Tag: featured

  • Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibyumweru bibiri birashize Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021, iteranye ifata ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugaragaza ubukana buri ku rwego rwo hejuru.

    Iyo nama ni yo yafatiwemo ingamba zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo [Lockdown].

    Nyuma yo gushyira Kigali muri guma mu rugo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyahise gitanga uburyo bwo gupima abantu benshi baba abo mu Mujyi wa Kigali no mu turere dutandukanye.

    Muri icyo gikorwa cyakozwe hagendewe kuri buri kagari aho nko mu Mujyi wa Kigali hapimwe abagera ku bihumbi 20.

    Ku wa 29 Mutarama, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Nyuma y’iyo gahunda RBC n’Umujyi wa Kigali bahise batangira gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, ahari hateganyijwe gupimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Kuri uyu wa 2 Gashyantare [nyuma y’iminsi 15], abagize Guverinoma bongeye guterana barebera hamwe uko icyorezo gihagaze nyuma y’izo ngamba zikakaye zashyizweho zigamije gukumira ko cyakomeza guhererekanywa mu baturage.

    Mu byitezwe muri iyi nama harimo gusuzumira hamwe imiterere y’icyorezo mu gihugu hose by’umwihariko muri Kigali, umaze ibyumweru bibiri muri guma mu rugo.

    Umubare w’abahitanwa na COVID-19 uragenda urushaho kuzamuka, aho kuri ubu ari 198, mu gihe abamaze kuyandura na bo bagera ku 15 459. Ijanisha ku bandura riri kuri 4% mu gihe iry’abakira ari 66, 4%.

    Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

    Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

    Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

    Abamaze gukira iki cyorezo ni 10,272 naho abakirwaye kuri ubu ni 4,989 mu gihe abo kimaze guhitana ari 198.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari abandi barwayi 18 barembye cyane.

    Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya kuri COVID-19

    Iyi nama yitezweho gutanga icyerekezo gishya niba Umujyi wa Kigali uvanwa muri Guma mu rugo cyangwa ukagumishwamo

    Amafoto: Village Urugwiro


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-paul-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-nshya

  • Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje ko Prof Lyambabaje aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by’agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi.

    Prof Lyambabaje yavutse mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 61. Yize muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) muri Canada.

    Ni umwe mu bahanga mu Rwanda ufite impamyabumenyi y’Ikirenga mu mibare, kuko afitemo Doctorat yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

    Yabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, ubukerarugendo n’inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n’amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

    Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n’ubucuruzi ndetse by’umwihariko n’iy’ubukerarugendo bw’u Rwanda.

    Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw’akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba na Comesa.

    Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi n’ubuzima rusange.

    Magingo aya, Prof Lyambabaje yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by’umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza. Magingo aya, yari aracyagaragara akina umukino w’intoki wa Volleyball.

    Yakinnye mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi. Uyu mukino w’intoki niwo wamuhesheje bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk’uwabigize umwuga.

    Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda

    Lyambabaje yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-alexandre-lyambabaje-yagizwe-umuyobozi-wa-kaminuza-y-u-rwanda

  • Muhima: Abacitse ku icumu rya Jenoside bageneye inkunga y’ingoboka bagenzi babo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Muhima
    Umurenge wa Muhima

    Ni igikorwa bakoze ku Munsi w’Intwari z’u Rwanda tariki 01 Gashyantare 2021, ku bufatanye bw’umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside ku rwego rw’umurenge wa Muhima, nk’uko n’ubusanzwe babigenza mu bindi bikorwa byo kubunganira mu gihe bafite ibibazo by’ubuzima bugoye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nizeyimana Olivier De Maurice uhagarariye IBUKA mu murenge wa Muhima aganira na Kigali Today, yavuze ko icyo gikorwa bagitekereje nyuma yo gusanga hari bagenzi babo bashobora kuba barahuye n’ingaruka zikomeye z’ubuzima muri iyi minsi Umujyi wa Kigali umaze muri gahunda ya Guma mu rugo kubera Covid-19.

