Tag: featured

  • Mu myaka 27 Ntirenganya yakuye umuryango we mu bukene abikesha uburobyi – #rwanda #RwOT

    Ntirenganya utuye mu mudugudu wa Rambira mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aribwo arangije amashuri abanza ariko irangiye ntiyabona uburyo bwo gusubira ku ishuri agana inzira y’uburobyi.

    Ati “Natangiye ntega amafi nza kuyavamo njya gukorera abafite ikipe iroba isambaza. Nahembwaga ibihumbi umunani mu minsi 24. Nabigiyemo kubera ko kutabasha gusubira kwiga.”

    Akinjira muri uyu mwuga abantu bamucaga intege bavuga ko nta terambere ry’urugo rw’umurobyi, ariko ayo magambo ayatera umugongo akomeza kurara amajoro none asigaye afite ikipe iroba ifite agaciro ka miliyoni eshanu.

    Ati “Hari uburyo umuntu yakoraga yizigama none mfite ikipe ihagaze miliyoni hafi eshanu. Umwaka ushize nari mfite amakipe abiri, imwe nayigurishije, amafaranga nkuyemo mbasha kubaka inzu y’agacurama ngura n’ubutaka. Iriho amabati agezweho 110, ahantu dutuye hari mu gishushanyo mbonera, banki yayiha agaciro ka miliyoni umunani.”

    “Ibintu byose mfite nabikuye mu kiyaga kandi mfite umuryango n’abana batanu harimo n’uwiga mu mashuri yisumbuye. Mu kiyaga sinavamo kuko hari n’ibindi byinshi nzabona.”

    Ntirenganya Jean Pierre avuga ko mbere abaturage bumvaga ko nta terambere ry’uburobyi kuko hari igihe habayeho kwicana mu kiyaga biturutse ku bantu batega bitemewe ariko aho ubuyobozi bwazanye kuroba by’umwuga byarahindutse.

    Kuri ubu mu karere ka Nyamasheke habarurwa amakoperative arindwi y’abarobyi. Benshi mu bayagize bahamya ko biteje imbere bunganira n’iterambere ry’Akarere. Umwaka ushize batanze ibiro ijana by’isambaza ku bigo nderabuzima bibiri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

    Ntirenganya Jean Pierre uburobyi bwamuteje imbere bituma yigurira inzu ifite agaciro ka miliyoni umunani

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-27-ntirenganya-yakuye-umuryango-we-mu-bukene-abikesha-uburobyi

  • Perezida Kagame yavuze ku mikoranire igoye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’icyakorwa na Guverinoma ya Biden – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa Battlegrounds cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

    McMaster w’imyaka 58 yabaye mu gisirikare cya Amerika igihe kinini gusa ubu yagiye mu kiruhuko afite ipeti rya Lieutenant General.

    Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w’ibyitwa “Battlegrounds” aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n’amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni ikiganiro McMaster agirana n’abayobozi bakomeye mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bumve uburyo imikoranire y’ahahise yagenze n’iy’ubu uko yifashe mu guharanira iterambere ry’ahazaza.

    Perezida Kagame yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari igihugu gikomeye, gikize, gifite ikoranabuhanga rihambaye, ariko hari ubwo abantu bajya bibeshya ko badakeneye ibihugu bito mu mikoranire.

    Ati “Afurika cyangwa ibihugu bwite bya Afurika, byakora ikinyuranyo mu gihe dufite Amerika ifitanye imikoranire na Afurika.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’u Rwanda bigoye kugira ngo rwizere ko rushobora kugirana imikoranire ihamye kandi ihoraho mu ngeri zose na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yatanze urugero rw’uburyo u Rwanda rwahoze mu masezerano ya AGOA arwemerera kohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe byarwo muri Amerika bidaciwe imisoro, ariko Perezida Trump akaza kurukuramo aruziza ko rwakuyeho icuruzwa rya caguwa nka kimwe mu byavaga muri Amerika.

    Ati “Twari muri AGOA, hanyuma ubwo u Rwanda rwashakaga guteza imbere urwego rwarwo rw’inganda zikora imyenda, hanyuma bikagabanya ingano y’imyenda yambawe yinjira mu Rwanda, bamwe mu bantu bungukiraga muri ubwo bucuruzi na Amerika, hagati aho kandi imyenda myinshi yambawe yaturukaga mu Bushinwa bakayigurisha muri Afurika, ubwo twashakaga kubaka inganda zacu, abungukiraga muri ubu bucuruzi bagize uruhare mu gutuma ubutegetsi bwariho muri Amerika bushyiriraho ibihano u Rwanda.”

