Tag: featured

  • Zahinduye imirishyo! Mageragere icumbikiye benshi bari abayobozi –

    Ha mbere aha, kumva umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wambitswe amapingu akagezwa imbere y’urukiko akekwaho ibyaha runaka, byabaga gake kandi kuri bake, ku buryo n’uwakoraga amakosa akavanwa ku mwanya we, icyo yazize cyabaga kizwi nawe n’umukoresha we gusa naho rubanda rusanzwe ntihagire n’urabukwa.

    Uko imyaka yagiye isimburana, ibintu byatangiye guhinduka, bifata indi ntera ku buryo umuyobozi asigaye ava ku buyobozi n’impamvu yavanweho ikamenyekana. Mu minsi ishize, Minisitiri w’Intebe yatumenyesheje impamvu hari ba Guverineri bahagaritswe, iyo biza kuba ari nka mbere washoboraga kugira ngo ni uko habaye impinduka gusa.

    Bene icyo gihe, wasangaga uwo wakuwe ku mwanya ahise ajya kuri Twitter maze agashimira uwari wamuhaye umwanya ku cyizere yamugiriye, akanatangaza ko rwose mu gihe azagirirwa ikindi azakora neza imirimo azaba ashinzwe. Nta muntu washoboraga kurabukwa impamvu umuntu runaka yavanywe ku buyobozi.

    Mbere ya Gashyantare 2020 ubwo abayobozi batatu bavanwaga ku myanya yabo muri Guverinoma n’impamvu z’izo mpinduka zigatangazwa, ikindi gihe byaherukaga hari mu 2013 ubwo Perezida Kagame yavugaga impamvu uwari Minisitiri w’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yakuwe ku mwanya ko byaturutse ku makosa yagaragaye mu kwakira abashyitsi bari bitabiriye inama mu Rwanda bakabura ubakira ku kibuga cy’indege, bikaza kugera aho umwe mu badepite afata imodoka ye akajya kubakura aho izuba ryari ribamereye nabi.

    Magingo aya, ibintu bisa n’ibyahindutse, usibye gukurwa ku mwanya, no gufungwa bisigaye bigeretse, RIB n’izindi nzego zisigaye ziri maso ku buryo ukoze icyaha wese aruhukira inyuma y’inkuta enye.

    Mu gihe kitarenze imyaka ibiri gusa, hari abayobozi benshi bavanywe ku myanya yabo, bagakurikiranwa, bamwe bagafungwa bazira ibyaha byiganjemo kunyereza umutungo wa leta n’ibindi nkabyo.

    Ntabwo iyi nkuru igamije guseka abafunzwe, dore ko no mu Kinyarwanda bavuga ko umugabo mbwa aseka imbohe, ahubwo iragaruka ku buryo ingufu zo gukurikirana uwo ariwe wese wakoze icyaha zisigaje zariyongereye.

    Pierre Damien Habumuremyi

    Hashize iminsi 228, Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe atawe muri yombi na 82 akatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe.

    Usibye igifungo cy’imyaka itatu, Dr Habumuremyi yahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw biturutse kuri sheki yatanze zitazigamiye binyuze kuri Kaminuza ye ya Christian University Of Rwanda yaje no gufungwa.

    Mu iburana yahakanaga ibyo aregwa, akavuga ko adakwiye gukurikiranwa ahubwo ko hakurikiranwa ishuri kandi ko ikirego cye gikwiriye kuburanishwa n’urukiko rw’ubucuruzi, nyuma y’isesengura, urukiko ruza kwanzura ko ahamwa n’icyaha aho kumuhanisha igifungo cy’imyaka itanu ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ruyigira itatu.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi afungiye i Mageragere muri Gereza ya Nyarugenge

    Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Kanyankole Alex wari Umuyobozi wa BRD hagati ya Nyakanga 2013 kugeza mu Ukuboza 2017, yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2018.

    Ku wa 13 Kamena 2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwakira ruswa cyangwa indonke hagamijwe gukora ibinyuranyije n’amategeko.

    Ibyaha yahamijwe bishingiye ku cyo ubushinjacyaha bwasobanuye nk’itonesha ku nguzanyo yahawe Trust Industries Ltd ya 3 433 200 $ mu 2017.