    Agira ati “Abacitse ku icumu rya Jenoside urabizi ko baba batuye ahantu hatandukanye, ku buryo mu bihe bya Guma mu rugo bigoye kumenya uko bose babayeho, ruriya rubuga rwa WhatsApp duhuriyeho rwadufashije guhanahana amakuru tumenya uko buri muntu abayeho”.

    Ati “Urabizi ko n’ubusanzwe hari abacitse ku icumu baba bafite imibereho igoye, hari abahabwa inkunga y’ingoboka ya FARG ariko hari n’abatayibona. Muri iyi minsi rero hari abo byahumiye ku mirari, tuza gusanga tugomba kwishakamo ubushobozi ababishoboye batanga uko bifite tubasha gukusanya amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 300.”

    Nyuma yo kwishakamo ubwo bushobozi, bashyizeho komite igizwe n’abantu batatu bakoranye n’abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Akagari, babafasha kumenya abakeneye inkunga cyane kurusha abandi, hanyuma bakora urutonde rw’abantu 18 babagabanya iyo nkunga.

    Mu bagejejweho iyo ngoboka harimo umubyeyi w’abana batatu witwa Mukarukaka Belancille wari usanzwe akora ubucuruzi bwo kwirwanaho wenyine, ngo abashe gutunga abana aho ari mu icumbi ry’umugiraneza mu Nyakabanda.

    Ni nyuma y’uko umuntu wari waramutije inzu byabaye ngombwa ko ayikenera ngo ayibikemo ibikoresho byo kubaka.

    Mukarukaka aganira na Kigali Today yagize ati “Icyo nshima cyane ni uko tugira abavandimwe bajya badutekerezaho, kuko inkunga baduhaye yatumye tumanura Imbabura”.

    Ati “Iminsi 14 ni myinshi cyane, urabizi ko n’ijoro rimwe bavuga ko ribaga imbyeyi, rero baradufashije cyane ubu naguriye abana akawunga n’ibishyimbo. Ni ukuri agafu baduhaye kazabe nk’aka wa mukecuru wo muri Bibiliya wagize ati igiseke cyanyu ntikikaburemo ifu”.

    Undi wahawe kuri iyo ngoboka ni umusaza witwa Uwayisaba Jean Baptiste wamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, we by’umwihariko asanzwe ari mu mibereho itamworoheye na buhoro kubera uburwayi bunyuranye bumusaba guhora kwa muganga kandi aba wenyine, ariko nawe byibuze arashima Imana ko yakoreye mu bavandimwe bakabasha kumuzirikana muri ibi bihe bitamworoheye.

    Uwayisaba agira ati “Baramfashije cyane kuko nta kintu na kimwe nari mfite, ariko nahise nguramo udukara n’utuntu two kurya Rwose barankoreye cyane kandi bazakomeze bajye batuvuganira nkatwe tutava mu nzu, njyewe mfite tije mu kaguru”.

    Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu murenge wa Muhima, no mu buzima busanzwe bagira ibikorwa byo gufatana mu mugongo kimwe no mu bihe byo kwibuka.

    Nizeyimana yabwiye Kigali Today ko bafite umushinga munini barimo gutegura wo gutunganya filime mbarankuru (documentaire) kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Muhima, igikorwa avuga ko kizabasaba ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhima-abacitse-ku-icumu-rya-jenoside-bageneye-inkunga-y-ingoboka-bagenzi-babo

  • Musanze: Abantu 89 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bajyanywe muri Stade basobanurirwa ububi bwa Covid-19
    Bajyanywe muri Stade basobanurirwa ububi bwa Covid-19

    Ubwo abaturage 89 bafatirwaga mu rugo rw’uwitwa Uwitije w’imyaka 24, basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwavuze ko ayo makuru bayahawe n’abaturage.

    Aho basengeraga ni mu Kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze aho bafatiwe mu rugo rw’uwo muturage tariki 31 Mutarama 2021 buzuye icyumba kandi bicaye begeranye.

    Ngo aho hantu hari hasanzwe hasengerwa rwihishwa rimwe basenga barasakuza, dore ko nyiri urugo ngo yahoraga atumizwa mu nama zinyuranye z’umutekano mu kagari yihanangirizwa.