    Yavuze ko bigaragaza ko igihugu gishatse kwiyubaka, birangira hari ibihano gihuye nabyo. Gusa yavuze ko mu myaka ishize, hari ibikorwa byafashije u Rwanda nko kubaka urwego rwarwo rw’ubuzima binyuze nko muri PEPFAR, anashima uburyo hari n’ubufasha iki gihugu cyahaye u Rwanda mu guhangana na COVID-19.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka yashize zanze no gukoresha yihariye yemeranywaho na buri wese muri Loni ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ntabwo twigeze twumva impamvu, ndetse twagiye no mu biganiro turavuga tuti niba muvuga Jenoside yakorewe Abayahudi, muravuga iyakorewe Abayahudi, ntimuri kuvuga uwo ariwe wese wapfuye muri icyo gihe ubwo Abahudi bicwaga. Gusa ku zindi mpamvu batigeze basobanura, bahitamo kuvuga ngo urabizi hari abandi bantu bapfuye, tujya mu mpaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo Amerika nk’igihugu gikomeye, kijya impaka ku kibazo cyafashweho umwanzuro n’Umuryango w’Abibumbye, “ku buryo tutumva ikibiri inyuma cyangwa ubyungukiramo”.

    Yavuze ko iyo mikorere ituma bigora kumenya imibanire y’ahazaza y’ibihugu byombi mu gihe hari imyumvire nk’iyi.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bigira, ari uko usanga ibihugu bikomeye byibagirwa ko nabyo bifite ubwigenge, bishobora guhitamo ikibibereye.

    Imikoranire ikwiye na Guverinoma ya Biden mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zose zishingiye ku cyo amategeko ateganya n’icyo abahanga muri siyansi batanga nk’inama mu kurwanya Coronavirus.

    Avuga ko muri iki gihe hategerejwe urukingo, nta gihugu na kimwe kiratangira kubona izi nkingo mu gihe Amerika, u Burayi, u Buhinde n’ibindi bihugu byo byamaze kuzitumiza, byatangiye no gukingira.

    Kuri Afurika, ibihugu byose biracyatonze umurongo birutegereje ndetse n’ingamba zose zashyizweho nta musaruro ziratanga.

    Ubwo yavugaga ku mikoranire ikwiye hagati ya Afurika n’ubuyobozi bushya bwa Amerika, yagaragaje ko bukwiye gufasha ku buryo Afurika nayo igera ku rukingo nk’uko bimeze ahandi ku Isi.

    Ati “Turamutse duhanganye n’iki kibazo cyihutirwa, twabaza tuti ni he Afurika ihagaze mu bijyanye no kwitegura guhangana n’ibyorezo by’ahazaza, ni ukuvuga gushora imari mu bikorwa by’ubuvuzi nk’uko babikoze nko muri PEPFAR n’ibindi.”

    Yavuze ko ishoramari rigamije kubaka Afurika ku buryo iba umufatanyabikorwa mwiza wa Amerika ariryo rikenewe, ndetse ko ubu abafatanyabikorwa bahari bategereje ko Amerika ibegera bagakorana.

    Ati “Ndatekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zungukira mu kugira abafatanyabikorwa yungukiraho aho kugira abakomeza kuyisaba imibereho.”

    Imvano y’umutekano muke mu karere

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari bishingiye ku miyoborere, aho nk’ibitero bimwe na bimwe bigabwa mu Karere bituruka ku kuba rimwe na rimwe abaturage badafitiye icyizere ubuyobozi.

    Yatanze urugero ku buzima bwe, avuga ko umuryango we wafashe inzira y’ubuhunzi ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko, bamwe bajya muri Uganda abandi bajya ahandi. Yavuze ko kugira ngo ibyo bibe, bifite amateka maremare ahera mu gihe cy’ubukoloni.

    Ubwo Ingabo za FPR zabohoraga igihugu, yavuze ko inshingano zari ukubaka igihugu cyunze ubumwe kimeze neza kurusha uko cyari kimeze na mbere y’ubukoloni gusa nabyo kubigeraho, bigashingira ku ndangagaciro zihoraho zirimo gutekereza ku cyagirira akamaro abaturage.

    Ati “Ugatekereza ku cyateza imbere imibereho myiza y’abaturage. Iyo imikoranire nk’iyo yo gutekereza inyungu z’abaturage itariho, hanyuma rimwe na rimwe ugasanga abayobozi barakora mu nyungu zabo bwite aho kuba abaturage, ibyo nta kabuza, birema ibyo turi kuvugaho by’ibitero bya hato na hato.”

    Yavuze ko uburyo bwo kubikemura, ari uko ubuyobozi buba bushyize imbere inyungu z’abaturage. Iyo bibaye, imitwe yitwaje intwaro ibiri inyuma yisanga nta hantu ifite ho gupfumurira.

