Tag: featured

  • RBC ivuga ko urutonde rw’imiti n’ibiribwa bivugwaho kuvura Covid-19 atari yo yarukoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbuto zivugwaho kunganira imiti ivura Covid-19
    Imbuto zivugwaho kunganira imiti ivura Covid-19

    Urwo rutonde rugaragaza ko ahavurirwa abarwayi ba Covid-19 hatangirwa imiti ya
    Vitamini C-1000, Vitamini E, abo barwayi kandi bagasabwa kota izuba iminota kuva 15-20 hagati ya saa ine na saa tanu za mu gitondo.

    Ngo bahabwa n’amafunguro arimo amagi inshuro imwe ku munsi, bagasabwa kuryama mu gihe kingana n’amasaha nibura hagati y’arindwi n’umunani buri munsi, kunywa amazi litiro imwe n’igice ku munsi, kurya amafunguro ashyushye (bakirinda akonje).

    Banahabwa imbuto zikungahaye kuri acide nk’imineke, indimu z’icyatsi kibisi, indimu z’umuhondo, avoka, tungurusumu, umwembe, mandarina, inanasi, n’icyitwa ‘cresson’, ariko ko mu byitonderwa hatagomba kuburamo indimu mu mazi ashyushye kuko ngo zibuza virusi kwinjira mu bihaha.

    Abakoze urwo rutonde basoza bavuga ko mu bimenyetso by’uko umuntu yanduye COVID-19 harimo kuryaryatwa no kumagara mu mihogo, inkorora yumutse, kugira umuriro, gucika intege ndetse no gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa.

    Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko urwo rutonde rw’ibintu bivura Covid-19 atari cyo cyarukoze, ariko ko ntacyo rutwaye kuko ngo rurimo byinshi bifasha abantu kwirinda icyo cyorezo.

    Umuyobozi muri RBC ukuriye ishami rirwanya ibyorezo, Rwagasore Edson yagize ati “Ibi ndabona ari iby’abadive(Abadivantisite), ariko ntacyo bitwaye kuko icyiza cyabyo ni uko bagaragazamo ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n’ibi biribwa abantu babibonye byaba ari byiza kuko harimo imineke n’ibindi bikungahaye kuri Vitamine C yongera abasirikare mu mubiri”.

    Rwagasore yavuze ko kubahiriza aya mabwiriza atari byo bivura Covid-19 ahubwo ari ibyunganira imiti igabanya ubukana bwayo, kuri ubu isigaye itangirwa kwa muganga.

    Mu buhamya bw’abarwariye Covid-19 kwa mu muganga harimo uwitwa Dukuzumuremyi Jean Léonard wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze waganirije Kigali Today.

    Dukuzumuremyi wayirwaye ariko akaba yarakize avuga ko ubwo yari arwaye abaganga bamusabye kujya anywa ibintu bishyushye birimo tangawizi n’indimu, kurya imbuto n’imboga, ndetse akagura n’imiti yo kumutera.

    Dukuzumuremyi avuga ko mu minsi 10 yamaze arwariye Covid-19 mu bitaro by’i Rubavu (mbere yo gukomereza mu rugo kurwarirayo), ngo yahatanze amafaranga arenga ibihumbi 100 mu kwivuza, mu kugura ibiribwa bimutunga n’imiti, kandi afite n’ubwishingizi bwa RSSB (RAMA).


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-ivuga-ko-urutonde-rw-imiti-n-ibiribwa-bivugwaho-kuvura-covid-19-atari-yo-yarukoze

  • Gakenke: Urubyiruko rwavuye Iwawa rwatinyutse inguzanyo rwihangira imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abavuye Iwawa bashinze Koperative y
    Abavuye Iwawa bashinze Koperative y’ububaji ibafasha mu mibereho

    Urwo rubyiruko rwatangiye ari 12 aho batatu muri bo bize mu mashuri y’Imyuga, abandi icyenda bigira iyo myuga Iwawa, bakaba baramaze kwishakamo ibisubizo bategura umushinga, ubu bakaba barahawe miliyoni eshanu (5) binyuze muri BDF.

    Ngo muri ayo mafaranga bazishyura kimwe cya kabiri cyayo, aho batangiye kuyifashisha mu mushinga wabo bakaba bamaze kwishyura agera kuri 1,400,000 Frw, ubu na Koperative yabo ikaba yarabonye ubuzima gatozi nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Barinda Jean Maurice, Perezida w’iyo Koperative.