    Bwari bumukurikiranyeho kandi gusaba no kwakira impano kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, byakozwe mu 2014, ubwo uwitwa Gahima Abdou uhagarariye ishuri rya Good Harvest and Primary school yasabaga kwegurirwa inguzanyo yari isanzwe kuri Parmalac y’uwitwa Omar Nzamwita ingana na 591 351 688 Frw.

    Usibye igifungo cy’imyaka itandatu, yanahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni 22 Frw.

    Kanyankole Alex yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Rwamuganza Caleb wahoze muri Minecofin

    Rwamuganza Caleb wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, kuva muri Kamena 2020 afungiye i Mageragere kubera dosiye imwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta.

    Ashinjwa kugira uruhare mu guhombya leta akayabo ka miliyari 2 Frw. Ubushinjacyaha bumurega akagambane no guhendesha Leta mu igurwa ry’inyubako yatanzweho 9 850 000 000 Frw nyamara umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7 600 000 000 Frw.

    Urubanza rwe na bagenzi be rwamaze kuburanishwa mu mizi hategerejwe umwanzuro w’urukiko uzatangazwa mu ntangiriro za Werurwe.

    We yiregura avuga ko atigeze ahendesha leta ahubwo ko ibyo yakoze byari bigamije kugira ngo idahendwa kandi ko byanagezweho ugereranyije n’izindi nzu yagiye igura mu bihe bitandukanye.

    Urubanza rwa Caleb Rwamuganza na bagenzi be ruzasomwa mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka

    Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority

    Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yafunzwe mu idosiye yarimo we na Rwamuganza na Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra.

    Serubibi yagizwe Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority ku wa 31 Kanama 2017, nawe ashinjwa akagambane mu gikorwa cyo guhendesha leta. Ako kagambane ubushinjacyaha bwakunze kuvuga ko kabaye mu nama we na bagenzi be bagiye bakora muri Gicurasi 2018.

    Inzu bose bakurikiranyweho iherereye ku Kacyiru imbere ya Hotel Umubano, ni yo yari yarahawe Minisiteri y’Umutekano ngo ijye iyikoreramo.

    Serubibi Eric yari Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority nawe akurikiranywe hamwe na Rwamuganza Caleb

    Robert Nyamvumba yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

    Nyamvumba Robert yahoze ari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ishami ry’ingufu. Ni umwe mu bantu urubanza rwabo ruherutse kumvikana mu itangazamakuru ku kigero cyo hejuru kubera ihazabu yaciwe benshi bagereranyije n’umurengera.

    Ari ku rutonde rurerure rw’abayobozi bafunzwe mu 2020. We yakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa ari nabyo urukiko rwamuhamije.

    Yaregwaga gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko aho urukiko rwamuhamije ko yatse rwiyemezamirimo wo muri Espagne 10% ry’isoko rya miliyari 72,6 Frw ryo gukora imirimo yo gushyira amatara ku mihanda.

    Afungiye muri Gereza ya Mageragere aho ari kurangiriza igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itandatu.

    Itegeko rigena ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye ishuro ziri hagati y’eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yahawe.

    Ubwo ufashe miliyari 7,2 Frw yahamijwe ko yatse nk’indonke ukayakuba inshuro eshatu, ubona ko yagombaga gucibwa ihazabu y’amafaranga miliyari 21 na miliyoni 600 Frw, ari nayo mafaranga yaciwe nk’uko umwanzuro w’urukiko ubigaragaza.

    Nyamvumba Robert yahamijwe icyaha cyo kwaka ruswa

    Gahakwa Daphrose yigeze kuba Minisitiri

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yafunzwe ku wa 02 Ukwakira 2020.

    Itabwa muri yombi rye ntaho rihuriye n’iyo myanya ibiri yombi yagiyemo, gusa rifitanye isano n’umwanya yabayeho w’Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

    Ni ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko. Ashinjwa ko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora. Mu 2017 nibwo byaje kumenyekana iyo mashini ikurwa mu murima we.

    Ikindi ni uko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Aburana ahakana ibyaha byose akurikiranyweho.

    Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi afungiwe i Mageragere

    Kabera Godfrey yari ashinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

    Kabera Godfrey ni umuhanga mu by’imari. Mbere y’uko afungwa mu mwaka ushize, yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin. Afunzwe muri dosiye imwe na Rwamuganza na bagenzi be.

    Kayigi Aimable wahoze ari Komiseri muri RRA

    Kayigi Habiyambere Aimable cyo kimwe n’abandi bakozi bakoraga mu kigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bari imbere y’ubutabera aho bakurikiranyweho ibyaha bishingiye ku musoro waburiwe irengero.

    Ni ibyaha byatumye we n’abandi bayobozi batabwa muri yombi, barakurikiranwa aho ubu dosiye yabo iri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Abakozi bamwe ba RRA bari muri iyi dosiye bamaze kwirukanwa mu kazi kabo nyuma y’aho bigaragaye ko hari amakosa bakoze mu guhombya leta umusoro.

    Kayigi Aimable wari Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu arafunzwe

    Usibye aba bayobozi hari n’abandi batawe muri yombi barimo nk’abarekuwe nka Christian Rwakunda wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Mininfra; harimo kandi na CSP Kayumba Innocent ukiri gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha n’abandi.

    Dr Munyakazi Isaac we uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 Frw nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite; aracyari hanze kuko nyuma y’uwo mwanzuro yahise ajurira.

    Dr Munyakazi Isaac aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 gusa yahise ajurira

    Kuva mu 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga manda ye ya gatatu, benshi mu bayobozi yaba muri Guverinoma no mu zindi nzego bagiye bakurikiranwa ku makosa atandukanye. Ibi binagaragazwa n’uburyo na Guverinoma yatangajwe icyo gihe yagiye ihinduka cyane.

    Nk’urugero, Guverinoma yatangajwe ku wa 30 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze kurahira, yari irimo abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11, mu gihe iyari yayibanjirije yo yari igizwe n’abaminisitiri 19 n’abanyamabanga ba leta 10, ari nako bimeze ubu. Muri aba bagize guverinoma hiyongeramo babiri bayobora inzego za leta nk’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, gaz na Peteroli.

    Mu baminisitiri 20 bashyizweho mu 2017, 12 ntibakiri kuri iyo myanya mu gihe abanyamabanga ba leta bose bahindutse. Ni ukuvuga ngo 23 batangajwe muri iyo guverinoma, ntibakiri mu myanya bahawe icyo gihe.


  • Rusizi: Bahangayikishijwe n’abatekamutwe bongeye kubyutsa umutwe –

    Mu mirenge imwe n’imwe y’aka karere mu minsi yashize humvikanaga abajura bibumbiye mu mutwe wiyise uw’abameni. Aba bakoreshaga ibishoboka byose bakagera ku muntu bifuza kwiba mu buryo ubwo ari bwo bwose.

    Bakunze gukoresha amayeri biyitirira umuntu cyangwa inzego runaka kuwo bagamije gucucura.

    Nyuma yo kubona ko iki kibazo gihangayikishije urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda RIB, rwinjiye mu gukurikirana abakekwaho ibi bikorwa bamwe barafatwa.

    Nubwo hari hashize iminsi umujyi wa Rusizi n’Akarere muri rusange bafite agahenge, ibi bikorwa byongeye kugaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Uwo baherutse gutuburira vuba aha byabaye tariki 13 Gashyantare 2021, akora umurimo wo gutwara abantu kuri moto mu Mujyi wa Kamembe.

    Uyu musore w’imyaka 24 witwa Niyonteze Gedeon avuga ko gutuburirwa kwe kwabaye uruhererekane ku bantu batandukanye nk’amayeri mashya aba bameni badukanye.

    Ati “Barampamagaye biyita umupolisi twese tuzi ukorera kuri sitasiyo ya polisi hano Kamembe, bambwira ko mbagurira amata nkabagurira ama-unites ya telefoni, hanyuma nkajyana n’umu-agent wayohereje bakatwishyura. Uyu muntu yariyoberanyaga cyane ku buryo numvaga avuga neza nka wa mupolisi.”

    Akomeza agira ati “Twageze kuri sitatiyo ya polisi batubwira ko uwo mupolisi yatashye mu cya kare kuko yari yaharaye. Tubahaye nimero yakoresheje basanga atari iye, bagize ngo bayihamagare dusanga yavuyeho kera.”

    Niyonteze byabaye ngombwa ko yishyura uwo mu-agent wari wamufashije kuboherereza amafaranga, ku buryo avuga ko yagize igihombo cya 56000 Frw.

    Uyu musore avuga ko yaje kumenya neza ko hari undi mugenzi we watanze nimero ye kuri aba bantu. Uwo mugenzi we bari bamuhamagaye bamusaba kuza kubatwara cyangwa se akaba nimero ya mugenzi we wabafasha, nimero itangwa ityo.

    Nyirazaninka Rebecca ukora serivisi zo koherereza amafaranga hifashihsijwe ikoranabuhanga, yabwiye IGIHE ko abatekamutwe bongeye kubura muri Rusizi.

    Ati “Muri iyi minsi byongeye kwaduka kuko uretse n’ibi by’ejo hari n’undi baherutse gutuburira hano mu Mujyi rwose. Bazanye andi mayeri atandukanye n’aya mbere niyo mpamvu tudapfa kubitahura.”

    Nyirazaninka yavuze ko afite ubuhamya bw’umucuruzi w’ibirayi mu mujyi wa Kamembe na we uherutse gutuburirwa.

    Ati “Mu cyumweru gishize aha nkorera hari umucuruzi w’ibirayi baherutse gutuburira mu buryo nk’ubu. Baramuhamagaye bamubwira ko bashaka ibirayi na we yumva ko ari abakiriya koko. Bari bamurangiye aho ari bubasange, bamusaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ko bari buyamuhere rimwe birangira gutyo. Nimero ntiyongeye gucamo.”

    Mutoniwase Clarisse ukora imirimo y’ubushabitsi na we avuga ko bari bamutuburiye Imana igakinga akaboko.

    Yagize ati “Nanjye byari bimbayeho habuze gato pe. Barampamagaye baza aho ndi bambwira ko bamfitiye akazi, gusa bansaba gufata moto nkagera aho bari bansaba no kohereza amafaranga kuri telefoni ariko mbere yo kubikora nibaza byinshi. Narabahamagaye mbabwiye ko nabamenye barantuka. Gusa numero bakoresha ziba zitandukanye, iyo baguhamagaje si yo bahamagaza undi.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yabwiye IGIHE ko ubu bujura bwari bumaze gucogora, gusa yizeza ko bagiye kubihagurukira.

    Ati “Ntibyari biherutse kuko twagerageje ibishoboka benshi babikoraga barafatwa. Birumvikana ko niba byongeye kugaruka tugiye kubikurikirana ari naho mpera nsaba uwahuye nabyo ko yakwegera ubuyobozi tukamufasha gukurikirana.”

    Mu mwaka wa 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye abantu bakekwaho ubu bujura basaga 56.

    Hari hashize iminsi nta butekamutwe buvugwa muri Rusizi

    Ubuyobozi bwasabye abaturage gutanga amakuru vuba mu gihe bahuye n’abatekamutwe

  • Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake –

    Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Jean Claude Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w’imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ku wa 11 Gashyantare Shabani yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

    Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza. Kugeza ubu haracyakorwa iperereza na dosiye kugira ngo Shabani ashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe.

    Shabani Jean Claude, aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 111 mu Gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya ko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.


  • Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa –

    Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga Kawa, IACO, risanzwe rigira umuyobozi waryo buri mwaka w’ingengo y’Imari [aba ari Minisitiri w’Ubuhinzi], kuri ubu u Rwanda ni rwo rwari rutahiwe kuyobora.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo Minisitiri Mukeshimana yahererekanyije ububasha n’Umunye-Ghana, Dr. Owusu Afriyie Akoto.

    Iri huriro ryashinzwe mu 1996, ritangirana n’ibihugu 11 kuri ubu ribarizwamo ibihugu bigera kuri 25 bihinga bikanatunganya kawa birimo n’u Rwanda.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bihinga kandi bikanatunganya kawa nziza ifite umwihariko w’uburyohe bukundwa n’amahanga.

    Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro w’Ibikomoka ku buhinzi (NAEB), igaragaza ko mu Rwanda imiryango 400 000 itunzwe n’ubuhinzi bwa kawa.

    Ku mwaka nibura u Rwanda rweza toni 16 000 kugeza kuri toni 21 000. Kawa ihingwa ku buso bungana na hegitari 42 000 ziganjemo izo mu bice by’imisozi miremire.

    Minisitiri Mukeshimana yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika ry’Ibihugu bihinga kawa

    Minisitiri Mukeshimana ni we uyoboye IACO mu 2020/2021

  • Imwe mu mpunzi ziheruka kugezwa mu Rwanda zivanywe muri Libya yapfuye –

    Uyu musore kimwe na bagenzi be baba mu Nkambi y’Impunzi iherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yabwiye IGIHE koko ko uwo musore yitabye Imana bakaba bagikurikirana ngo bamenye icyo yazize.

    Yagize ati “Amakuru yuko iyo mpunzi yitabye Imana ni byo, ariko ntiturashobora kumenya icyo yazize, niba ari urupfu rutunguranye cyangwa se rusanzwe, cyangwa niba ari uburwayi.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana kugira ngo hamenyekane icyo uyu musore yazize.

    Ku kijyanye no kuba uyu musore yaba yiyahuye, Kayumba yavuze ko byose bizava mu iperereza ryatangiye gukorwa na RIB. Yasobanuye ko na bo babyumvise ariko ko nta gihamya ifatika bafite ahubwo hazategerezwa iperereza.

    Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 515 zaturutse muri Libya zikaba zaraje mu byiciro bitanu guhera mu mwaka wa 2019, bose baba mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

    Bamwe muri izi mpunzi bamaze kubona ibindi bihugu bibakira byo ku Mugabane w’u Burayi barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bagiye muri Canada, abandi 46 bagiye muri Norvège naho batanu berekeza mu Bufaransa.

    U Rwanda rwafashe umwanzuro wo kwakira izi mpunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi babagamo muri Libya aho abenshi bahageze bashaka inzira yabageza i Burayi mu bihugu bikize, muri Libya ntibahagiriye amahirwe kuko batangiye gutotezwa n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

    Abandi batangiye gucuruzwa mu buryo bubabaje maze u Rwanda rwiyemeza kwakira izi mpunzi mu rwego rwo kuzifasha kubaho mu buzima bwiza buzira iyicarubozo, ababonye ibihugu bibakira by’i Burayi bemererwa kugenda bakajya kubituramo.

    Inkambi y’agateganyo ya Gashora icumbikiye impunzi n’abimukira bavuye muri Libya mu bihe bitandukanye

  • Idamange yatawe muri yombi –

    Idamange Iryamugwiza Yvonne uvuka mu Karere ka Kamonyi, hashize iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo menshi agaragazwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo RIB yatangaje ko yamutaye muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.


  • Muhanga: Abareganwa na Urayeneza bahakanye ibyaha bashinjwa –

    Urayeneza na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside ndetso no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urubanza rw’aba bagabo rwabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga aho Urayeneza na bagenzi be bari muri Gereza ya Muhanga.

    Mu iburanisha Me Rwagatare Janvier na Me Mbera Ferdinand bombi bunganira Urayeneza ndetse n’abunganizi b’abandi bareganwa na we, bahawe umwanya wo kwisobanura ku bihano byasabiwe abakiliya bayo.

    Me Rwagatare wunganira Urayeneza yavuze ko uwo yunganira akwiye kuba umwere kuko ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha bidakwiye gutuma umunzani ugaragaza ubutabera ucurama, ugaha ibihano uwo yunganira kuko ibiregwa umukiliya we bishingiye ku rwango afitiwe n’abantu ku giti cyabo kandi bafite icyo bakeneye kugeraho cyatuma kumufungisha.

    Ibi bivugwa na Me Rwagatare bishimangirwa na Me Mbera Ferdinand uvuga ko indishyi zisabwa n’aba baziregera zidakwiye kuko abazisaba badahuza n’imyirondoro yabo batanze mu Bugenzacyaha babazwa bwa mbere, bityo bakaba badakwiye indishyi bitewe n’uko itegeko rigena ko uregera indishyi agomba kwerekana impamvu zifatika, aba bakaba batazerekana neza.

    Aba bunganizi bavuze umukiliya wabo arengana kuko asanganywe imico myiza kuva na kera, bahera aho basaba urukiko ko habazwa Nshimiyimana Michel, akaba Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ariko akaba yarahoze ari umunyeshuri muri ESPAG – Gitwe mu 1993. Uyu ngo yabazwa ku myitwarire ye mbere ya Jenoside, agasobanura niba yarigeze agirira urwango Abatutsi.

    Mu bindi aba banyamategeko baheraho, bavuze ko ubutabera bukwiye kureba ku buhamya bushinjura umukiliya we aho Ubushinjacyaha bwavuze ko abamushinjura bose ari abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibi akaba atari ko bimeze.

    Rutaganda Dominique ufunganywe na Urayeneza na bagenzi be yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaheraho avuga ko atari guhisha amakuru y’uruhare rwa Urayeneza muri Jenoside.

    Me Nduwayo Jean de Dieu wunganira Rutaganda avuga ko imvugo z’abatangabumya zihindagurika, agasaba urukiko kuzareba neza ubuhamya bwatanzwe hagasuzumwa ukuri kwa nyako.

    Me Joseph Twagirayezu wunganira Nyakayiro Samuel, avuga ko umukiliya we abaregera indishyi batazikwiye kuko imibiri umunani yavanywe mu cyobo ishidikanywaho, agahera aho asaba ko habaho ikizamini cyo kureba amasano y’abakuwemo n’abasaba indishyi kuko imyirondoro batanga itandukanye n’ukuri, akanemeza ko bafite ibimenyetso bitari byo bigamije gufungisha abakiriya babo.

    Nsengiyaremye Elise ufunganywe na bagenzi be ukurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza amakuru mu Nkiko Gacaca, avuga ko atigeze aha amakuru Sibomana Aimable wabyemereye Ubushinjacyaha ko yambwiye Nsengiyaremye ko yabonye imibiri aho bacukuraga icyobo cyari giteganyirijwe amazi yagomba kuzakoreshwa mu bitaro.

    Munyampundu Léon alias Kinihira ukurikiranywe hamwe na bagenzi be banafunganywe, avuga ko yarezwe no muri Gacaca akaburana ariko akaba umwere, akavuga ko uwitwa Gashugi na Ephrem bivugwa ko bakuwe muri kiriya cyobo babeshyerwa, kuko aho baguye hazwi n’aho bashyinguye hazwi kandi hari n’abireze bakemera icyaha cyo kubica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo amakuru yo kugwa ku bitaro akaba atazwi.

    Akomeza avuga ko aba bari kumubeshyera kuko bafite indonke bahawe bagamije kumufungisha.

    Me Uhoraho Prudence na Me Twagirayezu Joseph bunganira Munyampundu Léon, basabye urukiko ko umukiliya wabo akwiye kuba umwere kuko abatangabuhamya bashingirwaho n’Ubushinjacyaha bamwe muri bo bagiye bumvikana baciririkanywa ku mafaranga bagomba guhabwa kugira ngo bashinje abaregwa.

    Abaregera indishyi muri uru rubanza ni abantu 11, baregera miliyari 1,6 Frw. Urubanza ruzasubukurwa ku wa 11 Werurwe uyu mwaka.

    Urayeneza Gérard yasabiwe gufungwa burundu

  • Minisitiri Shyaka Anastase yasabye inzego z’ibanze guca akajagari kagaragara mu masoko –

    Amasoko nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, hashobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu buryo bworoshye, ari nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yagennye ko azajya akorerwamo ku kigero cya 50% by’ubushobozi bwayo mu rwego rwo kugira ngo abayakoreramo babone uko bahana umwanya hagati yabo.

    Nk’urugero, bamwe mu bakoreraga mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo bacuruza ibicuruzwa bitarimo ibiribwa, boherejwe mu rya Eden riherereye mu Murenge wa Kinyinya, mu rwego rwo kurwanya akajagari n’ikwirakwira rya COVID-19.

    Abacuruzi bavuga ko kurwanya akajagari mu masoko byabafashije kwirinda COVID-19 no kunoza imikorere nk’uko babitangarije RBA.

    Umwe mu bacururiza mu Isoko rya Ngara mu Murenge wa Bumbogo yagize ati “Urabona ko gukora gutya turahanahana intera, urumva ko nta hantu twahurira kugira ngo twanduzanye COVID-19.”

    Mu bikorwa byo kwimura bamwe mu bakoreraga muri iryo soko boherezwa mu rya Eden, Minisitiri Shyaka, yavuze ko amasoko akwiye kwirinda gukorera mu kajagari kandi ko aba bacuruzi bazafashwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ubucuruzi buzakomeza ariko budakozwe mu kajagari, aka gasoko karatunganywa kamere neza. Abacuruzi bacururizaga aha, abenshi babonemo imyanya bakoreramo ibyo bacuruzaga bijyanye n’ibiribwa. Twamenye ko hari n’abakoreraga muri iri soko baturuka Kinyinya nabo twababoneye ahandi mu gasoko ka Kinyinya. Baratangira bacuruze kandi ba nyiri masoko batwemereye ko batanga uwo musanzu ko batangira gucuruza batishyura.”

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bacunga aya masoko, bemeza ko ari ingenzi kurwanya akajagari kakigaragara mu masoko atandukanye kandi bizeza aboherejwe mu isoko rishya ubufatanye.

    Inzego z’ibanze zirasabwa kugira uruhare mu guca akajagari

  • Ruhango: Umusore wari muganga w’amaso bamusanze yapfiriye mu nzu yari acumbitsemo –

    Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yari asanzwe acumbitse yibana mu nzu iri mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe kigera ku cyumweru cyose atagaragara ku kazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Floribert Muhire, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uwo musore bawusanze uryamye ku gitanda iruhande rwe hari imbabura.

    Ati “Kwa muganga bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w’icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n’abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye.”

    Akomeza avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.

    Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

    Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw’uwo musore usanzwe uvuka mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Ruhango

    [email protected]


  • Burera: Abatishoboye bahawe inzu 12 zatwaye arenga miliyoni 100 Frw –

    Abahawe inzu ni abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo DRC, abasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abatishoboye.

    Bamwe mu bahawe izi nzu, bavuga ko bari bamaze igihe kinini babayeho nabi, ariko ubu zigiye kubunganira mu mibereho yabo nabo bakiteza imbere.

    Nkiranuye Canisius yagize ati “Nari mbayeho nabi pe! Narasemberaga nkategereza ahari umuryango wimutse cyangwa abujuje inzu batayibamo kugira ngo bayintize nyibemo, igihe bayikeneraga nkayivamo nkahora muri urwo, ubu ni intangiriro natwe tugiye kwiteza imbere”.

    Nyirantezimana Xaverine na we yagize ati” Mfite abana batanu n’undi ndera, ubuzima bwari budukomereye kuko twavuye muri Congo dusanga twarasigaye inyuma cyane mu iterambere, ubwo tubonye aho kuba ngiye gukora cyane niteze imbere kuko nahoraga ntanga amafaranga mu bukode kandi yagombaga gukora ibindi nko kurihira abana amashuri”.

    Umuyobozi w’Umuryango Partners in Health mu Karere Burera, Mugabo Godfrey yasabye aba bahabwa inzu kurushaho kuzitaho kuko ari intangiriro nziza y’ubuzima n’iterambere.

    Yagize ati “Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye tugikoze kenshi kuko tumaze kubaka inzu zigera ku 150 muri rusange. Iyo dutanze inzu tuba twifuriza umuntu iterambere, icyo tubasaba ni ukuyafata neza kuko ni iyabo bayabungabunge bayahereho batere imbere kuko nibyo tubifuriza.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean dela Paix, yashimiye aba bafatanyabikorwa, asaba aba bahawe inzu kurushaho gukora bakiteza imbere kuko imbogamizi bahurana nazo zigenda zikemuka.

    Abubakiwe muri iyi gahunda harimo Imiryango y’abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo, abahejejwe inyuma n’amateka wasangaga baba mu nzu imwe barenze umuryango umwe, n’abatishoboye bubakiwe mu Murenge ya Butaro na Bungwe yo mu Karere ka Burera. Buri nzu ifite igikoni cyayo, ubwiherero n’ubwogero, ndetse n’ikigega gifata amazi ava ku nzu.

    Biteganyijwe ko bazorozwa n’amatungo azabafasha kubona ifumbire n’amafaranga yo kwiteza imbere.

    Inzu zatanzwe zifite ibikenerwa byose harimo n’ibigega

    Zimwe mu nzu zahawe Imiryango 12 itishoboye yo mu Karere ka Burera