    Yatanze urugero avuga ko aribyo byafashije u Rwanda, binyuze mu kuba abayobozi batega amatwi abaturage, bakumva ibibazo bafite.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ku mitwe y’iterabwoba iboneka muri Afurika, avuga ko ishingiye ku miyoborere n’ubushobozi bw’ibihugu mu kuyirwanya, uhereye ku mpamvu zatuma ibaho.

    Yavuze ko kurwanya iyi mitwe mu buryo bwa gisirikare byonyine bidahagije, ahubwo bikwiye ko ikibazo cyayo kireberwa mu mizi, hagasesengurwa impamvu zituma ibaho aho inyinshi ziba zishingiye kuri politiki.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-mikoranire-igoye-na-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-n

  • Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 16/01/2021 mu gihugu cya Cameroun hari kubera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, irushanwa ryashyizweho mu rwego kuzamurwa urwego rw’abakina imbere mu bihugu no gutuma bigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

    Kuri iyi nshuro, n’ubwo irushanwa ritarasaozwa hari bamwe mu bakinnyi bamaze kubona andi makipe muri shampiyona zitandukanye n’izo bakinagamo, ndetse n’abari kwifuzwa ariko ubu batarabasha gusinyira amakipe abashaka.

    Saidi Kyeyune wigaragaje muri CHAN 2020 yabonye ikipe
    Saidi Kyeyune wigaragaje muri CHAN 2020 yabonye ikipe

    Bamwe mu bamaze gihindura amakipe harimo umukinnyi Saidi Kyeyune, ukina mu kibuga mu ikipe ya Uganda ndetse akanakinira URA Fc, ku myaka ye 27 yamaze gusinya mu ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan, akaba yarigaragaje atsinda ibitego bibiri by’amashoti ya kure yatsinze Togo na Maroc.

    Undi mukinnyi wamaze kubona ikipe, ni myugariro wa Zimbabwe Peter Muduhwa, akaba yaramaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania aho yari avuye mu ikipe ya Highlanders FC yo muri Zimbabwe.

    Doxa Gikanji wa DR Congo yamaze kwerekeza muri Simba SC
    Doxa Gikanji wa DR Congo yamaze kwerekeza muri Simba SC

    Usibye Muduhwa, ikipe ya Simba kandi yanasinyishije umukinnyi wo hagati wa DR Congo Doxa Gikanji, akaba yari asanzwe akinira ikipe ya Daring Club Motema Pembe.

    Myugariro wa Burkina Faso Soumaila Ouattara nawe yavuye mu ikipe y’iwabo ya Rahimo FC yerekeza muri shampiona ya Maroc, aho ku myaka ye 25 yamaze gusinya mu ikipe y’igihangange ya Raja Casablanca.

    Ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, iri gushakisha cyane umukinnyi wa Cameroon Loic Ako Assomo, n’ubwo ibiganiro bigeze kure ariko ntirabasha kumusinyisha.

    Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi bitwaye neza bashobora kubona amakipe
    Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi bitwaye neza bashobora kubona amakipe

    Amakuru ava muri Cameroun kandi avuga ko abakinnyi b’abanyarwanda barimo nka Mutsinzi Ange, Byiringiro Lague, Omborenga Fitina na Hakizimana Muhadjili, hari amakipe yaba yarabifuje ariko ataramenyekana kugeza ubu.

    Andi makuru ari kuvugwa ni uko amakipe yo mu Bufaransa arimo AS Monaco na Nantes yifuza gusinyisha abakinnyi bo muri Guinea barimo Morlaye Sylla ndetse ndetse na Ibrahima Kalil Traoré.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bamwe-mu-bakinnyi-bigaragaje-muri-chan-batangiye-kubona-amakipe-hanze

  • Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu bigo bya Leta bigiye kwihuta no koroha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu kazi ntibizajya bigomba kunyura muri MIFOTRA
    Kwirukana Umuyobozi Mukuru mu kazi ntibizajya bigomba kunyura muri MIFOTRA

    Iryo teka nirisohoka mu Igazeti ya Leta rizahesha buri rwego rwa Leta gukurikirana, guhana no kwirukana abakozi barwo muri rusange, ariko noneho hiyongereyeho Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru mu kigo runaka.

    Mberabagabo Fabien ushinzwe Amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko Umuyobozi w’Ikigo runaka azajya agenzura abakozi kugeza no ku Muyobozi Mukuru w’Ishami (DG), abimenyeshe uwashyize uwo muyobozi mu mwanya abe ari we umwirukana.

    Mberabagabo yagize ati “Kuva ku rwego rw’Umuyobozi (Directeur) kugera ku Muyobozi Mukuru (DG) w’Ishami, ukoze ikosa muri bo urwego akorera ruramukurikirana, rukamusaba ibisobanuro, mu gihe ikosa rimuhamye icyemezo cyo kumwirukana kizafatwa n’uwamushyize mu mwanya”.

    Mberebagabo akomeza avuga ko uburyo bwari busanzweho ari uko ibirego byarindaga kugera muri Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta (MIFOTRA), hakazabaho imbogamizi zo gutinza guhana no kwirukana Umuyobozi Mukuru mu rwego runaka rwa Leta.

    Icyakora iryo teka rya Perezida rigena ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta ishobora gusesa icyemezo cyafashwe n’umuyobozi runaka ku myitwarire y’umukozi, mu gihe icyo cyemezo kitubahirije amategeko.

    Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rushima ko habayeho gutekereza ko abayobozi b’inzego bashobora gufata ibyemezo bihubukiwe cyangwa bidakwiye, bakarenganya abakozi.

    CESTRAR ikaba ivuga ko kugera ku nshingano zose uko bikwiye muri iki gihe bitoroshye, kuko abakozi ba Leta basabwa byinshi birimo ubunyangamugayo, ubumenyi buhanitse n’ubwitange, ku buryo utabifite atazagera ku mihigo.

    Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda), Ingabire Marie Immaculée na we yakomeje ashima ko MIFOTRA itazongera gukurikirana imikorere y’abakozi idakoresha, ariko ku rundi ruhande ngo hari abakozi bagiye guhura n’akarengane.

    Ingabire agira ati “Hari abayobozi bo hejuru baba bashaka gushyira mu kazi inshuti zabo, wenda atari n’inshuti ariko asanzwe amushyira utugambo, uwo muyobozi niba hari umukozi adashaka kabone n’ubwo yaba ashoboye, azajya amwikiza, ibyo mubyitege”.

    MIFOTRA ivuga ko kuba amategeko agenga abakozi n’umurimo akomeje kuvugururwa, biri mu rwego rwo gufasha Leta kubaka inzego zitajegajega kandi zirimo abakozi batanga umusaruro wifuzwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kwirukana-umuyobozi-mukuru-mu-bigo-bya-leta-bigiye-kwihuta-no-koroha

  • #CHAN2020: Hagati ya Morocco na Mali haravamo itwara igikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Morocco ibitse igikombe cya 2018 irashaka n
    Morocco ibitse igikombe cya 2018 irashaka n’icya 2020

    Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki ya 03 Gashyantare 2021 hakinwe imikino ya 1/2. Umukino wabanje ni uwahuje Mali na Guinea wabereye kuri Jopama Stadium iherereye mu mujyi wa Douala. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa. Hongeyeweho iminota 30 na yo irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi. Nyuma y’iyi minota hitabajwe Penaliti maze Mali itsinda Guinea Penaliti eshanu kuri enye.

    Saa tatu z’ijoro kuri Limbe Omnisport Stadium, ikipe y’igihugu ya Morocco yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda yanyagiye Cameroon yakiriye imikino ibitego bine ku busa.

    Morocco yafunguye amazamu ku munota wa 29, igitego cyatsinzwe na Soufiane Bouftini. Ku munota wa 40 na 70 Soufiane Rahimi yatsinze ibitego bibiri maze Mohammed Ali Bemmamer atsinda igitego cya kane ku munota wa 83.

    Morocco yatwaye igikombe cya CHAN 2018 cyabereye iwabo yageze ku mukino wa nyuma idatsinzwe, aho mu mikino itanu imaze gutsindamo ibitego 14.

    Gahunda yo guhatanira umwanya wa Gatatu

    Ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gashyantare 2021:

    - Guinea izakina na Cameroon kuri Stade de la Reunification i Douala

    Umukino wa Nyuma:

    Ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021:

    - Mali izakina na Morocco kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé

    Mali yashimiye kugera ku mukino wa nyuma isezereye Guinea yari yasezereye u Rwanda
    Mali yashimiye kugera ku mukino wa nyuma isezereye Guinea yari yasezereye u Rwanda

    Irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya Gatandatu. CHAN yatangiye mu mwaka wa 2009 yakiriwe na Côte d’Ivoire itwarwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri 2011 yakiriwe na Sudani yitabirwa n’amakipe 16 yegukanwa na Tunisia. Muri 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo yegukanwa na Libya. Muri 2016 yabereye mu Rwanda yegukanwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri 2018 yabereye muri Morocco, ikipe y’icyo gihugu iba ari na yo iryegukana.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/chan2020-hagati-ya-morocco-na-mali-haravamo-itwara-igikombe

  • Uwimpuhwe wayoboraga Umuryango “Clinton Health Access Initiative” mu Rwanda yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe yatangiye kuyobora CHAI ishami ry’u Rwanda mu 2018, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wayoboye uwo muryango mu Rwanda.