    Ati “Ku bufatanye n’ushinzwe guteza imbere amakoperative mu murenge, byabaye ngombwa ko atubwira ko mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko twibumbira hamwe. Koperative yacu itangira mu mwaka wa 2019, yari ifite abanyamuryango 12 ariko ubu turi 10, kuko abandi babiri bagiye mu zindi nshingano. Abavuye Iwawa ni barindwi mu gihe batatu ari abize mu mashuri anyuranye”.

    Uwo muyobozi avuga ko abo bavuye Iwawa baje imbokoboko nta gikoresho na kimwe bafite, bamaze kwihuza no gushinga Koperative abayobozi mu nzego za Leta, babahuje na BDF bahabwa n’icyangombwa cy’ubuzima gatozi nka Koperative yemewe n’amategeko, babona guhabwa iyo nguzanyo ya miliyoni eshanu.

    Barinda arongera ati “Kuva twatangiraga gukora mu mwaka wa 2019, tumaze kwishyura 1,400,000 mu gihe dusabwa kuzishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga twahawe andi agafatwa nk’inkunga.

    Urwo rubyiruko ruvuga ko ibibazo rufite ari uko aho bakorera ari hato ndetse n’ibikoresho bikaba ari bike, ku buryo badashobora kwakira abana bashya muri iyo Koperative yabo, ari ho bahera basaba Leta kubongerera ubushobozi kuko hakiri abandi bavuye Iwawa muri ako karere batarabona icyo bakora.

    Urwo rubyiruko rurasaba Leta ko ubuhamya bwabo bwajya bwifashishwa mu guhindura urundi rubyiruko rukiri mu ngeso mbi, nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

    Ati “Ku bijyanye n’ikigo ngororamuco n’ibyo twigiyeyo, biragaragara ko bitanga umusaruro. Twarahindutse cyane kandi twakuyemo amasomo, ahubwo sinzi impamvu Leta itatwifashisha ngo tujye tujya gutanga ubuhamya ku bana bari Iwawa”.

    Barasaba ko aho bakorera hakwagurwa bakakira n
    Barasaba ko aho bakorera hakwagurwa bakakira n’urundi rubyiruko

    Barinda avuga kandi ko abagize koperative babona amafaranga abatunga, kandi ko bafite intumbero yo kwigeza kure hashoboka, cyane ko urubyiruko rwavuye Iwawa rushoboye kandi bafite intego yo guteza imbere urundi rubyiruko.

    Urwo rubyiruko rushishikariza bagenzi babo gutekereza ejo hazaza, kugira ngo babashe kujyana n’abandi mu rwego rwo kwiteza imbere aho ubu rukora umwuga w’ububaji, ngo hari urwiguriye amatungo magufi rukaba runitunze, ndetse rukanatanga n’ubwisungane mu kwivuza ku gihe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-urubyiruko-rwavuye-iwawa-rwatinyutse-inguzanyo-rwihangira-imirimo

  • Jacques Tuyisenge azamara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jacques Tuyisenge agiye kumara igihe kinini adakina kubera imvune
    Jacques Tuyisenge agiye kumara igihe kinini adakina kubera imvune

    Yavunitse ari mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, ubwo u Rwanda rwasererwaga na Guinea muri 1/4 cya CHAN 2021, imikino ikaba ikomeje kubera muri Cameroon.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021, nibwo Tuyisenge yanyuze mu cyuma (MRI), kugira ngo barebe neza uko imvune ihagaze.

    Nyuma y’ikizamini muganga w’ikipe y’igihugu, Patrick Rutamu aganira na The New times dukesha iyi nkuru, yavuze ko imvune izamara ibyumweru bitandatu.

    Yagize ati “Jacques Tuyisenge yagize imvune mu ivi, bizafata hagati y’ibyumweru bine na bitandatu kugira ngo akire neza”.

    Rutamu avuga kandi ko Kalisa Rashid nawe yagize ikibazo cy’umutsi, akaba ashobora kugaruka igihe shampiyona izaba isubukuwe.

    Ati “Twavuga ko amahirwe ya Kalisa yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kabiri ari make, biragoranye”.

    As Kigali izasura ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia tariki 14 Gashyantare 2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 21 Gashyantare 2021.

