Tag: featured

  • Amajyaruguru: Dore imishinga minini y’Uturere mu mwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umudugudu w
    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uzaba ugizwe n’inzu 146

    Ku ruhande rw’Akarere ka Musanze harateganywa umushinga ukomeye wo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), aho inyigo yawo yarangiye ndetse n’amazu akaba yaratangiye kuzamurwa.

    Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko uwo mushinga ukomeye cyane aho uzaba ugizwe n’inzu zo guturamo 146 zubakwa mu buryo bugeretse (étage).

    Ni umushinga uzaba ushamikiyeho ibindi bikorwa remezo birimo umuhanda wa kaburimbo uva mu Mujyi wa Musanze ukanyura ku Ishuri Rikuru rya INES Ruhengeri, ndetse n’imihanda iwushamikiyeho ukazaba ureshya na kilometero 16.

    Uwo mushinga w’umudugudu w’icyitegererezo kandi uzaba ushamikiyeho n’ibindi bikorwa remezo birimo, ikigo nderabuzima cya Kinigi ndetse n’ibiraro by’inkoko zirenga ibihumbi bitandatu, mu rwego rwo gufasha abatuye uwo mudugudu kurushaho kwiteza imbere mu bworozi no mu mirire myiza.

    Nuwumuremyi avuga ko bataramenya neza amafaranga azagendera kuri uwo mushinga ati “Ku bijyanye n’amafaranga hari ibyo tukinoza, murumva ko ari umushinga ukomeye urimo iyo mihanda ya kaburimbo, ayo mazu ageretse, ni umushinga tukinoza neza ku buryo ayo uzatwara tuzayabamenyesha mu minsi iri imbere”.

    Mu karere ka Musanze kandi hari n’undi mushinga w’agakiriro aho watangiye gukorwa, kakaba gateganya kwakira abantu batari munsi ya 500, aho uzatwara agera kuri miliyoni 850 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Hari n’undi mushinga wo kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Musanze ireshya na Kilometero 6.2, mu rwego rwo kurushaho gutuma uwo mujyi usa neza, aho izatwara Miliyari 5.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Uwo muyobozi avuga kandi ko amafaranga azakoreshwa muri iyo mishanga azava mu ngengo y’imari y’igihugu.

    Ati “Ubundi Model Village iyo igiye kubakwa, habamo abafatanyabikorwa benshi barimo Minisiteri zinyuranye bitewe n’ikireba Minisiteri runaka. Mu by’ukuri ni amafaranga y’igihugu azakora ibyo bikorwa remezo mu rwego rwo guteza imbere abaturage”.

    Mu karere ka Gakenke naho harateganywa imishinga minini inyuranye, by’umwihariko bakazibanda ku kubaka imihanda no kugeza amazi meza ku baturage.

    Mu mishinga minini iteganywa mu karere ka Gakenke hari no kugeza amazi meza ku baturage
    Mu mishinga minini iteganywa mu karere ka Gakenke hari no kugeza amazi meza ku baturage

    Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Déogratias, yavuze ko mu mishanga minini bateganya, ku isonga hari umuhanda wa Buranga – Kamubuga – Rutabo – Base.

    Ati “Muri uyu mwaka wa 2021 umushinga munini dufite ni ugutunganya umuhanda wa Buranga-Kamubuga-Rutare-Base. Ni umuhanda mubi cyane iyo imvura yaguye ntugendeka, tuzawubaka ku nkunga ya Banki y’isi, ureshya na kilometero 37 ukazatwara miliyari 10 na miliyoni 700, aho uzaba ufite utundi duhanda tw’itaka tuwushamikiyeho”.

    Mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke amazi yegerejwe abaturage
    Mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Gakenke amazi yegerejwe abaturage

    Mayor Nzamwita kandi yavuze ko bafite undi mushinga wo gushyira amazi mu mpinga z’imisozi y’umurenge wa Coko, aho abaturage babonaga amazi bibagoye, amafaranga akazava mu ngengo y’imari y’Akarere.

    Agira ati “Impinga zose z’imisozi ya Coko nta mazi yagiraga, bari bafite agasoko kajyanayo amazi ariko adahagije. Niyo mpamvu twatekereje umushinga tugira ngo dufatire amazi hasi dukore imiyoboro mishyashya twubake ibigega mu mpinga ku buryo amazi azakwira hose muri ziriya mpinga za Coko ndetse n’igice cya Ruli”.

    Umuyoboro w’amazi uzaba ureshya n’ibilometero 66 ukazatwara Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 730.

    Akarere ka Gakenke
    Akarere ka Gakenke

    Akarere ka Gakenke katekereje iyo mishanga nyuma y’uwa 2020 wamaze gushyirwa mu bikorwa wo kubaka inyubako nshya y’Akarere, yatwaye agera kuri miliyari 1.5 y’Amafaranga y’u Rwanda.

    Inyubako nshya y
    Inyubako nshya y’akarere ka Gakenke yegerejwe n’ibikorwaremezo

    Mu karere ka Burera, umushinga ubaraje ishinga ni uwo kubaka inyubako nshya y’akarere nk’uko Umuyobozi wako, Uwanyirigira Marie Chantal yabibwiye Kigali Today.

    Ati “Imishinga duteganya muri uyu mwaka wa 2021 ni myinshi, ariko uwo dushyize imbere cyane ni inyubako nshya y’Akarere”.

    Ubundi Akarere ka Burera gasanzwe gakorera mu nyubako ishaje kandi itajyanye n’igihe, ahantu hato cyane ku buryo hari aho abakoze basaga babiri usanga bakorera mu cyumba kimwe, ibyo bikababuza ubwisanzure mu kazi no kugeza serivise nziza ku bagenerwabikorwa.

    Umudugudu w
    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watangiye kubakwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amajyaruguru-dore-imishinga-minini-y-uturere-mu-mwaka-wa-2021

  • Musanze: Umwana w’imyaka 12 yakuwe mu kiyaga yapfuye nyuma y’iminsi itatu arohamye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mwana wabaga mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza yajyanye na begenzi be, maze umukuru muri bo atangira koga muri iki kiyaga undi aramukurikira ahita arohama kuko we atarazi koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ukora ku gice uyu mwana yarohamiyemo ari naho umurambo we wabonetse ureremba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2021, Twagirimana Edouard, yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y’aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati ” Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y’aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima”

    Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.

    Uyu nyakwigendera yarohamye kuwa gatandatu, hitabazwa abazi koga n’abarobyi ariko ntibamubona kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo wazamukaga.

    Ibiyaga bya Ruhondo na Burera byegeranye cyane, bifite ubujyakuzima burebure cyane kuko hari n’ahageza kuri metero 168 z’ubujyakuzima ariho abaturage basabwa kwirinda cyane.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umwana-w-imyaka-12-yakuwe-mu-kiyaga-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu

  • Pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zahawe akandi gaciro ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hashize umwaka hafi n’igice u Rwanda rutangiye gutanga pasiporo Nyarwanda za Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga, ikaba ari pasiporo irimo amakuru yose ya nyirayo ndetse ibitse n’imyirondoro nyayo ya nyirayo mu buryo bw’ikoranabuhanga (biological data), bituma byoroha ndetse bikihuta kumenya amakuru yose kuri we.

    Nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD ni intambwe ikomeye.

    Rwagize ruti “Kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD, ni intambwe ikomeye muri gahunda yo gutanga no gukoresha pasiporo zikoranye ikoranabuhanga ku Isi yose, ndetse bikaba n’ikimenyetso cyo kugera ku cyiciro cya nyuma cy’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uru rwego kandi rwavuze ko iyi ntambwe yo kwinjira muri ICAO PKD izatuma abafite pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga babasha kugenda hirya no hino ku Isi mu buryo buboroheye.

    Iti “Mu igenzura rikorerwa ku mupaka w’igihugu cyakiriye mu kugenzura pasiporo ikoranye ikoranabuhanga yuje muri icyo gihugu, igomba kuba irimo amakuru yavuye mu gihugu cyayitanze. ICAO PKD itanga uburyo bwizewe bufasha igihugu kwinjiza amakuru muri pasiporo ndetse no kubonaho byoroshye amakuru y’ibindi bihugu.”