    Mu gihe yari amaze kuri ubwo buyobozi, Uwimpuhwe ashimirwa cyane uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango, binyuze mu nkunga z’uwo utanga ndetse n’uburyo warushijeho kwagura ibikorwa byawo.

    Yari azwi cyane mu bikorwa byo kuvugira abarwayi, ndetse akanibanda mu gushyigikira uburenganzira bw’abagore.

    Mu itangazo CHAI yashyize hanze rimubika, bagize bati “Sidonie yari asobanuye byinshi ku hazaza ha CHAI. Umuhanga, akaba n’umuvugizi w’abarwayi ndetse n’uburenganzira bw’abagore, yari urugero rwiza ku bo mu muryango wacu. Sidonie yari yifitemo indangagaciro za CHAI mu buryo bwuzuye, kandi Isi ntizaba ahantu heza atayirimo”.

    Uwimpuhwe yavutse ku wa 14 Ugishyingo 1979, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Mu gihugu 1994, Umubyeyi we na basaza be babiri ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we, biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma yayo yarangirije amashuri ye muri St Andre, aza gukomereza muri Kaminuza ya ULK, aho yize arera n’abana be babiri ndetse yita no ku mubyeyi we n’abandi bavandimwe be.

    Kubera umuhate we wo guteza imbere imibereho myiza muri rusange, Uwimpuhwe yaje gukomereza amashuri y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima Rusange ndetse no muri bijyanye n’Uburinganire bw’abagabo n’abagore.
    Nyuma y’amasomo, Uwimpuhwe yagizwe Umuyobozi mu nzego z’ubuzima ndetse no guteza imbere abagore, akora muri Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo yo kurwanya HIV/AIDS-CNLS, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse no mu muryango Care International Rwanda.

    Kuva muri 2018, yaje gukomereza inshingano ze muri CHAI, ayibera Umuyobozi Mukuru, aho yakoranye n’inzego za Leta, mu rwego rwo gufasha Umuryango wa CHAI kugera ku ntego zawo zo kugeza serivise z’ubuvuzi kuri bose, kugabanya igwingira ry’abana, ibikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura ndetse no kurandura indwara ya Hepatitis C kugera bitarenze mu mwaka wa 2024.

    Uwimpuhwe kandi yari azwi cyane mu bikorwa bya gikirisitu, aho yasengeraga mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center, aho yari Umwungiriza mu bikorwa by’Ikigega cy’Iterambere cy’iryo torero, ADA. yari anafite impamyabumenyi mu by’Iyobokamana (Church Ministry).

    Uwimpuhwe yaguye mu bitaro bya Nairobi ku wa 2 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 41.

    Uwimpuhwe Sidonie yitabye Imana ku myaka 41

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimpuhwe-wayoboraga-umuryango-clinton-health-access-initiative-mu-rwanda

  • Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe Ndabereye wahoze ari Visi Meya wa Musanze – #rwanda #RwOT

    Isomwa ry’uru rubanza mu bujurire ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gashyantare 2021 saa Kumi.

    Ndabereye yajuriye asaba koroherezwa igihano kuko ngo yemeye icyaha kandi ko ngo ibyo yakoze atabikoreye ubushake mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko yahanirwa guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukubita no gukomeretsa uwari umukozi wo mu rugo rwabo yari yagizweho umwere.

    Mu isomwa ritagaragayemo uruhande na rumwe mu baburanyi, Urukiko rwavuze ko rumaze gusuzuma ubusabe bw’impande zombi rwasanze impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha ko Ndabereye yahawe igihano gito no kuba atarahamijwe icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye zidafite ishingiro kuko kuba ngo yarakubitaga umugore we inshuro nyinshi bafite icyo bapfa bidasobanuye guhozwa ku nkeke kuko ntaho byagaragajwe bityo rusanga atabihanirwa.

    Ku gukubita no gukomeretsa yaregwaga ko yakoreye umukozi wabakoreraga, Urukiko rwasanze ahamwa n’iki cyaha ariko ko ubumuga bukomeye bwagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko yamuteye budahari nk’uko muganga yabigaragaje ko butarenze 15% kuko umuntu ushoboye kuba yakora hejuru ya 85% utavuga ko afite ubumuga bukabije.

    Urukiko kandi rwemeje ko Ndabereye kuba avuga ko yahawe imbabazi n’uwo bashakanye bidafite ishingiro kuko atigeze (umugore), agaragara mu Rukiko ngo abyemeze bityo rusanga agomba guhanirwa icyaha yakoze.