    Manzi Thierry azamara iminsi mike hanze y
    Manzi Thierry azamara iminsi mike hanze y’ikibuga nyuma yo kuvunikira mu mukino na Togo

    Ku mvune za Manzi Thierry na Iradukunda Jean Bertrand, uwo muganga yakomeje avuga ko bagize utubazo duto ariko ko bazagaruka mu minsi ya vuba.

    Iradukunda Jean Bertrand nawe yagize ikibazo mu ivi
    Iradukunda Jean Bertrand nawe yagize ikibazo mu ivi

    Amavubi aragera mu Rwanda akubutse muri Cameroon kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2020, saa tatu n’iminota 40 z’ijoro (21:40).


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/jacques-tuyisenge-azamara-ibyumweru-bitandatu-hanze-y-ikibuga

  • Muri 2024 ingo zose z’u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi – REG #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n
    Muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi

    Mu mwaka ushize wa 2020, ingo zirenga ibihumbi 200 zahawe amashanyarazi, umwaka ukaba wararangiye ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi mu gihugu rigeze kuri 59.7%, ni ukuvuga ingo zisaga 1,600,000 ubaze muri rusange zaba izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha ingufu zidafatiye kuri uwo muyoboro, cyane cyane umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

    Intego ya REG ngo ni uko mu mwaka wa 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100%.

    Ubu ingo zirenga miliyoni n’ibihumbi 180 zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, mu gihe izisaga ibihumbi 430 zo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

    Nk’uko bisobanurwa n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro muri REG, Ahimbisibwe Reuben, hari imishinga myinshi irimo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, hubakwa imiyoboro itandukanye ndetse n’aho itari bagahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Yagize ati: “Uyu mwaka wa 2020 – 2021 dufite imishinga minini n’imito igera ku 122 hirya no hino mu turere, yaba iyo kwagura imiyoboro isanzwe ndetse no kubaka imishya. Imyinshi muri yo irimo irarangira ariko dufite n’indi igikorwa ndetse n’izatangira mu gihe cya vuba”.

    Ahimbisibwe yongeraho ko icyo bishimira kirenzeho ari uko ubu nta Murenge n’umwe utageramo amashanyarazi. Iyo ngo ni intambwe ikomeye igihugu kirimo gutera, kandi intego ngo ni uko amashanyarazi agera kuri buri rugo.

    Ahimbisibwe kandi yavuze ko intego y’umwaka utaha w’ingengo y’imari ari ukugeza amashanyarazi muri buri Kagari, nyuma bakazakomeza no muri buri mudugudu.

    Ati “Mu mwaka utaha tuzongera cyane umubare w’ingo duha amashanyarazi bitewe n’imishinga myinshi izaba itangiye. Leta yadushakiye abaterankunga batandukanye barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), Banki y’Ishoramari y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EIB), Ikigega Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD), Igihugu cya Korea ndetse n’abandi batandukanye”.

    Kugira ngo kandi REG irusheho kongera umubare w’abahabwa amashanyarazi, yongereye umubare wa metero zikurikizwa ngo abaturiye imiyoboro bahabwe amashanyarazi batiguriye ibikoresho.

    Ati “Ubusanzwe twagarukiraga kuri metero 37 uvuye ku ipoto tugaha amashanyarazi abatuye muri iyo ntera batagombye kujya kwishakira ibikoresho. Ariko ubu tugiye kuzongera tuzigeze ku 100, ku buryo abazabona amashanyarazi mu buryo bwihuse baziyongera cyane”.

    Ahimbisibwe kandi yatangaje ko muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hitabwa no ku bikorwa bitandukanye by’iterambere cyangwa bitanga serivisi z’ibanze nk’amashuri, amavuriro, amasoko, udukiriro, inganda, amakusanyirizo y’amata ndetse n’ibiro by’inzego z’ubuyobozi nk’utugari n’imirenge.

    Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kaza ku isonga mu kugira ingo nyinshi zifite amashanyarazi ku ijanisha rya 93.2%, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo kageze ku ijanisha rya 84.1%.

    Akarere kaza inyuma mu kugira ingo zimaze kugerwaho n’ amashanyarazi ni Gakenke, kari ku ijanisha rya 34.2%, ariko ibyo ngo biterwa n’uko Gakenke ari kamwe mu turere tutabagamo amashanyarazi mbere, ku buryo kuyakwirakwiza bisa no guhanga bushya, mu gihe uturere twayahoranye biba byoroshye kuyageza ku ngo zitayafite, kuko haba hari aho bafatira.

