Tag: featured

  • Lt Gen Jacques Musemakweli yasezeweho mu cyubahiro –

    Lt Gen Musemakweli yitabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2021, aguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari arwariye.

    Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus; witabiriwe n’abantu batandukanye barimo umuryango we n’abo babanye igihe kirekire biganjemo abasirikare bakuru b’u Rwanda.

    Waranzwe n’akarasisi ka gisirikare ndetse hanarashwe amasasu mu kirere nka kimwe mu bikorwa bikorwa mu muhango wo gushyingura wa gisirikare.

    Lt General Jacques Musemakweli yasezeweho avugwa imyato ku musanzu we ukomeye yatanze kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu no guharanira iterambere ryacyo binyuze mu mirimo itandukanye yashinzwe.

    Abatanze ubuhamya bahuriza ku kuba yari umugabo ndetse n’umubyeyi mwiza uharanira iterambere ry’igihugu mu mfuruka zose.

    Musemakweli Shafy mu buhamya bwe yavuze ko umubyeyi we ‘yabigishije indangagaciro no kuba intwari.’

    Yagize ati “Njya kuba muri Amerika yambwiye ko ngomba kuba umugabo nkagaragaza neza igihugu cyanjye. Ndamwifuriza kuruhukira mu mahoro ndetse musezeranya ko nzaba intwari nkawe.’’

    Abana ba Musemakweli bavuze ko umubyeyi wabo yakundaga umuryango we cyane kuko ntacyo bamuburanye.

    Uwitwa Uwase yakomeje ati “Icyo namwizeza ni uko tuzaba hafi mama kandi kuba adusize biratugoye ariko tuzagerezageza gutera ikirenge mu cye.’’

    Mu butumwa bw’umugore wa Lt Gen Musemakweli bwasomwe n’umukobwa we mukuru, yavuze ko ababyeyi be bahuye mu 1994.

    Yagize ati “Mfashe umwanya ngire icyo mvuga ku mutware wanjye akaba na se w’abana banjye, ndibuka duhura mu 1994, ubwo twahuraga bwa mbere ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu, yari umusirikare njye ndi umuganga, aho ni ho urukundo rwacu rwahereye.’’

    Yavuze ko mu myaka 26 bamaranye yamubereye umugabo n’umubyeyi mwiza.

    Ati “Ntabwo yambereye umugabo gusa ahubwo yambereye na papa, sinagize amahirwe yo kugira papa kuko namubuze nkiri muto ariko maze kubana na we yanyibagije agahinda ko kubura umubyeyi, mpora mbimushimira cyane.’’

    Yamushimiye ko yamuhaye urukundo ruhebuje, akanamukundira umuryango. Ati “Yangaga amafuti kuko yari inyangamugayo. Mpora mushimira urugero rwiza yanyeretse, naramukundaga cyane ariko Imana yamukunze kuturusha. Ndizera ko ahari ari heza kurusha aha ngaha, tuzongera tubonane.’’

    Lt Gen Jacques Musemakweli ni umusirikare ufite amateka akomeye mu Rwanda kuko ari umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, anagira uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwa Perezida Paul Kagame bwasomwe n’Umujyanama we mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko iki gihe ari icy’akababaro gakomeye ku muryango wa Lt Gen Musemakweli no ku ngabo z’u Rwanda no ku gihugu.

    Yagize ati “Yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe butandukanye kugeza atabarutse.’’

    Yavuze ko Lt Gen Musemakweli yakoreye ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse izo nshingano yazihawe kubera ubushobozi no kuzuza indangagaciro zibereye ingabo z’u Rwanda.

    Yakomeje ati “Iteka yaharaniraga ko n’abandi basirikare bubahiriza izo ndangagaciro, yatabarutse igihugu n’umuryango twese tukimukeneye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byaranze Gen Musemakweli.’’

    “Na none mu bihe nk’ibi turizeza umuryango we ko igihugu kibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, buzakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya n’umuco wacu.’’

    Lt Gen Jacques Musemakweli ari mu basirikare bakomeye igihugu cyari gifite ndetse yagiye ahabwa inshingano mu myanya itandukanye. Yatabarutse ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

    Mu zindi nshingano yashinzwe harimo kuba yarabaye Umuyobozi wari ushinzwe Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), [yari agifite ipeti rya Gen Maj] umwanya yavuyeho mu 2016 akagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

    Ku wa 12 Mutarama 2018 nibwo Jacques Musemakweli wari ufite ipeti rya Gen Maj yazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, amugira Lt Gen.

    Muri Mata 2019, Lt Gen Jacques Musemakweli, yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mbere y’uko ku wa 3 Gashyantare 2020 agirwa Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

    Izina rya Lt Gen Jacques Musemakweli rinazwi mu mupira w’u Rwanda kuko yabaye mu buyobozi bwa APR FC mu bihe bitandukanye ndetse mu myaka isaga irindwi [2013-2020] yari Chairman wayo.