    Urukiko rwasanze kuba Ndabereye yaremeye icyaha akanagisabira imbabazi bidakuraho kuba ari icyaha, rutegeka ko igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni umwe yahanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze gifite ishingiro kandi ko kigumaho aho guhabwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

    Ndabereye yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwemeje ko Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere akomeza gufungwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwashimangiye-igihano-cyahawe-ndabereye-wahoze-ari-visi-meya-wa-musanze

  • RwandAir yakandagiye i Bangui, yakiranwa ibyishimo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bw’Abantu n’Ibintu mu Kirere, RwandAir, yatangije ingendo zayo zigana muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui.

    Ni urugendo rwatangije mu gihe ibihugu byombi bibanye neza, by’umwihariko kubera umusanzu u Rwanda rwatanze mu kubungabunga umutekano w’iki gihugu n’ibindi bikorwa by’iterambere.

    Indege ya RwandAir yerekeje i Bangui ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bangui-M’poko, yahagurukanye abagenzi 75 ndetse biteganyijwe ko izajya ikorerayo ingendo inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Abagenzi bayikandagiyemo bavuze ko ko ari amahirwe akomeye kuko bizoroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.

    Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver n’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya n’abandi.

    Indege ya RwandAir ikigera i Bangu yakiranywe ibyishimo n’abaturage benshi, mu mbyino gakondo ziranga iki gihugu. Nyuma hanakaswe umutsima wo kwishimira icyerekezo gishya iyi sosiyete yatangije.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko uretse imigenderanire no guteza imbere umubano n’ibindi bihugu, RwandaAir izakomeza korohereza abikorera no kwagura amasoko yo hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku Isi.

    Yavuze ko itangizwa ry’uru rugendo ari “uburyo bwiza n’amahirwe yo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.’’

    Yakomeje ati “Mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rwishimiye uwo mubano kandi rwifuza ko wakomera, ukanarushaho koroha, abaturage bo muri Centrafrique bazajya babona visa bageze aho binjirira mu gihugu kandi ku buntu.’’

    Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Centrafrique, M. Arnaud Djoubaye Abazene, yashimye Perezida Kagame wagize uruhare mu gutangiza izi ngendo mu gihugu cye.

    Yanacyeje umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara. Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

    Icyerekezo cya RwandAir kigana mu Mujyi wa Bangui cyabaye icya 30, iyi sosiyete yatangije mu ngendo ikorera mu bice bitandukanye by’Isi.

    Indege ya RwandAir yakandagiye mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique

    Kuva mu Rwanda ujya i Bangui byasabaga kunyura mu bihugu byinshi kuko nk’uwateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, akanyura i Kampala, Kenya aho afatira Kenya Airways ava i Nairobi agana i Bangui. Ni urugendo rw’amasaha nka 14 rutwara hafi 1000$

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwakira RwandAir

    Abantu benshi bari babukereye bitegura kwakira RwandAir i Bangui

    Abayobozi batandukanye bo mu Rwanda bitabiriye itangizwa ry’ingendo za RwandAir mu Mujyi wa Bangui

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko RwandaAir izagura imigenderanire inateze imbere umubano n’ibindi bihugu

    Indege ya RwandAir yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bangui-M’poko

    Muri uyu muhango hakaswe umutsima ugaragaza kwishimira itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Bangui

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yakandagiye-i-bangui-yakiranwa-ibyishimo-amafoto

  • Uwimpuhwe wayoboraga Umuryango wa Clinton Health mu Rwanda yitabye Imana azize indwara yatewe na Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe yatangiye kuyobora CHAI ishami ry’u Rwanda mu 2018, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wayoboye uwo muryango mu Rwanda.

    Mu gihe yari amaze kuri ubwo buyobozi, Uwimpuhwe ashimirwa cyane uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango, binyuze mu nkunga z’uwo utanga ndetse n’uburyo warushijeho kwagura ibikorwa byawo.

    Yari azwi cyane mu bikorwa byo kuvugira abarwayi, ndetse akanibanda mu gushyigikira uburenganzira bw’abagore.

    Mu itangazo CHAI yashyize hanze rimubika, bagize bati “Sidonie yari asobanuye byinshi ku hazaza ha CHAI. Umuhanga, akaba n’umuvugizi w’abarwayi ndetse n’uburenganzira bw’abagore, yari urugero rwiza ku bo mu muryango wacu. Sidonie yari yifitemo indangagaciro za CHAI mu buryo bwuzuye, kandi Isi ntizaba ahantu heza atayirimo”.

    Uwimpuhwe yavutse ku wa 14 Ugishyingo 1979, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Mu gihugu 1994, Umubyeyi we na basaza be babiri ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we, biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma yayo yarangirije amashuri ye muri St Andre, aza gukomereza muri Kaminuza ya ULK, aho yize arera n’abana be babiri ndetse yita no ku mubyeyi we n’abandi bavandimwe be.

