Tag: featured

  • Nyagatare: Umusore yafatanywe ibihumbi 120 by'amafaranga y'amiganano – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yatawe muri yombi na Polisi tariki 8 Gashyantare 2021 nyuma y'aho yari amaze kuva muri restaurant yaririyemo akishyurira amafaranga y'amiganano.

    Akimara kwishyura 2000 Frw muri iyi restaurant, yahise agenda ariko abo yayahaye bayagenzuye basanga ni amakorano, bahamagara Polisi ijya kumushakisha kuko bari bazi aho atuye.

    Polisi ikigera mu gace atuyemo, abaturage bafite amaduka nabo bahise bayibwira ko hari amafaranga y'amiganano nabo yabishyuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yemereye IGIHE iby'itabwa muri yombi ry'uyu musore.

    Yagize ati 'Yafashwe biturutse ku makuru y'abaturage yari muri restaurant ari kunywa icyayi aba yishyuye, abo yishyuye ayo mafaranga babona ko ashobora kuba ari amiganano yabahaye ariko we yari yagiye, ni bwo bahamagaye polisi kuko bari bazi aho atuye barayirangira ijya kumushaka.'

    Yakomeje avuga ko bakigera aho atuye hari undi mucuruzi wahise ababwira ko na we yamwishyuye amafaranga y'amiganano biba ngombwa ko binjira iwe kumushaka.

    Ati 'Bahise bajya iwe baramusaka basanga afite andi mafaranga y'amiganano ku buryo ayo yafatanywe yose n'ayo yari yishyuye muri ayo maduka yose yageze ku bihumbi 120.'

    Amaze gufatwa, uwo musore yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Karagwe kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo ya 269 rivuga ko umuntu wese ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

    Uyu musore yafatanywe ibihumbi 120 Frw by’amiganano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umusore-yafatanywe-ibihumbi-120-by-amafaranga-y-amiganano

  • U Rwanda rwanditse ishoramari rya miliyari 1.3$ umwaka ushize – #rwanda #RwOT

    RDB yavuze ko iri gabanuka ryatewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 kimaze umwaka urenga kiyogoza abatuye Isi, kikaba cyaranagabanyije inyota y'ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

    Ishoramari ryo mu rwego rw'ubwubatsi n'inganda ryihariye igice kinini cy'ishoramari ryinjiye mu gihugu umwaka ushize, kuko iryo muri izo nzego zombi rigize 68% by'ishoramari ryose ryanditswe mu mwaka ushize.

    Izindi nzego zakiriye ishoramari rinini zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ingufu, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse n'ishoramari mu bijyanye no gutanga serivise z'imari.

    Muri rusange, iri shoramari ryitezweho kuzatanga imirimo ingana na 24 703. Urwego rw'inganda ruzatanga akazi ku bantu 8 661 mu gihe urwego rw'ubwubatsi ruzatanga akazi ku bantu 6 372. Iri shoramari rizafasha Leta muri gahunda yihaye yo kurema imirimo nibura 214 000 buri mwaka ivuye mu ishoramari ryakozwe mu gihugu no mu bindi bikorwa.

    Ishoramari riturutse hanze y'u Rwanda rigize 51% by'ishoramari ryanditswe mu mwaka ushize.

    Mu mwaka wari wabanje wa 2019, ishoramari mpuzamahanga ryanganaga na 37% by'iryari ryanditswe, mu gihe iry'imbere mu gihugu ryanganaga na 19%.

    Bimwe mu bikorwa by'ishoramari rinini byanditswe harimo iry'ikigo rya 'One Acre Fund' ringana na miliyoni 193$, Phoenix Plaza izashorwamo miliyoni 179$, Duval Great Lakes Ltd izashorwamo miliyoni 69$, Sinohydro Corporation Limited izashora miliyoni 66$, Girinzu Developers izashora miliyoni 41$, Petrocom Building izashora miliyoni 35$ na BBOXX Africa Management Ltd izashora miliyoni 29$.

