Tag: featured

  • Imodoka 16 zirimo n’iya Sugira Erneste zahiriye mu igaraje i Nyamirambo –

    Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka.

    Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

    Abaturage babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

    Bikorimana Abdoul yagize ati “yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.”

    Sugira Erneste yemereye IGIHE ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

    Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

    Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

    Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Igaraje rikimara gufatwa n’inkongi, bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

    Polisi yagerageje kuzimya ariko umuriro wari mwinshi

    Birakekwa ko amashanyarazi ariyo yatwitse iri garaje

    Imodoka zahiye zirakongoka

    Nta kintu na kimwe cyarokotse muri iri garaje

    Polisi yahise ihagoboka nubwo umuriro wari mwinshi cyane

    Hahiriyemo imodoka zigera kuri 16 zari ziri gukorwa

    Umuhanda uzwi nko Kwa Mutwe wari wafunzwe kugira ngo inkongi ibashe kuzimywa

  • Icukumbura ku mwana wakatiwe imyaka 15 azira gufata ku ngufu no kwica abagore babiri i Rusizi –

    Ibyo byaha uwo mwana yabikoze mu bihe bitandukanye. Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa umurambo w’umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w’umugore mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.

    Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

    N’ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

    Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

    Umuryango ntuzi uwawiciye

    Umugabo w’umwe mu bagore bishwe, Ndayambaje Evariste yavuze ko amakuru y’uko uwamuhemukiye yakatiwe atari ayazi kuko atigeze amumenya ndetse atigeze anamenya igihe yaburaniye.

    Ati “Ntabwo twabimenye, navuganye na RIB batubwira ko bakiri mu iperereza ariko batubwiye ko yafashwe kugeza na n’ubu ntabyo twari tuzi, ni wowe mbyumvanye, Ntabwo twamenye amazina. Icyo dushaka nuko twamenya uko yaburanye kuko hari abana batatu bagiye bavuga ko bafite ubwoba ko nabo bazakwicwa nka nyina.”

    Ndayambaje yavuze ko igihano uwo wabahemukiye yahawe ari gito, byongeye bakaba bashaka indishyi kuko umufasha we yamusigiye abana bato.

    Yagize ati “Yadusiye abana b’impinja. Twebwe twumvaga yakatirwa burundu. Ntacyo twungutse twebwe twumva twasubiza urubanza inyuma kuko dukeneye n’indishyi z’akababaro.”

    Umwe mu banyamategeko wanakurikiranye uru rubanza yabwiye IGIHE ko kuba abo mu miryango yahemukiwe bataramenyeshejwe iburanishwa, hari amategeko abyemera.

    Yavuze ko kuba uwo mwana yarahawe igihano gito, bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba ataruzuza imyaka y’ubukure, icyakora ngo imiryango yiciwe ifite uburenganzira bwo kujurira.

    Ati “Ntabwo ari ngombwa ko batumirwa mu rubanza mu gihe ubuhamya batanze bwakoreshejwe cyeretse urukiko rwongeye kubakenera. Bashobora kuregera indishyi nyuma y’uko umwanzuro w’urukiko ubaye itegeko.”

    IGIHE yabashije kubona kopi y’umwanzuro w’urubanzwa aho umwana wiswe ND yakatiwe imyaka 15. Iyo kopi igaragaza ko uyu mwana avuka mu kagari ka Burunga Murenge wa Gihundwe akarere ka Rusuzi. Umwaka ushize yari yarakatiwe igihano gisubitse cyo gufungwa umwaka umwe biturutse ku cyaha cy’ubujura. Yigaga mu mashuri abanza.


  • Huye: Imvura yasenyeye imiryango 10 yiganjemo ituriye ruhurura yubatswe nabi –

    Iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 16 Gashyantare 2021 isenyera abaturage bo mu mirenge ya Mukura na Tumba mu Karere ka Huye.

    Iyo ruhurura yubatswe n’abari gukora umuhanda uturuka mu i Rango ukomeza i Sahera bahurizamo amazi aturuka mu murenge wa Tumba n’uwa Mukura bituma aba menshi cyane ku buryo iyo yuzuye yinjira mu ngo z’abaturage.

    Mbere iyo ruhurura yanyuragamo amazi aturuka mu Murenge wa Tumba gusa ntagire icyo abatwara kuko ngo mu myaka isaga 10 bahamaze ntacyo babaye.

