Tag: featured

  • Amavubi yasezerewe muri CHAN agiye gutangira urundi rugendo rutoroshye muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya Coronavirus cyatumye bimwe mu bikorwa by’imikino ndetse n’amarushanwa akomeye yari ategerejwe mu mwaka wa 2020 yimurwa, bituma umwaka wa 2021 uba umwaka urimo imikino myinshi yegeranye.

    Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021
    Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021

    Nyuma yo gusezererwa muri CHAN muri ¼, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye igeze mu Rwanda, aho igomba gutangira gutegura amarushanwa arimo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ndetse n’igikombe cy’isi.

    Imwe mu mikino itegereje u Rwanda

    Hagati ya tariki 22 na 30/03 Amavubi azakina imikino ibiri irimo uwa Mozambique i Kigali, ndetse na Cameroun muri Cameroun, mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

    Guhera tariki 31/05 kugera tariki 15/06, u Rwanda ruzatangira urundi rugendo rwo gushaka itike yo kwereza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 22, aho Amavubi azakina imikino ibiri mu itsinda ari kumwe na Mali, Kenya ndetse na Uganda.

    Hagati ya tariki 30/08 na tariki 07/09, u Rwanda ruzakina indi mikino ibiri (umunsi wa gatanu n’uwa kane) yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022, naho imikino y’umunsi wa gatanu n’umunsi wa gatandatu ikazakinwa mu kwezi kwa 10 tariki ya 04 n’itariki ya 12.

    Mu kwezi kwa 11, amakipe azaba yitwaye neza mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, azakina indi mikino aho azitwara neza azahita abona itike bidasubirwaho, iyo mikino ikazakinwa tariki 08 na 16/11/2021.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yasezerewe-muri-chan-agiye-gutangira-indi-nzira-y-inzitane-muri-2021

  • Hagaragajwe ko COVID-19 yongereye ibibazo by’ihungabana mu barokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu bibazo byo mu mutwe abarokotse Jenoside bakunze guhura nabyo harimo kwigunga, agahinda gakabije, kurwara umutwe, kugira ubwoba. Ababakurikiranira hafi bemeza ko ibi bibazo byarushije kwiyongera muri iki gihe u Rwanda kimwe n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’isanamutima mu Muryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Aimée-Josiane Umulisa yabwiye The New Times ko ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zatumye bamwe mu barokotse Jenoside barushaho kwigunga, guhangayika no kugira ubwoba.

    Umulisa yavuze ko abagize amatsinda y’abarokotse Jenoside bakorana usanga bafite ibibazo by’agahinda gakabije, ihungabana n’ubusinzi. GAERG ikorana n’abarokotse Jenoside 2500 bibumbiye mu matsinda 168 ari mu turere 25 two hirya no hino mu gihugu. Muri aba abageza kuri 70% bafite ibibazo by’ihungabana basigiwe na Jenoside.

    Umulisa yavuze ko muri iki gihe bari guhura n’ikibazo cy’ukwiyongera kw’iri hungabana mu barokotse Jenoside bakorana nabo, akemeza ko ryiganje mu bafite imyaka iri hagati ya 60 na 80 aho bagira ibibazo byo kubura ibitotsi, guhangayika no kurwara umutwe, ngo ndetse hari bamwe biheba bumva ko bagiye gupfa.

    Yavuze ko ibi bibazo babiterwa ahanini no kuba batakibasha guhura ngo basabane. Ati “Imbogamizi ihari ubu ni uko badashobora guhura mu matsinda yabo aho bahumurizanya binyuze mu kuganira na bagenzi babo. Ibi bishatse kuvuga ko ubu bari guhangana no kuba bonyine kandi bikunze kuganisha ku bindi bibazo by’ubuzima.”

    Umulisa yavuze ko bashyizeho uburyo bushobora kugera kuri aba baturage bakoresheje telefone ariko akemeza ko nabwo burimo imbogamizi.

    Ati “Hari abantu dukorana nabo batuye mu bice by’icyaro aho badafite telefone ariko dufite abajyanama 200 bakorera mu giturage n’inzobere 20 mu by’ubuzima bwo mu mutwe zibana nabo aho batuye, aho bashobora kubageraho igihe hari ugize ikibazo.”

    Iby’uko ubuzima bwo mu mutwe bw’abarokotse Jenoside bwahungabanyijwe cyane na COVID-19 byemezwa n’Umuhuzabikorwa mu muryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), Louise Bajeneza.

    Bajeneza yavuze ko abarokotse Jenoside bari basanganywe ibibazo by’ihungabana, COVID-19 iza irushaho kubashegesha. Abenshi mu bakorana na Avega ngo bafite ibibazo byo guhangayika gukabije ahanini biturutse ku kuba COVID-19 yarahagaritse ibikorwa bakoraga.

    Ati “Ubu turi kumwe n’abantu batubwira ko bari gutekereza cyane kubera ko babashaga gutunga imiryango yabo igihe bakoze. Ntibari kubasha gukora kubera impinduka zazanywe na Covid-19, bamwe batakaje imirimo yabo neza neza kandi bishobora guhangayikisha.”

    Mu rwego rwo gufasha aba barokotse Jenoside, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko bikwiye ko hagira ubaba hafi kandi abafite ibibazo by’amikoro bagafashwa ngo kuko imibereho mibi iri mu byatuma barushaho kumererwa nabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko ikibazo cy’agahinda gakabije mu Banyarwand kiri ku kigero cya 11,9%, muri aba bagera kuri 35,6% ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze ko umwe muri batatu aba afite ikibazo cy’ihungabana.

    Abakorana bya hafi n’imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko COVID-19 yarushijeho kubongerera ibibazo by’ihungabana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-covid-19-yongereye-ibibazo-by-ihungabana-byarushijeho-mu

  • Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

    Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uwo mugabo yatashye ahagana saa Munani z’Ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021 ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira.

    Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kayenzi, Uwayezu Servile, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze bahawe n’umwana wo muri urwo rugo avuga ko Se ari we wakubise nyina isuka mu mutwe akamwica.

    Ati “Amakuru twahawe n’umwana wabo w’umukobwa ni uko byageze nka saa Munani z’Ijorose akaza agakomanga, umugore asohoka agiye kumukingurira. Uwo mugabo yari afite agasuka bita rasoro noneho ayimukubita mu mutwe.”

    Uwo mwana ngo yumvise nyina ataka ahita abyuka ahageze abona aryamye ahasi ahita ajya gutabaza nyirakuru, batabaza ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
    Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamaze kuhagera ruhita rutangira iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi.

    Uwayezu yavuze ko uwo muryango wari usanzwe urangwamo amakimbirane ashingiye ku kuba uwo mugabo ukekwaho ubwicanyi yari yarahawe inka muri gahunda ya Girinka ariko aza kuyigurisha umugore we atabizi bituma bashwana.

    Ati “Ubwo umugore yatanze amakuru ko umugabo yagurishije ya nka yahawe aza no kubifungirwa, hari hashize igihe kitarenze amezi atandatu agarutse mu rugo. Ubwo rero agurisha iyo nka amafaranga yayasangiye n’undi mugore yari yarinjiye; bigaragara ko ibyo byose ari yo ntandaro y’amakimbirane bari bafitanye.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, abibutsa ko abagiranye ikibazo bakwiye kugikemura mu mahoro cyangwa bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kugishakira igisubizo.

    Umurambo wa nyakwigendera ugiye kujyanwa ku Bitaro bya Remera- Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-hari-gushakishwa-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-isuka-mu

  • Rusizi: Umuturage arashinja gitifu kumutwara inyama amwizeza mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni muri ubwo buryo uwitwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n’abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by’inyama zari zimugenewe.

    Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira ko adakwiye kurya inyama ku bunani atarishyura mituweli.

    Ati “Yaraje afata inyama zanjye nari nagabanye arazitwara ambaza mituweli ndamubwira ngo urihangana nyishake aho kugira ngo abyumve yafashe inyama zanjye ibiro umunani arabitwara kugeza icyo gihe ntabwo nzi amarengero yazo, nta na mituweli ndabona.”

    Yakomeje avuga ko ibyo biro umunani by’inyama yari yagabanye na bagenzi be yagombaga kugurishamo bitandatu akavanamo amafaranga akishyuramo mituweli maze ibindi bisigaye akabisangira n’umuryango we ariko ngo ntibyakunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nsabimana Kazungu Alex, yabwiye IGIHE ko inyama z’uyu muturage zafatiriwe kugira ngo umuryango wa Hategekimana ubanze wishyure mituweli.

    Ati “Ntabwo bazimwambuye gitifu ari wenyine kuko hari abajyanama, abakuru b’isibo na ba mudugudu. Ntabwo twavuga ko yambuwe inyama ahubwo ni umuntu wari waratinze kwishyura mituweli, nibwo yasabwe ko inyama zagurishwa hakavamo amafaranga yo kwishyura kandi byarakozwe iraboneka na gitansi irahari ndetse n’uwo munsi ntiyabuze ibyo kurya.”

    Yongeyeho ko hari abaturage muri aka gace bakunda gusesagura amafaranga ku minsi mikuru isoza umwaka batari bishyura mituweli ku buryo ari muri ubwo buryo uyu mugabo ufite umuryango w’abantu umunani akimara kugabana inyama na bagenzi be, ize zahise zifatirwa kugira ngo abanze ayishyure.

    Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga atya,uyu muturage we agaragaza ko nta bwisungane mu kwivuza afite kuko iyo nyemezabwishyu itaramugeraho.

    Ndagijimana Joseph ashinja Gitifu kumutwarira inyama amwizeza kumuha mituweli

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuturage-arashinja-gitifu-kumutwara-inyama-amwizeza-mituweli

  • Perezida Kagame yavuze ku mutekano muke muri RDC, ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro n’ibindi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

    Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w’ibyitwa “Battlegrounds” aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n’amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’amahanga, ibibazo by’umutekano mu karere, umubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro Ingabo z’u Rwanda zoherezwamo.

    Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo by’umutekano muke nko mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko nko muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba ibintu byadogereye kuva mu myaka myinshi ishize.

    Ati “Ibintu ntibiri kuba bibi ubu, ahubwo niko byahoze mu myaka myinshi ishize. Ibisubizo byagiye biba nko kwisubiramo, rimwe umutuzo ukaza ubundi ukagenda ariko mu by’ukuri ikibazo ntabwo kigeze gikemurwa.”

    “Mu yandi magambo, biba mu buryo busimburana mu bihe, mu myaka itatu hanyuma indi myaka itatu hakaza umutekano muke mu gice cy’Uburasirazuba bwa Congo, hanyuma indi myaka itatu, gutyo gutyo bigenda biza bigaruka. Ndatekereza ko dukeneye igisubizo kirambye.”

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yahaye umwanya ushoboka imikoranire n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo ikibazo gikemuke kurusha uko cyagiye gikemurwa mu bihe byashize.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo kidakwiye kurebwa ukwacyo ahubwo gikwiye kurebwa muri rusange kuko agace ubwako atari igihugu cyigenga ahubwo harebwa uko RDC kabarizwamo yagirana imikoranire n’ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye umutekano muke.

    Perezida Kagame yavuze ko kandi ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko kimaze igihe aho kuri iyi nshuro icyabaye ari uko cyatangiye kuganirwaho mu buryo buzwi mu gihe mbere byakorwaga abantu batabizi.

    Yavuze ko bigizwemo uruhare na Angola na RDC, u Rwanda na Uganda byatangiye kuganira ku cyagaragajwe nk’umuzi w’ikibazo.

    Ati “Twizeye ko ibyo bizatanga ibisubizo byiza gusa ibyo bibazo bimaze igihe kinini.”

    Ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro

    U Rwanda magingo aya rufite ingabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique ndetse n’i Darfur muri Sudani nubwo ubutumwa bwazo buherutse gusozwa mu mpera z’umwaka ushize. U Rwanda kandi rwagiye mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Amajyepfo na Haiti mu bihe byashize.

    Yavuze ko mu gihe ingabo ziriyo nk’intumwa zigamije kugarura amahoro, ziba zitabwirizwa ibyo zikwiye gukora byose kuko zijyanayo n’ubunyamwuga zikura mu bihe bikomeye aho zisangiza bene ibyo bihugu uko byakemura imvano y’amakimbirane.

    Ati “Aho twoherezwa hose, dukorana n’abaturage na Guverinoma binyuze muri Loni. Tubwira Loni tuti dushobora gukora ibintu ibi n’ibi nk’ingabo za Loni, tuti dushobora gufasha mu kugarura amahoro aho kwicara ngo dutegereze ko amahoro aboneka hanyuma ngo tuyabungabunge kuko niyo mpamvu ingabo zimwe na zimwe zagumye ahantu igihe kinini bategereje kubungabunga amahoro adahari. Ese twagira uruhare mu gutuma amahoro aboneka? Ni ibyo tujyana muri ubwo bufatanye.”

    Ku kibazo cy’amakimbirane muri Ethiopia, yavuze ko giteye impungenge buri wese ushaka kumenya ibiri kuba. Yavuze ko kuba ibisubizo byava imbere mu gihugu ari byiza ariko uko ibintu bigaragara ni uko biri gufata indi ntera ndetse bikaba bisa n’aho Isi yose ititaye ku kibazo gihari.

    Yavuze ko nka Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bakwiye gutekereza icyo bakorana na Afurika mu gukemura ibibazo nk’ibi mu kwirinda ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere bishobora kuzaba byaramaze kugera habi cyane.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-mutekano-muke-muri-rdc-ku-ngabo-z-u-rwanda-ziri-mu

  • Gakenke: Ibiraro byari byarangijwe n’ibiza bikomeje kubakwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi barimo gukurikirana aho ibiraro byubakwa
    Abayobozi barimo gukurikirana aho ibiraro byubakwa

    Mu biraro birimo kubakwa, hari ibinini bihuza uturere biri mu ngengo y’imari ya Guverinoma, n’ibindi byubakwa mu ngengo y’imari y’Akarere ka Gakenke, kakaba karashoyemo agera kuri miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Aganira na Kigali Today, Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyonsenga Aimé François, yagaragaje ishusho y’uburyo ibiraro muri ako karere bisimbura ibyangijwe n’ibiza bikomeje kubakwa.

    Yagize ati “Ibiza byadukozeho bitwara ibikorwa remezo birimo n’ibiraro binini. Hari ikiraro cya Gahira gikora kuri Nyabarongo gifite uburebure bwa metero zisaga 60, ni ikiraro kinini cyane kiduhuza n’Akarere ka Muhanga, turashimira Leta y’u Rwanda y’uko icyo kiraro n’ubwo ari kinini mu bigaragara imirimo yo kugisana yatangiye ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), imirimo yo kucyubaka igeze kure”.

    Visi Meya Niyonsenga avuga kandi ko hakozwe n’ikindi kiraro cyo ku mugezi wa Mukungwa gihuza akarere a Gakenke na Nyabihu, aho cyari cyararituwe n’ibiza ubu inzira ikaba ari nyabagendwa kuko cyamaze gusanwa.

    Yavuze ko ikindi kiraro kinini gihuza umurenge wa Gakenke n’uwa Kirambo kirimo kubakwa aho kizatwara asaga miliyoni 400, kikaba kiri kubakwa mu ngengo y’imari y’Akarere, ahari kubakwa n’umuhanda wa Kinoni – Karambo – Gashenyi.

    Mu bindi biraro biri kubakwa ku ngengo y’imari y’Akarere, ni ikiraro giherereye mu murenge wa Nemba ahambukira umubare munini w’abanyeshuri bajya ku ishuri ryisumbuye rya APRODESOC, n’ikindi kijya ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu, ibyo byombi bikaba byari byarangijwe n’umuvu w’imvura aho bizatwara asaga miliyoni 130.

    Imirimo yo kubyubaka yaratangiye aho bateganya ko mu mezi atatu ari imbere bizaba byamaze kuzura, inzira zikaba nyabagendwa nk’uko biri mu mihigo y’akarere.

    Akazi ko gusana ibiraro kamaze gutangira
    Akazi ko gusana ibiraro kamaze gutangira

    Uwo muyobozi yongeraho ko ibiraro bito bihuza utugari byari byarangiritse byamaze gutungana ku bufatanye n’abaturage.

    Ati “Ibiraro byari byaragiye bihuza utugari bitewe n’ibiza, ibihuza imidugudu ubu nabyo byamaze gusanwa biturutse ku mbaraga z’abaturage, ubu inzira ni nyabagendwa”.

    Uwo muyobozi yemeza ko ibiraro hafi ya byose biri mu mihigo y’Akarere bizaba byamaze kuzura muri Mata 2021.

    Niyonsenga arasaba abaturage kubungabunga ibyo bikorwa remezo bitwara ingengo y’imari nini y’igihugu, akabashimira uburyo bitwaye ubwo ibiza byangizaga ibyo biraro.

    Ati “Turashimira abaturage nubwo ibyo biraro byari byagiye ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bari bashatse uko baba bashyizeho ibyoroheje byo kuba bambukiraho. Twari dufite ikibazo cy’uko nta modoka yashoboraga kuhanyura, ariko ibyo turimo kubaka ubu bizaba bikomeye bizatwara amafaranga menshi”.

    Arongera ati “Icyo twasaba abaturage rero ni ukumenya y’uko ibikorwa remezo byose bihenda, cyane cyane murumva ko nk’ibyo biraro byubakwa ku ngengo y’imari y’Akarere, niba bigiye gutwara amafaranga akabakaba miliyoni zigera kuri 600, ni ibintu biba bihenze. Akarere kacu ni ak’imisozi ihanamye, uko amazi amanukana imbaraga nyinshi usanga bisabye ko hubakwa ikiraro kinini, barasabwa kubibungabunga”.

    Uwo muyobozi yasabye abacukura imigezi kubicikaho, ahubwo abasaba gucukura imirwanyasuri bateraho ibiti n’ibyatsi bica intege ayo mazi menshi amanuka mu misozi yiroha mu migezi kuko ari yo yangiza bya biraro.

    Meya Nzamwita aganira na Guverineri Gatabazi kuri ibyo bikorwa
    Meya Nzamwita aganira na Guverineri Gatabazi kuri ibyo bikorwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-ibiraro-byari-byarangijwe-n-ibiza-bikomeje-kubakwa

  • Nyaruguru: Umwalimu yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye
    Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye

    Abana uwo mwalimu yafatanywe ngo ni abakobwa babiri, barimo uwiga mu mwaka wa Gatandatu n’uwiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ku Rwunge rw’Amashuri Runyombyi ya mbere uyu mwalimu na we yigishagaho.

    Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, uyu mwalimu ngo bamusanganye n’abo bana b’abakobwa saa yine na 40 z’ijoro, ku itariki ya 25 Ukuboza 2020.

    Ababonye aba bana ngo basanze mwalimu yabateretse inzoga za primus, bari kunywa, bicaye ku buriri bwe.

    Meya Habitegeko agira ati “Uyu mwalimu yirukanywe kubera imyitwarire idakwiye umurezi. Abana bagombye kuba baryamye hamwe n’abandi, urababuze, ubasanze kwa mwalimu bicaye ku gitanda! Ni ukwiyandarika, ni ukugira abana ibirara, n’ibindi tutiriwe tuvuga byari bigamijwe. Ubundi ubwo hari hagamijwe iki?”

    Yungamo ati “Gufata abana ukajya kubaha inzoga, mu cyumba cyawe, nk’ibyo urumva byakwihanganirwa?”

    Mu ibaruwa uyu mwalimu yandikiwe, yabwiwe ko yirukanywe burundu mu kazi ka Leta kubera guha abanyeshuri yigisha inzoga, gukura abanyeshuri yigisha mu kigo akabajyana iwe saa yine z’ijoro, guhindura abana yigisha ibirara, kwiyandarika no kutiha agaciro.

    Uyu mwalimu kandi yabwiwe ko yirukanywe azira kurangwa n’ubusinzi no kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri iwe saa yine z’ijoro.

    Abanyeshuri na bo bahawe ibihano bisanzwe nk’abana bari bashutswe na mwalimu, ariko hamwe na bagenzi babo bagirwa inama yo kwirinda abantu bakuru babashuka, ndetse no kwirinda irari kuko ryabagusha mu ngorane.

    Iyi ni ibaruwa yandikiwe imwirukana burundu mu bakozi ba Leta:

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyaruguru-umwalimu-yirukanywe-burundu-mu-bakozi-ba-leta

  • Basezeraniye mu byumba bitandukanye kuko umwe yari yanduye Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byagaragaye ko Justin yanduye Covid-19 umunsi umwe mbere y’uko ubukwe bwabo buba, ubwo yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Luka (St Luke’s Hospital) by’aho mu Mujyi wa Kansas.

    Agejejwe muri ibyo bitaro ngo yakomeje kuremba, byari ‘incamugongo’ ariko Stephanie ngo yakomeje kugira icyizere ko basezerana nubwo bimeze bityo, abajije Justin nawe arabyemera.

    Yahise yumvikana n’Abaganga n’Abaforomo bo muri ibyo bitaro yari arwariyemo, ndetse nabo bashyigikira iyo gahunda y’ubukwe idasanzwe.

    Stephanie yari ari ahateganyirijwe gusenga muri ibyo bitaro (hospital’s chapel), mu gihe Justin we yari mu cyumba arwariyemo hamwe n’inshuti y’umuryango. Abo bageni basezeranye bifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwa ‘video’ (video link), bikurikiranwa n’uhagarariye Leta (Attorney), kugira ngo yemeze niba ishyingiranwa ryabo ryemewe n’amategeko, ababwira ko uko gushyingiranwa kwabo kwemewe n’amategeko nta kibazo.

    Stephanie yabwiye Ikinyamakuru KMBC cy’aho muri Kansas ati “Icyari kigamijwe uwo munsi kwari ugusezerana n’uwo umuntu akunda, kandi ni cyo twakoze. Byarangiye bibaye byiza inshuro miliyoni kurusha uko natekerezaga ko byari kugenda”.

    Justin nawe yagize ati “Nkunda Stephanie, kandi byagaragaye ko cyari cyo gihe gikwiriye. Ibintu bibi byo byari nk’imvura igwa, ariko numvaga nshaka ikintu cyiza cyabivamo”.

    Justin na Stephanie bifuza ko nyuma bazongera bagasubiramo amasezerano bari kumwe, bagategura ibirori bari kumwe n’inshuti zabo, mu gihe ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda Covid-19 rizaba ryavuyeho.

    Umukwe wasezeranye ari mu bitaro ubu ngo arimo koroherwa, ku buryo ashobora no gusezererwa vuba.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/basezeraniye-mu-byumba-bitandukanye-kuko-umwe-yari-yanduye-covid-19

  • Nyagatare: Hakenewe imbangukiragutabara 15 kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zitangwe neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ashyikiriza iyo mbangukiragutabara umuyobozi mukuru w’ibitaro by’ako karere

    Yabitangaje ku wa 03 Gashyantare 2021, ubwo Akarere ka Nyagatare kashyikirizaga ibitaro bya Nyagatare imbangukiragutabara kabiguriye.

    Maj Dr Munyemana avuga k0 iyo modoka izabafasha kurushaho gutanga serivisi z’ubuvuzi, cyane ku barwayi bakeneye ubwisumbuyeho.

    Ati “Hari abarwayi baba bakeneye serivisi tudafite hano nk’aboherezwa i Gahini cyangwa i Kanombe bafite ikibazo cy’amagufa, hari abakenera guca mu byuma tudafite twohereza i Kibungo n’i Kigali. Izadufasha rero kwihutisha abarwayi bahabwe serivise mu buryo bunoze.”

    Ibitaro bya Nyagatare bisanganywe imbangukiragutabara 10, hakaba hiyongereyeho indi imwe yatanzwe n’Akarere ka Nyagatare.

    Umuyobozi w’ibyo bitaro avuga ko kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza, byasaba ko nibura baba bafite imbangukiragutabara 15.

    Agira ati “Ifasi dukoreramo ni nini, ifite abaturage barenga 500,000, izo mbangukiragutabara tuzajya tuzifatanya n’ibitaro bya Gatunda, birumvikana izihari ko zidahagije nibura dufite 15 ikibazo cyaba cyakemutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko batekereje kugurira ibitaro imbangukiragutabara hagamijwe kubifasha kugera ku barwayi bakeneye serivisi kandi ku gihe.

    Ati “Akarere ka Nyagatare ni kanini cyane, urumva kuva Kagitumba kugera ku bitaro cyangwa kuva Kiyombe hose ni kure, hakenewe rero imodoka nyinshi zabafasha kugera ku barwayi kandi ku gihe.”

    Mushabe nawe ariko avuva ko imbangukiragutabara 11 ibitaro bya Nyagatare bigize kandi bazazifatanya n’ibya Gatunda, ikibazo kigihari ariko kizagenda gikemuka uko amikoro azagenda aboneka.

    Uretse imbangukiragutabara, Akarere ka Nyagatare kandi kiyemeje kubakira ibitaro bya Nyagatare imesero ndetse no kubigurira imashini ya X-ray.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/nyagatare-hakenewe-imbangukiragutabara-15-kugira-ngo-serivisi-z-ubuvuzi-zitangwe-neza

  • Gasabo :Abantu 28 bafatiwe mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ni abakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye, bari baturutse mu Murenge wa Gisozi na Kinyinya, abagabo bari 08 naho abagore ari 20.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bitewe n’ukuntu bari bishe amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 byari byoroshye kuba bakwanduzanya iki cyorezo.

    Yagize ati “Icya mbere bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye ntawe uzi uko mugenzi we ahagaze, hari abatari bambaye agapfukamunwa, bari mu cyumba gifunganye nta ntera hagati y’umuntu n’undi ndetse nta bukarabiro bwari buri muri urwo rugo. Ibyo byose byakururira akaga bariya bantu kuba bakwandura bose igihe harimo abafite kiriya cyorezo ndetse bakajya kwanduza abandi bantu bataje muri ayo masengesho. “

    Yagaye abantu bagifite imyumvire yo kuba bava mu ngo zabo bakajya mu masengesho n’andi materaniro atemewe byongeye kandi Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo. Yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma Polisi ibasha gufata bariya bantu.

    Yagize ati” Biratangaje kuba bariya bantu batinyutse kwitwikira ijoro bakajya mu makoraniro atemewe kandi babizi neza ko Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo. Ukurikije ukuntu bari begeranye ndetse nta bwirizi ubwo aribwo bwose bari bubahirije biroroshye kuba bakwanduzanya ndetse bakajya kwanduza n’abandi.”

    Yagaye abantu b’ababyeyi bari bazanye abana babo bato muri biriya bikorwa kuko bashobora kuhandurira kandi bo ari inzirakarengane.

    Abafashwe uko ari 28 bahise bajyanwa muri Sitade ya ULK kugira ngo baganirizwe basobanurirwe neza ubukana bwa COVID-19 n’ingaruka zayo. Usibye kuganirizwa baciwe amande hakurikijwe amabwiriza.

    Mu minsi ishize mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi naho Polisi y’u Rwanda iherutse gufatira abantu 94 mu mazu bari mu masengesho. Polisi y’u Rwanda ivuga ko itabuza abantu gusenga ariko ikabasaba kujya bikorerwa mu ngo kandi bigahuza abagize urwo rugo gusa kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza mashya yemerera abantu guhurira hamwe ari benshi.

    Abafashwe bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga barenze ku mabwiriza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abantu-28-bafatiwe-mu-masengesho-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid