Tag: featured

  • Covid-19: Inkingo zigera ku gihumbi zimaze gutangwa mu Rwanda –

    Amakuru avuga ko inkingo zatanzwe ndetse zashize, aho zamaze guhabwa abakora mu nzego z’ubuzima bari mu byiciro by’ibanze bifite ibyago byo kwandura Covid-19.

    Izi nkingo zatanzwe ni izemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

    U Rwanda rwiteguye guhabwa izindi nkingo mu minsi ya vuba cyane, aho ku ikubitiro ruzakira inkingo za Pfizer-BioNTech zigera ku 102 960, zikazakurirwa n’inkingo ibihumbi 996 zakozwe na AstraZenica, bityo umubare wazo muri rusange ukagera kuri 1 098 960 zishobora gukingira abantu 549 480 kuko izi nkingo zombi ziterwa inshuro ebyiri kugira ngo zitange umusaruro.

    Uretse abakora mu nzego z’ubuzima, biteganyijwe ko abazaherwaho na gahunda yo gukingira ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abasanganywe indwara karande ndetse n’abandi bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’ibindi byiciro nk’ibyo.

    Miliyoni 124$ (arenga miliyari 121 Frw) niyo azakoreshwa mu gukingira Abanyarwanda 60% kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirandurwe burundu.

    Amakuru avuga ko inkingo zizatangwa muri gahunda ya Covax n’iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zitaragera mu Rwanda, ariko gahunda ikaba iteganyijwe vuba, ndetse Minisiteri y’Ubuzima igatangaza ko ibintu byose byateguwe neza, birimo abazatanga inkingo, gahunda yo kuzikwirakwiza ndetse n’ibikoresho bizakenerwa muri rusange.

    U Rwanda rumaze gutanga inkingo za mbere za Covid-19 zigera ku gihumbi

  • Rusizi:Umwana w’imyaka 16 yakatiwe gufungwa azira gusambanya no kwica abagore babiri –

    Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

    Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

    Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

    N’ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

    Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.


  • #NdigaIkinyarwanda; gahunda izafasha Abanyarwanda baba mu mahanga kumenya Ikinyarwanda –

    Nko muri ’Rwanda Day’ yabereye mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi, ku wa 3 Ukwakira 2015, Taziana La Lanca, wari ufite imyaka icyenda yari kumwe n’ababyeyi be, yabajije Umukuru w’Igihugu ati “Kuki muri Berlin nta shuri dufite ryigisha Ikinyarwanda?’’

    Iki kibazo Perezida Kagame yahise asaba ko cyabonerwa igisubizo nk’uko Taziana abyifuza, kigahabwa umurongo.

    Ku wa 19 Nyakanga 2016, ubwo hasozwaga icyiciro cya cyenda cy’Itorero Indangamirwa [ryitabirwa na benshi mu rubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga], izi ntore zahigiye imbere ya Perezida Kagame ko zigiye kwigisha Ikinyarwanda bagenzi babo batakizi batuye mu mahanga.

    Uwo muhigo wagiraga uti “Twiyemeje gusigasira no kumenyekanisha umuco w’u Rwanda; harimo no kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda ababa mu mahanga batakizi; no kuwukundisha abanyamahanga binyujijwe mu maserukiramuco n’ibindi bikorwa bitandukanye”.

    Ikinyarwanda ni ingobyi y’umuco ndetse kikaba umusingi w’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda. Cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi.

    Akamaro k’uru rurimo kandi kagarukwaho mu ndirimbo yubahiriza Igihugu igira iti: “Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza”.

    Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco nk’Ikigo gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda nk’uko bigaragara mu Iteka rya Perezida no 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco.

    Uretse abavukiye mu Rwanda cyangwa abavuka ku babyeyi b’abanyarwanda, hari n’abandi banyamahanga batandukanye bakomeje kugaragaza umuhate wo kwiga Ikinyarwanda, baba abakigishwa n’abanyarwanda babana umunsi ku munsi ndetse n’abakiga mu mashuri akigisha mu bihugu by’amahanga.

    Ingero zitangwa ni Kaminuza ya Indiana muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangije isomo ry’ikinyarwanda mu 2019.

    Mu kiganiro ’Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, hagarutswe ku ngamba zo kongera umubare w’abavuga Ikinyarwanda, baba Abanyarwanda bavukiye bakanakurira mu mahanga ndetse n’abanyamahanga bifuza kumenya uru rurimi, byose bigamije mu kurinda ko ururimi rwazimira.

    Iki kiganiro cyabaye nka kimwe mu bikorwa byateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, kikaba cyahuje Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, Abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse na bamwe mu babyeyi muri rusange.

    Amb Masozera yavuze ko ubwo hizihizwa Umunsi w’Ururimi Kavukire, ari byiza ko harebwa icyatuma Ikinyarwanda kibungabungwa ndetse hagatekerezwa n’uburyo bwo kongera umubare w’abakivuga.

    Imibare y’Inteko y’Umuco igaragaza ko ku Isi hose abavuga Ikinyarwanda babarirwa muri miliyoni 30, harimo miliyoni 12 z’Abanyarwanda, n’abandi bahoze batuye mu Rwanda mbere y’ivugururwa ry’imipaka ryabashyize inyuma y’imbibi z’u Rwanda, ndetse n’abari hirya no hino ku Isi.

    Amb. Masozera yagize ati “Impamvu hari izo mbaraga zo kugiha agaciro ni uko hari impugenge, nanabivuga nshize amanga ko nitureba nabi, abantu batitonze twajya mu mubare w’indimi ziri mu kaga.”

    Izi ndimi ziri mu kaga ni indimi zivugwa mu buryo butanoze, zikavuga zivangitiranye n’izindi ndimi nyinshi kandi zikandikwa nabi. Habururwa ko indimi 40% by’indimi 7 000 zivugwa ku Isi ziri muri aka kaga.

    Umubyeyi Mukazibera Marie Agnès wigeze kuba umudepite, yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rubumbatiye umuyoboro w’indangagaciro zo gukunda igihugu.

    Ati “Ni umurongo w’iterambere bityo Abanyarwanda ni twe dufite inshingano zo kurubungabunga ngo rutajya mu kaga.”

    Mudakikwa Pamela yashimangiye ko bisaba imyumvure n’umutima wo kumva impamvu Abanyarwanda bakwiye gusigasira ururimi gakondo rwabo.

    Yagize ati “Gutandukana n’ururimi ni ukwitandukanya n’Igihugu. Asaba ko ababyeyi bakwiye gufasha abana kumenya Ikinyarwanda kuko gukundisha abana Ikinyarwanda ni ukubahuza n’umuco wabo.”

    Twagirimana Eric, Umuyobozi wa ’Diaspora Liege Belgique’ yo mu Bubiligi, yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiriye guha agaciro ururimi n’Umuco w’u Rwanda, ari na yo mpamvu bafashe umwanzuro wo gushinga ishuri ryigisha umuco w’u Rwanda.

    Jan Jacobs utuye mu Bubiligi, ni umwe mu banyamahanga wakunze Ikinyarwanda agafata n’umwanzuro wo kukiga, asanga Ikinyarwanda ari umuyoboro w’umuco w’u Rwanda.

    Yagize ati “Nashakanye n’Umunyarwandakazi, numvaga nshaka cyane kuvuga Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni ururimi rwiza cyane.”

    Mukantabana Sifa, umubyeyi utuye muri Centrafrique agaragaza ko ingamba zitandukanye zo kwigisha Abanyarwanda baba mu mahanga Ikinyarwanda n’Umuco by’u Rwanda ari imwe mu nkingi zo kubaka gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’ mu Banyarwanda baba mu mahanga bikabahuza n’Igihugu cyabo.

    Gahunda ya ‘Ndiga Ikinyarwanda’ igiye kuba igisubizo

    Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ibinyujije mu Nteko y’Umuco yateguye gahunda yiswe ‘Ndiga Ikinyarwanda’, aho igizwe n’ubukangurambaga mu Banyarwanda muri rusange, ariko by’umwihariko ababa mu mahanga, bugamije kubakundisha Ikinyarwanda, bakakiga, bakamenya no kukivuga neza.

    Gahunda ya ‘Ndiga Ikinyarwanda’, ikubiyemo ibikorwa birimo gutegura imfashanyigisho zigisha Ikinyarwanda, gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga no gusakaza izo nyigisho mu Banyarwanda baba mu mahanga.

    Muri iyi gahunda hazabaho ugufatanya n’ababyeyi bazajya bigisha Ikinyarwanda ndetse no gutanga ibihembo ku banyeshuri n’ababyeyi bazajya baba indashyikirwa muri iyo gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.