    Indi mishinga y'ingenzi yanditswe harimo uwa Norrsken Rwanda Ltd wo kubaka Ikigo cyabo mu Rwanda, kikanaba icya mbere mu Karere ka Afurika y'i Burasirazuba, umushinga wose ukazatwara miliyoni 12$. Hari kandi umushinga wa Nexus Academy wo kubaka ikigo kizigisha ibyo gutwara no gukanika indege, ukazatwara miliyoni 45$.

    Hari kandi umushinga wo kwagura uruganda rwa Bralirwa kugira ngo ruhaze isoko ry'u Rwanda na mpuzamahanga, umushinga wose ukazatwara miliyoni 26.2$.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko n'ubwo umwaka wa 2020 utagenze neza muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19, kuba u Rwanda rwarabashije gukomeza kwakira ishoramari mu nzego z'ingenzi byerekana icyizere igihugu gifitiwe n'abashoramari.

    Yagize ati “umwaka wa 2020 ntiworoheye ishoramari n'ibikorwa by'ubucuruzi. N'ubwo Isi yagize idindira ry'ubukungu bitewe na Covid-19, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifatika mu nzego z'ingenzi. Ibi byerekana ko igihugu gifitiwe icyizere n'abashoramari bo mu Rwanda no hanze yarwo. Dufite icyizere ko iri shoramari rizagira uruhare mu kuzahura ubukungu binyuze mu kongera ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo mishya”.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo rufashe ubucuruzi gukomeza gutera imbere muri ibi bihe bikomeye.

    Yagize ati “Leta y'u Rwanda ifite intego yo gufasha ubucuruzi guhangana n'ingaruka za Covid-19, binyuze mu bikorwa nk'Ikigega cyo gufasha ibigo byazahajwe n'ingaruka za Covid-19 (ERF) cyashyizwemo miliyoni 100 Frw, kugira ngo zifashe ibigo by'ubucuruzi kongera gutangira imirimo no kugumana abakozi babyo”.

    Mu rwego rwo guteza imbere inganda, u Rwanda ruherutse gukuraho imisoro ku bikoresho bitumizwa hanze bigenewe kubaka inganda, ndetse inakuraho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho biguriwe imbere mu gihugu bizakoreshwa mu kubaka inganda.

    RDB kandi itangaza ko muri ibi bihe bikomeye, yakomeje gukorana n'abashoramari binyuze mu kubasobanurira ndetse no kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Urwego rw’ubwubatsi ruri mu zakuriye ishoramari rinini mu mwaka ushize

    U Rwanda rwanditse ishoramari ricye mu mwaka ushize ugereranyije n’umwaka wari wabanje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanditse-ishoramari-rya-miliyari-1-3-umwaka-ushize

  • Sugira Erneste yahaye igisubizo giteye urujijo wa mukobwa wamusabye ko yamutera inda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sugira Ernest watsinze igitego cya 3 cyahesheje ikipe y'igihugu itike ya 1/4 cya CHAN 2020 muri , yasubije(mu buryo buteye urujijo) wa mukobwa witwa Noëlla Izere, wamusabye ko babyarana umwana ,nyuma yo guhesha intsinzi ikipe y'igihugu, aho yavuze ko atamuzi ndetse atakwizera ibyo ku mbuga nkoranyambaga ndetse agaragaza gushidikanya cyane.

    Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya Rayon Sports, Sugira Ernest wari kumwe na Rugwiro Hervé bari kumwe muri CHAN 2020, yavuze ko atarabona umwanya uhagije wo kureba ubutumwa bwose yandikiwe n'Abanyarwanda bishimiye igitego yatsinze Togo.

    Ati 'Ntabwo ndabona umwanya uhagije wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ngo ndebe gusa bimwe na bimwe inshuti zanjye zirabinyereka.'

    Abwiwe ko hari n'uwamusabye umwana [kumutera inda], Sugira wabanje guseka ndetse akihanagura mu maso, yagize ati 'Ntabwo mbizi.'

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, baganiraga, yongeye kumubaza ati 'Uramumwimye?', Sugira asubiza ati 'Oya, nta kintu ntangaje, mpisemo kwifata. Biriya ni ibyo ku mbuga nkoranyambaga ntabwo wabiha agaciro cyane, ngo ugire ikintu ubivugaho, ushobora gusanga ari undi wamwiyitiriye, akiyitirira ririya zina.'

    Abwiwe ko uwabimusabye yabyemeye, Sugira yagize ati 'Ubwo butumwa ntabwo nabubonye. Ubwo hari impamvu yabyanditse, ntabwo muzi amaso ku maso, ndakeka na we atarambona. Simbizi niba tuzabonana.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/sugira-erneste-yahaye-igisubizo-giteye-urujijo-wa-mukobwa-wamusabye-ko-yamutera-inda/

  • Uncle Austin, AllySoudy na Sabin barakajwe n'ibintu byakorewe umunyamakuru mugenzi wabo, Jean Luc Imfurayacu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu gitondo mu mugi wa Kigali habaye Press conference yahuje abari bayoboye Delegation y'amavubi muri CHAN ndetse n'abanyamakuru b'imikino batandukanye ba hano mu Rwanda. Gusa umwe mu banyamakuru bayitabiriye ariwe Jean Luc Imfurayacu ukorera Radio B&B Umwezi akaba yayihuriyemo n'uruva gusenya.

    Nkuko mu bizi uyu musore Jean Luc, ni umwe mu banyamakuru baherekeje Amavubi muri CHAN, gusa igihe yari muri Cameroon akaba yarahuye n'akaga ararwara ku buryo bukomeye kugera aho ajya mu bitaro, ndetse birangira atashye i Kigali adasoje ubutumwa yari yagiyemo.

    Uburwayi bwa Jean Luc bukaba bwaraje kuba kimwe mu bibazo byagonganishije Madame Lise, wari ayoboye Delegation y'Amavubi, n'itsinda ry'abanyamakuru bari bagiye baherekeje ikipe y'igihugu.

    Uyu munsi rero Lise Kankindi akaba yabajijwe niba koko yaratereranye Jean Luc igihe yari arembye, maze aribihakana, aho yavuzeko Jean Luc yahawe ubufasha bwose bushoboka kugeza agarutse i Kigali.

    Jean Luc nyuma yo kumva ibyo akaba yaje gusaba ijambo maze atangira gusobanura uko byagenze n'uburyo yatereranwe. Gusa icya kurikiyeho ari nacyo cyababaje abanyamakuru bagenzi be barimo, Murungi Sabin, Uncle Austin ndetse na AllySoudy, nuko igihe uyu musore (Jean Luc) yatangiye gutanga ubuhamya bw'akaga yahuye na i Douala yahise yamburwa ijambo ku ngufu birangira atabajije ikibazo cye.

     

    Aba banyamakuru rero bakaba bifashishije imbuga nkoranyambaga maze bamagana bivuye inyuma ibyakorewe Jean Luc.

    Sabin yagize ati :'Ibyo Imfurayacu yakorewe ntabwo byanejeje na mba😒Biranababaje cyanee cyaneee pe!! Ni kuki banze ko avuga amakosa yakorewe abanyamakuru muri Cameroun?? Kuki bifata bagacecekesha umuntu kandi afite ukuri🤔 Pole sana ndugu yangu @imfuraluc'

    AllySoudy we yagize ati:'Birababaje cyane ariko uwamwinye ijambo ntago murimo kumugaragaza nawe ninde ko ariwe dukwiye gupostinga akabimenya ko yakosheje kandi akwiye kubibazwa! Kwimana umwanya wo kubazwa ukanigana umuntu ijambo? Wow😢'

    Naho Austin we agira ati:'WHAT A HELL 😡😡😡'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/uncle-austin-allysoudy-na-sabin-barakajwe-nibintu-byakorewe-umunyamakuru-mugenzi-wabo-jean-luc-imfurayacu/

  • Minisiteri y'Uburezi yiyemeje gukosora amakosa yagaragaye mu mitangire y'akazi n'imicungire mibi y'abarimu – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Komisiyo ya Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo ya 2019/20 igaragaza ko mu makosa agaragazwa n'iyi raporo, harimo ikibazo cy'abarimu bagaragara mu kazi batagaragaje impamyabushobozi cyangwa impamyabumenyi zabo, abashyizwe mu myanya ntibahabwe imihigo y'igihe cy'igeragezwa, abatarahawe amabaruwa abemeza burundu mu kazi, abatarazamuwe mu ntera ku ngazi ntambike ndetse n'abahinduriwe ibigo ntibahabwe amabaruwa abimura cyo kimwe n'abatarahawe ikiruhuko cy'izabukuru.

    Inteko yabanje kubaza Minisiteri y'Uburezi ibyayo makosa yagiye agaragara mu mitangire n'imicungire y'abakozi nk'aho hagaragajwe ibibazo byo gutanga akazi ku barimu badafite dosiye zuzuye.

    Depite Muhongayire Christine, Perezida wa Komisiyo y'imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko, yasabye Mineduc ko mu gihe cy'amezi atatu byaba bimaze guhabwa umurongo.

    Ati 'Twasabye ko mu gihe gito kitarenze amezi atatu izo dosiye ziba zamaze kuzura, abarimu bakaba bari mu myanya neza, babasha gucungwa neza, ku buryo mu gihugu hose haba hari abarimu bacunzwe neza ndetse n'abakeneye kuzamurwa mu ntera nabo bakazamurwa.''

    Mu gusubiza ku bijyanye n'uruhuri rw'ibibazo byagaragaye mu rwego rw'uburezi mu Rwanda, Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yasobanuye ko amakosa yabayeho agiye gukosorwa n'uburyo buhamye bw'imicungire y'abarimu igiye gushyirwaho ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Ati “Ni uko twari tukibikora mu buryo bu busanzwe tudafite sisiteme ibidufasha. Turimo guteganya ko twagira ikoranabuhanga ridufasha no kubashyira mu kazi, nk'ubu ikibazo twahuye na cyo mu minsi yashize wasangaga umuntu umwe yasabye akazi mu turere tune cyangwa dutanu dutandukanye, icyo gihe kujya kujonjora uburyo umuntu atagaragara aho hose na byo biri mu bintu byatwaye umwanya ariko dufite ikoranabuhanga ridufasha kubimenya, niba wujuje dosiye uri mu Karere ka Nyamagabe ntushobora kongera kuyuzuza uri mu ka Rusizi, icyo gihe sisiteme irahita ikubona ko urimo, ndetse n'amanota yawe igihe yasohotse n'ibindi byose byakozwe.'

    Yakomeje ati 'Icya kabiri ni imicungire y'amashuri umunsi ku munsi, turi kuganira na MINALOC ngo dushyireho uburyo bw'imikorere, dukorane umunsi ku wundi ku buryo na cya kibazo cyo kuvuga ngo abarimu barahari badafite ibyangombwa n'ibindi byose kikava mu nzira.”

    Abadepite basabye Minaloc na Mineduc bakosora ibitagenda neza mu maguru mashya ndetse n'abarimu bataruzuza ibyangombwa byabo basabwa kubyuzuza mbere y'uko hakorwa irindi genzura.

    Raporo y'umwaka wa 2019/2020 igaragaza ko ku barimu bose 23.617 bari mu turere 11 twakorewe igenzura hagaragaye abarimu 1.566 badafite dosiye barimo 1.149 mu mashuri yisumbuye na 317 mu mashuri abanza bingana na 6,6%

    Minisiteri y'Uburezi yiyemeje gukosora amakosa yagaragaye mu mitangire y'akazi n'imicungire mibi y'abarimu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-y-uburezi-yiyemeje-gukosora-amakosa-yagaragaye-mu-mitangire-y-akazi

  • USA : Sena yatesheje agaciro iby’uko Trump adakwiye kuburanishwa #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump aregwa kuba ari we wateje imyigaragambyo yabaye ku Nteko Ishinga Amategeko muri kiriya gihugu ubwo yari asigaje iminsi micye ngo asohoke muri White House.

    Urubanza rwa Donald Trump wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za America, rwatangiye kuri uyu wa Kabiri ubwo abunganira uyu mugabo uherutse gutsindwa amatora bavugaga ko adakwiye kuburanishwa kuko atakiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

    Ni icyifuzo cyatewe utwatsi n’Inteko Ishinga Amategeko yahise inatorera ikijyanye n’izi nzitizi zazamuwe n’uruhande rwa Trump.

    Abasenateri 56% batoye bemeza ko urubanza rugomba gukomeza mu gihe ababirwanyije ari 44%. Mu batoye bashyigikira ko urubanza rukomeza, harimo n’abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Trump.

