Tag: featured

  • Ruhango: Akurikiranyweho gutema umugore w’inshoreke ye amushinja kumuroga ngo atabasha kuryamana n’abandi –

    Uwo mugabo kandi akurikiranyweho gutema no gukomeretsa abandi bagabo babiri bari baje gutabara. Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Munini, akaba afite umugore babana banasezeranye byemewe n’amategeko ariko abamuzi bakamushinja ko yari afite inshoreke ku ruhande.

    Bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu bavuga ko uwo mugabo yagiye kureba umugore w’inshoreke ye amushinja kumuroga kugira ngo ntajye abasha gutera akabariro ku bandi bagore.

    Umwe mu baturage yagize ati “Baraganiriye baza kudahuza noneho uwo mugabo ahita akubita umupanga mu bitugu by’uwo mugore. Ubwo hari abandi bagabo babiri baje gutabara nabo arabatema arabakomeretsa ku mutwe.”

    Abo baturage bemeza ko ibyo by’abagore baroga abagabo ngo batabasha gutera akabariro ku bandi bisanzwe bibaho.

    Undi ati “Umugore usambana cyane iyo abonye umugabo umuha umutungo mwinshi wo mu rugo rwe hari ukuntu amufatira yagera mu rugo rwe gutera akabariro bikanga, ariko yagaruka kwa wa wundi wamufatiye bikemera. Ariko iyo umugore yagufatiye kugira ngo uzakire ubashe kurarana n’umugore wawe ni uko umwica akavaho.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi.

    Ati “Yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango. Abo yatemye bose bajyanywe kwa muganga bari kwitabwaho.”

    Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane n’ibyaha, bagirwa inama yo kujya biyambaza ubuyobozi igihe cyose bagiranye ibibazo kugira ngo bafashwe kubikemura mu bwumvikane.

    [email protected]


  • Gaz méthane yo mu Kivu igiye kubyazwamo megawatt 15 z’umuriro –

    Aya mashanyarazi byitezwe ko mu mizo ya mbere azakemura ikibazo cy’umuriro udahagije mu Karere ka Rubavu, nka kamwe mu duce dukorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uhagarariye Sosiyete ishinzwe ingufu, REG, mu Karere ka Rubavu, Laurent Butera, yagize ati “Uyu ni umwe mu mishinga izongera isakaza ry’umuriro ku buryo bugaragara.”

    Kuri ubu Akarere ka Rubavu gakoresha umuriro w’amashanyarazi uri hagati ya Megawatt zirindwi n’icumi, nawo uturuka mu Turere twa Musanze na Karongi.

    Umushinga wa SPLK washoye agera muri miliyoni 400$ mu bikorwa byo gukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu. Unateganya kuzatunganya umuriro ungana na megawatt 56 uzongerwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.

    Ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi muri SPLK, Sibomana Laurent, yagize ati “Turi kubaka icyiciro cya mbere cy’igerageza, ari nacyo kizagena ikindi gikurikiraho. Dukura gaz muri metero hagati ya 300 na 450 z’ubujyakuzimu. Icya mbere dukandukanya gaz n’amazi, noneho izo gaz nizo zikoreshwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi.”

    Sibomana yongeyeho ko umuriro uvanwa muri izo gaz woherezwa kuri sitasiyo z’umuriro za REG, ugakoreshwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.

    Muri Rubavu byibura ingo zingana na 74% zifite umuriro w’amashanyarazi, gusa bamwe mu bahatuye bavuga ko hakiri ibibazo by’umuriro utaboneka neza nk’uko bikwiye.

    Nyiramongi Odette ufite hotel mu Karere ka Rubavu, Nyiramongi Odette, yabwiye The New Times ko umuriro ucikagurika.

    Yagize ati “Rimwe na rimwe ibura ry’umuriro rya hato na hato ryangiza ibikoresho nka frigo. Twizeye ko ibyo bibazo bizakemuka nituramuka tubonye umuriro w’amashanyarazi uhagije.”

    Imibare ya REG yo muri Nzeri 2020 igaragaza ko ingo 60% mu Rwanda zikoresha umuriro w’amashanyarazi. Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda byitezwe ko iyi mishinga ya gaz méthane izafasha mu gucanira ingo zingana na 100% mu 2024.

    Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu igiye kubyazwamo megawatt 15 z’umuriro zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu

  • Burera: Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akurikiranyweho kunyereza umutungo –

    Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze twatangiye kuburanisha mu mizi urubanza Manirafasha Jean de la Paix aregwamo hamwe na bagenzi be bane aribo Habimana Fidele, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel. Bashinjwa ibyaha byo kumunga amutungo wa Leta.

    Mu iburanisha ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ababurana bari bitabiriye ari bane n’ababunganira batatu ariko Visi Meya Maniraguha ntiyitaba urukiko ku mpamvu yagaragaje mu nyandiko.

    Yandikiye urukiko ko ataboneka kubera aturuka mu kandi Karere kandi ingendo zirenga uturere zibujijwe muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 nubwo yari yagaragaye mu mbuga y’urukiko muri iki gitondo.

    Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimuriwe kuwa 9 Werurwe 2021 saa mbiri za mu gitondo kubera uyu muburanyi utabonetse kandi agatanga impamvu zumvikana. Rukazakomeza humvwa ubushinjacyaha kuri iki kirego.

    Aba bose baregwa muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k’amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yabereye Umuyobozi akanakurira ako kanama.

    Kuri ubu bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera kuko Habimana Fidele ni Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Butaro, Dusengemungu Emmanuel ashinzwe uburezi mu Murenge wa Butaro, Mbatezimana Anastase ubu ashinzwe ubuhinzi mu mirenge wa Gatebe naho Kwizera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyababa.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje

    Manirafasha Jean de la Paix akurikiranyweho inyaha bimunga ubukungu

  • #GumaMuRugo2021: Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali –

    Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    Imyuka ihumanya ikirere ishobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo no kuba ingendo nyinshi ziganjemo iz’ibinyabiziga zabaye nke cyangwa zigahagarikwa.

    Dufashe nk’urugero ubwo COVID-19 yatangazwaga bwa mbere mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, inzego zibishinzwe zashyizeho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, abantu basabwa guhana intera, gukaraba intoki, guhagarika ingendo zitari ngombwa n’ibikorwa byose bihuza imbaga birakumirwa.

    Ku wa 21 Werurwe 2020, ni bwo u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu muri Afurika gushyiraho Guma mu rugo nk’uburyo bwashobokaga bwo guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19.

    Muri icyo gihe, Dr Kalisa Egide, Umwarimu akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu birebana n’imyuka Ihumanya Ikirere, yagaragaje ko Guma Mu Rugo yagabanyije ihumana ry’ikirere cy’u Rwanda ku kigero cya 24% mu 2020.

    Iri gabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere ryagaragaye no mu bindi bihugu byo ku Isi birimo u Bwongereza, u Buhinde n’u Bushinwa.

    Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko imyuka ihumanya ikirere iri mu byugarije Isi, kuko nibura abasaga miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zirikomokaho.

    Yakomeje ati “Imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku binyabiziga, ibicanwa, ishobora gutera indwara zirimo asthma ndetse na kanseri y’ibihaha. Usibye izo mpfu, inafite ingaruka ku bukungu bw’igihugu.’’

    Uyu mushakashatsi agaragaza ko “abana ni bo bugarijwe cyane n’iyi myuka kuko baba bafite ibihaha bitarakomera, bahumeka cyane kurusha abakuru n’indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.’’

    Mu 2021, COVID-19 yakajije ubukana ndetse igeze mu Mujyi wa Kigali isya itanzitse, ku buryo byatumye abawutuye bashyirirwaho ingamba zikomeye zo kuguma mu ngo zabo keretse abatangaga serivisi mu bikorwa by’ingenzi byari byemerewe gukomeza gukora.

    Umwarimu akaba n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu birebana n’imyuka Ihumanya Ikirere, Dr Egide Kalisa, afata ibipimo byo kureba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry’ikirere

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bw’imibare y’abandura Coronavirus bwawubonekagamo ndetse yatanze umusaruro kuko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 zatanze umusaruro kuko ubwo yatangiraga, ku munsi handuraga 200, bagera ku bari hagati ya 50 na 60.

    Muri iyo minsi 20, Dr Kalisa yakoze ubushakashatsi areba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry’ikirere.

    Yakomeje ati “Narebye ibipimo by’utuvungukira tuva mu binyabutabire twitwa ‘Coarse particles (PM10)’ duterwa ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi n’imyotsi iva ku bicanwa ndetse n’utwitwa Nitrogen dioxide (NO2) tuva cyane ku myuka itumurwa n’imodoka. Nasanze muri Kigali twaragabanutse ku kigero cya 14% ugereranyije na mbere ya GumaMuRugo kuva ku wa 1 Mutarama 2021.’’

    Uyu mushakashatsi yavuze ko iyo witegereje umuvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho n’izamuka ry’abaturage, byerekana ko imyuka ihumanya ikirere iziyongera cyane ndetse ishobora no kugira ingaruka za vuba mu gihe nta ngamba zikarishye zifashwe.

    Dr Kalisa yavuze ko COVID-19 yateje ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu n’ubukungu ariko ikwiye gusiga isomo ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ati “Byampaye ishusho ko kwirinda ingaruka ziterwa n’ihumana ry’ikirere bishoboka mu gihe twese twashyira ingufu mu kwirinda icyaritera, tunashishikariza imishinga itangiza ibidukikije.’’

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko 95,2% y’imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % ni iza mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z’abivuza indwara z’ubuhumekero barimo 13% bazitewe n’ihumana ry’ikirere.

    Ihindagurika ry’ingano y’imyuka ihumanya ikirere ku masaha ya mbere no mu gihe cya Guma mu rugo

    Utuvungukira tw’ikinyabutabire NO2 twagabanutse mu kirere ku kigero cya 13 % n’aho utw’ikinyabutabire bita PM10 twagabanutse ku kigero cya 14%

    Dr Kalisa Egide yavuze ko bikwiye guhuriza hamwe ingufu mu kwirinda ingaruka ziterwa n’ihumana ry’ikirere no gushyira imbaraga mu mishinga itangiza ibidukikije

    Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali mu gihe cya Guma mu rugo ya 2021

  • Gatsibo: Hari kugenzurwa ibyangijwe ku ishuri ryafunzwe ngo ryongere gukomorerwa –

    Ababyeyi barerera mu Kigo cy’ishuri cyafunzwe by’agateganyo Gakoni Adventist College, basabye inzego zibishinzwe kureba uburyo bafasha abana bagasubira ku mashuri.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Minisiteri y’Uburezi bafunze by’agateganyo ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Gakoni Adventist College ndetse abanyeshuri bagera kuri 15 bagatabwa muri yombi kuko bateje imyigaragambyo bakamena ibirahure kubera mugenzi wabo wari wirukanwe.

    Nyuma y’aho iri shuri rifunzwe ,ababyeyi barerera muri iki kigo basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko bwabafasha iri shuri rikongera rigafungurwa kugira ngo abana babo bongere basubire ku ishuri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzurwa ry’ibyari byangijwe muri icyo kigo kugira ngo bibanze bisanwe.

    Ati “ Ngirango mwabonye itangazo rya Minisiteri y’uburezi rifunga iryo shuri by’agateganyo, numva hari ibyari byasabwe habanza kubanza gukorwa igenzura muri icyo kigo kuko hari ibyari byangijwe bigomba gusanwa.

    “Iby’abana bakurikiranwaga bo bari mu nzira z’ubutabire barimo barakurikiranywa ariko njye numva dufatanyije na Minisetiri y’uburezi hazongera hagasoka irindi tangazo ritwemerera gufungura kugira ngo abana bakomeze bige cyangwa se ritange undi murongo kuburyo natwe dutegereje itangazo rivuguruza irya mbere.”

    Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bababwira uko bakwiriye kwitwara igihe bari ku mashuri birimo no kwirinda gukora ibyatuma birukanwa cyangwa se amasomo yabo ahagarara.

    Gakoni Adventist College ryafunzwe mu minsi ishize kubera imyigaragambyo abanyeshuri bakoze

  • Hahishuwe inyandiko simusiga ku bufasha bwa Leta y’u Bufaransa mu mugambi wo gucikisha abajenosideri –

    U Bufaransa bwagize ijambo rikomeye cyane mu Rwanda ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Muri icyo gihe bwatanze inkunga ikomeye haba mu by’ubukungu n’ibya gisirikare.

    Guhera mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kwibohora, icyo gihugu cyakomeje gutanga inkunga ya gisirikare n’imyitozo ku Ngabo z’u Rwanda n’umutwe w’Interahamwe, byagize ruhare rukomeye muri Jenoside.

    U Bufaransa bushinjwa gutera inkunga Leta yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ikanayishyira mu bikorwa gusa iki gihugu nta na rimwe cyemeye uruhare rwayo.

    Nyuma y’igihe kirekire, ikinyamakuru Mediapart cyabonye inyandiko zishimangira ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda nyuma ya Jenoside zafashije abajenosideri gutoroka bahungira mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ku wa 22 Kamena mu 1994, ni bwo Loni ibisabwe n’u Bufaransa yafashe umwanzuro No 929 ubwemerera kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu cyiswe “Opération Turquoise”, yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

    Izi ngabo zagiye muri “Zone Turquoise” yari igice kigizwe n’ahahoze Perefegitura za Cyangugu, Gikongoro na Kibuye ari naho hiciwe Abatutsi benshi nyuma yo gutabwa n’ingabo z’Abafaransa mu maboko y’Interahamwe.

    Abafaransa bageze mu Rwanda bitwaje intwaro zikomeye bisa n’aho biteguye kurwana inkundura. Bari bitwaje indege z’intambara zirenga 30 abasirikare 2500, kandi byari bizwi ko icyo gihugu cyari gifitanye umubano mwiza na leta yari iriho yaba iy’abatazi n’iyari yarayibanjirije zarimo zica Abatutsi umunsi ku wundi.

    Aho gutabara abari mu kaga, ingabo zoherejwe muri ‘Opération Turquoise’, zo zari zifite gahunda yo kugaba ibitero ku ngabo za APR zari zafashe Kigali, zinaharura inzira yo guhungisha ingabo zari zimaze gukora Jenoside.

    Inyandiko nshya ku ruhare rw’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yerekana ko itegeko ryo guhungisha abajenosideri kabombo ryatanzwe n’abayobozi b’iki gihugu, mu gihe byashobokaga ko batabwa muri yombi bakaryozwa ibyo bakoze.

    Iyo nyandiko yabonywe n’Umushakashatsi w’Umufaransa, François Graner [wanditse igitabo yise ‘Le Sabre de la Machette’, kivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside akaba anabarizwa mu Muryango Survie uharanira ubutabera kuri Jenoside], uheruka kwemererwa kwinjira mu nyandiko zo ku butegetsi bwa François Mitterrand.

    Mediapart yatangaje ko iyo nyandiko yavuye mu Biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa w’icyo gihe, Alain Juppé, ishimangira ko iki gihugu cyaretse abajenosideri barigendera ndetse yanasinyweho n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu, DGSE.

    U Bufaransa bwageze mu Rwanda mu mutaka wo kurinda abaturage birangira bwifatanyije n’abicaga Abatutsi

    -  Inyandiko yibazwaho yoherejwe yari ‘télégramme’

    Iyo nyandiko y’ibanga yo ku wa 15 Nyakanga 1994 ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yayoborwaga na Alain Juppé yohererejwe uwari Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Yannick Gérard.

    Ambasaderi Gérard yari yamaze kwandikira Guverinoma y’u Bufaransa asaba amabwiriza agomba kubahirizwa kugira ngo hatabwe muri yombi abayobozi yanditse muri télégramme agaragaza ko ‘bagize uruhare rukomeye muri Jenoside.’

    Abayobozi benshi bo muri Leta yakoze Jenoside barimo Perezida Théodore Sindikubwabo, bari mu gace kagenzurwaga n’Ingabo z’u Bufaransa hafi y’Umupaka w’icyari Zaïre. Yaje guhungira muri icyo gihugu muri Nyakanga 1994, afashijwe n’Ingabo z’u Bufaransa. Yapfuye mu 1998 ndetse yari atarabazwa ku byaha yakoze.

    Umwe mu bayobozi bakuru wabonye abo bajenosideri, yagize ati “Nta yandi mahitamo twari dufite, twirengagije ibibazo byari bihari usibye kubata muri yombi mu gihe hategerejwe ko inkiko mpuzamahanga zibyemerewe zibigaho.’’

    Igisubizo cya Guverinoma y’u Bufaransa cyari gitandukanye n’ubusabe bwa Ambasaderi Gérard.

    Muri télégramme yo ku wa 15 Nyakanga, yanditswe saa 18h22 igenerwa “Yannick Gérard” wenyine, Ibiro bya Minisitiri Juppé byategetse ko abajenosideri binyuze ‘mu bushake bwacu bava’ mu gace kagenzurwa n’Ingabo z’u Bufaransa.

    Ubwo butumwa bwasaga n’ububurira Ambasaderi Gérard kutivanga we ubwe mu bibazo by’abajenosideri.Iyo télégramme yari ifite umutwe usaba uwabugenewe ‘gutanga ubutumwa bwacu ariko mu buryo buziguye’.

    Igira iti “Ku rundi ruhande, ushobora gukoresha inzira zose zishoboka ukananyura mu Banyafurika muziranye, kugira ngo udahita wivamo.’’

    “Uzashimangire ko umuryango mpuzamahanga ndetse by’umwihariko Loni izagena mu gihe cya vuba, ikigomba gukurikiraho ku birebana n’aba bayobozi.’’

    Nguko uko abajenosideri bafashijwe gutorokera muri RDC, mu buryo bwari bwateguwe neza mu kuyobya uburari ku ruhare rw’u Bufaransa muri icyo gikorwa.

    Iyo nyandiko kandi yasinyweho n’Umuyobozi wa DGSE, Bernard Émié, wari Umujyanama wa Alain Juppé mbere yo kwinjira mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée, ku butegetsi bwa Jacques Chirac.

    Mediapart yagerageje kuvugana na Alain Juppé na Bernard Émié ariko nta n’umwe wifuje kugira icyo abitangazaho.

    -  Uruhare rwa Juppé na Védrine muri Jenoside no gukingira ikibaba abayikoze

    Hari inyandiko zerekana ko hari ibiganiro byabayeho muri Gicurasi 1994, hagati ya Sindikubwabo Théodore na Christian Quesnot wabaye Umugaba w’ingabo wihariye wa Perezida Mitterand kuva mu 1991 kugeza mu 1995.

    Inyandiko yo ku wa 6 Gicurasi yanditswe bizwi na François Mitterrand, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida mushya wa Guverinoma y’abajenosideri, ivuga ko ubwicanyi bwatangiye mu kwezi gushize, ndetse ‘bamushimira’ byose ‘yakoreye u Rwanda.’

    Mu butumwa bwe asoza inyandiko, Général Quesnot, yemera ko bafashije no mu buryo buziguye abayobozi b’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana na FPR Inkotanyi.

    Général Quesnot yavuze ko batinyaga igitekerezo cyo gushyiraho igihugu cy’Abatutsi gusa cyiswe “Tutsiland’’ ibyo yavuze ko biteye inkeke; iyo nyandiko yananyuze mu biganza bya Hubert Védrine wabaye Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995.

    Icyo gihe ariko dipolomasi na serivisi z’iperereza z’u Bufaransa zakomeje gukusanya ibimenyetso ku ruhare rwa Guverinoma y’inzibacyuho muri Jenoside.

    Inyandiko ya dipolomasi yo ku wa 10 Nyakanga 1994 ya Ambasaderi Gérard, yabonywe n’umushakashatsi François Graner, igaragaza ko hari “ubuhamya bushimangira uruhare ruhuriweho n’urwihariye rw’abayobozi b’i Gisenyi [bari muri Guverinoma yakoze Jenoside] mu bwicanyi.’’

    Uyu mudipolomate yongeyeho ko hashingiwe ku bundi buhamya, Perezida Sindikubwabo ubwe inshuro nyinshi ‘yategetse iyicwa ry’Abatutsi’, ndetse umwe mu baminisitiri yashishikarije ko habaho ubwicanyi bw’abagore n’abana.

    Nyuma y’iminsi itanu ni bwo Ambasaderi Gérard yasabye amabwiriza yo guta muri yombi abo bayobozi bakoze Jenoside ariko nta cyakozwe kuko abayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Bufaransa batabyumvikanyeho.

    Inyandiko ziri mu bubiko bwa Élysée, zatangajwe na Reuters mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga zari zifitwe umutwe ugaragaza ko “Paris yiteguye guta muri yombi abagize Guverinoma y’Inzibacyuho mu Rwanda’’, ikomeza iti “Bazafatwa nibagera mu maboko y’abasirikare b’Abafaransa bari mu bikorwa byo gutanga ubutabazi mu bikorwa bya Opération Turquoise.’’

    Nyuma y’imyaka ine, Jenoside ibaye mu 1998, ni bwo byatangajwe ko Mitterrand nta kibazo yari afite cyo ‘guta muri yombi abakoze Jenoside.’

    Yongeyeho ko “nticyari ikibazo cyanjye cyo kubareka bakajya mu buhungiro muri Zaïre.

    Ibi ni byo byabaye bitanzweho itegeko na Minisitiri we, Alain Juppé mu gihe mu Rwanda ibyo bikorwa [byo gucikisha abajenosideri] byari biyobowe na Lieutenant-Colonel Jacques Hogard, wayoboraga ingabo zari muri Turquoise i Cyangugu.

    Lieutenant-colonel Hogard yabihamije inshuro nyinshi mu biganiro yigeze kugirana n’umunyamakuru David Servenay n’umwanditsi Gabriel Périès, wanditse igitabo Une guerre noire (La Découverte).

    Muri iki gitabo, uyu musirikare abara inkuru ko yagiye kureba mugenzi we wo muri Zaïre ngo baganire ku bajenosideri yari yiteguye kurekura bakagenda.

    Ati “Ntimufunge imipaka, mubareke bagende, sinshaka ko mubuza aba bantu kugenda. Zaïre ni nini, bagomba kugenda.’’

    Kuva ku wa 16 Nyakanga, nyuma y’umunsi umwe, Ibiro bya Juppé byohereje télégramme, Lieutenant- Colonel Hogard yahuye na Perezida ngo amumenyesha ko we n’inkoramutima ze bagomba kugenda mu masaha 24.

    Nguko uko u Bufaransa bwaherekeje abayobozi bakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bubageza ku Mupaka wa Zaïre.

    Nyuma y’igihe kirekire kandi Guillaume Ancel wahoze ari Umusirikare Mukuru w’u Bufaransa wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside na we yabyanditse mu gitabo yise ‘Rwanda, la fin du silence, éditions Belles Lettres) avuga ko yabonye Lieutenant-Colonel Hogard inshuro nyinshi.

    Mu buhamya bwe yagize ati “Arabizi neza ko atari inshingano zacu gutanga ubutabera ariko guherekezanya ubwuzu abagize uruhare mu byemezo bidakwiye byaganishije ku bwicanyi, amaraso akaba abari ku gahanga biramurya. Yashoboraga kubahagarika, yashoboraga kuburizamo umugambi wabo ariko amabwiriza ye nta mahitamo yamuhaye.’’

    Inyandiko ya Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa yemeje ko abajenosideri bambutse umupaka w’u Rwanda na Zaïre ku wa 17 Nyakanga 1994. Icyo gihe banafashije ingabo za FAR kugumana intwaro ku buryo zazifashisha mu kwisuganyiriza kongera gutera igihugu.

    Ingabo z’u Bufaransa zishyirwa mu majwi mu bikorwa byo guha imyitozo intagondwa z’Abahutu zatije umurindi Jenosideyakorewe Abatutsi

    Hasohotse inyandiko nshya ishimangira uruhare rw’u Bufaransa mu gutorokesha abajenosideri berekeza mu mashyamba ya Zaïre, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Perezida François Mitterrand yari yariyemeje gushyigikira Habyarimana Juvénal muri byose kuko bari inshuti magara

  • Nyamagabe: Bafite ubwoba bw’indi Guma mu rugo nyuma y’abarwayi 100 ba Covid-19 mu cyumweru kimwe –

    Akarere ka Nyamagabe kari mu turere aho umubare w’abandura Covid-19 nyuma ya Kigali uri gutumbagira mu buryo buteye inkenke.

    Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko Akarere ka Nyamagabe kuva ku wa 8 Gashyantare kugera kuwa 15 abanduye Covid-19 biyongereye dore ko muri iki cyumweru handuye abantu bangana 106 ku buryo nibura ku munsi byibuze handura abantu ku mpuzandengo ya 13.

    Abaturage baganiriye na RBA batangaje ko bahangayikishijwe cyane n’umubare uri kwiyongera ariko bagatunga agatoki bagenzi babo barwariye mu ngo badakozwa ibyo kuguma mu rugo bashobora kwanduza benshi.

    Umwe yagize ati “Biraduhangayikishije. Iyo twumva turi aba kabiri ku Mujyi wa Kigali, natwe tuba duhangayitse, gusa dufite n’ubwoba ko Nyamagabe bashobora kuyisubiza muri Guma mu rugo. Ikintu n’abagiraho inama cyo Covid-19 iracyahari ntaho yagiye, bakomeze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.”

    Undi wunze mu rya mugenzi we yagize ati “Ubwo ngewe iyo mbireba mba numva hakwiye gupimwa abantu bose baza bavuye hirya no hino, gusura inshuti, umubyeyi cyangwa mu mirimo itandukanye mbere yo kujya mu miryango. Ugasanga umuntu avuye Kigali araje twese araduhumanyije n’abandi baturage.”

    Aba baturage bifuza ko bagenzi babo bakirenga ku mabwiriza nkana bakisubiraho bagategereza ko inzego z’ubuzima zibaha uruhushya rwo kugenda rwemeza ko bakize.

    Sibomana Jean Bosco urwariye Covid-19 mu rugo we aragira inama bagenzi be ati “Inama nagira abandi barwariye mu ngo bari gukurikiranwa n’abaganga ko baguma mu rugo kugeza igihe bakize bakareka kwanduza abandi kuko icyorezo cyo kirahari kandi ntiwapfa kumenya ukirwaye.”

    Umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme Dr Nzabonimana Ephrem, avuga ko intandaro y’ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu karere ka Nyamagabe ahanini buterwa n’umubare w’abipimisha wiyongereye nk’umusaruro wo gupimira Covid-19 ku bigo nderabuzima.

    Ati “Hari umunsi umwe twagize abarwayi bagera kuri 32, twari twafashe ibipimo bigera kuri 300 umunsi umwe. Kuva izo ngamba zatangira twahise dutangira kubona abarwayi benshi kandi abaturage bitabiriye cyane iyi serivise. Bigaragaza ko izi ngamba ziri gutuma tubona abarwayi batararemba kandi bikagabanya impfu nyinshi dushobora kugira.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, yavuze ko n’ubwo iyi Ntara iri kugaragaza abarwayi buri munsi, ubukangurambaga bugikomeje kugira ngo hakosorwe amakosa akigaragara muri iyi Ntara mu guhangana na Covid-19, nk’aho usanga abaturage bagishaka kuva mu karere bajya mu kandi, abagaragara mu tubari, abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi, abakora ibirori kandi bitemewe n’ibindi.

    Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu Karere ka Nyamagabe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka hamaze gufatwa ibipimo bisaga 2800, hakaba harabonetse abarwayi 415, naho abagera kuri 200 nibo bari gukurikiranirwa mu rugo n’inzego z’ubuzima.

    Abaturage baratunga agatoki abarwariye Covid-19 mu rugo nk’intandaro yo kwanduza abandi

  • Nyagatare: Impungenge ku bagabo boshya abagore babo kujya gusambana bagamije imitungo –

    Gusa siko biri mu Karere ka Nyagatare kuko hari abagabo basigaye bumvikana n’abagore babo ,bakaryamana n’abandi bagabo bagambiriye kwinjiza amafaranga.

    Bamwe mu buhamya abagore bo muri ako Karere bahaye Flash Fm bemeye ko bateze umutego abandi bagabo nyuma bakabaka imitungo cyangwa ibindi bintu by’agaciro birimo ibibanza cyangwa inzu kugira ngo badata ibaba muri rubanda.

    Umugore umwe wo mu Murenge wa Mimur, yemeye ko yavuganye n’umugabo we kuzana undi mugabo mu buriri bwabo kugira ngo abafate, bamuce ibyo bashaka.

    Uwo mugabo wari usanzwe ari n’inshuti y’umuryango ngo yatezwe uwo mutego maze uramushibukana , yemera gutanga 600.000Frw.

    Ati “Nyine twarabipanze n’umugabo ndamuhamagara uwo mushuti w’urugo araza, umugabo yari hafi aho ngaho mu nzu. Muha karibu mu nzu. Tukigera mu cyumba umugabo ahita aza tumukuramo amafaranga, ikibazo twari dufite turagikemura.”

    Hari n’undi mugabo wo mu Murenge wa Karangazi na we wavuze byamubayeho ubwo yumvikanaga n’undi mugore kumusanga iwe ,mu gihe bakitunganya umugabo aba araje arabafata, yemera gutanga isambu ye ngo hato adaseba muri rubanda.

    Ati “Ngeze mu rugo nsanga umugabo ntawe, yagiye mu nzu yamuhishe. Arambwira ngo kariya kagabo kanjye ntakigenda ndashaka ngo twibanire. Umugabo aza kuva mu nzu. Ntacyo nari nagakoze”.

    Yakomeje ati “Umugabo aba araje ati wahoze ukora ibiki n’uwo mugore aba antaye ku munigo, ubwo abantu barahurura. Bati ubwo agusanze mu rugo rwe kandi ukaba wari uri kumwe n’uyu mugore ubwo ntiwamusabanyije? Ndabihakana, ubwo isambu yanjye irahagendera .

    Abaturage bo muri aka Karere basanga ibikorwa nk’ibi byo gukosha abagabo bagenzi babo bimaze gufata indi ntera ndetse ko bimaze gukenesha imiryango yabo, bagasaba ko byarwanywa kuko bimaze guteza amakimbirane mu miryango.

    Umwe ati “Hari umugabo nzi utuye hariya mu Kibuye, yagiyeyo bamufata inshuro ebyiri biramuhombya kugeza n’iyi saha yasigaye ari umujura.”

    Undi ati”Ndamuzi hano hafi wahasize moto basinya ko ayimugurishije. Uba ukigera mu cyumba, umugabo akaba araje kuko we aravuga ati ndagufashe. Ntabwo wajya kwambara ipantalo ,uba ufite ubwoba ko uri mu nzu y’abandi kandi nyiri ubwite yakubwiye ko nyiri urugo adahari”.

    “Arakubwira ngo ari ukukwica cyangwa amafaranga, ubwo ni ugutumizaho inshuti cyangwa ukabwira umugore ati nyohereza amafaranga mbonye imari kandi ntayo.Ubwo ya sheki wayimuha ,we n’umugabo we bakamera neza ,wowe ugasigara uri inzererezi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, yavuze ko batari bazi ko muri aka Karere hari ibikorwa nk’ibyo, gusa asaba abaturage kubireka.

    Ati “Nabyumvise cyera nanjye numva ari abantu babivugaho, ntabwo numva ko umugabo yashuka umugore we ngo genda kwitanga kugira ngo uzane amafaranga tubeho. Ubwo icyo gihe bose baba bakora akazi ko kwicuruza kandi bitemewe ,atari byiza”.

    Ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko abagabo mu Rwanda baza ku isonga mu kuryamana n’abagore barenze umwe ugereranyije n’uko bimeze ku gitsina gore.

    Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi, igaragaza ko ku babukoreweho, abagore bangana na 1 % bavuze ko baryamanye n’abagabo barenze umwe mu mezi 12 yari ashize, naho abagabo bangana na 6% nibo bavuze ko baryamanye n’abagore barenze umwe mu mezi 12 ashize.

    Bamwe mu bagabo bo muri Nyagatare barashinjwa kugambana n’abagore babo ngo babone uko barya imitungo ya bagenzi babo baje gusambana

  • Imbuto zituburirwa hanze y’igihugu zigiye gukurirwaho nkunganire yatangwaga na Leta –

    Imbuto zituburirwa mu mahanga zirimo iz’ibigori, iza soya n’ingano zabonekaga mu Rwanda, Leta itanze nkunganire mu kiguzi cyazo kugira ngo zihendukire abahinzi. RAB yatangaje ko iyi nkunganire igiye kuvanwaho kugira ngo hongerwe umusaruro w’imbuto zituburirwa imbere mu gihugu.

    Hashize igihe, u Rwanda rushishikariza abahinzi mu nzego zitandukanye gukangukira ubutubuzi bw’imbuto zinyuranye mu rwego rwo kwihaza mu mbuto aho guhora bateze amaso imbuto zituruka kandi ziri no ku giciro cyo hejuru ugereranyije n’izo mu gihugu.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi muri RAB, Dr Charles Bucagu yabwiye IGIHE ko guhagarika nkunganire ku mbuto zituburirwa hanze bizorohera abahinzi mu ngeri zose, cyane ko ari ku bw’inyungu zabo.

    Ati “Icya mbere ni uko tugiye gukoresha imbuto yacu, hari amafaranga atangwa ku nyungu mu by’ubwenge kuko tuzaba dukoresha uburyo bwacu bwavumbuwe na RAB kandi urabizi ko ari ikigo cya Leta ayo ntashobora gutangwa, ahanini wasangaga ari yo mpamvu izi mbuto zo hanze zihenda. Ku bahinzi nabo bizababera byiza kuko n’igihe hagaragara ikibazo mu mbuto, twabasha gukurikirana umutubuzi wazo.”

    Uyu muyobozi ahamya ko gukuraho nkunganire ku mbuto zituburirwa mu mahanga bizakomeza kongera umusaruro w’izituburirwa mu Rwanda, cyane ko bizafungura isoko ku bigo byifuza gutuburira imbuto mu Rwanda.

    Ati “Turebye kuri ubu ubushobozi bwacu ku mbuto dutuburira mu Rwanda by’umwihariko kuri ziriya twatangiraga nkunganire, tumaze kwihaza. Ikindi twifuza ni uko ibigo mpuzamahanga bitubura imbuto byaza bigatuburira imbuto hano mu Rwanda, kuruta kujya kuzihaha i mahanga.”

    Uyu muyobozi yavuze ko nkunganire ku bahinzi batubura imbuto izakomeza gutangwa ariko ku mbuto zituburirwa imbere mu gihugu. Yemeza ko uwakifuza gutumiza imbuto hanze y’igihugu yakwiyishyurira ikiguzi cyose.

    Ati “Ntabwo navuga ko nkunganire ikuweho kuko izakomeza gutangwa ariko izatangwa ku mbuto zituburirwa mu Rwanda. Bivuze ko uwakenera imbuto runaka ziturutse hanze yakwiyishyurira ikiguzi cyose, bityo rero ntabwo twabuza umuntu wifuza gutumiza imbuto zo hanze mu gihe afite ubushobozi.”

    Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko mu gihugu humvikana amajwi y’abatubuzi bataka igihombo mu buryo bunyuranye bushingiye ku mbuto batubuye cyangwa abahinzi bahinga ntibabone umusaruro bagatunga agatoki RAB muri icyo gihombo.

    Mu gukemura ibi, Bucagu yavuze ko RAB yashyizeho uburyo bw’imikoranire ku batubuzi b’imbuto no guhugura ababikora kugira ngo bagire ubumenyi mu gutubura imbuto aho kwishora muri byo nta bumenyi bafite cyane ko aho bikunze kugaragara ngo usanga amakosa yarakozwe n’abatubuzi b’imbuto batabisobanukiwe.

    Leta igiye kuvanaho kunganire ku mbuto zatuburirwaga hanze y’u Rwanda mu guteza imbere izituburirwa mu gihugu

  • Rubavu: Bababajwe no kurandurirwa ibigori bakanategekwa kwishyura ababiranduye –

    Abaranduriwe imyaka ni abaturage basaga 30 bahingaga mu gishanga kiri hagati y’umupaka w’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bugarijwe n’inzara ikomeye batewe n’uko ubuyobozi bwabasabye kwirandurira imyaka mu mirima yari ibatunze.

    Bavuze ko bababajwe n’uburyo banze kwirandurira imyaka mu mirima ubuyobozi bukazana abanyerondo bakayikuramo nyuma bukabasaba ko aribo banabishyura ku buryo buri muturage yatanze 2000Frw.

    Bakomeje bavuga ko nyuma y’igihe gito baje gutungurwa no kongera kumva ubuyobozi bubemerera kongera guhinga ibigori kandi bwari bwarabyanze.

    Bunani Joseph, umwe mu baranduriwe ibigori yavuze ko yababajwe n’uburyo basabwa kwishyura abaje kubarandurira imyaka.

    Ati “Njye icyambabaje ni uburyo gitifu yadutegetse kurandura imyaka tukabyanga hanyuma akazana inkeragutabara zikayikuramo noneho akadutegeka kuzishyura buri muturage agatanga 2000 Frw.”

    Undi muturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ ni gute se umuntu agusaba kurandura imyaka akaguteza inzara hashira iminsi akakwemerera kongera kuyitera? ubwo se ntihari igihe baba barafashe icyemezo bahubutse.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco yemereye IGIHE ko bari basabye abaturage kudahinga imyaka miremire mu rwego rwo gucunga umutekano.

    Ati “Uko bimeze umwanzuro abaturage bari bawuzi mbere ko byari bibujijwe guhinga ibigori muri 100 zo hafi y’umupaka kandi ntabwo ari mu murenge wose mu rwego rw’umutekano, mu kwirinda ko umwanzi ariho yanyura ariko nyuma bagaragaje ikibazo cyabo tubibaza inzego z’umutekano dukorana barabyemererwa ubu nta kibazo.”

    Yavuze ko nta mafaranga 2000 batse abaturage yo guhemba ababaranduriye imyaka, ashimangira ko bagiye kubikurikirana bakamenya ababikoze niba hari aho byabaye.