    Inteko y’Umuco, ivuga ko iyi gahunda igamije guha amahirwe Umunyarwanda wese wumva ko Ikinyarwanda ari agaciro ke, ariko akaba agikeneye kukiga no kukimenya byimbitse mu myandikire, ikibonezamvugo n’ikeshamvugo.

    Iyi gahunda kandi izanafasha buri wese uzi gusoma no kwandika ku buryo yakwiyigisha isomo nta mwarimu bari kumwe, akaba yanabasha kwikoresha imyitozo iririmo.

    Amb. Masozera yavuze ko ikindi kigamijwe ari ukwibutsa abantu bose ko kumenya Ikinyarwanda bisaba kubigirira ubushake, umuhate no kugira ishyaka ry’u Rwanda.

    Yagize ati “Ni ukubabwira ngo kumenya kuvuga neza Ikinyarwanda, ukakimenya ntabwo bisaba kuba waravukiye mu Rwanda cyangwa ari ho utuye. Ushobora no kuba utuye mu mahanga ukaba warusha Ikinyarwanda umuntu uri mu gihugu hano.”

    Yakomeje agira ati “Aba babyeyi n’abana twabonye mu mahanga, bagaragaje umuhate mu kwiga no kwigisha abana babo n’abanyamahanga Ikinyarwanda, tuzanashyiraho uburyo bwo kubashimira. Iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda niyo igiye kuba igisubizo ku banyarwanda bari mu mahanga.”

    “Turabishyiramo imbaraga, turasaba n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda ndizera ko bazadufasha muri iyi gahunda ya Ndiga Ikinyarwanda.”

    Gahunda ya ‘Ndiga Ikinyarwanda’ itangijwe mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kuzirikana ‘Uririmi Kavukire’ mu gihe hitegurwa kwizihiza Umunsi Nyirizina ku wa 21 Gashyantare 2021.

    Ikiganiro cyari cyitabiriwe n’impande zitandukanye

    Umubyeyi Mudakikwa Pamela yavuze ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa

    Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko Ndiga Ikinyarwanda izasigasira uru rurimo

  • Rubavu: Yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umukobwa warererwaga iwabo –

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yavuze ko ubwo byamaraga kumenyekana ko uyu musore ashobora kuba yakoze iki cyaha yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati “Nibyo koko aya makuru twayamenye ejo mu masaha ya saa Yine, biturutse ku makuru twahawe n’abaturage, ku bufatanye n’Inzego zishinzwe umutekano zirabikurikirana kugeza ejo ubwo yafatwaga agahita ashyikirizwa RIB.”

    Tuyisenge Annonciata yakomeje ashimira abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru ku byaha bitandukanye birimo abinjiza ibiyobyabwenge na magendu bituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ingingo ya 197 mu Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

    Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri 1 000 000 Frw.

    Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.

    Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

    Uyu musore ubu yamaze kugezwa mu maboko ya RIB

  • Abagore barasaba kunganirwa mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa –

    Kuba abagore bamara umwanya munini muri iyi mirimo, akenshi bituma batabona umwanya uhagije wo gukora indi mirimo yababyarira inyungu cyangwa ikabateza imbere mu bundi buryo, ibi bigatuma basigara inyuma mu iterambere.

    Bashingiye kuri ibi, barasaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora mu kuborohereza mu mirimo ikorerwa mu ngo itishyurwa, hakagabanywa umwanya bayitakazamo kugira ngo babone umwanya wo gukora n’indi mirimo itandukanye.

    Koroherezwa bifuza harimo nko kuba abagabo babo bajya babafasha muri iyi mirimo, kwegerezwa amarerero y’abana ku buryo kwirirwana abana bitabagora, kugabanya igiciro cya gaz, kwegerezwa amavomero ndetse n’ibindi bikorwaremezo byabafasha kubona umwanya wo kujya mu bindi bikorwa.

    Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bavuze ko kwirirwa mu mirimo yo mu rugo bibatwara igihe kinini.

    Tumukunde Agnes wo muri Gasabo yavuze ko habayeho kunganirwa mu mirimo yo mu rugo, byatuma babona umwanya wo kujya gukora indi mirimo yakwinjiriza umuryango ugatera imbere.