    Muri uru rubanza kandi herekanywe amashusho y’iriya myigaragambyo yari imeze nk’igitero ubwo abashyigikiye Trump bigabaga ku Nteko Ishinga Amategeko bakangiza bimwe mu bikorwa biriyo.

    Umusenateri wo muri Maryland witwa Jamie Raskin, akimara kureba ariya mashusho, yatse ijambo maze agira ati 'Iki ni icyaha gikomeye kandi cy’agahomamunwa. Mu gihe iki kitaba ari icyaha gihanwa, nta n’ikindi cyabaho gihanwa.'

    Mu mashusho yerekanywe kandi, harimo n’aya Trump ubwo yahamagariraga abamushyigikiye gukoresha imbaraga zose bakamagana ibyavuye mu matora byerekanaga ko yatsinzwe mu gihe we yavugaga ko amajwi yibwe nubwo aterekanye ibimenyetso.

    Uyu musenateri Jamie Raskin watangaga ubuhamya imbere y’akanama k’Abasenateri batandatu bazaburanisha uru rubanza, yavuze ko Igihugu cyabo kidashobora kwihanganira imyitwarire nk’iriya ihonyora Itegeko Nshinga.

    Abademokarate barifuza ko Perezida Donald Trump atakarizwa icyizere bityo ntazongere kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu kivuga ko ari mwarimu wa Demokarasi.

    Mu ijambo yavuze mbere y’amasaha macye ngo ave muri White House, Perezida Trump yari yavuze ko azagaruka “mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/USA-Sena-yatesheje-agaciro-iby-uko-Trump-adakwiye-kuburanishwa

  • Kongererwa amasaha, gufungura intara, ingamba ahategerwa imodoka – Ibyifuzo by'Abanyakigali basubukuye imirimo – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi itari mike, Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo, ibikorwa bibyara inyungu nk'ubucuruzi, ubwikorezi n'ibindi byari byarahagaze. Byongeye gusubukurwa, ariko abaturage basaba ko bikwiye ko hashyirwaho uburyo bwo koroherezwa mu mikorere yabo ndetse no gufashwa mu buryo bwo kubona imodoka zibacyura ku gihe basoje imirimo yabo.

    Biteganyijwe ko nubwo ibikorwa bitandukanye byasubukuwe, ababikora basabwa gufunga Saa kumi n'imwe z'umugoroba ibintu babonamo imbogamizi bitewe n'igihe bamaze badakora.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye kugaruka mu mirimo ariko bagasaba ko isaha yo gufungaho ibikorwa yahinduka bitewe n'uko bayibona nk'imbogamizi ku ngamba zo kwiteza imbere no gukora cyane.

    Tuyizere Fabrice, umucuruzi mu isoko ryo muri gare yo mu Mujyi Downtown, yavuze ko nubwo bagarutse mu mirimo ariko isaha ikiri imbogamizi.

    Ati 'Isaha ni imbogamizi ikomeye cyane kuko nkatwe dukorera muri gare ni imbogamizi ihari. Urumva abakiliya ahanini twabonaga bakunze kuza basoje imirimo kuva saa kumi n'imwe, naho uyu munsi bagiye kujya baza bifitiye gahunda yo guhita bitahira natwe tugomba kuba twafunze byumvikane ko imikorere igoye cyane.'

    'Twari tuzanye ingamba zo gukora cyane tukaziba icyuho birumvikana ko bigoye, ndabona rero ingamba zacu zizakomwa mu nkokora n'aya masaha.'

    Uretse ikibazo cy'isaha gihurirwaho n'abacuruzi batandukanye cyo kimwe n'abakora umurimo wo gutwara abantu yaba kuri moto no mu buryo bwa rusange, hari impungenge mu kubona imodoka mu gihe cy'umugoroba abantu basoje imirimo ngo basubire mu ngo aho biba ari ingume.

    Tuyizere yavuze ko amasaha y'umugoroba kubona imodoka aba ari ingorabahizi. Ati'Ntibyoroshye muri iyi gare kubona uburyo bwo gutaha ku mugoroba, biragoye kubona imodoka. Abantu bose baba bifuza gutaha rero haba hari umubyigano ukomeye kubona uburyo bwo gutaha biba bigoye cyane.'

    'Bishobora ahanini no gutuma tugeza ya masaha yagenwe tukiri mu muhanda ibintu byatuma dufatwa nk'abarenze ku mabwiriza nkana, twifuza ko byashakirwa igisubizo.'

    Hitiyise Alphonse yavuze ko nubwo amasaha ari imbogamizi ariko hagakwiye kurebwa uburyo abantu bafashwa kubona imodoka cyangwa ukundi bataha hakiri kare.

    Ati 'Ni byo amasaha ni imbogamizi, ariko ntibikwiye kuba imbogamizi ahubwo buri wese yari akwiye kwiha gahunda yo gudahirahira, ariko ikibazo gihari ni ukubona imodoka zibatwara ku mugoroba biba bigoye cyane, byashoboka ko umuntu yakubahiriza amasaha yo gufunga ariko akagorwa no kubona uko agera mu rugo.'

    Ku rundi ruhande abakora mu mirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kimwe n'abategera imodoka muri gare zitandukanye, basanga ku masaha y'umugoroba abantu baba ari benshi muri gare bifuza gutaha bishobora kuba imbogamizi no guhonyora nkana amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Bifuza ko imbaraga nyinshi zo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza zashyirwa ahanini muri gare zitandukanye mu Mujyi cyane ko hakunze gukaragara icyuho mu guhana intera.

    Kamariza Annonciata ni umucuruzi wa serivise z'amafaranga [mobile agent] yagize ati 'Ni byo bafunguye ariko rwose pe kintu turi kubona bitewe n'uko intara zifunze, ubundi imikorere yacu ishingiye ku bantu bo mu ntara. Urujya n'uruza mu Mujyi wa Kigali rurahari ariko nyine abakiliya tubona aba ari abo mu Ntara none zirafunze.'

    Mukanyandwi Vestine, akora ubucuruzi buciriritse muri gare ya Nyabugogo yemeza ko kuri bo bisa nk'aho ntacyo bazajya binjiza bitewe n'uko babonaga abakiliya ku modoka zivuye mu ntara zitandukanye z'igihugu.

    Ati 'Oya ubu ntacyo turi gukora kuko dutungwa n'intara, umuntu wo mu ntara iyo aje kurangura abona n'ako kantu kacu akakagura. Erega naba bo muri gare bagurirwa n'abo mu ntara ubu ni ukwicara gusa. Abacuruzi bose bafite igihombo kubera ko nta muntu n'umwe uri kuza bitewe n'uko ari Guma mu Karere.'

    Izi ngamba nshya zatangiye kubahirizwa, biteganyijwe ko ku wa 22 Gashyantare 2021 aribwo zizavugururwa bitewe n'uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu.

    Ingamba nshya ziteganya ko ibikorwa by'abikorera bigomba gufunga saa Kumi n'imwe mu gihe isaha yo kugera mu rugo ari saa Moya.

    Abakora ibikorwa by’ubushabitsi bavuga ko kuba intara zifunze bikiri imbogamizi ku iterambere ryabo

    Abakora imirimo yo gutwaza abantu muri gare ya Nyabugogo nabo bemeza ko nta kazi kari kuboneka

    Abamotari nabo bari babukere nyuma y’igihe kinini badakora

    Abantu bari babukereye berekeje mu mirimo mu bice bitandukanye by’Umujyi

    Abantu bari urujya n’uruza muri Gare ya Nyabugogo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kongererwa-amasaha-gufungura-intara-ingamba-ahategerwa-imodoka-ibyifuzo-by

  • Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Centrafrique yasuye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.

    Urugendo rwa Sylvie Baïpo Temon mu Rwanda ruje rukurikira urwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye muri iki gihugu kuwa 08 Mutarama 2021 akanabonana na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

    Rubaye kandi nyuma y'iminsi itandatu indege ya RwandAir itangije ingendo zayo muri Centrafrique aho izajya ijya inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Aba baminisitiri b'ububanyi n'amahanga bombi bagiye kugirana ikiganiro n'itangazamakuru byitezwe ko kiza kwibanda ku mubano n'ubufatanye burangwa hagati y'u Rwanda na Centrafrique.

    Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro.

    Kuva mu 2014, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y'impande zombi mu 2019.

    Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n'ibijyanye n'amabuye y'agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk'uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy'abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango'. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n'u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y'agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z'amashanyarazi, amabuye y'agaciro yitwa 'cobalt' yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-centrafrique-yasuye-u-rwanda

  • Perezida Kagame yashimye Moussa Faki na Nsanzabaganwa batorewe kuyobora AUC, abizeza kubashyigikira – #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzabaganwa Monique usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) yatorewe uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, ni nyuma y'uko u Rwanda rwari rwamutanzeho umukandida umwaka ushize.

    Moussa Faki Mahamat we ku nshuro ya kabiri yatorewe kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kuko atorwa bwa mbere hari mu 2017.

    Uyu munyapolitiki w'imyaka 60 akomoka muri TChad, yatorewe uyu mwanya bwa mbere ku wa 30 Mutarama 2017 mu nama ya 28 y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ba AU, asimbuye Dr. Dlamini Zuma wari umaze imyaka ine ayobora iyi komisiyo utarashatse kongera kwiyamamaza.

    Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk'umukandida warwo kuri uyu mwanya.

    Dr Nsanzabaganwa yatowe ku majwi 42 muri 55 y'abatoye, akazaba yungirije Moussa Faki.

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yashimye aba bombi kubera intsinzi bagize abizeza ubufatanye bwe na bagenzi be bayoboye ibihugu bya Afurika.

    Yagize ati 'Ishyuke Moussa Faki Mahamat ku bwo kongera gutorwa no kuri Monique Nsanzabaganwa nk'Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Abayobozi ba Afurika babahaye icyizere cyabo nk'ikipe kandi ntidushidikanya ko mushoboye. Turabashyigikiye cyane.''

    Congratulations to @AUC_MoussaFaki on your re-election and to @mnsanzabaganwa, elected as Deputy Chairperson of the AUC. African leaders have given their trust to you as a team and we are confident that you are up to the task. You have our full support.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 7, 2021

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n'ingengo y'imari byayo.

    Agomba kandi kuba afite uburambe bw'imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw'ibigo binini.

    Mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo adahari, Umuyobozi Mukuru Wungirije afata inshingano ze, akayobora inama ndetse akanafata ibindi byemezo bikomeye.

    Dr Nsanzabaganwa kandi azaba ari umujyanama wa Moussa Faki kuri buri cyemezo cyose azajya afata.

    Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y'Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry'u Rwanda.

    Perezida Kagame yashimye Moussa Faki na Nsanzabaganwa batorewe kuyobora Komisiyo ya AU, abizeza kubashyigikira

    Moussa Faki Mahamat yatorewe kongera kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

    Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-moussa-faki-na-nsanzabaganwa-batorewe-kuyobora-auc

  • Perezida Kagame arageza ku bayobozi ba Afurika Raporo y'Amavugurura mu nzego za AU – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kuvugurura imikorere y'inzego nkuru z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byatangijwe mu mwaka wa 2016, icyo gihe Perezida Kagame agirirwa na bagenzi be icyizere cyo kuyobora ayo mavugurura, nawe ashyiraho itsinda ry'abahanga bamufashishe kwiga uburyo bushya Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakoramo mu rwego rwo gufasha uyu mugabane kugera ku ntego z'iterambere wiyemeje, zikubiye muri gahunda ya 'Agenda 2063'.

    Muri aya mavugurura, Perezida Kagame n'itsinda rye babanje kugaragaza ibibazo bituma imikorere y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe idatanga umusaruro, bavuga ko kuba Umuryango ufite intego ushaka kugeraho nyinshi icya rimwe, inzego zawo zikaba zitagira imikorere isobanutse neza ndetse nta n'uburyo bw'amafaranga bukunze guteganywa mu gutera inkunga imishinga y'Umuryango, ari imbogamizi zikomeye.

    Nyuma yo kujya inama n'abafatanyabikorwa ndetse n'ibindi bihugu bigize AU, itsinda riyobowe na Perezida Kagame ryaje gufata ingamba zirimo ko AU ikeneye gushyira ingufu mu bikorwa bicye by'ingenzi kurusha ibindi, kandi bifite ingaruka ku Mugabane wose.