    Gusa nubwo Gakenke iri inyuma mu kugira amashanyarazi, REG ngo ihateganyiriza imishinga myinshi izatuma umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi uzamuka, ahatagera amashanyarazi asanzwe bitewe n’imiterere yahoo ngo bagahabwa amashanyarazi akomoka ku ngufu z’izuba ariko bakayabona.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muri-2024-ingo-zose-z-u-rwanda-zizaba-zifite-amashanyarazi-reg

  • Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n’abaka impushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y
    CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko mu bantu bafashwe harimo abasaba uruhushya rwo gukoresha imodoka bakaruhabwa aho kuyigendamo bakaruha abandi bayigendamo bo bakagenda mu yindi.

    Agira ati, “Abantu banywa inzoga ndetse n’abo dufata mu muhanda barengeje amasaha baba basinze kandi bafite ubutumwa ariko batakoze ibyo basabiye uruhushya ahubwo bajya gusurana, bajya kuzerera kugira ngo babone uko banywa inzoga”.

    CP Kabera avuga ko abanyamaguru 117, 630 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 batambaye agapfukamunwa, mu gihe abandi 2,066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha kandi utubari tutemerewe gukora.

    Akomeza avuga ko hafashwe imodoka 2,218, moto 912 ndetse n’amagare 612 byose bitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, mu Mujyi wa Kigali bamwe bakaba bakoresha uburyo butandatu mu kwihisha Polisi burimo gutizanya ubutumwa bugaragaza uruhushya rutangwa na Polisi, abarenga ku masha ya siporo n’ibindi.

    CP Kabera avuga ko ayo mayeri bayatahuye kandi uzajya yitwaza ko isaha ya siporo itararangira hazajya harebwa ku isaha y’umupolisi n’abandi bagenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Avuga kandi ko hari abantu basaba impushya aho gukora icyo bazisabiye ahubwo bakajya gusurana no kuzerera.

    Agira ati “Gusaba uruhushya ntibajye aho barusabiye ahubwo ukabeshya ukirirwa uzerera, abantu basaba impushya bagasurana, urugero hari aho abapolisi bafashe umuntu avuga ko yiriwe kwa muganga, umwana aramunyoboza ati oya ntitwagiye kwa muganga ahubwo twiriwe mu mujyi”.

    Avuga ko kutubahiriza amasaha nabyo byagaragaye aho abantu bahabwa uruhushya rw’umunsi umwe bakumva ko barukoresha amasaha 24 kandi bitemwe, abahawe uruhushya rw’iminsi 2 bakumva ko barukoresha amasaha 48 kandi bitemewe.

    Polisi ivuga ko kubahiriza amabwiriza mu cyumweru cya Guma mu rugo abaturage bagomba kumva ko amakosa akorwa iyazi, kandi ko gutanga uruhushya bikorwa na polisi ndetse ko impushya zitangwa zisuzumwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/polisi-yatahuye-amayeri-akoreshwa-n-abaka-impushya

  • Amajyepfo: Batanu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati” Iki gikorwa cyakozwe na Polisi hagamijwe kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu gihugu yaba abaruranguza ndetse n’ababafasha ku rubagezaho nka bashoferi ndetse n’abamotari.”

    Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ingano y’urumogi rutandukanye kandi bari bamwe mu bavugwaho uruhare mu gukwirakwiza urumogi muri utu turere.

    SP Kanamugire yashoje agira inama abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza urumogi kubireka kuko amategeko abahana yakajijwe, ashimira abaturage batanze amakuru kugirango iki gikorwa kigerweho.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakuriranwe ku cyaha bakekwaho cyo gucuruza urumogi.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-batanu-bafatiwe-mu-bikorwa-byo-kurwanya-abacuruza-ibiyobyabwenge

  • Nyarugenge: Abaturage barya baciye incuro, bamwenyuye nyuma yo guhabwa ibyo kurya – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021, ubwo abatuye mu Murenge wa Mageragere bashyikirizwaga ibiryo bagenewe n’inzego z’ibanze.

    Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 za kawunga na toni zikabakaba eshanu z’ibishyimbo byahawe imiryango 806. Hanatanzwe amata ku miryango 943 ifite abana bari munsi y’imyaka itandatu kugira ngo ihangane n’ikibazo cy’imirire mibi.

    Abaturage bahawe ibiribwa babwiye IGIHE ko bishimiye kuzirikanwa kuko bahoraga bibaza aho bazakura ibyo kurya muri iki gihe cya Guma mu rugo.

    Mukacyubahiro Angelique yagize ati “Turabyishimiye kandi turashima nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri iyi nkunga duhawe kuko ije twari tuyikeneye pe. Nkanjye nirirwaga ntekereza aho nzakura ibyo kugaburira abana bikanyobera.’’

    Niyibizi Mordecai yagize ati “Ndishimye cyane kubera ko mpawe ibiryo kandi nizeye ko bizamfasha cyane muri iki gihe cya Guma mu rugo cyane ko nta n’ahantu nari mfite ho kubikura.”

    Umubyeyi witwa Uwambabazi Léonille wakoraga akazi k’ubuyede, we avuga ko yahoraga yibaza aho azakura ibiryo akabiburira igisubizo.

    Ati “Twabyishimiye kuko twari tumaze iminsi tutabona ifunguro ryo kurya ariko ubu njye n’abana turi bwishime duseke cyane.”

    Yongeyeho ko nta mafunguro muri iki gihe babonaga bitewe n’iyi gahunda ya guma mu rugo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, we yasabye abahawe ibiribwa kubikoresha neza.

    Ati “Ibi biryo bizafasha abaturage bacu muri iki gihe cya guma mu rugo kuko batari bafite aho bakura amafunguro bitewe n’uko abo twahaye ari ba bandi bakoraga imirimo yagizweho ingaruka na COVID-19 baryaga ari uko bakoze.”

    Yakomeje avuga ko bamwe mu bahawe ibiryo barimo abakoraga muri salon de coiffure no muri sauna, abafundi n’abayede, abanyonzi n’abamotari n’abandi.

    Yongeyeho ko iyi miryango yahawe ibiryo yiyongera ku yindi 1141 yabihawe mu byumweru bibiri bishize.

    Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku ikubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze. Kuri iyi nshuro ya kabiri hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.

    Ibiribwa bigenewe abatishiboye byabanje gushyirwa nu nzego z’ibanze

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, aganira n’itangazamakuru

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-barya-baciye-incuro-bamwenyuye-nyuma-yo-guhabwa-ibyo-kurya

  • Urujijo ku rupfu rw’umuturage “wiyahuriye muri kasho” akurikiranyweho gutunga imbunda – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’urupfu rwe, umugore we yatangaje ko umugabo we yari amaze ibyumweru bibiri yarabuze. Kugira ngo uyu atabwe muri yombi IGIHE yamenye ko byaturutse ku muturage watanze ikirego arega Gikominari ko yamukubise imbunda akanamukomeretsa.

    Ikirego cyarakiriwe ndetse gitangira no gukurikiranwa, maze Gikominari arafatwa arafungwa anemera ko koko iyo mbunda ayifite.

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ati “Yafashwe kuko hari uwari watanze ikirego.”

    Yankubise imbunda mu gatuza

    Nyandwi Deo w’imyaka 38 atuye mu Murenge wa Bushenge mu Mudugudu wa Kasenjara mu Karere ka Nyamasheke, niwe watanze ikirego arega Gikominari ashingiye ku makimbirane bagiranye ahagana saa yine z’ijoro tariki ya 18 Ukwakira 2020, ahera ko amurenga bukeye bwaho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yavuganye na IGIHE ari kuva ku isoko aho akorera ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’ibitenge.

    Yavuze ko umwaka ushize aribwo yagiranye ikibazo na Gikominari. Ngo icyo gihe yari avuye gushaka imari, ahura n’abantu baramufata baramukubita. Yari ari kumwe na mugenzi we, bahangana n’abantu babiri bari bahuye nabo. Abo bantu ngo ni Gikominari n’uwitwa Membe.

    Ati “Ibintu byo urumva barabijyanye n’ubwato barabujyanye. Ni ubwo buryo natanzemo amakuru. Ariko icyatumye mbikora, ni ikintu nari mbonye kidasanzwe. Nari mbonye bafite imbunda, yari Kalashnikov.”

    Nyandwi yavuze ko icyo gihe yari avuye kureba ibitenge, ngo yari abyinjije mu gihugu mu buryo bwa forode. Uwo Gikominari we ngo yari umuntu utega isambaza, wakundaga kuba uri aho ku mazi.

    Ati “Yari umuntu utega isambaza nawe akorera kuri ayo mazi, yari ari kumwe n’uwitwa Membe.”

    Umunyamakuru yamubajije uburyo yaba yaramenye ko icyo Gikomanari afite ari imbunda, asobanura ko barwanye, maze akayikura mu bwato akayimukubita mu gatuza.

    Ati “Twararwanye nsunika ubwato bwe, ahita ayikuramo ayinkubita mu gatuza ngwa mu mazi […] twarongeye turafatana mu ijosi arongera ayinkubita ku igufa ry’urwano, nibwo numvise ingufu zishize noneho ngwa mu mazi.”

    Nyandwi yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri yari ahuye na Gikominari akamwambura. Uyu mugabo avuga ko uwo munsi yambuwe ibitenge 531 bifite agaciro ka 1.150.000 Frw.

    Umugore wa Gikominari yavuze uko yafashwe

    Umugore wa Gikominari Mukamugenza Claudine yabwiye IGIHE ko ubwo umugabo we yatabwaga muri yombi hari tariki ya 17 Mutarama, ngo yari yamusize mu rugo avuyeyo agarutse asanga Umuyobozi w’Umudugudu yasize telefoni y’umugabo we mu rugo asiga amenyesheje abana ko baza kubwira nyina akavugisha uwo muyobozi.

    Ngo yaramuhamagaye amubwira ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yazanye n’undi muntu akaba aribo batwara umugabo we. Ngo bahavanye baganira nta kibazo, bageze mu nzira nibwo ngo yamwambitswe amapingu bakamutwara.

    Ati “Ni ayo maso, twaherukanye kuva ubwo.”

    Yemera ko yasuye umugabo akamushyira n’imyenda

    IGIHE yabonye amakuru ko nyuma y’aho uyu mugabo atawe muri yombi, umugore we yamenyeshejwe. Ku itariki 24 Mutarama 2021, ngo yamushyiriye imyenda yo kwambara.

    Mu kiganiro cy’iminota 40, nta hantu na hamwe uyu mugore yigeze yemerera Umunyamakuru wa IGIHE ko yigeze abona umugabo we kuva yafatwa, gusa nyuma yo kumubaza niba ariwe wamushyiriye imyenda, nibwo yemeye ko yamubonye, anavuga ko yahise afatwa n’ikiniga kuko yasanze amaze iminsi adakaraba.

    Ati “Namusanze ha handi hari urukiko rukuru rutakiburanisha. Bo barambwiye ngo nzinduke saa moya mbe mpageze, nari nziko ari ukumumpa. Nafashe moto nahageze saa kumi n’ebyiri, mpageze barambwira ngo njye imbere mu kigo.”

    Yakomeje avuga ko ubwo yinjiraga muri icyo kigo, umugabo we yahazanywe ari mu modoka ya polisi akikijwe n’abapolisi babiri. Ati “Yarimo imbere nabo bicaye ha handi hejuru.”

    “Uwo munsi yarababwiye ati ko inzara inyishe, mwambabariye umugore akangurira imineke, baramubwira bati twebwe ntabwo twemerewe ko bazana ibiryo. Ati se mwambabariye akanzanira uburoso na Colgate, bati byo turabyemera. Ati ariko upfa kuduha iyo mbunda.”

    Ngo umugabo yakomeje kubwira abapolisi ko bareka umugore akajya kumuzanira imyenda, nabo barabimwemerera, banasaba umugore ko yaza kumugurira na kambambili n’akabase ko gukarabiramo.

    Ati “Barambwira bati iyo myenda genda uyifate uyihereze polisi yo kuri station, ndababwira nti nta kandi namushyiriramo ko kurya, bati nta kantu twemera. Ni uko iyo myenda nayishyizemo, barambwira ngo ngure na kambambili n’akabase […] nabishyize kuri station ya Polisi ya Kamembe.”

    “Yambwiye ko bamukurikiranyeho imbunda”

    Mukamugenza yavuze ko ubwo yabonaga umugabo we, bicaranye bombi mu cyumba, maze abapolisi bamubwira ko umugabo we yemeye ko atunze imbunda.

    Ngo muri uwo mwanya, umupolisi yasohotse hanze umwanya akanya gato maze umugabo abwira umugore ko akurikiranyweho imbunda ariko umupolisi agaruka ataramusobanurira neza.

    Ati “Ntiyamaze hanze n’isegonda [Umupolisi]. None ho abivugira aho n’umupolisi ahari, arambwira ati nubwo watanga amadolari ijana [ukayizana]. Baramubwira bati nubwo yaba iri muri Congo utume umugore wawe ajye kuyizanayo. Nawe akambwira ati nubwo baguca amadolari ijana ariko ubwo yari ari kunshira isiri ngo nubwo nabona aho nyigurira ayo madolari.”

    “Noneho ndavuga nti reka ngende nzajya gushakisha aho andangiye, bati se aho azajya kuyishakisha ni he, arasubiza ngo aho nzajya kuyireba ni ahantu hitwa kuri Abote. Ndavuga nti noneho reka nzajyeyo, ndamanuka ngira ngo ndebe ko iryo joro ryacya.”

    Nyuma y’iminsi ibiri, ngo polisi yabajije umugore kuri telefoni niba yaragiye kuzana iyo mbunda, ngo ababwira ko aho yajyaga kuyireba atarabona umuntu umugezayo.

    Ati “Bongera kumpamagara nkajya mbura icyo mbabwira, barongera baramumpa ku wundi munsi ntibuka kuri telefoni, arambwira ngo wo kagira Imana wambabariye nubwo yaba ari amadolari magana angahe ukayatanga ukareba ko wanzanira iyo mbunda, ati niba unkunda.”

    “Ndamubwira ngo ndajya gushakisha. Undi munsi barongera barampamagara, ndababwira nti uwo muntu ari kwa muganga, ndi kubabeshya, nti ntabwo ndamubona ngo azajye kuhanyereka.”

    Iperereza ku bapolisi bari bamurinze

    Umvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko umugabo akimara gufatwa, umugore we yamenyeshejwe ndetse akanamusura amushyiriye imyenda.

    Ku rundi ruhande, Polisi y’Igihugu yatangiye iperereza ku bapolisi bari bamurinze, ibakurikiranyeho uburangare bushobora kuba bwaraganishije no kwiyahura k’uyu mugabo.

    Ati “Ni uburanganre, hagomba kuba harimo uburangare, kubona umuntu ukurikiranyweho icyaha nka kiriya, ntibamucungire hafi ngo barebe neza imyitwarire neza ku buryo yashoboye kwiyahura.”

    Mu gihe iperereza ryazagaragaza uburangare bw’abapolisi, CP Kabera yavuze ko
    “bazafatirwa ibihano kuko baba batarujuje inshingano zabo uko bikwiye.”

    Bivugwa ko uyu mugabo yiyarihuye muri kasho akoresheje imyenda.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ku-rupfu-rw-umuturage-wiyahuriye-muri-kasho-akurikiranyweho-gutunga

  • COVID-19: Amayeri bakoreshaga twarayatahuye nibahimba n’andi tuzayamenya- CP Kabera – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021, yayobowe na Perezida Paul Kagame, yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo kongera icyumweru cya guma mu rugo ku batuye Umujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro kuri RBA, CP Kabera, yavuze ko muri iki cyumweru cya guma mu rugo cyongerewe Umujyi wa Kigali, abantu bakwiye kumenya ko amakosa yose bakoraga bagamije kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo polisi iyazi.

    Ati “Bamenye ko ibikorwa byemewe birazwi, barabizi. Ikindi ni uko dusaba abaturage ko guhererekanya amakuru y’uko bakora amanyanga kugira ngo bakore amanyanga ari benshi, ibyo bintu birashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo kubwira mugenzi wawe uti uyu munsi nabeshye cyangwa nabigenje gutya polisi ntiyamfata n’undi ejo abigenze atyo ntacyo birabafasha, ibyo bintu nibabireke.”

    “Polisi irahari muri iki cyumweru cya guma mu rugo, babyumvise uko bizaba bimeze, bumvise n’amayeri bakoreshaga ko tuyatahura nibahimba n’andi tuzayatahura.”

    Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize abantu bagenza amaguru 117, 630, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n’ibindi.

    Hari abandi 2066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2218, moto 912 ndetse n’amagare 612.

    CP Kabera ati “Ibi rero biratwereka iki? Biratwereka ko abantu n’ubwo hari ikigamijwe n’ubwo bigishwa… hari abantu bisa nk’aho bavuga bati amabwiriza arasohotse reka turebe uko tuzayica, tuzanyuranya nayo.”

    Yakomeje agira ati “Hari n’amakuru twari dufite y’abantu batangaga serivisi zitemewe bikingiranye cyangwa ubucuruzi butemewe.”

    Polisi y’Igihugu igaragaza ko n’ubwo hari ingamba zashyizweho ndetse abaturage bagashyirirwaho uburyo bwo gusaba impushya ku bashaka gukora serivisi za ngombwa, hari abakomeje gukoresha amayeri atandukanye mu kurenga ku mabwiriza ya guma mu rugo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abantu bahimba amayeri akomeye kugira ngo barenge ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-amayeri-bakoreshaga-twarayatahuye-nibahimba-n-andi-tuzayamenya-cp

  • Guverinoma yasobanuye impamvu Umujyi wa Kigali wongerewe icyumweru cya #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, yongereyeho iminsi itanu abatuye Umujyi wa Kigali, bagomba kuba bari muri Guma mu Rugo.

    Isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko mu gihe abatuye muri Kigali bamaze bari muri guma mu rugo, habayeho kubaganuka kw’abandura iki cyorezo.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mbere y’uko guma mu rugo itangira muri Kigali, ubwandu bwa Coronavirus mu mujyi bwarutaga ubugaragara mu zindi ntara zose uziteranyije ariko icyumweru cya nyuma cya guma mu rugo cyagaragaje impinduka.

    Ati “Muri iyi minsi itatu ishize nibwo bwa mbere twongeye kugira abarwayi bashya bake kurenza abakira, bivuze ko uwo mubare w’abarwayi bashya uri gutangira kugabanuka.”

    Yavuze ko impamvu yo gushyira abantu muri guma mu rugo akenshi iba igamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus kuko iyo umuntu ayifite akaguma mu rugo ashobora kwanduza abo babana gusa.

    Ati “Iyo muri abantu bari mu rugo, mukaba murwaye cyangwa umwe akaba arwaye, abo yakwanduza ni abo mu rugo gusa. Ariko iyo atari muri guma mu rugo yanduza abo ahura na bo bose agataha buri munsi afite umubare w’abantu yanduje.”

    Ubushakashatsi bwakozwe mu byumweru bibiri bishize bwagaragaje ko nibura abantu 5% mu Mujyi wa Kigali barwaye Coronavirus. Ni nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangije gahunda yo gupima abatuye muri Kigali hagendewe ku tugari batuyemo.

    Minisitiri Dr Ngamije ati “Ubushakashatsi bwatweretse ko ubwandu buri mu tugari two muri Kigali twose, uretse uduce tw’icyaro two mu Karere ka Gasabo.”

    Akomeza avuga ko kugeza ubu umusaruro wa guma mu rugo uri kugaragara aho nibura ugeze kuri 6/10 ariko iki cyumweru cyongeweho kikaba gishobora gusiga ugeze ku 9/10, mu gihe abatuye i Kigali baba bubahirije amabwiriza ya guma mu rugo.

    Yakomeje agira ati “Twari dukeneye iki cyumweru kugira ngo dushimangire ibyiza bya guma mu rugo, navuze igabanuka ry’abarwayi twakiraga ariko hari n’igabanuka ry’abahitanwa n’icyorezo. Iki cyumweru rero kiraza gufasha kugira ngo ingamba zubahirizwe ariko n’abantu babone ko iki cyorezo gikomeye.”

    Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu byumweru bibiri bishize abahitanwa na Coronavirus bagabanutseho 36% ugereranyije n’ibyumweru byabanje.

    Abanyarwanda bibutswa ko COVID-19 ari indwara ishobora gufata abantu bose itarobanuye kandi abo ihitana itarobanura ku myaka cyangwa ibyiciro runaka.

    Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

    Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

    Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko ibyumweru bibiri bishize abatuye muri Kigali bari muri Guma mu Rugo byatanze umusaruro

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yasobanuye-impamvu-umujyi-wa-kigali-wongerewe-icyumweru-cya