    Abahaturiye babonye ko urusaku rubarembeje kandi abantu basenga begeranye, bigira inama yo guhamagara Polisi nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ukomeza gushimira abo baturage.

    Yagize ati “Ni abaturage baduhaye amakuru batubwira ko hari abantu babazengereje babasakuriza kandi batirinda na COVID-19 kuko basenga begeranye. Turakomeza kubashimira kuko bamaze kumenya ko icyorezo giteye impungenge, baraduha amakuru menshi”.

    Mu bafashwe hari n’abaturutse mu Karere ka Nyabihu mu mirenge ihana imbibi n’Akarere ka Musanze ari yo Rurembo na Kintobo, gusa umubare munini w’abo bafashwe ni abaturuka mu murenge wa Rwaza, Nkotsi na Muko yo mu karere ka Musanze.

    Icyumba basengeragamo cyari cyuzuye
    Icyumba basengeragamo cyari cyuzuye

    Abo bafashwe bajyanywe muri sitade Ubworoherane bagirwa inama banacibwa amande, ariko babanza kwihanangirizwa basabwa kwirinda kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    CIP Rugigana arasaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abiabutsa ko insengero zifunze.

    Ati “Ubutumwa ni ugukangurira abaturage kwirinda ibyo kwegerana kandi bakubahiriza n’amabwiriza ya Leta, kubera ko ayo mabwiriza avuga ko insengero zifunze, amakoraniro n’amateraniro bitemewe. Ikindi nta bantu bagomba guhurira ahantu hamwe, abaturage bagomba kubyumva kandi ntawe muri iki gihe ukwiye kujya guteranira hamwe n’abandi bantu, azi ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abibuza”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abantu-89-bafashwe-basengera-mu-rugo-rw-umuturage

  • Ngoma: Umugabo yiyahuye, abaturanyi bavuga ko umugore we yamuhozaga ku nkeke – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rwanyineka mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Muvandimwe Laurent yabwiye IGIHE ko uyu mugabo umurambo we wabonwe n’abaturage ahagana saa Moya za mu gitondo ahantu mu rutoki.

    Yagize ati “ Impamvu yatumye yiyahura ntabwo iramenyekana neza biracyakurikiranwa, ariko abaturage bavuga ko yagiranaga amakimbirane n’umugore we, bikaba aribyo byamuteye gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyahura.”

    Yakomeje agira ati “ Yari asanzwe abyuka saa kumi za mu gitondo ajya kwahira ubwatsi bw’inka. Yabyutse bisanzwe rero agiye kwahira bukeye abantu bari mu nzira bagenda bamusanga ahantu mu rutoki aryamiye agacupa k’umuti ukoreshwa mu kwica uburondwe bigaragara ko yawunyoye kuko wari wamuciye mukanwa no mu mazuru.”

    Gitifu Muvandimwe yakomeje avuga ko uyu mugabo yasize yanditse mu ikaye inyandiko igaragaza amakimbirane yagiranaga n’umugore we, iyo nyandiko ikaba yahise ishyikirizwa RIB kugira ngo iyifashishe mu iperereza.
    Yavuze ko kandi basanze muri telefone ye hari ubutumwa yari yandikiye abantu abasezera nk’ikimenyetso cyu’ko yiyahuye yabigambiriye.

    Muvandimwe kandi yasabye abaturage kutihererana ibibazo by’amakimbirane bashobora kugirana mu miryango yabo ahubwo bakagana ubuyobozi kuko bubereyeho kubafasha, yavuze ko uyu mugabo n’umugore we uretse abaturage bavuze ko bakundaga gushyamirana cyane bo nk’ubuyobozi ngo nta kirego cyabo bari bwakwakire.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yiyahuye-abaturanyi-bavuga-ko-umugore-we-yamuhozaga-ku-nkeke

  • Rayon Sports igiye gukora impinduka mu masezerano ifitanye n’abakozi bayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inama yahuje abakozi ba Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bwayo tariki 24/01/2021, hafashwe umwanzuro ko amasezerano impande zombi zari zifitanye ahinduka, bitewe n’ingaruka zatewe na COVID-19.

    Mu nyandiko igaragaza impinduka z’amasezerano dufitiye kopi, guhera mu kwezi kwa MUtarama 2021 ikipe ya Rayon Sports izajya ihemba abakozi bayo umushahara ungana na 30% by’umushahara basanzwe bahabwa, kugeza igihe hazaba izindi mpinduka.

    Bimwe mu by’ingenzi bigize inyandiko irimo impinduka mu masezerano y’akazi

    Dushingiye ku nama yo ku wa 24/01/2021 yahuje impande zombi (umukoresha n’abakozi) aho hagaragajwe icyifuzo cyo gukomeza imikoranire ivugwa mu masezerano asanzwe, no kuyahindura (mutatis mutandis) kugira ngo zibashe guhangana n’ibihe bigoye.

    Dushingiye ku ‘Itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 14 isobanura ko “Amasezerano y’umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho” ndetse n’ingingo ya 92 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko “Iyo uruhande rumwe rudashobora gukora ibisabwa mu masezerano ku mpamvu zitaruturutseho kubera ko habuze ikintu amasezerano yari ashingiyeho cyangwa indi mpamvu ntarengwa itunguranye, inshingano y’urwo ruhande yo gukora ibisabwa ivaho, keretse iyo uko ibintu bimeze bibigaragaza ukundi”.

    AMASEZERANO ASANZWE HAGATI Y’IMPANDE ZOMBI AHINDUWE BY’AGATEGANYO KU BURYO BUKURIKIRA:

    Ingingo ya mbere: Umushahara Mugihe ibikorwa bya siporo ku bibuga bihagaze, uhereye muri Mutarama 2021 kugeza igihe hazafatirwa amabwiriza mashya, umushahara ushyizwe kuri 30% y’umushahara wari usanzwe wemeranijwe mu masezerano y’akazi asanzwe hagi y’impande zombi. Iyi ngingo izajya ivugururwa buri gihe hakurikijwe uko ibintu bigenda bizagenda bihinduka. Ingingo ya 2: izindi ngingo z’amasezerano yambere yakazi Ingingo zikubiye muri iyi nyandiko zisimbura (by’agateganyo) ingingo y’amasezerano asanzweho irebana n’umushahara. izindi ngingo zose z’amasezerano ya mbere ntizihinduka.

    Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%
    Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-igiye-gukora-impinduka-mu-masezerano-ifitanye-n-abakozi-bayo

  • Huye: Inzu ye yatwitswe n’amashanyarazi yagiye guca inshuro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga
    Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga

    Uwo mubyeyi ni umupfakazi, afite imyaka 52 akaba n’umukene, wa wundi urya ari uko avuye guca incuro.

    Ubwo yari mu murima ahingira umuturanyi tariki ya 1 Gashyantare 2021, mu ma saa yine n’igice za mu gitondo, bamuhamagaye bamubwira ko inzu ye iri gushya, ageze mu rugo asanga abaturanyi bari kugerageza kuyizimya, ariko nta kintu na kimwe cyari kiyirimo babashije kuramira.

    Inzu ye ikimara gushya yagize ati “Yahiye, nta n’akantu na kamwe nakuyemo, nsigaye nambaye ubusa, abana nta kuzasubira ku ishuri kuko imyenda y’ishuri yabo yahiriyemo. Nta safuriya, nta sahani, nta gikombe”.

    Ubundi iyi nzu yahiye nta muntu n’umwe uri mu rugo kuko abana n’abuzukuru be batari bahari. Ngo yahiye biturutse ku muriro w’amashanyarazi, cyane ko mu rugo nta waherukaga gucana, ibyo bari guteka bakaba bari bagiye kubikorera.

    Yahiriyemo imyenda ye, ku buryo umwambaro yasigaranye ari uwo yari yajyanye mu murima.

    Hahiriyemo n’imyenda y’abana be batatu harimo n’iyo bajyana ku ishuri, hanahiramo iy’abuzukuru be batatu n’iy’umukazana we wari usigaye ayihabitsa, ayihungisha abajura bamuyogoje nyuma y’uko umugabo we yapfuye mu Kwakira 2020.

    Uretse kuba inzu nta gikoresho cyasigayemo, ubu ni n’ikirangarizwa kuko bagerageza kuyizimya bakuyeho inzugi n’amadirishya, bakanayitobora bashakisha aho banyuza ibitaka byo kuyizimya.

    Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima
    Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima

    Kuri ubu acumbikiwe n’umuturanyi uvuga ko n’ubuyobozi kimwe n’abandi bagiraneza bari bakwiye kumufasha, akongera kugira aho aba, ariko akabona n’imyambaro ndetse n’ibyo kurya.

    Uwo muturanyi agira ati “Iyo nzu bayimusanira, ariko byibuze n’abantu banaterateranye barebe ko bamubonera utwenda n’utwo kurya. None se ubu niba arya hano iwanjye none, ejo n’ejobundi azarya hehe?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko nyuma yo kumenya ibyabaye kuri uwo mukecuru bari gushaka uburyo yafashwa.

    Twifuje no kumenya niba umuntu uhuye n’isanganya nk’iyo hari icyo ubuyobozi bw’Akarere bwamumarira, dusanga batarabimenya.

    Ariko kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, ushinzwe ibiza mu Karere ka Huye yavuze ko uwo mubyeyi akwiye kujya ku murenge akagaragaza ikibazo afite kugira ngo kimenyekane, bityo hanarebwe uko yafashwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-inzu-ye-yatwitswe-n-amashanyarazi-yagiye-guca-inshuro

  • Ngororero: Abasigajwe inyuma n’amateka barashinja uruganda kubahuguza ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yavuze ko yatije ubutaka uru ruganda kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy’imyaka 10, ariko rukazajya rubungukira. Uru ruganda ngo kugeza ubu rwanze kubasubiza ubutaka bwabo rutangira kubwiyitirira mu gihe bo bavuga ko nta bugure bwabayeho.

    Aba baturage babwiye RBA ko bijya gutangira uwari Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda ari we waje ababwira ko bababoneye abantu bashobora guhinga icyayi ku butaka bwabo akabubasubiza nyuma y’imyaka itatu.

    Ati “Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda, twagiye kubona tubona araje, aratubwira ati ubu butaka bwanyu tubaboneye abantu babasha kuhahinga icyayi, bakagisarura, imyaka itatu yarangira bakabaha imirima n’icyayi cyanyu, ubwo namwe mugatera imbere nk’abandi, turabaza tuti ko tutazi kugisarura tuzabaho dute, baratubwira bati mu gihe dutegereje ko iyo myaka itatu irangira turaba tubahaye udufaranga duke mube murya.”

    Yakomeje ati “Baratubwiye bati ayo mafaranga kugira ngo tuyabahe birasaba ko buri wese azana aho tumusinyira ko ayahawe n’icyangombwa cyerekana ko afite umurima hariya, ibyangombwa twarabijyanye no ku ruganda, tugasinya bakaduha ayo mafaranga ibihumbi 100Frw […] nta muntu n’umwe wigeze avuga ati umurima wanjye ufite agaciro kangana gatya.”

    Aba baturage bavuze ko kuva iki gihe uruganda ruvuga ko ubu butaka ari ubwarwo kandi mu by’ukuri nta masezerano y’ubugure yabayeho kuko bumvaga ari ukubutiza.

    Mu byifuzo by’aba baturage harimo ko ibyo bumvikanye n’uruganda byakubahirizwa cyangwa se bagasubizwa ubutaka bwabo cyane ko n’amafaranga uru ruganda ngo rwabahaye bavuga ko ari intica ntikize.

    Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, Mutabazi Jean yavuze ko ubu butaka ari ubw’uru ruganda kuko rwabuguze n’abo baturage kandi rubifitiye gihamya.

    Ati “Ibimenyetso bwagiye bugurirwaho birahari, byaba bitangaje kuba nyuma y’imyaka irenga 10 ari bwo baje kubaza bavuga ko ubutaka baba barabwambuwe.”

    Umujyanama wa komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero, Mutwarangabo Innocent, wanashyizwe mu majwi n’abaturage ko ari we wabatangiye ubutaka ubwo yari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yemeza ko iki kibazo akizi akanashimangira ko yagiriye aba baturage inama yo kutagurisha ubutaka bwabo.

    “Njyewe narababwiye ngo, twebwe ntabwo dushaka ko mwagurisha nk’ubuyobozi, niba mushaka no kugurisha ariko, nibyo hari igihe abantu babitekereza. Mushobora kuhaha uruganda, rugatera icyayi rukahashora imbaraga mudafite, icyayi kikaba icyanyu aho kuba icy’uruganda, noneho muri ya myaka yo kubona umusaruro hakarebwa uburyo mwatekereza ko mwajya mufata igice cy’umusaruro ikindi kikishyurwa uruganda.”

    “Igihe runaka amafaranga yose bashoyemo yamara kurangira umusaruro wose mukawegukana. Uwari ufite umurima wese agahabwa n’akazi ku buryo muri cya gihe umusaruro utari waboneka aba acungiye ku mafaranga ava ku mushahara.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyamaze kubonerwa umuti, cyane ko bamaze gusaba uruganda kuba rwerekanye amasezerano y’ubugure mu gihe gito gishoboka.

    Ntabwo byoroshye kumenya uvuga ukuri cyangwa uwigiza nkana hagati y’aba baturage n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya cyane ko buri ruhande rwibogamiyeho.

    Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashijwa guhuguza ubutaka abaturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abasigajwe-inyuma-n-amateka-barashinja-uruganda-kubahuguza-ubutaka

  • Nyagatare: Abasaga 150 bamaze imyaka itanu basaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo bakigejeje ku rwego rw’Akarere, Intara ndetse n’Umuvunyi, ariko bemeza ko bataramenya impamvu bimwe ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

    Umwe muri aba baturage waganiriye na Radio Flash, yagize ati “Ishyamba ni iryanjye ariko banze kumpa icyangombwa cyerekana ko ubutaka ari ubwanjye, aha hantu narahahawe, ahandi narahaguze harimo agashyamba ndabiteranya ariko ntibashaka kubyumva.”

    Hari undi wavuze ko “Ikibazo cy’amashyamba rero bamaze gutora abantu bo kugira ngo barebe intambwe buri shyamba rifite, ibyo turabikora tumaze kubikora dutanga ibyangombwa ku murenge no ku karere tumaze kubitanga n’ab’imidugudu bari bahari, tumaze kubitanga turategereza hashize nk’amezi atanu turabaza tubura igisubizo, hashira umwaka, turabaza tubura igisubizo.”

    Aba baturage bashimangira ko ari akarengane bakorerwa n’ubwo kugeza ubu bataramenya ubarenganya uwo ariwe, bityo basaba kurenganurwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

    Hari uwavuze ko “Uturenganya niwe tutazi ariko akarengane twarakagize. Mbese ibintu ko tubivuga ntibikorwe kandi koko uko bigaragara turashonje, abana kwiga ni ikibazo, ishyamba rifite hegitari eshatu, riri ahantu ntafitiye icyangombwa.”

    Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Harimo ibintu bibiri,kuba umuntu yarateye ishyamba ku butaka bwe, cyangwa akaritera ku butaka bwa leta, byombi bifite igisubizo. Icyo kibazo tuzagikurikirana ariko ntabwo twari tukizi.”

    Aba baturage kugeza uyu munsi bemerewe gusarura aya mashyamba ariko nta kindi gikorwa bemerewe kuhakorera nko kugurisha cyangwa gutanga ingwate muri banki.

    Iki ikibazo kigaragara mu yindi mirenge yo mu karere ka Nyagatare irimo Kiyombe, Gatunda n’ahandi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abasaga-150-bamaze-imyaka-itanu-basaba-guhabwa-ibyangombwa-by-ubutaka