    Urwego rushinzwe kugenzura ihererekanya ry’aya makuru hagati y’ibihugu biri ku rutonde rw’ibihugu bifite ICAO PKD, rugenzura ko amakuru akoreshwa muri izo pasiporo yizewe, ahuye n’amasezerano mpuzamahanga ahuriweho, ndetse n’uburyo bworoshye bwo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu.

    Kuri ubu pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zisabwa binyuze ku rubuga rwa “Irembo”, ubundi umuntu akayibona mu gihe kitarenze iminsi ine amaze gutanga ibisabwa.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n’ibyiciro bitatu, birimo pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n’ikiguzi cya buri pasiporo.

    Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, imara imyaka ibiri ikaba igurwa amafaranga 25.000 Frw, hari kandi pasiporo isanzwe y’abantu bakuru, igura 75.000 Frw, igakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu, hari kandi n’imara imyaka 10 igurwa 100.000 Frw, hari na pasiporo z’akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi, hakaba n’izihabwa aba-dipilomate.

    Ubu Pasiporo zitangwa mu Rwanda ni izikoresha ikoranabuhanga gusa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiporo-nyarwanda-zikoranye-ikoranabuhanga-zahawe-akandi-gaciro-ku-rwego

  • Ababyeyi batuzuza inshingano zo kurera abana bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane hagati y’ababyeyi, ubukene, ibihano bikabije n’ ibindi bibazo bibera mu miryango biturutse ku babyeyi nibyo usanga abana bajya guhungira mu mihanda cyangwa mu bindi bikorwa bitabagenewe.

    Ni inshingano z’umubyeyi guha umwana uburere ndetse no kumurinda icyamuhungabanya ariko hari aho usanga ababyeyi birengagiza izo nshingano, kugeza aho biviramo abana kwishora mu ngeso mbi.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1, bayibwiye ko amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga mu bituma abana bagana inzira y’umuhanda, bitewe nuko imiryango ihoramo intonganya irangwa no gusiganira inshingano.

    Umwe muri aba babyeyi yavuze ko hari ubwo mu miryango habamo amakimbirane bigatuma ababyeyi basiganira inshingano ingaruka zikaza kuri wa mwana.

    Yagize ati “Hari ubwo ababyeyi baba batumvikana bafitanye amakimbirane ugasanga habuze uhaha, nk’umugore yaba afite n’ayo mafaranga akanga kujya guhaha ngo kuko umugabo atatanze iposho, abana bakaburara umwana ejo akavuga ati aho kugira ngo mburare narara mu kiraro nkishakishiriza.”

    Ibi byashimangiwe n’undi mubyeyi wavuze ko aya makimbirane atuma ababyeyi bigira mu tubari abana mu rugo bagasigara bicwa n’inzara bigatuma bajya mu muhanda.

    Ati “Umwana uvuye ku ishuri agasanga saa Sita ntibatetse nimugoroba ntibatetse ahubwo ababyeyi bagataha basinze bari kurwana, uwo mwana ava mu rugo akajya kwishakishiriza akazisanga mu mihanda.”

    Aba babyeyi bavuze ko igikwiye gukemura ibi bibazo ari uko hajya hahanwa aba babyeyi batuma umwana atorongera, hakajya hakorwa igenzura bakamenya aho abana bagiye bikabazwa ababyeyi.

    Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, cyo cyavuze ko nta mubyeyi ukwiye kwirengagiza inshingano ze zo kurera umwana no kumuha byose akwiye.

    Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Munyemana Gilbert yavuze ko ababyeyi barenga ku nshingano zo kurera abana babo hari amategeko abahana.

    Ati “Hari itegeko rihana ababyeyi badaha abana ituze kugeza ubwo bagiye mu mihanda, ababyeyi bakwiye gushishikarira gukomeza guha uburenganzira abana babo mu kubitaho ndetse no kuzuza ishingano zabo abatabikora bazahanwa.”

    Iyo umubyeyi atubahirije inshingano ze ku mwana bikamuviramo kujya mu ngeso mbi, iyo icyo cyaha agihamijwe n’urukiko ahanishwa itegeko rirengera umwana No 071/2018 mu ngingo yaryo ya 32.