    Kubera umuhate we wo guteza imbere imibereho myiza muri rusange, Uwimpuhwe yaje gukomereza amashuri y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima Rusange ndetse no muri bijyanye n’Uburinganire bw’abagabo n’abagore.
    Nyuma y’amasomo, Uwimpuhwe yagizwe Umuyobozi mu nzego z’ubuzima ndetse no guteza imbere abagore, akora muri Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo yo kurwanya HIV/AIDS-CNLS, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse no mu muryango Care International Rwanda.

    Kuva muri 2018, yaje gukomereza inshingano ze muri CHAI, ayibera Umuyobozi Mukuru, aho yakoranye n’inzego za Leta, mu rwego rwo gufasha Umuryango wa CHAI kugera ku ntego zawo zo kugeza serivise z’ubuvuzi kuri bose, kugabanya igwingira ry’abana, ibikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura ndetse no kurandura indwara ya Hepatitis C kugera bitarenze mu mwaka wa 2024.

    Uwimpuhwe kandi yari azwi cyane mu bikorwa bya gikirisitu, aho yasengeraga mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center, aho yari Umwungiriza mu bikorwa by’Ikigega cy’Iterambere cy’iryo torero, ADA. yari anafite impamyabumenyi mu by’Iyobokamana (Church Ministry).

    Uwimpuhwe yaguye mu bitaro bya Nairobi ku wa 2 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 41.

    Uwimpuhwe Sidonie yitabye Imana ku myaka 41

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimpuhwe-wayoboraga-umuryango-wa-clinton-health-mu-rwanda-yitabye-imana-azize

  • Ubuzima busharira bwa Ntakirutimana, umukozi wo mu rugo wamwenyuye nyuma yo kuba umujura ruharwa – #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba warayumvise na we ukamera nkanjye cyangwa ukibaza byinshi kurushaho, ibaze kumva umuntu yihanukiriye akaririmba ati “Abandi barushywa no kuvuka naho njye nduha buri munsi kugeza gupfa, ndahendahenda amahirwe yanjye ariko akanga kunsekera.”

    Akongera ati “Nirutse mu nyuma z’ifaranga maze kuronka banca inyuma baransahura, mahirwe yanjye wagiye hehe ko nsangira inyanya n’inyoni? Aho nkomanze nsubizwa inyuma, nasaba nkimwa, navukanye amaraso mabi. Imvura iranyagira mu mutwe, umuvu ukantwara umutima.”

    Numvaga ari ibikabyo rwose nta muntu wahura n’ibizazane nk’ibyo mu buzima, kugeza ubwo numvise noneho inkuru mpamo ya Ntakirutimana Anastase, wanyuze mu buzima bushaririye kuva akiri umwana, bugakomeza kugeza abaye ingimbi, akabona nta yandi mahitamo agahinduka rubebe akayoboka iy’ubujura, akayogoza urusisiro.

    Ntakirutimana Anastase yavukiye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, se umubyara yashatse abagore babiri, akaba ari we mfura ku mugore wa kabiri, se yashatse uwa mbere amaze kwitaba Imana, bakabyarana abana batanu.

    Mu kiganiro kirambuye Ntakirutimana yagiranye na 1K Studio, yavuze ko yisanze iwabo ari abakene cyane, babayeho mu buzima butoroshye ku buryo no kubona ibyo kurya bitari byoroshye, kugeza ubwo n’ishuri ryamunaniye ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

    Ati “Ni ukuvuga ngo nkimara kumenya ubwenge, nasanze iwacu nta bushobozi bafite, tuba mu buzima bwo kurya ari uko bavuye guca inshuro cyangwa se gusaba. Najyanaga na mama gusaba mfite imyaka nka 13 nk’abandi bose ujya ubona bafunguza ku muhanda bagenda basabiriza, icyo gihe nisanze ari bwo buzima turimo.”

    Ntakirutimana yavuze ko yakuriye muri ubwo buzima, kugeza ubwo yabonye bitakihanganirwa, inzara ivuza ubuhuha ku buryo bamaraga nk’iminsi ibiri batariye ngo yagiriye impuhwe barumuna be bajyaga kwiga bashonje, ahitamo kuva mu ishuri ajya gupagasa ngo byibure ajye agaburira barumuna be.

    Ati “Natwazaga abantu imizigo, amasaka, ibijumba, imyumbati, bakampa nka 100 Frw cyangwa 200 Frw nkagenda nyongeranya nkaza gutahana nka 700 Frw. Nakoze ubuyede cyangwa nkajya kubumbira abantu amatafari y’impunyu.”

    Ibyo nabyo ngo yabonye ntacyo bitanga cyane ko yari akiri n’umwana atarageza imyaka 18, yahisemo kuyoboka iyo kwiba ibya rubanda kugira ngo abone ibyo ajya kugaburira barumuna be.

    Yagiye afatwa agakubitwa nk’iz’akabwana kenshi, ariko ntibyamuhinduye ahubwo yarushijeho kuba ruharwa. Yayogoje agace kose kugeza ubwo yatangiye kujya yiba n’ibikomeye akajya kugurisha afatanyije n’agatsiko ke.

    Umunsi umwe Ntakirutimana yaje kwiba igare arafatwa arakubitwa bikomeye cyane, ni icyo gihe yahise afata umwanzuro wo kubisezera ahitamo kutazongera kwiba, ahubwo afata inzira yerekeza i Kigali gushaka ubuzima.

    Ntakirutimana Anastase yavukiye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi

    -  Ageze i Kigali , ubuzima ntibworoshye

    Ntakirutimana ageze i Kigali, ntiyari azi aho yerekeza kuko nta muntu yari azi, yamaze amasaha menshi muri Gare ya Nyabugogo bumwiriraho. Icyo gihe ni bwo yafashe urugendo ashakisha aho yarara, arahabura arara mu mayira ntiyasinzira.

    Bucyeye ngo ni bwo yahamagaye umuntu yari azi uba i Kigali amwemerera kumucumbikira iminsi mike mu gihe agishaka akazi.

    Ntibyatinze akazi yarakabonye ko gukora imirimo muri resitora, agahuriramo n’imvune zikomeye kuko ngo byose ni we byarebaga, ari ukuvoma, koza ibyombo, guteka n’ibindi. Ibi byatumye imvune zimubana nyinshi rero karamunanira arirukanwa.

    Nyuma yabwo ni bwo yahise abona akazi ko mu rugo yagombaga kujya ahembwa 8000 Frw, yarahakoze ukwezi gushize bamuhemba 1000 Frw gusa, bahita banamwirukana byihuse, agenda abunza imitima yabuze aho yerekeza.

    Aho ngaho ngo ni ho yahuriye n’imvune zikomeye mu buzima bwe, yakoraga afashwe nabi n’abakoresha be, atotezwa, byose akabyihanganira, ni ho ngo yahise abonera ko abakozi bo mu rugo benshi bafashwe nabi n’abakoresha babo.

    Yagize ati “Abakozi bo mu rugo buriya ni abantu bagowe cyane, nagiye mbibona ibyankorewe, naratukwaga, ugasanga ndi kurebwa nabi, barambyutsa saa Cyenda z’ijoro, ubwo nkanakubitwa. Hari umugabo udafite umutima mwiza, yarazaga ubwo yasanga umuntu ari kuruhuka nko mu kazu k’abakozi ubwo akaba aransohoye…mbese ukabona arimo kumpohotera, umunsi umwe aza no kunkubita, ndavuga nti ‘Mana yanjye ibi nibyo naje gushaka i Kigali?”

    Aha kandi ngo yanahahuriye n’ikibazo cyo kuvunika ku igufwa mu rukenyerero, ubwo yari yagiye kuvoma kuko yajyagayo n’igare kandi atarizi neza. Umunsi umwe ni bwo ryamugushije, kugeza ubu ngo ntarabona uburyo bwo kwivuza neza.

    Ntakirutimana avuye aho yaje kugira amahirwe abona undi musore akorera akajya amuhemba 15000 Frw, avuga ko yamubereye umuntu w’imfura cyane, kuko yamuhemberaga igihe kandi akamufata neza, ndetse ngo yatangiye no kujya amujyana gusenga, bigezaho na we arakizwa.

    Kuva ubwo Ntakirutimana Anastase yahise atangira kujya yandika indirimbo zihimbaza Imana, zimwe yatangiye no kuzisohora, ndetse ngo afite n’impano yo kwandika filime no kuba yazikina.

    Gusa na none avuga ko ubushobozi bwo kuba yakora ibyo byose neza ngo buracyari ntabwo, kuko ubu agikora akazi ko mu rugo, kandi akaba ari na we ufasha umuryango we wose yasize mu cyaro, yaba mama we urwaye ndetse na barumuna be bari mu ishuri.

    Ati “Njyewe ikintu nasaba ni ubufasha nk’umuntu wakumva yanjyana muri studio akankoreshereza indirimbo, yaba akoze cyane, umuntu wankoreshereza videwo, umuntu yamfasha gusohora filime, yaba akoze cyane.’’

    Yavuze ko asaba ubufasha kuri barumuna be bakeneye kwiga n’umubyeyi we ushaka kwivuza kuko we nta bushobozi afite bwo kubitaho wenyine.

    Ntakirutimana wigeze kuba umujura ubu yerekeje amaso ku muziki uhimbaza Imana nubwo agihura n’imbogamizi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-busharira-bwa-ntakirutimana-umukozi-wo-mu-rugo-wamwenyuye-nyuma-yo-kuba