    Lt Gen Musemakweli yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, mu cyubahiro cya gisirikare

    Mu muhango wo gushyingura Lt Gen Musemakweli, havuzwe ibigwi n’ubwitange byamuranze

  • Bugarama: Abahinzi b’umuceri bakeneshejwe n’umusaruro wabo utaraguzwe –

    Igishanga cya Bugarama ni kimwe mu binini biri mu Rwanda bikorerwaho ubuhinzi, aho kingana na hegitari 1 500. Umusaruro w’abahinzi bo muri iki gishanga ugurwa n’inganda enye zitonora umuceri, ariko izi nganda zikaba zimaze igihe kinini zitagura umusaruro ukomoka mu ihinga riheruka, ibituma aba bahinzi barushaho kujya mu gihombo.

    Abahinzi bagizweho ingaruka n’ibi bibazo barimo abo mu Mirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye, Bugarama na Muganza.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko igihembwe cy’ihinga cya kabiri bagitangiye nabi kuko nta bushobozi bafite bwo gushora ngo bagure iby’ibanze bikenewe mu buhinzi bwabo.

    Birindabagabo Theoneste yagize ati “Ntabwo ndakoza isuka hasi bitewe n’uko nta mafaranga mfite. Narebye kujya kwaka amafaranga ngo koperative ingurize kuko ntaragurisha ariko mbona ni ibintu bitari buhite binshobokera ako kanya. Njye nshaka ngo ngende niba banguriye umuceri, ngende nguze amafaranga, mbone kujya gukoresha andi nzi neza ko nabonye umusaruro uhagije ku buryo koperative izahita yiyishyura.

    Undi muhinzi na we yagize ati “Nandikiye koperative nyisaba amafaranga ibihumbi 80 Frw yo guhingisha imirima ibiri. Ayo mafaranga yaramfashije ariko nanone usanga amafaranga bageneye umuhinzi adahagije, yakabaye nibura nk’ibihumbi 120 Frw”.

    Yongeyeho ati “Imwe muri koperative z’abahinzi b’umuceri muri iki gishanga, ifite abanyamuryango bagera mu 1 500 ariko abo nzi batangiye guhinga ntibarenga batanu ku ijana”.

    Habiyaremye Emmanuel, Umukozi w’Akarere ka Rusizi Ushinzwe Ishoramari, yavuze ko iki kibazo cy’umusaruro w’umuceri utaraguzwe kigiye gukurikiranwa, abahinzi bagahuzwa n’inganda zikabagurira umusaruro.

    Yagize ati “Ni ibibazo bifitanye isano n’ingaruka za Covid-19, hari n’izigifite ububiko kuva mu Ukuboza kandi abaguzi b’umusaruro ni amashuri, abagura umuceri mu ngo ni bake. Amashuri afunguye nibwo inganda zari zitangiye kubona udufaranga mu musaruro zabonye ubushize. Mu cyumweru gitaha tuzanyura mu nganda turebe, igisubizo kibe cyaboneka.”

    Inganda na koperative z’abahinzi b’Umuceri bari baherutse kugirana inama yiga kuri ibi bibazo, ariko itariki bari bariyemeje yo kuba bakemuye ibyo bibazo yararenze.

    Icyo gihe inganda zagombaga kwishyura 50% by’umusaruro w’umuceri kugeza ku wa 12 Gashyantare, ariko ibi ntibyakozwe.

    Umusaruro w’umuceri wabaye mwinshi ubura isoko

  • Uko Akarere ka Kayonza kakemuye ikibazo cy’abana b’inzererezi –

    Muri aka Karere habarizwayo ikigo gifasha abana bakurwa mu mihanda kizwi nka SACCA aho kimaze gufasha abana barenga 6000 biganjemo abakurwa mu mihanda ndetse n’abandi baturuka mu miryango ikennye, habarizwa kandi ibindi bigo bibiri birimo Hope for Life n’ikigo kitwa Karebu byose bikaba bifasha abana bo mu muhanda mu kubasubiza mu miryango.

    Umuyobozi w’ikigo cya SACCA, Mukamuyenzi Valentine yabwiye IGIHE ko nko muri uyu mwaka wa 2021 bafite abana 1700 bari gufasha barimo abakuwe mu muhanda ndetse n’abandi bakomoka mu miryango ikennye.

    Yavuze ko bamwe muri aba bana baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwamo abandi bagafashirizwa mu miryango iwabo, aba bana barihirirwa amashuri abanza n’ayisumbuye, imyuga bakanafashwa mu buryo bwo guhabwa igishoro byose bigamije kugutuma batera imbere.

    Ati “ Nk’abiga imyuga biga ibijyanye n’amahoteli, dufitemo abiga gutunganya imisatsi ndetse tukanagiramo n’abiga ubwubatsi, abo biyongera ku bandi baba biga mu mashuri asanzwe turihirira bose hamwe bakaba 1764 muri uyu mwaka.”

    Mukamuyenzi yavuze ko muri aba bana harimo ibyiciro bitandukanye nk’abo bakuye mu mihanda bagasubizwa mu ngo, urubyiruko rwiga imyuga ndetse n’abaturuka mu miryango itishoboye barihirira.

    Hari abana bashakirwa imiryango ibarera bundi bushya

    Mukamuyenzi avuga ko hari abana bakura mu mihanda ugasanga batewe ipfunwe no gusubira mu miryango bakomokamo bitewe n’amakimbirane n’ibindi bibazo baba baravuyeyo bahunga ntibifuze gusubirayo, yavuze ko abana nk’aba n’abandi baba badafite imiryango bashakirwa imiryango ibakira bakajya bafashirizwayo mu buryo buhoraho.

    Bamwe mu babyeyi bakiriye aba bana ndetse n’abandi bafite abana bagiye bahinduka inzererezi bagafashwa n’Akarere mu kubahuza n’ibi bigo bavuze ko kuri ubu mu bana babo hagaragara impinduka.

    Bamwe mu bana bakomoka mu miryango ikennye ndetse n’abakuwe mu muhanda biga guteka

    Mukarusagara Marie Therese utuye mu Murenge wa Mukarange mu Kagari ka Kayonza mu Mudugudu wa Gakurazo yavuze ko hari umwisengeneza we arera wakurikiye ikigare cy’abandi bana akanga ishuri nyamara yari akiri muto.

    Ati “ Byarangiye ishuri ariretse atangira kujya ava mu rugo akatubeshya ko agiye kwiga ahubwo akajya mu isoko. Yageraga ku ishuri bamwirukanira amafaranga y’ishuri aho gutaha akigira mu isoko, byageze aho atangira kujya yirarira mu biraro SACCA iza kumufata intumaho impa imyenda y’ishuri inamwemerera kumurihira nuko baramunsubiza.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu uwo mwana abayeho neza kuko afite umushinga umwishyurira, ukanamukurikirana ku ishuri kuburyo ngo uburara yari afite bwashize burundu ngo asigaye atsinda mu ishuri.

    Batamuriza Ernestine utuye mu Murenge wa Mukarange we ngo arera umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 17 aho yamwakiriye amaze kunaniranwa na nyina usanzwe akora uburaya.

    Ati “ Umwana yananiranwe na nyina abanza kujya azerera ku muhanda nyuma akurikirana umuhungu wanjye araza yibera mu rugo, SACCA yahise itangira kumufasha imwishyurira ishuri, impa ibyo kumugaburira ubundi tukibanira neza, mu rugohabaye iwabo arisanzura nk’umwana wanjye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yabwiye IGIHE ko ibi bigo byose uko ari bitatu bibafasha cyane mu kuba nta bana bakigaragara ku mihanda b’inzererezi.

    Yavuze ko nubwo hari ubwo haboneka umwe nawe ahita ashyikirizwa ikigo kimwe muri ibi kikamufasha mu kumuhuza n’umuryango we yaba atawishimiye agashakirwa undi muryango.

    Uyu muyobozi yakebuye kandi ababyeyi batakita ku bana kubera amakimbirane yo mu miryango n’ibindi bibazo bitandukanye abibutsa ko amategeko abahana ahari.

    Ati “ Ababyeyi turabasaba ko bakomeza kurera abana babo ni inshingano z’umubeyi kurera umwana we, kumwitaho, kumushyira mu ishuri ndetse no kumuha ibyo akeneye byose mu gihe bigaragaye ko izo nshingano atari kuzubahiriza hari icyo amategeko ateganya.”

    Yavuze ko kandi iyo bigaragaye ko ubushobozi ku muryango mu kurera umwana wabo nk’ubuyobozi bawunganira kugira ngo wa mwana yige kugira ngo azavemo umuntu ugira icyo yimarira anagire umumaro ku gihugu.

    Mukarusagara Marie Therese ashima uburyo afashwa mu kwita ku mwana arera

  • Kimisagara: Hafashwe umugabo ukekwaho gutira telefone ngo ahamagare, akaziba –

    Ahagana saa munani n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, nibwo uyu mugabo yafashwe na bamwe mu bamushinja kubiba.

    Uyu mugabo yafashwe n’umugore yari yibye telefone mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 maze ahita ahamagara inzego z’umutekano zimuta muri yombi.

    Abamuzi bavuga ko iyo ashaka kwiba telefone abeshya umuntu ngo ayimutize ahamagare gato (kubipa), yamara kuyimuha agasa nk’aho atari kumvikana n’uwo bari kuvugana akigira hirya akirukanka.

    Uwo mugabo akimara gufatwa abaturage babwiye IGIHE ko bishimiye ko yafashwe bitewe n’uko yari yarajujubije.

    Karimu Hassani yagize ati “ Ni umujura ukomeye. Ubusanzwe yigira umuzunguzayi iyo yabuze uwo yiba. Iyo abonye usa nk’aho uri injiji arakwegera akagusaba ko umutiza telefone ngo abipe cyangwa ahamagare kuko aba afite udupapuro turiho za nimero, ugahita umutiza.”

    Umugore itufuje ko amazine ye atangazwa, wahuruje DASSO bagahita ifata uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo hari n’ubwo yiba abantu telefone azibashikuje.

    Ati “Tumufashe tumusanze mu isoko rya Kimisagara, telefone hashize amezi abiri cyangwa atatu ayinyibye. Yaraje atwereka ibintu yari arimo gucuruza nk’umuzunguzayi noneho mu gihe twarimo turi kubireba yahise afata telefone ariruka mukurikiye ndamubura. Ubu nibwo nongeye kumubona ariko we ntiyanyibukaga , nibyo bitumye mpita mufata.”