    Aho ahanishwa bwa mbere iminsi ingana n’ukwezi akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, iyo yongeye kugwa muri icyo cyaha ahanishwa gufungwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka ndetse agacibwa ihazahabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni.

    Ababyeyi batita ku bana bikabaviramo kujya mu mihanda bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-batuzuza-inshingano-zo-kurera-abana-bibukijwe-ko-hari-ibihano

  • Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari-Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi u Rwanda rwizihirizaho umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27, hazirikanwa ibikorwa byaziranze ngo u Rwanda n’Abanyarwanda babeho mu mahoro n’ubwisanzure.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko umuco w’ubutwari wagaragajwe n’intwari z’u Rwanda, ukwiriye kuba umurage ku bariho n’abazaza.

    Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

    Yakomeje ashimira abagize uruhare bose mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, kimaze hafi umwaka kiyogoza Isi n’u Rwanda muri rusange, avuga ko cyerekanye ko buri wese ashobora kuba intwari.

    Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

    Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

    Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 15 304 bamaze kwandura; abayikize ni 10 087 mu gihe abarwaye ari 5021 naho 196 imaze kubahitana.

    Iyo ndwara ikigera mu Rwanda, hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kuyihashya zirimo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza, gupima ku bwinshi, gushyiraho ibikorwa remezo byo kuyihashya n’ibindi.

    Ikigo Lowy Institute cyo muri Australia, mu bushakashatsi giherutse gukora cyarushyize ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’amanota 80.8 mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.

    Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

    Kuri iyi nshuro ya 27u u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari, insangayamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

    Mu 2020, ubwo Perezida Kagame yashyiraga indabo ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali

    Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi

    Bamwe mu bigaga i Nyange banze kwitandukanya ubwo bari bagabweho igitero n’Abacengezi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iki-cyorezo-cyatweretse-ko-twese-dushoboye-ibikorwa-by-ubutwari-perezida-kagame

  • Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w
    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari

    Muri ubwo butumwa, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

    Perezida Kagame kandi yagarutse no ku butwari muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mbifurije-umunsi-mwiza-w-intwari-perezida-kagame

  • Abagore bahamya ko Intwari z’igihugu zatumye babasha kugaragaza ubushobozi bwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo
    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo

    Mu byo Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira, birimo no kuba hari bagenzi babo bagiriwe icyizere, ubushobozi bifitemo babasha kububyaza amahirwe n’umusaruro bituma igihugu n’abagituye batera imbere, birenga imbibi ku buryo hari n’amahanga agenda yungukira mu byiza umugore ageza ku muryango w’aho abarizwa.

    Kuba ibi bigenda bigerwaho, babikesha Intwari zitangiye igihugu, harimo izamennye amaraso, izindi zigomwa ibyiza mu bikorwa byo kwitangira abandi, zigamije ko Igihugu gitekana, kigatera imbere.

    Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today, bagaruka ku ngero z’ibyiza byagezweho, babikesha ubwitange bw’Intwari zitangiye igihugu, bashimangiye ko amahirwe abagore bahawe yo kwinjira mu myanya y’Ubuyobozi, bahabonera urubuga rwo gufatanya n’Abagabo kubaka igihugu bigatuma iterambere ry’umuturage ryihuta.

    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo
    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo

    Mukamuganga Aimeritha w’imyaka 62 y’amavuko, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, Yagize ati: “Mu gihe cyose Umugore yabayeho adafite uruvugiro yari ameze nk’aho ari mu icuraburindi. Nkanjye ntabwo nagize amahirwe yo kugana ishuri, nyamara atari uko nari mbinaniwe, ahubwo ari ya myumvire ababyeyi bacu basanzeho y’uko umugore ari uwo kwirirwa mu gikari”.

    Ati “Byatumye nkurira mu kwitinya nkumva ko nta mugore ushobora kugira ubushobozi bwo kuba yahagararira abandi cyangwa ngo abayobore. Kubona Leta yacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarakoze ibinyuranye n’ibyo abantu bo hambere bibwiraga, akimakaza imiyoborere umugore afitemo uruhare, umugore nawe agahera kuri ayo mahirwe akagaragaza ko abishoboye, ni ibintu uyu munsi w’Intwari usanze nishimira”.

