuko batatu b’uturere two mu Mujyi wa Kigali bakuweho n’amavugura yatumye utwo turere dusigara tudafite ubuzima gatozi.

    Inzobere mu by’imiyoborere akaba n’umushakashatsi mu muryango Never Again, Eric Mahoro, yabwiye RBA ko ubushakashatsi bakoze mu 2019 bwerekanye ko hari igihe inama njyanama iba ifite ubushobozi buke bwo kugenzura komite nyobozi, ibintu byatuma ubuyobozi bw’akarere bugira imiyoborere idahwitse.

    Yakomeje ati “N’uburyo itoranywa birimo ikibazo [kuko] usanga ari abantu n’ubundi bafite imirimo mu karere ku buryo [komite] nyobozi iba ikibafiteho ububasha ku buryo kuyigenzura bigorana.”

    Kutesa imihigo no kunanirwa kuzuza inshingano biganisha ku kwegura kw’inzego z’ibanze, Mahoro avuga ko hari n’ubwo biterwa no kuba mu karere harimo imishinga myinshi “ibazwa akarere nyamara ingengo y’imari itabafasha kurangiza neza iyo mishinga” kuko hari amafaranga aturuka muri za minisiteri nayo aba yarabazwe mu ngengo y’imari.

    Iyo nzobere ivuga ko ubushakashatsi bwanerekanye ko “hari ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abayobozi mu nzego z’ibanze, cyane cyane ku bijyanye no gusobanukirwa inshingano zabo.”

    Mahoro asaba ko “inzego z’ibanze zizatorwa zazongererwa ubumenyi” kuko hari n’abo usanga batumva gahunda za Leta bigatuma abaturage batabizera.

    Ku ruhande rw’abaturage, muri rusange bashima akazi izo nzego zakoze muri manda irangiye, ariko bakanagira ibyo basaba kuzanozwa ubutaha birimo ubukangurambaga ku kujyana abana mu ishuri no gusubizayo abaricikirije.

    Munyankindi Vincent wo muri Kamonyi yagize ati “Kuri njye mbona ku kagali hakwiye undi mukozi bakaba nka babiri [bahora bahari bakira abaturage]. Ibyo byaba ari byiza kuko ku mudugudu mbona mutekano na mudugudu bakora neza rwose.”

    Uwitwa Nshimiyimana Radjab we yagize ati “Abo mu nzego z’ibanze tuzatora bazadufashe bakore ikintu cyo gukangurira abana kwiga. Njyewe mbona ikibazo ari aho kiri rwose, bakareba uko n’abatiga basubira mu ishuri tukagira iterambere ariko n’abana bakagira uburere bwiza.”

    Icyo cyifuzo agisangiye na Bwanacye Fridaus na we utuye muri ako karere, wagize ati”Mbona abo tuzatora bakagombye gushakisha abana batiga kuko barahari rwose. Hano barahari batajya biga, birirwa birukanka kandi ni ikibazo pe! Mbona ntacyo abariho babikoraho.”

    Abayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare rukomeye mu gushimangira gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’ibibakorerwa.

    Manda irangiye ni yo yateguwemo amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2017, ikaba irangiranye n’icyerekezo 2020 u Rwanda rwari rwarihaye mbere y’uko hatangira icya 2050.

    Guhindura imibereho y’abaturage ni yo yari intero y’inzego z’ibanze nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7. Ibikorwa remezo, imibereho myiza n’ubukungu byongewemo imbaraga, ndetse isuzuma ry’imihigo rishingira ku mpinduka ku buzima bw’abaturage.

    Abayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare rukomeye mu gushimangira gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’ibibakorerwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-basabwa-kuzakosora-muri-manda-itaha

  • Burera: Umwana w’imyaka 12 yakuwe mu kiyaga yapfuye nyuma y’iminsi itatu arohamye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mwana wabaga mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza yajyanye na begenzi be, maze umukuru muri bo atangira koga muri iki kiyaga undi aramukurikira ahita arohama kuko we atarazi koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ukora ku gice uyu mwana yarohamiyemo ari naho umurambo we wabonetse ureremba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2021, Twagirimana Edouard, yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y’aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati ” Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y’aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima”

    Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.

    Uyu nyakwigendera yarohamye kuwa gatandatu, hitabazwa abazi koga n’abarobyi ariko ntibamubona kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo wazamukaga.

    Ibiyaga bya Ruhondo na Burera byegeranye cyane, bifite ubujyakuzima burebure cyane kuko hari n’ahageza kuri metero 168 z’ubujyakuzima ariho abaturage basabwa kwirinda cyane.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-umwana-w-imyaka-12-yakuwe-mu-kiyaga-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu

  • Covid-19 yadindije imishinga y’Ikigo cya “Rwanda Coding Academy” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari imishinga y
    Hari imishinga y’iki Kigo yadindiye kubera Covid-19

    Mu mishinga yadindijwe n’icyo cyorezo, harimo uwo kwagura icyo kigo no kucyongerera ubushobozi.

    Kucyagura bivuze kubaka ibyumba 16 bikorerwamo igerageza rijyanye na porogaramu za mudasobwa (coding laboratories) bifite agaciro ka miliyoni 6.5 z’Amadolari ya America.

    Izo laboratwari zagombaga gutangira kubakwa mu mwaka ushize wa 2020, aho mu kigo cya ‘Rwanda Coding Academy’ giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba , ariko kubera icyorezo cya Covid-19 n’ubu ntiziratangira kubakwa.

    Ni Laboratwari 16 zizukwa ku bufatanye n’IKigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya (KOICA), nk’uko bitangazwa na Niyigena Papius, ushinzwe iterambere ry’imishinga muri Rwanda Coding Academy.

    Aganira na Kigali Today Niyigena yagize ati “Abanyeshuri bafite ubuzima bwiza kandi bariga neza, ariko covid-19 yadindije imwe mu mishinga yari yitezweho kuzamura ibijyanye na ‘coding’, harimo kubaka laboratwari 16 za zizubakwa ku bufatanye na ‘KOICA”.

    Yongeraho ati “Ndatekereza ko uwo uzaba ari umushinga munini mu bijyanye na porogaramu zo muri mudasobwa. Izo laboratwari zizajya zifasha abanyeshuri gukora imishinga itandukanye, nko kuburira ba nyirurugo, bakamenya uko abashyitsi babagendereye bameze, ibyo bigakorwa hifashishijwe Internet n’ibindi.”

    Ikigo cya ‘Rwanda coding academy’ cyatangiye muri 2019, gitangirana abanyeshuri 60 harimo abakobwa 30 n’abahungu 30. Icyo kigo cyakiriye abanyeshuri bari barangije icyiciro rusange cy’amashuri (tronc-commun), bakaba baratsinze neza Imibare, Ubugenge n’Icyongereza.

    Nk’uko Niyigena abivuga, biteganyijwe ko abo banyeshuri bose uko ari 60, umwaka utaha mbere y’uko basoza amasomo yabo kuko azamara imyaka itatu, bazabanza kujya muri Korea y’Epfo, mu rugendo rujyanye no kwimenyereza ibyo biga (internship studies).


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/covid-19-yadindije-imishinga-y-ikigo-cya-rwanda-coding-academy

  • Abagore bahamya ko Intwari z’igihugu zatumye babasha kugaragaza ubushobozi bwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo
    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo

    Mu byo Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira, birimo no kuba hari bagenzi babo bagiriwe icyizere, ubushobozi bifitemo babasha kububyaza amahirwe n’umusaruro bituma igihugu n’abagituye batera imbere, birenga imbibi ku buryo hari n’amahanga agenda yungukira mu byiza umugore ageza ku muryango w’aho abarizwa.

    Kuba ibi bigenda bigerwaho, babikesha Intwari zitangiye igihugu, harimo izamennye amaraso, izindi zigomwa ibyiza mu bikorwa byo kwitangira abandi, zigamije ko Igihugu gitekana, kigatera imbere.

    Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today, bagaruka ku ngero z’ibyiza byagezweho, babikesha ubwitange bw’Intwari zitangiye igihugu, bashimangiye ko amahirwe abagore bahawe yo kwinjira mu myanya y’Ubuyobozi, bahabonera urubuga rwo gufatanya n’Abagabo kubaka igihugu bigatuma iterambere ry’umuturage ryihuta.

    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo
    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo

    Mukamuganga Aimeritha w’imyaka 62 y’amavuko, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, Yagize ati: “Mu gihe cyose Umugore yabayeho adafite uruvugiro yari ameze nk’aho ari mu icuraburindi. Nkanjye ntabwo nagize amahirwe yo kugana ishuri, nyamara atari uko nari mbinaniwe, ahubwo ari ya myumvire ababyeyi bacu basanzeho y’uko umugore ari uwo kwirirwa mu gikari”.