    Nubwo yafashwe, uyu mugabo we yahakanye ibyo aregwa n’aba baturage avuga ko bari kumuhimbira.

    Ati “ Arabeshya kuko aravuga ngo namwibye telefone nyimucapuye, ubundi akavuga ko ariwe wayimpaye urumva ko twese dufitemo amanyanga.”

    Uyu mugabo akimara gufatirwa mu isoko rya Kimisagara yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge kugira ngo hakorwe iperereza.

    Nyuma yo gufatwa yahise ashyikirizwa Polisi

  • Musanze: Umuryango ufite abana batwikiwe mu nzu utewe impungenge n’abaturanyi –

    Ibi uyu muryango ubitangaje nyuma y’ubugizi bwa nabi ukeka ko wakorewe n’abaturanyi babo bakabatwikira abana babiri mu nzu, umwe akahasiga ubuzima undi agasigarana ubumuga bukomeye.

    Tariki ya 20 Gashyantare 2020, nibwo abagizi ba nabi bahengereye Sifa agiye hanze y’urugo rwe asize abana babiri mu nzu barimo uw’imyaka itatu n’igice n’uw’imwaka ibiri, bakamena ikirahuri cy’idirishya bagasukamo lisansi n’umuriro abana bombi bagahiramo umwe ahita apfa, undi akurizamo ubumuga.

    Uyu muryango wahise ukeka abaturanyi bawo ngo kuko n’ubundi batahwemaga kuwereka ko batawishimiye mu myaka ine wari umaze uhimukiye.

    Nubwo hari batandatu bagifuzwe barimo n’umuyobozi w’umudugudu uyu muryango utuyemo, uyu muryango wabwiye TV1 ko ufite impungenge z’ubuzima bwawo kubera ko ibikorwa byo kuwutoteza bitigeze bihagarara.

    Jérôme yagize ati “ Bamwe bagenda bitotomba bavuga ngo ababo baburiwe irengero kandi iyo umuntu muturanye yitotomba akwitotombera kandi nta n’uruhare wabigizemo, agenda akubita agatoki ku kandi, urumva impungenge zizamo uretse ko twizeye ubuyobozi.”

    Sifa we yagize ati “ Ubu buzima kuko nabumenyereye mbumazemo igihe kandi icyo bashakaga ni ukutwimura rwose. Ngo ntibashakaga ko dutura hano, icyo nicyo cyangaruye aha ngomba kuhaba bakabona ko ndi umuntu nkabo . Mpfa kuba njyewe ubwa njye nubaha ikiremwamuntu , ntacyo mutwaye ariko ngomba kuba aho nkwiye kuba.”

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve, buvuga ko n’ubwo hari ibirimo gukurikiranwa mu nzira y’ubutabera, bwo bukomeje kugerageza gufasha uyu muryango n’abaturanyi bawo kugana inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier yagize ati “ Yego harimo ibigomba gukurikiranwa n’ubutabera ariko haba hagomba no kubaho guhumuriza imiryango isigaye yaba abakomoka ku miryango ukekwa ndetse n’uwagize ibyago ukabura umwana.”

    Yavuze ko mu nama y’umutekano yabereye muri uyu mudugudu hafashwe umwanzuro ko abaturage bazajya begera uyu muryango binyuze mu masibo ndetse n’abaturage bemera kuwuha inzira y’imodoka cyane ko ariho ayo makimbirane yahereye ku buryo bafite icyizere cy’uko imibanire izagenda imera neza.

    Sifa avuga ko kuva aho abana be batwikiwe mu nzu abaturanyi batabareba neza

  • Rubavu: Abana 1400 batishoboye bahawe amatungo basabwa kutayagurisha –

    Aya matungo bahawe arimo inka 19, inkoko 8613, intama 150 n’ihene 357 zirimo enye zo mu bwoko bw’izikamwa. Aya matungo bayahawe n’umuryango udaharanira inyungu, Compassion International.

    Uyu muhango wo kuyatanga wabereye mu Murenge wa Nyundo aho ababyeyi aribo baje kuyafata mu izina ry’abana babo ndetse bakaba bijeje ubuyobozi kuzafata neza aya matungo bahawe.

    Tuyivugehose Pauline nyuma yo guhabwa inkoko 3 n’intama yavuze ko inkoko yahawe zizafasha abana be kongera imirire bakiteza imbere ku buryo nta mwana we uzarwara bwaki.

    Ati “Ubu ngiye kubanza nzorore nizirumbuka zizadufasha kwiyubaka, umwana na barumuna be babone imyenda, mituweri barye amagi. Nta mwana wanjye uzarwara bwaki kubera ko bazajya babona amagi ku buryo nubwo umushinga wahagarara ubu nta kibazo nahura nacyo kubera aya matungo.”

    Nzabarinda Thomas yashimye impano yahawe umwana we, avuga ko izamufasha kwiteza imbere.

    Ati “Ubu umushinga w’ubworozi nawutangiye. Izi nkoko eshatu bampaye ngiye kuzishakiraho iz’inyarwanda ku buryo arizo zizajya zirarira amagi nta gwingira rizaboneka iwanjye. Nubwo umwana wanjye afite ubumuga bw’amaguru nubwo arimo kuvurwa imirire myiza izatuma akira vuba. Ndasaba bagenzi banjye kuzitaho kuko zizabageza kure.”

    Niyonzima Elyse ushinzwe imishinga ya Compassion Rwanda mu Karere ka Rubavu yasabye ababyeyi bahawe amatungo kuyitaho biteganyiriza ejo hazaza kuko abana babo batazahora bahabwa ubufasha.

    Ati “Aya matungo muzayafate neza kuko mutazahora muhetswe, mugomba kwiyubaka. Aya matungo muhawe muzayafate neza azororoke mwiteze imbere kuburyo bizajya bigaragararira buri wese ko hari aho mwigejeje mushoboye kwifasha kuko tutazahora tubaha ibyo mubona igihe umwana azaba yakuze’’.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yasabye ababyeyi b’abana bahawe amatungo kuyifashisha biteza imbere, bakiha intego kuburyo inkunga bahabwa zagira iherezo.

    Ati “Aya ni amahirwe muba mufite kuko hari abandi batishoboye baba batabonye aya matungo. Nk’ubuyobozi bw’akarere turifuza ko izi nkunga zagira uruhare mu kugera kw’iherezo uburyo bwo gufashwa, mugomba kwiha intego mu gihe runaka kuba hari aho mwigejeje kuburyo tuzagaruka muturatira ibyo mwagezeho.”

    Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu aba baturage bazagira amahirwe y’isoko ryagutse mu gihe ubworozi bwabo buzaba bwamaze gutera imbere cyane ko begeranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi hakaba ari hamwe mu ho u Rwanda rugurisha inyama nyinshi.

    Aya matungo yahawe abana baturuka mu miryango itishoboye

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yasabye abahawe amatungo kuzayakoresha mu kwiteza imbere

    Bamwe bishyize hamwe mu matsinda batangira imishinga y’ubworozi

  • Rusesabagina afite nyungu ki mu kwiyambura Ubunyarwanda? –

    Mu gihe cyo gusomerwa imyorondoro, uyu mugabo w’imyaka 66 yaje gutungurana, avuga ko ibyaha icyenda aregwa aribyo ariko agaragaza imbogamizi, avuga ko yiswe Umunyarwanda kandi mu by’ukuri ari Umubiligi.

    Rusesabagina yavuze ko ibyo bikwiye gusobanuka neza kuko amaze kubivuga inshuro eshanu zose bisa nk’ibitarumvikana neza, ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu, kuko nabisubiyemo mu nzego zose aho nagiye mbazwa. Njyewe si ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi”.

    Benshi n’ubu ntibabyumva kuko Rusesabagina yavukiye mu Rwanda, ku babyeyi b’Abanyarwanda, ndetse aranahakurira ahamara igice kinini cy’ubuzima bwe.

    Amategeko y’u Rwanda agena ko Umunyarwanda ashobora kwiyambura Ubunyarwanda, ariko bigakorwa binyuze mu ibaruwa yandikirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, yashaka ibaruwa ye akayinyuza muri za ambasade n’Ibiro bikuru bihagarariye u Rwanda mu kindi gihugu.

    Kugira ngo umuntu kandi ahabwe ubu burenganzira, agomba kuba afite ubundi bwenegihugu kugira ngo mu gihe azaba yambuwe ubwenegihugu bw’u Rwanda atazaba umuntu utagira igihugu. Indi mpamvu ni igihe umuntu ari mu nzira zo gushaka ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.

    Rusesabagina ntiyigeze akoresha inzira iyo ari yo yose muri izi ziteganywa n’amategeko kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’u Rwanda, bivuze ko akiri Umunyarwanda.

    N’ubwo atanyuze mu nzira zemewe n’amategeko kugira ngo akurweho Ubunyarwanda, Rusesabagina yasobanuye uburyo avuga ko yiyambuye ubwenegihugu.

    Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu udafite igihugu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze. Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.’’

    “Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari [ajya kungana] n’amayero 120. Naje hano i Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi”.

    Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ibi byose nta shingiro bifite, kuko inzira ziteganywa n’amategeko zitubahirijwe. Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda.

    Kuba muri Nyakanga 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda. Yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw’inkomoko.’’

    Izi mpaka zabaye ndende cyane, ndetse urukiko rwanzura ko umwanzuro kuri iyi ngingo uzasomwa kuwa 26 Gashyantare saa Mbiri n’Igice za mu gitondo.

    Ni iki Rusesabagina azungukira muri kwitwa Umubiligi?

    Birumvikana ko impamvu Rusesabagina ari kwiyita umunyamahanga bifite icyo bizamumarira muri uru rubanza, si imikino nkuko bamwe babikeka.

    Ikidakwiye kwitiranywa ni uko uyu mugabo yemera ibindi byaha aregwa, umuntu akibaza uburyo iturufu yo kwiyita umunyamahanga ari yo ishobora kumurengera imbere y’amategeko.

    Icya mbere cyo, nk’uko byavuzwe na Nsabimana Callixte (Sankara) uri kureganwa na Rusesabagina ndetse wahoze amwungirije mu impuzamashyirahamwe ya MRCD-FLN, Rusesabagina ashobora gusa kuba agamije gutinza urubanza.

    Mu busesenguzi bwe, Nsabimana yavuze ko iby’uko Rusesabagina ‘wari ufite inzozi zo kuba Perezida w’u Rwanda’ atari Umunyarwanda nta kindi bimaze uretse gusa gutinza urubanza, kandi mu baburanyi bose Nsabimana ni we wari umaze igihe kinini mu rukiko kuko yari amaze imyaka ibiri aburana ku giti cye mbere y’uko urubanza rwe ruhurizwa hamwe n’iz’abandi ku busabe bw’Ubushinjacyaha.

    Yaragize ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.”

    Ku rundi ruhande, Rusesabagina n’umwunganizi we Gatera Gashabana, bashobora kuba bafite umugambi wihariye ushobora no kuba amizero yo kurokoka kwa Rusesabagina, nk’uko byavuzwe na Ruhumuliza Nyiringabo Gatete, umwanditsi akaba n’impuguke mu mategeko.

    Uyu musesenguzi yahuje icyo kuba Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda no kuba avuga ko yashimuswe, avuga ko icyo agamije cya mbere ari ukugira ngo izanwa rye mu Rwanda rizitwe gushimutwa, bityo ahere aho asaba urukiko kumwohereza iwabo mu Bubiligi kuko inkiko zo mu Rwanda zidafite ubushobozi bwo kumuburanisha.

    Yagize ati “Rusesabagina aravuga ko atari Umunyarwanda kugira ngo igikorwa cyo kumuzana mu gihugu kizitwe ko yashimuswe, kuko ntabwo yavuga ko yatashye iwabo ashimuswe kuko ni umwenegihugu w’icyo gihugu”.

    Ikindi kibazo gikomereye uyu mugabo ni uko cyangombwa cy’ubuhunzi afite, kuko ubundi iyo aba agifite byari kuba byumvikana ko yageze mu Rwanda atabishaka kuko yari kuba yararuhunze.

    Ati “Rusesabagina nta buhunzi afite, afite ubwenegihugu gusa. Bamuzanye mu Rwanda yarabwiye Loni ko ruhungabanya umutekano we, wavuga ko yashimuswe, iyo uri Umunyarwanda ukazanwa mu Rwanda, uko wazanwa kose ntabwo bavuga ko washimuswe, bavuga ko watashye”.

    Yongeyeho ko aya ari yo mizero yonyine y’uko uyu mugabo yakwigobotora urumutegereje. Ati “Rusesabagina nta mahirwe afite yo gutsinda, kuko ari gushinjwa ibyaha byinshi. Niyo mpamvu ari kuvuga ati ‘ndi Umubiligi, kandi mwamfashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rero ntimufite ububasha bwo kumburanisha”.

    Ibi ngo byagira igisobanuro gikomeye igihe urukiko rwakwanzura ko mu gihe Rusesabagina yaba atari Umunyarwanda, kuko wenda ashobora kujyanwa kuburanira mu Bubiligi, ahari ibyago by’uko atanaburanishwa na gato kuko u Bubiligi buri mu bihugu byasabye ko arekurwa.

    Ikindi ni uko uyu mugabo yari anasanzwe ajya muri icyo gihugu kandi afite impapuro z’u Rwanda zo kumuta muri yombi, ariko ibyo byose bikaba bitarakozwe.

    Indi mpamvu y’icyizere cya Rusesabagina igihe yaba ajyanwe mu Bubiligi, ngo ni uko icyo gihugu n’ubundi gisanzwe gicumbikiye bamwe mu basize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Joniside yakorewe Abatutsi, bityo kubona abamuyoboka bikaba byamworohera.

    Amatakirangoyi….

    Mu kiganiro n’undi munyamategeko utifuje ko amazina atangazwa, yavuze ko ibyo Rusesabagina arimo ari nk’amatakirangoyi kuko ntacyo bizatanga, bitewe n’uko ibyaha yemeye yabikoreye ku butaka bw’u Rwanda, bityo rukaba rufite uburenganzira bwo kumuryoza ibyo yakoze, kabone n’ubwo yaba atari Umunyarwanda.

    Yagize ati “Reka tuvuge ko ari Umubiligi da! Ibyo byo byamumarira iki? Niba yemera ko yakoze ibyaha ashinjwa, akabikorera ku butaka bw’u Rwanda, bikica abanyarwanda, ubwo mu gihe u Rwanda rumufashe ni gute rutamuburanisha?”

    Yongeyeho ko “iyo aba ari Umubiligi gusa, bwari kuba bwasabye u Rwanda kumwoherezayo, ariko kuba bitarakozwe byerekana ko n’u Bubiligi buzi neza ko ibyo Rusesabagina akurikiranweho”.

    Uyu munyamategeko kandi yavuze ibyo Rusesabagina avuga by’uko yashimuswe, akwiye kubirega mu rundi rubanza, ariko muri uru rubanza bikaba bigaragara ko atashimuswe kuko afungiye ahantu hazwi.

    Kugeza ubu, Rusesabagina akurikiranweho ibyaha icyenda, ari byo

    Gutera inkunga iterabwoba, Iterabwoba ku nyungu za politiki, Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako

    Rusesabagina akomeje kuvuga ko atari Umunyarwanda

  • Kayonza: Abasore batatu barakekwaho kwica se bapfa isambu –

    Batawe muri yombi kuri uyu wa Kane nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi abaturanyi basanze se ubabyara babanaga mu nzu yitabye Imana bakabyuka bigendera batabivuze. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Munazi mu Kagari ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko aba basore bakekwaho kwica se kuko ngo abaturanyi bavuga ko aba basore bamufataga nabi cyane nyuma y’aho bamusabye kugurisha isambu ngo abahe amafaranga akabyanga.

    Yagize ati “ Ni umusaza wabanaga n’abahungu be batatu mu nzu, ejo rero asangwa n’abandi baturage mu nzu yapfuye abo bahungu bo babyutse bagenda bamusigamo yapfuye, abaturage bakavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.”

    Yakomeje agira ati “ Nk’ubuyobozi rero icyo twakoze tuhageze ntihaburamo gukeka ko atari urupfu rusanzwe, abo bahungu bose twahise tubashyikiriza RIB kugira ngo ikore iperereza. Dushingiye ku makuru y’abaturage, bavuga ko basanganywe amakimbirane ashingiye ku kuba baramusabye kugurisha isambu akabyanga, ikindi ni abahungu basanzwe bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge.”

    Murekezi yavuze ko bose uko ari batatu bigeze no gufungirwa gukoresha ibiyobyabwenge bakaza kurekurwa, akemeza ko ushingiye kuri ibyo n’uburyo se batamwitagaho, yitabwagaho n’abaturanyi ngo bishoboka cyane ko aribo bamwivuganye.

    Kuri ubu umurambo w’uyu musaza wajyanwe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe aba basore uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.


  • Abapolisi basabwe gutera ikirenge mu cy’intwari igihe cyose baharanira ukuri –

    Byatangajwe kuri uyu wa Kane ubwo abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye bato bagera kuri 50 bagizwe n’abagabo n’abagore batandukanye n’abakora mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, bagiriraga urugendoshuri ku gicumbi cy’intwari i Remera aho basobanurirwaga amateka y’intwari z’u Rwanda n’impamvu zo guharanira ubutwari.

    Iri tsinda ryari riyobowe na CSP Ntaganira Augistin ushinzwe amasomo n’imyigishirize mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.

    CSP Ntaganira yavuze ko baje ku gicumbi cy’intwari mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ubutwari bw’abababanjirije bakamena amaraso ku bw’inyungu rusange no kubigiraho indagagaciro mu mirimo yabo ya buri munsi.

    CSP Ntaganira kandi yavuze ko umupolisi wese akwiye kumva ko yakora umurimo ashinzwe mu buryo bunoze agendeye ku ndangagaciro nyarwanda zaranze intwari.

    Ati “Ibi tubikorera kugira ngo bigire ku bandi, nibakora umurimo wose bawukore mu ndangagaciro nk’izaranze intwari z’igihugu. Biba bikwiye ko bamenya byimbitse n’aya mateka kuko hari byinshi bakwiye kubigiraho, bashobora no kuzabisangiza abandi.”

    Aba bapolisi baganirijwe byinshi birimo n’amateka yaranze intwari z’u Rwanda, umurava n’ubwitange zakoresheje n’ibindi.

    Ni ibiganiro byaryoheye amatwi kuri aba bapolisi kuko byasojwe ubona bagifite inyota yo gusobanukirwa byimbitse.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas waganirije byinshi aba bapolisi yabasobanuriye ko nta kiguzi cy’ubutwari wabona.

    Ati “Hari abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo, ubusanzwe abantu bagizwe intwari bakiriho, cyangwa bagashimirwa ku rwego rw’Igihugu ntiwabona ikiguzi wakishyura ubutwari bwabo. Hari abaherutse kumbaza iki kibazo, narabasubije nti nimubona ikiguzi mushobora kwishyura umuntu wahaze amagare ye ku bwa rubanda muzakimbwire. Ubundi ibi biba biri mu kwimakaza umuco wo gushimira, niyo mpamvu tutagena ikintu runaka ashobora guhembwa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Nkusi Déo yasobanuriye byimbitse aba bapolisi amateka yaranze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange zagize ndetse anabibutsa ko badakwiye kuba ibikange mu gihe baharanira inyungu rusange.

    Ati “Ubundi izina Inkotanyi ryavuye ahanini ku mwami Rwabugiri, bitewe n’ibikorwa yagiye akora birebana no kwagura u Rwanda, bitewe n’ishema byabateye nabo bahize kugera ikirenge mu cye. Ntimukwiye gutinya ikibi cyose kigamije gusenya u Rwanda ahubwo mugomba guhangana nacyo.”

    “Mujye mwibuka ibintu by’ingenzi, ari byo gukunda igihugu, gutinyuka, n’ikindi gikomeye aricyo Ubwitange. Ndababwira ko Igihugu kitariho nawe ntiwaba uriho.”

    Nkusi yavuze ko ubutwari bukwiye kubaranga mu mikorere, bagafata iya mbere mu kurinda ubusugire bw’Igihugu n’ubuzima bw’umuturage.

    Nyuma y’izi mpanuro n’amateka, abitabiriye batambagije mu bice binyuranye bigize igicumbi cy’intwari basobanurirwa amateka y’Intwari z’u Rwanda.

    Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n’urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

    Abapolisi n’abacungagereza bitabiriye urugendoshuri basabwe kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda

  • Umutungo wa banki mu Rwanda wageze kuri miliyari 4310 Frw: Ishusho y’urwego rw’imari mu 2020 –

    Iri terambere rishimangirwa n’uburyo ibigo by’imari byakomeje kwihagararaho muri ibi bihe, n’ubwo COVID-19 yongereye ibyago byo guhomba kw’inguzanyo zatanzwe, ibishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu mu gihe ibigo by’imari byarushaho kuzahara.

    Mu Ukuboza umwaka ushize, umutungo rusange w’urwego wa banki zo mu Rwanda wazamutseho 24% ugera kuri miliyari 4310 Frw. Iri rizamuka riruta irya 12.5% ryari ryabaye mu mwaka wa 2019.

    Muri rusange, izamuka ry’umutungo wa banki zo mu Rwanda ryatewe n’ubwiyongere bw’amafaranga abitswa, inguzanyo zifatwa ndetse n’ibindi bikorwa byinjiriza za banki.

    Ku ruhande rw’ibigo bito n’ibiciriritse, umutungo wabyo wazamutseho miliyari 356 Frw mu mwaka ushize, izamuka rya 11% ariko riri munsi ya 14.7% ryari ryabayeho mu mwaka wa 2019.

    Iri gabanuka ryatewe n’icyorezo cya COVID-19 cyashegeshe bikomeye ubukungu bw’imiryango n’ubucuruzi buciriritse busanzwe ari inkingi ya mwamba y’ibigo by’imari biciriritse.

    Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi bya Leta n’ibyigenga nawo wazamutseho 15%, ugera kuri miliyari 591 Frw. Iri zamuka ni 14% by’iryari ryabayeho mu mwaka wa 2019, rikaba ahanini ryaratewe n’uko ibyo bigo byongereye igishoro cyabyo ndetse bigakomeza kugira inyungu.

    Ubwizigame nabwo bwazamutseho 10.7%, bugera kuri miliyari 985 Frw. Gusa iyi nyongera iri ku kigero cya 15.3% munsi y’uko byari byagenze mu mwaka wa 2019. Iri gabanuka rikaba ryaratewe n’iry’abatanga imisanzu y’ubwizigame ryagaragaye cyane nyuma y’uko abantu benshi batangiye gutakaza imirimo abandi bagakatwa imishahara.

    COVID-19 yongereye ibyago by’ibihombo ku nguzanyo za banki

    Mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka ushize, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wagabanutseho 4.1%, bituma abantu n’ibigo bifite umwenda wa banki bitakaza inyungu byaheragaho byishyura, bityo ibyago by’ibihombo banki zishobora kuzagira mu gihe zaramuka zitishyuwe neza biriyongera.

    Mu rwego rwo kwirinda izi ngaruka, banki zo mu Rwanda zagiranye amasezerano n’abari bazifitemo inguzanyo, agamije kuvugurura igihe cyo kwishyura kugira ngo abishyura bazabone igihe gihagije cyo kubikoramo. Inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 799.9 Frw zaravuguruwe, zingana na 31.7% by’inguzanyo zose zari zatanzwe.

    Ku bigo by’imari iciriritse, inguzanyo zavuguruwe zingana na miliyari 14.8 Frw zingana na 7% by’inguzanyo zose. Ubu bwiyongere bw’ubusabe bwo guhindura amasezerano y’inguzanyo ni ikimenyetso cy’uko inguzanyo zishobora kuzishyurwa nabi mu mwaka utaha ariko by’umwihariko na banki zikazatanga inguzanyo zigengesereye muri uyu mwaka turimo ndetse no mu mwaka utaha wa 2022.

    Covid-19 kandi yarushijeho kuzamura ubushake bwo guhanahana amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko umubare w’abantu bishyuranye bakoresheje serivisi za mobile money wazamutse ukava kuri miliyoni 4 139 075 ukagera kuri miliyoni 4 688 124, inyongera ingana na 13%.

    Inshuro z’ubwishyu nazo ziyongereyeho 85%, ziva ku nshuro miliyoni 378.8 zishyuriweho amafaranga angana na miliyari 2349 Frw, zigera ku nshuro miliyoni 701 zanyujijweho amafaranga afite agaciro ka miliyari 7177 Frw.

    Iyo komite kandi ivuga n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga bwarushijeho kwitabirwa muri uyu mwaka wa 2020, igashimangira ko ibikorwa byo gukurikirana urwego rw’imari bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kugira ubushobozi bwo guhangana na COVID-19 n’ingaruka zayo.

    Urwego rw’imari ruhagaze neza mu Rwanda ndetse hari icyizere ko ruzahangana n’ingaruka za COVID-19