    Banasabye ko kandi hakwiye kubaho ihindurwa ry'imikorere y'inzego za AU, inshingano za buri rwego zigasobanurwa neza kugira ngo rutange serivise rutegerejweho.

    Iri tsinda kandi ryavuze ko bikwiye ko inzego za AU zigomba kujya zigera ku nshingano zahawe kandi ku kigero gishimishije, ndetse ko AU ikwiye gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda zayo, ikagabanya kuzishingira ku mikoro aturuka hanze y'uyu mugabane.

    Banasabye ko mu rwego rwo kugira ngo ibi bikorwa byose bizagerweho, hakwiye gushyirwaho Komite izakurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura, umwanzuro wanamaze gushyirwa mu bikorwa kuko muri Nzeri umwaka wa 2017, Prof. Pierre Moukoko Mbonjou na Ciru Mwaura bashyizweho mu kuyobora urwego rushya rushinzwe kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura.

    Perezida Kagame kandi araza gutangaza aho gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ingano bishobora mu bikorwa by'ubuzima bw'abaturage babyo igeze.

    Iyi ni gahunda igamije gufasha ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuvuzi bw'imbere mu bihugu, kuko uru rwego ari rumwe mu ziterwa inkunga ifatika n'amahanga, kandi ari ingenzi cyane ku buzima rusange bw'ibihugu.

    Nk'urugero, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze gutera Afurika inkunga ya miliyari zirenga 10$ mu myaka 10 ishize, yashowe mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima ku Mugabane wa Afurika. Intego za gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ishoramari bishyira mu rwego rw'ubuzima ikaba ari ukugira ngo mu bihe by'amajye, ubwo ibihugu bikize bishobora kwanga gufasha ibya Afurika, nk'uko biri kugenda ku nkingo za Coronavirus, ibihugu bya Afurika bizakomeze kuba bifite ubushobozi bwo kwita ku bushobozi bw'abaturage babyo.

    Akamaro k'iyi gahunda kandi kagaragaye muri ibi bihe bya Coronavirus, ubwo byinshi mu bihugu bikize, birimo Canada n'u Bwongereza byaguze inkingo ziruta umubare w'abaturage bifite, nyamara Umugabane wa Afurika utuwe na 13% by'abaturage b'Isi ukirengagizwa.

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uherutse gutangaza ko ufite gahunda yitwa AVATT izafasha ibihugu bya Afurika kubona inkingo za Coronavirus.

    Magingo aya, inkingo miliyoni 670 ni zo zimaze kuboneka, aho zishobora kuzakingira nibura 25% by'abatuye Afurika. Ibihugu birimo u Rwanda byamaze gutanga ubusabe bwabyo kugira ngo bizabone inkingo muri iyi gahunda.

    Ku rundi ruhande, iyi gahunda yo ubwayo ntizaba ihagije kugira ngo Afurika nibura ikingire 60% by'abayituye mbere yo kwizera guhashya, cyangwa kurandura Coronavirus kuri uyu mugabane burundu. Igiteye impungenge ni uko ibihugu biri munsi ya 20 muri 54 by'Afurika ari byo byonyine byamaze kugaragaza gahunda ihamye y'uburyo bizabonamo ubushobozi bwo kugura izindi nkingo zikenewe kugira ngo icyorezo cya Coronavirus kiranduke burundu.

    Mu bindi biza kubera muri iyi Nama ya 34 ya AU harimo ko Perezida Felix Tshisekedi aza guhawa ubuyobozi bw'uyu Muryango mu gihe cy'umwaka uri imbere, asimbuye mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, uri busoze manda ye.

    Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

    Perezida Kagame aratanga raporo ku mavugurira yayoboye agamije guteza imbere imikorere ya AU

    Perezida Felex Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we ugiye kuyobora AU muri uyu mwaka

    Perezida Cyril Ramaphosa arasoza manda ye yari amazeho umwaka ku buyobozi bwa AU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-arageza-ku-bayobozi-ba-afurika-raporo-y-amavugurura-mu-nzego-z