    Ati “Byatumye nkurira mu kwitinya nkumva ko nta mugore ushobora kugira ubushobozi bwo kuba yahagararira abandi cyangwa ngo abayobore. Kubona Leta yacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarakoze ibinyuranye n’ibyo abantu bo hambere bibwiraga, akimakaza imiyoborere umugore afitemo uruhare, umugore nawe agahera kuri ayo mahirwe akagaragaza ko abishoboye, ni ibintu uyu munsi w’Intwari usanze nishimira”.

    Ubwitange bw
    Ubwitange bw’Intwari bwavuyemo umusaruro watumye inganda ziyongera umugore ahabonera imirimo

    Mu myaka ikabakaba 27 ishize u Rwanda rubohowe, Leta yavuguruye amategeko mu kurengera uburenganzira burimo n’ubw’abagore. Mu mategeko yashyizweho harimo n’irirebana n’uko mu myanya y’ubuyobozi nibura Abagore bagomba kuba bangana na 30%.

    Bamwe muri bo bemeza ko ayo ari amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye bityo ko gupfusha ubusa, nk’uko Uwitonze Modeste ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru (CNF) abisobanura.

    N
    N’imirimo byari bimenyerewe ko ikorwa n’abagabo abagore barayishoboye

    Ati: “Hari ingero nyinshi dufite z’abayobozi baba mu nzego zo hasi n’izo hejuru, bazirambyemo kandi bayobora neza. Yaba mu bigo bya Leta n’ibyigenga, umugore ntahwema kugaragaza ubudashyikirwa mu gutanga ibitekerezo bifasha abandi guhindura ibitagenda neza, bigashingirwaho hagenwa uko tuzamura ibipimo by’imibereho myiza”.

    Yongeraho ati “Ubushobozi bwabo ntibugarukira mu nshingano z’imiyoborere irebana no guhagararira abandi gusa kuko no mu miryango tuzi abayoboye ingo kandi baziha icyerekezo gihamye, bikarinda abo babyaye kwandagara cyangwa gusabiriza. Ikindi ni uko abagore b’intangarugero mu bufatanye no kuzuzanya hagati yabo n’abagabo babo, bitanga umusaruro wo kubaka umuryango utekanye”.

    Kuri iyi nshuro hazirikanwa Intwari zitangiye igihugu, uyu munsi usanze Abanyarwanda bahanganye n’Icyorezo cya Covid-19.

    Mu rugamba rwo kukirwanya, abagore bavuga ko bazakora uko bashoboye ntibasigare inyuma haba mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, kubahiriza ingamba zo kucyirinda, bashyira imbere kunganirana mu buryo bw’amikoro n’ibitekerezo mu gushaka umuti w’uko mu gihe kiri imbere kizahashywa, intego umugore yiyemeje agakomeza kuzigeraho nta kimukoma mu nkokora.

    Baraseruka bagatahana intsinzi!
    Baraseruka bagatahana intsinzi!


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagore-bahamya-ko-intwari-z-igihugu-zatumye-babasha-kugaragaza-ubushobozi-bwaho

  • Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye isezerewe na Sylli Nationale ya Guinea iyitsinze igitego 1-0, ni nyuma y’uko amakipe yombi yarangije umukino ari abakinnyi 10, aho ku ruhande rwa Guinea yahawe Mory Kante, naho ku Rwanda ihabwa Kwizera Olivier

    Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Guinea
    Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Guinea

    Nyuma yo gusezererwa n’ikipe y’igihugu ya Guinea muri ¼ cy’irangiza, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko baciwe integer n’imvune za Jacques Tuyisenge ndetse na Kalisa Rachid mu minota ya mbere y’umukino, ndetse n’ikarita itukura yahawe Kwizera Olivier.

    Yagize ati “Birumvikana intezo zacu ntitwabashje kuzigeraho, ntitwavuga ko twishimye turababaye kuko twifuzagaga kugera mu cyiciro gikurikiyeho kandi byashobokaga byose.”

