Tag: featured

  • Rusizi: Bahangayikishijwe n’abatekamutwe bongeye kubyutsa umutwe –

    Mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere mu minsi yashize humvikanaga abajura bibumbiye mu mutwe wiyise uw’abameni. Aba bakoreshaga ibishoboka byose bakagera ku muntu bifuza kwiba mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Bakunze gukoresha amayeri biyitirira umuntu cyangwa inzego runaka kuwo bagamije gucucura.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo gihangayikishije urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda RIB, rwinjiye mu gukurikirana abakekwaho ibi bikorwa bamwe barafatwa.

    Nubwo hari hashize iminsi umujyi wa Rusizi n’Akarere muri rusange bafite agahenge, ibi bikorwa byongeye kugaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Uwo baherutse gutuburira vuba aha byabaye tariki 13 Gashyantare 2021, akora umurimo wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kamembe.

    Uyu musore w’imyaka 24 witwa Niyonteze Gedeon avuga ko gutuburirwa kwe kwabaye uruhererekane ku bantu batandukanye nk’amayeri mashya aba bameni badukanye.

    Ati “Barampamagaye biyita umupolisi twese tuzi ukorera kuri sitasiyo ya polisi hano Kamembe, bambwira ko mbagurira amata nkabagurira ama-unites ya telefoni, hanyuma nkajyana n’umu-agent wayohereje bakatwishyura. Uyu muntu yariyoberanyaga cyane ku buryo numvaga avuga neza nka wa mupolisi.”

    Akomeza agira ati “Twageze kuri sitatiyo ya polisi batubwira ko uwo mupolisi yatashye mu cya kare kuko yari yaharaye. Tubahaye nimero yakoresheje basanga atari iye, bagize ngo bayihamagare dusanga yavuyeho kera.”

    Niyonteze byabaye ngombwa ko yishyura uwo mu-agent wari wamufashije kuboherereza amafaranga, ku buryo avuga ko yagize igihombo cya 56000 Frw.

    Uyu musore avuga ko yaje kumenya neza ko hari undi mugenzi we watanze nimero ye kuri aba bantu. Uwo mugenzi we bari bamuhamagaye bamusaba kuza kubatwara cyangwa se akaba nimero ya mugenzi we wabafasha, nimero itangwa ityo.

    Nyirazaninka Rebecca ukora serivisi zo koherereza amafaranga hifashihsijwe ikoranabuhanga, yabwiye IGIHE ko abatekamutwe bongeye kubura muri Rusizi.

    Ati “Muri iyi minsi byongeye kwaduka kuko uretse n’ibi by’ejo hari n’undi baherutse gutuburira hano mu Mujyi rwose. Bazanye andi mayeri atandukanye n’aya mbere niyo mpamvu tudapfa kubitahura.”

    Nyirazaninka yavuze ko afite ubuhamya bw’umucuruzi w’ibirayi mu mujyi wa Kamembe na we uherutse gutuburirwa.

    Ati “Mu cyumweru gishize aha nkorera hari umucuruzi w’ibirayi baherutse gutuburira mu buryo nk’ubu. Baramuhamagaye bamubwira ko bashaka ibirayi na we yumva ko ari abakiriya koko. Bari bamurangiye aho ari bubasange, bamusaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ko bari buyamuhere rimwe birangira gutyo. Nimero ntiyongeye gucamo.”

    Mutoniwase Clarisse ukora imirimo y’ubushabitsi na we avuga ko bari bamutuburiye Imana igakinga akaboko.

    Yagize ati “Nanjye byari bimbayeho habuze gato pe. Barampamagaye baza aho ndi bambwira ko bamfitiye akazi, gusa bansaba gufata moto nkagera aho bari bansaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ariko mbere yo kubikora nibaza byinshi. Narabahamagaye mbabwiye ko nabamenye barantuka. Gusa numero bakoresha ziba zitandukanye, iyo baguhamagaje si yo bahamagaza undi.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwari bumaze gucogora, gusa yizeza ko bagiye kubihagurukira.

    Ati “Ntibyari biherutse kuko twagerageje ibishoboka benshi babikoraga barafatwa. Birumvikana ko niba byongeye kugaruka tugiye kubikurikirana ari naho mpera nsaba uwahuye nabyo ko yakwegera ubuyobozi tukamufasha gukurikirana.”

    Mu mwaka wa 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye abantu bakekwaho ubu bujura basaga 56.

    Hari hashize iminsi nta butekamutwe buvugwa muri Rusizi

    Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru vuba mu gihe bahuye n’abatekamutwe

  • Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake –

    Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Claude Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w’imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ku wa 11 Gashyantare Shabani yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza na dosiye kugira ngo Shabani ashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe.

    Shabani Jean Claude, aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 111 mu Gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.


  • Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa –

    Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w’ingengo y’Imari [aba ari Minisitiri w’Ubuhinzi], kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n’Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.

    Iri huriro ryashinzwe mu 1996, ritangirana n’ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n’u Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w’uburyohe bukundwa n’amahanga.

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n’ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42 000 ziganjemo izo mu bice by’imisozi miremire.

    Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa

    Minisitiri Mukeshimana ni we uyoboye IACO mu 2020/2021

  • Imwe mu mpunzi ziheruka kugezwa mu Rwanda zivanywe muri Libya yapfuye –

    Uyu musore kimwe na bagenzi be baba mu Nkambi y’Impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye IGIHE koko ko uwo musore yitabye Imana bakaba bagikurikirana ngo bamenye icyo yazize.

    Yagize ati “Amakuru yuko iyo mpunzi yitabye Imana ni byo, ariko ntiturashobora kumenya icyo yazize, niba ari urupfu rutunguranye cyangwa se rusanzwe, cyangwa niba ari uburwayi.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana kugira ngo hamenyekane icyo uyu musore yazize.

    Ku kijyanye no kuba uyu musore yaba yiyahuye, Kayumba yavuze ko byose bizava mu iperereza ryatangiye gukorwa na RIB. Yasobanuye ko na bo babyumvise ariko ko nta gihamya ifatika bafite ahubwo hazategerezwa iperereza.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 515 zaturutse muri Libya zikaba zaraje mu byiciro bitanu guhera mu mwaka wa 2019, bose baba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Bamwe muri izi mpunzi bamaze kubona ibindi bihugu bibakira byo ku Mugabane w’u Burayi barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bagiye muri Canada, abandi 46 bagiye muri Norvège naho batanu berekeza mu Bufaransa.

    U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwakira izi mpunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi babagamo muri Libya aho abenshi bahageze bashaka inzira yabageza i Burayi mu bihugu bikize, muri Libya ntibahagiriye amahirwe kuko batangiye gutotezwa n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

    Abandi batangiye gucuruzwa mu buryo bubabaje maze u Rwanda rwiyemeza kwakira izi mpunzi mu rwego rwo kuzifasha kubaho mu buzima bwiza buzira iyicarubozo, ababonye ibihugu bibakira by’i Burayi bemererwa kugenda bakajya kubituramo.

    Inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye

  • Idamange yatawe muri yombi –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuka mu Karere ka Kamonyi, hashize iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo menshi agaragazwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.


  • Muhanga: Abareganwa na Urayeneza bahakanye ibyaha bashinjwa –

    Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside ndetso no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urubanza rw’aba bagabo rwabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga aho Urayeneza na bagenzi be bari muri Gereza ya Muhanga.

    Mu iburanisha Me Rwagatare Janvier na Me Mbera Ferdinand bombi bunganira Urayeneza ndetse n’abunganizi b’abandi bareganwa na we, bahawe umwanya wo kwisobanura ku bihano byasabiwe abakiliya bayo.

    Me Rwagatare wunganira Urayeneza yavuze ko uwo yunganira akwiye kuba umwere kuko ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha bidakwiye gutuma umunzani ugaragaza ubutabera ucurama, ugaha ibihano uwo yunganira kuko ibiregwa umukiliya we bishingiye ku rwango afitiwe n’abantu ku giti cyabo kandi bafite icyo bakeneye kugeraho cyatuma kumufungisha.

    Ibi bivugwa na Me Rwagatare bishimangirwa na Me Mbera Ferdinand uvuga ko indishyi zisabwa n’aba baziregera zidakwiye kuko abazisaba badahuza n’imyirondoro yabo batanze mu Bugenzacyaha babazwa bwa mbere, bityo bakaba badakwiye indishyi bitewe n’uko itegeko rigena ko uregera indishyi agomba kwerekana impamvu zifatika, aba bakaba batazerekana neza.

    Aba bunganizi bavuze umukiliya wabo arengana kuko asanganywe imico myiza kuva na kera, bahera aho basaba urukiko ko habazwa Nshimiyimana Michel, akaba Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ariko akaba yarahoze ari umunyeshuri muri ESPAG – Gitwe mu 1993. Uyu ngo yabazwa ku myitwarire ye mbere ya Jenoside, agasobanura niba yarigeze agirira urwango Abatutsi.

    Mu bindi aba banyamategeko baheraho, bavuze ko ubutabera bukwiye kureba ku buhamya bushinjura umukiliya we aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abamushinjura bose ari abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi akaba atari ko bimeze.

    Rutaganda Dominique ufunganywe na Urayeneza na bagenzi be yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaheraho avuga ko atari guhisha amakuru y’uruhare rwa Urayeneza muri Jenoside.

    Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Rutaganda avuga ko imvugo z’abatangabumya zihindagurika, agasaba urukiko kuzareba neza ubuhamya bwatanzwe hagasuzumwa ukuri kwa nyako.

    Me Joseph Twagirayezu wunganira Nyakayiro Samuel, avuga ko umukiliya we abaregera indishyi batazikwiye kuko imibiri umunani yavanywe mu cyobo ishidikanywaho, agahera aho asaba ko habaho ikizamini cyo kureba amasano y’abakuwemo n’abasaba indishyi kuko imyirondoro batanga itandukanye n’ukuri, akanemeza ko bafite ibimenyetso bitari byo bigamije gufungisha abakiriya babo.

    Nsengiyaremye Elise ufunganywe na bagenzi be ukurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza amakuru mu Nkiko Gacaca, avuga ko atigeze aha amakuru Sibomana Aimable wabyemereye Ubushinjacyaha ko yambwiye Nsengiyaremye ko yabonye imibiri aho bacukuraga icyobo cyari giteganyirijwe amazi yagomba kuzakoreshwa mu bitaro.

    Munyampundu Léon alias Kinihira ukurikiranywe hamwe na bagenzi be banafunganywe, avuga ko yarezwe no muri Gacaca akaburana ariko akaba umwere, akavuga ko uwitwa Gashugi na Ephrem bivugwa ko bakuwe muri kiriya cyobo babeshyerwa, kuko aho baguye hazwi n’aho bashyinguye hazwi kandi hari n’abireze bakemera icyaha cyo kubica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo amakuru yo kugwa ku bitaro akaba atazwi.

    Akomeza avuga ko aba bari kumubeshyera kuko bafite indonke bahawe bagamije kumufungisha.

    Me Uhoraho Prudence na Me Twagirayezu Joseph bunganira Munyampundu Léon, basabye urukiko ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere kuko abatangabuhamya bashingirwaho n’Ubushinjacyaha bamwe muri bo bagiye bumvikana baciririkanywa ku mafaranga bagomba guhabwa kugira ngo bashinje abaregwa.

    Abaregera indishyi muri uru rubanza ni abantu 11, baregera miliyari 1,6 Frw. Urubanza ruzasubukurwa ku wa 11 Werurwe uyu mwaka.

    Urayeneza Gérard yasabiwe gufungwa burundu

  • Minisitiri Shyaka Anastase yasabye inzego z’ibanze guca akajagari kagaragara mu masoko –

    Amasoko nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, hashobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yagennye ko azajya akorerwamo ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwayo mu rwego rwo kugira ngo abayakoreramo babone uko bahana umwanya hagati yabo.

    Nk’urugero, bamwe mu bakoreraga mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo bacuruza ibicuruzwa bitarimo ibiribwa, boherejwe mu rya Eden riherereye mu Murenge wa Kinyinya, mu rwego rwo kurwanya akajagari n’ikwirakwira rya COVID-19.

    Abacuruzi bavuga ko kurwanya akajagari mu masoko byabafashije kwirinda COVID-19 no kunoza imikorere nk’uko babitangarije RBA.

    Umwe mu bacururiza mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo yagize ati “Urabona ko gukora gutya turahanahana intera, urumva ko nta hantu twahurira kugira ngo twanduzanye COVID-19.”

    Mu bikorwa byo kwimura bamwe mu bakoreraga muri iryo soko boherezwa mu rya Eden, Minisitiri Shyaka, yavuze ko amasoko akwiye kwirinda gukorera mu kajagari kandi ko aba bacuruzi bazafashwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ubucuruzi buzakomeza ariko budakozwe mu kajagari, aka gasoko karatunganywa kamere neza. Abacuruzi bacururizaga aha, abenshi babonemo imyanya bakoreramo ibyo bacuruzaga bijyanye n’ibiribwa. Twamenye ko hari n’abakoreraga muri iri soko baturuka Kinyinya nabo twababoneye ahandi mu gasoko ka Kinyinya. Baratangira bacuruze kandi ba nyiri masoko batwemereye ko batanga uwo musanzu ko batangira gucuruza batishyura.”

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bacunga aya masoko, bemeza ko ari ingenzi kurwanya akajagari kakigaragara mu masoko atandukanye kandi bizeza aboherejwe mu isoko rishya ubufatanye.

    Inzego z’ibanze zirasabwa kugira uruhare mu guca akajagari

  • Ruhango: Umusore wari muganga w’amaso bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo –

    Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yari asanzwe acumbitse yibana mu nzu iri mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe kigera ku cyumweru cyose atagaragara ku kazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Floribert Muhire, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore bawusanze uryamye ku gitanda iruhande rwe hari imbabura.

    Ati “Kwa muganga bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w’icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n’abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye.”

    Akomeza avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw’uwo musore usanzwe uvuka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


  • Burera: Abatishoboye bahawe inzu 12 zatwaye arenga miliyoni 100 Frw –

    Abahawe inzu ni abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abatishoboye.

    Bamwe mu bahawe izi nzu, bavuga ko bari bamaze igihe kinini babayeho nabi, ariko ubu zigiye kubunganira mu mibereho yabo nabo bakiteza imbere.

    Nkiranuye Canisius yagize ati “Nari mbayeho nabi pe! Narasemberaga nkategereza ahari umuryango wimutse cyangwa abujuje inzu batayibamo kugira ngo bayintize nyibemo, igihe bayikeneraga nkayivamo nkahora muri urwo, ubu ni intangiriro natwe tugiye kwiteza imbere”.

    Nyirantezimana Xaverine na we yagize ati” Mfite abana batanu n’undi ndera, ubuzima bwari budukomereye kuko twavuye muri Congo dusanga twarasigaye inyuma cyane mu iterambere, ubwo tubonye aho kuba ngiye gukora cyane niteze imbere kuko nahoraga ntanga amafaranga mu bukode kandi yagombaga gukora ibindi nko kurihira abana amashuri”.

    Umuyobozi w’Umuryango Partners in Health mu Karere Burera, Mugabo Godfrey yasabye aba bahabwa inzu kurushaho kuzitaho kuko ari intangiriro nziza y’ubuzima n’iterambere.

    Yagize ati “Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye tugikoze kenshi kuko tumaze kubaka inzu zigera ku 150 muri rusange. Iyo dutanze inzu tuba twifuriza umuntu iterambere, icyo tubasaba ni ukuyafata neza kuko ni iyabo bayabungabunge bayahereho batere imbere kuko nibyo tubifuriza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean dela Paix, yashimiye aba bafatanyabikorwa, asaba aba bahawe inzu kurushaho gukora bakiteza imbere kuko imbogamizi bahurana nazo zigenda zikemuka.

    Abubakiwe muri iyi gahunda harimo Imiryango y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo, abahejejwe inyuma n’amateka wasangaga baba mu nzu imwe barenze umuryango umwe, n’abatishoboye bubakiwe mu Murenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera. Buri nzu ifite igikoni cyayo, ubwiherero n’ubwogero, ndetse n’ikigega gifata amazi ava ku nzu.

    Biteganyijwe ko bazorozwa n’amatungo azabafasha kubona ifumbire n’amafaranga yo kwiteza imbere.

    Inzu zatanzwe zifite ibikenerwa byose harimo n’ibigega

    Zimwe mu nzu zahawe Imiryango 12 itishoboye yo mu Karere ka Burera

  • Covid-19: Inkingo zigera ku gihumbi zimaze gutangwa mu Rwanda –

    Amakuru avuga ko inkingo zatanzwe ndetse zashize, aho zamaze guhabwa abakora mu nzego z’ubuzima bari mu byiciro by’ibanze bifite ibyago byo kwandura Covid-19.

    Izi nkingo zatanzwe ni izemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    U Rwanda rwiteguye guhabwa izindi nkingo mu minsi ya vuba cyane, aho ku ikubitiro ruzakira inkingo za Pfizer-BioNTech zigera ku 102 960, zikazakurirwa n’inkingo ibihumbi 996 zakozwe na AstraZenica, bityo umubare wazo muri rusange ukagera kuri 1 098 960 zishobora gukingira abantu 549 480 kuko izi nkingo zombi ziterwa inshuro ebyiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

    Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Amakuru avuga ko inkingo zizatangwa muri gahunda ya Covax n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zitaragera mu Rwanda, ariko gahunda ikaba iteganyijwe vuba, ndetse Minisiteri y’Ubuzima igatangaza ko ibintu byose byateguwe neza, birimo abazatanga inkingo, gahunda yo kuzikwirakwiza ndetse n’ibikoresho bizakenerwa muri rusange.

    U Rwanda rumaze gutanga inkingo za mbere za Covid-19 zigera ku gihumbi