    Ubwitange bw
    Ubwitange bw’Intwari bwavuyemo umusaruro watumye inganda ziyongera umugore ahabonera imirimo

    Mu myaka ikabakaba 27 ishize u Rwanda rubohowe, Leta yavuguruye amategeko mu kurengera uburenganzira burimo n’ubw’abagore. Mu mategeko yashyizweho harimo n’irirebana n’uko mu myanya y’ubuyobozi nibura Abagore bagomba kuba bangana na 30%.

    Bamwe muri bo bemeza ko ayo ari amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye bityo ko gupfusha ubusa, nk’uko Uwitonze Modeste ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru (CNF) abisobanura.

    N
    N’imirimo byari bimenyerewe ko ikorwa n’abagabo abagore barayishoboye

    Ati: “Hari ingero nyinshi dufite z’abayobozi baba mu nzego zo hasi n’izo hejuru, bazirambyemo kandi bayobora neza. Yaba mu bigo bya Leta n’ibyigenga, umugore ntahwema kugaragaza ubudashyikirwa mu gutanga ibitekerezo bifasha abandi guhindura ibitagenda neza, bigashingirwaho hagenwa uko tuzamura ibipimo by’imibereho myiza”.

    Yongeraho ati “Ubushobozi bwabo ntibugarukira mu nshingano z’imiyoborere irebana no guhagararira abandi gusa kuko no mu miryango tuzi abayoboye ingo kandi baziha icyerekezo gihamye, bikarinda abo babyaye kwandagara cyangwa gusabiriza. Ikindi ni uko abagore b’intangarugero mu bufatanye no kuzuzanya hagati yabo n’abagabo babo, bitanga umusaruro wo kubaka umuryango utekanye”.

    Kuri iyi nshuro hazirikanwa Intwari zitangiye igihugu, uyu munsi usanze Abanyarwanda bahanganye n’Icyorezo cya Covid-19.

    Mu rugamba rwo kukirwanya, abagore bavuga ko bazakora uko bashoboye ntibasigare inyuma haba mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, kubahiriza ingamba zo kucyirinda, bashyira imbere kunganirana mu buryo bw’amikoro n’ibitekerezo mu gushaka umuti w’uko mu gihe kiri imbere kizahashywa, intego umugore yiyemeje agakomeza kuzigeraho nta kimukoma mu nkokora.

    Baraseruka bagatahana intsinzi!
    Baraseruka bagatahana intsinzi!


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abagore-bahamya-ko-Intwari-z-igihugu-zatumye-babasha-kugaragaza-ubushobozi-bwabo

  • Intwari ebyiri z’i Nyange ziyemeje kubana nk’umugabo n’umugore (ubuhamya) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwamahoro Prisca na Sindayiheba Phanuel
    Uwamahoro Prisca na Sindayiheba Phanuel

    Uwamahoro Prisca avuga ko ubwo bigaga, ibyo kubana batari babifite mu mishinga, ahubwo ngo bemeranyijwe kubana nyuma yahom bashyingiranwa muri 2009.
    Uwamahoro ati “Ubu Phanuel ni umugabo wanjye ni na we twabyaranye abana batatu dufite, babiri ni abakobwa undi ni umuhungu. Ubwo twagendaga duhura cyane cyane mu muryango duhuriyemo witwa Komeza Ubutwari, twarushagaho kuganira twumva twashakana.”

    Prisca avuga ko kuba barashakanye batakundanye bashingiye ku kuba bombi ari intwari nk’uko abivuga ati “Urukundo rutemba rugana aho rushaka, ntabwo namukunze cyangwa we ngo ankunde kubera ko turi intwari, ni uko twashimanye mbere na mbere, ariko ubwo nyine iyo umuntu ari intwari aba ari intwari muri byose, yujuje ibya ngombwa byose agwa neza, aca bugufi ni umuntu nyine wumva ko mukwiye kubana mugahuza inshingano zo kurera”.

    Avuga ko baharanira guha abana babo uburere bwa gitwari babatoza umuco wo gukunda abandi. Ati “Hari ubwo bava ku ishuri bakumva bishimiye ko abandi bana bavuze ko ari abana b’intwari bababwira bati muzabe intwari nka Papa na Mama. Ni uwo murongo tubayoboramo aho twifuza ko na bo bazasiga umurage mwiza w’ubutwari, gukunda igihugu no gukura ari Abanyarwanda buzuye kandi bakunda Imana. Ni yo mpamvu dukomeje gukangurira n’abandi babyeyi kubiba imbuto nziza mu bana babo.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/intwari-ebyiri-z-i-nyange-ziyemeje-kubana-nk-umugabo-n-umugore-ubuhamya

  • Algeria: Bari biteguye urukingo rwa Covid 19 batungurwa no gusanga ari inzoga ya Vodka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bibeshye ko ari urukingo rwa Covid-19 bazana Vodka
    Bibeshye ko ari urukingo rwa Covid-19 bazana Vodka

    Perezida w’icyo gihugu yari yasezeranyije abaturage be ko agiye gutangira kubakingira iyo ndwara, bakaba bari bahisemo gukoresha urukingo rwo mu gihugu cy’u Burusiya rwitwa Sputnik V, gusa batunguwe no kubona indege yibeshya ikazana inzoga ikunzwe cyane yo mu Burusiya izwi nka Vodka, nk’uko byatangajwe n’urubuga ‘archyde.com’.

    Ubwo indege yari itegerejwe yageraga ku kibuga cy’indege cya Algeria, byitezweho ko izanye inkingo ibihumbi 500, abasirikare n’abayobozi ndetse n’abanyamakuru bari baje kurwakira batunguwe n’uko abashinzwe ubuziranenge bavuze ko haje inzoga aho kuza inkingo.

    Minisitiri w’ubuzima yahise ahatwa ibibazo ngo asobanure uko byagenze akaba yavuze ko habayeho kwibeshya kandi ko inkingo nyazo zigiye guhita zizanwa kandi abisabira imbabazi.

    Biteganyijwe ko mu gihugu cya Algeria batangira gukingira abaturage babo mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu gihe ubundi bari bijeje abaturage babo ko bazatangira ku wa Gatandatu ushize.

    Vodka, inzoga ikunzwe cyane mu Burusiya
    Vodka, inzoga ikunzwe cyane mu Burusiya


    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/algeria-bari-biteguye-urukingo-rwa-covid-19-batungurwa-no-gusanga-ari-inzoga-ya-vodka

  • Intwaro zafasha abakiri bato kuzagera ku bikorwa by’ubutwari – #rwanda #RwOT

    Intwari zizihizwa buri tariki 1 Gashyantare, ziri mu byiciro bitatu birimo Imanzi kibarizwamo Gen Fred Gisa Rwigema n’Umusirikari utazwi [uhagarariye abitangiye igihugu bakagwa ku rugamba ndetse n’abo mu bihe bizaza].

    Icyiciro cya kabiri ni icy’Intwari z’Imena, kibarizwamo Umwami Mutara Rudahigwa Charles Leon Pierre, Michel Rwagasana, Agatha Uwilingiyimana n’Abanyeshuri b’i Nyange.

    Icya gatatu n’icy’Intwari z’Ingenzi cyo nta ntwari irashyirwamo.

    Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abamaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bavuga ko kugira ngo umuntu agere ku bikorwa nk’ibyo izi ntwaro zagezeho cyangwa se ibindi bihambaye igihugu kibifuzaho agomba kubitangira akiri umwana muto.

    Rwiyemezamirimo ufite Ikigo gikomeye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Sina Gérard, yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira ubunyangamugayo no kwiremamo icyizere.

    Ati “Urubyiruko rurasabwa ibintu bibiri, icya mbere ni uguharanira ubunyangamugayo ndetse no kwiremamo icyizere uko bishoboka, hanyuma ntibibe mu magambo ahubwo bikajya mu bikorwa kuko aho uri hose hari ubuzima.”

    Ibikorwa bye by’indashyikirwa byamuhesheje ibihembo n’ibikombe bitandukanye byaba ibyo akura mu Rwanda ndetse no hanze yaho mu bihugu birimo u Budage, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bwongereza muri Amerika n’ahandi.

    Sina Gérard asanga hakiri urubyiruko rushaka kwigira uko rutari, ibintu birukoma mu nkokora mu byatuma ruharanira ibikorwa by’ubutwari.

    Ati “Urubyiruko ruracyashaka kwigira uko rutari, rwijyana aho rutaragera, waganira n’abandi ukababwira ko utunze n’ibyo udafite. Ikiri imbogamizi ku rubyiruko ni ukuticisha bugufi, ariko iyo wicishije bugufi byose ubigeraho.”

    Gasore Serge, ni Umurinzi w’Igihango k’Urwego rw’Igihugu abikesha ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside no kongera kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu batuye Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera ari naho avuka.

    Gasore wavutse mu 1986, akora ibyo bikorwa binyuze mu muryango yashinze witwa Gasore Serge Foundation. Ahamya ko urubyiruko rwagatangiye kureba uko rwakwishakira igisubizo aho gutekereza ak’imuhana.

    Ati “Urubyiruko rwatangira kureba ibyaruteza imbere, rugatangira kureba ibyo ruhamagarirwa gukora hakiri kare rudategereje gufashwa.”

    Twahirwa Dieudonné utuye mu Kagari ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, ni umuhinzi w’urusenda wabigize umwuga, asanga urubyiruko rukwiye gutangirira ku bintu bito mu gihe rushaka gutera imbere.

    Ati “Icya mbere si amikoro, ahubwo ni ugutangira akantu gato ukagakora neza, wagira imbogamizi zituma ibikorwa bidakora neza, ukabimenyeshereza igihe abantu bakakugira inama akenshi ibyo biragufasha.”

    Uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi

    Rwiyemezamirimo Mukagahima Ange, ufite ikigo Zima Entreprise gitunganya ibihaza akabibyazamo ifu, amavuta yo guteka, ibisuguti n’ibindi, yavuze ko ababyeyi bafite uruhare mu gutuma abana baba intwari.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Ikintu numva urubyiruko rwo mu Rwanda kirureba, ni ukudategereza ko hari undi muntu w’abatekerereza kuko ubona urubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda gufata icyemezo bibagora.”

    “Baracyategereza ko kanaka avuga ngo kora iki, baracyategereza ko babona akazi, baracyategereza ko ababyeyi babafasha. Ababyeyi nibatoze abana bakiri bato kuba intwari. Umuntu ntabwo azaba intwari afite imyaka 30 cyangwa 20, ahubwo bizatangirira no kuri ya myaka itanu cyangwa icumi”.

    Mukagahima yavuze ko urubyiruko kuba rukunze kugaragaza ikibazo cy’igishoro ngo rwiteza imbere bidakwiye kuba urwitwazo ahubwo rwagakwiye kurangwa n’umuco wo kwizigama.

    Ati “Igishoro cyo gihora ari ikibazo ndetse n’abafite amafaranga nta gihe uzumva ko ahagije, ahubwo reka tubanze twigishe urubyiruko ikintu cyo kwizigama”.

    Uyu mwaka ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Hazatangwa ibiganiro bitandukanye hifashishijwe itangazamakuru n’ikoranabuhanga.

    Sina Gérard yavuze ko kuticisha bugufi ku rubyiruko bishobora kuba imbarutso yo kutagera ku bikorwa by’iterambere rwiyemeje

    Gasore Serge yavuze ko ak’i Muhana kaza imvura ihise, asaba urubyiruko kwishakamo ibisubizo mbere yo kubitegereza ku bandi

    Rwiyemezamirimo Twahirwa, yavuze ko ubunebwe ari we mwanzi wa mbere w’ubutwari n’iterambere, ashishikariza urubyiruko kwivanamo iyo ngeso

    Mukagahima Ange yavuze ko ibikorwa by’ubutwari no kwigira bikwiriye kwigishwa abana bakiri bato

    Urubyiruko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda, ari nabyo biruha umukoro wo kuruteza imbere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwaro-zafasha-abakiri-bato-kuzagera-ku-bikorwa-by-ubutwari