    “Ikarita y’umutuku babonye natwe yadukozeho kuko twahatakarije umukinnyi, kandi ni umukinnyi w’ingenzi kuri twe, nyuma tuza kubura na Kalisa Rachid bituma dukora impinduka zihuse, iyo ukoze impinduka zihuse bituma uko wateguye byose bitagenda neza”

    “Ntabwo twashoboye kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba twakinaga n’ikipe ituzuye, ntitwakwirengagiza ko ari ikipe ikomeye, gusa twari dukwiye byinshi kurusha ibyo babonye”

    Umutoza Mashami yavuze ko bemeye ibyavuye mu mukino

    “Urebye n’ikosa twaboneyeho ikarita y’umutuku, abarebye amashusho mwabonye ko nta kosa Olivier yakoreye uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane, yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi, yabarushije ubwenge ni ko navuga, babona Coup-Franc turayitsindwa, rimwe na rimwe ugomba kubyemera twabyemeye ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.”

    Umutoza Mashami Vincent ntiyanyuzwe n
    Umutoza Mashami Vincent ntiyanyuzwe n’imisifurire ariko yemeye ibyavuye mu mukino


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/twabyemeye-ntitwajya-kurega-var-mashami-avuga-ku-ikarita-y-umutuku-no-gusezererwa

  • Impinduka zidasanzwe mu myaka 20 ishize abaturage begerejwe ubuyobozi n’ubushobozi: Ikiganiro na Minisitiri Shyaka – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 21 ishize, umuturage yahagurukaga iwe, za Bweyeye muri Rusizi, akerekeza i Kigali ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, gushaka icyemezo cy’uko atishoboye.

    Uyu munsi si ko bimeze kuko kuba afite telefoni igendanwa, byoroshye gusaba icyangombwa kikamugeraho bitarenze umunsi umwe kandi atavuye iwe mu rugo. Ibyo ni ibyiza byo kuba ubuyobozi bwaramwegereye.

    Iyi politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, yakozwe mu byiciro birimo icya mbere cya 2001-2006, cyo kubaka imiterere y’inzego z’ubutegetsi, havaho za komini na perefegitura bisimbuzwa uturere n’intara ndetse n’amazina yabyo yari ashingiye ahanini ku mateka arahinduka.

    Icyiciro cya kabiri cyahariwe kubaka izo nzego no kongera imbaraga mu byo zikorera abaturage ariko binajyana n’ikibatsi mu mibereho myiza y’abaturage. Muri iyo myaka itanu [2006-2011], ni bwo abantu benshi bavuye mu bukene aho abasaga miliyoni imwe bavuye mu murongo w’ubukene bukabije.

    Mu 2011-2016, habayeho kongera ingufu muri gahunda mbaturabukungu zari zaratangijwe mu cyiciro cyabanjirije icyo, ndetse habaho kongera ibikorwa byihutisha iterambere, birimo gahunda za Girinka, VUP n’izindi zose zagiye zigirwamo uruhare n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage.

    Mu 2016-2021, cyaranzwe no gushimangira ibyabanje no kongera uruhare rw’abaturage mu mihigo, mu bibakorerwa aho usanga nk’ubu nibura uruhare w’abaturage rugeze hejuru ya 70%, ruvuye hasi ya 50%, rwariho mu myaka itandatu ishize.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi iri mu nzira nziza kandi umusaruro wayo ugaragarira mu mibereho abaturage bafite ariko nanone no ku cyizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwabo kuva ku Umukuru w’Igihugu.

    Yagize ati “Iyo tubona ishusho y’inzego nkuru z’igihugu, iz’umutekano n’izindi zifite ishusho nziza mu baturage, buriya inzego z’ibanze ziba zabigizemo uruhare kuko nibo bahagarariye izo nzego z’ubuyobozi.”

    “Kandi turashima ko icyizere Abanyarwanda muri rusange bafitiye inzego z’ubuyobozi bw’igihugu guhera kuri Perezida wa Repubulika, ni hafi 100%, inzego nkuru z’igihugu cyacu, icyizere cy’Abanyarwanda kuri izo nzego kiri hejuru cyane. Icyo rero ni igitego cyacu nin’umusaruro kuri izo nzego zegerejwe abaturage.”

    Ubushakashatsi bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu Nzego z’Ibanze buzwi nka ‘Citizen Report Card (CRC) bwakozwe mu 2016-2017 bwagaragaje ko igipimo cyo kwishimira serivisi kiri kuri 70, 9%.

    Mu 2020, ubu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bukuru bw’igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda, aho bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99.2%.

    Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk’intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92.8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88.7%. Abaturage bizera inzego z’umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n’igipolisi hejuru ya 90%.

    Bukomeza bugaragaza ko abaturage bari kuri 71.3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze naho 77.17% bishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.

    Kwegereza abaturage ubuyobozi byatumye icyizere bagirira inzego nkuru kugeza ku Mukuru w’Igihugu cyenda kugera ku 100%

    Impinduka mu mikoro no gucunga neza ibya rubanda

    Muri politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, akarere nirwo rwego rutangirwaho serivisi nyinshi ziganjemo izahoze zitangwa na za minisiteri n’ibindi bigo.

    Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko nibura buri mwaka akarere kagenerwa ingengo y’imari iri hejuru ya miliyari 10Frw, hari n’aho yiyongera. Nko mu ngengo y’imari 2016/2017, uturere 30 twari twagenewe asanga miliyari 436,6Frw.

    Minisitiri Prof Shyaka yagize ati “Inzego z’ibanze zariyubatse, uyu munsi nta karere katarusha minisiteri iyo ariyo yose ingengo y’imari. Kubera gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi usanga ingengo y’imari ari hejuru ya miliyari 10 Frw ndetse hari n’abasatira 20 Frw.”

    Ikindi ni uko amafaranga uturere twishakamo yavuye kuri miliyari zisaga 40 Frw mu 2015 agera kuri miliyari 61 Frw. Nibura buri mwaka hiyongeraho 10%.

    Mu myaka 10 ishize, imirenge 416, ntiyabaga yemerewe gukoresha ingengo y’imari ariko kuri ubu byarahindutse kuko n’ubwo idahabwa ingengo ariko ishobora kuyikoresha mu buryo bwemewe, hakagira ibikorwa bikorwa n’umurenge.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubushobozi bwiyubatse haba mu mikorere ndetse no muri serivisi abayobozi baha abaturage. Ibi ariko ngo bijyana n’uburyo aba bayobozi bakoresha neza ibya rubanda.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mbere ya 2015, yagaragazaga ko uturere tubiri muri 30 [2/30] nitwo twonyine twari dufite imicungire y’umutungo wa leta imeze neza, mu gihe utundi 28 twose raporo yagaragazaga ‘Agahomamunwa’.

    Iyi raporo yo mu 2020, mu bijyanye no gucunga umutungo wa Leta, uturere 28, tumeze neza n’ubwo hataburamo utubazo tworoheje.

    Minisitiri Prof Shyaka ati “Bivuze iki? Ari uburyo bwo kuba inzego, imikorere yazo, kuzirikana akamaro k’umutungo wa leta n’uburyo tugomba kuwusigasira… inzego z’ibanze zariyubatse kandi zateye intambwe ikomeye.”

    Kugeza ubu hari serivisi 33 zihabwa abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga birimo ibyemezo by’amavuko, iby’uko basezeranye ndetse n’ibikoreshwa mu nkiko. Muri izo zose harimo 22 bashobora kubona bibereye mu rugo.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga bifasha mu kwihutisha serivisi no kwimakaza gukorera mu mucyo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, asanga politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yaratanze umusaruro ntagereranywa

    Umuturage ku isonga!

    Mu 2006, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukorera ku mihigo nk’uburyo bwo gufasha igihugu kwihutisha iterambere, kwihutisha ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’umunyarwanda. Yatangiye ikorwa ku rwego rw’akarere ariko mu 2009/2010, iragurwa ishyirwa no mu nzego nkuru z’igihugu za Minisiteri.

    Muri 2017/18 yaravuguruwe hongerwa uburemere ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, hatangizwa n’imihigo ihuriweho. Hanavuguruwe uburyo bwo kuyisuzuma. Kuri iyi nshuro igiye kongerwamo umwihariko w’ibikorwa bihindura imibereho y’umuturage harebwa urugo ku rundi n’imiyoborere.

    Perezida Kagame, ubwo yayoboraga umuhango wo gusinya imihigo ya 2013/2014, yavuze ko imihigo ari uburyo bwo gufatanya hagati y’inzego za Leta, abikorera n’abaturage mu kuzana impinduka ziganisha ku mibereho myiza.

    Icyo gihe yagize ati “Nagira ngo nibutse ko iyi mihigo ari uburyo bw’imikorere twebwe Abanyarwanda twahisemo kandi twishyiriyeho bivuye mu muco wacu. Abikorera n’abandi baturage bunganira leta ku bikorwa akenshi biba bitari mu ngengo y’imari, niyo ubufatanye burushaho kuba bwatugirira akamaro. Ibyo bituma umusaruro uva mu mihigo wikuba inshuro nyinshi iyo twafatanyije.”

    Mu 2019, Perezida Kagame yifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza n’umudendezo w’abaturage.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko kuva imihigo yatangira imaze kuba umuco kandi n’abaturage bamaze kuyigira iyabo ku buryo kuri ubu isigaye ishingira kubyo bashaka.

    Yakomeje agira ati “Hari aho twagiye tubona mu kwishakamo ibisubizo, abaturage bagiye babikora. Ugasanga nko mu Mudugudu runaka, abaturage baravuze bati ntabwo dushaka ko buri rugo rugira ibiti by’imbuto, turashaka ko haba isomero, turashaka ko nta mwana uva mu ishuri, turashaka ko nta mwana ugaragara mu mirire mibi, turashaka, turashaka….”

    “Bakagenda bagatondeka ibintu kandi bakabikora. Ni ukuvuga ngo rero ayo niyo masomo natwe tuvana mu baturage kuko nabo bishakamo ibisubizo kandi bitanga umusaruro, ibyo byose ari ku mudugudu ari ku murenge turagira ngo bihabwe imbaraga.”

    Avuga ko nyuma y’impanuro bahawe n’Umukuru w’Igihug, bihutiye kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’inzego ku buryo imihigo itagomba kuba iya meya ahubwo agatafanya n’abo bakorana ndetse n’abaturage.

    Mu kwimakaza imikorere n’imikoranire mu kwesa imihigo, urwego rw’akarere rwashyizeho inama izwi nka JOC [Joint Operating Committee], ihuza abayobozi n’abakozi bo mu karere nibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bakaganira ku buzima bw’akarere n’ibibazo bihari bigashakirwa ibisubizo.

    Minisitiri Prof Shyaka ati “Icyo Umukuru w’Igihugu yavugaga cy’uko badakorana, cyamaze kubonerwa igisubizo. Kubera ko imikoranire ntaho wayihungira. Ikindi nabonye ni uko ababa bari muri iyo nama ntabwo ari indorerezi, baraganiraga ku mihigo ku buryo niba aria bantu 10, bafite imihigo 20 baragabana buri wese agafata ibiri.”

    Muri rusange kuva hashyirwaho gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, hagiye habaho impinduka zikomeye mu bijyanye n’uko abanyarwanda bava mu buke ahanini binyuze muri bwa buryo igihugu cyashyizeho bwo kwishakamo ibusubizo.

    Imibare yerekana ko mu 2000/2001 abari mu murongo w’ubukene mu Rwanda bari 58.9%, mu 2005/6 bari 56.7%, mu 2010/11 bari 44.9%, mu 2013/14 bari 39.1%. Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

    Mu myaka 20 ishize abaturage begerejwe ubuyobozi, uruhare mu bibakorerwa rwarazamutse

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zidasanzwe-mu-myaka-20-ishize-abaturage-begerejwe-ubuyobozi-n

  • #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntiyabashije gukabya inzozi zo kugera muri 1/2 mu marushanwa ya CHAN ari kubera muri Cameroun, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Guinea

    Mu rwambariro mbere y’umukino

    Abakinnyi b’Amavubi bishyushya…

    Mu minota itanu ya mbere y’umukino, ikipe ya Guinea yayihariye ndetse banatera imipira ibiri mu izamu irimo na Coup-Franc, ariko umunyezamu Kwizera Olivier ayikuramo neza

    Ku munota wa cyenda w’umukino, nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Imanishimwe Emmanuel na Muhadjili, Imanishimwe yahinduye umupira Tuyisenge Jacques awuteye n’umutwe uca hejuru y’izamu.

    Tuyisenge Jacques yakiniwe ahita ava mu kibuga hakiri kare
    Tuyisenge Jacques yakiniwe ahita ava mu kibuga hakiri kare

    Nyuma y’umunota umwe gusa Jacques Tuyisenge Jacques yaje gukorerwa ikosa n’umukinnyi wo hagati wa Guinea witwa Kante, aza kuvunika mu ivi byatumye ahita anasimbuzwa hinjira Sugira Erbes, naho Morey Kante ahita ahabwa ikarita itukura.

    Ku munota wa 21 w’umukino, Niyonzima Olivier Sefu yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Guinea, ahita ikarita y’umuhondo, Guinea nayo ihabwa Coup-Franc ariko bayiteye ica hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 27 w’umukino, kuri koruneri yari itewe na Hakzimana Muhadjili, Ernest Sugira yagonganye n’umunyezamu wa Guinea bose baragwa, maze Sugira ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

    Ku munota wa 34 w’umukino, Kalisa Rachid wavgiye avunika muri buri mukino Amavubi yakinnye, yaje kongera kubabara ava mu kibuga, asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice usanzwe akinira ikipe ya Police Fc.

    Nyuma yo gukina iminota 45, umusifuzi yongeyeho iminota itatu, nayo iza kurangira nta kipe n’imwe ibashije kunyeganyeza inshundura, n’ubwo muri rusange Guinea yakinaga ari abakinnyi 10 gusa yabonye amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Amavubi.

    Igice cya kabiri kigitangira, Amavubi yatangiye asatira, Nshuti Dominique Savio ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, Muhadjili awuhusha kabiri, Sugira Ernest awuteye ukubita igiti cy’izamu uhita ujya hanze.

    Ku munota wa 54 w’umukino, rutahizamu wa Guinea yasigaranye n’umunyezamu Kwizera Olivier, agiye gutera umupira arawuhusha umukinnyi wa Guinea aragwa, Kwizera Olivier ahabwa ikarita y’umuhondo ariko nyuma yo kwifashisha amashusho umusfuzi ahita aha Kwizera Olivier ikarita itukura.

    Byahise biba ngombwa ko rutahizamu Byiringiro Lague avanwa mu kibuga, ahita asimburwa na Kimenyi Yves, yaje guhita aterwa Coup-Franc na Morlaye Sylla, ariko ntiyabasha kuwugarura Guinea iba iyoboye umukino n’igitego 1-0.

    Kimenyi Yves ntiyabashije kugarura Coup-Franc ya Sylla

    Kimenyi Yves ntiyabashije kugarura Coup-Franc ya Sylla

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/chan2020-amavubi-asezerewe-na-guinea-mu-mukino-wabonetsemo-amakarita-abiri-y-umutuku-amafoto

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava Nigeria bajya i Dubai – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RwandAir yashyize hanze kuri uyu wa 31 Mutarama yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zitangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri Nigeria bajya muri Dubai ariko babanje kunyura mu bindi byerekezo.

    Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zizakira gusa abagenzi bava muri Nigeria bajya Dubai ariko nta handi babanje kunyura, iki cyemezo kiratangira kubahirizwa ku wa 1 Gashyantare.

    Travel update for passengers travelling from Nigeria to Dubai. pic.twitter.com/bMuMVpEEyB

    — RwandAir (@FlyRwandAir) January 31, 2021

    RwandAir yatangaje ko yabaye ihagaritse ibikorwa byo gutwara abagenzi bava Nigeria bajya i Dubai

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-gutwara-abagenzi-bava-nigeria-bajya-i-dubai

  • Abakobwa n’abagore babangamiwe n’ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje mu gihe mu Gushyingo 2019, aribwo Leta yasohoye itangazo rivuga ko umusoro ku nyogeragaciro ku bikoresho bya Cotex ukuweho hagamijwe ko bidahenda abagore n’abakobwa babikenera buri kwezi.

    Bamwe mu bakobwa n’abagore baganiriye na Radiyo Rwanda, bavuze ko nyuma y’uko iyi misoro ikuweho nta cyahindutse bitewe n’uko ipaki imwe ya Cotex iri kugura amafaranga 1000Frw cyangwa hejuru yayo.

    Hari uwagize ati “Njyewe igihe mperukira ku isoko cotex ya super yaguraga hagati y’amafaranga 700Frw na 800Frw ariko ubu igeze ku 1000 Frw, iyitwa Always niyo iri hasi, iri kugura 900Frw cyangwa 800Frw kandi yaraguraga 500Frw, urumva bagenda babizamura aho kugira ngo babimanure kandi amafaranga agenda ahenda ku bantu badakora .”

    Undi yagize ati “Nanjye nakoreshaga super ndibuka ko muri 2020 yari ku mafaranga 800Frw ariko ubu ni 1000Frw cyangwa 1200Fwr bitewe n’aho uguriye.”

    Ibi bishimangirwa na Ingabire Divine wita ku gukangurira abakobwa kugira isuku mu gihe bari mu mihango, aho yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje hari abakobwa bahitamo gukoresha uburyo butizewe mu kunoza isuku kubera kubura Cotex, aboneraho gusaba Leta gukora ubugenzuzi bwimbitse kuri iki kibazo.

    Ati “Usanga iyo atabonye iyo Cotex ashobora gukoresha bimwe mu bitambaro nk’uko bamwe babibabwira cyangwa se twe babitumenyesha ugasanga n’ibyo bitambaro umwana w’umukobwa n’ubwo abikoresha ntabwo biba bikozwe mu ipamba bigatuma bibangamira umwana iyo arimo ariga cyangwa se ari mu iyindi mirimo y’akazi aba arimo gukoraho.”

    Abanyenganda bakora ibi bikoresho bo bavuze ko babona ikibazo kuri iyi ngingo ari ubuke bw’ibi bikoresho ku isoko ugereranije n’ababikenera ari nabyo bitera icyuho mu iyubahirizwa ry’ibiciro.

    Ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Karangwa Cassien yavuze ko iki kibazo bagiye kugikoraho ubugenzuzi.

    Ati “Ubugenzuzi burahari buranakorwa ariko muri iyi minsi twibandaga cyane ku birebana n’ibiribwa kugira ngo muri iki gihe cya Guma mu rugo abantu batazamura ibiciro cyangwa se n’ibiribwa bikaba byabura bigateza ikibazo.”

    Yongeyeho ko amatsinda akora ubugenzuzi ahari, ashimangira ko bagiye kongera imbaraga mu kugenzura impamvu ibiciro bya Cotex bitagabanywa, kandi ko uwo bazasanga yarabizamuye nta shingiro afite azahanwa.

    Abakobwa n’abagore babangamiwe n’ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abakobwa-n-abagore-babangamiwe-n-ibiciro-bya-cotex-bikomeje-kuzamuka

  • Gutsimbarara ku moko ni nko kwifubika umwambaro ushaje- Ndayisaba Fidèle – #rwanda #RwOT

    Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa, ni amoko abahanga mu mateka bavuga ko yenyegejwe n’abakoloni bashaka gutanya abanyarwanda. Ubusanzwe yari ibyiciro by’imibereho, buri wese akajya mu cyiciro kijyanye n’ubutunzi afite.

    Guhindurira ayo moko inyito no kuyatsindagira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, byabaye ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe y’Ubwiyunge (NURC),Ndayisaba Fidèle, yavuze ko abagitsimbaraye ku moko bameze nk’abantu bambaye umwamabaro ushaje utakigezweho.

    Yagize ati “Gutsimbarara ku byagizwe amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda mu gihe cy’amateka y’amacakubiri, ni nko guhera ku mwambaro ushaje wataye ibara n’ireme.”

    Ndayisaba yavuze ko umwenda nk’uwo udashobora kuwambara ngo uberwe, ati “ ntawe uwifubika ngo ashyuhe. Nta kamaro!”

    Ibi yabitangaje mu gihe hiryo no hino hagenda humvikana abantu bashaka kubiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bitwaje aya moko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kuvuga ko nubwo hari ibyakozwe mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibikigaragara nk’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, abakivuga ko habayeho Jenoside ebyiri n’ibindi.

    Icyakora yavuze ko hari icyizere ko n’aho hakigaragara ibyuho by’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baba abari mu Rwanda cyangwa hanze, n’abakoresha imbuga nkoranyambaga babaye benshi muri ibi bihe, nabo igihe kizagera bagakanirwa urubakwiye.

    Nubwo hari ababiba amacakubiri, Guverinoma y’uRwanda igenda ishyira imbaraga mu gushyira hamwe ubumwe bw’Abanyarwanda, ibinyujije muri gahunda nka Ndi umunyarwanda imaze gutanga umusaruro mu kubaka umwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe y’Ubwiyunge (NURC),Ndayisaba Fidèle yavuze ko abakigendera ku moko bameze nk’abambaye umwenda ushaje

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutsimbarara-ku-moko-ni-nko-kwifubika-umwambaro-ushaje-ndayisaba-fidele