    Yagize ati “Umugore yirirwa mu rugo ava mu bana ajya mu masahani, ajya no guteka bukamwiriraho nta kindi akoze. Ariko Leta yongereye amarerero y’incuke nibura wabona n’umwanya wo gucuruza cyangwa kujya mu bindi.”

    Iki cyifuzo agihuje na Bagwire Valentine, wavuze ko hakwiye ubufatanye bwa Leta n’abaturage mu koroshya iyi mirimo ndetse no guhugura abagabo bakajya bafasha abagore babo.

    Ati “Icya mbere abagabo bakwiye guhugurwa imyumvire yo kutagira icyo bakora ikabavamo, kuko mufatanyije buri wese yabona akanya ko kugira icyo akora cyinjiza mu rugo.”

    “Ikindi Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ni ukureba uko batworohereza kubona zimwe muri serivisi zatwunganira mu mirimo dukora mu ngo, nko kuba haboneka amarero, gushyira amavomero hafi ku buryo byatuma tubona wa mwanya wo gukora ibindi.”

    Umukozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Ishami ryo guteza imbere abagore mu bukungu, Mukantaganda Sarah, yavuze ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu gukora ubukangurambaga bugamije guha agaciro no kunganira abagore muri iyi mirimo.

    Ati “Dufatanye twese n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kumvisha cyane umuryango nyarwanda ko iriya mirimo ifite agaciro, ndetse no kureba neza icyafashwa abagore muri iyi mirimo.”

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango wigenga ushinzwe kurwanya ubukene n’akarengane ActionAid, bugaragaza ko abagore bamara amasaha ane bakora imirimo yo mu rugo itishyurwa, habayeho inyunganizi byagabanya aya masaha bigatuma bakora n’ibindi.

    Kubera kwirirwa mu mirimo yo mu rugo, bidindiza iterambere ry’umugore

  • Gisagara: Hafashwe abakoraga inzoga itemewe yitwa Nyirantare –

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Mamba, Umurenge wa Gikonko no mu Murenge wa Mukindo, aha hombi hafatiwe litiro 840 z’inzoga yitwa Nyirantare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi yafatanije n’izindi nzego bakora igikorwa cyo gufata abakora ndetse bakanacuruza ziriya nzoga.

    Yagize ati “Abaturage baba bazi abantu bakora ziriya nzoga bakaduha amakuru, mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Ramba mu ngo eshanu z’abaturage twahafatiye litiro 430 z’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi ku izina rya Nyirantare. Mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Nyabisagara abaturage 3 twabafatanye litiro 180 nazo za Nyirantare naho mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyili mu rugo rw’umuturage umwe twahasanze litiro 230 nazo za Nyirantare.”

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko muri bariya bantu bafatanwe inzoga zitemewe harimo abazikora bakaziranguza abajya kuzipima mu tubari nyamara utubari tutemewe muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19.

    Ati “Bamwe muri bariya bantu twasanze barimo kuzipima mu tubari twa rwihishwa ndetse hari n’abazicururiza mu bisambu bihishe ubuyobozi. Icyo tubwira abaturage ni uko usibye kuba ziriya nzoga zibangiriza ubuzima zikanabatera gukora ibyaha, muri iki gihe bashobora no kwanduzanya icyorezo cya COVID-19 kuko usanga nta bwiriza baba bafite. Byongeye kandi barimo kwica amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko utubari turafunze.”

    Muri iyi Ntara y’Amajyepfo hakunze kugaragara cyane inzoga zitemewe (zitujuje ubuziranenge) ariko na none kenshi hakunze no kugaragara ibikorwa bya Polisi byo kurwanya izo nzoga nyuma abaturage bagahabwa ubutumwa bwo kuzirinda bakanasobanurirwa ingaruka zazo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ashimira abaturage bakomeje gufasha Polisi mu rugamba rwo kurwanya inzoga zitemewe ariko anababwira ko Polisi y’u Rwanda itazigera icogora mu mukuzirwanya.

    Ati “Kugira ngo tubashe gufata abakora ziriya nzoga bituruka ku makuru y’abaturage bamaze gusobanukirwa neza ingaruka zazo ku mutekano no kubuzima bwa muntu. Ibi bikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe ntabwo bizigera bihagarara bizakomeza.”

    Abafatanwa ziriya nzoga bajyanwa ku murenge bakigishwa nyuma bagacibwa amande ndetse izo nzoga zikamenwa.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


  • Gatsibo: Yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi icyenda, umwana akamuta mu musarane –

    Byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare ahagana saa Cyenda z’amanywa mu Mudugudu wa Gashure mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo.

    Umwe mu baturage bakuye umurambo w’uyu mwana mu musarane yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’uko atwite ababyeyi be n’abaturanyi babimubaza akabyamaganira kure avuga ko ari umubyibuho usanzwe.

    Yavuze ko ejo ubwo nyina w’uyu mukobwa yari avuye guhinga aribwo yasanzwe uyu mukobwa yakuyemo inda, abona amaraso menshi cyane mu nzu ni ko guhuruza abaturanyi.

    Ati “Twaraje tumwotsa igitutu atubwira ko yamutaye mu musarane, tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibare, Nsanzubukire Abel, yabwiye IGIHE ko koko uyu mukobwa yatawe muri yombi ndetse anashyikirizwa RIB kugira ngo akomeze akorerwe dosiye nyuma yo gukuramo inda y’umwana wendaga kuvuka.

    Yagize ati “Ababyeyi be n’abaturanyi ni bo bamufashe nyuma yo kubona ko inda yari afite isa n’iyavuyemo, basanga umwana yamutaye mu musarani. Ubuyobozi bw’umudugudu n’abaturage bahise bamujyana ku murenge hamwe n’uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.”

    Gitifu yakomeje avuga ko mu myaka ine amaze muri aka kagari aribwo bwa mbere habereye amahano nk’aya ngo bikaba bibabaje cyane, yavuze ko uyu mukobwa wakuyemo inda yari umuntu uhora acecetse cyane ku buryo utamenyaga icyo atekereje.

    Ati “Kuri ubu hari gukurikiranwa umuntu ushobora kuba yaramugiriye inama yo gukuramo iyi nda yendaga kuvuka, harakekwa umugabo baturanye usanzwe ufite umugore n’abana, uyu anakekwaho kuba ariwe wamuteye iyi nda.”

    Gitifu Nsanzubukire yavuze ko nyuma yaho habereye aya mahano bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabagira inama yo kwegera abana babo b’abakobwa hakabaho kubaganiriza ku bijyanye no kubarinda inda zitateganyijwe ngo n’abo bibayeho hakabaho kubyakira ntibihekure.

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2021, abaturage ni bwo bashyinguye uyu mwana mu gihe umukobwa wakuyemo inda afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagihanga kugira ngo akomeze akurikiranwe.


  • Nyagatare: Abakirisitu 34 bo muri EAR bafashwe basenga barenze ku mabwiriza ya COVID-19 –

    Aba bakirisitu bafashwe kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Kamashama mu Kagari ka Nyakagarama mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo, Karangwa Edouard, yabwiye IGIHE ko aba baturage bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Mu ma saa Tanu z’amanywa ni bwo twabafashe ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo kubafata rero hakurikiyeho kubatwara kuri Polisi turabigisha tubasobanurira amakosa bakoze kandi bitemewe ubundi tubaca amande nkuko bigenwa n’Inama Njyanama y’Akarere.”

    Gitifu Karangwa yakomeje amenyesha abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ko bazajya babihanirwa kuko ngo byatuma bakwirakwiza iki cyorezo mu bandi.

    Ati “Uzajya afatwa azajya abanza yigishwe nyuma tumuce amande ariko ibyiza ni uko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho kugira ngo bacibwe amande.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, mu Murenge wa Rukomo hamaze gufatirwa amatsinda abiri asenga mu buryo bunyuranye n’ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Abakirisitu 34 bo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) mu Karere ka Nyagatare bafatiwe mu rusengero basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Ruhango: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batakambye ku nzu zenda kubagwira –

    Umudugudu wa Gasharu wubatswe mu mwaka wa 2007 mu rwego rwo gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itifashije itari ifite aho iba, yubakirwa inzu.

    Bamwe mu baturage bo muri uyu uri mu Kagari ka Murama bavuganye na Huguka Fm, bavuze ko inzu zabo zishaje cyane bityo hakeneye kurebwa uburyo bubakirwa izindi nshya cyangwa bakaba bazisanirwa.

    Umwe yagize ati “Ikibazo mfite ni ikibazo cy’inzu igiye kungwira. Igikoni nacyo cyaguye neza neza, iyo imvura iguye mvuga y’uko kingwiriye.’’

    Undi ati “Ndi mu zabukuru kandi nta bushobozi mfite n’inzu ndimo irenda kungwira. Ikibazo njyewe mfite ni icyo kumvugururira iyi nzu.’’

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko Umudugudu wa Gasharu uzasenywa hakubakwa uw’icyitegererezo.

    Yakomeje ati “Icya mbere ni uko twoherezayo abashinzwe imyubakire kureba niba urwego inzu zigezeho mu kwirinda ko haba ikibazo. Duteganya gusenya inzu zimaze igihe kirerekire, tukubaka Umudugudu w’Icyitegererezo.’’

    Yakomeje ati “Nibahumure igihe tuba duteganya kubaka, nitubona bikomeye cyane tuzabakodeshereza inzu twubake inshya muri icyo kibanza.’’

    Akarere ka Ruhango kizeza aba baturage ko mu ngengo y’imari bateganya muri Nyakanga 2021, ku bufatanye n’Ikigega cy’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, FARG, hazubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo bazatuzwamo.


  • Prof Lyambabaje yahize gushyira UR ku rwego rukururira amahanga kuyihahamo ubumenyi –

    Ibi Prof Lyambabaje yabigarutseho ku wa 12 Gashyantare 2021 ubwo habaga umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ye na Dr Papias Malimba Musafiri wari umaze igihe ayobora iyi kaminuza by’agateganyo.

    Prof Lyambabaje yavuze ko nyuma y’uko Banki y’Isi ishyizeho ibigo by’icyitegererezo mu bihugu umunani bya Afurika harimo n’u Rwanda, aribwo abanyeshuri b’abanyamahanga batangiye kwiga mu Rwanda gusa ariko hagikenewe kongerwamo ingufu.

    Yagize ati “Tugomba kugira porogaramu nziza zirimo abarimu b’abahanga bigisha neza, ku buryo umuntu yifuza akavuga ati aho kujya i Burayi ngiye kujya kwiga mu Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko hagomba gushyirwamo imbaraga, Kaminuza y’u Rwanda ikagira porogaramu zihamye, maze ibyiza byayo bikamenyekanishwa hirya no hino ku Isi ikaganwa na benshi ngo kuko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.

    Prof Lyambabaje yafatiye kuri uyu mugani avuga ko na Kaminuza igomba kugira abaranga bamenyekanisha ibyiza byayo ndetse haboneka inenge, abantu bagakeburana kugira ngo hakomeze kubaho iterambere.

    Ati “Ukaza ukabwira wa muyobozi uti ariko mu gikari cyawe hari aho nanyuze nabonye ikintu kitari ku murongo, bityo tugafatanya hagati y’itangazamakuru, hagati y’inzego za Leta n’inzego za Kaminuza kugira ngo duhigane n’ibyo bigo bindi biri hanze noneho tubone abanyeshuri benshi baza kwiga iwacu.”

    Prof Lyambabaje yavuze ko mu bintu bya mbere igihugu cyungukira ku banyeshuri b’abanyamahanga ari ubwenge n’amafaranga, avuga ko impamvu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika biba byarateye imbere, ari ukubera abanyeshuri bajya kwigayo benshi baturutse hirya no hino ku Isi bakabungukaho ubumenyi bwinshi maze bakabubyaza umusaruro.

    Yagize ati “Amerika yateye imbere kubera gusarura ubwenge ku Isi yose, abanyeshuri bose b’Abashinwa, Abanyafurika, abazungu, iyo ugiye kureba ubushakashatsi butangazwa cyangwa udushya twahanzwe muri Amerika ntabwo ari Abanyamerika kavukire babikora.”

    Yakomeje avuga ko no mu Rwanda hakeneye ko abanyeshuri baza kuhiga bagakora ubushakashatsi mu gihugu, maze kikarahura ubwenge bwabo, kikinjiza amafaranga, kuko abanyeshuri b’abanyamahanga bayazana menshi, ndetse n’imibanire ikiyongera hagati y’abantu badahuje imico.

    Prof Lyambabaje Alexandre yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda tariki 2 Gashyantare 2021, asimbuye Dr Musafiri Papias Malimba wari Umuyobozi wayo w’agateganyo na we wasimbuye Prof Phil Cotton wacyuye igihe.

    Prof Lyambabaje yahize kugira Kaminuza y’u Rwanda ahantu Abanyafurika baza kurahura ubwenge