    Ibarura ryagaragaje ko hasenyutse inzu 10; hagwa ibipangu bitatu hangirika n’iteme rimwe ndetse n’umuhanda wa Nyarumanga uherereye mu murenge wa Karama mu Kagari ka Buhoro mu Mudugudu wa Mitsinda urangirika. Ayo mazi kandi yatwaye n’inka imwe y’inyana, hakomereka n’abantu babiri.

    Bampire Maria wo mu Mudugudu w’Agakombe, mu Kagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, yasenyewe igipangu kirimo imiryango itanu yakodeshaga ndetse n’inzu yabagamo.

    Ati “Amazi yaje ankubitira inzu zirasenyuka, ubu nta kintu nsigaranye n’inka yagiye nsigarana imwe. Ikibazo cyahabaye ni uko ruhurura bayihaye amakoni, baraje bayizingira haruguru y’iwanjye, ndababwira nti muyigorore, ariko byarangiye batayigoroye bayishyiramo amakorosi.”

    Muri izo nzu zose zasenyutse, ibikoresho byari birimo nk’ibiryamirwa, imyenda, amasafuriya, ibikoresho by’isuku n’ibindi byangiritse byose.

    Uwitwa Musanabandi Nadia ati “Nta cyangombwa na kimwe nasigaranye kuko ibyari mu nzu byse byagiye. Amazi yadusenyeye yaturutse muri ruhurura.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zibanze basuye imiryango yasenyewe n’iyo mvura barayihumuriza bayizeza ubufasha.

    Sebutege yabwiye IGIHE ko hari gushakwa uko abagizweho ingaruka n’ibyo biza bahabwa ubufasha byihuse.

    Ati “Ubuyobozi bwakurikiranye aho abaturage baba, dushimira abaturanyi. Turi gushaka uko bagezwaho ibikoresho by’ibanze no gutegura uko ibyangiritse bizasanwa. Ruhurura abatekinisiye batangiye kureba uko yazubakwa neza.”

    Yavuze kandi ko bakomeza n’ibikorwa byo gushishikariza abaturage kuzirika ibisenge no gufata amazi abiturukaho.

    Hanakozwe ibikorwa byo gusibura imiferege yari yafunze mu rwego rwo gushakira amazi inzira.

    Abasenyewe n’imvura barasaba ubufasha kuko basigaye iheruheru

    Amazi yabasenyeye yaturutse muri ruhurura bavuga ko yubatswe nabi

    Bakeneye ubutabazi bwihuse

    Imvura yaguye ku bwinshi mu Karere ka Huye yasenyeye imiryango 10

    Imvura yaguye mu Karere ka Huye yasenyeye abaturage

    Inzu nyinshi zaguye n’ibikoresho bari birimo birangirika

    Meya Sebutege yagiye guhumuriza abaturage basenyewe n’ibiza, abizeza ubufasha

    [email protected]


  • Covid-19: Barashinjwa gushyira amazi muri casque aho gukoresha umuti wica udukoko –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko hari ubwo umumotari abona umugenzi, agatanguranwa no kubanza gusukamo ayo mazi kugira ngo ajijishe umugenzi atavumbura ko atari umuto wica udukoko.

    Uwitwa Byukusenge Emmanuel utuye mu Murenge wa Muhima yagize ati “ Byambayeho umumotari ansukiramo umuti muri casque nihumurije numva ni amazi biba ngombwa ko mbimubaza arampakanira. Nyuma yaje kubona ko abakorerabushake bari kuza batugana nibwo yambwiye ngo muhe casque ye ahita yatsa moto ye ansiga aho.”

    Karimunda Patrick we yagize ati “ Kuki polisi itajya ikora nk’umukwabu ngo irebe niba koko imiti baba bitwaje ariyo ? Ubu koko umuntu yagushyirira umuti muri casque ntiwumve n’impumuro yawo koko? Bikwiriye kwitabwaho.”

    Muhizi Elie na we yavuze ko yiboneye umumotari ashyira amazi mu gacupa kashizemo umuti wica udukoko,kugira ngo ajijishe abamugana.

    Ati “ Naramwiboneye n’amaso yanjye mubaza impamvu ashyizemo amazi ambwira ko ari amufasha kugira ngo igihe umugenzi amusabiye gushyira umuti muri casque ariyo aza kumushyiriramo kuko nta mafaranga yari yagakorera. Hari hakiri mu gitondo cya kare.”

    Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Daniel Ngarambe, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayazi, gusa ashimangira ko ari bibi.

    Yagize ati “ Ibyo ntabwo twari tubizi gusa muri iyi minsi mu gihe turi muri Covid-19 kuko mbere twabagenzuriraga aho bahagarara ariko ntabwo bikwiye rwose kuko Covid-19 irahari kandi irica.”

    Yongeyeho ko bagiye kubikurikirana kugira ngo iyi ngeso icike, avuga ko uzafatwa azabihanirwa by’intagarugero.

    Umujyi wa Kigali ni umwe mu bice by’igihugu bigaragaramo ubwandu bwa Covid-19 bwo hejuru. Nubwo imibare ikomeje kugabanyuka bitewe n’ingamba zafashwe, haramutse habayeho kudohoka byaba bibi.

    Hari abamotari bashinjwa kwifashisha amazi muri casques aho gukoresha umuti wica udukoko mu kwirinda Covid-19

  • Inteko y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’iya EU ifata Rusesabagina nk’intwari –

    Ibi Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yabitangaje binyuze mu mwanzuro yashyize hanze usubiza uwafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi ku Rwanda ku bijyanye na Paul Rusesabagina uri gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

    ku itariki ya 11 Gashyantare 2021 nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yateranye, ifata Umwanzuro wo gusaba ko Paul Rusesabagina umaze iminsi imbere y’ubutabera bw’u Rwanda yacibwa urubanza mu buryo buboneye.

    Uyu mwanzuro ntiwashimishije inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko kuko abayigize bashinje Inteko ya EU kuvogera ubusugire bw’igihugu bitwaje Rusesabagina.

    Ku wa 15 Gashyantare nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagejejweho Raporo ya Komisiyo z’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano z’imitwe yombi ku isuzumwa ry’ibikubiye mu cyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’ubumwe bw’u Burayi cyafashwe ku Rwanda.

    Iki gihe Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bavuze ko ibyakozwe n’Inteko ya EU birimo amakosa n’imvugo zidahwitse zigamije kuvogera ubusugire n’imikorere y’inzego z’u Rwanda, ariko bemeza ko mu gihe gito barasohora inyandiko ivugurura imyanzuro yatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yasabye ko Paul Rusesabagina yazahabwa ubutabera bwuzuye.

    Nyuma y’umunsi umwe batangaje ibi, ku wa 16 Gashyantare Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyize hanze inyandiko ikubiyemo Umwanzuro wayo Ku Mwanzuro wafashwe n’uwa EU.

    Ni Umwanzuro ukubiyemo ingingo zitandukanye zerekana ko ibyakozwe n’Inteko ya EU bidakwiye. Inteko y’u Rwanda kandi yanzuye ko ibikubiye muri uyu mwanzuro bishyikirizwa Inzego zitandukanye ku Mugabane w’u Burayi zirimo n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bw’Ubumwe bw’u Burayi.

    Ibikubiye muri uyu mwanzuro

    Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,

    A. IMAZE KUBONA umwanzuro (2021/2543(RSP) Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yafashe ku Rwanda ku bijyanye na Paul RUSESABAGINA ku wa 11 Gashyantare 2021 usaba Perezida w’iyo Nteko kuwoherereza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nzego zo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga;

    B. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA n’abareganwa nawe makumyabiri (20), bose bakaba bafite ubwenegihugu nyarwanda, bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha byakozwe mu bitero binyuranye imitwe yabo yitwaje intwaro ikekwa kuba yaragabye mu gice cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda hagati ya Kamena n’Ukuboza 2018 bigahitana abasivili icyenda (9) bikanakomeretsa bikomeye abandi baturage ndetse bikanabasigira ubumuga, bikanangiza imitungo myinshi;

    C. ISHINGIYE ko Paul RUSESABAGINA avugwa kuba yarigambye, mu izina ry’umutwe we witwaje intwaro yari ayoboye kugira uruhare muri ibyo bitero mu kwezi k’Ukuboza 2018 nk’uko bigaragara mu gika G cy’umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi, kandi akaba yaravuze kenshi ku mugaragaro ko intego y’ibyo bitero kwari uguhirika ubutegetsi bw’u Rwanda;

    D. IMAZE KUBONA ko amategeko y’u Rwanda n’Amategeko Mpuzamahanga ateganya ihame ry’ubwigenge bw’ubucamanza n’uburenganzira ku butabera buboneye;

    E. ISHINGIYE ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ugamije gufata icyemezo bidasubirwaho ku kibazo cyamaze gushyikirizwa urukiko kandi iyo Nteko idafite ububasha bwo kuba yabikoraho iperereza ritabogamye ndetse ikaba mu by’ukuri itaranarikoze;

    F. IMAZE KUBONA ko kuba umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi wiha uburenganzira bwo gutanga amabwiriza ku manza ziri mu nkiko kandi bitakorwa mu bihugu byabo;

    1 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga mu buryo buhabanye n’ukuri kandi budafite ishingiro ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA ari ukumurigisa cyangwa kumushyikiriza igihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko;

    2 IHAKANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga ko ifatwa rya Paul RUSESABAGINA rinyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono idafite ububasha bwo kubisuzuma ndetse uko bigaragara ikaba ntacyo yigeze ibisuzumaho, kuko Paul RUSESABAGINA wari usanzwe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ku byakorewe ku butaka bw’u Rwanda kandi bikaba biri mu bubasha bw’inkiko z’u Rwanda.

    3 ISHINGIYE ko amategeko mpuzamahanga adasaba kohereza mu kindi gihugu ukekwaho ibyaha mu gihe hari ubundi buryo bwo kumufata bwemewe n’amategeko kandi ubwo ari uburyo busanzwe bukurikizwa mu mategeko hirya no hino ku isi;

    4 YAMAGANYE ibyo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga bidafite ishingiro ko Paul RUSESABAGINA atazahabwa ubutabera buboneye, kandi IRIBUTSA ko abakoze ibyaha binyuranye bashyikirijwe u Rwanda baturutse mu bihugu by’i Burayi n’ahandi hose bahawe ubutabera buboneye n’inkiko z’u Rwanda;

    5 YIBUKIJE ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha uburenganzira ku butabera buboneye kuri bose , kandi ikaba ISABA ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza gukurikirana ko ubwo burenganzira bwubahirizwa ndetse no ku bahohotewe;

    6 ITANGAJWE KANDI INABABAJWE no kubona ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ifata Paul RUSESABAGINA nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu mu gihe yiyemerera kandi yigamba ko umutwe we witwaje intwaro ari wo wagabye ibitero binyuranye muri 2018 byahitanye ubuzima bw’abasivili ariko ikaba itarabyamaganye. Uko guceceka igihe cy’ibyo bitero bigaragaza ko iyo Nteko yashyigikiye mu buryo buziguye ibyo bitero ari na byo bishobora gushishikariza uwo mutwe kugaba ibindi;

    7 IBABAJWE no kubona ko hari abumva ko kugira ubwenegihugu bwa kimwe mu bihugu by’i Burayi bibahesha uburenganzira buziguye bwo kudakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda cyangwa muri Afurika;

    8 ISANGA kuba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yarafashe umwanzuro udafite aho ushingiye ndetse no kuba yaranzuye idashingiye ku kuri ibyerekeye uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda bibangamiye ibiganiro byo mu rwego rwa politiki ku burenganzira bwa Muntu biteganywa n’Ingingo ya 8 y’Amasezerano ya Cotonou, byari byaragiye bigenda neza kuva muri 2004, ikaba ISABA iyo Nteko guha imbaraga ibiteganywa n’ingingo ya 8;

    9 ISANGA ibyatangajwe mu biganiro na Komiseri w’Ubumwe bw’Uburayi, Nicolas SCHMIDT, bigaragaza ubufatanye bwiza buri hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’ab’Uburayi ku byerekeye Paul RUSESABAGINA, haba ibyerekeye guhabwa serivisi za ambasade, kwivuza, guhabwa ubwunganizi mu nkiko, bikanerekana icyizere cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ko azahabwa ubutabera buboneye, ikaba IBABAJWE no kuba iyo Nteko mu mwanzuro wayo itaritaye kuri ayo makuru;

    10 YANZUYE ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi ugamije gutegeka mu buryo butari bwo imigendekere y’imirimo ubutabera bwatangiye, kandi IHAMAGARIYE iyo Nteko gukuraho umwanzuro wayo kuko ihame ry’ubwigenge bw’ubucamanza ari ntavogerwa ndetse inzego z’ubutegetsi bwa Leta zitandukanye kandi buri rwego rwigenga;

    11 IRIBUTSA ubushake ifite mu gushyigikira umubano ushingiye ku bwubahane usanzwe urangwa hagati yayo n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi,

    12 YANZUYE ko uyu mwanzuro ushyikirizwa Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Visi Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi/Intumwa Nkuru y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’ibirebana na politiki mu by’umutekano; Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi; Intumwa yihariye y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe uburenganzira bwa muntu; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu; inzego z’Umuryango w’Afurika Yunze


  • LIVE: Rusesabagina, Sankara n’abandi 19 bagejejwe imbere y’urukiko mu rubanza rwahujwe –

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD na Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi barwanyi 18 rugiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bugaragaza ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020.

    KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    USHOBORA KUREBA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA UNYUZE KURI IGIHE TV

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n’amashusho mbere y’uko urubanza rukomeza.

    -  Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Uru rubanza ruri kubera mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura. Abarwitabiriye bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus mu kwirinda ko habaho kwanduzanya.

    8:24: Ababuranyi bose barimo Rusesabagina bageze mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

    Abakurikiranyweho ibyaha bafashwe mu bihe bitandukanye ariko bahuriye ku byaha bifitanye isano

    8:15: Ahagana saa Mbili na 15 ni bwo abaregwa bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura aho iburanisha ryabereye.

    -  Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    08:49: Inteko iburanisha yageze mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza abanje gutanga iminota itanu kugira ngo itangazamakuru rifate amafoto n’amashusho mbere y’uko urubanza rukomeza.

    - Ingamba zo kwirinda COVID-19 zubahirijwe

    Uru rubanza ruri kubera mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura. Abarwitabiriye bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus mu kwirinda ko habaho kwanduzanya.


  • Akagambane ka Perezida Museveni mu myitwarire ‘igayitse’ y’u Bwongereza ku Rwanda –

    Ku ikubitiro u Bwongereza bwagaragaje ko hari ibyo u Rwanda rugikwiye kunoza mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. Ibi bwabivuze bushingiye ku byo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagejeje ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kuri Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR).

    Ubwo hasuzumwaga iyi raporo Minisitiri Busingye yagaragarije aka Kanama ko mu myaka itanu ishize u Rwanda rwashyize mu bikorwa amwe mu mahame agenga uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwigenge bw’ubutabera n’ibindi.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko igihugu cyagerageje gushyira mu bikorwa imyanzuro nama yose cyahawe mu mwaka wa 2015.

    Ambasaderi w’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, Julian Braithwaite yagaragaje ko igihugu cye kitanyuzwe n’ibyatangajwe n’u Rwanda yerekana ko hari ibigikwiye kunozwa birimo uburenganzira bwa muntu mu by’ibanze, mu bijyanye na politike ndetse n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

    Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu Muryango w’Ibihugu bikoreshwa ururimi rw’Icyongereza rwakabaye rukurikiza amabwiriza agenga uyu muryango.

    Ati “Nk’umunyamuryango w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza[…] turasaba u Rwanda kujyana n’indangagaciro z’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza mu bijyanye na demokarasi, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

    Nyuma y’iminsi itatu gusa intumwa z’u Bwongereza i Geneve zitangaje ibi, ku wa 28 Mutarama Minisiteri y’Ubwikorezi y’u Bwongereza yatangaje ko yashyize u Rwanda kuri lisiti y’ibihugu byahawe akato, aho abagenzi baruturutsemo batemerewe kwinjira muri iki gihugu.

    Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ukurikiyeho. Aha u Bwongereza bwavuze ko bwafashe uyu mwanzuro mu gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19.

    Iki cyemezo cy’u Bwongereza nticyishimwe na Guverinoma y’u Rwanda maze yandika isaba ibisobanuro ku cyagendeweho hakumirwa abagenzi baruturutsemo.

    U Rwanda rwagaragaje ko ruri mu bihugu byakoze ibishoboka byose mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19, rushingiye kuri ibi rwemeza ko rutakabaye rufatirwa umwanzuro urimo akarengane nk’uyu.

    Kugeza uyu munsi u Bwongereza busa n’ubwaruciye burarumira kuri iyi ngingo kuko kugeza uyu munsi nta bisobanuro byimbitse ruratanga ku mpamvu zatumye bufata uyu mwanzuro.

    U Rwanda ruri kuzira akagambane ka Perezida Museveni

    Ku basesenguzi n’abasanzwe bamenyereye uburyo ubuyobozi bw’ibihugu bitandukanye bukoramo bahise babona ko ibi byemezo by’u Bwongereza k’u Rwanda bifite ikibyihishe inyuma. Amakuru yizewe ni uko uyu mugambi wo kwikoma u Rwanda Perezida Museveni awufitemo uruhare rukomeye abifashijwemo na Andrew Mwenda, umugabo usanzwe ufatwa nk’akaboko ke k’iburyo iyo bije mu icengezamatwara.

    Amakuru yizewe agaragaza ko hari ikigo cyo mu Bwongereza cyahawe akazi ko gushimagiza ibikorwa bya Museveni no gusiga icyasha isura y’u Rwanda mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

    Iki kigo gihabwa amafaranga gitanga nka ruswa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Bwongereza kugira ngo bagaragarize Guverinoma yabo ko Uganda ikora neza mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ari nako bagaragaza ko u Rwanda ntacyo rukora.

    Muri ibi bikorwa byose bigayitse iki kigo gikora cyishyurwa na Tullow Oil PLC.

    Tullow Oil PLC ni ikigo gikora ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli kikaba cyaranagize uruhare rukomeye mu mushinga wo gutangira kuyicukura muri Uganda hafi n’ikiyaga cya Albert.

    Nubwo Tullow Oil PLC igaragaza ko yamaze kugurisha ibikorwa byayo muri Uganda na TOTAL, amakuru agaragaza ko uyu mushinga ikiwufitemo inyungu kuko hari amafaranga izahabwa igihe ibi bikomoka kuri peteroli bizaba byatangiye kugezwa ku isoko.

    Ibi bivuze ko kuba Tullow Oil PLC yishyura iki kigo cyahawe akazi ko gusebya u Rwanda mu Bwongereza ibikora mu mwanya wa Museveni. Amakuru yizewe agaragaza ko umucurabwenge w’uyu mugambi mubisha wa Museveni ari Andrew Mwenda yabaye ahaye akazi ko musebereza u Rwanda mu gihe we ahanganye n’ibibazo biri mu gihugu cye.

    Ibi bikorwa byose Andrew Mwenda abikora abifashijwemo n’ubwoko w’inshuti ye usanzwe uba mu Bwongereza.

    Uretse iki kigo yahaye akazi ko kumusebereza u Rwanda uyu mugambi mubisha Perezida Museveni anawufashwamo na Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, James Duddridge.

    Duddridge ni inshuti y’akadasohoka ya Perezida Museveni cyane ko banakorana n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, yifashisha uyu mubano bafitanye akamukoresha nk’igikoresho cyo gushyashyariza u Rwanda muri Guverinoma y’u Bwongereza. Intego ya Museveni ngo ni ugushyira umubano w’u Rwanda n’u Bwongereza wari usanzwe ari nta makemwa mu manga.

    Amakuru yizewe agaragaza ko Perezida Museveni afite uruhare mu myitwarire igayitse y’u Bwongereza k’u Rwanda

  • Rubavu: Umumotari yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa –

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko yafashwe atwaye moto itwara abagenzi ariko we akaba yari ayitwaye adafite icyangombwa kimwemerera gutwara abagenzi (Authorisation de transport) ndetse yanayitwaraga mu masaha atemewe gukoramo ingendo kuko amabwiriza avuga ko mu gihugu hose guhera saa moya z’umugoroba buri muntu agomba kuba ari mu rugo .

    CIP Karekezi yagize ati “Yamaze gufatwa n’abapolisi atangira kugerageza kubaha ruswa ariko bahita bamufatira mu cyuho, abonye ko afashwe yatangiye kugerageza kubarwanya ngo yiruke ahunge ariko biba iby’ubusa baramufata.”

    CIP Karekezi yakanguriye abantu kwirinda ruswa ariko cyane cyane igihe bafatiwe mu makosa kuko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ikamunga ubukungu bw’Igihugu. Yabasabye kutishyira mu bibazo bitari ngombwa.

    Ati “Abantu bakwiye kumenya ko iyo utanze ruswa cyangwa kuyakira uba ukoze icyaha cyakugiraho ingaruka igihe cyose ubihamijwe n’urukiko. Ni icyaha gihanwa n’amategeko hakabamo igifungo ndetse no gucibwa amande.”

    Hashize ameze ane muri uyu Murenge wa Nyamyumba abapolisi bafashe undi mumotari wagerageje kubaha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Icyo gihe bari bamufashe atwaye moto kandi adafite uruhushya rubimwemerera.

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko bitangaje kuba hari abantu batinyuka guha ruswa abapolisi bakirengagiza ko aribo bafite uruhare rukomeye mu kuyirwanya ari nayo mpamvu abagerageje kuyibaha bahita babafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Ati “Usibye n’abapolisi, buri muturarwanda agomba kumenya ko ruswa ari icyaha bityo bakagira uruhare mu kuyirwanya batangira amakuru ku gihe aho bayibonye, ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu.”

    Amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


  • Minisitiri Dr Biruta yavuze ku nyungu u Rwanda ruzakura mu kigega cy’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze ya Afurika –

    Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ibikubiye mu masezerano ashyiraho FEDA.

    Abadepite bahise batora itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho FEDA.

    Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Munyangeyo Théogène, yavuze ko bashingiye ku miterere y’icyo kigega babona kije gukemura ibibazo Abanyarwanda bahuraga nabyo byo kubura igishoro kandi bizafasha n’Abanyafurika muri rusange.

    Yagize ati “Ibihugu bya Afurikika biba bifite icyuho cy’ibyoherezwa hanze ugereranyije n’ibyo twinjiza, aha ngaha rero harimo inyungu ku bihugu bya Afurika. Ni ikintu cyiza kizongera ubumenyi Abanyarwanda ariko kikanakemura ibibazo byerekeye igishoro.”

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2020, yemeje ko Ikigega gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze muri Afurika/Fund for Export Development in Africa (FEDA) kigira icyicaro mu Rwanda.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko amasezerano ashyiraho iki kigega yasinyiwe i Cairo mu Misiri ku wa 22 Ugushyingo 2020, azafasha cyane mu guteza imbere ishoramari ry’u Rwanda na Afurika no gukemura inzitizi zijyanye n’ubuhahirane n’ubucuruzi no korohereza ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko rusange rya Afurika.

    Yagize ati “Ariko azanatuma haba n’iterambere ry’ishoramari ariko by’umwihariko mu gihugu cyacu cyane ko hazaba hari n’icyicaro gikuru cy’iki kigega bizatuma n’u Rwanda rubonamo inyungu zitandukanye zirimo kwimakaza isura y’u Rwanda nk’ihuriro ry’ibigo by’imari mpuzamahanga.”

    “FEDA kandi izafungurira abacuruzi bo mu Rwanda, irembo ribahuza n’ibihugu bya Afurika n’abandi bashoramari, ikigega kandi kizaha Abanyarwanda akazi.”

    Iki kigega kizatangirana na miliyoni 200 z’amadorali, zizatangwa na African Export–Import Bank (Afrexim Bank) nk’imari shingiro.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, itangaza ko iki kigega kinitezweho kuzamura ihangwa ry’imirimo.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko Abanyarwanda bazungukira mu ishyirwaho ry’ikigega FEDA

    Abadepite batoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Ikigega FEDA

  • Urubanza rwa Rusesabagina, Sankara n’abandi 19 ruzerekanwa ‘Live’ –

    Ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, ni bwo urubanza rw’aba bantu 21 bose ruteganyijwe kubera i Kigali, mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza rwanzuye ko urubanza rugomba kubera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga.

    Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye RBA, ko bahisemo kwimurira urubanza i Kigali kuko ariho hari icyumba cyisanzuye kizafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati “Impamvu rwimuwe ni ukubera ko hifuzwa ko hubahirizwa uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Twahisemo n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bw’uko abashaka barukurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga rya ‘Live Streaming’. Ikindi tumaze iminsi dukoresha ikoranabuhanga, haba kwakira ibirego, gukurikirana imanza twagiye dukoresha ikoranabuhanga.”

    Biteganyijwe ko uru rubanza ruzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda zirimo na YouTube.

    Ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ko dosiye z’abaregwa zihuzwa bwavugaga ko ibyaha baregwa bifitanye isano ku kigero cyo hejuru. Bwavuze ko bose bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’umutwe wa MRCD-FLN, bityo mu buryo bw’imigendekere myiza y’urubanza, ari byiza ko izo dosiye ziburanishirizwa hamwe kuko mu byo baregwa hari byinshi bahuriyeho.

    Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.

    Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza 2020, n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka nyuma y’uko Ubushinjacyaha bubisabye bugaragaza ko gutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini.

    Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020

    Nsabimana Callixte yahoze akuriwe na Rusesabagina

    Nsengimana Herman wari wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN